INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA
UMUGABANE WA IV - IMBOGA
Imboga mbisi, Ziteguwe mu Buryo Bworoheje
509. Abantu bose bagomba kumenya akamaro ko gukoresha imbuto n’imboga mbisi zisaruwe mu murima. IMN 278.6
[Mwihatire cyane kurya imboga — 490] IMN 279.1
[Nta ndyo yahwana no gukoresha imboga — 503] IMN 279.2
510. Amatunda, ibinyampeke, n’imboga, biteguwe mu buryo bworoheje, ntibishyirwemo ibirungo n’amavuta y’ubwoko bwose, bigatekanwa n’amata cyangwa amavuta yayo, biba ari ibyokurya birushije ibindi kugirira umubiri akamaro. Bizanira umubiri intungamubiri, kandi bikawuha ubushobozi bwo kwihangana n’imbaraga z’intekerezo bitaboneka mu byokurya bikabura umubiri. IMN 279.3
[Amatunda, ibinyampeke, n’imboga ni ibyokurya byiza byo kuzimanira abashyitsi — 129] IMN 279.4
[Gukoresha imboga zatangiye kubora birimo akaga — 469] IMN 279.5
[Imboga zihumanywa no kuzitegurana n’amavuta — 320] IMN 279.6
[Imboga zigize imirire Umuremyi yatoranyirije umuntu — 471] IMN 279.7
[Zigize ibyokurya bihesha umubiri amagara mazima — 403, 404, 407, 810] IMN 279.8
511. Ku bashobora kuzikoresha, imboga nziza ziteguwe mu buryo buhesha umubiri amagara mazima ziba nziza cyane kurenza kurya porici cyangwa za potaje n’ibikoma. IMN 279.9
512. Imboga zigomba kuryoshywa n’amata cyangwa amavuta y’inka, cyangwa ikindi kimeze nk’ibyo. IMN 279.10
Ni Umugabane w’Ibyokurya Byuzuye
513. Ibinyampeke bisanzwe, amatunda yo ku biti, imboga, byose bifite intungamubiri zikenewe mu kurema amaraso meza. Ibingibi ntabwo inyama zishobora kubikora. IMN 279.11
[Mu mirire ikwiriye — 483, 484, 486] IMN 279.12
Imboga Nyinshi
514. Tugizwe n’ibyo turya. Mbese dukwiriye guha imbaraga ibyifuzo bya kinyamaswa turya ibyokurya biva ku nyamaswa? Aho kumenyereza irari gukunda ibyokurya nk’ibyo, birakwiriye ko dutangira ubu kwimenyereza kubeshwaho n’amatunda, ibinyamavuta, n’imboga. … Ibyokurya byoroheje binyuranye, bizanira umubiri amagara mazima kandi biwubaka, bishobora kuboneka, bitarimo inyama. Abagabo b’intarumikwa bagomba kurya imboga nyinshi, imbuto, n’ibinyampeke. IMN 280.1
[Ku meza y’abakozi — 444, 651] IMN 280.2
[Gusimbuza inyama — 492, 649, 765, 795] IMN 280.3
[Gusimbuza ibyokurya bikungahaye ku binure — 312] IMN 280.4
[Indyo igizwe n’inyama ishyira imboga ku mwanya wa kabiri — 482] IMN 280.5
515. Uhoraho yifuza kugarura ubwoko bwe ku mirire igizwe n’amatunda, imboga, n’ibinyampeke. IMN 280.6
Bamwe Ntibashobora Gukoresha Imboga
516. Mu kigo nderabuzima, haboneka ipfa rinyuranye rigomba guhazwa. Abantu bamwe bifuza kurya imboga zateguwe neza kugira ngo bahaze ibyifuzo byabo byihariye. Abandi ntibabasha kurya imboga ngo bibure kubagiraho ingaruka. IMN 280.7
Ibinyabijumba, Ibirayi n’Ibijumba
517. Ntidutekereza ko ibirayi cyangwa ibijumba bitetse ifiriti ari byiza ku buzima, kuko biba byinjiwemo n’amavuta babitekanye, yaba makeya cyangwa menshi. Ibirayi cyangwa ibijumba byokeje mu ifuru cyangwa byatogoshejwe, bigashyirwamo amavuta n’umunyu muke, ni byo byokurya birushijeho kuba byiza. Ibisigaye kuri ibyo birayi cyangwa ibijumba bibasha guteguranwa n’utuvuta dukeya hamwe n’akunyu gakeya, bikongera kunyuzwa mu ifuru, aho kubiteka ifiriti, ugasanga biryoshye cyane. IMN 280.8
Ibishyimbo ni Indyo Nziza
518. Ibindi byokurya byoroheje kandi byiza, ni ibishyimbo byatogoshejwe cyangwa byatetswe mu ifuru. Ubivanga n’amazi make, ukongeramo amata cyangwa amavuta y’inka, maze ukabikoramo isupu. IMN 281.1
Guhinga no Kubika Imboga
519. Abantu benshi ntibumva akamaro ko kugira akarima ko guhingamo imbuto n’imboga, kugira ngo babashe kujya babyitegurira ku meza yabo. Nahawe amabwiriza yo kubwira buri muryango na buri torero ngo: “Imana izajya ibaha umugisha igihe mukorera agakiza kanyu mutinya kandi muhinda umushyitsi, ngo hato mutabura ubwenge bwo kumenya kurinda imibiri yanyu, maze mugahindura umugambi Imana yabateguriye.” IMN 281.2
[Bose bagomba kwigishwa agaciro ko gukoresha imbuto n’imboga mbisi zikiva mu mirima — 480] IMN 281.3
520. Ni ngombwa guteganya uburyo bwo kwibikira ibigori byumye. Ibihaza bishobora kumishwa, mukazabikoresha neza mu gihe kitari icy’umwero wabyo, ku mpeshyi, mukabikoramo imigati cyangwa keke. IMN 281.4
Imboga Rwatsi n’Inyanya mu Mirire ya Ellen G. White
521. Muvuga ibyo imirire yanjye. Sinihambiriye ku kintu kimwe kugira ngo nshobore kurya ikintu icyo aricyo cyose. Ariko ku byerekeranye n’imboga rwatsi, ntimukwiriye guhangayika; kuko nkurikije ubumenyi mfite, ahantu mutuye mubasha kuhasanga imboga zihagije nshobora gukoresha nk’imboga rwatsi. Nshobora gukoresha amababi y’ibyatsi biribwa byo mu gasozi [yellow dock, dandelion, mustard], n’ibya sinapi. Aho mushobora kuhabona byinshi kandi bifite akamaro kanini kurusha ibyo tubasha kubona hano muri Ositraliya. Kandi habaye hatagize ikiboneka kindi, mwaba mufite ibinyampeke. IMN 281.5
522. Nabuze kuryoherwa [appetite] mbere gato y’uko njya mu murimo mu Burasirazuba. Ariko ubu yaragarutse. Ndasonza cyane iyo isaha yo kurya igeze. Imboga rwatsi mfite, iyo ziteguwe neza, zivanze n’amavuta yatetswe agashiramo mikorobi n’umutobi w’indimu, biraryoha cyane. Ku ifunguro rimwe mbasha kurya potaje y’inyanya n’ibindi, nkarya n’imboga rwatsi ku rindi funguro. Nongeye kubasha kurya ibirayi. Ibyokurya byanjye byose biba bifite icyanga. Nabaye nk’umuntu wakize marariya inzara yari yaramwishe, none ndi mu kaga ko kurya nkarenza urugero! IMN 282.1
523. Inyanya mwanyoherereje zari nziza kandi ziryoshye cyane. Mbona ari ibyokurya bimbera byiza cyane nkwiriye gukomeza gukoresha. IMN 282.2
[Reba Umugereka I:16, 22, 23] IMN 282.3
524. Twahinze ibigori n’amashaza biduhagije kandi tugasangira n’abaturanyi. Twumisha ibigori byo kuzakoresha ku mpeshyi; hanyuma tukabishya maze tukabiteka. Bigira isupu iryoshye cyane kandi bikaribwa no mu bindi. … IMN 282.4
Mu gihe cy’umwero wazo, tubona imizabibu myinshi, ibinyomoro, na pome, n’inkeri, n’imizabibu tukabyitegurira ubwacu. Twihingira kandi inyanya nyinshi. Sinicuza ngo mbe nakwifuza ibyokurya birenze ibyo ntegura ku meza yacu. Ibyo ntibyanezeza Imana. Dusangira n’abashyitsi bacu, bakarya ibyo turiye, kandi bakishimira ibyokurya byacu. IMN 282.5
[Ibigori byakoreshejwe na E.G. White — Umugereka I:22, 23] IMN 282.6
[Kwitonda mu gihe dukoresha ibigori n’amatunda — 188, 190] IMN 282.7
[Kwitonda igihe dukoresha imboga n’ibyokurya turenza ku mafunguro — 189, 722] IMN 282.8
[Mu mirire ya E.G. White — Umugereka I:4, 8, 15]. IMN 282.9