INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

22/53

IGICE CYA 15 - IBYOKURYA BIZANIRA UMUBIRI AMAGARA MAZIMA NA RESITORA ZIFITE ISUKU

Bikomoka kuri Rugaba

396. Igitekerezo cy’ibitangaza Umwami yakoze atanga vino mu birori by’ubukwe kandi akagaburira imbaga y’abantu benshi cyane kiduha isomo rifite akamaro gakomeye cyane. Umurimo wo kwita ku buzima bw’abantu ubagaburira ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane Umwami yakoreshaga yita ku bafite ubukene. Rugaba uganje mu ijuru agatunga abari mu isi ntazigera areka abantu be ngo baheranwe n’ubujiji mu byerekeye gutegura ibyokurya bihebuje kuba byiza bya buri gihe na buri mwanya wose. IMN 224.3

Bimeze nka Manu

397. Mu ijoro ryahise neretswe ibintu byinshi byerekeranye no gukora no kugurisha ibyokurya bizanira imibiri yacu amagara mazima. Nasanze ko bidusaba kubyitaho cyane kandi tukabisengera dushyizeho umwete. IMN 225.1

Hariho abantu benshi hirya no hino ku isi Imana izaha ubumenyi bwo gutegura ibyokurya bifitiye umubiri akamaro kandi biryoshye, nibona ko abo bantu biteguye gukoresha ubwo bumenyi mu buryo bukiranuka. Amatungo aragenda arushaho kugira uburwayi, kandi ntibigitinze ubwo abantu batari n’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi bazagenda bareka kurya inyama. Hagomba gutegurwa ibyokurya bizanira umubiri akamaro kandi byubaka umubiri, ku buryo abantu babona ko kurya inyama bidakenewe. IMN 225.2

Umwami Imana arashaka kwigisha abantu benshi bari mu mpande zose z’isi gukoresha amafunguro y’ibyokurya bikubiyemo imbuto, ibinyampeke, n’imboga bibasha kubaka umubiri kandi bikawurinda indwara. Abatarigeze biga uburyo bwo gutegura ibyokurya byiza tubasha kubona ku isoko mu iki gihe, bakwiriye gukoresha ubwenge bakagerageza gukoresha ibyokurya biva mu butaka, kandi bazagenda bahabwa umucyo werekeranye n’uburyo bwo gukoresha ibiva mu butaka. Umwami azabereka uburyo bwo kubikora. IMN 225.3

Utanga ubumenyi ngiro no gusobanukirwa akabiha abantu be batuye ku mugabane umwe w’isi azabikorera n’abatuye ku yindi migabane na bo. Umugambi we ni uko ubutunzi bw’ibyokurya buboneka muri buri gihugu bubasha gutegurwa bigakoreshwa no mu bindi bihugu biberanye n’abaho. Nk’uko Imana yahaye abantu bayo manu ivuye mu ijuru kugira ngo abana b’Abisiraheli bakomeze kugubwa neza, ni na ko n’ubu iha abantu bayo bari mu bice bitandukanye ubumenyi ngiro n’ubwenge bwo gukoresha ibihingwa byo muri ibyo bihugu mu gutegura ibyokurya bigomba gusimbura inyama. IMN 225.4

398. Ya Mana yahaye Abisiraheli manu ivuye mu ijuru iriho kandi iraganje. Izaha ubumenyi ngiro no gusobanukirwa uburyo bwo gutegura ibyokurya bizanira umubiri amagara mazima. Izayobora abana bayo mu murimo wo gutegura ibyokurya byuzuye umubiri ukeneye. Yifuza ko bareba icyo babasha gukora kugira ngo bashobore kumenya gutegura bene ibyo byokurya, atari ukubitegurira imiryango yabo gusa, nubwo ariyo nshingano yabo y’ibanze, ahubwo bakanafasha n’abakene. Bagomba kugaragaza umutima wo kwitanga warangaga Kristo, bakabona ko bahagarariye Imana, kandi ko ibyo bafite byose bikomoka kuri Yo. IMN 225.5

Imana Itanga Ubumenyi

399. Umwami Imana yifuza ko ubwoko bwe bumenya ivugurura ry’ubuzima. Iri ni ishami ry’ingenzi mu masomo y’uburezi rigomba kwigishwa mu mashuri yacu. Igihe ukuri kwigishwa hirya no hino mu birere bishya, amasomo yerekeranye n’isuku mu byo guteka agomba gutangwa. Nimwigishe abantu uburyo bashobora kubaho badakoresha inyama. Mubigishe kubaho mu buryo bworoheje. IMN 226.1

Umwami Imana yakomeje gukora, kandi n’ubu arakora, umurimo wo kwereka abantu uko babasha gutegura bifashishije imbuto n’ibinyampeke, bagategura indyo yoroheje kandi idahenze kurusha ibyo abantu batangaho amafaranga muri iki gihe. Benshi ntibashobora kwitegurira ibyo byokurya bihenze, nyamara ibyo ntibivuze ko bagomba kurya indyo nkene. Ya Mana yagaburiye abantu ibihumbi n’ibihumbi mu butayu ikoresheje umutsima wo mu ijuru yiteguye guha abantu bayo muri iki gihe ubumenyi bwo gutegura ibyokurya mu buryo bworoheje. IMN 226.2

Igihe ubutumwa bugeze ku bantu batigeze bumva ukuri kw’iki gihe, babona ko imirire yabo ikeneye kurangwa n’ivugurura rifite imbaraga. Basobanukirwa yuko bagomba kwitandukanya no kurya inyama, kuko zitera ubushake bwo kunywa ibisindisha, kandi zigateza indwara mu mubiri. Kurya inyama bica intege ubushobozi bw’umubiri, ubw’ubwenge n’ubw’intekerezo. Umuntu aremwe n’ibyo arya. Kurya inyama, kunywa itabi, inzoga, bihagurutsa kamere ya kinyamaswa mu mubiri. Umwami Imana azaha abantu be ubwenge bwo kumenya gutegura bakoresheje ibiva mu butaka, ibyokurya bishobora gusimbura inyama. Imvange yoroheje igizwe n’ubunyobwa, ibinyampeke, n’amatunda, biteguranywe ubuhanga kandi ku buryo buteye ipfa, birihagije ubwabyo kugira ngo n’abatizera babyishimire. Ariko nk’uko bisanzwe, bisaba ko hakoreshwa ubunyobwa buhagije muri iyo mvange. IMN 226.3

Biteguwe mu Buryo Bworoheje, Budahenze, kandi Bufitiye Umubiri Akamaro

401. Ubu ngomba kugeza kuri benedata amabwiriza Umwami Imana yampaye ku byerekeranye n’ikibazo cy’imirire ituma tugira amagara mazima. Abenshi babona ko ikibazo cy’imirire no kugira amagara mazima ari ikintu cyatekerejwe n’abantu gusa, nyamara cyaravuye ku Mana, ishakira abantu bayo imigisha. Umurimo wo gutegura amafunguro afitiye umubiri akamaro ni umwihariko uva Mana, kandi ntugomba gutekerezwa nk’ikintu gishaka amafaranga menshi, kugira ngo bamwe batagishakamo indonke. Umucyo Imana yatanze kandi ikomeje gutanga ku kibazo cy’imirire ugomba kubera abana bayo muri iki gihe uko manu yari imeze ku bana ba Isiraheli. Manu yamanukaga iva mu ijuru, maze abantu bakabwirwa kuza kuyitoragura, bakayitegura kugira ngo ibashe kuribwa. Bityo rero, mu bihugu byose byo ku isi, umucyo uva ku Mana ugomba kugezwa ku bantu bose, maze ibyokurya bifitiye umubiri akamaro bikwiranye n’ibyo abaturage bo muri ibyo bihugu bakeneye bikabasha gutegurirwa kuribwa. IMN 227.1

Abizera ba buri torero bagomba kwimenyereza gushaka kugira ubumenyi n’ubuhanga Imana itanga. Umwami Imana yageneye ubuhanga n’ubumenyi abantu bose bashaka gukoresha ubushobozi bwabo ngo bige uburyo babasha guhuza ibyokurya biva mu butaka ngo babitegure mu buryo bworoheje, budahenze, kandi bufitiye umubiri akamaro, ku buryo ibyo byokurya bibasha gusimbura inyama, kugira ngo abantu batagira urwitwazo rwo kurya inyama. IMN 227.2

Abahawe ubumenyi bwo gutegura bene ibyo byokurya bagomba gukoresha ubuhanga bwabo nta kwikanyiza cyangwa kwikunda. Bagomba gufasha bagenzi babo b’abakene. Bagomba kuba abakora ibyokurya kimwe n’ababikoresha. IMN 228.1

Umugambi w’Imana ni uko ibyokurya bifitiye umubiri akamaro bigomba gukorwa hirya no hino mu bice bitandukanye. Abemera ukuri bagomba kwiga uburyo bwo gutegura ibi byokurya byoroheje. Ntabwo ari umugambi w’Imana ko abakene bababazwa no kubura ibyangombwa ubuzima bwabo bukeneye. Imana irararikira abantu bayo bari mu bihugu binyuranye kuyisaba ubwenge, maze bagashobora kubukoresha uko ibubaha. Ntitugomba kwicara ngo tubure ibyiringiro ducike intege. Tugomba gukora ibishoboka byose tukamurikira abandi. IMN 228.2

Mu Buryo Bworoheje kandi Budahenze

402. Mu buryo bwubashywe, ni ngombwa kurushaho gutunganya no guteza imbere ibyokurya bifitiye umubiri akamaro bikorwa biturutse mu nganda. Umwami Imana ashaka kwigisha abagaragu be ukuntu babasha gutegura ibyokurya mu buryo bworoheje kandi budahenze. Hari benshi yifuza kubyigisha niba biyemeza gukurikiza inama Ye, kandi bagafatanya na bagenzi babo. IMN 228.3

403. Mwite ku byokurya bihendutse kandi bibasha gutekwa mu buryo biryohera abantu, bigakoreshwa ku bikenewe byose. … Mwimenyereze guhinga ibyokurya by’impeke n’amatunda bidahenda mu gutegura. Ibi byose twabihawe ku buntu n’Imana kugira ngo ihaze ibyo dukeneye. Ubuzima ntibubeshejweho no gukoresha ibyokurya bihenze. Tubasha kubona ibyokurya byiza bifitiye umubiri akamaro mu gihe dutegura mu buryo bworoheje ibikomoka ku mbuto, ibinyampeke, n’imboga. IMN 228.4

404. Tube abanyabwenge mu gutegura ibyokurya byoroheje, bidahenze, kandi bifitiye umubiri akamaro. Benshi mu bizera bacu ni abakene; bakwiriye gushaka ibyokurya bifitiye umubiri akamaro bitabahenze. Nyamara ubushake bw’Imana ni uko umuntu w’umukene nyakujya mu bantu be, aho yaba ari hose, agomba kubona ibyokurya bidahenze, kandi bifitiye umubiri akamaro. Hirya no hino ku isi, hakwiriye gushyirwa inganda zikora bene ibyo byokurya. Ikibasha kubera umugisha ahantu runaka gishobora no kubera umugisha ahandi abantu batabasha kubona amafaranga mu buryo bworoshye. IMN 229.1

Imana irakorera abana bayo umurimo. Ntiyifuza ko babaho mu bukene badafite aho bakura ibibafasha. Irashaka kubagarura ku mirire yageneye umuntu katanga ka mbere. Imirire yabo igomba kuba igizwe n’ibyokurya biva ku bintu Imana yatanze. Ibyo bintu bigizwe cyane cyane n’imbuto (amatunda) n’ibinyampeke n’imisogwe, ariko ibikomoka ku muryango umwe nka byo bitandukanye bibasha na byo gukoreshwa. IMN 229.2

Uko Inzara Yiyongera, Ibyokurya Bigomba Kuba Byoroheje

405. Ikibazo cy’imirire ntikirumvikana uko bikwiriye ku rwego rwuzuye. Haracyari byinshi na none byo kwiga. Uhoraho arifuza ko ubwenge bw’abantu be aho bari hose ku isi buba bwiteguye kwakira amabwiriza atanga yerekeranye no kuvanga ibintu runaka mu gutegura ibyokurya bizaba bikenewe, ariko bitari byatangira gukorwa. IMN 229.3

Mu gihe inzara, ubukene, n’akaga bizagenda birushaho kwiyongera ku isi, imitegurire y’ibyokurya bifitiye umubiri akamaro igomba kuzagenda irushaho koroshywa. Abakora uwo murimo bakwiriye guhora bigira ku Mwigisha Mukuru ukunda abantu be, kandi uhora abifuriza ibyiza. IMN 229.4

[Umugambi w’ibyokurya bifitiye umubiri akamaro mu gusimbura inyama, amata n’amavuta — 583] IMN 229.5

Isomo Kristo Atwigisha ku byo Kuzigama

406. Hariho ibintu byinshi tugomba kwitaho muri uyu murimo. Tugomba gukoresha ibyokurya byiza biva mu butaka kugira ngo twimenyereze imirire myiza mu mibiri yacu, kandi ihendutse. IMN 230.1

Gukora no gucuruza ibyokurya ni umurimo ukeneye amasengesho cyane. Abantu nibasabe Imana ubwenge bwo kumenya gutegura ibyokurya biboneye. Uwagaburiye abantu ibihumbi bitanu akoresheje imigati itanu n’ifi ebyiri azakenura abana be mu byo bakeneye uyu munsi. Nyuma y’uko Kristo akoze icyo gitangaza kidasanzwe, yigishije isomo ryo kuzigama. Nyuma yo guhaza iyo mbaga y’abantu, Kristo yaravuze ati, “Nimuteranye utumanyu dusagutse kugira ngo hatagira ibipfa ubusa. Bateranya utumanyu twasagutse kuri ya migati itanu bamaze kurya, buzuza inkangara cumi n’ebyiri.” IMN 230.2

Ibyokurya Bikomoka ku byo Abantu bo mu Bihugu Bitandukanye Bejeje

407. Imana izaha abantu benshi bo mu bice bitandukanye ubuhanga mu byerekeye ibyokurya bifitiye umubiri akamaro. Ishobora kuzuza ameza mu butayu. Ibyokurya bifitiye umubiri akamaro bigomba gutegurwa n’amatorero yacu mu gihe agerageza gushyira mu bikorwa amahame y’ivugurura mu by’ubuzima. Nyamara uko bagerageza kubikora, bamwe bazagenda bavuga ko birenze ubushobozi bwabo. Ariko se ni nde ubaha ubwenge bwo gutegura ibyo byokurya? Ni Imana yo mu ijuru. Ya Mana yahaye ubwenge abana bayo, bo mu bihugu bitandukanye, kugira ngo bakoreshe ibiva mu butaka bwo mu bihugu byabo bategura ibyokurya bifitiye umubiri akamaro. Mu buryo bworoheje kandi budahenze, abizera bacu bagomba kugerageza gukoresha imbuto (amatunda), ibinyampeke n’ibibikomokaho babona mu bihugu batuyemo. Mu bihugu bitandukanye, ibyokurya bifitiye umubiri akamaro bidahenze bigomba gukorwa ku nyungu z’abakene no ku nyungu z’imiryango y’abizera bacu. IMN 230.3

Nahawe ubutumwa buturutse ku Mana ibwira abantu bayo bo mu bihugu byo mu mahanga ko batagomba kubeshwaho no gutegereza ibyokurya bifitiye umubiri akamaro bivuye muri Amerika. Imisoro n’imirimo igendanye n’ikiguzi cyabyo iba ihanitse ku buryo abakene, b’agaciro imbere y’Imana kimwe n’abakire, batabasha kubyibonera. IMN 230.4

Ibyokurya bifitiye umubiri akamaro bitangwa n’Imana, kandi Izigisha abana bayo mu murimo hirya no hino uburyo bwo guhuza ibiva mu butaka, mu buryo bworoheje, budahenze, bagategura ibyokurya biboneye. Nibashakashaka ubwenge mvajuru, Imana izabigisha uburyo bwo guteganya no gukoresha neza ibyo byokurya biva mu butaka bw’iwabo. Nahawe amabwiriza yo kubivuga, uramenye ntubibabuze. IMN 231.1

Ibyokurya Bifitiye Umubiri Akamaro Bigomba Kubanziriza Amabwiriza y’Ivugurura ry’Ubuzima

408. Ahantu mukorera umurimo haracyari byinshi byo gukora, byerekeranye no gutegura ibyokurya bifitiye umubiri akamaro. Ibnyokurya biboneye ku buryo bwuzuye, kandi bidahenze bigomba gutegurwa kugira ngo bijye bikoreshwa. Ubutumwa bwiza bwerekeranye n’iby’ubuzima bugomba kwigishwa abakene. Mu gukora bene ibyo byokurya, hazaba hafunguwe inzira ku bantu bemera kwakira ukuri nyamara bakava ku kazi bakoraga, bityo bakaba babonye icyo kubabeshaho. Ibyo Imana yaremye bigomba guhindurwamo ibyokurya bifitiye umubiri akamaro, abantu bakajya babasha kubyitegurira ubwabo. Icyo gihe rero, tuzaba dushobora kwerekana amahame y’ivugurura ry’ubuzima, n’abazatwumva bazemezwa n’ukuri kw’ayo mahame, bayagire ayabo. Ariko igihe cyose tutazashobora kugeza ku bantu ibyokurya byiza, biryoshye, byubaka imibiri, kandi bidahenze, ntibizadushobokera kwerekana ukuri kw’ingenzi kw’ivugurura ry’ubuzima mu mirire. IMN 231.2

[Gutera umwete iterambere ry’impano z’umuntu wese — 376] IMN 231.3

409. Ahantu hose ukuri kwamamazwa, hakwiriye kwigishwa n’ibyigisho byerekeranye no gutegura ibyokurya bifitiye umubiri akamaro. Imana yifuza ko ahantu hose abantu bagomba kwigishwa gukoreshanya ubwenge ibiboneka aho batuye mu buryo bworoshye. Abigisha bafite ubuhanga bagomba kwerekera abantu uburyo bakoresha amahirwe atangaje bafite yo gukoresha ibiribwa byera mu gace batuyemo mu gihugu cyabo. Bityo abakene, kimwe n’abamerewe neza, bashobora kumenya uko bagira imibereho myiza. IMN 231.4

Imvange z’Ibinyamavuta Zikwiriye Gukoreshwa mu Rugero

410. Uhoraho yifuza ko abantu bo mu bice byose by’isi bagira ubuhanga mu byerekeranye no gukoresha ibihingwa biva mu butaka biboneka muri buri gace k’igihugu. Ibyo bihingwa bigomba kwiganwa ubuhanga bikagenzuranwa ubwitonzi, kugira ngo abantu bamenye uko bashobora kubivanga n’ibindi mu buryo bworoheje itegurwa ry’ibyokurya, ndetse n’uburyo budahenze mu kubikora no kubitwara. Nimureke twese tugerageze uko dushoboye kugira ngo ibyo tubigereho, dufashijwe n’Imana. Hariho ibyokurya byinshi bihenze ubwenge bw’umuntu bubasha kwiga kuvanga bitabaye ngombwa ko hategurwa ibihenze cyane kurushaho. IMN 232.1

Mu myaka itatu ishize, nabonye urwandiko rwagiraga ruti, “Simbasha kurya ibyokurya by’ibinyampeke; kuko igifu cyanjye kitabishobora.” Hanyuma y’aho nabonye imitegurire myinshi ibasha gukoreshwa; Imwe muri yo ni uko hagomba kuboneka ibindi biribwa umuntu ashobora kuvanga n’ibinyamavuta, bikabasha kugira icyanga bikajyana, kandi ntibibe ngombwa kubikoresha ari byinshi. Ibinyamavuta bingana na purusa 10 kugeza kuri 15 birahagije gukora iyo mvange. Ibi twarabigerageje kandi bigenda neza. IMN 232.2

[Reba Ubunyobwa n’ibyokurya by’ibinyamavuta mu gice cya 22]. IMN 232.3

Ibiryohera cyangwa Ibisuguti

Hariho n’ibindi byavuzweho. Kimwe muri byo ni ibintu biryohera cyangwa ibisuguti. Birakorwa bitewe n’uko hariho ababikunda, bityo abantu benshi bakabigura nyamara badakwiriye kubirya. Na none hari ibikwiriye gukorwa kurushaho, kandi Imana izakorana n’abantu bose bashaka gukorana na Yo. IMN 232.4

[Reba za gato ziryohereye, imigati yuzuyemo amasukari, n’ibisuguti — 507, 508] IMN 233.1

[Ibyokurya byitwa “ibyokurya byakorewe gufasha ubuzima”, bitica ubuzima — 530] IMN 233.2

411. Abakora gahunda y’imitegurire y’amafunguro mu binyamakuru by’ubuzima bagomba kubyitondera cyane. Bimwe mu byokurya bitegurwa mu buryo budasanzwe bigomba kurushaho gutegurwa neza, kandi gahunda yacu y’uburyo tubikoresha igahinduka. Bamwe bakunze gukoresha uko bishakiye ibinyamavuta nk’ubunyobwa mu mitegurire yabo. Benshi bakunze kunyandikira ngo, “Sinshobora gukoresha ubunyobwa; mbese nakoresha iki mu cyimbo cy’inyama?” Ijoro rimwe, nasaga nk’uhagaze imbere y’itsinda ry’abantu, mbabwira ko bakoresha bikabije ubunyobwa mu byokurya byabo; ko umubiri utazashobora kubwihanganira igihe bukoreshejwe nk’uko mu binyamakuru bimwe bategeka uko bugomba gutegurwa; ko niba bukoresheje mu buryo bukwiriye, ingaruka zaba zishimishije. IMN 233.3

Imirimo ya Resitora Zifite Isuku mu Materaniro Makuru

412. Mu materaniro makuru yacu, hakwiriye kubaho gahunda zituma abakene babona ibyokurya bifitiya umubiri akamaro, biteguwe neza kandi bidahenze. Hakwiriye kuboneka kandi resitora itegura amafunguro atunganye kandi aryoheye abantu, bikabera icyigisho benshi mu bo tudahuje ukwizera. Iyi gahunda y’umurimo wacu ntigomba gutandukanywa n’indi miriro yo mu materaniro makuru. Buri shami ry’umurimo w’Imana rigomba kuba isanga n’ingoyi n’indi mirimo, kandi byose bigakorana mu buryo buhuje. IMN 233.4

413. Mu mijyi yacu, abakozi babyifuza bagomba kwita ku byiciro binyuranye by’umurimo w’ivugabutumwa. Bakwiriye gushyiraho za resitora zirangwa n’isuku. Ariko uyu murimo ugomba gukoranwa ubushishozi. Abakora muri izi resitora bagomba guhora biga, bakamenya gutegura ibyokurya byiza kandi bifitiye umubiri akamaro. Buri resitora irangwa n’isuku igomba kubera ishuri abakozi bayikoreramo. Uwo murimo ushobora gukorwa ku buryo bwisanzuye mu mijyi kurusha mu byaro. Ariko muri buri gace kariho itorero hamwe n’ishuri ry’itorero, ni ngombwa ko hatangirwa inyigisho zerekeranye no gutegura amafunguro atunganye kandi yoroheje, bigafasha abantu bose bifuza kubaho bagendera ku mahame y’ivugurura mu by’ubuzima. Kandi umurimo nk’uwo ubasha gukorwa no mu duce twose za misiyoni zacu zikorera. IMN 233.5

Resitora Zacu Zigomba Gukomera ku Mahame

414. Mukeneye kwirinda buri gihe ikintu icyo aricyo cyose, nubwo cyasa nk’ikitangiza umubiri, cyashobora gutuma mureka amahame agomba igihe cyose kugenderwaho mu mirimo ya za resitora zacu. … Ntitugomba gutegereza ko abantu bahugijwe no guhaza irari ryabo mu buzima bwabo babanza gusobanukirwa uburyo bwo gutegura ibyokurya byuzuye, biboneye, biryoshye, kandi biteguwe mu buryo bworoheje. Ubu ni ubumenyi bukwiriye kwigishwa muri buri kigo cyacu cy’ubuzima no muri resitora zacu zirangwa n’isuku. … IMN 234.1

Niba abagana za resitora zacu bagabanyuka bitewe n’uko twanga gutatira amahame nyakuri yacu, nimubareke bagabanuke. Tugomba gukomeza mu nzira y’Umwami Imana, niyo twavugwa nabi cyangwa neza. IMN 234.2

Mbagejejeho ibi ngibi mu nzandiko mbandikiye ngo mbafashe kuguma mu murongo w’ukuri kandi mureke ibyatuma ibigo byacu by’ubuzima na za resitora bitatira amahame yacu. IMN 234.3

Mwirinde Imvange Nyinshi Ziruhije

415. Muri resitora nyinshi zo mu mijyi yacu, usanga abantu babasha guhura n’akaga ko kurya imvange z’ibyokurya byinshi ku igaburo bafata. Igifu kigira ibibazo iyo kigiyemo ibyokurya binyuranye mu igaburo rimwe. Gukoresha ibyoroheje ni kimwe mu bigize ivugurura ry’ubuzima. Umurimo wacu ubasha guhura n’akaga ko gutakaza izina wamaze gufata. IMN 235.1

Niba duharanira kugira amagara mazima, ni ngombwa ko tugabanya irari/ipfa, tukarya twitonze, kandi tukirinda gukoresha ibyokurya byinshi binyuranye mu ifunguro rimwe. Tugomba guhora tuzirikana iyi nyigisho kenshi. Gukoresha ibyokurya byinshi binyuranye ku ifunguro rimwe ntibigendanye n’amahame y’ubuzima bwiza. Ntitugomba na rimwe kwibagirwa ko ibi bifite uruhare mu murimo w’imyizerere yacu, umurimo wo gutegura ibyokurya biva mu butaka, bigomba kugirira akamaro gakomeye imibiri yacu kurenza ikindi kintu cyose. IMN 235.2

Inshingano ya Resitora Zirangwa n’Isuku

416. Neretswe ko tudakwiriye kunyurwa no kuba dufite resitora imwe mu mugi wa Brooklyn. Hagomba gushyirwaho izindi mu duce tundi tw’umugi. Abantu batuye mu gice kimwe cy’umugi munini wa New York ntibamenya ibibera mu bindi bice by’uwo murwa munini cyane. Abagabo n’abagore barira muri za resitora ziri hirya no hino mu bice byinshi bazabona bidatinze ko ubuzima bwabo bugenda bumererwa neza. Igihe bazaba bamaze kugira icyizere, bazaba biteguye kwakira ukuri kw’ingenzi k’ubutumwa bw’Imana. IMN 235.3

Ahantu hose umurimo w’ivugabutumwa mu buvuzi ukomeje gukorwa mu mijyi yacu migari, hagomba gushingwa amashuri yigisha guteka; kandi aho umurimo w’ivugabutumwa mu by’uburezi urimo gutezwa imbere, na ho hagomba gushingwa za resitora zirangwa n’isuku, zizaba ahantu ho kwitoreza ibyo gutoranya no gutegura ibyokurya bifitiye umubiri akamaro. IMN 235.4

417. Imana ifitiye ubutumwa abatuye imijyi yacu, kandi tugomba kwamamaza ubwo butumwa mu materaniro makuru yacu, mu mavuna dukora, ndetse no mu bitabo byacu. Ikindi kandi, tugomba gushinga za resitora zirangwa n’isuku mu mijyi, maze tukahabwiririza ubutumwa bwo kwirinda. Hakwiriye gutegurwa inama zigendana no gushinga izi resitora. Aho bishoboka hose, hagomba guteganywa icyumba cy’aho abayobozi bazajya batumirwa bakaza gutanga inyigisho n’amahugurwa ku buhanga mu byo Ubuzima bwiza no Kwirinda bya Gikristo, aho abantu babasha kubona inyigisho zerekeranye no gutegura indyo iboneye ndetse n’ibindi byigisho by’ingenzi bikenewe. Muri aya mahugurwa, hagomba guhuzwa gahunda z’amasengesho n’indirimbo hamwe n’ibiganiro, atari ku ngingo zirebana gusa n’iby’ubuzima no kwirinda, ahubwo bikanahuzwa n’ingingo za Bibiliya. Mu gihe abantu bigishwa uburyo bwo kwitungira amagara mazima, hazaboneka n’amahirwe menshi yo kubabibamo imbuto y’Ubutumwa bwiza bw’ubwami. IMN 236.1

Intego Nkuru y’Umurimo wo Kwitungira Amagara Mazima mu by’Imirire

418. Umurimo wo kwitungira amagara mazima mu by’imirire ubasha kwivugira ubwawo igihe ukozwe ku buryo Ubutumwa bwiza bwa Kristo bugezwa ku bantu. Ariko ndabwira abantu nkomeje kwirinda ibikorwa binyuranyije no guteza imbere ibyo gutegura indyo igamije gufasha imibiri. Ni ikosa rikomeye ku bagabo n’abagore kumara igihe kinini bakoresha impano zabo bategura ibyokurya, mu gihe badashyira umwete mu kugaburira abantu benshi umutsima w’ubugingo. Hari akaga gakomeye ku murimo wose utagamije kwereka abantu inzira ibahesha ubugingo buhoraho. IMN 236.2

[Kugira ngo wige biruseho umurimo wo gutegura ibyokurya bigufasha kwitungira amagara mazima n’umurimo wa za resitora, reba Ibihamya by’Itorero, umuzingo wa 7, paje 110-131; n’ikindi gitabo cyitwa, Inama ku Kwitungira Amagara Mazima, paje 471-496]. IMN 236.3