INYANDIKO Z’IBANZ

59/95

Umurimo wa Kristo

Satani arangije ubushukanyi bwe, yavuye aho Yesu ari akanya gato aragenda, maze abamarayika bategurira Yesu ifunguro aho yari ari mu butayu, baramukomeza; kandi umugisha uturutse kwa Se uramumanukira umuzaho. Satani yari yatsindiwe mu bishuko bye bikomeye cyane; ariko kandi yari ategereje igihe Yesu yagombaga kuba ari gukora umurimo we, aho mu bihe binyuranye yagombaga kugerageza gukoresha ubucakura bwe amurwanya. Yari agikomeje kwiringira ko azamutsinda akoresheje guhagurutsa abantu bajyaga kwanga kwakira Yesu, kugira ngo bamwange ndetse bashake uko bamwica. Satani yagiranye n’abamarayika be inama idasanzwe. Bari bababajwe cyane kandi barakajwe n’uko ntacyo babashije gutwara Umwana w’Imana. Biyemeje ko bagomba gukaza ubucakura kandi bagakoresha imbaraga zabo zose bagateza ukutizera mu ntekerezo z’abantu b’ishyanga rye bwite bagashidikanya ko ari Umukiza w’isi, bityo muri ubwo buryo bagaca Yesu intege mu murimo we. Uko byagenda kose, Abayuda batakebakebaga mu mihango yabo n’ibitambo byabo, kugirwa impumyi kwabo ntibasobanukirwe ubuhanuzi ndetse bakanizera ko Mesiya yagombaga kuzaza ari umwami ukomeye wo ku isi, byagombaga kubatera gusuzugura no kwanga Yesu. IZ 134.1

Neretswe ko Satani n’abamarayika be bashyashyanaga cyane igihe Kristo yakoraga umurimo we. Bagatezaga abantu kutizera, urwango n’agasuzuguro. Incuro nyinshi igihe Yesu yavugaga ukuri kwahuranyije, acyahira abantu ibyaha byabo, bazabiranywaga n’uburakari. Satani n’abamarayika be boheje abantu kwica Umwana w’Imana. Bashatse kumutera amabuye incuro nyinshi, ariko abamarayika baramurinda maze baramufata bamuhungisha imbaga y’abantu babaga bamurakariye. Nanone, igihe ukuri kumvikana kwasohokaga mu kanwa ke, imbaga y’abantu yaramusumiye iramujyana ngo imuhirike ku manga y’umusozi. Impaka zavutse muri abo bantu bibaza uko bagomba kumugenza maze muri icyo gihe abamarayika bongera kumugobotora bamuhisha ya mbaga y’abantu, maze abanyura hagati arigendera. IZ 134.2

Satani yari acyiringiye ko umugambi ukomeye w’agakiza utazagerwaho. Yakoresheje imbaraga ze zose kugira ngo anangire imitima y’abantu kandi atume n’intekerezo zabo zizinukwa Yesu. Yizeraga ko abantu bake cyane ari bo bazakira Yesu nk’Umwana w’Imana bityo ibyo bitume Yesu abona ko imibabaro ye n’igitambo cye bikomeye cyane ku buryo bidakwiriye kubaho kubw’itsinda rito nk’iryo. Nyamara nabonye ko n’iyo haza kuboneka abantu babiri gusa bakira Yesu nk’Umwana w’Imana maze bakamwizera nk’Umukiza w’ubugingo bwabo, Yesu yagombaga gushyira mu bikorwa umugambi w’agakiza. IZ 134.3

Yesu yatangije umurimo we kumenagura imbaraga Satani yagaragarizaga mu mibabaro y’abantu. Yakizaga abarwayi bagasubirana amagara mazima, yahumuye impumyi, akiza abaremaye, abatera gusabwa n’ibyishimo no gusingiza Imana. Yakizaga abamugaye kandi akabohora ababoshywe n’ubugome bwa Satani imyaka myinshi. Yahumurizaga abacitse intege, abatentebutse n’abatagira kivurira akoresheje kubabwira amagambo y’ineza. Abanyantege nke n’abababazwa Satani yari yarigaruriye, Yesu yarabamwamburaga, akabaha umubiri uzira umuze kandi akabuzuza ibyishimo n’umunezero. Yazuraga abapfuye maze bagasingiza Imana kubwo kwigaragaza gukomeye kw’imbaraga zayo. Abamwizeye bose yabakoreye ibikomeye. IZ 135.1

Imibereho ya Kristo yarangwaga n’amagambo n’ibikorwa by’ubugiraneza, impuhwe n’urukundo. Yahoraga yiteguye kumva no gukiza ibyago by’abazaga bamugana bose. Abantu benshi bagendaga babwira bene wabo ibihamya by’imbaraga ze mvajuru. Nyamara ubwo umurimo we wari urangiye, benshi bumvise bakozwe n’isoni z’uwo mwigisha wari uciye bugufi kandi akomeye. Abantu ntibashakaga kumwemera bitewe n’uko abigishamategeko nabo batamwizeye. Yari umuntu w’umunyamibabaro wamenyereye intimba. Ntibashoboraga kwihanganira kuyoborwa n’imibereho ye irangwa no kwiyoroshya no kwiyanga. Bifuzaga gushimishwa n’icyubahiro isi itanga. Nubwo byari bimeze bityo, benshi bakurikiye Umwana w’Imana kandi batega amatwi ibyo yigishaga, bakanezezwa n’amagambo aryoshye yaturukaga mu kanwa ke. Amagambo ye yabaga afite ubusobanuro bwimbitse nyamara yarumvikanaga ku buryo n’umuswa hanyuma y’abandi yabashaga kuyasobanukirwa. IZ 135.2

Satani n’abamarayika be bahumye amaso y’Abayuda kandi bijimisha intekerezo zabo, ndetse bahagurutsa abakuru b’Abayuda n’abigishamategeko kugira ngo bice Umukiza. Abandi boherejwe kujya gufata Yesu bakamubazanira; ariko ubwo bari bamugeze hafi baratangaye cyane. Babonye yuzuye imbabazi n’impuhwe mu gihe yabonaga amakuba y’abantu. Bamwumvanaga amagambo y’urukundo n’ineza yahumurizaga abanyantege nke n’abashavuye. Na none kandi mu ijwi ryuje ubutware, bamwumvise acyaha imbaraga za Satani maze akabohora abo yagize imbohe bakagenda bafite umudendezo. Bumvise amagambo yuzuye ubwenge yavaga mu kanwa ke maze baratwarwa ntibatinyuka kumufata. Basubiye ku batambyi n’abakuru b’idini batajyanye Yesu. Ubwo babazwaga “impamvu batamuzanye”, babatekerereje ibitangaza babonye akora, ndetse n’amagambo atunganye y’ubwenge, urukundo n’ubuhanga bamwumvanye, maze barangiza bavuga bati: “Nta muntu wigeze kuvuga nkawe.” Abatambyi bakuru bashinje abo bantu ko nabo baguye mu buyobe, maze bamwe mu bayobozi bakorwa n’isoni z’uko abo bantu batamufashe. Abatambyi bababazanyije agasuzuguro niba hari n’umwe wo mu bakuru b’ubwoko wigeze amwizera. Nabonye ko hari benshi mu bacamanza n’abakuru b’ubwoko bizeye Yesu; ariko Satani ababuza kubigaragaza. Batinyaga ko abantu babagaya kuruta uko batinyaga Imana. IZ 135.3

Nyamara n’ubwo byari bimeze bityo, ubucakura n’urwango bya Satani ntibyabashije kuburizamo umugambi w’agakiza. Igihe cyo gusohoza umugambi watumye Yesu aza ku si cyari cyegereje. Satani n’abamarayika be bagiye inama maze bafata umwanzuro wo gutera abantu b’ishyanga Yesu ubwe yavutsemo kugira ngo bashegere kumwica kandi bagambirire kumugirira nabi no kumukwena. Satani n’abamarayika be biringiraga ko Yesu azinubira gufatwa atyo maze akananirwa gukomeza kwicisha bugufi no kwiyoroshya. IZ 136.1

Ubwo Satani yacuraga imigambi ye, Yesu nawe yariho ahishurira abigishwa be iby’imibabaro agomba kuzanyuramo: uburyo yari kuzabambwa maze akazazuka ku munsi wa gatatu. Nyamara intekerezo zabo zasaga n’izicuze umwijima, bityo ntibashobore gusobanukirwa ibyo ababwira. IZ 136.2