INYANDIKO Z’IBANZ

57/95

Inama y’agakiza

Ubwo byagaragaraga ko umuntu azimiye kandi ko n’isi Imana yari yararemye igiye kuzurwaho n’ibiremwa bipfa bigomba guhura n’imibabaro, uburwayi n’urupfu, ndetse ko nta makiriro umunyabyaha afite, agahinda n’umubabaro byuzuye ijuru ryose. Umuryango wose wa Adamu wagombaga gupfa. Noneho nabonye Yesu mwiza maze mbona mu maso he hagaragara impuhwe n’agahinda. Bidatinze namubonye yegera umucyo urabagirana cyane wari ugose Data wa twese. Marayika twagendanaga yaravuze ati: “Ari kugirana na Se ikiganiro gikomeye.” Igihe Yesu yaganiraga na Se, abamarayika barushijeho guhagarika umutima. Wa mucyo urabagirana ugose Data wa twese wadukingirije Yesu incuro eshatu, maze ku ncuro ya gatatu arasohoka ava kwa Se nuko turamubona. Mu maso ye hari hatuje, nta gihangayikishije cyangwa ikibabaje cyaharangwaga, kandi harabagiranaga ubwiza butasobanurwa mu magambo. Yamenyesheje ingabo zo mu ijuru ko umuntu wacumuye yabonewe icyanzu cyo gukiriramo. Yazibwiye ko yahoze yinginga Se ndetse ko yagambiriye gutanga ubugingo bwe kugira ngo bube incungu, yishyireho igihano cy’urupfu, bityo kubwe umuntu abashe kubona imbabazi; ndetse kubw’amaraso ye no kubwo kumvira amategeko y’Imana, abantu babashe kubona imbabazi z’Imana kandi bazagarurwe muri bwa busitani bwiza, barye no ku mbuto z’igiti cy’ubugingo. IZ 127.4

Mbere na mbere abamarayika ntibashoboraga kwishima; kuko Umugaba wabo atashoboraga kugira icyo abahisha, ahubwo yababwiriye ku mugaragaro iby’inama y’agakiza. Yesu yabwiye abamarayika ko agiye guhagarara hagati y’umuntu wacumuye n’uburakari bwa Se. Yababwiye ko azemera kwishyiraho icyaha (ubugome) no gusuzugurwa, nyamara ko bake ari bo bazamwakira nk’Umwana w’Imana. Hafi y’abantu bose bajyaga kumwanga no kumwamagana. Yajyaga gusiga ikuzo rye ryose mu ijuru, akaza ku isi ari umuntu, akicisha bugufi nk’umuntu, we ubwe kubyo yagombaga kunyuramo agahura n’ibigeragezo binyuranye byajyaga kwibasira umuntu kugira ngo amenye uko atabara abajyaga kugeragezwa, maze ku iherezo, ubwo yari kuzaba arangije umurimo we nk’umwigisha, atangwe mu maboko y’abana b’abantu, yihanganire ubugome hafi ya bwose n’imibabaro yose Satani n’abamarayika be bashoboraga kwigisha abantu babi ngo bayimuteze. Yajyaga gupfa urupfu rw’agashinyaguro rurenze izindi mpfu, akabambwa hagati y’isi n’ijuru nk’umunyabyaha ruharwa. Yababwiye kandi ko azagerwaho n’amasaha ateye ubwoba y’umubabaro ukaze n’abamarayika ubwabo batashoboraga kubura amaso ngo barebe ahubwo bari kuzapfuka mu maso yabo ngo batabireba. Ntiyajyaga kuzagerwaho n’umubabaro w’umubiri gusa, ahubwo yagombaga no kubabazwa mu ntekerezo ku buryo uwo mubabaro utajyaga kuba wagereranywa na gato n’uw’umubiri. Uburemere bw’ibyaha by’abari ku isi bose bwajyaga kumugerekwaho. Yabwiye abamarayika ko azapfa maze akazuka ku munsi wa gatatu, kandi ko azazamuka akajya kwa Se kugira ngo asabire umunyabyaha utumvira. IZ 128.1

Abamarayika bikubise imbere ye baramuramya. Bemeye gutanga ubugingo bwabo. Yesu yababwiye ko kubwo urupfu rwe azakiza benshi, ko ubugingo bw’umumarayika butabasha kwishyura umwenda w’icyaha. Ubugingo bwe bwonyine nibwo bwashoboraga kwemerwa na Se kugira ngo bube incungu y’umuntu. Yesu kandi yanababwiye ko hari uruhare nabo bazagira, ari rwo rwo kuba hamwe nawe kandi bakazajya kumukomeza mu bihe binyuranye. Yababwiye ko azambara kamere y’umuntu wacumuye, ndetse ko imbaraga ze zitazaba zingana n’izabo ubwabo; ko bazibonera gusuzugurwa kwe n’imibabaro ye ikomeye; ndetse ko nibabona imibabaro ye n’urwango abantu bazamugirira bazagira agahinda kenshi maze kubera urukundo bamukunda bakifuza kuza kumutabara ngo bamukize abo bicanyi. Nyamara yababwiye ko batagombaga kugoboka ngo bagire icyo babuza gukorwa. Yabamenyesheje ko bazagira uruhare mu izuka rye, ko umugambi w’agakiza wamaze gutegurwa ndetse ko Se yamaze kuwemera. IZ 128.2

Yesu yuzuye agahinda kuje ubuziranenge, yahumurije kandi akomeza abamarayika maze abamenyesha ko ku iherezo azabana n’abo agiye kuzacungura ndetse ko kubw’urupfu rwe azaba incungu ya benshi kandi akarimbura ufite imbaraga z’urupfu. Kandi ko Se azamuha ubwami bwo munsi y’ijuru no gukomera kwabwo bukazaba ubwe iteka ryose. Satani n’abanyabyaha bazarimburwa burundu ubutazongera guhungabanya ijuru cyangwa isi izaba yagizwe nshya itunganye. Yesu yasabye abamarayika gufatanya na we muri uwo mugambi Se yari yemeye kandi bagashimishwa n’uko kubw’urupfu rwe umuntu wacumuye azongera kuzamurwa kugira ngo ababarirwe n’Imana ndetse yishimire kuba mu ijuru. IZ 129.1

Ubwo ni bwo ibyishimo bitavugwa byasakaye ijuru ryose, maze ingabo zo mu ijuru ziririmba indirimbo zo kuramya no gusingiza. Bafashe inanga zabo maze bacuranga ijwi riranguruye birenze uko bari barigeze gucuranga bitewe n’imbabazi z’Imana zitagerwa ndetse no kwicisha bugufi kwayo bigaragariye mu gutanga Umwana wayo ikunda kugira ngo apfire ubwoko bw’ibyigomeke. Nuko mu ijuru hasakara ibisingizo no kuramya kubwo kwiyanga kwa Yesu n’igitambo cye, ubwo yemeraga kuva mu gituza cya Se maze agahitamo ubuzima bw’imibabaro n’agahinda ndetse n’urupfu rw’agashinyaguro kugira ngo abashe guhesha abandi ubugingo. IZ 129.2

Marayika yaravuze ati: “Mbese mutekereza ko Data wa twese yatanze Umwana we akunda cyane bitamugoye? Oya, oya rwose.” Byari bikomereye Imana yo mu ijuru kuba yareka abanyabyaha bakarimbuka cyangwa gutanga Umwana wayo ikunda akabapfira. Abamarayika bari bitaye cyane ku gakiza k’umuntu ku buryo muri bo hajyaga kubonekamo abemera guhara icyubahiro cyabo maze bagatangira ubugingo bwabo umuntu wari ugiye kurimbuka. Marayika twagendanaga yaravuze ati: “Ariko ibyo ntacyo byajyaga kugeraho.” Icyaha cyari cyakozwe cyari gikomeye cyane ku buryo ubugingo bwa marayika butajyaga kwishyura umwenda wacyo. Nta kindi uretse urupfu rw’Umwana w’Imana no gusabirwa na we, ibyo byonyine ni byo byajyaga kwishyura umwenda no gukiza umuntu wazimiye bikamuvana mu bwihebe n’ubuhanya. IZ 129.3

Ariko umurimo abamarayika bahawe wabaye uwo kuzajya bamanuka kandi bakazamuka mu ijuru bazanywe no gukomeza no guhumuriza Umwana w’Imana mu mibabaro ye kandi bakanamukorera. Umurimo wabo kandi wagombaga kuba uwo kurinda no kwita ku bagiriwe ubuntu, bakabarinda abamarayika babi n’umwijima uhora ubagota woherejwe na Satani. Neretswe ko bitashobokaga ko Imana yahindura amategeko yayo kugira ngo ikize uwazimiye, umuntu wari ugiye kurimbuka. Kubw’ibyo, yemeye gutanga Umwana wayo ikunda kugira ngo apfe kubw’icyaha cy’umuntu. IZ 129.4

Kubwo gutera umuntu gucumura, Satani yongeye kwishimana n’abamarayika be ko ashoboye gutuma Umwana w’Imana amanuka akava mu mwanya we w’icyubahiro. Yabwiye abamarayika be ko Yesu naramuka yiyambitse kamere y’umuntu wacumuye azamutsinda bityo akaburizamo isohozwa ry’inama y’agakiza. IZ 130.1

Neretswe Satani nk’uko yahoze kera akiri marayika unezerewe kandi ufite icyubahiro. Nongeye kandi kumwerekwa uko ameze ubu. Aracyafite ishusho ya cyami. Ikimero cye kiracyahebuje nubwo ari umumarayika waguye. Ariko mu maso he huzuye ishavu, gutentebuka, umubabaro, ubugome, urwango, kudatuza, ubushukanyi, n’ububi bw’uburyo bwose. Nabonye by’umwihariko rwa ruhanga rwe rwahoze rurabagirana. Uruhanga rwe rwari rwaratangiye kuzinga iminkanyari uhereye ku maso ye. Nabonye ko ingeso ze zose zahoze ari nziza bitangaje zangiritse bitewe no guhora yibwira ibibi igihe kirekire, kandi ibimenyetso by’ikibi cyose byamurangwagaho. Amaso ye yari yuzuye ubucakura kandi atyaye. Yari mugari mu gihagararo, ariko umubiri wo ku maboko ye no mu maso he wasaga n’udafashe. Ubwo namwitegerezaga, ukuboko kwe kw’ibumoso kwari gufashe ku kananwa. Yasaga n’uri kwibaza cyane byimbitse. Mu maso he hagaragaje kumwenyura, ariko uko kumwenyura kwanteye guhinda umushyitsi kuko kwari kuzuye ibibi n’ubucakura bwe. Iyo nseko ni yo agira mbere y’uko acakira uwo yibasiye, kandi iyo abohera umuhigo we mu mitego, iyo nseko ihinduka mbi bitavugwa. IZ 130.2