INYANDIKO Z’IBANZ

55/95

IMPANO ZA MWUKA

Gucumura kwa Satani

Satani yahoze ari umumarayika w’umunyacyubahiro mu ijuru, akurikiye Yesu mu cyubahiro. Mu maso he, kimwe n’ah’abandi bamarayika, hari hakeye kandi hagaragara umunezero. Uruhanga rwe rwari rukenkemuye kandi rugaragaza ubwenge buhambaye. Yari afite igihagararo gitunganye; yitwaraga neza kandi afite icyubahiro giheranije. Ariko igihe Imana yabwiraga Umwana wayo iti: “Tureme umuntu agire ishusho yacu, ase natwe,” Satani yagiriye Yesu ishyari. Yifuzaga ko nawe yagombye kugishwa inama mu byerekeye kurema umuntu, bityo kubera ko atayigishijwe, yuzuwe n’igomwa, ishyari n’urwango. Yifuzaga ko ari we wahabwa icyubahiro kuruta abandi bose mu ijuru akaba ukurikiye Imana. IZ 125.1

Kugeza icyo gihe, ijuru ryose ryarangwagamo gahunda, ubwumvikane no kumvira ubuyobozi bw’Imana. Kwigomeka kuri gahunda y’Imana n’ubushake bwayo cyabaye icyaha ndengakamere. Ijuru ryose ryabaye nk’irihungabanye. Abamarayika bose bari bagabanyijwemo imitwe, buri mutwe wari uyobowe n’umumarayika ukomeye. Satani wari ufite imigambi yo kwikuza kandi akaba atarashakaga kuyoboka ubutegetsi bwa Yesu, yakoranaga amayere agamije kurwanya ubuyobozi bw’Imana. Bamwe mu bamarayika bifatanyije na Satani muri uko kwigomeka kwe, ariko abandi baharanira bidasuburwaho icyubahiro n’ubwenge Imana yagaragaje igihe yahaga Umwana wayo ububasha. Hagati y’abamarayika ubwabo habayeho kutumvikana. Satani n’abambari be bakoraga uko bashoboye ngo barebe ko bahindura ubuyobozi bw’Imana. Bifuzaga kwinjira mu bwenge bwayo butabasha kugenzurwa, no kumenya impamvu yatumye Imana ikuza Yesu ikamuha ububasha n’ubuyobozi nk’ubwo bitagira aho bigarukira. Bigometse ku butware bwa Yesu. Ingabo zo mu ijuru zose zarahamagawe ngo zize imbere ya Data wa twese kugira ngo ingingo yose ifatirwe umwanzuro. Aho ni ho hafatiwe umwanzuro ko Satani n’abamarayika bose bifatanyije na we mu kwigomeka bacibwa mu juru. Noneho mu ijuru haba intambara. Abamarayika bitabira urugamba; Satani yashakaga gutsinda Umwana w’Imana hamwe n’abumviraga ubushake bwe. Ariko abamarayika beza kandi b’indahemuka baratsinze, maze Satani n’abamuyobotse birukanwa mu ijuru. IZ 125.2

Nyuma y’aho Satani n’abacumuranye nawe baciwe mu ijuru, kandi amaze kubona ko amaze gutakaza burundu ubutungane n’ikuzo by’ijuru, yaricujije maze yifuza ko yakongera agasubizwa mu ijuru. Yashakaga gusubira mu mwanya yahozemo cyangwa se agahabwa undi mwanya uwo ari wo wose yagenerwa. Ariko ntibyari bigishobotse; ijuru ntiryagombaga kujya kwishyira mu kaga. Iyo agarurwa mu ijuru, ijuru ryose ryajyaga kwandura kuko ari we icyaha cyari cyakomotseho kandi imbuto zo kwigomeka zari zimurimo. Satani n’abamuyobotse bararize, binginga basaba ko bagarurwa imbere y’Imana. Nyamara icyaha cyabo (urwango rwabo, igomwa n’ishyari byabo) cyari gikabije cyane ku buryo Imana itajyaga kucyibagirwa ngo igihanagure. Cyagombaga kugumaho kugeza ubwo kizahabwa igihano cyacyo giheruka. IZ 125.3

Ubwo Satani yasobanukirwaga mu buryo bwuzuye ko bitakimushobokeye kongera gusubizwa imbere y’Imana, ubucakura bwe n’urwango byatangiye kwigaragaza. Yagiye inama n’abamarayika be maze bacura umugambi wo gukomeza kurwanya ubutegetsi bw’Imana. Igihe Adamu na Eva batuzwaga mu busitani bwiza bwa Edeni, Satani yacuraga umugambi wo kubarimbura. Nta buryo na bumwe uyu muryango wari unezerewe wajyaga kubuzwa umunezero wawo iyo uza kumvira Imana. Iyo badasuzugura Imana kandi ngo bakerense ubuntu bwayo, imbaraga ya Satani ntiyari kubahangara. Kubw’ibyo rero umugambi wagombaga gucurwa kugira ngo Adamu na Eva batezwe kutumvira bityo bikururire uburakari bw’Imana maze Satani n’abamarayika be babigarurire. Satani yafashe ingamba zo kwiyoberanya kandi akererekana ko yitaye ku muntu. Yagombaga kurwanya ukuri kw’Imana kandi agatuma habaho gushidikanya ko ibyo Imana yavuze ari ko bisobaye koko. Noneho kandi yagombaga kubatera amatsiko maze bagatangira gushaka kwinjira mu migambi itarondoreka y’Imana ( ari nacyo cyaha Satani ubwe yakoze) ndetse bagashaka kumenya impamvu Imana yababujije kurya ku giti kimenyekanisha icyiza n’ikibi. IZ 126.1