INYANDIKO Z’IBANZ
Ibyiringiro by’itorero 54
Ubwo mperutse kwitegereza ahanzengurutse ngo ndebe ko nabona abayoboke bicisha bugufi ba Yesu w’umugwaneza kandi woroheje mu mutima, intekerezo zanjye zarakoze cyane. Abantu benshi bavuga ko bategereje kugaruka kwa Yesu kwegereje bagenda bisanisha n’iyi si kandi bashaka cyane gushimwa n’ababakikije kuruta uko bakwemerwa n’Imana. Barakonje kandi bagendera ku mihango nk’amatorero ku izina bamaze igihe gito batandukanyije nayo. Amagambo yabwiwe itorero rya Lawodokiya agaragaza neza uko bameze muri iki gihe (Reba Ibyahishuwe 3:14-20). Ntabwo “bakonje kandi ntibashyushye,” ahubwo ni “akazuyazi.” Nibatumvira inama y’ “Umuhamya nyakuri kandi ukiranuka,” ndetse bakagira umwete bakihana kandi bagahabwa “izahabu yatunganyijwe mu ruganda,” n’ “umwenda wera” n’ “umuti wo gusiga ku maso,” azabaruka. IZ 102.1
Igihe cyarageze ubwo umubare munini w’abantu bigeze kwishima kandi bagatera hejuru kubw’umunezero batewe no kuza kwihuse k’Umukiza, bagiye kwifatanya n’amatorero ndetse n’ab’isi bajyaga babakwena kubw’uko bizerega ko Yesu agiye kugaruka ndetse bagakwiza hose ibinyoma by’amoko yose kugira ngo bibatere kwangwa kandi byangize isura yabo mu bantu. Muri iki gihe, iyo hagize umuntu wifuza Imana cyane, akaba afitiye inzara n’inyota ubutungane maze Imana ikamuha kumva agezweho n’imbaraga yayo kandi igahaza ubugingo bwe ikoresheje gusakaza urukundo rwayo mu mutima we; iyo bene uwo muntu ahaye Imana ikuzo kubwo kuyisingiza, akenshi ba bizera gito bavuga ko bategereje kugaruka k’Umukiza bamufata nk’aho yashutswe maze bakamugerekaho ko yataye ubwenge kandi ko afite imyuka mibi. IZ 102.2
Benshi muri abo Bakristo ku izina bambara nk’ab’isi, bakavuga kandi bagakora nkabo uretse ko ikintu kimwe gusa bashobora kumenyekaniraho ari ibyo biyitirira. Nubwo bavuga ko bategereje Kristo, ntabwo ibiganiro byabo byerekeza ku by’ijuru ahubwo byerekeza kuby’isi. Mbega uko abantu bavuga ko “bategereza kandi bagatebutsa umunsi w’Imana” bakwiriye kuba bagira ibiganiro byera no kubaha Imana! (2Petero 3:11,12). “Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye. (1 Yohana 3:3). Ariko bigaragara ko abantu benshi bitwa Abadiventisiti bacukumbura cyane bashaka uko barimbisha imibiri yabo no kugaragara neza mu maso y’ab’isi kurusha uko bacukumbura biga mu Ijambo ry’Imana kugira ngo bamenye uko bakwemerwa nayo. IZ 102.3
Ese byagenda bite Yesu wuje urukundo, we cyitegererezo cyacu, yigaragaje muri abo bantu ndetse n’abigisha b’iyobokamana muri rusange nk’uko byari bimeze yigaragaza bwa mbere? Yavukiye mu kiraro cy’inka. Nimumukurikire mu mibereho ye n’umurimo we. Yari umuntu w’umunyamibabaro wamenyereye intimba. Abo Bakristo ku izina bakorwa n’ikimwaro babonye Umukiza w’umugwaneza kandi woroheje mu mutima ndetse wambaraga ikanzu itaragiraga uruteranyirizo kandi akaba atari afite n’aho kurambika umusaya. Imibereho ye izira inenge kandi irangwa no kwiyanga yabaciraho iteka. Imico ye yera no gukomera kwe byacecekesha ibiseko byabo by’ubupfapfa. Ikiganiro cye kirangwa no kuvugisha ukuri cyacecekesha ikiganiro cyabo cyuzeyemo iby’isi no kwifuza. Uko yavuga ukuri guhoraho kandi gukora ku mutima byashyira ku mugaragaro imico yabo nyakuri bityo bidatinze bakifuza kwikiza Yesu wuje urukundo akaba n’icyitegerero cy’ubugwaneza. Baba bamwe mu bantu ba mbere bagerageza kumutegera mu byo avuga ndetse batera hejuru bavuga bati: “Nabambwe! Nabambwe!” IZ 103.1
Nimucyo dukurikire Yesu nk’uko byagenze ajya muri Yerusalemu agendera ku ndogobe, ubwo “iteraniro rinini ry’abigishwa be bose batangiraga kunezezwa no guhimbarisha Imana ijwi rirenga, . . . bati: ‘Hahirwa Umwami uje mu izina ry’Uwiteka, amahoro abe mu ijuru, n’icyubahiro kibe ahasumba hose.’ Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati: ‘Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.’ Arabasubiza ati: ‘Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.’” IZ 103.2
Umugabane munini w’abavuga ko bategereje Kristo bajya imbere nk’uko Abafarisayo babigenje bashaka ko abigishwa baceceka, kandi nta gushidikanya nabo batera hejuru bavuga bati: “Ni umwaka! Ni ugutakaza ubwenge!” Ndetse abigishwa baramutse bashashe imyenda yabo n’amashami y’imikindo mu nzira, [ba Bakristo ku izina] batekereza ko ari ugupfusha ubusa ndetse n’ubupfapfa. Nyamara Imana izagira abantu ku isi batazaba bakonje kandi atari abapfapfa, ahubwo bazashobora kuyisingiza no kuyihesha ikuzo. Imana izahabwa ikuzo n’abantu bamwe, kandi abo yatoranyije, abakurikiza amategeko yayo baramutse bicecekeye, amabuye ubwayo yarangurura. IZ 103.3
Yesu agiye kuza, ariko si nk’uko yari ubwo yazaga ubwa mbere ari uruhinja i Betelehemu. Ntabwo ari nk’uko yagendeye ku ndogobe yinjira muri Yerusalemu ubwo abigishwa basingizaga Imana mu ijwi rirega bagira bati: “Hozana.” Ahubwo azaza afite ikuzo rya Se ashagawe n’imbaga y’abamarayika bera bamuherekeje aje ku isi. Nta mumarayika n’umwe uzaba wasigaye mu ijuru, abera bamutegereje bazaba bamuhanze amaso batumbiriye mu ijuru nk’uko byagendekeye abagabo b’i Galileya igihe yazamukaga umusozi wa Elayono. Icyo gihe abera bonyine, abantu bakurikiye Yesu w’umugwaneza badakebakeba, ubwo bazaba bamubonye bazasabwa n’ibyishimo bitangaje maze batere hejuru bati: “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza.” Kandi ubwo impanda ya nyuma izaba ivuze “bazahindurwa mu kanya gato nk’ako guhumbya.” Iyo mpanda izakangura abera basinziriye, ibahamagare bave mu mukungugu baryamyemo, bambikwe kudapfa bityo batere hejuru bati: “Intsinzi! Urupfu n’igituro biratsinzwe!” Abera bamaze guhindurwa bazazamukana n’abamarayika bajye gusanganira Umwami mu kirere, ntibazongera na rimwe gutandukana n’uwabakunze. IZ 103.4
Kubera ibi byiringiro biri imbere yacu, ibyiringiro bihebuje, uku gucungurwa Kristo yaturonkeye atanze amaraso ye, mbese twabura kugira amahoro? Mbese twabura gusingiza Imana n’ijwi rirenga nk’uko abigishwa babikoze igihe Yesu yinjiraga muri Yerusalemu ahetswe n’indogobe? Mbese ibyiringiro byacu ntibihebuje kurenza ibyo bari bafite? None se ni nde wahangara kutubuza gusingiza Imana n’ijwi rirenga igihe dufite ibyiringiro nk’ibi, ibyiringiro birimo kudapfa n’ikuzo? Twasogongeye ku mbaraga z’isi izaza, kandi twifuza cyane iziruseho. Ubugingo bwanjye bwose butakambira Imana nzima, kandi sinzigera numva nyuzwe rwose ntarahazwa no kuzurwa nayo. IZ 104.1