INYANDIKO Z’IBANZ
Gahunda mu ivugabutumwa bwiza
Uwiteka yagaragaje ko kugendera kuri gahunda mu ivugabutumwa byagiye bitinywa kandi bikirengagizwa cyane. 51 Gukurikiza imihango bikwiriye kuzibukirwa, ariko mu kubikora gahunda ntikwiriye kwirengagizwa. Mu ijuru hari gahunda. Igihe Kristo yari ku isi mu itorero hari gahunda, kandi na nyuma yo gusubira mu ijuru kwe, gahunda yakurikizwaga n’abigishwa be nta gukebakeba. No muri iki gihe, muri iyi minsi ya nyuma ubwo Imana iri guhuriza abana bayo mu bumwe bwo kwizera, hari ubukene bukomeye bwa gahunda kurenza uko byigeze bibaho kuko nk’uko Imana ihuriza hamwe abana bayo, Satani nawe n’abamarayika be babi bari gukorana umwete kugira ngo batume ubwo bumwe butabaho kandi babusenye. Kubw’ibyo, abantu badafite ubwenge no gushyira mu gaciro bihutira kujya mu murimo. Bishoboka ko batayobora neza abo mu miryango yabo, kandi nubwo batagira gahunda cyangwa badafite ubushobozi bwo kuyobora abantu bake Imana yabaragije mu miryango yabo, bumva bashoboye gukora inshingano yo kuyobora umukumbi. Bakora amakosa menshi bityo abantu batamenyereye ukwizera kwacu bagafata ko abavugabutumwa bose bameze nk’abo bantu bagiye ntawe ubohereje. Uko ni ko umurimo w’Imana ugawa, kandi ukuri kugapfukiranwa n’abatizera benshi nyamara bagombye kuba abanyakuri kandi bakabaza bahagaritse umutima bati: ‘Mbese ni kuriya ibintu bimeze?’ Abantu badafite imibereho iboneye kandi batujuje ibyangombwa byo kuba bakwigisha ukuri kugenewe iki gihe binjiye mu murimo batarigeze bamenywa n’itorero cyangwa abavandimwe bacu mu kwizera muri rusange, none umusaruro uvuyemo ni urujijo no kwitandukanya. Bamwe bazi ukuri mu magambo gusa, kandi bashobora kujya impaka nyamara nta bya Mwuka bagira, nta gushyira mu gaciro ndetse nta n’uburambe bafite. Batsindwa ku bintu byinshi byari ingenzi cyane ko basobanukirwa mbere yo kwigisha ukuri. Abandi ntibagira icyo bavuga ariko kuko abizera bake bagiye babumva kenshi basenga neza kandi bafite n’amagambo asize umunyu, binjizwa mu murimo bakajya gukora umurimo Imana itigeze ibaha kandi batanafitiye uburambe buhagije no gushyira mu gaciro. Habaho ubwibone mu by’umwuka, barahagurutswa maze bagakorera muri uko kwibeshya ko ari abakozi. Ntabwo biyizi. Babura imitekerereze mizima no gutekerezanya ubwitonzi. Bavugana ubwibone ibiberekeye, kandi bakemeza ibintu byinshi badashbora guhamisha Ijambo ry’Imana. Ibi Imana irabizi, bityo rero ntishobora guhamagara bene abo ngo bakore muri iki gihe kiruhije. Ikindi kandi, abavandimwe bacu mu kwizera bakwiriye kwitonda cyane kugira ngo badashyira mu murimo abo Imana itigeze ihamagara. IZ 94.2
Muri rusange, abo bantu batigeze bahamagarwa n’Imana ni bo bishongora bavuga ko bahamagawe kandi ko imirimo bakora ari ingenzi cyane. Bajya ku murimo maze muri rusange ntibatange urugero rwiza. Nyamara hamwe na hamwe bagera ku ntsinzi maze bo ubwabo ndetse n’abandi ibyo bikabatera gutekereza ko bahamagawe n’Imana. Kuba abantu bagera ku ntsinzi hamwe na hamwe ntabwo ari igihamya nyakuri cy’uko bahamagawe n’Imana; kuko ubu abamarayika b’Imana bari kugenda bagera ku mitima y’abana bayo bayumvira kugira ngo bamurikire intekerezo zabo ku bijyanye n’ukuri, ngo babashe kukwakira kandi babeho. Kandi nubwo abantu biyohereje bishyira aho Imana itigeze ibashyira kandi bagahamya ko ari abigisha, ndetse kubwo kubumva abantu bakakira ukuri, ntabwo iki ari igihamya cy’uko bahamagawe n’Imana. Abantu bumva ukuri kubaturutseho barakwakira maze kukazabashyira mu rubanza no mu bubata bitewe n’uko nyuma yaho batahura ko abo bantu batari bashikamye mu nama y’Imana. Nubwo abanyabyaha bavuga ukuri, hari abantu bamwe bashobora kukwakira, nyamara ibyo ntibituma abakuvuze barushaho kwemerwa n’Imana na hato. Abanyabyaha bakomeza kuba abanyabyaha, kandi nk’uko ibinyoma bigishije abo Imana ikunda ndetse n’urujijo binjije mu itorero bingana, ni ko igihano bazahabwa nacyo kizaba kiri. Ntabwo ibyaha byabo bizakomeza gutwikirwa, ahubwo bizashyirwa ahagaragara ku munsi w’uburakari bukaze bw’Imana. IZ 95.1
Izo ntumwa ziyohereje ku giti cyazo ni umuvumo ku murimo w’Imana. Abantu bumvira kandi bitonda babagirira icyizere, bagatekereza ko bagenda bakurikije inama y’Imana kandi ko bunze ubumwe n’itorero. Kubw’ibyo, babemerera kuyobora imihango, kandi kubera ko inshingano yabo igaragara neza ko bagomba gukora imirimo yabo y’ibanze, bakabemerera bakababatiza. Nyamara igihe umucyo uje, nk’uko bikwiriye kugenda byanze bikunze, maze bakamenya ko ba bantu batari nk’uko bumvaga ko bateye (ko ari intumwa zahamagawe kandi zatoranyijwe n’Imana), ababagiriraga icyizere bagira kwibaza no gushidikanya ku kuri bari barakiriye maze bakumva bagomba kongera kukwiga kose. Babuzwa amahwemo kandi bagahangayikishwa n’umwanzi ku byerekeye ibyo banyuzemo byose, bakibaza niba Imana yarabayoboye cyangwa se itarabayoboye. Ntibanyurwa batabanje kubatizwa bundi bushya. Kujya ahantu bene abo bantu babaye kandi bakahagaragaza uru rugero rubi bigora cyane imitima y’intumwa z’Imana kuruta kwinjira ahantu hashya. Abagaragu b’Imana bagomba kurwanya amakosa beruye kandi bashize amanga ntibatwikire amakosa, kuko bahagaze hagati y’abazima n’abapfuye ndetse bakaba bagomba kuzabazwa ibijyanye n’ubudahemuka bwabo, umurimo bashinzwe n’icyitegererezo baha umukumbi Uwiteka yabaragije. IZ 95.2
Iyo za ntumwa ziyohereje zitaza ahubwo zikaguma mu mwanya ucishije bugufi Uwiteka yazigeneye, abantu bakira ukuri maze bagahura n’ibigeragezo nk’ibyo bagombye kuba barabonye ukuri kudahinduka. Ijisho ry’Imana ryari riri ku bana bayo b’agaciro kenshi, kandi iba yaraboherereje intumwa zayo yahamagaye kandi yatoranyije (abantu bari kugenda basobanukiwe neza). Umucyo w’ukuri wari kugaragaza kandi ugahishurira abo bantu umwanya nyakuri bahagazemo, kandi bajyaga kwakira ukuri mu buryo busobanutse neza ndetse bakanyurwa n’ubwiza bwako no kumvikana kwako. Bityo mu kumva imbaraga yako ikomeye, bajyaga gukomera kandi bakagaragaza hose urugero n’impinduka byera. IZ 96.1
Nongeye kwerekwa akaga gaterwa n’abo bagenda kandi batarahamagawe n’Imana. Nibaramuka hari intsinzi bagezeho, ibyangombwa batujuje bizagaragara. Hazafatwa ingamba zidashyize mu gaciro, kandi kubwo kubura ubwenge abantu bamwe b’agaciro kenshi babasha kugezwa ahantu badashobora kugerwaho. Nabonye ko abagize itorero bakwiriye kumva neza inshingano yabo kandi bakitegerezanya ubushishozi n’ubwitonzi ibijyanye n’imibereho, ubushobizi n’imikorere rusange by’abavuga ko ari abigisha. Niba hadatanzwe igihamya kidashidikanywaho cyerekena ko Imana yaba yarabahamagaye, kandi nibatumvira iri rarika, itorero rifite inshingano yo kugira icyo rikora no kumenyekanisha ko abo bantu ritabafata nk’abigisha. Iki ni cyo cyonyine itorero rishobora gukora kugira ngo rivuge ukuri kuri iki kibazo kuko umutwaro uba uri kuri ryo. IZ 96.2
Nabonye ko uyu muryango umwanzi yinjiriramo kugira ngo abuze amahoro kandi atere umuvurungano mu mukumbi ushobora gukingwa. Nabajije marayika uko uyu muryango wakingwa. Marayika yaravuze ati: “Itorero rigomba kujya mu Ijambo ry’Imana kandi rigashikama kuri gahunda mu ivugabutumwa yagiye yirengagizwa kandi igasuzugurwa.” Ibi ni ibintu by’ingenzi cyane kugira ngo itorero rigire ubumwe bwo kwizera. Neretswe ko mu gihe cy’intumwa, itorero ryari riri mu kaga ko kuyobywa no kwigarurirwa n’abigishabinyoma. Kubw’ibyo, abavandimwe mu kwizera batoranyije abagabo bari baragaraweho ibihamya byiza ko bashoboye kuyobora neza ingo zabo kandi bagira gahunda mu miryango yabo, ndetse bakaba barashoboraga kumurikira abari bari mu mwijima. Bagishije Imana inama iby’iki kibazo maze nk’uko ubushake bw’itorero na Mwuka Wera bwari buri, babarobanura bakoresheje kubarambikaho ibiganza. Bamaze guhabwa inshingano yabo n’Imana kandi bamaze kwemezwa n’itorero, bagenda babatiza mu izina rya Data wa twese, Umwana na Mwuka Wera, ndetse bakayobora imihango yo mu nzu y’Uwiteka. Akenshi bahoraga bakorera abera nk’abagaragu babo babashyikiriza ibimenyetso by’umubiri w’Umukiza washenjaguwe n’amaraso ye yasheshwe, akaba yarabambwe kugira ngo abana b’Imana bakundwa bakomeze kujya bibuka imibabaro n’urupfu rwe. IZ 96.3
Neretswe ko muri iki gihe tutarinzwe abigishabinyoma birenze uko bari bari mu gihe cy’intumwa; kandi niba ntacyo dukoze; twagombye gufata ingamba zihariye nk’uko intumwa zakoze kugira ngo zitume habaho amahoro, ubwumvikane n’ubumwe mu mukumbi w’Imana. Dufite urugero rwabo kandi dukwiriye kurukurikiza. Abizera bafite ubunararibonye n’imyumvire iboneye bakwiriye guterana, kandi bakurikije Ijambo ry’Imana n’amabwiriza bahabwa na Mwuka Wera, ndetse banasenga, bakwiriye kurambika ibiganza ku bagaragaweho mu buryo bwuzuye ko bahawe inshingano n’Imana maze bakabatoranya kugira ngo begurirwe umurimo wayo burundu. Iki gikorwa gikwiriye kwerakana ko itorero ryemera kugenda kwabo nk’intumwa kugira ngo bajyane ubutumwa bw’ingenzi bwigeze bushyikirizwa abantu. IZ 97.1
Ntabwo Imana izigera iragiza umukumbi wayo w’agaciro kenshi abantu bafite intekerezo n’imyumvire byashegeshwe n’ibinyoma bya kera bari barirunduriyemo birimo ibyo bita kugera ku butungane bwuzuye52 muri ubu buzima ndetse n’ibyo kugendererwa n’imyuka. Kubw’imikorere yabo, igihe bari bakiri mu buyobe, bene aba bantu bariyandaritse kandi bateza igisuzuguriro umurimo wo kwamamaza ukuri. Nubwo ubu bashobora kumva baratandukanye n’ikinyoma kandi bakumva bashoboye kujya kwigisha ubu butumwa buheruka, Imana ntizabemera. Ntizigera ibashinga kwita ku bantu b’agaciro kenshi kuko ibitekerezo byabo byangiritse igihe bari bari mu binyoma bityo ubu bikaba byaracitse intege. Ukomeye kandi Wera ni Imana ifuha, kandi izashyiraho abantu batunganye kugira ngo bajyane ukuri kwayo. Abantu bera bakurikiza amategeko yera Imana yavugiye ku musozi Sinayi nk’umugabane umwe [wa kamere yayo], ni bo bonyine bazayubahisha babinyujije mu kuyigisha abandi. IZ 97.2
Abagaragu b’Imana bigisha ukuri bakwiriye kuba abantu bafite imitekerereze myiza. Bakwiriye kuba abantu bashobora kwihanganira kuba bavuguruzwa ntibafatwe n’uburakari; kuko abarwanya ukuri bazashingira ku bakwigisha kandi igitekerezo cyose kibarwanya gishobora gutangwa kizagorekwa cyane kugira ngo gisenye ukuri. Abagaragu b’Imana batwaye ubutumwa bagomba kuba biteguye kwigizayo ibyo bitekerezo bafite ubwitonzi n’ubugwaneza kandi bakoresheje umucyo w’ukuri. Incuro nyinshi abarwanya ukuri bavugisha abagabura batoranyijwe n’Imana mu mvugo y’ubushotoranyi kugira ngo babatere kuba basohokwamo n’amagambo mabi bityo bayatubure uko bashoboye kose maze babwire abandi ko abigisha amategeko bafite umwuka mubi kandi ko ari abanyaburakari nk’uko byatangajwe. Neretswe ko tugomba kwitegura kwitwararika ku magambo aturwanya dufite kwihangana, gutekereza neza n’ubugwaneza, kandi tukareka ayo magambo akagira uburemere akwiye, ntituyamagane cyangwa ngo tuyarwaye dukoresheje amagambo meza tugamije gucisha bugufi uturwanya no kumugaragariza umutima mubi. Ahubwo duhe ayo magambo atuvuguruza uburemere bwayo, maze nyuma yaho dushyire ahagaragara umucyo n’imbaraga y’ukuri, bityo tureke umucyo utsinde kandi ukureho ibinyoma. Uko ni ko isura nziza izagaragazwa maze abaturwanya bashyira mu gaciro babone ko bari barayobejwe kandi ko abakurikiza amategeko y’Imana badateye nk’uko bari barabibwiwe. IZ 98.1
Abavuga ko ari abagaragu b’Imana ihoraho bagomba kuba bafite ubushake bwo kuba abagaragu b’abantu bose aho kugira ngo bashyirwe hejuru y’abizera. Bagomba kandi kugira umutima w’ubugwaneza n’urugwiro. Niba bakoze amakosa bakwiriye kuba biteguye kwatura babikuye ku mutima. Kuba umuntu yari afite umugambi mwiza ntibikwiye kugirwa urwitwazo rwo kutatura no kwihana amakosa yakoze. Kwatura ikosa no kuryihana ntibikwiye kugabanya icyizere itorero ryari rifitiye umuvugabutumwa, kandi akwiriye gutanga urugero rwiza. Umwuka wo kwatura no kwihana ukwiriye gushishikarizwa abagize itorero kandi umusaruro uzavamo uzaba ubumwe bushyitse. Abavuga ko ari abigisha bakwiriye kubera abandi icyitegererezo cy’ubutungane, ubugwaneza no kwicisha bugufi, bakagira umutima w’ineza kugira ngo bagarure abantu kuri Yesu no ku kuri kwa Bibiliya. Umugabura watoranyijwe na Kristo akwiriye kuba atunganye mu mvugo n’ingiro. Akwiriye guhora yibuka ko atwaye amagambo yahumetswe, amagambo y’Imana izira inenge. Agomba kandi kuzirikana ko ashinzwe kwita ku mukumbi w’Imana, kandi ko agomba kujyana imitwaro yawo kuri Yesu, kandi akabasabira nk’uko Yesu adusabira kuri Se. IZ 98.2
Ibitekerezo byanjye byongeye kwerekezwa ku Bisiraheli ba kera maze mbona uko abakozi bo mu buturo bwera bagombaga kuba baboneye kandi batunganye, kuko umurimo wabo watumaga begerana n’Imana cyane. Abagabura b’ubutumwa bwiza bagomba kuba intungane, imbonera kandi badafite icyo bagawa. Nibitaba bityo Imana izabarimbura. Ntabwo Imana yigeze ihinduka. Irera kandi iratunganye, ndetse uko yahoze ni ko iri na n’ubu. Abavuga ko ari abagabura bakorera Yesu bakwiriye kuba abantu bafite ubunararibonye n’ubutungane, bityo bakazashobora gukwiza umwuka w’ubutungane ahantu hose n’igihe cyose. IZ 99.1
Neretswe ko igihe kigeze kugira ngo abavugabutumwa bajye ahantu hose imiryango ikinguye, kandi ko Imana izabajya imbere igakingure imitima y’abantu kugira ngo babatege amatwi. Ahantu hashya hagomba kwinjirwa, kandi ahantu hose ibi bizakorwa, bizagenda neza nibagenda ari babiri babiri kugira ngo bakomezanye. Hagaragajwe gahunda iteye itya: Byaba byiza cyane abavandimwe mu kwizera babiri batangiriye hamwe bakajyana ahari umwijima w’icuraburindi, ahari ukurwanya ukuri bikabije ndetse hakaba hakenewe gukorwa umurimo ukomeye. Bityo kubwo gushyira hamwe imbaraga zabo no kugira ukwizera guhamye, bazagaragariza ukuri abari mu mwijima. Niba bashaka kugera kuri byinshi kubwo gusura ahantu henshi muri urwo rugendo, bazagenda batandukanye ariko bajye bahura kenshi kugira ngo kubwo kwizera kwabo baterane ubutwari bityo bakomezanye kandi bashyigikirane. Nanone kandi, nibajye inama ku hantu bakinguriwe gukora umurimo maze bafate umwanzuro kuri zimwe mu mpano zabo zizaba zikenewe cyane ndetse no ku buryo bakoresha kugira ngo bagere ku ntsinzi ikomeye mu kugera ku mitima y’abantu. Igihe batandukanye, ubutwari n’imbaraga byabo byongera kuba bishya kugira ngo bahangane n’umwijima ndetse n’abarwanya ukuri, kandi bakore bafite umutima wo gukiza abari mu nzira igana irimbukiro. IZ 99.2
Neretswe ko abagaragu b’Imana badakwiriye kujya bajya ahantu hamwe incuro nyinshi, ahubwo bakwiriye kujya gushakira abantu ahantu hashya. Abamaze gushikama mu kuri ntibakwiriye kubazwa byinshi bijyanye n’umurimo wabo kuko bagomba kuba bashoboye guhagarara bonyine, bagakomeza abandi bantu babakikije mu gihe intumwa z’Imana zagiye gusura ahari umwijima kandi hitaruye, zishyikiriza ukuri abataramurikirwa ku birebana n’ukuri kw’iki gihe. IZ 99.3