INYANDIKO Z’IBANZ
Abatwaye ubutumwa
Uwiteka yanyeretse kenshi imibereho n’ubukene by’amasaro anyanyagiye hirya no hino atarigeze agezwaho umucyo w’ukuri kugenewe iki gihe, maze anyereka ko abatwaye ubutumwa bakwiriye kwihutira kubageraho vuba vuba kugira ngo babahe umucyo. Abantu benshi bari ahatuzengurutse bakeneye gusa gukurirwaho urwikekwe rwabo maze ibihamya by’uko tumeze ubu bikabashyirwa imbere bivuye mu Ijambo ry’Imana, bityo bakakirana ibyishimo ukuri kw’iki gihe. Abatwaye ubutumwa bakwiriye kwita bantu nk’aho bagomba kuzababazwa. Ibyabo bikwiriye kuba ubuzima bwo gukora cyane no kwibabaza mu gihe bakiremerewe n’umutwaro w’umurimo wa Kristo w’agaciro kenshi nyamara wagiye wangizwa kenshi. Bizabasaba gushyira ku ruhande inyungu z’iby’isi no guhumurizwa nayo maze umugambi wabo wa mbere ube uwo gukora ibyo bashoboye byose kugira ngo bateze imbere umurimo wo kwamamaza ukuri kw’iki gihe no gukiza abantu bagiye kurimbuka. IZ 69.2
Bazabona ingororano ikomeye. Ubwo abazaba bararokowe nabo maze amaherezo bagakizwa bazaba bambaye amakamba bishimye, bazarabagirana nk’inyenyeri iteka ryose. Kandi iteka ryose bazahora bishimira ko bakoze ibyo bari bashoboye byose bagatangaza ukuri mu kwera kwako no mu bwiza bwako ku buryo abantu bagukunze, kurabeza kandi bakira amahirwe atarondoreka yo gukungahazwa no kuhagirwa n’amaraso ya Ntama w’Imana bagacungurirwa Imana. IZ 69.3
Nabonye ko abashumba bakwiriye kugisha inama abo babona bakwiriye kugirira icyizere, abantu bigeze kuba mu butumwa bwose kandi bakaba bashikamye mu kuri kose mbere y’uko bashyigikira ingingo nshya z’ingenzi bashobora gutekereza ko Bibiliya ishyigikira. Ubwo ni bwo abashumba bazashyira hamwe rwose kandi ubumwe bw’abashumba buzabonwa n’itorero. Nabonye ko iyo mikorere izatuma hatabaho gucikamo ibice, kandi icyo gihe ntihazabaho akaga ko kuba umukumbi w’agaciro kenshi wacikamo ibice kandi ngo intama zitatane zitagira umushumba. IZ 69.4
Nabonye kandi ko Imana yari ifite izindi ntumwa yashoboraga gukoresha muri uyu murimo, ariko ntabwo zari ziteguye. Bari abantu badahamye cyane kandi bavuga bakanakora bikinira ku buryo nta rugero rwiza bajyaga guha umukumbi. Ntibumvaga uburemere bw’umurimo n’agaciro k’abantu nk’uko intumwa z’Imana zigomba kubyumva kugira ngo zitera impinduka nziza mu bantu. Marayika yaravuze ati: “Nimwihumanure mwebwe mushinzwe gutwara ibikoresho by’Uhoraho. 44” Nta kintu cyiza na gito babasha kugeraho keretse gusa biyeguriye Imana burundu kandi bakumva akamaro n’uburemere by’ubutumwa buheruka bw’imbabazi buri kugezwa ku mukumbi utatanye. Bamwe batigeze bahamagarwa n’Imana bafite ubushake bwinshi bwo kugenda bajyanye ubutumwa. Iyo basobanukirwa uburemere bw’umurimo n’inshingano zijyana nawo, bakumva bawureka bakawuvamo maze bakavuga nk’intumwa Pawulo bati: “Kandi ibyo ni nde ubikwiriye?” Impamvu imwe rukumbi ituma bafite ubwuzu bwo kugenda ni uko Imana itigeze ibikoreza umutwaro w’umurimo. Ntabwo abantu bose bamamaje ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubwa marayika wa kabiri bagomba kuvuga n’ubw’uwa gatatu ndetse na nyuma y’uko bamaze kubwakira neza kuko bamwe bagiye baba mu makosa n’ubuyobe byinshi ku buryo icyo bashoboye gusa ari ukubanza gukiza amagara yabo. Baramutse bayoboye abandi bazababera uburyo bwo kubaroha. Ariko nabonye ko abantu bamwe bari barigeze kwimbika mu bwaka ari bo noneho bazaba aba mbere kugenda biruka mbere y’uko Imana ibohereza. Bazagenda mbere y’uko bezwaho amakosa bahozemo, bityo kuba bafite ikinyoma kivanze n’ukuri, bashobora kugaburira umukumbi iyo mvange kandi nibemererwa gukomeza batyo, umukumbi uzarwara kandi hazakurikiraho urujijo n’urupfu. Nabonye ko bakwiriye kugosorwa bakongera bakagosorwa kugeza ubwo bakuweho amakosa yabo yose, nibitaba ibyo ntibashobora kwinjira mu bwami bw’Imana. Ntabwo abatwaye ubutumwa bakwiriye kugirira icyizere imyumvire n’imitekerereze by’abantu bahoze mu buyobe n’ubwaka nk’icyo bagirira abakomeje gushikama mu kuri ntibagendere mu makosa akabije. Nanone kandi abantu benshi bashishikariye kohereza ku murimo bamwe bamaze igihe gito bemeye ukuri kw’iki gihe, bagifite byinshi byo kwiga n’ibyo gukora mbere y’uko bo ubwabo baba batunganye mu maso y’Imana, ndetse ari abantu batujuje ibyangombwa byo kuba bakwereka abandi inzira. IZ 69.5
Nabonye ko hakenewe abatwara ubutumwa, ariko by’umwihariko ba bandi bari maso bashobora guhagarika ubwaka bwose ahantu aho ari ho hose bushobora kwaduka. Satani aradusatira aturutse impande zose, kandi nitutaba maso ngo tumwirinde, ndetse ngo amaso yacu ahumukire kureba amayere n’imitego bye kandi ngo dutware intwaro zose z’Imana, imyambi y’ababi yaka umuriro izaduhinguranya. Hari ukuri kwinshi kw’agahano kuboneka mu Ijambo ry’Imana, ariko “ukuri kugenewe iki gihe” ni ko umukumbi ukeneye ubu. Nabonye ingorane ziterwa n’abatwaye ubutumwa bagenda batandukanye n’ingingo z’ingenzi z’ukuri kw’iki gihe bagatinda ku ngingo zitagamije kunga umukumbi no kuboneza ubugingo. Aha ni ho Satani azabonera amahirwe ashoboka yose kugira ngo yangirize umurimo. IZ 70.1
Ariko ingingo zivuga ubuturo bwera buhujwe n’iminsi 2300, izivuga amategeko y’Imana no kwizera Yesu, zateguriwe neza gusobanura iby’itsinda ry’Abategereje bo mu gihe cyashize ndetse no kwerekana aho duhagaze ubu, gukomeza ukwizera kw’abashidikanya no gutanga icyizere cy’ahazaza heza. Nabonye incuro nyinshi ko izo ari zo ngingo shingiro abatwaye ubutumwa bakwiriye kwibandaho. IZ 71.1
Abatwaye ubutumwa batoranyijwe n’Imana baramutse bategereje ko imbogamizi zoze zikurwa mu nzira yabo, abenshi ntibazigera bajya gushaka intama zitatanye. Satani azabahagurukiriza inzitizi nyinshi kugira ngo ababuze gukora inshingano yabo. Nyamara bazaba bagomba kugenda mu kwizera, biringiye uwabahamagariye gukora umurimo we, kandi azafungura inzira imbere yabo igihe cyose azabona ari ibyo kubagirira neza no kumuhesha ikuzo. Yesu, umwigisha ukomeye akaba n’icyitegererezo, ntiyari afite aho kurambika umusaya we. Imibereho ye yari imibereho y’umuruho, agahinda n’imibabaro; kandi yatanze ubugingo bwe ku bwacu. Abakora mu cyimbo cya Kristo bakingingira abantu kwiyunga n’Imana, ndetse bakaba biringiye kuzimana na Kristo mu ikuzo rye bagomba kwitega ko bazagerwaho n’imibabaro nk’iyo yahuye nayo kuri iyi si. “Ababiba barira, bazasarura bishima. Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto, azagaruka yishima azanye imiba ye” (Zaburi 126:5,6). IZ 71.2