INYANDIKO Z’IBANZ
Urukundo Imana ikunda ubwoko bwayo
Nabonye urukundo rutarondoreka Imana ifitiye abantu bayo, kandi urwo rukundo rurakomeye cyane. Nabonye abamarayika barinze abera kandi babagotesheje amababa yabo. Buri wese yari afite umumarayika umurinda. Iyo abera bariraga kubera gucika intege cyangwa kuba mu ngorane, abamarayika babarinda bagurukaga bihuta bakajyana iyo nkuru mu ijuru, maze abamarayika bari mu murwa bakarekeraho kuririmba. Nuko Yesu akohereza undi mumarayika ngo amanuke ajye kubatera ubutwari, kubarinda no kugerageza kubafasha ngo batava mu nzira ifunganye. Ariko iyo batitaga kuri ubwo burinzi bw’abamarayika, ntibemere guhumurizwa nabo, ahubwo bagakomeza kuyoba, abamarayika bagiraga agahinda bakarira. Bajyanaga inkuru mu ijuru bigatuma abamarayika bose bari mu murwa bataka, ariko nyuma y’aho bavuga n’ijwi rirenga bati: “Amen.” Ariko iyo abera bakomezaga guhanga amaso yabo ingororano yari imbere yabo kandi bagahesha Imana ikuzo bayisingiza, abamarayika bajyanaga inkuru mu murwa banezerewe maze abamarayika bari mu murwa bakegura inanga zabo z’izahabu, bakaririmba n’ijwi rirenga bagira bati: “Haleluya!” maze ijuru ryose rigasabwa n’indirimbo z’umunezero. IZ 53.4
Mu Murwa Wera haba gahunda itunganye no kutanyuranya. Abamarayika bose batumwa gusura isi baba bafite ikarita isizwe izahabu. Bagomba kwereka iyo karita abamarayika bari ku marembo y’umurwa igihe binjiye cyangwa basohotse. Ijuru ni ahantu h’igikundiro. Nifuza cyane kujyayo ngo ndebe Yesu nkunda watanze ubugingo bwe ku bwanjye, no kugira ngo mpindurwe mpabwe ubwiza bwe buhebuje. Mbega uburyo mbuze ururimi rwasobanura iby’ubwiza bw’uwo murwa ugiye kuza! Mfite inyota y’amasoko y’ubugingo atuma umurwa w’Imana unezeza. IZ 54.1
Imana yanyeretse indi mibumbe. Nahawe amababa, maze umumarayika aranyobora ankura mu murwa ajyana ahantu harabagirana kandi heza bitangaje. Ibyatsi byaho byari bitoshye, kandi inyoni zaho zaririmbaga indirimbo z’agahozo. Abaturage baho bose barareshyaga; bari inziramakemwa, ari banini kandi ari ab’igikundiro. Basaga na Yesu, kandi mu maso habo harabagiranishwaga n’ibyishimo bizira inenge, ibyo bikerekana umudendezo n’umunezero biba aho hantu. Nabajije umwe muri bo impamvu ari ab’igikundiro cyane kuruta kure abatuye iyi si. Yaransubije ati: “Imibereho yacu yaranzwe no kumvira amategeko y’Imana tudakebakeba, kandi ntitwigeze ducumura kubwo kutumvira nk’ibyo abari ku isi.” Hanyuma mbona ibiti bibiri, kimwe cyasaga cyane n’igiti cy’ubugingo kiri mu murwa. Imbuto zabyo byombi zari nziza cyane, ariko ntibashoboraga kurya imbuto za kimwe muri byo. Bari bafite ubushobozi bwo kurya kuri ibyo biti byombi, ariko babuzwa kimwe gusa. Nuko umumarayika twari kumwe arambwira ati: “Nta n’umwe mu bari aha wigeze arya ku giti cyabuzanyijwe; ariko iyo baza kuryaho, bari gucumura.” Hanyuma njyanwa ku mubumbe umurikirwa n’amezi 36 arindwi. Aho ni ho nabonye Enoki mwiza wa kera wari yarahinduwe. Mu kuboko kwe kw’iburyo yari afite umukindo w’igikundiro, kandi kuri buri kibabi cyawo hari handitsweho ngo: “Intsinzi.” Mu ruhanga rwe yari atamirijwe igisingo gishashagirana, kandi hariho amababi no kuri buri kibabi handitsweho ngo: “Ukwera,’ ndetse kuri icyo gisingo hariho amabuye y’amabara anyuranye, ayo mabuye yashashagiranaga kurusha inyenyeri, maze umucyo wayo ukamurika kuri za nyuguti bigatuma zirushaho kugaragara. Mu irugu rye hari ipfundo rifatanyije igisingo, kandi kuri iryo pfundo hari handitsweho ngo: “Ubutungane.” Hejuru y’igisingo hari ikamba ryiza ryashashagiranaga kurusha izuba. Nabajije Enoki niba aho ari ho yajyanywe ubwo yavanwaga mu isi. Yarambwiye ati: “Oya; ntuye mu murwa, ahubwo naje gusura aha hantu.” Yagendagendaga aho hantu nk’aho ari iwabo. Ninginze umumarayika twari kumwe ngo andeke nigumire aho hantu. Sinashoboraga gutekereza ibyo kongera kugaruka kuri iyi si y’umwijima. Hanyuma wa mumarayika arambwira ati: “Ugomba gusubirayo, kandi nuba indahemuka, wowe na ba bandi ibihumbi 144 muzagira amahirwe yo gusura imibumbe yose maze mwirebere imirimo y’intoki z’Imana.” IZ 54.2