INYANDIKO Z’IBANZ

1/95

INYANDIKO Z’IBANZE

IRIBURIRO

Ni gake cyane muri ibi bihe bihindagurika kubona hariho igitabo kibayeho ibinyejana byinshi gikunzwe kandi kiri mu bitabo bikunze gusomwa muri iki gihe bivuga ibintu bigezweho. Nyamara uko niko bimeze ku Nyandiko z’Ibanze zanditswe na Ellen G. White zifuzwa cyane. Uko imyaka yagiye ihita, hagiye hasohoka ingeri nyinshi z’iki gitabo mu rurimi rw’Icyongereza. Iki gitabo usoma ubu cyasobanuwe mu Kinyarwanda nyamara yari ingeri ya gatanu yacyo mu Cyongereza. IZ 8.1

Iki gitabo gito cyamamaye cyahawe izina mu buryo bukwiriye kuko ari ingeri yakomotse ku bitabo bitatu bya mbere bya Ellen G. White ari byo 1: “Imibereho ya Gikristo n’ibitekerezo bya Madamu Ellen G. White” cyasohotse mu 1851; “Inyongera ku mibereho n’ibitekerezo bya Ellen G. W hite” cyasohotse mu 1854; “n’Impano za Mwuka”, umuzingo wa 1 cyashyizwe ahagaragara mu 1858.” IZ 8.2

Kwamamara cyane kw’“Inyandiko z’Ibanze” bishobora kuba bituruka ku cyifuzo kidahwema cyo gutunga no kwiga ubutumwa bumenyesha kandi butera umwete bwageze mu itorero mbere binyuze mu mpano y’ubuhanuzi. IZ 8.3

Ingeri ya kabiri y’iki gitabo mu rurimi rw’Icyongereza yasohotse mu mwaka wa 1882, iza iri mu dutabo tubiri duto cyane. Aka mbere kitwaga “Imibereho n’ibitekerezo n’Inyongera” naho aka kabiri ko kitwaga “Impano za Mwuka.” 2 Ku byerekeye ibintu bike byongewe kuri izo nyandiko z’umwimerere zabanje ndetse na bike cyane mu myandikire byahinduwe muri icyo gihe, ubwanditsi bwabigaragaje mu gice cy’iriburiro muri aya magambo: “Indangamirongo zigaragaza amatariki n’ubusobanuro, ndetse n’umugereka urimo inzozi zishimishije z’uburyo bubiri zavuzweho nyamara ntizandukurwe mu gitabo cy’umwimerere, bizongera agaciro k’iyi ngeri. Uretse ibyo byonyine, iyi ngeri ntacyo yahinduwemo ugereranyije n’igitabo cy’umwimerere, uretse ahantu hamwe na hamwe hagiye hakoreshwa ijambo rishya, cyangwa guhindura uko interuro zubatswe kugira ngo igitekerezo cyumvikane neza, nta gace na gato k’igitabo cy’umwimerere kigeze gakurwaho. Nta no kugerageza na gato guhindura igitekerezo cyangwa amarangamutima byo mu nyandiko y’umwimerere, kandi n’imvugo yahindutse umwanditsi Ellen G. White abanje kubisuzuma kandi abyemera nta ngingimira.” IZ 8.4

Ibyo bitabo bibiri byari bibangikanye byongeye gusohorwa mu mwaka wa 1882 byafatanyirijwe mu muzingo umwe bifite umutwe uvuga ngo: “Inyandiko z’Ibanze. 3” Mu mwaka wa 1906, imiterere y’icyo gitabo yaranogejwe maze kiba ingeri ya gatatu (mu Cyongereza) yakwirakwijwe cyane, kandi igakundwa bikomeye. Uko ubutumwa buri ku mpapuro muri iyi ngeri nibyo byabaye icyitegererezo ku nyandiko zose za Ellen G. White ndetse n’imigereka yose yakurikiyeho. IZ 9.1

Ingeri ya kane (mu Cyongereza) y’Inyandiko z’Ibanze 4 yashyizwe ahagaragara mu 1945. Imyaka mirongo ine icyo gitabo cyamaze gisohoka mu icapiro yatumye biba ngombwa ko amagambo yacyo ashyirwa ku bikoresho by’icapiro bishya. Ubwo hongeraga kubaho gusubiramo iyo ngeri, buri paji yose yagiye isubirwamo hakurikijwe ingeri yayibanjirije. Imyandikire n’utwatuzo bigezweho byagiye bikoreshwa, kandi iriburiro rishya ryavugaga amateka y’icyo gitabo mu magambo make naryo rishyirwamo. IZ 9.2

Iyi ngeri ya gatanu y’Icyongereza dusobanuye mu Kinyarwanda ikubiyemo n’umusogongero ku mateka wongeweho kugira ngo utume umusomyi amenya ibihe n’ibyabaye bijyana n’iyandikwa ry’ibice binyuranye by’iki gitabo. Hari n’ubusobanuro buto bwinshi bwatanzwe kugira ngo hasobanurwe imvugo n’ibyariho bitumvikana neza muri iki gihe nk’uko byari biri igihe iki gitabo cyandikwaga. Ibyo Ellen G. White yanditse ntibyigeze bihinduka haba no mu myandikire y’ingeri ya kane y’Icyongereza yabanjirije iyi ya gatanu dusobanuye mu Kinyarwanda. Kubw’ibyo rero, iki gitabo cyasobanuwe gihuje n’umugereka usobanutse neza w’inyandiko za Ellen G.White. IZ 9.3

Mu gice kivuga iby’Imibereho n’Ibitekerezo, havugwa amagambo y’ibanze ku mibereho yihariye ya Ellen G. White, hakerekana muri make imibereho ye mu bihe by’Itsinda ryari ritegereje kugaruka kwa Yesu ryariho mu myaka ya 1840-1844. Nyuma y’ibyo, hakurikiraho amayerekwa ya mbere Ellen G. White yagize, amenshi muri yo akaba yarasohowe yanditswe ku mpapuro cyangwa mu tunyamakuru. IZ 9.4

Igice cy’Inyongera gisobanura imvugo zimwe na zimwe zakoreshejwe mu nyandiko z’Ibanze zitumvikanye neza cyangwa zitari zakoreshejwe uko bikwiye, kandi zigatanga inama z’inyongera zigenewe itorero. Ishyirwa ahagaragara kw’izi nyandiko z’Inyongera kwabanjirije ho umwaka umwe iyandikwa ry’agatabo gato kari gafite umutwe uvuga ngo “Ibihamya by’Itorero.” IZ 9.5

Kuba “Impano za Mwuka”, umuzingo wa 1, ari cyo gitabo cya mbere cyasohotse cyavugaga iby’intambara y’igihe kirekire iri hagati ya Kristo n’abamarayika be na Satani n’abamarayika be, bituma iki gitabo gikundwa kubera uko gisobanura neza, ibigikubiyemo ndetse n’uko bikora ku mutima w’ubisomye kubera ingingo zikomeye zirimo. Mu myaka yakurikiyeho, iki gitekerezo gihinnye cy’intambara hagati ya Kristo na Satani cyasobanuwe neza mu mizingo ine y’Umwuka w’ubuhanuzi 5 yashyizwe ahagaragara mu myaka ya 1870-1884. IZ 9.6

Nyuma yo gukwirakwizwa ahantu henshi, icyo gitabo kigizwe n’imizingo ine cyasimbujwe ikindi cyamenyekanye cyane kandi kigasomwa na benshi cyiswe Intambara y’ibihe byose, cyerekana mu buryo burambuye imiterere y’iyo ntambara nk’uko Madamu Ellen G. White yayeretswe mu mahishurirwa menshi. Nubwo ibyo bitabo byuzuye (ari byo Abakurambere n’Abahanuzi, Abahanuzi n’Abami, Uwifuzwa Ibihe Byose, Ibyakozwe n’Intumwa, n’Intambara Ikomeye) bigaragaza igitekerezo cy’iyo ntambara mu buryo bwuzuye, inyandiko fatizo y’icyo gitekerezo nk’uko igaragazwa muri iki gitabo mu buryo bw’incamake, bwahuranyije kandi bworoheje, ndetse ikomatanye n’Imibereho n’Ibitekerezo, izahora iteka ikenewe cyane. IZ 10.1

ABASHINZWE KURINDA INYANDIKO ZA ELLEN G. WHITE
SILVER SPRING, MARYLAND
Werurwe 2000