INYANDIKO Z’IBANZ

18/95

Haboneka inzira ebyiri kubera urujijo.

Hanyuma Madamu White avuga uko amatsinda abiri y’abizera b’Abadiventisiti yitwaye ku byabaye ku gihe cyo kubura icyari cyitezwe kwabaye ku wa 22 Ukwakira 1844. IZ 28.4

“Ukurangira kw’igihe cyo mu mwaka wa 1844 kwakurikiwe n’ikindi gihe cy’ikigeragezo gikomeye ku bantu bakomeje kwizera ibyo kugaruka kwa Kristo. Ku byerekeye gushyigikira uruhande rw’ukuri bari barimo, icyabahumurizaga cyonyine cyabaye umucyo waje kwerekeza intekerezo zabo ku buturo bwo mu ijuru. Bamwe baretse uko bari basanzwe bizera iby’imyaka y’ibihe by’ubuhanuzi maze imbaraga ikomeye ya Mwuka Muziranenge yari yarabanye n’itsinda ryamamazaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bayitirira umuntu cyangwa Satani. Irindi tsinda ryakomeje gushikama ryizera rwose ko Uhoraho yari yarabayoboye mu byababayeho mu gihe cyashize; kandi uko bategerezaga ndetse bakaba maso basenga kugira ngo bemenye ubushake bw’Imana, baje kubona ko Umutambyi wabo Mukuru yari yarinjiye mu wundi murimo. Mu kumukurikira kubwo kwizera, baje no gusobanukirwa iby’umurimo uheruka itorero rigomba gukora. Basobanukiwe neza iby’ubutumwa bwa marayika wa mbere n’uwa kabiri, bityo bari biteguye kwakira no kubwira abatuye isi umuburo ukomeye uvugwa mu Byahishuwe 14, watanzwe na marayika wa gatatu.” 23 IZ 28.5

Muri iki gitabo hari impapuro zimwe zivuga ku by’urugi rukinze n’urugi rukinguye. Ibi byumvikana neza gusa mu mucyo w’amateka y’ibyabaye ku bizera bagenzi bacu ba mbere. IZ 29.1

Hashize igihe gito habayeho kubura ibyari byitezwe mu 1844, abatangije umurimo babonye ko nubwo hari abari bakinze urugi rubageza ku gakiza bitewe no kwanga umucyo bamaramaje, hari n’abandi benshi batari barigeze bumva ubutumwa ngo babone kubwanga, kandi abo bagombaga kugerwaho n’ako gakiza kabonewe inyokomuntu. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1850, izo ngingo nizo zari zishyizwe imbere. Icyo gihe kandi hari hatangiye gukinguka inzira zo kwamamaza ubutumwa bw’abamarayika batatu. Urwikekwe rwari ruri kuyoyoka. Ellen White asubije amaso inyuma akareba ibyabayeho byakurikiye kubura ibyari byitezwe mu 1844 yanditse agira atya ati: IZ 29.2

“Icyo gihe kugera ku batizera byasaga n’ibidashoboka. Kubura ibyari byitezwe mu 1844 kwari kwarateye urujijo mu ntekerezo za benshi, bityo ntibashoboraga gutega amatwi ubusobanuro bw’iyo ngingo.’” 24 IZ 29.3

Ariko mu 1851, James White yashoboye kwandika agira ati: “Ubu noneho ahantu hafi ya hose urugi rukinguriwe ukuri kw’iki gihe ngo kuvugwe, kandi abantu benshi batari barigeze bagira amatsiko yo gusesengura iby’inyandiko zacu biteguye kuzisoma.” 25 IZ 29.4