UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

46/97

IGICE CYA 19: IBIKWIRIYE KUBWIRIZWA N’IBIDAKWIRIYE KUBWIRIZWA 129

REKA KRISTO AGARAGARE

Umugambi w’ubugabura bwose ni ugukora ku buryo inarijye ibura ahubwo hakagaragara Yesu. Ababwiriza n’Abigisha bakwiriye guhishura Kwererezwa kwa Kristo nk’ukuri kw’ingenzi. — Manuscript 109, 1897 UB1 125.1

Abakozi bakora umurimo wo kwamamaza ukuri bakwiriye kwerekana gukiranuka kwa Kristo, atari umucyo mushya, ahubwo nk’umucyo w’igiciro wagize igihe wirengagizwa n’abantu. Tugomba kwemera Kristo nk’Umukiza wacu bwite, kandi tubarwaho gukiranuka kw’Imana muri Kristo. Reka dusubiremo kandi duhe agaciro ukuri Yohana yagaragaje. “Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo nuko Imana ariyo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu.” 1 Yohana 4:10. UB1 125.2

Mu rukundo rw’Imana hagaragariye ikintu gitangaje cyane cy’ukuri n’agaciro, kandi ubutunzi bw’ubuntu bwa Kristo bwafunguriwe itorero n’isi…. Mbega urukundo ruhebuje kandi rutarondoreka rwatumye Kristo adupfira tukiri abanyabyaha. Mbega igihombo ku muntu usobanukiwe ibyo itegeko risaba bikomeye, hanyuma akananirwa gusobanukirwa ubuntu bwa Kristo busaga cyane. UB1 125.3

Ni ukuri ko itegeko ry’Imana rihishura urukundo rw’Imana igihe rubwirijwe nk’ukuri ko muri Kristo, kuko impano ya Kristo kuri iyi si yacumuye igomba kwitabwaho cyane muri buri cyigisho. Ntibitangaje ko imitima itigeze yemera ukuri mu gihe ukuri kwerekanywe mu buryo bukonje kandi budafatika. Ntibitangaje ko kwizera kwadandabiranye mu masezerano y’Imana, igihe abagabura n’abakozi bananiwe kugaragaza isano iri hagati ya Yesu n’amategeko y’Imana. Ni kangahe bari bakwiriye kwemeza abantu ngo “Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga kubwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?” Abaroma 8.32. UB1 125.4

Satani yiyemeje ko abantu batazabona urukundo rw’Imana rwatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo ikize inyokomuntu yazimiye. Kuko ni ubwiza bw’Imana buganisha abantu mu kwihana. Yoo! Tuzagenza dute kugira ngo urukundo rw’Imana rwimbitse kandi rw’agaciro rugere ku bantu? Nta nzira yindi ishobora gukoreshwa usibye gutangara tuti: ” Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana.” 1 Yohana 3:1. Reka tubwire abanyabyaha tuti: “Nguyu Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi” Yohana 1:29. Mu kwerekana Kristo nk’uhagarariye Data, tuzashobora kwirukana igicucu Satani atwikiriza mu nzira ducamo, kugira ngo tudashobora kureba imbabazi n’urukundo rutarondoreka rw’Imana nk’uko rwagaragariye muri Yesu Kristo. Hanga amaso ku musaraba w’i Kaluvari. Ni igihamya kidatezuka cy’urukundo rusaga, imbabazi zitarondoreka bya Data wo mu ijuru. 130 UB1 125.5

Mwuka Muziranenge

Kristo, Umwigisha Mukuru, yashoboraga gutoranya mu nyigisho nyinshi, zinyuranye yari afite; ariko iyo yakunze kwibandaho cyane yari iy’impano ya Mwuka Muziranenge. Mbega ibintu by’ingenzi yahanuriye itorero ku bw’iyi mpano. Yahanuye ibintu bikomeye ku bw’Itorero bitewe n’iyi mpano. Ariko se kandi ni ikihe cyigisho ubungubu kitibanzweho? Ni irihe sezerano ryasohojwe bukeya? Icyigisho kijyanye na Mwuka Muziranenge gitangwa rimwe na rimwe; hanyuma kikarekerwa ahazaza. 131 UB1 126.1

Igisha intambwe mu guhinduka

Abagabura bakeneye kugira uburyo bwumvikana kandi bworoshye mu kwigisha ukuri nk’uko kuri muri Yesu. Intekerezo zabo bwite zikeneye gusobanukirwa mu buryo bwuzuye inama ikomeye y’agakiza. Noneho rero bashobora kwerekeza intekerezo z’ababateze amatwi babavana mu bintu by’isi bagana ku by’Umwuka kandi by’iteka. Hariho benshi bashaka kumenya icyo bagomba gukora ngo bakizwe. Bifuza ubusobanuro bugaragara kandi bwumvikana bw’intambwe zibanze mu guhinduka; kandi ntihakabeho ikibwirizwa gitangwa keretse icyo gice cyigisha by’umwihariko ukuntu abanyabyaha bashobora gusanga Kristo ngo bakizwe. Bakwiriye kuberekeza kuri Kristo, nk’uko Yohana yagenje, kandi mu kwicisha bugufi, imitima yabo yakamo urukundo rwa Kristo baravuga bati “Nguyu Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi” Yohana 1:29. Kwinginga gukomeye kandi k’ukuri gukwiriye gukoreshwa ku munyabyaha kugira ngo yihane kandi ahinduke. UB1 126.2

Abirengagiza iki gice cy’umurimo bakeneye guhinduka ubwabo mbere yo kwigisha abandi. Abo imitima yabo yuzuye urukundo rwa Yesu, n’ukuri kw’Ijambo Rye, bazashobora kuvoma mu nzu y’ubutunzi bw’Imana ibintu bishya n’ibya kera. Ntibazabona igihe cyo kubara inkuru; ntibazaharanira imvugo ihanitse ya gihanga iruhije gusobanukira abantu, ahubwo mu mvugo yoroheje, n’ukuri gushimikiriwe, bazabwiriza ukuri nk’uko kuri muri Yesu. 132 UB1 126.3

Ububyutse bw’ukuri kwa kera kwa kidiventisiti

Hariho umurimo w’imena abagabura n’abantu muri rusange bagomba gukora. Bagomba kwiga amateka y’inkomoko y’ubwoko bw’Imana. Ntibakwiriye kwibagirwa ukuntu Imana yagiye ikorana n’abantu bayo mu bihe byashize. Bakwiriye kubyutsa no kuvuga ukuri kwagaragaye nk’aho gufite agaciro gake ku bantu batazi imbaraga n’umucyo byagendanye nabo mu gihe bagaragara nk’abatarigeze bagira ubunararibonye bwa buri muntu bw’imbaraga n’umucyo byabanye nabo igihe byagaragaraga bwa mbere bikanumvwa. Mu buryo bw’umwimerere n’imbaraga uku kuri gukwiye kubwirwa abatuye isi. 133 UB1 127.1

Umurimo w’abamarayika

Abamarayika beza n’abamarayika babi barwanira umuntu wese. Umuntu ubwe niwe wemeza ugomba gutsinda. Ndahamagarira abagabura ba Kristo gutuma abantu babumva igihe babagezaho ukuri k’umurimo w’abamarayika. Ntimukishimire ibitekerezo by’imfabusa. Ibyanditswe nibyo gusa mahoro yacu. Tugomba gusenga nka Daniyeli, kugira ngo turindwe n’abamarayika bo mu ijuru. 134 UB1 127.2

Ibibwirizwa bitera impaka

Ibibwirizwa byinshi biteza impaka, ntabwo akenshi byoroshya ntibinafasha umutima. Bikwiriye kuba umutwaro wa buri ntumwa kugaragaza kuzura kwa Kristo. Igihe impano yo gukiranuka kwa Kristo itagaragajwe, ibyigisho biba byumye kandi bidafite umwuka; intama n’abana b’intama ntibagaburirwa. Pawulo yabivuze muri aya magambo: “n’ibyo navugaga nkabwiriza, ntibyari amagambo y’ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n’imbaraga” (1 Abakorinto 2:4). Hari umusokoro n’ibinure mu Butumwa Bwiza. Yesu niwe shingiro ry’ikintu cyose. Reka Kristo agaragarire muri buri kibwirizwa. Reka agaciro, imbabazi n’ubwiza bya Kristo bitindweho; kuko Kristo ubwe ni ibyiringiro by’ubwiza. 135 UB1 127.3

Garagaza ukuri mu bugwaneza

Mube intumwa zitonda. Ntimukihutire kumva kandi ngo mwemere inyigisho z’inzaduka kuko haba harimo izidakwiriye na rimwe kubwirwa itorero iryo ari ryo ryose. Ntimukavuge ubwibone, no kwishyira hejuru. Reka Ijambo ry’Imana rive mu minwa yejejwe n’ukuri. Umubwiriza wese akwiriye kubwiriza ukuri nk’uko kuri muri Yesu. Akwiriye kuba ashikamye ku byo yemeza, kandi agakoresha ijambo ry’Imana ayobowe na Mwuka Muziranenge w’Imana. Mugende kandi mukore mwitonze imbere y’Imana, bene Data, kugira ngo hatagira umuntu ucibwa intege n’urugero rwanyu. Byari kuba byiza iyo mutajya kuba mwaravutse kuruta ko mwayobya umuntu umwe. UB1 128.1

Abavuga ko ari abagaragu b’Imana bakeneye gukora umurimo uboneye ngo babone ubwo bugingo aho icyaha, uburwayi n’agahinda bidashobora kugera. Bakwiriye gukora mu gihe gikwiriye n’ikidakwiriye. UB1 128.2

Imana irahamagara abagorozi bazavuga amagambo akomeye kandi atera imbaraga ku mpimbi zacu. Ni igihe abantu bavuze amagambo yabo bwite mu mbaraga zabo bwite, aho kubwiriza Ijambo ry’Imana mu mbaraga y’Umwuka; barakomeretswa kandi bagaseserezwa iyo amagambo yabo atakiranywe ubwuzu. Ni uko boshywa kuvuga amagambo azatuma habaho umwuka usharira n’amacakubiri mu babumva. Bene Data, mwemere kugirwa inama. Amagambo nk’aya ntasohoka mu minwa y’abahagarariye Kristo. Iminwa yejejwe izavuga amagambo y’ubugorozi, ariko adatuma habaho gusharira. Ukuri gukwiriye gutambutswa mu bugwaneza no mu rukundo rwa Kristo. 136 UB1 128.3

Igikoresho cy’umwanzi

Dukwiriye gusengera kubona umucyo mvajuru, ariko rimwe na rimwe dukwiriye kwitondera ukuntu twakira ikintu cyose cyitwa umucyo mushya. Tugomba kwitonda, mu kugerageza gushaka ukuri gushya, ngo Satani atazayobya ibitekerezo byacu tukabivana kuri Kristo n’ukuri k’umwihariko ko muri iki gihe. Neretswe yuko kuyobya intekerezo ngo zite ku bintu bimwe bitumvikana cyangwa ingingo idafite umumaro, ikintu kidahishuwe mu buryo bwuzuye cyangwa ikintu kitari ingenzi ku gakiza kacu, ari igikoresho cy’umwanzi. Iki kigirwa insanganyamatsiko ikurura yitwa “Ukuri kw’iki gihe”, igihe ubushakashatsi bwose no gukekeranya bituma ibintu bisubira inyuma kurusha mbere, no guteza urujijo mu ntekerezo za bamwe bagombaga gushakisha ubumwe kubwo kwejeshwa ukuri. 137 UB1 128.4

Ibyo umuntu yibwira n’ ibyo yifuza

Ntihakagire uwigisha inyigisho zigaragaza ubwiza bw’inyuma n’ubuhanga zisinziriza abantu b’Imana. Ntimugasimbuze ukuri nyako kw’iki gihe ubwenge bwa kimuntu. Mureke abakoraga batyo babireke kandi batakire Imana ngo ikize intekerezo zabo kugira ngo badakomeza kubeshyeshya imigani. UB1 129.1

Imbaraga nzima ya Mwuka Muziranenge niyo izatuma imitima inyurwa, si inyigisho zishimishije kandi zibeshya. Inyigisho zishyeshyenga si umutsima w’ubugingo kuko zidashobora kuvana abantu mu cyaha. UB1 129.2

Kristo yavuye mu ijuru aza mu isi ngo acungure inyoko muntu. Yigishije inyigisho Imana yamuhaye kwigisha. Ukuri yamamaje kuboneka mu isezerano rya Kera n’Irishya, nk’uko natwe muri iki gihe dukwiriye kwamamaza Ijambo ry’Imana ihoraho. UB1 129.3

Reka Abifuza umutsima w’ubugingo basange Ibyanditswe, atari inyigisho z’umuntu ufite iherezo kandi uyoba. Mugaburire abantu umutsima w’ubugingo uwo Kristo yatuzaniye uvuye mu ijuru. Ntimuwuvange n’inyigisho zanyu zihwanye n’intekerezo za kimuntu n’ibyo bibwira. Iyaba bose bari bazi uburyo bakeneye kurya umubiri no kunywa amaraso by’Umwana w’Imana — ngo bitume amagambo ye aba imibereho yabo bwite. 138 UB1 129.4

Kwizera kwacu gushingiye ku Kuri

Numva nashobora buri munsi gukora umurimo inkubwe ebyiri. Nakomeje kwinginga Uwiteka nsaba imbaraga n’ubwenge kugira ngo nshobore kongera kwandika inyandiko z’abahamya bakomerejwe mu kwizera no mu mateka ya mbere y’ubutumwa. Nyuma y’igihe cyahise mu 1844 bakiriye umucyo kandi bawugenderamo; kandi igihe abantu bibwiraga ko bafite umucyo mushya bazanaga ubutumwa bwabo butangaje bwerekeranye n’ingingo zitandukanye z’ibyanditswe, binyuze muri Mwuka Muziranenge, twari dufite ubuhamya burasa ku ntego, bwakuyeho imyumvire y’ubwo butumwa nk’uko Umukuru G yakoresheje igihe cye ngo abwerekane139 . Uyu muntu yiyemeje kurwanya ukuri ku buryo Mwuka Muziranenge yabyemeje. UB1 129.5

Igihe imbaraga y’Imana ihamije ukuri icyo ari cyo, uko kuri guhagarara iteka nk’ukuri. Nta bitekerezo binyuranye n’Umucyo Imana yatanze bikwiriye kwakirwa. Abantu bazahagurukana ubusobanuro bw’Ibyanditswe bugaragara ko ari ukuri kuri bo, ariko butari ukuri. Imana yaduhaye ukuri kw’iki gihe nk’urufatiro rwo kwizera kwacu. Yo yonyine ubwayo yatwigishije ukuri uko ari ko. Umwe azahaguruka ndetse n’undi ahaguruke bafite umucyo mushya uvuguruza umucyo w’Imana yatanze iwunyujije mu byo Mwuka Muziranenge yerekanye. Bake mu baciye mu mibereho yabonetse mu gushimangira uku Kuri nibo bakiriho. Imana mu buntu bwayo yakomeje kurinda imibereho yabo kugeza ku iherezo ryabo; imibereho banyuzemo ndetse nk’uko Yohana intumwa yagenje kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe. Abantu b’intangarugero basinziriye bakomeje kuvugira mu nyandiko zabo zikomeje kwandikwa. Namenyeshejwe ko amajwi yabo agomba kumvikana. Bagomba kujyana ubuhamya bwabo buhwanye n’ukuri ko muri iki gihe. UB1 129.6

Ntidukwiriye kwakira amagambo y’abantu bazana ubutumwa buvuguruza inyigisho y’umwihariko yo kwizera kwacu. Bashyira hamwe ibyanditswe byinshi bakabirundaniriza hamwe nk’icyemezo cy’uko amahame yabo ari ay’ukuri. Ibi byakomeje gukorwa inshuro nyinshi mu gihe cy’imyaka 50 ishize. Kandi mu gihe ibyanditswe ari Ijambo ry’Imana bikwiriye kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa, niba uko kubyubahiriza gukuraho inkingi imwe mu rufatiro Imana yashyizeho muri iyi myaka 50, ni ikosa rikomeye. Uwo muntu ukora atyo ntazi imikorere itangaje ya Mwuka Muziranenge watanze ubushobozi n’imbaraga mu butumwa bwa kera abantu b’imana bahawe. UB1 130.1

Ibyemezo by’Umukuru G ntabwo bishyigikiwe. Niba byakiriwe, byakuraho kwizera kw’abantu b’Imana mu kuri kwatumye tuba abo turi bo. UB1 130.2

Dukwiriye gufata icyemezo kuri iki cyigisho; ku byo agerageza kugaragaza akoresheje ibyanditswe, nta shingiro bifite. Ntabwo bigeze bagaragaza ko ubuhamya bw’imibereho y’abantu b’Imana mu gihe cyashize bwari ibinyoma. Twari dufite ukuri kandi twari tuyobowe n’abamarayika b’Imana. Ni mu buyobozi bwa Mwuka Muziranenge ikibazo cy’Ubuturo Bwera cyatambutse. Guceceka byabera buri umwe umwe uburyo bwiza bwo kuvuga ku bijyanye n’ibyo kwizera kwacu igihe batakugizemo uruhare. Imana ntijya yivuguruza ubwayo. Ibihamya by’Ibyanditswe bikoreshwa nabi iyo bihaswe guhamya ibintu bitari ukuri. Bazahaguruka umwe umwe kandi bazane icyo bita umucyo ukomeye w’ukuri, kandi banawushimangire. Ariko dukwiriye guhagarara dushikamye ku mfatiro za kera. [Byavanywe muri 1 Yohana 1 :1-10] UB1 130.3

Ntegetswe kuvuga ko aya magambo ashobora gukoreshwa nk’akwiriye muri iki gihe, kuko igihe kirageze ubwo icyaha kigomba kuvugwa mu izina ryacyo. Mu murimo wacu dukomwa mu nkokora n’abantu batahindutse, baharanira icyubahiro cyabo. Bifuza gutekerezwa nk’abatangizi b’inyigisho nshya, berekana ko ari ukuri. Ariko niba izi nyigisho zemewe, zizatuma habaho guhakana ukuri Imana yakomeje guha ubwoko bwayo mu myaka 50 ishize, kwahamijwe no kwigaragaza kwera. 140 UB1 130.4

Ukuri kwahishuwe.

«Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri… » [2 Timoteyo 2:15]. Iga kwakira ukuri kwahishuwe, no kugufata mu buryo kuzaba ibyo kurya by’umukumbi w’Imana. UB1 131.1

Tuzahura n’abantu bareka intekerezo zabo zikarindagirira mu bidafite umumaro ku bintu ijambo ry’Imana ritagira icyo rivugaho. Imana yavuze mu buryo bwumvikana ku byerekeranye n’agakiza k’umuntu. Ariko itwifuriza ko twese twirinda kugendera mu nzozi; kandi iravuga iti: mugende mukore mu ruzabibu rwanjye. Ijoro rirakuze aho umuntu adashobora gukora. Reka amakenga yose adafashije; ba maso, kora kandi usenge. Iga ukuri kwahishuwe. Kristo yifuza ko twatandukana n’ibintu byose bimeze nk’inzozi zitazasohora, kandi atuganisha mu mirima yeze ngo isarurwe. Niba tudakoranye umurava, kubaho kw’iteka kuzadutungurana n’umutwaro w’inshingano zako… UB1 131.2

Mu bihe by’intumwa ubuyobe bw’ubupfapfa bukabije bwigishwaga nk’ukuri. Amateka yabayeho kandi azasubirwamo. Igihe cyose hazabaho abantu, bagaragara nk’abakorana umurava, bazafata umwijima bawusimbuze ibifatika. Ukuri bagusimbuze ubuyobe, kuko bwambaye umwambaro mushya, uwo batekereza ko utwikiriye ikintu cyiza. Ariko iyo igitwikirizo kivanyweho, nta kintu kigaragara. 141 UB1 131.3

Ibibazo byerekeye ibihoraho by’ingenzi.

Ibande cyane ku nyigisho Kristo yibanzeho. Zimenyeshe abantu nk’uko nawe yabigenje. Ibande ku bibazo birebana n’imibereho myiza y’iteka ryose. Ikintu cyose umwanzi ashobora gukoresha mu kuyobya ibitekerezo bikava mu Ijambo ry’Imana, ikintu icyo ari cyo cyose gishya kandi kitazwi ashobora kwadukana kigateza intekerezo zitandukanye, azagitangiza nk’ikintu cy’ingenzi gitangaje. Ariko ibyo bintu tudashobora gusobanukirwa neza ntabwo ari icya cumi cy’ukuri kw’Ijambo ry’Imana dushobora gusobanukirwa neza no gukoresha mu mibereho yacu ya buri munsi. Inyigisho Kristo yigishaga zivuye mu byanditswe by’Isezerano rya kera nizo dukwiriye kwigisha abantu. Imvugo y’ukuri mvajuru yumvikana mu buryo busobanutse. 142 UB1 131.4

Ingingo zidakenewe mu kwizera.

Hariho ibibazo byinshi byitabwaho bitari ngombwa mu butungane bwo kwizera. Nta mwanya dufite wo kubyigaho. Ibintu byinshi birenze ubusobanuro bw’umuntu. Ukuri gukwiriye kwakirwa kudakurikije ibyo ubwenge bwacu bushyikira, kandi atari twebwe tugomba kugusobanura. Ibyahishuwe bitwereka ko izo nyigisho n’ubwo abantu batazumvaga neza, bazakiriye nk’amagambo y’Imana izira iherezo. Igihe uwibaza ashimikiye ashakisha ukuri nk’uko kuri muri Yesu, hariho ibintu bitamworohera, ingingo intekerezo z’abantu zidashobora kumenya no gutekerezaho, zidasaba imibare y’abantu n’ubusobanuro kandi zitazagaragaza impumuro y’ubugingo izana ubugingo. Ariko buri kuri kutubereye ukw’ingenzi kugaragara mu mibereho yacu ya buri munsi, kurebana n’agakiza k’imitima, kuragaragazwa cyane mu buryo busobanutse cyane kandi bukwiriye. 143 UB1 131.5