UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

3/97

IGICE CYA 1: GUHUMEKERWA KW’ABANDITSI B’UBUHANUZI

UGUHUMEKWA KW’IJAMBO RY’IMANA

Iki ni igihe urebye imico n’imyitwarire by’abantu ushobora kubaza iki kibazo uti: “Ariko Umwana w’Umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?” Luka 18:9. UB1 11.1

Umwijima mu by’Umwuka watwikiriye isi kandi umwijima w’icuraburindi ugose abantu. Gushidikanya n’uburiganya mu gusobanura Ibyanditswe biri mu matorero menshi. Abantu benshi ndetse benshi cyane barashidikanya bakibaza ku kuri kw’Ibyanditswe. Gutekereza kwa muntu n’ibyo umutima we wibwira bikerensa guhumekwa kw’Ijambo ry’Imana, kandi ibyagombaga kwakirwa nk’ukuri, bigoswe n’igicu cy’imyizerere idafite ishingiro. Nta kintu na kimwe cyumvikana, gisobanutse kandi gifite ishingiro. Iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye biranga iminsi ya nyuma. UB1 11.2

Iki Gitabo Cyera cyatsinze ibitero bya Satani wifatanyije n’abanyabyaha ngo atume ikintu cyose gifite kamere mvajuru kibundikirwa n’ibicu n’umwijima. Nyamara Uhoraho yarinze iki Gitabo Cyera akoresheje imbaraga ye bwite y’igitangaza mu buryo kiri n’ubungubu. Iki gitabo ni ikarita cyangwa igitabo kiyobora cyahawe abantu kugira ngo kibereke inzira igana mu ijuru. UB1 11.3

Nyamara igitabo cy’ibitangaza by’Imana cyarasuzuguwe cyane ku buryo hari bake cyane ku isi yacu bafite ubwenge mvajuru bw’Ibyanditswe, ndetse na bamwe mu bavuga ko bagisobanurira abandi. Hari abantu b’intiti bize amashuri, ariko aba bashumba ntibagaburira umukumbi w’Imana. Ntabwo bazirikana ko isumbwe ry’Ibyanditswe rizakomeza guhishura ubutunzi bwabyo buhishwe nk’uko imarigarita y’igiciro ivumburwa kubwo gucukura k’uyishaka. UB1 11.4

Hariho abantu baharanira kuba abantu badasanzwe, bazi ubwenge barutisha ibyanditswe; kubw’iyo mpamvu ubwenge bwabo ni ubupfapfa. Babanza kuvumbura ibintu bitangaje ari byo bitekerezo bigaragaza ko bari inyuma cyane mu gusobanukirwa ubushake mvajuru ndetse n’imigambi y’Imana. Mu gushaka kugaragaza cyangwa gusobanura ubwiru bwahishwe umuntu upfa kuva kera, baba bameze nk’umuntu wivuruguta mu isayo adashobora kwivanamo nyamara akabwira abandi uko bava nyanja y’isayo bo ubwabo baguyemo. Iki ni ikigereranyo gikwiriye cyerekana abantu biha ububasha bwo gukosora amakosa ya Bibiliya. Nta muntu n’umwe ushobora kunoza Bibiliya abinyujije mu kwerekana icyo Uhoraho yashakaga kuvuga cyangwa icyo yagombaga kuba yaravuze. UB1 11.5

Abantu bamwe baratwitegereza cyane maze bakavuga bati: “Mbese ntimutekereza ko hashobora kuba harabayeho amakosa amwe ku mwanditsi cyangwa ku basobanuzi?” Ibi byose bishobora kubaho kandi n’ubwenge buke ku buryo bwashidikanya ndetse bugasitara kuri ibi bishobora kubaho, buzaba bwiteguye rwose gusitara ku bwiru bw’ijambo ryahumetswe bitewe n’uko ubwenge bwabo bufite intege nke budashobora kwahuranya ngo busobanukirwe imigambi y’Imana. Ni byo koko, mu buryo bworoheje bashobora gusitara ku ngingo zigaragara umuntu usanzwe yoroheje yemera, kandi agasobanukirwa iby’Ijuru ndetse banasitara ku byo Imana ivuga byumvikana kandi byiza, byuzuye umusokoro n’ibinure. Ntabwo amakosa yose azateza ingorane cyangwa ngo atere gusitara ku muntu utazihimbira ibigoranye abishakisha abikura mu kuri kugaragara kwahishuwe. UB1 12.1

Umuntu upfa Imana yamuhaye inshingano yo gutegura Ijambo ryayo ryahumetswe n’ijuru. Iri jambo, ryashyizwe mu bitabo, Isezerano rya Kera n’Irishya. Ni igitabo kiyobora abaturage b’isi yagomye, cyarazwe abantu kugira ngo mu kugisoma no mu kumvira amabwiriza yacyo, he kuzabaho umuntu n’umwe uyoba inzira igana mu ijuru. UB1 12.2

Abo bantu batekereza uko bakumvikanisha ibyo bibwira ko bikomeye mu Byanditswe, mu buryo bakoresha igipimo cyabo gifite iherezo bagenzura ibyahumetswe n’ibitarahumetswe, byaba byiza bipfutse mu maso nk’uko Eliya yabigenje ubwo ijwi rito ryoroheje ryavuganaga na we; kuko baba bari imbere y’Imana n’abamarayika bera bamaze imyaka myinshi bageza umucyo n’ubumenyi ku bantu, bababwira ibyo bakwiriye gukora n’ibyo batakora, bakabahishurira ibintu bitangaje babarangira inzira banyuramo bakoresheje amarenga, ibimenyetso n’imfashanyigisho. UB1 12.3

Imana kandi, mu gihe yerekanaga ingorane ziziyungikanya mu minsi iheruka, ntabwo yigeze iha umuntu upfa uwo uri we wese ubushobozi bwo gusobanura ubwiru buhishwe cyangwa ngo ibe yarahumekeye umuntu cyangwa itsinda ry’abantu runaka ngo ibahe ubushobozi bwo guca urubanza ngo ahamye ibyahumetswe n’Imana cyangwa ibitarahumetswe. Igihe abantu, mu myumvire yabo ifite aho igarukira, babonye ko ari ngombwa gusuzuma ibyanditswe ngo bagaragaze ibyahumetswe n’ibitarahumetswe, baba bagiye imbere ya Yesu kugira ngo bamwereke inzira bita nziza iruta iyo yatuyoboyemo. UB1 12.4

Mfata Bibiliya nk’uko iri, nk’ijambo ryahumetswe n’Imana. Nemera ibyo ivuga muri yo byose. Hari abantu bahaguruka batekereza ko bafite icyo banenga mu Ijambo ry’Imana. Bayigira ubusa imbere y’abandi nk’ikimenyetso cy’uko bafite ubwenge burenze. Benshi muri abo bantu ni abanyabwenge, intiti, intyoza kandi bafite impano. Umurimo bakora mu mibereho yabo yose ni uwo guhungabanya intekerezo z’abantu ku byerekeranye no guhumekwa kw’Ibyanditswe. Bakururira abandi benshi kubona ibintu nk’uko nabo babibona. Kandi uwo murimo bakora uva ku muntu umwe ujya ku wundi nk’uko Satani yateguye uko bikwiriye kuba, kugeza ubwo tubonye ubusobanuro bwuzuye bw’amagambo Kristo yavuze agira ati: “Ariko Umwana w’Umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?” (Luka 18:8). UB1 12.5

Bavandimwe, nimucyo he kugira igitekerezo cyangwa ukuboko kwishora mu kunenga Bibiliya. Uwo ni umurimo Satani anezezwa no kubona umuntu uwo ari we wese muri mwe akora, nyamara ntabwo ari umurimo Uwiteka yabashinze gukora. UB1 13.1

Abantu bakwiriye kureka Imana ikita ku Gitabo cyayo bwite, ari cyo gikubiyemo ibitangaza byayo bihoraho, nk’uko yabikoze mu myaka myinshi. Abantu batangira kwibaza ku bice bimwe byo mu byahishuwe maze bagatoranya udukosa turi mu magambo agaragara ko adahuje neza ahantu hamwe na hamwe. Batangirira mu Intangiriro maze bakareka ibyo batekereza ko biteje ikibazo bityo intekerezo zabo zigakomeza, kuko Satani azabayobora aho ari ho hose babasha kwerekeza mu kunenga kwabo, bityo bakabona icyo bashidikanyaho mu Byanditswe byose. Ubushobozi bwabo bwo kunenga butyazwa no gukomeza kubukoresha, kandi ntibashobora kugira icyo bageraho ngo batuze bumve ari ukuri. Ugerageza kungurana nabo ibitekerezo, nyamara bikaba guta igihe cyawe. Bazakoresha imbaraga zabo mu gukerensa ndetse na Bibiliya. Bagera n’igihe bahinduka abakobanyi, kandi nubashyira mu mucyo uyikoresheje bazatangara. UB1 13.2

Bavandimwe, mushikame kuri Bibiliya yanyu nk’uko isomwa kandi muhagarike guhinyura kwanyu ku bijyanye n’ukuri kwayo, bityo mwumvire Ijambo ry’Imana bizatuma nta n’umwe muri mwe uzimira. Ubwenge bw’abantu bwagiye bukoreshwa mu myaka myinshi mu kugenzura Ijambo ry’Imana bakoresheje intekerezo zabo n’imyumvire yabo bifite aho bigarukira. Uwiteka, we Soko y’amateka atangaje ahoraho aramutse akuyeho umwenda ukingiriza maze agahishurira ubwenge bwe n’ikuzo rye imbere yabo, bahinduka ubusa maze bagataka nk’uko Yesaya yatatse ati: “kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye.” Yesaya 6:5 UB1 13.3

Kwiyoroshya n’amagambo yumvikana bisobanukira umuntu utazi gusoma no kwandika, umunyacyaro n’umwana kimwe n’umuntu mukuru cyangwa intiti mu bwenge. Niba umuntu afite impano zagutse z’imbaraga z’ubwenge, mu byanditswe bivuga ibitangaza by’Imana azasangamo ubutunzi bw’ukuri, bwiza kandi bw’agaciro, ashobora kugira ubwe akabutunga. Azabona n’ingorane, amabanga ndetse n’ibitangaza bizatuma anyurwa cyane no gukomeza kwiga igihe kirekire akiriho, kandi azabona ko hakiriho ibimurenze bitarondorwa. UB1 13.4

Abantu biyoroheje bafite ubushobozi bugira aho bugarukira n’amahirwe yo guhora biga Ibyanditswe, babisangamo ihumure, kuyoborwa, inama ndetse n’umugambi w’agakiza bigaragara nk’imirasire y’izuba. Nta muntu n’umwe ushobora kuzimira ashakisha ubwenge keretse gusa yihitiyemo kuba impumyi. UB1 13.5

Dushimire Imana yuko Bibiliya yateguriwe umukene kimwe n’umuntu w’intiti. Ibereye ibihe byose ndetse n’inzego zose z’abantu. 20 UB1 13.6