UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

25/97

UMUGABANE WA II
IMIBEREHO YA GIKRISTO

IJAMBO RY’IBANZE

Nyuma y’imyaka 15 madame Ellen G. White apfuye, inyandiko ze zitigeze zijya ahagaragara- zari mu biro by’ahitwa Elmshaven i Calfornia — zongeye gutondekwa, kandi icyo gihe inyandiko zimwe zitoranyijwe mu mabaruwa ye n’inyandiko zindi yandikishije intoki byahereyeko byandikwa ku mpapuro. Ibingibi byari bikubiyemo ibyigisho bishimishije bitandukanye by’umwihariko ku bakozi b’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi. Muri ibyo byigisho harimo ibivuga; “Imibereho ya Gikristo”, “Uburyo Umurimo ukorwa”, “Uburezi”, “Itorero” n’ibindi. Ibi byose byasohowe ubwa mbere bifite umutwe uvuga ngo: “Impapuro z’i Elmshaven,” nyamara nyuma y’aho zasohotse zifite undi mutwe. 75 Izo nyandiko zabaye nyinshi zigera ku nyandiko 42 zitandukanye, zashyizwe hamwe ziba igitabo kimwe. UB1 62.1

Mu myaka yakurikiye gushyirwa ahagaragara kw’icyo gitabo gikomatanyije impapuro, ibitabo byinshi bya Ellen G. White nk’ibyitwa “Umurimo w’ubuvuzi, Ivugabutumwa, Kuyobora umwana, Umurimo w’ubugiraneza, Urugo rwa Kidiventisiti”, byakuye ibintu byinshi mu nyandiko zandikishijwe intoki ari nazo ku ikubitiro zakurwagamo ibyatoranywaga bigasohoka muri za mpapuro, kandi byavugaga byinshi mu byabaga biri muri izo mpapuro cyangwa ibisa nabyo rwose, bikandikwa mu gitabo gihoraho. Ibyo byagabanyije cyane imbaraga z’umurimo wo gusohora za mpapuro ndetse no gukenerwa kwazo. UB1 62.2

Nyamara zimwe muri izo mpapuro, zabaga zivangavanze mu miterere no mu myandikire, zari zifitanye isano n’imibereho ya Gikristo ndetse n’izindi ngingo z’ingirakamaro, ntabwo zigeze zicapwa uko ziri cyangwa ngo zandukurwe mu bitabo bya Ellen G. White byasohowe kuva igihe yapfiriye. Muri iki gihe ibyo biboneka hirya no hino mu gitabo cyitwa “Ubutumwa bwatoranyijwe.” Ibyinshi byakusanyijwe bikuwe muri utwo dutabo byashyizwe hamwe biboneka muri uyu mugabane w’iki gitabo uvuga ku mibereho ya Gikristo: Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White. UB1 62.3