UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

11/97

Nta kuvuga ko utakwibeshya

Dufite amasomo menshi tugomba kwiga, kandi hari byinshi cyane tugomba kwikuramo. Imana n’abo mu ijuru bonyine ni bo badashobora kwibeshya cyangwa ngo bafudike. Abantu batekereza ko batazigera na rimwe bareka igitekerezo bakunda, ko batazigera bahindura igitekerezo, bene abo bazakorwa n’isoni. Igihe cyose dutsimbaraye ku bitekerezo byacu n’uko twumva ibintu tudakurwa ku izima, ntidushobora kugira ubumwe Kristo yadusabiye. 40 UB1 29.1

Ku byerekeranye no kwibwira ko umuntu atakwibeshya, nta na rimwe nigeze mvuga ko ntakwibesha; Imana yonyine ni yo itibeshya. Ijambo ryayo ni ukuri kandi muri yo nta mpinduka, cyangwa ishusho yo guhinduka. 41 UB1 29.2