UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE
INTUMWA Y’UWITEKA
Mu iyerekwa ryo mu ijoro ryakeye, nari mpagaze imbere y’iteraniro ry’abantu bacu, natangaga ubuhamya bukomeye ku byerekeye ukuri n’umurimo by’iki gihe. Nyuma yo gutanga ubwo buhamya, abantu benshi barankikije maze bambaza ibibazo. Bifuzaga ibisobanuro byinshi byerekeye ingingo nyinshi zitandukanye maze ndavuga nti: “Ndabinginze habaze umwe umwe, nibitaba bityo muranjijisha.” UB1 24.1
Nuko rero nababwiye ngira nti: “Kuva kera mwagiye muhabwa ibihamya by’uko Uwiteka yampaye umurimo ngomba gukora. Ibyo bihamya byashoboraga kuba bidakomeye kurusha uko biri. Mbese mukuraho ubwo buhamya bwose nk’usenya inzu y’igitagangurirwa, bitewe no kutizera k’umuntu? Ikibabaza umutima wanjye ni uko abantu benshi bahangayitse ubu kandi bageragezwa ari ababonye ibihamya bihagije ndetse n’amahirwe yo gutekereza, gusenga no gusobanukirwa; ariko noneho bakaba badasobanukiwe imiterere y’inyigisho ziyobya zigishwa kugira ngo zibatere kwirengagiza imiburo Imana yatanze kugira ngo ibakingire ubuyobe bwo muri iyi minsi ya nyuma.” UB1 24.2
Bamwe basitaye ku magambo navuze ko ntaharaniye kwiyita umuhanuzi; kandi bagiye babaza bati: “Impamvu ni iyihe?” Ntacyo nigeze mbivugaho uretse gusa ko namenyeshejwe ko ndi intumwa y’Uwiteka; yuko yampamagaye mu bukumi bwanjye kugira ngo mubere intumwa, nakire ijambo rye kandi ntange ubutumwa bwumvikana mu izina ry’Umwami Yesu. UB1 24.3
Mu myaka ibanza y’ubukumi bwanjye, incuro nyinshi nagiye mbazwa ngo: “Mbese uri umuhanuzi?” Nagiye nsubiza ko ndi intumwa y’Uwiteka. Nzi ko abantu benshi bagiye banyita umuhanuzi, ariko sinigeze mvuga ko ndi umuhanuzi. Umukiza wanjye niwe wavuze ko mba intumwa Ye. Yarambwiye ati: “Umurimo wawe ni uwo kwamamaza ijambo ryanjye. Hazabaho ibintu bidasanzwe, kandi mu buto bwawe nagutoranyirije kugeza ubutumwa ku bantu bazimiye, gushyira ijambo ryanjye abatizera, kandi uzandike ukoreshe n’ijwi ryawe maze ucyahe ibikorwa bidatunganye wifashishije ijambo ryanjye. Inginga abantu ukoresheje Ijambo ryanjye. Nzagusobanurira Ijambo ryanjye. Ntabwo rizakubera nk’imvugo idasanzwe. Mu mvugo iboneye yoroheje, hakoreshejwe ijwi n’ikaramu, ubutumwa ntanga buzumvikanira mu kanwa k’umuntu utarigeze ajya mu ishuri. Mwuka wanjye n’imbaraga yanjye bizabana nawe. UB1 24.4
“Ntutinye abantu kuko ingabo yanjye izagukingira. Ntabwo ari wowe uzaba uvuga: ni Uwiteka utanga ubutumwa bw’imbuzi no gucyaha. Ntuzigere na rimwe uteshuka ku kuri uko byagenda kose. Uzatange umucyo nzaguha. Ubutumwa bugenewe ibi bihe by’imperuka buzandikwa mu bitabo, kandi buzahoraho kugira ngo bushinje abigeze kwishimira umucyo nyamara bakaza kuwureka bitewe n’imbaraga z’ikibi zishukana.” UB1 24.5
Kuki ntavuze ko ndi umuhanuzi? Byatewe n’uko muri ibi bihe benshi bihandagaza bavuga ko ari abahanuzi ari igisebo ku murimo wa Kristo; kandi ni ukubera ko umurimo wanjye ukubiyemo byinshi birenze ibyo ijambo “umuhanuzi” risobanura. UB1 25.1
Igihe ubwa mbere nahabwaga uyu murimo, nasabye Uwiteka kwikoreza uyu mutwaro undi muntu. Uyu murimo wari mugari cyane kandi wimbitse ku buryo natinyaga ko ntari gushobora kuwukora. Nyamara kubwa Mwuka Muziranenge, Uwiteka yanshoboje gukora umurimo yampaye gukora. UB1 25.2
Umurimo ufite ibyerekezo byinshi
Imana yampishuriye inzira zitandukanye yagombaga kunkoreshamo mu guteza imbere umurimo wihariye. Nagiye nerekwa kenshi ngahabwa n’iri sezerano ngo: “Niba utanga ubutumwa mu buryo buzira amakemwa kandi ugakomeza kwihangana kugeza ku mperuka, uzarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo, kandi uzanywa ku mazi y’uruzi rw’ubugingo.” UB1 25.3
Uwiteka yampaye umucyo mwinshi ku bijyanye n’ivugururwa ku buzima. Mfatanyije n’umugabo wanjye, nagombaga kuba umukozi w’umuvugabutumwa ariko w’umuganga. Nagombaga gutanga urugero ku itorero njyana abarwayi imuhira kandi nkanabitaho. Ibi nagiye mbikora ngaha abagore n’abana imiti ikomeye. Nk’intumwa yashyizweho n’Uwiteka, nagombaga no kuvuga ku ngingo yo kwirinda kwa Gikristo. Nirunduriye muri uyu murimo n’umutima wose kandi mvuga ku byerekeranye no kwirinda mu materaniro manini mu buryo burambuye kandi bwumvikana cyane. UB1 25.4
Nabwiwe ko ngomba gukomeza kumenyesha abavuga ko bemera ukuri nkababwira akamaro ko kugendera mu kuri. Ibi bisobanuye kwezwa, kandi kwezwa bisobanura kugira umuco no kumenyereza ubushobozi bwose bwa muntu gukora umurimo w’Uwiteka. UB1 25.5
Nashinjwe kutirengagiza cyangwa kutarenza amaso abantu bahemukirwaga. By’umwihariko nashinjwe kwamagana akarengane ako ari ko kose cyangwa igikorwa kibangamiye abagabura b’Ubutumwa Bwiza bikozwe n’abari mu nzego z’ubuyobozi. Uko iyi nshingano yaba itambereye nziza kose, ngomba gucyaha ukandamiza abandi kandi ngaharanira ubutabera. Ngomba kugaragaza impamvu ari ngombwa kugira ubutabera no gufata kimwe abantu bose mu bigo byacu byose. UB1 25.6
Iyo mbonye abari mu myanya y’ubuyobozi birengagiza abagabura bari mu zabukuru, ngomba kumenyesha icyo kibazo abafite inshingano yo kubitaho. Abagabura bakoze umurimo wabo mu budahemuka ntibakwiye kwibagirana cyangwa kwirengagizwa mu gihe ubuzima bwabo bugize intege nke. Za asosiyasiyo cyangwa konferansi zacu ntizikwiriye kwirengagiza ubukene bw’abikoreye imitwaro y’umurimo w’Imana [mu gihe cyashize]. Yohana amaze gusazira mu murimo w’Uwiteka nibwo yaciriwe ku kirwa cya Patimo. Kuri icyo kirwa yariho wenyine, ni ho yaherewe ubutumwa bwinshi buvuye mu ijuru kurusha ubwo yari yarahawe mu mibereho ye yose. UB1 25.7
Ubwo nari maze gushyingirwa nabwiwe yuko ngomba kwita by’umwuhariko ku bana b’impfubyi, bamwe nkabitaho jye ubwanjye mbaha ibyo bakeneye byose mu gihe runaka, maze nyuma yaho nkababonera aho bagomba kuba. Igihe nakoraga ntyo, nabaga ndi guha abandi urugero rw’icyo bakwiriye gukora. UB1 26.1
Nubwo kenshi nahamagarirwaga gukora ingendo kandi nkaba nari mfite byinshi nagombaga kwandika, nafashe abana b’imyaka itatu n’itanu mbajyana imuhira, mbitaho, ndabarera kandi mbategurira kuzaba mu myanya y’ubuyobozi. Uko ibihe byagiye biha ibindi nagiye njyana mu rugo rwanjye abana b’abahungu b’imyaka kuva ku 10 kugeza kuri 16 nkabitaho kibyeyi kandi nkabatoza umurimo. Numvaga ko ari inshingano yanjye gushyira imbere y’abantu bacu uwo murimo bari bakwiriye kumva ko ari inshingano yabo mu itorero ryose. UB1 26.2
Igihe nari muri Australia nakomeje gukora uyu murimo, nkajyana mu rugo abana b’impfubyi bari bageze mu byago byo guhangana n’ibigeragezo byari gutuma babura ubugingo bwabo. UB1 26.3
Muri Australia kandi twakoraga 32 nk’abuvugabutumwa b’abaganga b’Abakristo. Rimwe na rimwe nahinduye urugo rwanjye rw’i Cooranbong ahantu abarwayi n’abababaye babaga. Umunyamabanga wanjye wari warigiye mu bitaro bya Battle Creek, yafatanyije nanjye amba hafi, agakora umurimo w’umuforomo. Nta bihembo yasabaga kubw’uwo murimo yakoraga maze bituma abantu batugirira icyizere bitewe n’uko twitaga ku barwayi n’imbabare. Nyuma y’igihe runaka i Cooranbong haje kubakwa ikigo nderabuzima maze twumva dutuwe uyu umutwaro. UB1 26.4
Nta kwirarira
Guharanira kwitwa umuhanuzikazi ni ikintu ntigeze nkora na mba. Niba abandi aribo babinyita, nta kibazo mfitanye nabo. Nyamara umurimo wajye wafashe ibyiciro byinshi ku buryo ntagira ikindi niyita uretse intumwa yoherejwe n’Uwiteka ngo imenyeshe abantu be ubutumwa, no gukora umurimo aho ari ho hose anshinze gukora. UB1 26.5
Ubwa nyuma igihe nari i Battle Creek, navugiye imbere y’iteraniro rinini ko ntigeze mparanira kwitwa umuhanuzikazi. Iyi ngingo nayivuzeho kabiri kandi buri gihe nari ngambiriye kuvuga nti: “Simvuga ko ndi umuhanuzikazi.” Niba narigeze kuvuga ibindi bitandukanye n’ibi, nimucyo noneho bose basobanukirwe ko ibyo nashakaga kuvuga nari mfite mu bitekerezo byanjye ari uko ntaharanira kwitwa umuhanuzi cyangwa umuhanuzikazi. UB1 26.6
Nasobanukiwe ko abantu bamwe bari bafite amatsiko yo kumenya niba Madame White agifite ibitekerezo nk’ibyo yari afite mu myaka yashize igihe bamwumvaga avugira mu gashyamba gakikije ibitaro, mu rusengero no mu materaniro makuru yabereye mu nkengero za Battle Creek. Nabemeje ko ubutumwa avuga none ari bumwe n’ubwo yavugaga mu myaka 60 y’umurimo we yakoraga muri rubanda. Umurimo agomba gukorera Shebuja ni umwe n’uwo yashinzwe mu bukumi bwe. Ahabwa inyigisho ziturutse ku Mwigisha umwe. Amabwiriza yahawe ni aya ngo: “Menyesha abandi ibyo naguhishuriye. Andika ubutumwa nguha kugira ngo abantu babutunge.” Ibi ni byo yashishikariye gukora. UB1 27.1
Nanditse ibitabo byinshi, na byo byagejejwe hirya no hino. Ku bwanjye si nari gushobora gushyira ukuri muri ibi bitabo, ariko Uwiteka yampaye ubufasha bwa Mwuka we Muziranenge. Ibi bitabo bitanga inyigisho nahawe n’Uwiteka mu myaka 60 yahise, birimo umucyo wavuye mu ijuru, kandi bizatsinda igenzurwa. UB1 27.2
Ku kigero cy’imyaka 78 y’ubukuru ndacyakomeje gukora. Twese turi mu biganza by’Uwiteka. Ndamwiringira kuko nzi yuko atazigera areka cyangwa ngo atererane abamwiringira. Jyewe niyeguriye kurindwa na we. UB1 27.3
“Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa akangabira umurimo we.” ( 1 Tim 1:12) 33 UB1 27.4
Umurimo w’umuhanuzi n’ibindi
Ubwo natangaga ikiganiro navuze ko ntigeze mvuga ko ndi umuhanuzikazi. Bamwe batangajwe n’aya magambo kandi ubwo hari ibintu byinshi bivugwa byerekeye ibyo navuze, nzatanga ubusobanuro. Abandi bantu banyise umuhanuzikazi, ariko sinigeze mvuga ko ndi we. Ntabwo nigeze niyumvisha ko wari umurimo wanjye kugira ngo mbyiyitirire. Abantu bihandagaza bakavuga ko ari abahanuzi muri iki gihe cyacu, akenshi usanga basebya umurimo wa Kristo. UB1 27.5
Umurimo wanjye ukubiyemo byinshi birenze icyo iri zina risobanura. Nireba nk’intumwa yabikijwe n’Uwiteka ubutumwa bugenewe abantu be. 34 Ubu nabwiwe ko mu murimo wanjye ntagomba guhagarikwa n’abashishikarira gukekeranya bavuga ibyerekeye imiterere yawo, bafite intekerezo zirwana n’ibibazo by’urudaca byerekeranye n’uko umurimo w’umuhanuzi ukwiriye kumera. Umurimo wanjye ukubiyemo umurimo w’ubuhanuzi nyamara ntabwo uhagararira aho. Urenze cyane ibyo ibitekerezo by’abakomeje kubiba imbuto zo kutizera bishobora gusobanukirwa. 35 36 UB1 27.6