UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

7/97

NTA MUNTU UKWIYE GUCIRA URUBANZA IJAMBO RY’IMANA.

Mu rusengero rwa [Battle Creek] no muri Koleji, ingingo yerekeye guhumekerwa yarigishijwe maze abantu bapfa bavuga ko ibintu bimwe byo mu Byanditswe byahumetswe ndetse hari n’ibindi bitahumetswe. Byagaragajwe ko Uwiteka atari we wazanye igitekerezo cyo kwandika ingingo zivuga ku guhumekerwa zanditswe mu kinyamakuru cyitwaga “Urwibutso”, 24 kandi nta nubwo yemeye uko izo ngingo zashyigikiwe imbere y’urubyiruko rwacu muri Koleji. Igihe abantu bagerageje kunenga Ijambo ry’Imana, baba bakinira ahantu h’umwihariko ndetse hazira inenge kandi ibyari kuba byiza ari uko bari bakwiriye gutinya, bagahinda umushyitsi ndetse bagahisha ubwenge bwabo nk’uhisha ubupfapfa. Nta muntu Imana ishyiraho wo gucira urubanza Ijambo ryayo, ngo ahitemo ibintu bimwe maze avuge ko byahumetswe kandi ngo ateshe ibindi agaciro avuga ko bitahumetswe. Ibihamya nabyo byafashwe muri ubu buryo nyamara ntabwo Imana iri muri ibyo bikorwa. 25 UB1 17.3