UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

1/97

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

UBUTUMWA BWAGENEWE UMUSOMYI

Ishyirwa ahagaragara kw’ibitabo byitirirwa Ellen G. White nyamara ibyo bitabo bikaboneka hashize imyaka myinshi uyu mwanditsi yarapfuye, ibyo bisaba ubusobanuro. Ibyo bizahesha umusomyi icyizere cyo kumenya ko Ubutumwa Bwatoranyijwe ndetse n’ibindi bitabo by’Umwuka w’Ubuhanuzi byashyizwe ahagaragara uhereye mu 1915 ubwo umwanditsi yari amaze gupfa, byanditswe bihuje n’amabwiriza ajyanye n’ubushake bwa madame Ellen G. White. UB1 4.1

Ubwo yapfaga, intumwa y’Uhoraho yasigiye itorero ubutunzi bw’igihe kirekire bugizwe n’amapaji asaga 100 000 y’inyandiko zigizwe n’ibitabo bye byo muri iki gihe, inyandiko 4500 zo mu binyamakuru by’itorero, impapuro nyinshi zavugaga ku ngingo zihariye, udutabo duto, ibitabo binini byacapwe, inyandiko ze bwite zandikishijwe intoki, udutabo twa gahunda ze n’amabaruwa. UB1 4.2

Ikintu madame Ellen G. White yari yitayeho cyane mu myaka mike ya nyuma yo kubaho kwe, cyari ukuntu inyandiko ze zari kuzakoreshwa mu bihe byari gukurikiraho ndetse no gukwirakwizwa k’ubutumwa bw’ubuhanuzi yari yarahawe. Ku itariki ya 9 Gashyantare mu 1912, mu kuraga kwe n’ubuhamya bwe buheruka, yashyizeho amabwiriza ahamye yerekeye uburyo bwo gukomeza kwita ku nyandiko ze. Yatoranyije abagabo batanu ngo bakore igihe cyose nk’abanyamuryango bahoraho b’Inama y’abashinzwe umurage we bafite inshingano yo kwita ku nyandiko ze. UB1 4.3

Uyu murimo w’ingenzi, madame White yawutoranyirije abayobozi b’ikubitiro bari bafite inshingano zikomeye mu buyobozi bw’itorero. Abo bagabo yashyizeho ngo bite ku nyandiko ze ni aba: Arthur G. Daniells, wari Perezida w’Inteko Nkuru Rusange y’itorero muri icyo gihe ; Francis M. Wilcox, wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyitwaga Urwibutso n’Integuza; Charles H. Jones wamaze imyaka myinshi ayobora icapiro ryitwa Pacific Press; Clarence C. Crisler, umwe mu bari abanyamabanga be wari waroherejwe n’Inteko Nkuru Rusange ngo bakorane kandi waje koherezwa mu Burasirazuba bwa Kure akajya kuba umunyamabanga wa Diviziyo yaho nyuma y’urupfu rwa Ellen G. White. Undi ni William C. White, umuhungu wa Ellen G. White, wahoraga agendana na nyina kandi akamufasha mu kwandika inyandiko ze ndetse no mu bindi byinshi nyuma y’urupfu rwa se witwaga James White rwabaye mu 1881. UB1 4.4

Amabwiriza madame White yahaye iyi nama yatangaga uburenganzira bwo gukomeza gucapa ibitabo bye, kubikwirakwiza hirya no hino mu zindi ndimi, ndetse no « gucapa inyandiko zikusanyirijwe hamwe zivanwe mu mpapuro nyinshi yandikishije intoki.” UB1 4.5

Yari yiteze ko itorero nirikura rikagira ubukene bushya kandi rigahura n’ingorane nshya, hari kuzabaho gukenera gukusanyiriza hamwe inyandiko ze zitanga amabwiriza atandukanye aturutse mu mpapuro yandikishije intoki, mu dutabo duto ndetse no mu ngingo zimwe zo mu binyamakuru yanditse. UB1 5.1

Kuva madame White apfuye, inzu y’ibitabo yanditse ubwe yaragutse yongerwamo ibitabo bikurikira byagiye biboneka mu buryo bukurikiranye nk’uko tubibona kuri uru rutonde: UB1 5.2

- Amahameshingiro ry’uburezi bwa Gikristo 1 UB1 5.3

- Inama ku buzima 2 UB1 5.4

- Ibihamya ku bagabura n’Abavugabutumwa Bwiza 3 UB1 5.5

- Umurimo wa Gikristo 4 UB1 5.6

- Ubutumwa ku rubyiruko 5 UB1 5.7

- Umurimo w’ubuvuzi 6 UB1 5.8

- Inama ku mirire n’ibyokurya 7 UB1 5.9

- Inama ku murimo w’Ishuri ryo ku Isabato 8 UB1 5.10

- Inama ku busonga 9 UB1 5.11

- Ivugabutumwa 10 UB1 5.12

- Inama ku banditsi n’Abashinzwe inyandiko 11 UB1 5.13

- Igitekerezo cyo Gucungurwa 12 UB1 5.14

- Kwirinda 13 UB1 5.15

- Umurimo wo gufasha abandi 14 UB1 5.16

- Urugo rwa Kidiventisiti 15 UB1 5.17

- Imibereho yanjye ya none 16 UB1 5.18

- Umurimo w’Ibwiririshabutumwa ibitabo 17 UB1 5.19

- Kuyobora umwana 18 UB1 6.1

- Abahungu n’abakobwa b’Imana 19 UB1 6.2

Icyiyongera kuri ibi bitabo ni inyongera y’inyandiko za Ellen G. White zakusanyirijwe mu mizingo irindwi ivuga ku Busobanuro bwa Bibiliya bw’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. UB1 6.3

Ubutumwa Bwatoranyijwe ni ubwoko bw’igitabo cyihariye gikubiyemo inyandiko. Kirihariye bitewe n’uko gikusanyiriza hamwe ndetse kigatuma inyandiko zivugwa mu binyamakuru ndetse no mu mpapuro zandikishijwe intoki zikomeza kuboneka, nyamara kandi kikanongeraho inyandiko zifite akamaro kenshi zo mu dutabo duto twa kera no mu mpapuro bitagicapwa. Bimwe mu bikubiye mu nama zitangwa muri iki gitabo harimo ibyerekeye guhishurirwa Ellen G. White yavuze byanditswe hagati mu mpera by’umwaka wa 1880, ibyo yanditse ahagana mu mpera z’ikinyejana cya 19 bivuga uko yabonaga “amategeko y’uburyo bubiri”, agatabo gato kari gafite umutwe uvuga ngo: “Mbese Abakristo bakwiriye kuba mu miryango ikorera mu ibanga?” kasohotse mu 1893, ubutumwa buhumuriza abababaye cyangwa abugarijwe n’urupfu, ndetse n’izindi ngingo nyinshi zahoraga zandikwa zisesengura inyigisho z’ingenzi zerekeye imyizerere. Zimwe muri izo nyandiko zagiye zizirikanwa n’itorero binyuze mu kongera kwandika ingingo zimwe zavuzwe na Ellen G. White mu binyamakuru byacu no mu mpapuro, ndetse hamwe na hamwe bikanyuzwa mu kubyandukura mu bitabo by’abandi banditsi bavugaga ku Mwuka w’ubuhanuzi, nyamara ibi byose ntibishobora gushyirwa mu Rutonde rw’Inyandiko za Ellen G. White. UB1 6.4

Igitabo cya mbere n’icya kabiri by’Ubutumwa Bwatoranyijwe, bikubiyemo ingingo zanditswe mu mpapuro z’agatabo gato zitiriwe uwitwa “Elmshaven.” Izo mpapuro zitandukanye zavugaga ku ngingo nyinshi zahawe agaciro mu buryo bukomeye. Ntabwo izo nyandiko zakurwaga mu bitabo bike, ahubwo uko imyaka yakurikiranye byagiye bishyirwa hamwe mu bitabo binyuranye, nko Murimo w’Ubuvuzi, Ivugabutumwa n’Urugo rwa Kidiventisiti, kandi ahandi ingingo zisa n’izo zavuzwe ziboneka muri ibyo bitabo byanditswe mu gihe cya vuba. Ibyo bice bigifite umwanya wihariye mu gutanga inama n’inyigisho, byashyizwe mu gitabo cy’Ubutumwa Bwatoranyijwe. Kubw’ibyo rero, ntabwo bikiri ngombwa gukomeza gucapa za mpapuro zari zaritiriwe “Elmshaven.” Ishyirwa ahagaragara kw’igitabo cya mbere n’icya kabiri by’Ubutumwa Bwatoranyijwe, binatuma haboneka inyandiko ngufi zitoranyijwe zitigeze zishyirwa ahagaragara mbere nyamara zizakundwa cyane. UB1 6.5

Ibice byinshi muri ibi bitabo byombi ntibifitanye isano. Ku itangiriro rya buri gice hari ijambo ry’ibanze ryerekana inkomoko n’impamvu y’ingingo zigiye kuvugwa muri icyo gice. Hirya no hino mu gitabo, muzajya muhasanga amagambo atanga ubusobanuro. Ntabwo ayo magambo yagiye ashyirwamo mu mugambi wo gusobanura inama zitangwa, ahubwo ni ukugira ngo usoma yite ku bintu byihariye kandi bidasanzwe bibasha kugirana isano n’ingingo zivugwa. UB1 6.6

Iki gitabo cy’Ubutumwa Bwatoranyijwe, cyakusanyirijwe mu biro by’ahakorerwa ibyerekeye inyandiko za Ellen G. White biyobowe n’Inama y’Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White kandi bikorwa n’abakozi b’ibyo biro. Amagambo y’ibanze yemezwa n’abagize iyo nama, kandi iyo andi magambo y’ubusobanuro amaze kwemerwa n’abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White, ashyirwaho umukono n’“ababikusanyije.” UB1 7.1

Igitabo cy’Ubutumwa Bwatoranyijwe ubu kiboneka mu rutonde rushya rw’inyandiko za Ellen G. White. Isengesho n’icyifuzo bivuye ku mutima by’Abanditsi ndetse n’Inama y’Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White, ni uko ibi bitabo byashyizwe ahagaragara mu myaka myinshi nyuma y’urupfu rwa madame White byageza ku itorero inyigisho zihoraho zizarifasha mu kurangiza inshingano Imana yarihaye. UB1 7.2

Abashinzwe kurinda Inyandiko za Ellen G. White

UMUGABANE WA MBERE UMUCYO MU NZIRA YACU