IMIBEREHO YEJEJWE

15/71

Kwirinda Kugira ngo Tugire Imibereho Yejejwe

Imibereho ya Daniyeli ni urugero rukomeye rugaragaza imico yejejwe. Itanga isomo kuri bose, cyane cyane abakiri bato. Kumvira ibyo Imana idusaba bizanira inyungu umubiri n’ibitekerezo. Kugira ngo ugere ku rugero ruhanitse rw’imico mbonera no kugira ubwenge, ni ngobwa ko ushaka ubwenge n’imbaraga bikomoka ku Mana, no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda mu mico yose y’ubuzima. Mu mibereho ya Daniyeli na bagenzi be tuhabona urugero rwo kunesha ibigeragezo byo gutwarwa n’irari. Bitwereka ko binyuze mu mahame yo kwizera Imana abasore babasha kunesha irari ry’umubiri kandi bagakomeza kuba abanyakuri ku byo Imana ibasaba, n’ubwo byasaba kwitanga birenze urugero. IY 18.1

Ibaze iyo Daniyeri na bagenzi be baza kwifatanya n’abo bayobozi batizera Imana maze bakumvira itegeko ryo kurya no kunywa ibyo ab’i Babuloni bari bamenyereye? Icyo gikorwa kimwe gusa cyo kwirengagiza amabwiriza cyari gutuma bacika intege mu bitekerezo byabo ndetse no guhorana ipfunwe ry’ikibi. Kwemerera irari ry’ibyokurya byari kugendana no gutakaza imbaraga z’umubiri, kubura ubwenge, n’imbaraga mu bya mwuka. Intambwe imwe igana mu kibi ahari yagombaga kubaganisha mu bindi nkabyo, kugeza ubwo umurunga ubahuza n’ijuru ucika, maze bagatwarwa n’ibigeragezo. IY 18.2

Imana iravuga iti, ” … Abanyubaha nzabakuza, naho abansuzugura nzabakoza isoni.” (1 Samweli 2:30). Ubwo Daniyeli yakomeje kugira kwizera Imana kutanyeganyega, Umwuka w’imbaraga y’ubuhanuzi yaje kuri we. Ubwo yari ahawe n’abantu inshingano mu buyobozi, yigishijwe n’Imana gusoma no gusobanura ibihishwe by’ahazaza no kugeza ku bazabaho nyuma ye, binyuze mu bintu bigaragara ndetse n’ibyo bifitanye isano, byerekana ibintu bikomeye byari kuzahishurwa mu bihe biheruka by’iyi si. IY 18.3