IMIBEREHO YEJEJWE

1/71

IMIBEREHO YEJEJWE

IJAMBO RYAGENEWE UMUSOMYI

Mu nyandiko z’ingenzi cumi n’imwe Ellen G. White yanditse yikurikiranya zigasohoka bwa mbere mu kinyamakuru cyitwa Urwibutso n’Integuza (Review and Herald) mu mwaka wa 1881, zahawe insanganyamatsiko ivuga ibyo “Kwezwa” cyangwa se “Kugirwa intungane”. Mu kwandika kuri iyi ngingo ashingiye ku mibereho ye mu by’Imana kandi intekerezo n’umutima we bimurikiwe na Mwuka Muziranenge, yasuzumanye ubushishozi ingingo zigize ukwezwa nyakuri, maze azitandukanya n’imyumvire idahwitse kandi idashingiye ku kuri, yabaye gikwira mu bantu, ku byerekeranye n’iyo nsanganyamatsiko yo kwezwa. IY 4.1

Muri iyo myaka, nibwo izo nyandiko cumi n’imwe zashyizwe hamwe maze zisohorwa mu icapiro ari agatabo gato gafite umutwe uvuga ngo, “Kwezwa Kuvugwa muri Bibiliya”, maze kaboneka mu kwezi kwa Mutarama, 1889, nka kimwe mu bitabo bya mbere bigamije gufasha umwigishwa wa Bibiliya. IY 4.2

Mu mwaka wa 1937, iki gitabo cyaje guhabwa izina rimenyerewe ari ryo “Imibereho Yejejwe”, maze cyongera gusohoka noneho mu buryo bwuzuye, cyiyongereyeho igika cy’amagambo yavanywe mu gitabo cyitwa “Abahanuzi n’Abami”. Uko ni ko iki gitabo cyaje gusohorwa mu icapiro kimeze, ari gitoya, nyamara gicapwa ku bwinshi, kandi kibera ingirakamaro bitavugwa imibereho y’abantu benshi cyane. IY 4.3

Muri iyo myandikire yacyo mishya, nyamara itarigeze ihinduka mu buryo bw’ubutumwa bukubiyemo, iki gitabo gikize cyane ku by’umwuka kandi kimaze igihe kirekire, cyongeye gusohorwa kugira ngo kirusheho gukwira no gufasha abantu benshi. IY 5.1

Abashinzwe Iyandikwa n’Ikwirakwizwa ry’Inyandiko za Ellen G. White IY 5.2

Washington, D.C.
Nyakanga, 1956.