IMIBEREHO YEJEJWE

63/71

IGICE CYA 11 - AMAHIRWE Y’ABAKRISTO

Benshi bifuza gutungana ko mu mutima n’imibereho yejejwe nta buryarya basa n’abari mu rujijo no gucika intege. Bahora birebaho, bagaterwa agahinda no kubura kwizera; maze kubera ko badafite kwizera, bakiyumvisha ko batabasha kwishyuza imigisha y’Imana. Aba bantu bitiranya amarangamutima no kwizera. Bareba ibirenze ko kwizera nyakuri kutaruhije, maze ahubwo bakikururira umwijima mu bugingo bwabo. Bakwiriye kwivanamo inarijye, bakabeshwaho n’ubuntu n’ubwiza bw’Imana bakaniringira amasezerano Yayo, maze bakizera gusa ko Imana yasezeranye Izabisohoza. Ntitugomba kwiringira kwizera kwacu, ahubwo tugomba kwiringira amasezerano y’Imana. Iyo twihannye ibicumuro byacu twakoze tugomera amategeko yayo, maze tukiyemeza kumvira uhereye ubwo, tuba tugomba kwizera ko Imana itwemera kubwa Kristo, kandi ikatubabarira ibyaha byacu. IY 57.1

Umwijima no gucika intege rimwe na rimwe bizugariza imibereho yacu bidutere ubwoba ndetse bidushengure umutima, ariko ntidukwiriye gutandukana no kwizera kwacu. Tugomba gukomeza guhanga amaso kuri Yesu, uko byamera kose. Tugomba guhora dukora inshingano zacu dukiranuka, maze noneho mu mutuzo tugaturiza mu masezerano y’Imana. IY 57.2