IMIBEREHO YEJEJWE

56/71

IGICE CYA 10 - IMICO YA GIKRISTO

Imico y’Umukristo irangwa n’imibereho ye ya buri munsi. Yesu yaravuze ati, “Igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.” (Matayo 7:17). Umukiza wacu yigereranya n’umuzabibu, maze abamukurikira bakagereranywa n’amashami. Abivuga yeruye ko abagomba kuba abigihwa be bose bagomba kwera imbuto; kandi anerekana uko babasha kuba amashami yera imbuto. “Mugume muri Jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri Jye.” (Yohana 15:4). IY 52.1

Intumwa Pawulo yasobanuye imbuto Abakristo bagomba kwera. Avuga ko “ari ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri.” (Abefeso 5:9). Arongera ati, “Imbuto ziva kuri Mwuka ni izi: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, imico myiza, kudahemuka (gukiranuka), kugwa neza, no kumenya kwifata. (Abanyagalati 5:22, 23). Iyi mico myiza ni yo musingi w’amategeko y’Imana agaragarijwe mu mibereho y’umuntu. IY 52.2

Itegeko ry’Imana ni ryo rufatiro rwonyine ruranga imico mbonera. Iryo tegeko ryagaragariye mu mibereho ya Kristo. Yivugaho agira ati, “Nitondeye amategeko ya Data” (Yohana 15:10). Aho gukiranuka nk’uku kubuze ntihabasha kuboneka kubahiriza ibyo Ijambo ry’Imana risaba. “Kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.” (1 Yohana 2:6). Ntitubasha kwiregura ko tutabibasha, kuko dufite isezerano ridukomeza ngo, “Ubuntu bwanjye buraguhagije” (2 Abakorinto 12:9). Iyo twirebera mu ndorerwamo mvajuru, ari yo mategeko y’Imana, tubona ububi bw’icyaha bukabije, no kurimbuka kwacu abagomeye amategeko. Ariko iyo twicujije ibyaha kandi tukayizera, duhindurwa abera imbere y’Imana, maze binyuze mu buntu mvajuru, tukabashishwa kumvira amategeko y’Imana. IY 52.3