ABAHANUZI N’ABAMI
IGICE CYA 8 — UBUHAKANYI BW’ISHYANGA
Guhera igihe Yerobowamu yapfiriye ukageza igihe Eliya yajyaga imbere y’umwami Ahabu, Abisirayeli bagize gusubira inyuma mu by’umwuka gukomeye. Kubera kuyoborwa n’abantu batubahaga Uwiteka kandi bashishikarizaga abantu uburyo budasanzwe bwo kuramya, umubare munini w’abantu wahise uteshuka ku nshingano yawo yo gukorera Imana nzima maze bemera imyinshi mu migenzo yo gusenga ibigirwamana. AnA 92.1
Nadabu mwene Yerobowamu yicaye ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli mu gihe cy’amezi make gusa. Ubukozi bw’ibibi bwe bwahagaritswe bitunguranye n’ubugambanyi bwari buyobowe na Basha, wari umwe mu batware be b’ingabo, washakaga kwigarurira ubutegetsi. Nadabu yarishwe kandi yicanwa n’abo mu muryango we bose bashoboraga kumusimbura ku ngoma “nk’uko Uwiteka yavugiye mu kanwa k’umugaragu we Ahiya w’i Shilo, abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n’ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n’uko yarakazaga Uwiteka Imana ya Isirayeli” 1 Abami 15:29,30. AnA 92.2
Uko ni ko inzu ya Yerobowamu yazimye. Gusenga ibigirwamana kwatangijwe nawe kwari kwarazaniye ibihano by’Imana abakubotse; nyamara abami bamukurikiye ari bo Basha, Ela, Zimuri na Omuri, bakomeje gukora ibibi nk’ibya Yerobowamu akandi ibyo bimara igihe kijya kungana n’imyaka mirongo ine. AnA 93.1
Umugabane munini w’iki gihe cy’ubuhakanyi muri Isirayeli Asa yawumaze ari ku ngoma mu Buyuda. Mu gihe cy’imyaka myinshi Asa yakoze ibyiza bishimwa n’Uwiteka Imana ye “kuko yakuyeho ibicaniro by’ibinyamahanga n’ingoro, agasenya inkingi z’amabuye bubatse, agatema kandi agatsinda ibishushanyo bya Ashera bibajwe, maze ategeka Abayuda gushaka Uwiteka Imana ya ba sekuruza, no kwitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse. Kandi akura mu midugudu y’i Buyuda yose ingoro n’ibishushanyo by’izuba, ubwami buturiza imbere ye. Kandi yubaka i Buyuda imidugudu igoswe n’inkike, kuko igihugu cyari gituje kandi muri iyo myaka nta ntambara yarwanye, kuko Uwiteka yari yamuhaye ihumure.” 2Ngoma 14:2-5. AnA 93.2
Ukwizera kwa Asa kwageragejwe bikomeye igihe Zera w’Umunyetiyopiya yateraga igihugu afite ingabo agahumbagiza n’amagare magana atatu. 2Ngoma 14:9. Ntabwo muri ako kaga Asa yashyize ibyiringiro bye mu midugudu y’Ubuyuda igoteshejwe inkike yari yarubatse ndetse no ku nzugi z’amarembo zikomezwa n’ibihindizo, cyangwa ngo abishyire ku bagabo b’intwari zifite imbaraga babarizwaga mu ngabo ze zari zaratojwe neza. (2Ngoma 14:6-8). Ibyiringiro by’umwami byari ku Uwiteka nyiringabo, uwo Abisirayeli ba kera bari baracunguriwe bitangaje mu izina rye. Yashyize ingabo ze ku rugamba maze atakambira Imana ngo ibafashe. AnA 93.3
Noneho ingabo zo ku mpande zombie zihagarara ku rugamba zihanganye. Cyari igihe igihe cy’ikigeragezo ku bakoreraga Uwiteka. Mu ntekerezo z’abayobozi harimo ibibazo nk’ibi ngo: “Mbese icyaha cyose cyaba cyicujijwe? Mbese Abayuda baba biringiye rwose ububasha bw’Imana ko irabakiza?” Mu mirebere ya kimuntu, ingabo zitabarika zari zivuye mu Egiputa zajyaga gutsemba ikintu cyose cyari imbere yazo. Nyamara mu gihe cy’amahoro, ntabwo Asa yahugiye mu kwishimisha n’ibimunezeza; ahubwo yahugiye mu kwitegura ibyaba bitunguranye. Yari afite ingabo zatorejwe urugamba; kandi yari yarashishikariye kuyobora abaturage be kugirana amahoro n’Imana. Kandi nubwo ingabo ze zari nke cyane ugereranyije n’iz’abanzi, icyizere yari afitiye uwo yiringiraga nticyigeze gicogora. AnA 94.1
Kubera ko umwami Asa yashatse Uwiteka mu gihe yari aguwe neza, noneho yashoboraga kumwishingikirizaho mu munsi yari atewe n’ibyago. Isengesho yasenze ryagaragaje ko atari umushyitsi ku mbaraga itangaje y’Imana. Yatakambye agira ati: “Uwiteka, nta mutabazi utari wowe, uvuna abanyantegenke ku bakomeye. Udutabare Uwiteka Mana yacu kuko ari wowe twiringira, kandi duteye iki gitero mu izina ryawe. Uwiteka ni wowe Mana yacu, ntiwemere ko waneshwa n’umuntu.” 2Ngoma 14:11. AnA 94.2
Isengesho Asa yasenze ni rimwe mu masengesho Umukristo wese wizera akwiriye gusenga. Mu ntambara turwana, ntiturwana n’abafite umubiri n’amaraso, ahubwo turwana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Abefeso 6:12. Mu ntambara turwana mu buzima, tugomba guhangana n’abarwanya ubutungane. Ntabwo ibyiringiro byacu biri mu muntu, ahubwo biri mu Mana ihoraho. Dukwiriye kwiringira dufite icyizere cyuzuye ko kubw’ikuzo ry’izina ryayo izahuza ububasha bwayo bushobora byose n’umuhati w’umuntu. Twambaye intaro zo gukiranuka kwayo, dushobora kunesha umwanzi wese. AnA 94.3
Ukwizera k’umwami Asa kwaragororewe bikomeye. “Maze Asa n’abari kumwe na we barabakurikirana babageza i Gerari, mu Banyetiyopiya hapfamo benshi cyane bituma batabasha kwiyungana, kuko barimburiwe imbere y’Uwiteka n’ingabo ze. Abayuda banyaga iminyago myinshi. Hanyuma batsinda imidugudu ihereranye n’i Gerari yose kuko Uwiteka yateye abaho ubwoba. Barayinyaga yose, hariho iminyago myinshi” 2Ngoma 14:12, 13. AnA 95.1
Igihe ingabo zo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini zari zinesheje urugamba zagarukaga i Yerusalemu, “Umwuka w’Imana aza kuri Azariya mwene Odedi, ajya gusanganira Asa aramubwira ati: ‘Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata.’ ‘Ariko mwebwe mukomere, amaboko yanyu ye gutentebuka kuko imirimo yanyu izagororerwa.” 2 Ngoma 15:1, 2,7. AnA 95.2
Asa akomejwe cyane n’ayo magambo, bidatinze yaje gukora ivugurura rya kabiri mu Buyuda. Nuko Asa “akura ibizira mu gihugu cyose cy’i Buyuda n’i Bubenyamini, no mu midugudu yahindūye yo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, asubiriza icyotero cy’Uwiteka cyari imbere y’ibaraza ry’Uwiteka. Bukeye ateranya Abayuda n’Ababenyamini bose n’abaturanaga na bo, baturutse mu gihugu cya Efurayimu no mu cy’Abamanase no mu cy’Abasimeyoni, kuko benshi bamukeje baturuka mu Bwisirayeli, babonye yuko Uwiteka Imana ye iri kumwe na we. Nuko bateranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu ko mu mwaka wa cumi n’itanu, ku ngoma ya Asa. Kuri uwo munsi batambira Uwiteka inka magana arindwi n’intama ibihumbi birindwi, babikuye mu minyago bazanye. Maze basezerana isezerano, ryo gushakisha Uwiteka Imana ya ba sekuruza imitima yabo yose n’ubugingo bwabo bwose.” “Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko bari barahiye n’imitima yabo yose, bagashakana Uwiteka umwete wabo wose bakamubona, maze Uwiteka abaha ihumure impande zose.” 2Ngoma 15:8-12, 15. AnA 95.3
Amateka maremare y’umurimo Asa yakoranye ubudahemuka yaje gushyirwamo agatotsi n’amakosa amwe yakoze incuro nyinshi igihe yananirwaga kwiringira Imana byuzuye. Igihe kimwe ubwo umwami w’Abisirayeli yinjiraga mu Buyuda maze akigarurira umudugudu witwaga Rama wari ugoteshejwe inkike kandi wari ku birometero nka 8 uvuye i Yerusalemu, Asa yashatse uko yatabarwa akoresheje kwifatanya ba Benihadadi umwami wa Siriya. Uku kunanirwa kwiringira Imana yonyine mu gihe yari mu kaga yagucyahiwe bikomeye n’umuhanuzi Hanani waje agasanga umwami Asa amuzaniye ubutumwa buvuga buti: AnA 96.1
“Kuko wiringiye umwami w’i Siriya ntiwiringire Uwiteka Imana yawe, ni cyo kizatuma ingabo z’umwami w’i Siriya zigukira. Mbese Abanyetiyopiya n’Abalubimu ntibari ingabo nyinshi bikabije, bafite amagare n’abagendera ku mafarashi byinshi cyane? Ariko kuko wiringiye Uwiteka arabakugabiza. Kandi amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye. Mu byo wakoze ibyo wabibayeho umupfu, uhereye none uzajya ubona intambara.” 2Ngoma 16:7-9. AnA 96.2
Aho kugira ngo yicishe bugufi imbere y’Imana bitewe n’ikosa yari yakoze, “Asa aherako arakarira bamenya amushyira mu nzu y’imbohe, amurakariye kuri iryo jambo. Muri icyo gihe Asa yarenganyaga abantu bamwe.” Umurongo wa 10. AnA 97.1
“Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda ku ngoma ya Asa, arwara ibirenge, indwara iramukomereza cyane. Ariko arwaye ntiyashaka Uwiteka, ahubwo ashaka abavuzi.” 2Ngoma 16:12. Umwami Asa yatanze mu mwaka wa mirongo ine n’umwe w’ingoma ye maze asimburwa n’umuhungu we Yehoshafati. AnA 97.2
Imyaka ibiri mbere y’urupfu rwa Asa, Ahabu yatangiye gutegeka ubwami bwa Isirayeli. Uhereye mu itangira ryayo, ingoma ya Ahabu yaranzwe n’ubuhakanyi budasanzwe kandi bukomeye. Se witwaga Omuri wari watashinze umurwa wa Samariya, yari ‘yarakoze ibibi mu maso y’Uwiteka, ndetse arusha abamubanjirije bose’ (1Abami 16:25); ariko ibyaha Ahabu yakoze byari bikomeye cyane kurusha ibya se. “Kandi yiremera Ashera, ndetse Ahabu uwo arusha abandi bami b’Abisirayeli bamubanjirije bose kurakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli” akora nk’aho “bimubereye bito kugendera mu byaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ariyongeranya arongora Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami w’Abasidoni, aragenda akorera Bāli arayiramya” 1Abami 16:33,31. Atanejejwe no gushishikariza abantu gukurikiza imihango y’iby’iyobokamana yakurikizwaga i Beteli n’i Dani, yarihandagaje ajyana abantu mu bupagani bukabije abinyujije mu kureka gusenga Uwiteka abisimbuza gusenga Bali. AnA 97.3
Kubera ko yari yarongoye “Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami w’Abasidoni” kandi akaba yari n’umutambyi mukuru wa Bali, byatumye Ahabu “akorera Bāli arayiramya. Yubakira Bāli icyotero mu nzu ya Bāli yari yubatse i Samariya.” Umurongo wa 31, 32. AnA 98.1
Ntabwo Ahabu yinjije gusenga Bali mu murwa mukuru gusa, ahubwo kubw’ubuyobozi bwa Yezebeli, Ahabu yubatse ibicaniro byinshi by’abapagani ku “tununga twinshi,” maze mu dushyamba twabaga tuhakikije abatambyi n’abandi bantu bakoraga ibijyanye n’imihango iyobya yo gusenga ibigirwamana bakahakorera ibibi biyobya, kugeza ubwo byageze aho hafi y’Abisirayeli bose bayoboka Bali. “Nta wigeze gusa na Ahabu wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka, yohejwe n’umugore we Yezebeli. Nuko yajyaga akora nabi cyane, akurikira ibishushanyo bisengwa nk’uko Abamori babigenzaga kose, abo Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.” 1Abami 21:25, 26. AnA 98.2
Ahabu yari umunyantege nke mu byerekeye imbaraga z’iby’imico mbonera. Gushyingiranwa n’umugore wasengaga ibigirwamana kandi wari ufite imico mibi akaba n’ingare byaje kubyara akaga gakomeye kuri we ubwe ndetse no ku ishyanga ry’Abisirayeli. Kubera guhuzagurika kwe no kutagira amahame ngenderwaho akomeye yo gukora ibitunganye, imico ya Ahabu yahinduwe mu buryo bworoshye na Yezebeli wari umaramaje. Kamere ya Ahabu yo kwikanyiza ntiyashoboye guha agaciro ubuntu bw’Imana ya Isirayeli ndetse n’inshingano ze ubwe nk’umurinzi n’umuyobozi w’ubwoko bwatoranyijwe. AnA 98.3
Kubera imbaraga irimbura yakomokaga ku buyobozi bwa Ahabu, Abisirayeli bahabiye kure y’Imana ihoraho ndetse banduza inzira zabo imbere yayo. Bamaze imyaka myinshi bagenda batakaza umutima wo kubaha no gutinya Imana; noneho bimera nk’aho nta muntu n’umwe wahangaye gushyira imibereho yabo ku karubanda akoresheje kwihandagaza agahaguruka maze akamagana gusuzugura Imana kwari kuganje. Umwijima w’icuraburindi w’ubuhakanyi watwikiriye igihugu cyose. Ibishushanyo bya Balimu na Ashitoreti byari ahantu hose kugira ngo abantu babibone. Ingoro z’ibigiwamana ndetse n’udushyamba twatoranyijwe ari naho hasengerwaga imirimo y’intoki z’abana b’abantu, byarongewe bigirwa byinshi mu gihugu. Umwuka wo mu kirere wahumanijwe n’umwotsi w’ibitambo byaturwaga ibigirwamana. Imisozi n’ibibaya byirangiraga urusaku rw’abatambyi babaga basinze batambiraga izuba, ukwizi n’inyenyeri ibitambo. AnA 99.1
Bitewe na Yezebeli ndetse n’abatambyi be batubahaga Iman, rubanda rwigishijwe ko ibigirwamana byari byarashinzwe ari imana zitegeka ibigize isi, umuriro n’amazi zikoresheje ububasha bwazo bw’amayobera. Imigisha yose Ijuru ritanga kubw’ubuntu: utugezi dutemba, amasoko y’amazi, ikime no kugwa kw’imvura yahemburaga ubutaka kandi igatera imirima kurumbuka; ibyo byose byitirirwaga Bali na Ashitoreti, aho kugira ngo bavuge ko bituruka kuri Rugaba rw’impano yose nziza kandi itunganye. Abantu bibagiwe ko imisozi n’ibibaya, amasoko n’imigezi byari mu kiganza cy’Imana ihoraho, ndetse bibagirwa ko ari Yo itegeka izuba, ibicu byo mu kirere ndetse n’imbaraga zose zo mu byaremwe. AnA 99.2
Uwiteka akoresheje intumwa zikiranuka yoherere imiburo myinshi uwo mwami w’umuhakanyi ndetse na rubanda, nyamara iyo miburo yabaye impfabusa. Kuba intumwa zishorewe n’Imana zarahamije ko Uwiteka [Yehova] ari we ufite uburenganzira bwo kuba Imana rukumbi y’Abisirayeli nabyo byabaye iby’ubusa. Ndetse no kuba izo ntumwa zaributsaga Abisirayeli amategeko Imana yabahaye nabyo byabaye iby’ubusa. Kubera gutwarwa no kwiyerekana gushimishije ndetse n’imihango ikurura intekerezo yakorwaga mu gusenga ibigirwamana, rubanda rwakurikije urugero rw’umwami n’abo mu ngoro ye, maze rwirundurira mu binezeza byangiza kandi bikojeje isoni byakorwaga mu gusanga kwarangwaga no gushimisha irari ry’umubiri. Mu bupfapfa bwabo bwuzuye ubuhumyi, bahisemo kureka Imana ndetse no kuyiramya. Umucyo bari barahawe wari warahindutse umwijima. Izahabu nziza yari yarahindutse inkamba. AnA 100.1
Mbega uko ikiuzo rya Isirayeli ryashize! Ntabwo mbere y’icyo gihe ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe bwari bwarigeze bugwa mu buhakanti bene ako kageni. “Abahanuzi ba Bāli bari magana ane na mirongo itanu,” biyongeraho “n’abahanuzi ba Ashera basangirira ku meza ya Yezebeli, uko ari magana ane.” 1Abami 18:19. AnA 100.2
Nta kintu na kimwe giturutse ku mbaraga ikora ibitamgaza y’Imana cyashoboraga kurinda ishyanga rya Isirayeli kurimbuka gukomeye. Isirayeli yari yarihitiyemo kwitandukanya n’Uwiteka, nyamara Uwiteka we mu mpuhwe ze yari agifitiye impuhwe abari barashowe mu cyaha, kandi yari hafi kuboherereza umwe mu bahanuzi be bakomeye cyane. Kubw’uwo muhanuzi, abantu benshi bajyaga kugarurwa ku kumvira Imana ya ba sekuruza. AnA 100.3