ABAHANUZI N’ABAMI

68/68

IGICE CYA 58 — UKUZA K’UMUCUNGUZI (UMURENGEZI) DELIVERER

Mu myaka ibinyejana byinshi “y’amakuba n’umwijima” n’ “umubabaro umeze nk’ubwire” (Yesaya 8:22) byaranze amateka y’ikiremwamuntu uhereye umunsi ababyeyi bacu ba mbere bahombaga urugo rwabo rwa Edeni ukageza igihe Umwana w’Imana yazaga ari Umukiza w’abanyabyaha, ibyiringiro by’ikiremwamuntu cyaguye byari bishingiye ku ku kuza k’Umucunguzi aje kurokora abagabo n’abagore mu bubata bw’icyaha n’urupfu. AnA 634.1

Itangazo rya mbere rivuga ibyo byiringiro ryatangarijwe Adamu na Eva mu rubanza inzoka yaciriwe muri Edeni igihe Uwiteka yabwiraga Satani bumva agira ati: “Nshize inzigo hagati yawe n’umugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe. Ruzakujanjagura umutwe, nawe urukometse agatsinsino.” Intangiriro 3:15 (BII). AnA 634.2

Ubwo uwo mugabo n’umugore bari bacumuye bumvaga ayo magambo, bagize ibyiringiro; kuko mu buhanuzi bwerekeye kumanagura ububasha bwa Satani bumvisemo isezerano rwo gucungurwa bagakurwa mu kurimbuka kwaje bitewe no gucumura. Nubwo bagombaga kubabazwa n’imbaraga z’umwanzi wabo bitewe n’uko bari batsinzwe n’ubushukanyi bwe bityo bajaba bari bahisemo kutumvira itegeko ry’Uwiteka ryumvikanaga neza, ntibyari ngombwa ko bahera mu kwiheba burundu. Umwana w’Imana yashakaga guhongerera igicumuro cyabo kubw’amaraso ye bwite. Bagombaga guhabwa igihe cyo kwakira imbabazi, aho muri cyo bagombaga kongera guhinduka abana b’Imana binyuze mu kwizera ububasha bwa Kristo bwo gukiza. AnA 635.1

Kubw’insinzi yari yagize ubwo yateshuraga umuntu mu nzira yo kumvira, Satani yahindutse “imana y’iyi si.” 2Abakorinto 4:4. Ubwami bwahoze ari ubwa Adamu bwahindutse ubw’umunyazi. Ariko Umwana w’Imana yiyemeje kuza kuri iyi si kugira ngo yishyure igihano cy’icyaha, bityo ye gucungura umuntu gusa ahubwo anamugarurire ubwami yari yaranyazwe. Ni uku gukomorerwa Mika yari yarahanuye igihe yavugaga ati: “Nawe, munara w’umukumbi, umusizi w’umukobwa w’i Siyoni, ubutware bwa mbere buzakugarukira.” Mika 4:8. Intumwa Pawulo nawe yabivuzeho ko ari ugucungurwa kw’abo Imana yaronse. (Abefeso 1:14). Kandi umuhimbyi wa Zaburi na we yari afite mu ntekerezo ze uko gukomererwa guheruka k’umurage wa mbere w’umuntu igihe yavugaga ati: “Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.” Zaburi 37:29. AnA 635.2

Ibi byiringiro byo gucungurwa binyuze mu kuza k’Umwana w’Imana, aje ari Umukiza n’Umwami, ntibyigeze bikendera mu mitima y’abantu. Uhereye kera kose hagiye habaho abantu bamwe bafite ukwizera kwasingiriye hakurwa y’ibitwikiriwe byo muri iki gihe bakagera ku kuri kw’ahazaza. Muri Adamu, Seti, Enoki, Metusela, Nowa, Shemu, Aburahamu, Isaka na Yakobo - ndetse n’abandi b’ingirakamaro, Uwiteka yabagaragarijeho ihishurwa rikomeye ry’ubushake bwe. Kandi ni muri ubwo buryo abana ba Isirayeli, ari bo bwoko bwatoranyijwe abatuye isi bagombaga guhererwamo Mesiya wasezeranwe, Imana yamenyekanishije ibyo amategeko yayo asaba, ndetse n’iby’agakiza kagomba gusohozwa binyuze mu mpongano y’Umwana wayo ikunda. AnA 636.1

Ibyiringiro bya Isirayeli byari bikubiye mu isezerano ryatanzwe igihe Abaurahamu yahamagarwaga, kandi nyuma yahoo rigasubirirwamo urubyaro rwe kenshi ngo: “Kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.” Itangiriro 12:3. Ubwo umugambi w’Imana wo gucungura abantu wahishurirwaga Aburahamu, Zuba ryo Gukiranuka yamurikiye umutima we bityo umwijima wari umurimo urirukanwa. Kandi amaherezo ubwo Umukiza ubwe yagendanaga n’abana b’abantu kandi akavugana na bo, yahamirije Abayuda iby’ibyiringiro bikomeye abakurambere bari bafite byerekeye gucungurwa binyuze mu kuza k’Umucunguzi. Kristo yaravuze ati: “Aburahamu sekuruza wanyu yifujije kureba umunsi wanjye, kandi awubonye aranezerwa.” Yohana 8:56. AnA 636.2

Ibi byiringiro by’umugisha byagaragarijwe mu mugisha umukurambere Yakobo yahesheje umuhungu we Yuda agira ati: AnA 636.3

“Yuda, bene se bazagushima:
Ukuboko kwawe kuzaba ku ijosi ry’abanzi bawe;
Bene so bazakwikubita imbere . . .
AnA 636.4

Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda,
Inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye,
Nyirayo ataraza;
Uwo ni we amahanga azumvira.” Itangiriro 49:8-10.
AnA 637.1

Na none kandi ubwo bari bari ku mbibi z’Igihugu cy’Isezerano, ukuza k’Umucunguzi w’isi kongeye kuvugwa mu buhanuzi bwa Balamu: AnA 637.2

“Ndamureba, ariko si ubu;
Ndamwitegereza, ariko ntandi bugufi.
Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo,
Inkoni y’ubwami izaboneka
Iturutse mu bwoko bwa Isirayeli,
Izagiriza inkiko z’i Mowabu,
Izatsinda hasi Abasheti bose.” Kubara 24:17.
AnA 637.3

Binyujijwe kuri Mose, Abisirayeli babwiwe iby’umugambi w’Imana wo kohereza Umwana wayo akaza kuba Umucunguzi w’inyokomuntu yacumuye. Igihe kimwe, mbere gato y’urupfu rwe, Mose yaravuze ati, “Uwiteka Imana yawe izaguhagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye, ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mkwumvira.” Mose yari yarabwiwe mu buryo bwumvikana ibirebana na Isirayeli byerekeye umurimo Mesiya wajyaga kuza yari kuzakora. Ijambo Uwiteka yabwiye umugaragu we ni iri ngo: “Nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe, ukomotse muri bene wabo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mutegetse byose.” Gutegeka kwa kabiri 18:15,18. AnA 637.4

Mu bihe by’abakurambere ibitambo byajyaniranaga no kuramya Imana byari bigize urwibutso ruhoraho rwerekana ukuza k’Umukiza, kandi ni nako byari bimeze ku migenzo yose yo mu mihango yakorerwaga mu buturo bwera mu gihe cyose cy’amateka y’Abisirayeli. Mu mirimo yose yakorerwaga mu ihema ry’ibonaniro ndetse n’iyo mu rusengero rwaje gusimbura iryo hema nyuma yaho, hifashishijwe ibigereranyo, buri munsi abantu bigishwaga ukuri gukomeye gufitanye isano no kuza kwa Kristo ari Umucunguzi, Umutambyi n’Umwami; kandi incuro imwe buri mwaka intekerezo zabo zerekezwaga ku bizabaho biheruka mu ntambara ikomeye hagati ya Kristo na Satani, ari byo kwezwa guheruka kw’isanzure n’isi bikezwaho icyaha n’abanyabyaha. Ibitambo n’amaturo byatangwaga mu mihango yashyizweho na Mose byahoraga bitunga agatoki umuhango uhebuje indi, ari wo wo mu ijuru. Ubuturo bwera bwo ku isi “bwashushanyaga iby’iki gihe cya none,” aho muri bwo hatangirwaga amaturo n’ibitambo; kandi ibyumba byabwo biriri by’ahera byari “ibishushanyo by’ibyo mu ijuru;” kuko ubu Kristo, Umutambyi wacu Mukuru ukomeye “akorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye, ahubwo ryabambwe n’umwami Imana.” Abaheburayo 9:9,23; 8:2. AnA 637.5

Uhereye umunsi Uwiteka yabwiriye inzoka muri Edeni ati: “Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe” (Itangiriro 3:15), Satani yamenye ko adashobora na mba kwigarurira abatuye isi burundu. Igihe Adamu n’abana be batangiraga gutanga ibitambo byategetswe n’Imana kandi byashushanyaga Umucunguzi wajyaga kuzaza, Satani yabibonyemo ikimenyetso cyo gusabana kw’isi n’ijuru. Yakoze ubudahwema ashaka kugaragaza Imana uko itari no gusobanura nabi imihango yatungaga agatoki Umukiza, kandi yagiye agera ku ntego ye kuri mubare munini w’abagize umuryango w’abantu. AnA 638.1

Mu gihe Imana yo ifuzaga kwigisha abantu ko impano ibunga na Yo ikomoka mu rukundo rwayo, umwanzi gica w’inyokomuntu yagiye ashishikarira kugaragaza ko Imana yishimira kubarimbura. [Uko ni ko ibitambo n’amategeko byashyizweho n’ijuru ngo bihishure urukundo rw’Imana byasobanuwe nabi ngo byo ubwabyo n’impano n’imirimo myiza, bibe uburyo budahesha abanyabyaha ibyiringiro byo guhosha uburakari bw’Imana bacumuyeho [thus the sacrifices and the ordinances designed of Heaven to reveal divine love have been perverted to serve as means whereby sinners have vainly hoped to propitiate (pacify), with gifts and good works, the wrath of an offended God]pp.685,686.] Muri icyo gihe kandi Satani yashatse gukangura no gukomeza ibyifuzo bibi by’abantu kugira ngo binyuze mu guhora bacumura, imbaga nini ikomeze kujyanwa kure y’Imana, kandi iboheshwe ingoyi z’icyaha nta byiringiro ifite. AnA 638.2

Igihe ijambo ryanditswe ry’Imana ryatangwaga rinyujijwe mu abahanuzi b’Abaheburayo, Satani yiganye ubushishozi ubutumwa bwerekeye Mesiya. N’ubushishozi bwinshi, yarebye amagambo yasobanuraga mu buryo budashidikanywaho umurimo Kristo yagombaga gukorera mu bantu akababazwa nk’igitambo kandi kandi akaba umwami unesha. Yasomye mu bitabo by’imizingo by’Ibyanditswe Byera byo mu Isezerano Rishya ko uwari kuza yari “kujyanwa nk’umwana w’intama bajyana kubaga,” “Kuko mu maso he hononekaye ntihase n’ah’umuntu, n’ishusho ye yononekaye ntise n’iy’abana b’abantu.” Yesaya 53:7; 52:14. Umukiza w’inyokomuntu wasezeranywe yagombaga “gusuzugurwa akangwa n’abantu; yari umunyamibabaro wamenyereye intimba; [wasuzugurwaga] nk’umuntu abandi bima amaso, . . . ” AnA 639.1