ABAHANUZI N’ABAMI

63/68

IGICE CYA 54 — GUCYAHA KWEREYE KWAKA INYUNGU IRENZE URUGERO (UBUNYAZI NO KWAMBURA) (EXTORTION)24

Igihe intekerezo za Nehemiya zerekezwaga ku mibereho ibabaje y’abakene bo mu bwoko bwe, inkike za Yerusalemu zari zitararangira. Muri icyo gihe igihugu cyari kitaratungana neza, gutunganya ubutaka babuhinga byari byarirengagijwe ku rwego runaka. Ikirenze ibyo, bitewe n’imikorere irangwamo kwikanyiza yagirwaga na bamwe mu bari baragarutse mu Buyuda, umugisha w’Uwiteka ntiwari ukirangwa mu masambu yabo, bityo habaho kubura kw’impeke. AnA 602.1

Kugira ngo babone ibyokurya byo gutunga imiryango yabo, byabaye ngombwa ko abakene bahaha bagurijwe kandi bakagura ku biciro bihanitse cyane. Byabaye ngombwa kandi ko babona amafaranga bayagurijwe mu buryo bubyara inyungu kugira ngo bishyure imisoro basabwaga n’abami b’Ubuperesi. Kuri iyo mibabaro y’abakene, hiyongeyeho ko abakire cyane mu Bayuda bari baraciye urwaho ibyo abakene bakeneye maze bakikungahaza. AnA 602.2

Imana ibinyujije kuri Mose yari yarategetse Abisirayeli ko buri myaka itatu bakusanya icyacumi kugira ngo gihabwe abakene; kandi hari n’ikindi cyari cyarakozwe mu byerekeye guhagarika imirimo y’ubuhinzi buri nyuma y’imyaka irindwi, ubutaka ntibwagombaga guhingwa, kandi ibyimezaga bikera muri uwo mwaka byarekerwaga abakene. Ubudahemuka mu gutanga ayo maturo kugira ngo yunganire abakene ndetse no mu bindi bikorwa by’ubugiraneza, byari byarabereyeho gutuma abantu bahora bazirikana ukuri k’uko Imana ari yo nyiri bose ndetse n’amahirwe bafite yo kuba imiyoboro inyuzwamo imigisha. Byari umugambi w’Uwiteka ko Abisirayeli banyuzwa mu nzira yo gutozwa yari kurandura ukwikanyiza, kandi igakuza imico yabo. AnA 603.1

Nanone Imana yari yaratanze amabwiriza iyanyujije kuri Mose igira iti: “Nuguriza ifeza umukene wese wo mu bwoko bwanjye muri kumwe, ntuzamugirire nk’uko abishyuza bakora; kandi ntuzamwake inyungu.” “Ntuzagurize mwene wanyu kumwaka inyungu, naho yaba iy’ifeza, cyangwa iy’ibyokurya, cyangwa iy’ikindi kintu cyose kugiririzwa kubona inyungu.” Kuva 22:25; Gutegeka kwa kabiri 23:19. Uwiteka yari yaravuze na none ati: “Nihaba muri mwe umuekene, ari umwe muri bene wanyu, ahantu hose h’iwanyu mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha,ntuzanangire umutima wawe, ntuzagundire ibyawe ngo ubyime mwene wanyu w’umukene; ahubwo ntuzabure kumuramburira iminwe, ntuzabure kumuguriza ibimumaze ubukene bw’icyo akeneye.” “Kuko ari ntabwo abakene bazashira mu gihugu: ni gitumye ngutegeka nti: ‘Ntuzabure kuramburira iminwe mwene wanyu w’umukene w’umworo, uri mu gihugu cyawe.’” Gutegeka kwa kabiri 15:7, 8,11. AnA 603.2

Mu bihe byakurikiye kugaruka kw’abari barajyanwe mu bunyage I Babuloni, Abayuda b’abakire bakoze ibinyuranye n’aya mategeko. Igihe byabaga ngombwa ko abakene baguza kugira ngo bishyure imisoro y’umwami, abakire babagurizaga amafaranga, ariko babakaga inyungu yo ku rwego rwo hejuru. Kubwo gufata ingwate ho amasambu y’abakene, buhoro buhoro bajyaga bakenesha kurutaho abo babaga barahaye imyenda. Byabaye ngombwa ko benshi bahatitwa kugurisha abana babo bakaba abagaragu n’abaja; kandi byasaga n’aho nta byiringiro byo gutuma imibereho yabo igenda neza kurutaho, ndetse nta n’uburyo bwo gucungura abana babo no kugaruza amasambu yabo, nta byiringiro by’igihe cyiza byari imbere yabo ahubwo hariho guhagarika umutima kwahoraga kwiyongera, ndetse ubukene no gushyirwa mu bubata bigahoraho. Nyamara abo bose bari ishyanga rimwe, abana b’isezerano rimwe kimwe n’abavandimwe babo bari baguwe neza. AnA 603.3

Amaherezo abantu bagiye kuwira Nehemiya uko bamerewe. Baravuze bati: “Abahungu bacu n’abakobwa bacu tubatanaho ibiretwa; ndetse abakobwa bacu bamwe bageze mu buretwa, kandi tubuze uko twagira ngo tubacungure, kuko amasambu yacu n’inzabibu zacu bifitwe n’abandi.” AnA 604.1

Ubwo Nehemiya yumvaga iby’uko gukandamizwa kuzuye ubugome, umutima we wuzuye agahinda. Nehemiya aravuga ati: “Numvise kwitotomba kwabo n’amaganya yabo, ndarakara cyane.” Nehemiya yabonye ko nashobora gukuraho umuco w’ikandamiza ryo kwaka abantu inyungu zirenze urugero agomba gufata icyemezo kidakuka aharanira ubutabera. Yajyanye imbaraga no kumaramaza maze ajya ku murimo kugira ngo aruhure abavandimwe be. AnA 604.2

Kuba abari barakandamije abandi bari abantu b’abakire, kandi ubufasha bwabo bukaba bwari bukenewe cyane mu murimo wo gusana umurwa wa Yerusalemu, ntibyigeze na hato bitera Nehemiya kubogama. Yacyashye abatware n’abakomeye mu buryo bukomeye, kandi ubwo yari amaze guteranya iteraniro rikomeye ry’abantu yababwiye ibyo Imana isaba byerekeranye n’icyo kibazo. AnA 604.3

Yabibukije ibyari byarabaye ku ngoma y’umwami Ahazi. Yabasubiriyemo ubutumwa yari yaroherereje Abisirayeli muri icyo gihe kugira ngo ibacyahire ubugome no gukandamiza kwabo. Bitewe no gusenga ibigirwamana kwabo, abaturage b’Ubuyuda bari barahanwe mu maboko y’abavandimwe babo basengaga ibigirwamana kubarusha ari bo Bisirayeli. Abisirayeli bari barakabije kuba abanzi binyuze mu mu kwica abantu ibihumbi byinshi bo mu Bayuda mu ntambara kandi bari barafashe abagore n’abana bose, bagambiriye kubagira inkorerahagato cyangwa kubagurisha mu bapagani bakaba imbata zabo. AnA 605.1

Bitewe n’ibyaha by’Ubuyuda, Uwiteka ntiyari yaragobotse ngo abuze iyo ntambara kubaho; ariko akoresheje umuhanuzi Odedi, Uwiteka yacyashye imigambi mibisha y’ingabo zari zatsinze urugamba. Odedi yaravuze ati: “Kandi mugambiriye kunyitsa Abayuda n’ab’I Yerusalemu ngo mubagire abaretwa n’abaja; ariko aho mwebwe nta bicumuro mwacumuye ubwanyu ku Uwiteka Imana yanyu?” 2Ngoma 28:10. Odedi yaburiye Abisirayeli ko uburakari bw’Uwiteka bubakongerejwe, kandi ko imigirire yabo yo kurenganya no gukandamiza bizabazanira ibihano by’Imana. Bumvise ayo magambo, ingabo zasize abo zari zafashe bunyago ndetse zisiga n’iminyago imbere y’ibikomangoma n’iteraniro ryose. Nuko bamwe mu bayobozi bo mu muryango wa Efurayimu “bajyanye abanyagano, abari bamabaye ubusa bose bo muri bo babambika iminyago, babaha imyambaro, babambika inkweto, barabagaburira, babaha n’ibyokunywa, barabahezura, n’abanyantege nke bo muri bo bose babaheka ku ndogobe babageza i Yeriko umudugudu w’imikindo, kwa bene wabo baherako basubira i Samariya.” 2Ngoma 28:15. AnA 605.2

Nehemiya n’abandi bari baracunguye bamwe mu Bayuda bari baragurishijwe abapagani, bityo noneho agereranya icyo gikorwa n’imyitwarire y’abashyiraga abavandimwe babo mu bubata kubwo gukunda indamu z’iby’isi. Nehemiya yaravuze ati: “Mbese ibikwiriye si uko mwagenda mwubaha Imana yacu, ntimwitukishe mu banzi bacu b’abanyamahanga?” AnA 606.1

Nehemiya yaberetse ko we ubwe kubw’uko yari afite ububasha yahawe n’umwami w’Ubuperesi, yagombye kuba yarabatse umusanzu munini kubw’inyungu ze bwite. Nyamara aho kugenza atya, nta nubwo yari yarafashe ibyo agenewe, ahubwo yari yaratanganye umutima ukunze kugira ngo yunganire abakene mu bukene bwabo. Yasabye bamwe bo mu bayobozi b’Abayuda bahamwaga n’icyaha cyo kunyunyuza imitsi y’abakene guhagarika icyo gikorwa cyo gukiranirwa; ahubwo bagasuziba amasambu abakene bene yo, ndetse bakabasubiza n’amafaranga y’umurengera bari barabatse ho inyungu. Yabasabye kandi kubaguriza nta ngwate cyangwa inyungu babatse. AnA 606.2

Ayo magambo yavuzwe iteraniro ryose riraho ryumva. Iyo abatware bahitamo gutanga impamvu zumvikana z’ibyo bakoze, baba barahawe umwanya wo kubikora. Nyamara nta rwitwazo batanze. Baravuze bati: “Tuzabibasubiza, kandi nta cyo tuzabaka; tuzabigenza nk’uko uvuze.” Kubw’ibyo bari biyemeje, Nehemiya ari imbere y’abatambyi “yarahije abo bantu imbere yabo, yuko bazakora nk’uko basezeranye.” “Iteraniro ryose riremera riti: ‘Amen.’ Bahimbaza Uwiteka. Nuko abantu bakora nk’uko basezeranye.” AnA 606.3

Ibi byanditswe byigisha isomo ry’ingenzi. “Gukunda impiya ni umuzi w’ibibi byose.” 1Timoteyo 6:10. Muri iki gihe tugezemo, kwifuza inyungu byatwaye intekerezo z’abantu. Akenshi ubukire bugerwaho binyuze mu buriganya. Hariho abantu batabarika bugarijwe n’ubukene, bikaba ngombwa kobakora cyane kugira ngo bahabwe ibihembo bito, ndetse bakaba badashobora no gukemura iby’ibanze mu buzima. Imiruho n’ubukene, ndetse no kutagira ibyiringiro ko hari ibyiza bazabona, bituma umutwaro wabo urushaho kubaremerera. Kuba baremerewe no guhagarika umutima no gukandamizwa, bituma batamenya aho bashakira icyabagoboka. Kandi ibi biba kugira ngo abakire babashe kubona ibyo batanga mu kwaya kwabo cyangwa kunezeza ibyifuzo byabo bigwizaho ibintu! AnA 606.4

Gukunda amafaranga no kwigaragaza byahinduye iyi si isenga ry’ibisambo n’abambuzi. Ibyanditswe bigaragaza umururumba no gukandamiza bizaba biganje mbere yo kugaruka kwa Kristo. Yakobo yaranditse ati: “Ngaho, yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n’ibyago mugiye kuzabona. [. . . .] izahabu zanyu n’ifeza zanyu ziriwe n’ingese. Ingese yazo ni yo izaba umugabo wo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk’umuriro. Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y’imperuka. Dore, ibihembo by’abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishije uburiganya birataka; kandi umuborogo w’abo basaruzi winjiye mu matwi y’Uwiteka Nyiringabo. Mwadamarariye mu isi, mwishimira ibibanezeza bibi: mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka. Umukiranutsi mwamuciriyeho iteka, muramwica, atabarwanya.” Yakobo 5:1, 3-6. AnA 607.1

Ndetse no mu bavuga ko bagenda bubaha Imana, harimo bamwe bongera gukora nk’uko abakomeye bo mu Bisirayeli bakoze. Bitewe n’uko babifitiye ububasha bwo kubikora, basaba inyungu zirenze izikwiriye bityo bagahinduka abakandamiza. Kandi bitewe n’uko umururumba n’uburiganya bigaragara mu mibereho y’abitirirwa izina rya Kristo, bitewe n’uko itorero rifite mu bitabo byaryo amazina y’abageze ku butunzi bafite babukuye mu kurenganya, idini ya Kristo ishyirwaho igisuzuguriro. Gusesagura, kugwiza imitungo bivuye mu buriganya, kwaka inyungu z’ikirenga bigenda byangiza ukwizera kwa benshi kandi bigasenya imibereho yabo y’iby’umwuka. Ku rwego rukomeye, itorero ribarwaho ibyaha by’abarigize. Iyo rinaniwe kwatura rivuga ngo ryamagane ikibi, riba rigiha intebe. AnA 607.2

Imigenzo y’isi si yo Umukristo agomba gufatiraho icyitegererezo. Ntabwo agomba kwigana imikorere yayo ikarishye, kugwiza imitungo kw’ab’isi bivuye mu buriganya ndetse no kwaka inyungu z’ikirenga bibaranga. Igikorwa cyose cyo kurenganya gikorewe umuntu mugenzi wawe ni ukwica itegeko ry’izahabu. Ikibi cyose gikorewe abana b’Imana kiba gikorewe Kristo ubwe binyuze ku ntore ze. Kugerageza guca urwaho ubujiji, integer nke, cyangwa ibyago by’undi, byandikwa mu bitabo byo mu ijuru ko ari ubriganya dukoze. Umuntu wubaha Imana by’ukuri, yagombye gukora amanywa n’ijoro, kandi akarya umugati w’ubukene, aho guha intebe umwuka wo kurarikira indamu ukandamiza abapfakazi n’impfubyi cyangwa wambura umunyamahanga uburenganzira bwe. AnA 608.1

Gutandukira gato umuntu akareka kugendera mu mico itunganye bisenya imbibi [umuntu adakwiriye kurenga] kandi bigategurira umutima kurenganya bikomeye kurushaho. Igihe bigeze aho umuntu yigwiriza inyungu biciye mu guhombya abandi, umutima uzagwa ikinya ntube ucyumva imbaraga y’Umwuka w’Imana. Inyungu umuntu abonye binyuze muri iyo nzira, ni igihombo giteye ubwoba. AnA 608.2

Twese twarimo umwenda w’ubutabera bw’Imana, nyamara nta cyo twari dufite twashoboraga kwishyura uwo mwenda. Ubwo ni bwo Umwana w’Imana, watugiriye imbabazi, yishyuye ikiguzi cyo gucungurwa kwacu. Yahindutse umukene kugira ngo binyuze mu bukene bwe tubashe kuba abakire. Dushobora kugaragaza tubikuye ku mutima ko twanyuzwe n’ubuntu twagiriwe dukoresheje ibikorwa byo gutangana ubuntu tugirira abakene be. Intumwa Pawulo aradutegeka ati: “Nuko rero, tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.” Abagalatiya 6:10. Kandi amagambo ya Pawulo ahuje n’ay’Umukiza wagize ati: “Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka: kandi aho mwashakira mwabagirira neza.” “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe: kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.” Matayo 7:12. AnA 608.3