ABAHANUZI N’ABAMI
IJAMBO RY’IBANZE — Uruzabibu rw’Imana
Ubwo Imana yahamagaraga Aburahamu ngo ave muri bene wabo basengaga ibigirwamana maze ikamutegeka kujya gutura mu gihugu cy’i Kanani, byari mu mugambi wo kugeza ku batuye isi yose impano zihebuje izindi ijuru ritanga. Imana yaravuze iti: “Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.” (Itangiriro 12:2). Aburahamu yahamagariwe kugira icyubahiro gikomeye ari cyo cyo kuba umubyeyi w’ubwoko bwagombaga kuba abarinzi n’ababungabunga ukuri kw’Imana ku isi mu myaka amagana menshi. Ubwo bwoko ni bwo amahanga yose yo ku isi yagombaga guhererwamo umugisha binyuze mu kuza kwa Mesiya wasezeranywe. AnA 8.1
Abantu bari bari hafi yo kwibagirwa Imana nyakuri. Intekerezo zabo zari zarijimishijwe no gusenga ibigirwamana. Amategeko y’Imana “yera, akiranuka kandi meza” (Abaroma 7:12), abantu bashishikariraga kuyasimbuza amategeko ahuje n’imigambi y’imitima yabo yari yuzuye ubugome no kwikanyiza. Ariko Imana mu buntu bwayo ntiyabarimbuye. Imana yagambiriye kubaha amahirwe yo kumenyana nayo ibinyujije mu itorero ryayo. Imana yagambiriye ko amahame yahishuwe binyuze mu bwoko bwayo yazaba inzira yo kugarura ishusho y’Imana mu muntu. AnA 8.2
Amategeko y’Imana agomba guhabwa agaciro gakomeye, ubutware bwayo bugomba gushimangirwa; kandi uyu murimo ukomeye ndetse w’icyubahiro wahawe inzu ya Isirayeli. Imana yabatandukanyije n’abandi bantu bo ku isi kugira ngo ibahe inshingano yera. Yabaragije amategeko yayo, kandi yagambiriye ko binyuze muri bo abantu bose bakomeza kuyimenya. Bityo rero, umucyo wo mu ijuru wagombaga kumurikira isi igoswe n’umwijima, kandi ijwi ryagombaga kumvikana rirarikira abantu bose kuzibukira gusenga ibigirwamana ahubwo bagakorera Imana nzima. AnA 9.1
Imana yakuje “imbaraga nyinshi n’amaboko menshi,” (Kuva 32:11) ubwoko yitoranyirije mu gihugu cya Misiri. “Atuma Mose umugaragu we, na Aroni yatoranije. Bashyira hagati yabo ibimenyetso bye, bakorera ibitangaza mu gihugu cya Hamu.” “Ihana Inyanja Itukura, irakama: Nuko ibacisha imuhengeri nko mu butayu.” Zaburi 105:26, 27; 106:9. AnA 9.2
Imana yarabarokoye ibakura mu bubata kugira ngo ibajyane mu gihugu cyiza, icyo mu kugira neza kwayo yari yarabateguriye ngo bagihungiremo ababisha babo. Yarabizaniye maze ibagotesha amaboko yayo ahoraho iteka, bityo kubw’ineza n’ubuntu byayo nabo bagombaga kwerereza izina ryayo kandi bakarihesha ikuzo mu isi yose. AnA 9.3
“Kuko ubwoko bw’Uwiteka ari bwo gakondo ye, aba Yakobo ari bo mugabane w’umwandu we. Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo, mu butayu butarimo abantu iwabo w’inyamaswa zihuma; arabugota, arabukuyakuya, aburinda nk’imboni y’ijisho rye. Nk’uko ikizu gikangura ibyana byacyo, kigahungiriza amababa hejuru yabyo. Kigatanda amababa, kikabijyana, kikabiheka ku mababa yacyo: Ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine, nta mana y’inyamahanga yari kumwe nabwo.” (Gutegeka 32:9-12). Uko ni ko Imana yizaniye Abisirayeli irabishyira kugira ngo bibere mu gicucu cy’Isumbabyose. Mu buryo bw’igitangaza, barinzwe ibyago bahuraga nabyo igihe bazereraga mu butayu, kandi nk’ishyanga ryatoranyijwe, amaherezo baje gutuzwa mu Gihugu cy’Isezerano. AnA 9.4
Umuhanuzi Yesaya yifashishije umugani, yavuganye impuhwe nyinshi iby’igitekerezo cyo guhamagarwa kw’Abisirayeli no guhugurirwa guhagarara mu isi bagahagararira Yehova, kandi bakera imbuto z’imirimo myiza yose: AnA 10.1
“Reka ndirimbire umukiza wanjye indirimbo y’uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw’uruzabibu ku musozi urumbuka. Ararutabirira, arurimburamo amabuye, aruteramo insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y’amatafari ndende, acukuramo n’urwina; nuko yiringira ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu.” Yesaya 5:1, 2. AnA 10.2
Imana yari ifite umugambo wo kugeza umugisha ku bantu bose ibinyujije mu ishyanga ryatoranyijwe. Umuhanuzi yaravuze ati: “kuko urutoki rw’Uwiteka Nyiringabo, ari inzu ya Isirayeli, n’Abayuda ni insina yishimiraga.” Yesaya 5:7. AnA 10.3
Ubu bwoko bwaragijwe Ibyanditswe byera by’Imana. Bwari bugoteshejwe amahame y’amategeko y’amategeko yayo, ari yo mahame ahoraho iteka ryose yerekeye ukuri, ubutabera n’ubutungane. Kumvira ayo mahame byari kubarinda, kuko yari kubakiza kuba barimburana hagati yabo ubwabo kubw’imikorere yuzuye icyaha. Nk’inzu y’amatafari ndende, Imana kandi yashyize ingoro yayo yera hagati mu Bisirayeli. AnA 10.4
Kristo ni we wari umwigisha wabo. Nk’uko yabanye nabo mu butayu, ni ko yagombaga gukomeza kubabera umwigisha n’umuyobozi. Mu ihema ry’ibonaniro no mu ngoro yayo, ikuzo ry’Imana ryabaga muri Shekina yera yari hejuru y’intebe y’imbabazi. Imana yahoraga ibagaragariza ubutunzi bw’urukundo rwayo no kwihangana kwayo. AnA 10.5
Binyuze kuri Mose, Abisirayeli bamenyeshejwe umugambi w’Imana kandi ibyagombaga gutuma bagubwa neza birasobanurwa. Yarababwiye ati: “kuko muri ubwoko bw’Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije. Yabahisemo mu yandi mahanga yose yo ku isi, kugira ngo mumubere ubwoko bw’umwihariko.” Ivugururamategeko 7:6 (Bibiliya Ijambo ry’Imana). AnA 11.1
“Uyu munsi mwiyemereye ko Uhoraho ari Imana yanyu kandi ko muzamuyoboka mukitondera amateka n’amabwiriza ye, mukubahiriza ibyemezo yafashe. Uhoraho nawe yabasezeranyije ko muzamubera ubwoko bw’umwihariko, bukurikiza amabwiriza ye yose. Azahatonesha kuruta andi mahanga yose yaremye, abaheshe icyubahiro n’ikuzo n’ishema. Nuko rero muzamubere ubwoko bwe bwite yitoranyirije nk’uko yabisezeranye.” Ivugururamategeko 7:6; 26:17-19. AnA 11.2
Abana ba Isirayeli bagombaga gutura aho Uwiteka yabageneye hose. Amahanga yose yaretse kuramya no gukorera Imana nyakuri yagombaga kumeneshwa. Ariko umugambi w’Imana wari uko kubwo guhishurira imico yayo mu Bisirayeli, abantu bagombaga kuyigarukira. Isi yose yagombaga kugezwaho irarika ry’ubutumwa bwiza. Binyuze mu nyigisho zatangirwaga mu murimo wo gutamba ibitambo, Kristo yagombaga kwererezwa imbere y’amahanga, kandi abari kumurebaho bose bakabaho. Nk’uko byagendekeye Rahabu, Umunyakananikazi cyangwa Rusi, Umumowabukazi, abantu bose baretse kuyoboka ibigirwamana maze bakaramya Imana nyakuri bagombaga kwifatanya n’ubwoko bwayo bwatoranyijwe. Uko Abisirayeli biyongeraga, bagombaga kwagura imbibi kugeza igihe ubwami bwabo bukwiye isi yose. AnA 11.3
Ariko Isirayeli ya kera ntiyasohoje umugambi w’Imana. Uwiteka yaravuze ati: “Nari narakubuze uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose: none se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi?” “Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo.” “Yemwe mwa baturage b’i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b’i Buyuda, nimudukize jyewe n’uruzabibu rwanjye. Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe? Ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu? Noneho rero reka mbabwire ibyo ngiye gukorera urutoki rwanjye. Nzasenya uruzitiro rwarwo, maze rwonwe rwose; nsenye n’inkike yarwo, runyukanyukwe; kandi nzarurimbura; ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa; ahubwo ruzameramo imifatangwe n’amahwa; kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura. Kuko . . . yabiringiragamo imanza zitabera, ariko abasangamo kurenganya; yabiringiragamo gukiranuka; ariko abasangamo umuborogo.” Yeremiya 2:21; Hoseya 10:1; Yesaya 5:3-7. AnA 11.4
Imana ibinyujije muri Mose, yari yareretse ubwoko bwayo ingaruka yo kutumvira. Kubwo kwanga kubahiriza isezerano ryayo, bari kuba bitandukanyije n’ubugingo bw’Imana, kandi imigisha yayo ntiyashoboraga kubageraho. Rimwe na rimwe bumviraga iyo miburo maze imigisha myinshi ikagera ku ishyanga ry’Abayuda kandi kubwabo ikagera no ku mahanga abakikije. Ariko akenshi mu mateka yabo bibagirwaga Imana kandi ntibazirikane amahirwe akomeye bafite nk’abayihagarariye. Bateshutse ku murimo yari yarabasabye gukora, kandi ntibaba abayobozi mu by’umwuka ba bagenzi babo ndetse ntibababera n’urugero rwera. Bishakiraga kwikubira imbuto z’uruzabibu bari barahawe gucunga nk’ibisonga. Kurarikira n’umururumba byabateye gusuzugurwa n’abapagani ubwabo. Uko ni ko Abanyamahanga babonye urwaho rwo gusobanura nabi imico y’Imana n’amategeko y’ingoma yayo. AnA 12.1
N’umutima wa kibyeyi, Imana yihanganiye ubwoko bwayo. Yagiye ibinginga kubw’ubuntu bagiye bagirirwa n’ubwo bagiye bamburwa. Yabagaragarije ibyaha byabo kandi irabihanganira igategereza ko bazirikana ibyo ibakorera. Yohereje abahanuzi n’intumwa kugira ngo basabe abahinzi umusaruro w’uruzabibu; ariko aho kubakira neza, abo bantu bari bafite ubushishozi n’imbaraga y’umwuka babafashe nk’abanzi. Abahinzi bo mu ruzabibu batoteje kandi bica izo ntumwa n’abahanuzi. Imana yongeye kohereza izindi ntumwa nazo zagenjwe nk’iza mbere, ariko noneho abahinzi berekanye urwango rurushijeho gukomera. AnA 13.1
Gukurwago gutoneshwa n’Imana byabayeho mu gihe cyo kujyanwa mu bunyage byateye benshi kwihana, ariko bamaze kugaruka mu Gihugu cy’Isezerano, ubwoko bw’Abayahudi bwongeye gukora amakosa yakozwe n’abakurambere babo bituma bikururira amakimbirane ya politiki hagati yabo n’amahanga abakikije. Abahanuzi Imana yohereje kugira ngo bakosore ibibi byari biganje bakiranwe urwikekwe no gusuzugurwa byari byaragiriwe intumwa zari zaraje mu bihe bya kera; kandi muri ubwo buryo uko imyaka yahitaga indi igataha, ni ko abari abarinzi b’uruzabibu bongeraga icyaha cyabo. AnA 13.2
Uruzabibu rwiza rwatewe ku misozi ya Palesitina n’Umuhinzi wo mu ijuru rwasuzuguwe n’Abisirayeli kandi amaherezo baza kujugunywa hanze y’inkike zarwo. Bararukandagiye bararuribata maze bizera ko barurimbuye by’iteka ryose. Nyiri uruzabibu yarukuyeho maze ntibongera kurubona. Nyiri uruzabibu yongeye kurutera, ariko noneho arutera mu rundi ruhande rw’inkike aho ububiko bw’inzabibu butashoboraga kugaragara. Amashami anagana hejuru y’inkike, kandi andi mashami ashobora guterwaho, ariko igishyitsi ubwacyo cyashyizwe aho abantu batashobora kugera cyangwa ngo bacyangize. AnA 13.3
Ubutumwa butanga inama kandi bucyaha bwatanzwe bunyujijwe ku bahanuzi bashyize ahagaragara umugambi uhoraho Imana ifitiye inyokomuntu, bufite agaciro kihariye ku bagize itorero ry’Imana ku isi muri iki gihe kuko ari bo barinzi b’uruzabibu rwayo. Urukundo Imana ikunda abantu n’umugambi ibafitiye w’agakiza kabo byahishuwe neza mu nyigisho z’abahanuzi. Igitekerezo cyo guhamagarwa kw’Abisirayeli, kunesha kwabo ndetse no gutsindwa, gukomorerwa kwabo bakongera guhabwa ubuntu bw’Imana, uko banze Nyir’uruzabibu, ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi w’ibihe byose bikozwe n’abasigaye bakiranuka bagomba gusohorezwa amasezerano yose yatanzwe; ibi ni byo byabaye insanganyamatsiko intumwa z’Imana zabwiraga itorero ryayo mu myaka amagana menshi yashize. No muri iki gihe cyacu, ubutumwa Imana igeza ku itorero ryayo (ku bacunga uuzabibu rwayo nk’abahinzi bakiranuka), ntabwo butandukanye n’ubwavugiwe mu bahanuzi ba kera: AnA 14.1
“Nimuririmbire uruzabibu rwa vino. Jyewe Uwiteka ni jye ururinda nzajya ndwuhira ibihe byose, nzarurinda ku manywa na nijoro, ngo hatagira urwangiza.” Yesaya 27:2, 3. AnA 14.2
Mucyo Isirayeli yiringire Imana. Ubu Umutware nyir’uruzabibu ari gukoranyiriza hamwe imbuto z’agaciro kenshi azikuye mu bantu b’amahanga yose n’amoko yose amaze igihe kirekire ategereje. Vuba bidatinze azaza mu be; kandi kuri uwo munsi w’ibyishimo, amaherezo umugambi uhoraho w’Imana ku nzu ya Isirayeli uzasohora. “Iminsi izaza Yakobo azashinga imizi, Isirayeli azapfundika arabye ururabyo; kandi bazakwiza isi yose imbuto.” Yesaya 27:6. AnA 14.3