ABAHANUZI N’ABAMI
IGICE CYA 44 — DANIYELI MU RWOBO RW’INTARE 21
Igihe Dariyusi w’Umumedi yimaga ingoma yari isanzwe ifitwe n’abami b’Abanyababuloni, yabanje kuvugurura imiterere y’ubutegetsi. “Bukeye Dariyo ashaka kugabanya igihugumo intara ijana na makumyabiri, ngo azigabire abatware b’intebe bakwire igihugu cyose. Kandi abaha n’abatware bakuru batatu, umwe muri bo yari Daniyeli, kugira ngo abo batware b’intebe bajye babashyikiriza iby’umwami, ngo umwami adapfirwa ubusa. Ariko Daniyeli aratona cyane kuruta abandi batware bakomeye n’abandi b’intebe, kuko umwuka mwiza cyane yari ari muri we. Ndetse umwami yibwiraga kumwegurira igihugu cyose.” AnA 500.1
Icyubahiro Daniyeli yahawe cyabyukije ishyari ry’abatware bo muri ibwo bwami maze bashaka impamvu yose yatsindisha Daniyeli. Nyamara bamibuzeho impamvu n’imwe, “kuko yari umwiringirwa ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro.” AnA 500.2
Imyitwarire izira amakemwa ya Daniyeli yakomeje gukaza ishyari ry’abanzi be. Byabaye ngombwa ko bahamya bati: “Nta mpamvu tubona kuri Daniyeli keretse nituyibona mu magambo y’amategeko y’Imana ye.” AnA 501.1
Nuko abatware bakomeye n’ib’intebe bajya inamamaze bacura umugambi biringiraga ko uzabashoboza guhitana uwo muhanuzi. Biyemeje gusaba umwami gusinya iteka bagombaga gutegura ryasabaga umuntu uwo ari we wese mu bwami bwe kutagira icyo asaba Imana cyangwa undi muntu atari umwami Dariyusi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu. Kurenga kuri iri tegeko byagombaga guhanisha uwaryishe kujugunywa mu rwobo rw’intare. AnA 501.2
Nk’uko babiteguye, abo batware bategura iryo tekamaze barishyira umwami Dariyo ngo arishyireho umukono cyangwa ikimenyetso cye. Mu rwego rwo kubyutsa ubwibone bwe, bamwemeje ko ishyirwa mu bikorwa ry’iri teka bizamwongerera bikomeye icyubahiro n’ubutware. Kubwo kutamenya umugambi uhishwe w’ibikomangoma, umwami ntiyasobanukiwe ubunyamaswa bwabo nk’uko bwagaragaraga muri iryo teka, maze yemera amagambo yabo yo kumushyeshya, ashyira umukono we (ikimenyetso cye) kuri iryo teka. AnA 501.3
Abanzi ba Daniyeli bavuye imbere y’umwami Dariyo bishimye cyane kubera umutego bari bateze umugaragu w’Uwiteka. Ubugambanyi bumeze butyo bari bakoze, Satani yari yabugizemo uruhare rukomeye. Umuhanuzi Daniyeli yari umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru mu bwami bityo abamarayika babi batinye ko ububasha bwe buzaca intege ubutware bafite ku batware bo muri ubwo bwami. Abo bakozi ba Satani nibo bari bateye abatware kugira igomwa n’ishyari. Abakozi ba Satani kandi ni bo bari bacurishije umugambi wo kurimbura Daniyeli; kandi abatware kubwo kwitanga bakaba ibikoresho by’ikibi, bashyize uwo mugambi mu bikorwa. AnA 501.4
Kugira ngo bagere ku ntego y’umugambi wabo, abanzi b’uyu muhanuzi bishingikirije ku kuntu Daniyeli yumvira amahame adakebakeba. Kandi ntibibeshye ku buryo babonaga imico ye. Daniyeli yahise abona umugambi mubisha muri uko gutegura iryo teka, ariko ntiyigeze ahindura imikorere ye hato. Kuki se noneho yari kureka gusenga kandi ari cyo gihe yari abikeneye cyane? Yari guhara ubuzima ubwabwo aho kugira ngo atakaze ibyiringiro by’uko Imana ari Yo aboneraho ubufasha. Yakoraga inshingano z’umutware mukuru atuje; kandi isaha yo gusenga yajyaga mu cyumba cye agakingura amadirishya yerekeye i Yerusalemu nk’uko yari asanzwe abigenza maze agasenga Imana yo mu ijuru. Ntabwo yagerageje guhisha igikorwa cye. Nubwo yari azi neza ingaruka zo kuba indahemuka ku Mana kwe, umutima we ntiwigeze udohoka. Imbere y’abacuraga umugambi mubisha wo kumurimbura ntiyari kwemera ko bigaragara umubano we n’Ijuru uri mu kaga. Mu bintu byose umwami yari afitemo uburenganzira bwo gutegeka, Daniyeli yarumviraga; ariko yaba umwami cyangwa iteka yaciye nta cyashoboraga kumuteshura ku kuba indahemuka ku Mwami w’abami. AnA 502.1
Uko ni ko umuhanuzi Daniyeli yavuze ashize amanga ariko atuje kandi yicishije bugufi ko nta butware bwo ku isi bufite uburenganzira bwo kwitambika hagati y’umuntu n’Imana. Nubwo yari akikijwe n’abasenga ibigirwamana, yari umuhamya umudahemuka w’uku kuri. Uko yayobokaga ibitunganye ashiritse ubwoba kwari umucyo urabagiranira mu mwijima w’icuraburindi mu by’imico mbonera warangwaga muri urwo rugo rw’abapagani. Kuri iyi si ya none Daniyeli ni urugero rwiza rwerekana ubudahemuka no gushirika ubwoba bya Gikristo. AnA 502.2
Abatware bamaze umunsi wose bitegereza Daniyeli. Bamubonye inshuro eshatu ajya mu cyumba cye, kandi bamwumva gatatu arangurira ijwi rye asenga Imana. Mu gitondo cyakurikiyeho bajyanye ikirego cyabo imbere y’umwami. Daniyeli umutware we wari wubashywe cyane kandi wiringirwaga, yari yasuzuguye iteka umwami yaciye. Bibukije umwami bati: “Mbese harya, Nyagasani ntiwashyizeho ukuboko ku rwandiko rw’iteka waciye ngo mu minsi mirongo itatu umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye, Nyagasani, ngo azajugunywe mu rwobo rw’intare?” AnA 503.1
Umwami yarasubije ati: “Narabitegetse koko, nkurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi atavuguruzewa.” AnA 503.2
Bafite ishema n’isheja ryinshi noneho babwiye Dariyo iby’imyitwarire y’umujyanama we yiringira cyane. Bateye hejuru bati: “Ariko Daniyeli we wo mu banyagano b’Abayuda ntakwitayeho, Nyagasani, cyangwa iteka washyizeho ukuboko, ahubwo ajya asenga gatatu ku munsi.” AnA 503.3
Igihe umwami yumvaga ayo magambo, yahise abona umutego bari bateze umugaragu we ukiranuka. Yabonye ko Atari ishyaka ry’uko umwami agira ikuzo n’icyubahiro, ko ahubwo ishyari bari bafitiye Daniyeli ari ryo ryabaye intandaro yo gutekereza rya teka ry’umwami. Umwami yarirakariye cyane kubera uruhare yari yagize mu kibi cyari cyakozwe, maze “ashyira umwete cyane kuri Daniyeli kugira ngo amukize, burinda bwira.” Abo batware barogoya umwete umwami yari afite maze bateranira umwami baramubwira bati: “Nyagasani, umenye ko ari itegeko ry’Abamedi n’Abaperese ngo nta tegeko cyangwa iteka ryahamijwe n’umwami rivuguruzwa.” Nubwo iryo teka ryari ryaciwe huti huti, ntiryahindukaga kandi ryagombaga gushyirwa mu bikorwa. AnA 503.4
“Nuko umwami arategeka, bajya kuzana Daniyeli bamujugunya mu rwobo rw’intare. Ariko umwami yari yamubwiye ati “Imana yawe ukorera iteka iragukiza.” Maze bazana igitare bagikinga ku munwa w’urwobo. Umwami ubwe “ahomaho ikimenyetso cye bwite n’icy’abatware be, kugira ngo ibyo ategetse kuri Daniyeli bidahindurwa. Nuko umwami asubira mu nzu ye akesha ijoro yiraje ubusa, ntibamuzanira ibyo kumucurangira, ntiyarushya agoheka.” AnA 504.1
Imana ntiyabujije abanzi ba Daniyeli kumujugunya mu rwobo rw’intare; yemeye ko abamarayika babi ndetse n’abantu b’abanyabyaha batyo basohoza umugambi wabo; ariko ibyo yabyemereye kugira ngo itume kurokorwa k’umugaragu wayo kurushaho kugaragara kandi no gutsindwa kw’abanzi b’ukuri nogukiranuka kurusheho guhama. Umuhimbyi wa Zaburi yarahamije ati: “Ni ukuri umujinya w’abantu uzagushimisha” (Zaburi 76:10). Satani yagombaga gutsindwa binyuze mu butwari bw’uyu muntu umwe wahisemo gukurikiza ibitunganye aho gukurikiza amategeko y’abantu, kandi izina ry’Imana ryagombaga gukuzwa kandi rikubahwa. AnA 504.2
Mu gitondo cya kare kare cy’umunsi wakurikiyeho, umwami Dariyo yihutiye kujya ku rwobo rw’intare maze “ageze hafi yarwo . . . atera hejuru n’ijwi ry’umubabaro, abaza Daniyeli ati: ‘Yewe Daniyeli mugaragu w’Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare?’” AnA 504.3
Ijwi ry’umuhanuzi Daniyeli ryarasubije riti: “Nyagasani uhoraho, Imana yanjye yohereje marayika wayo, abumba iminwa y’intare; ntacyo zantwaye, kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi na we, Nyagasani, nta cyo nagucumuyeho. AnA 505.1
“Umwami aherako anezerwa cyane, ategeka ko bakura Daniyeli mu rwobo. Nuko bamukuramo, basanga ntacyo yabaye, kuko yari yiringiye Imana ye. AnA 505.2
“Maze umwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo bareze Daniyeli; babazanana n’abagore babo n’abana babo, babajugunya muriurwo rwobo rw’intare; zibasamira mu kirere, zibamenagurana n’amagufwa yabo, batararushya bagera mu rwobo hasi.” AnA 505.3
Nuko itangazo ryongera gutangwa n’umwami w’umupagani, rihesha ikuzo Imana ya Daniyeli rivuga ko ari yo Mana nyakuri. “Umwami Dariyo aherako yandikira abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe, batuye mu si yose, ati: ‘Amahoro agwire muri mwe! Nshyizeho itegeko ngo abantu bo mu butware bwose bwo mu gihugu cyanjye bajye bubaha Imana ya Daniyeli, bahindire imishyitsi imbere yayo, kuko ari yo Mana nzima, ihoraho iteka ryose; ubwami bwayo ntibuzarimburwa, kandi ubutegetsi bwayo buzageza ku mperuka. Ni yo irokora igakiza, ikora ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru no mu isi, kandi ni yo yakijije Daniyeli inzara z’intare.’” AnA 505.4
Duhereye ku gitekerezo cyo kurokorwa kwa Daniyeli, twakwiga ko mu bihe by’ibigeragezo n’amakuba abana b’Imana bakwiriye kuba nk’uko bari basanzwe igihe ibyo baro biteze byarabagiranaga umucyo w’ibyiringiro kandi n’ahabakikije huzuye ibyo bashobora kwifuza byose. Daniyeli mu rwobo rw’intare ni wa Daniyeli wahagaze imbere y’umwami ari umutware mukuru w’abatware b’igihugu kandi ari n’umuhanuzi w’Isumbabyose. Mu gihe cyo kugeragezwa kwe gukomeye cyane, umuntu ufite umutima ushikamye ku Mana azakomeza kuba nk’uko yari ari mu gihe cyo kugubwa neza, igihe umucyo no gukundwa n’Imana n’abantu bimumurikaho. Ukwizera kugera ku bitagaragara, kandi kugasingira ukuri guhoraho. AnA 506.1
Ijuru riri hafi cyane y’abababazwa bazira gukiranuka. Kristo ahuza inyungu ze n’iz’abe b’indahemuka; ababarana n’abera be, kandi umuntu wese ukoze ku bo yitoranyirije ni we aba akozeho. Imbaraga iri hafi kugira ngo irokore umuntu kwangizwa ku mubiri iri no hafi kugira ngo imukize ikibi gikomeye, itume gukomera ku bunyangamugayo mu bibaho byose no gutsinda kubw’ubuntu bw’Imana bishobokera umugaragu w’Imana. AnA 506.2
Imibereho ya Daniyeli nk’umutegetsi mu bwami bwa Babuloni n’ubw’Abamedi n’Abaperesi ihishura ukuri ko umuntu ukorera inzego za Leta (cyangwa umunyapolitike) atari ngombwa ko aba umuntu utekereza cyangwa ugena ingamba za politike gusa, ahubwo ko ashobora kuba umuntu uyoborwa n’Imana ku ntambwe yose atera. Daniyeli wabaye minisitiri w’intebe w’ubwami bwari bukomeye kurusha ubundi ku isi, yari n’umuhanuzi w’Imana, yakiraga umucyo uturuka mu ijuru. Ibyanditswe byahishuwe bisobanura uwo muntu wagiraga ibyo ararikira nkatwe bikavuga ko yari inziramakemwa. Igihe ibyo yakoraga byasuzumanwaga ubushishozi n’abanzi be, basanze nta nenge n’imwe ibirangwamo. Yari icyitegererezo cy’uko umukozi wese yahinduka igihe umutima we wahindutse kandi wejejwe, ndetse n’igihe impamvu zimutera gukora zitunganye mu maso y’Imana. AnA 506.3
Gukurikiza ibyo Ijuru risaba udakebakeba bizana imigisha yo kuri iyi si ndetse n’imigisha y’iby’umwuka. Nubwo Daniyeli yari akiri umusore, kudahuzagurika mu kubaha Imana kwe, kutadohoka ku kwitegeka kwe binyuze mu bupfura bwe butangaje n’ubunyangamugayo bwe byatumye atona kandi akundwa n’umutware wari umushinzwe. (Daniyeli 1:9). Iyo mico kandi ni yo yaranze ubuzima bwe bwakurikiyeho. Yazamutse mu ntera mu buryo bwihuse aba minisitiri w’intebe w’ubwami bwa Babuloni. Mu gihe cy’ingoma z’abami bagiye basimburana, mu guhanguka kw’ishyanga ndetse no mu kwima k’ubundi bwami bwategekaga isi yose, ubwenge bwa Daniyeli, gukorera igihugu kwe neza, urugwiro rwe, ubugwaneza nyakuri bw’umutima, kuba indahemuka ku mahame no gukorana ubushishozi byari bitunganye rwose ku buryo byabaye ngombwa ko n’abanzi be bahamya ko “bamuburaho impamvu cyangwa igicumuro; kuko yari umwiringirwa, ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro.” AnA 507.1
Daniyeli yubashywe n’abantu bamuha inshingano zo kuyobora mu gihugu kandi bamushinga n’amabanga y’ubwami, kandi yubahishijwe n’Imana nk’uyihagarariye, ndetse yahishuriwe byinshi by’amayobera bijyane n’igihe kizaza. Ubuhanuzi bwe butangaje nk’uko bwanditswe mu cya 7 kugeza mu cya 12 by’igitabo cye ntibwmviswe mu buryo bwuzuye n’umuhanuzi Daniyeli ubwe; ahubwo mbere y’uko imihati yo mu buzima bwe irangira, yahawe ibyiringiro by’umugisha ko “ku iherezo ry’ibihe” —(mu gihe gisoza amateka y’isi)- azongera kwemererwa guhagarara mu mugabane we. Ntabwo yahawe gusobanukirwa ibintu byose Imana yari yarahishuye bijyanye n’umugambi wayo. Ku byerekeye ubuhanuzi yanditse yahawe amabwiriza ngo: “Bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso.” Ibyo byagombaga gufatanishwa ikimenyetso “kugeza igihe cy’imperuka.” Umumarayika yongeye kubwira intumwa y’Uwiteka ikiranuka ati: “Nuko igendere utegereze imperuka; kuko uzaruhuka, kandi uzahagarara mu mugabane wawe, iyo minsi nishira.” Daniyeli 12:4, 9, 13. AnA 507.2
Igihe twegereza iherezo ry’amateka y’iyi si, ubuhanuzi bwanditswe na Daniyeli budusaba kuba maso mu buryo budasanzwe kuko buhuje n’igihe turimo. Ibyo Daniyeli yahanuye byahuzwa n’inyigisho zo mu gitabo giheruka cy’Isezerano Rishya. Satani yateye abantu benshi kwizera ko imigabane imwe y’ubuhanuzi bwa Daniyeli na Yohana umuhishuzi idashobora kumvikana. Nyamara isezerano rirasobanutse ko umugisha udasanzwe uzaherekeza kwiga ubwo buhanuzi. Amagambo ngo: “Abanyabwenge bazayamenya” (umurongo wa 10) yavuzwe ku byo Daniyeli yeretswe byagombaga gukurwaho ikimenyetso mu minsi ya nyuma; naho ku byahishuwe Kristo yahaye umugaragu we Yohana kugira ngo biyobore ubwoko bw’Imana mu myaka amagana menshi, hatanzwe isezerano ngo: “Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo. . . ” Ibyahishuwe 1:3. AnA 508.1
Ku guhangwa no guhanguka kw’amahanga nk’uko kwagaragajwe neza mu gitabo cya Daniyeli n’icy’Ibyahishuwe, dukeneye kumenya uburyo icyubahiro cy’isi n’ibigaragara inyuma nta gaciro bifite. Mbega uburyo Babuloni n’imbaraga zayo n’ubwiza bwayo isi turimo muri iki gihe itigeze ibona yahangutse burundu! (Abantu bo muri icyo gihe babonaga imbaraga n’ubwiza bya Babuloni bihamye rwose bizahoraho.) Yashizeho “nk’uburabyo bw’ibyatsi.” Yakobo 1:10. Ni nako ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi, ubwami bw’Abagiriki n’ubwa Roma byahangutse. Uko ni nako ubwami bwose butubakiye ku Mana ngo ibubere umusingi buhanguka. Ubwami bwomatanye n’umugambi wayo bwonyine kandi bugaragaza imico yayo, ni bwo bushobora kurama. Amategeko y’Imana ni yo yonyine ahamye isi yacu izi. AnA 508.2
Kwigana ubushishozi ugusohora k’umugambi w’Imana mu mateka yaranze amahanga ndetse no mu ihishurwa ry’ibigiye kuzabaho, kuzadufasha guha ibyo twabonye n’ibyo tutabonye agaciro kabyo nyakuri, ndetse no kumenya intego nyakuri y’ubuzima. Muri kwigereza ibintu bihabo mu gihe mu cyerekezo cy’iteka ryose, dushobora kubaho turangwa n’iby’ukuri, bitunganye kandi biramba nk’uko Daniyeli na bagenzi be babayeho. Bityo kubwo kwiga amahame y’ingoma y’Umwami n’Umukiza wacu, (ya ngoma ihiriwe izahoraho iteka), dushobora kuba twiteguye tukazinjirana nawe muri iyo ngoma ubwo azaza. AnA 509.1