ABAHANUZI N’ABAMI

50/68

IGICE CYA 42 — GUKOMERA NYAKURI 19

Nubwo yari yarakujijwe akagera ku gasongero k’icyubahiro cy’isi, ndetse n’Uwiteka akaba yari amuzi ko ari “umwami w’abami” (Ezekiyeli 26:7), incuro nyinshi Nebukadinezari yari yaragiye azirikana ko ikuzo ry’ubwami bwe n’ubwiza buhebuje bw’ingoma ye bituruka ku buntu bw’Uwiteka. Uko ni ko byagenze nyuma y’igishushanyo kinini yarose. Intekerezo ze zari zarakozweho mu buryo bwimbitse n’izi nzozi ndetse no gutekereza ko Ubwami bwa Babuloni, nubwo bwari bukwiriye isi yose, amaherezo bwari kuzahanguka maze ubundi bwami bukabuzimbura, kugeza ubwo amaherezo ubutegetsi bwose bwo ku isi buzasimburwa n’ubwami buzimikwa n’Imana yo mu ijuru, Yo izahanga ubwami butazigera buhanguka. AnA 475.1

Uburyo bukomeye Nebukadinezari yasobanukiwe umugambi Imana ifitiye amahanga bwaje kwibagirana nyuma y’aho mu byo yanyuragamo; nyamara igihe umutima we w’ubwibone wacishirizwaga bugufi imbere y’imbaga y’abantu mu kibaya cya Dura, yari yarongeye kuzirikana ko ubwami bw’Imana ari “bwo bwami butazashira, kandi ingoma yayo ihoraho, uko ibihe bihaye ibindi.” Nubwo Nebukadinezari yavukiye mu basenga ibigirwamana kandi na we akabitozwa, ndetse akaba yari umwami w’ishyanga risenga ibigirwamana, yari afite umutima mwiza yavukanye w’ubutabera n’ukuri, kandi Imana yashoboraga kumukoresha nk’uburyo bwo guhana ibyigomeke ndetse no gusohoza umugambi wayo. Nyuma y’imyaka myinshi yo kwihangana, Nebukadineza yahawe gutsinda “inzaduka z’abanyamahanga bateye ubwoba” (Ezekiyeli 28:7), atsinda Tiro; Egiputa na yo itsindwa n’ingabo ze zikomeye; kandi uko yagendaga atsinda ibihugu abyomeka ku bwami bwa Babuloni, ni ko yagendaga yongera kumenyekana kwe nk’umwami uruta abandi muri icyo gihe. AnA 475.2

Ntabwo bitangaje kubona uriya mwami (wari warageze ku byo yifuzaga, wari ufite inyota kandi wari ufite umutima wuzuwe ubwibone), yaragiye mu gishuko cyo guteshuka inzira yo kwicisha bugufi kandi ari yo yonyine igeza ku gukomera nyakuri. Igihe yabaga atari mu ntambara zo kwigarurira ibihugu yatekerezaga cyane ku gukomeza no kurimbisha umurwa mukuru we kugeza ubwo amaherezo umurwa wa Babuloni waje guhinduka ikuzo ry’ubwami bwe, “umurwa w’izahabu,” “ikuzo ry’isi yose.” Ubwuzu bwe nk’umwubatsi ndetse n’uko yari yarageze ku byo yifuzaga mu buryo bukomeye atuma Babuloni ihinduka kimwe mu bitangarirwa byo ku isi, ibyo byahaye urwaho ubwibone bwe kugeza ubwo yari mu kaga gakomeye ko kwangiriza ibyari bimuzwiho nk’umwami w’umunyabwenge Imana yari gukomeza gukoresha nk’igikoresho cyo gusohoza umugambi wayo. AnA 476.1

Mu mbabazi zayo Imana yahaye umwami Nebukadinezari izindi nzozi kugira ngo imiburire iby’akaga yarimo ndetse n’umutego yari yaratezwe ngo uzamurimbure. Mu nzozi za nijoro, Nebukadinezari yabonye igiti kinini cyane cyakuze cyane mu isi maze ubushorishori bwacyo bugakora ku ijuru kandi amashami yacyo akagera ku mpera z’isi. Amashyo n’imikumbi byo mu misozi byazaga byazaga gushakira amahumbezi munsi y’igicucu cyacyo, kandi inyoni zo mu kirere zubakaga ibyari byazo mu mashami yacyo. “Ibibabi byacyo byari byiza, cyari guhunze imbuto nyinshi, kandi muri cyo harimo ibyokurya bihaza abantu bose . . . kandi ibyari bifite umubiri byose byatungwaga nacyo.” AnA 477.1

Ubwo umwami Nebukadinezari yitegerezaga icyo giti cy’inganzamarumbu, yabonye “Uwera wagizwe Umurinzi” wegereye icyo giti maze avuga n’ijwi rirenga ati: “Tsinda icyo giti ugikokoreho amashami, ugihungureho ibibabi, unyanyagize imbuto zacyo, kugira ngo inyamaswa zikive munsi kandi n’ibisiga bive mu mashami yacyo. Ariko igishyitsi n’imizi byacyo ubihambirize ibyuma n’imiringa, ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugira ngo kijye gitondwaho n’ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n’inyamaswa ubwatsi bwo ku gasozi. Maze umutima wacyo we kugumya kuba nk’uw’umuntu, ahubwo gihabwe umutima nk’uw’inyamaswa, kimere gityo ibihe birindwi. Iki gihano cyategetswe n’abarinzi gihamywa n’ijambo ry’abera, kugira ngo abakiriho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibugabira uwo ishaka ikimikamo uworoheje nyuma ya bose.” Daniyeli 4:11-14. AnA 477.2

Umwami ahagaritswe umutima cyane n’izo nzozi zamuhanuriraga ibyago nk’uko byagaragaraga, yazirotoreye “abapfumu n’abakonikoni n’Abakaludaya n’abashitsi;” ariko nubwo izo nzozi zumvikanaga rwose, nta n’umwe mu banyabwenge washoboye kuzisobanura. AnA 477.3

Muri iki gihugu cyasengaga ibigirwamana hagombaga kongera gutangwa ubuhamya bwerekana ko abakunda Imana kandi bakayubaha bonyine ari bo bashobora gusobanukirwa ubwiru bw’ubwami bw’ijuru. Umwami mu guhagarika umutima kwe yatumye ku mugaragu we Daniyeli, umugabo wubahwaga kubera ubupfura bwe no kudahuzagurika ndetse n’ubwenge bwe butagereranywa. AnA 478.1

Igihe Daniyeli yitabaga ihamagara ry’umwami maze akamuhagarara imbere, Nebukadinezari yaravuze ati: “Yewe Beluteshazari mutware w’abakonikoni, nzi ko umwuka w’imana zera aba muri wowe, kandi ko nta bihishwe unanirwa guhishura, cyo mbwira ibyo neretswe mu nzozi narose kandi n’uko bisobanurwa” Nyuma yo kumurondorera izo nzozi, Nebukadinezari yaravuze ati: “Nuko Beluteshazari, cyo zinsobanurire ubwo abanyabwenge bose bo mu gihugu cyanjye badashoboye kuzinsobanurira, ariko wowe urabibasha kuko umwuka w’imana zera ukurimo.” AnA 478.2

Kuri Daniyeli ubusobanuro bw’izo nzizi bwarumvikanaga, kandi ubusobanuro bwazo bwamuteye ubwoba: “Nuko Daniyeli wahimbwe Beluteshazari amara akanya yumiwe, ahagarikwa umutima n’ibyo atekereje.” Umwami abonye gushidikanya no guhagarika umutima kwa Daniyeli ni ko kugaragaza impuhwe afitiye umugaragu we. Yaravuze ati: “Yewe Beluteshazari, izo nzozi no gusobanurwa kwazo bye kuguhagarika umutima.” AnA 478.3

Daniyeli yarasubije ati: “Nyagasani, izo nzozi zirakaba ku banzi bawe, kandi gusobanurwa kwazo kurakaba ku babisha bawe.” Umuhanuzi Daniyeli yabonye ko Imana yamuhaye inshingano ikomeye yo guhishurira Nebukadinezari igihano cyari kigiye kumugeraho bitewe n’ubwibone bwe no kwikuza kwe. Daniyeli yagombaga gusobanura inzozi mu rurimi umwami yashoboraga kumva; kandi nubwo ubusobanuro bwazo buteye ubwoba bwari bwamuteye gushidikanya agaceceka yumiwe, yagombaga kuvuga ukuri atitaye ku ngaruka izo ari zo zose zari kumugeraho. AnA 479.1

Nuko Daniyeli amenyesha umwami iteka ry’Ishoborabyose agira ati: “Nuko icyo giti wabonye gikura kigakomera, ubushorishori bwacyo bukagera ku ijuru, kikitegera abo ku mpera y’isi yose, kandi ibibabi byacyo byari byiza kikaba cyari gihunze imbuto nyinshi, muri cyo hakaba harimo ibyokurya bihaza abantu bose, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikaba munsi yacyo, ibisiga byo mu kirere bikaba mu mashami yacyo, icyo giti ni wowe, nyagasani. Warakuze urakomera. Gukomera kwawe kurakura kugera ku ijuru, n’ubutware bwawe bugera ku mpera y’isi. AnA 479.2

“Kandi nk’uko umwami yabonye uwera wagizwe umurinzi amanuka ava mu ijuru, akavuga ngo ‘Tsinda icyo giti ukimareho, ariko igishyitsi n’imizi byacyo ubihambirize icyuma n’umuringa ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugira ngo kijye gitondwaho n’ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n’inyamaswa zo mu ishyamba kugeza aho ibihe birindwi bizashirira.’ “Nuko nguku gusobanurwa kwabyo, nyagasani: umenyeko ari itegeko ry’Isumbabyose rigeze ku mwami databuja ngo: Uzirukanwa mu bantu ubane n’inyamaswa zo mu ishyamba, uzarisha nk’inka, uzatondwaho n’ikime kiva mu ijuru uzamare ibihe birindwi umeze utyo, kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, ikabugabira uwo ishaka wese. Kandi nk’uko bategetse ko igishyitsi n’imizi by’icyo giti bigumaho, ni ko ubwami bwawe buzakomeza kuba ubwawe, umaze kumenya ko ijuru ari ryo ritegeka.” AnA 479.3

Daniyeli amaze gusobanura inzozi nk’uko ziri, yasabye uwo mwami w’umwibone kwihana no guhindukirira Imana, amubwira ko akwiriye guhagarika ako kaga ntikamubeho akoresheje gukora ibitunganye. Daniyeli yinginze umwami ati: “Ni cyo gituma ngusaba, nyagasani, ngo wemere inama nkugira: Kuzaho ibyaha byawe gukiranuka kandi ibicumuro byawe ubikuzeho kugirira abakene impuhwe, ahari aho uzungukirwa amahoro.” AnA 480.1

Umuburo n’inama umuhanuzi yatanze byamaze igihe gito byakoze ku mutima wa Nebukadinezari; ariko bidatinze umutima utarahinduwe n’ubuntu bw’Imana uhita urekura uko Mwuka Wera yari yawukozeho. Kwikuza no kurarikira byari bitararandurwa mu mutima w’umwami, maze nyuma y’aho za ngeso zongera zongera kugaragara. Atitaye ku mabwiriza yari yahawe n’umutima mwiza ndetse n’imiburo y’ibyari byaramubayeho mu gihe cyashize, Nebukadinezari yongeye kwemera ubwe kuyoborwa n’umwuka wo kugirira ishyari ubwami bwagombaga gukurikiraho. Ubutegetsi bwari busanzwe burangwa n’ubutabera n’impuhwe ku rwego rukomeye, bwaje guhinduka ubutegetsi bukandamiza. Yinangiye umutima maze impano Imana yamuhaye azikoresha yihesha ikuzo kandi yishyira hejuru y’Imana yari yaramuhaye ubuzima n’ububasha. AnA 480.2

Hashize amezi menshi urubanza rw’Imana rutegereje gusohora. Ariko aho kugira ngo uko kwihanga kw’Imana kumutere kwihana, umwami yahaye intebe ubwibone bwe kugeza ubwo atakomeje kwizera ubusobanuro bwa za nzozi, maze ubwoba yari yaragize abuhindura urw’amenyo. AnA 480.3

Ubwo hari hashize umwaka amaze guhabwa umuburo, Nebukadinezari yagendagendaga mu ngoro ye kandi atekerezanya ubwibone iby’imbaraga ze nk’umwami ndetse n’ibyo yagezeho nk’umwubatsi ni ko kuvuga ati: “Ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z’amaboko yanjye ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro.” AnA 481.1

Igihe umwami yari agisohora ayo magambo y’ubwibone mu kanwake, ijwi ryavugiye mu ijuru ko igihe Imana yashyizeho cy’urubanza rwe cyageze. Yagiye kumva yumva iteka Uwiteka amuciriye ati: “Yewe Mwami Nebukadinezari, ni wowe ubwirwa. Ubwami bwawe ubukuwemo, bazakwirukana bagukure mu bantu, ubane n’inyamaswa zo mu ishyamba kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishaka.” AnA 481.2

Mu kanya gato, ubwenge Imana yari yaramuhaye bumuvamo; gushyira mu gaciro umwami yatekerezanyaga, ubwenge yiratanaga ubwe bumukurwamo, maze wa wundi wahoze ari umwami ahinduka umusazi (maniac). Ukuboko ntikwari kugishoboye gufata inkoni y’ubwami. Ubutumwa bw’imbuzi bwari bwarirengagijwe; noneho yakuwe ku butware Umuremyi we yari yaramuhaye maze yirukanwa mu bantu. Nebukadinezari “akajya arisha nk’inka, umubiri we utondwaho n’ikime kiva mu ijuru kugeza aho umusatsi we wabereye urushoke nk’amoya y’ikizu, inzara ze zihinduka nk’iz’ibisiga.” Nebukadinezari yamaze imyaka irindwi atangarirwa n’abagaragu be bose; yamaze imyaka irindwi yaracishirijwe bugufi imbere y’abatuye isi bose. Nuko yongera kugarura ubwenge, nuko yubura amaso yicishije bugufi areba ku Mana yo mu ijuru, maze abona ko ukuboko kw’Imana ari ko kwamuhannye. Yeruriye mu ruhame maze yatura icyaha kandi ahamya imbabazi zikomeye z’Imana zigaragaye muri uko gukomorerwa kwe. Yaravuze ati: “Hanyuma y’iyo minsi jyewe Nebukadinezari nuburira amaso yanjye mu ijuru, ngarura akenge mperako nshima Isumbabyose, ndayambaza nubaha Ihoraho iteka ryose, kuko ubwami bwayo ari bwo bwami butazashira, kandi ingoma yayo izahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Ariko abo mu isi yose ni nk’ubusa imbere yayo, ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati “Uragira ibiki? AnA 481.3

“Icyo gihe nsubizwamo ubwenge, ubwiza burabagirana nahoranye bungarukamo, butuma ubwami bwanjye bugira icyubahiro. Maze abajyanama banjye n’abatware banjye baza kunshaka, mperako nkomezwa mu bwami bwanjye ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi.” AnA 482.1

Wa mwami wigeze kuba umwibone yari yarahindutse umwana w’Imana wicisha bugufi; uwari umwami w’umunyagitugu akandamiza abandi yari yarahindutse umwami w’umunyabwenge kandi w’umunyampuhwe. Uwari yarasuzuguye kandi agahinyura Imana yo mu ijuru noneho yemeye ububasha bw’Imana Isumbabyose kandi ashishikarira gukangurira abantu kubaha Uwiteka no guharanira umunezero w’abo yayoboraga. Kubwo gucyahwa n’Umwami w’abami n’Umutware utwara abatware, amaherezo Nebukadinezari yari yarize icyigisho abami n’abategetsi bose bakaneye kwiga: Icyo cyigisho ni uko gukomera nyakuri ari ukugira imico myiza nyakuri y’ubupfura n’ubugwaneza. Nebukadineza yazirikanye ko Uwiteka ari we Mana ihoraho avuga ati: “None jyewe Nebukadinezari ndashimisha Umwami wo mu ijuru, ndamusingiza, ndamwubaha kuko imirimo ye yose ari iy’ukuri kandi inzira ze ari izigororotse, ariko abibone abasha kubacisha bugufi.” AnA 482.2

Umugambi Imana yari ifite w’uko ubwami bukomeye kurusha ubundi bwose ku isi bwagaragaza ikuzo ryayo noneho warasohoye. Uku kwaturira mu ruhame aho Nebukadinezari yahamije imbabazi z’Imana, kugira neza kwayo n’ubutware bwayo, ni ko kwabaye igikorwa giheruka yakoze mu buzima bwe cyanditswe mu mateka yera. AnA 483.1