ABAHANUZI N’ABAMI
IGICE CYA 38 — UMUCYO MU MWIJIMA
Iyo hatabaho gukomezwa kwabonekaga mu magambo y’ubuhanuzi yavugwaga n’intumwa z’Imana, imyaka yijimye yo kurimbuka n’urupfu yaranze iherezo ry’ubwami bw’Ubuyuda iba yarazanye kwiheba mu mitima yari ifite ubwuzu cyane. Binyijijwe kuri Yeremiya wari muri Yerusalemu, kuri Daniyeli wari ibwami i Babuloni ndetse no kuri Ezekiyeli wari ku nkombe z’uruzi Shebari, Uwiteka mu mbabazi ze yagaragaje neza umugambi we uzahoraho kandi atanga ibyiringiro by’uko afite ubushake bwo gusohoreza ubwoko bwe yatoranyije amasezerano ari mu byanditswe na Mose. Ibyo Uwiteka yari yaravuze yari kubikorera abari kumubaho indahemuka, yari kubisohoza nta kabuza. “Ijambo ry’Imana [ni] rizima [kandi] rihoraho.” 1Petero 1:23. AnA 425.1
Mu gihe cyo kuzerera mu butayu, Uwiteka yari yarahaye abana be ibibahagije kugira ngo bahore bibuka amagambo y’amategeko yayo. Nyuma yo gutura muri Kanani, amategeko y’Imana yagombaga yagombaga kujya asubirwamo buri munsi mu muryango wose; yagombaga kwandikwa mu buryo bugaragara ku nkomanizo z’imiryango no ku marembo, kandi agakwirakwizwa hose yanditswe ku bisate by’urwibutso bikozwe mu mabuye cyangwa mu mbaho. Ayo mategeko yagombaga gushyirwa mu ndirimbo maze akajya aririmbwa n’abato n’abakuru. Abatambyi bagombaga kujya bigishiriza atyo mategeko mu materaniro yo mu ruhame, kandi abatware bo mu gihugu na bo bagombaga kuyiga buri munsi ubudasiba. Uwiteka yategetse Yosuwa ibyerekeye igitabo cy’amategeko agira ati: “Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.” Yosuwa 1:8. AnA 426.1
Yosuwa yigishije Abisirayeli bose ibyanditswe na Mose. “Nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose Yosuwa atasomeye imbere y’iteraniro rya Isirayeli, harimo abagore n’abana n’abanyamahanga bagendanaga na bo.” Yosuwa 8:35. Ibi byari bihuje n’itegeko ryumvikana Uwiteka yatanze ryagenaga ko habaho gusubiriramo mu ruhame amagambo yo mu gitabo cy’amategeko buri nyuma y’imyaka irindwi, mu gihe cy’Iminsi mikuru y’Ingando. Abayobozi mu by’umwuka b’Abisirayeli bari barahawe amabwiriza ngo: “Uzajye uteranya abantu, abagabo n’abagore n’abana bato, n’umusuhuke w’umunyamahanga uri iwanyu kugira ngo bayumve, bayige bubahe Uwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y’aya mategeko bayumvire, no kugira ngo abana babo batigeze kuyamenya bayumve, bige guhora bubaha Uwiteka Imana yanyu, igihe cyose muri mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.” Guteka kwa kabiri 31:12, 13. AnA 426.2
Iyo iyi nama yumvirwa mu myaka amagana yaje gukurikiraho, mbega uko amateka ya Isirayeli yari gutandukana n’uko yagenze! Iyo imitima y’ubwoko bwa Isirayeli ikunda kubaha Ijambo Ryera ry’Imana, bari kugira ibyiringiro byo gusohoza umugambi w’Imana. Kuzirikana amategekoy’Imana ni byo byahaye Isirayeli imbaraga ku ngoma ya Dawidi ndetse no mu myaka yabanje y’ingoma ya Salomo. Kubwo kwiringira ijambo rizima ry’Imana byatumye habaho ivugurura n’ubugorozi mu gihe cya Eliya na Yosiya. Ibyo Byanditswe by’ukuri (ari na byo murage wa Isirayeli uhebuje indi) ni byo Yeremiya yifashishije mu muhati yakoresheje ashaka ko habaho ivugurura. Aho yakoreraga umurimo we hose, yabwiraga abantu abinginga ati: “Nimwumve amagambo y’iri sezerano.” Ayo yari amagambo yari kubazanira gusobanukirwa umugambi w’Imana byuzuye wo kumenyesha amahanga yose ukuri gukiza. Yeremiya 11:2. AnA 427.1
Mu myaka iheruka y’ubuhakanyi bw’Ubuyuda kwinginga kw’abahanuzi kwasaga n’ukutagize icyo kuvuze; kandi ubwo ingabo z’Abakaludaya zazaga ku nshuro ya gatatu n’iya nyuma zije kugota Yerusalemu, abantu bose batakaje ibyiringiro. Yeremiya yahanuye ibyo kurimbuka gukomeye; kandi bitewe n’uko yashimangiraga ko bareka kurwana bakayoboka Abanyababuloni, byatumye amaherezo ajugunywa mu nzu y’imbohe. Nyamara Imana ntiyaretse abari basigaye mu murwa wa Yerusalemu b’indahemuka ngo babeho mu bwihebe nta byiringiro bafite. Ndetse n’igihe Yeremiya yacungishwaga ijisho cyane n’abahinduraga ubutumwa bwe urw’amenyo, yeretswe ibyerekeye ubushake ijuru rifite bwo kubabarira no gukiza. Ayo mayerekwa yagiye aba isoko idakama yo guhumuriza itorero ry’Imana kuva icyo gihe kugeza ubu. AnA 427.2
Yeremiya ashikamye ku masezerano y’Imana kandi yifashishije umugani yashyiriye mu bikorwa imbere y’abantu, yagaragarije abaturage b’umurwa wari ugushije ishyano uko yizera bikomeye ugusohora k’umugambi Imana ifitiye ubwoko bwayo kutazabura kubaho. Ari imbere y’abahamya kandi yubahirije rwose ibyari ngombwa byose byasabwaga n’amategeko, yaguze isambu ya gakondo yari iherereye mu mudugudu wari hafi ya Anatoti ayigura shekeli cumi n’indwi z’ifeza. Yeremiya 32. AnA 428.1
Mu mirebere y’umuntu wese, uku kugura iyi sambu mu karere kategekwaga n’Abanyababuloni, byasaga n’igikorwa cy’ubupfapfa. Umuhanuzi Yeremiya ubwe yari yaragiye ahanura ibyo gusenyuka kwa Yerusalemu, ibyo guhinduka umusaka kwa Yudaya ndetse no kurimbuka k’ubwami bw’Ubuyuda. Yari yaragiye ahanura iby’igihe kirekire cyo kuba mu bunyage i Babuloni. Kubera ko Yeremiya ageze mu za bukuru, ntiyashoboraga kwiringira kugira inyungu zihariye azakura mu kugura iyo sambu. Nyamara, uko yari yarize ubuhanuzi bwari bwanditswe mu Byanditswe Byera kwari kwarashyize mu mutima we icyemezo kidakuka cy’uko Uwiteka yagambiriye kuzasubiza abana b’abari barajyanywe mu bunyage gakondo yabo y’Igihugu cy’Isezerano. Arebesheje amaso yo kwizera, Yeremiya yabonye abajyanwe mu bunyage bagaruka ku iiherezo ry’imyaka y’umubabaro maze bakongera gutura mu gihugu cya ba sekuruza. Mu kugura isambu iherereye Anatoti, Yeremiya yakoraga uko ashoboye kugira ngo ashyire mu bandi ibyiringiro byahumurizaga umutima we bene ako kageni. AnA 428.2
Bamaze gusinyana ayo masezerano y’ubugure kandi n’abahamya bamaze gushyiraho umukono wabo, Yeremiya yategetse Baruki, umunyamabanga ye ati: “Enda izi nzandiko z’ubuguzi, urwashyizweho ikimenyetso cy’ubushishi n’urutagishyizweho, uzishyire mu kibindi cy’ibumba kugira ngo zihamare iminsi myinshi.’ Kuko uku ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: ‘Amazu n’imirima n’inzabibu byo muri iki gihugu bizongera bigurwe.” Yeremiya 32:14, 15. AnA 429.1
Ibyagaragaraga ku Buyuda mu gihe cy’uku kugura isambu kwa Yeremiya kudasanzwe byari urucantege ku buryo nyuma gato yo gutera intambwe zose muri ubwo buguzi no gutegura uburyo bwo kurinda amasezerano yabwo, nubwo ukwizera kwa Yeremiya kutari kwarigeze guhungabanywa, noneho kwarageragejwe cyane. Mbese mu muhati we wo gushishikaza Ubuyuda yaba yarigerejeho? Mbese mu cyifuzo cye gushikamisha ibyiringiro bye mu masezerano y’ijambo ry’Imana, yaba yariringiye ikirimo ubusa? Abari baragiranye isezerano n’Imana bari bamaze igihe kirekire bahindura urw’amenyo ibyiza bagenewe. Mbese amasezerano yahawe ishyanga ryatoranyijwe yari kuzasohora nk’uko yatanzwe? AnA 429.2
Ahagaritse umutima kandi yiyunamiriye kubera intimba itewe n’imibabaro y’abari baranze kwihana ibyaha byabo, umuhanuzi Yeremiya yatakambiye Imana kugira ngo imuhe umucyo uruseho ku byerekeye umugambi ifitiye inyokomuntu. AnA 429.3
Yeremiya yarasenze ati: “Yewe Mwami Uwiteka, dore ni wowe waremesheje ijuru n’isi ububasha bwawe bukomeye n’ukuboko kwawe kurambuye, nta kintu na kimwe kikunanira. Ugirira imbabazi abantu ibihumbi kandi uhanira abana ibyaha bya ba se hanyuma yabo, uri Imana nkuru ikomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina ryawe. Ushobora inama kandi no mu mirimo uyikomeyemo, amaso yawe areba inzira z’abantu zose, ugaha umuntu wese ibihwanye n’imigenzereze ye n’ibihwanye n’imbuto z’imirimo ye. Ni wowe washyize ibimenyetso n’ibitangaza mu gihugu cya Egiputa, mu Bisirayeli no mu bandi na n’ubu ukibikora, kandi wihesheje izina nk’uko biri n’uyu munsi. Ni wowe wakuje ubwoko bwawe Isirayeli mu gihugu cya Egiputa ibimenyetso n’ibitangaza, n’ukuboko gukomeye n’ukuboko kurambuye n’ibiteye ubwoba bishishana maze ubaha iki gihugu, icyo warahiye ba sekuruza ko uzakibaha, igihugu cy’amata n’ubuki. Bakijyamo baragihindūra ariko ntibarakumvira ijwi ryawe, habe no kugendera mu mategeko yawe, mu byo wabategetse byose nta cyo bakoze, ni cyo cyatumye ubateza ibyo byago byose.” Yeremiya 32:17-23. AnA 429.4
Ingabo za Nebukadinezari zari hafi kwigarurira inkike za Siyoni ari nyinshi cyane. Abantu ibihumbi byinshi bari bari gupfira mu rugamba ruheruka rwo kurwana ku murwa wa Yerusalemu. Abandi ibihumbi bitabarika bicwaga n’inzara n’icyorezo. Iherezo rya Yerusalemu ryari ryamaze gushyirwaho ikimenyetso. Iminara ingabo z’abanzi zakoreshaga zigota uwo murwa yari imaze kurenga uburebure bw’inkike za Yerusalemu. Mu isengesho rye Yeremiya yakomeje gusaba Imana ati: “Dore ibirundo byo kuririraho, umenye ko bazanywe no guhindūra umurwa kandi umurwa ugabijwe Abakaludaya bawuteye, kuko hatejwe inkota n’inzara n’icyorezo, kandi ibyo wavuze birasohoye dore nawe urabiruzi. Kandi warambwiye Mwami Uwiteka uti: Igurire uwo murima ifeza kandi witorere abagabo, kandi umurwa utanzwe mu maboko y’Abakaludaya.” Yeremiya 32:24, 25. AnA 430.1
Isengesho ry’umuhanuzi ryasubijwe neza. Muri iyo saha y’amakuba, igihe ukwizera kw’intumwa y’ukuri kwageragezwaga nk’ugucishwa mu muriro, ijambo Uwiteka yabwiye Yeremiya ryabaye iri ngo: “Dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?” Yeremiya 32:26,27. Umurwa wa Yerusalemu wari ugiye kugwa mu maboko y’Abakaludaya bidatinze; amrembo yawo n’inyumba zaho byari bigiye gutwikwa bigakongoka; ariko nubwo kurimbuka kwawo kwari impamo kandi abaturage bo muri Yerusalemu bakaba baragombaga kujyanwa ari imbohe, nta kabuza umugambi uhoraho Uwiteka yari afitiye Isirayeli wari kuzasohozwa. Mu gisubizo cyagutse Uwiteka yahaye umugaragu we, yavuze ibyerekeye abo bagerwagaho n’ibihano bye ati: AnA 431.1
“Dore ngiye kubakoraniriza hamwe mbakuye mu bihugu byose aho nari nabatatanirije, mbitewe n’uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ndetse n’umujinya ukaze, kandi nzabagarura ino mpabatuze amahoro. Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo, nzabaha imitima ihuje n’inzira imwe babone kunyubaha iteka ryose, kugira ngo bibabere ibyiza bo n’abana babo bazabakurikira. Kandi nzasezerana na bo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubaha mu mitima yabo kugira ngo batanyimūra. Ni ukuri nzanezezwa no kubagirira neza, rwose nzabatera bamere muri iki gihugu, mbishyizeho umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose.” Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nk’uko nateje ubu bwoko ibyo byago bikomeye byose, ni ko nzabasohoreza ibyiza nabasezeraniye byose. Maze imirima izagurwa muri iki gihugu, icyo muhinyura ngo ‘Ni amatongo, nta muntu ukikibamo, haba n’amatungo, kigabijwe Abakaludaya.’ Abantu bazagura imirima ifeza, bandike inzandiko z’ubuguzi bazishyireho icyitegererezo cy’ubushishi, bitorere abagabo mu gihugu cya Benyamini n’imisozi ikikije i Yerusalemu no mu midugudu y’u Buyuda, mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya no mu midugudu y’ikusi, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga.” Yeremiya 32:37-44. AnA 431.2
Mu rwego rwo guhamya ayo masezerano yo kuzacungurwa no gukomorerwa, “ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya ubwa kabiri, agikingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe riti: AnA 432.1
“Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo ‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’ Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby’amazu yo muri uyu murwa, n’iby’inzu z’amanyumba z’abami b’u Buyuda, byasenyewe kugira ngo babone uko barwanya aburirira ku birundo bitwaje inkota iti: ‘Baje kurwanya Abakaludaya ariko bazahagwiza intumbi z’abantu, abo nicishije uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, kandi ibyaha byabo ari byo byanteye kwima uyu murwa amaso. Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye. Kandi nzatuma abajyanywe ari imbohe ba Yuda n’aba Isirayeli bagaruka, kandi nzabubaka nka mbere. Nzabeza mbakureho ibibi byabo byose bancumuyeho, kandi nzabababarira ibicumuro byabo byose, ibyo bancumuyeho n’ibyo bakoze bangomera. Kandi uyu murwa uzambera izina rinezereye, iry’ishimwe n’icyubahiro imbere y’amahanga y’isi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishwe umushyitsi n’ineza yose n’amahoro yose nywuhaye.’ AnA 432.2
“Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Aha hantu, aho muvuga ngo ni amatongo hatakiba umuntu bona n’amatungo, ndetse no mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu zasibye, zitakinyurwamo n’umuntu cyangwa umuturage cyangwa itungo, aho hantu hazongera kumvikana ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’abavuga bati: Nimuhimbaze Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka ari mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose. N’ijwi ry’abazana ibitambo byo gushima mu nzu y’Uwiteka, uko nzagarura abo mu gihugu bagiye ari imbohe bakaba nka mbere.’ Ni ko Uwiteka avuga. AnA 433.1
“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati: ‘Aha hantu habaye amatongo, hatakigira umuntu cyangwa itungo no mu midugudu yaho yose, hazongera kuba ibiraro by’abashumba aho bazacyura imikumbi yabo. Mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya, no mu midugudu y’ikusi no mu gihugu cya Benyamini, n’aherekeye i Yerusalemu no mu midugudu y’u Buyuda, intama zizasubira kunyura munsi y’ukuboko kwa nyirazo azibara.’ Ni ko Uwiteka avuga. AnA 433.2
“Uwiteka aravuga ati ‘Dore iminsi izaza, nzasohoza rya jambo ryiza Nasezeraniye inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda.” Yeremiya 33:1-14. AnA 433.3
Uko ni ko itorero ry’Imana ryahumurijwe muri imwe mu masaha yijimye cyane y’intambara imaze igihe kirekire rihanganye n’imbaraga z’umwanzi. Satani yasaga n’uwatsinze mu muhati we wo kurimbura Isirayeli; ariko Uwiteka ni we wagengaga ibyabaga muri icyo gihe, kandi mu myaka yajyaga gukurikiraho, ubwoko bwe bwari kugira amahirwe yo gutunganya ibyo butatunganyije mu gihe cyashize. Ubutumwa Uwiteka yatumye ku itorero rye bwari ubu ngo: AnA 433.4
“Nuko rero ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, nawe Isirayeli ntiwihebe, kuko dore nzagukiza nkuvanye kure n’urubyaro rwawe ndukure mu gihugu cy’uburetwa bwabo, kandi Yakobo azagaruka, ashyikije umutima mu nda kandi aruhutse, nta wuzamutera ubwoba. Kuko ndi kumwe nawe, ni ko Uwiteka avuga, ngira ngo ngukize, kandi nzatsemba rwose amahanga yose aho nabatatanirije ariko weho sinzagutsemba rwose.” “Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe.” Yeremiya 30:10,11,17. AnA 434.1
Mu munsi unejeje wo gukomorerwa imiryango ya Isirayeli yari yarigabanyije yari kuzongera guhurizwa hamwe nk’ubwoko bumwe. Uwiteka yari kuzubahwa akamenyekana ko ari we mutware “w’imiryango yose ya Isirayeli.” Uwiteka yaravuze ati: “Icyo gihe nzaba Imana y’imiryango ya Isirayeli yose, na bo bazaba ubwoko bwanjye. Nimuririmbire Imana ku bwa Yakobo mufite umunezero, muyirangururire murangaje imbere y’abanyamahanga, mwamamaze muhimbaze muti ‘Uwiteka, kiza ubwoko bwawe bw’Abisirayeli barokotse.’ Dore nzabazana mbakuye mu gihugu cy’ikasikazi, mbakoranirize hamwe mbavanye ku mpera z’isi, barimo impumyi n’ibirema n’abagore batwite ndetse n’abaramukwa, abazagaruka aha bazaba ari iteraniro rinini. Bazaza barira kandi nzabayobora mbamaze agahinda, nzabanyuza ku migezi y’amazi mu nzira igororotse batazasitariramo, kuko mbereye Isirayeli umubyeyi na we Efurayimu akaba ari imfura yanjye.” Yeremiya 31:1,7-9. AnA 434.2
Mu gucishwa bugufi mu maso y’amahanga, abari barigeze kumenyekana ko bahiriwe n’Ijuru bakarutishwa andi moko yose yo ku isi bagombaga kwigira mu bunyage icyigisho cyo kumvira cyari ingenzi cyane kubw’umunezero wabo wo mu gihe kizaza. Uwiteka ntiyashoboraga kubakorera ibyo yifuzaga jkubagirira byose batari biga iki cyigisho. Mu busobanuro yatanze ku mugambi wayo wo kubahana kubwo kubagirira neza mu by’umwuka, Uwiteka yaravuze ati: “Weho sinzagutsemba rwose, ahubwo nzaguhana uko bikwiriye kandi ntabwo nakureka ntaguhannye.” Yeremiya 30:11. Nyamara abari baragaragarijwe urukundo rwayo ntibari kwirengagizwa by’iteka ryose. Uwiteka yari kwerekanira imbere y’amahanga yose yo ku isi umugambi we wo gukura intsinzi mu cyagaragaraga ko ari ugutsindwa, akerekana umugambi we wo gukiza mu cyimbo cyo kurimbura. Umuhanuzi Yeremiya yahawe ubutumwa buvuga buti: AnA 434.3
“Uwatatanije Isirayeli ni we uzabakoraniriza hamwe akabaragira nk’umwungeri uragira umukumbi we.’ Kuko Uwiteka yacunguye Yakobo, akamubatura mu maboko y’uwamurushaga gukomera, na bo bazaza baririmbire mu mpinga y’i Siyoni bashikiye ubuntu bw’Uwiteka, ndetse bahasange ingano na vino n’amavuta ya elayo, n’ubwagazi bw’umukumbi n’ubw’ubushyo, ubugingo bwabo buzamera nk’umurima wavomewe, kandi ntabwo bazasubira kugira umubabaro. Maze umwari azishima abyine, abasore n’abasaza bazishimira hamwe, kuko umuborogo wabo nzawuhindura umunezero, kandi nzabahumuriza mbatere kunezerwa mu kigwi cy’umubabaro wabo. Ubugingo bw’abatambyi nzabuhagisha ibibyibushye, kandi ubwoko bwanjye buzahazwa n’ubuntu bwanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.” AnA 435.1
“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Bazongera kuramutsa iyi ndamutso mu gihugu cy’u Buyuda no mu midugudu yaho, ubwo nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe ngo ‘Uwiteka aguhire wa buturo burimo gukiranuka we, wa musozi uriho kwera we!’ Kandi ab’i Buyuda n’ab’imidugudu yaho yose bazahabana, abahinzi n’abaragiye imikumbi kuko nahagije ubugingo burembye, n’ubugingo bufite agahinda bwose narabukamaze.” AnA 435.2
“Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda, ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongōreye. Ni ko Uwiteka avuga. Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo: ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’ Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n’umuntu wese uwo bava inda imwe ati: ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y’abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.”Yeremiya 31:10-14, 23-25, 31-34. AnA 436.1