ABAHANUZI N’ABAMI
IGICE CYA 31 — IBYIRINGIRO KU BAPAGANI
Mu gihe yamaze akora umurimo we, Yesaya yatanze ubuhamya bwumvikana bwerekeye umugambi Imana ifitiye abapagani. Abandi bahanuzi bari baravuze iby’umugambi w’Imana, ariko iteka imvugo yabo ntiyagiye yumvikana. Yesaya yahawe kumenyesha Abayuda neza ukuri kuvuga ko muri Isirayeli y’Imana habarizwamo abantu benshi batari urubyaro rwa Aburahamu ku mubiri. Iyi nyigisho ntiyari ihuye n’imyigishirize y’iyobokamna y’icyo gihe, nyamara Yesaya yavuze ubutumwa yahawe n’Imana ashize amanga kandi yazaniye ibyiringiro imitima myinshi yari ifitiye inyota imigisha y’iby’umwuka yasezeraniwe urubyaro rwa Aburahamu. AnA 334.1
Mu rwandiko Pawulo intumwa ku Banyamahanga yandikiye abizera b’i Roma, yerekeza intekerezo zabo ku miterere y’inyigisho ya Yesaya. Pawulo aravuga ati: “Kandi Yesaya ashira amanga cyane, aravuga ati: ‘Nabonywe n’abatanshatse, neretswe abatambaririje.’” Abaroma 10:20. AnA 334.2
Kenshi Abisirayeli basaga n’abadashoboye cyangwa badashaka gusobanukirwa umugambi Imana ifitiye abapagani. Nyamara uwo mugambi ni wo wari waratumye ibagira ubwoko bwihariye kandi ikaba yari yarabashyizeho nk’ishyanga ryigenga mu mahanga yose yo ku isi. Umubyeyi wabo Aburahamu wari warahawe isezerano ubwa mbere, yari yarahamagariwe kuva muri bene wabo akajya mu turere twa kure kugira ngo abe umutwaramucyo ku bapagani. Nubwo isezerano yari yarahawe ryari rikubiyemo kuzahabwa urubyaro rungana n’umusenyi wo ku nyanja, nyamara ntiryari ryatangiwe umugambi wo kwikanyiza ko yagombaga gushinga ishyanga rikomeye mu gihugu cy’i Kanani. Isezerano Imana yagiranye na we ryari rikubiyemo amahanga yose yo ku isi. Uwiteka yaravuze ati: “Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha: kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma: kandi muri wowe no mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.” Itangiriro 12:2,3. AnA 334.3
Mu kuvugururwa kw’iryo sezerano kwabayeho mbere gato yo kuvuka kwa Isaka, umugambi Imana ifitiye abantu bose wongeye gusobanurwa. Isezerano Uwiteka yatanze ryerekeye umwana wasezeranywe ryari iri ngo: “Kandi maahnga yose yo mu isi azaherwa umugisha muri we.” Itangiriro 18:18. Nyuma yahoo umushyitsi wari uturutse mu ijuru yongeye kubishimangira ati: “Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.” Itangiriro 22:18. AnA 335.1
Abana ba Aburahamu ndetse n’abuzukuru be bari bamenyereye aya magambo yo muri sezerano akubira hamwe abantu bose. Abisirayeli bakuwe mu bubta bwo mu Egiputa kugira ngo babashe kuba umugisha ku mahanga, kandi izina ry’Imana rimenyekane ku isi yose (Kuva 9:16). Iyo Abisirayeli bumvira ibo Imana yabasabaga, bagombaga kuruta andi mahana yose mu bwenge no gusobanukirwa; ariko uku kuruta abandi kwajyaga kugerwaho ndetse kugakomeza ari ukugira ngo gusa binyuze muri bo umugambi Imana ifitiye “amahanga yose yo ku isi” ubashe gusohozwa. AnA 335.2
Ibitangaza bikomeye byajyaniranye no gucungurwa kw’Abisirayeli bakuwe mu bubata bwo mu Egiputa ndetse n’ibyajyanye n’uko bigaruriye Igihuru cy’Isezerano byateye benshi mu bapagani kumenya ko Imana ya Isirayeli ari yo Mutegetsi w’Ikirenga. Isezerano ryari ryaratanzwe ryari iri ngo: “Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzarambura ukuboko ku gihugu cya Egiputa, ngakura Abisirayeli muri cyo.” Kuva 7:5. Ndetse na Farawo w’umwibone byabaye ngombwa ko amenya ububasha bw’Uwiteka. Yasabye Mose na Aroni ati: “Mugende mukorere Uwiteka . . . . kandi munsabire umugisha.” Kuva 12:31, 32. AnA 335.3
Ingabo z’Abisirayeli zakomezaga urugendo zaje kubona ko kumenya imirimo ikomeye y’Imana y’Abaheburayo byari byarabatanze imbere, kanid ko bamwe mu bapagani bagendaga bamenya ko Imana y’Abaheburayo ari yo Mana nyakuri. Muri Yeriko yari yarakabije ubugome, ubuhamya bw’umugore w’umupagani bwabaye ubu ngo: “Imana yanyu ni yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi.” Yosuwa 2:11. Kumenya Uwiteka kwari kwaramugezeho muri ubwo buryo, kwaramukijije. “Kwizera ni ko kwatumye maraya uwo, Rahabu, atarimburanwa n’abatumviye Imana.” Abaheburayo 11:31. Kandi guhinduka kwa Rahabu si we wenyine kwabayeho nk’ikimenyetso cy’imbabazi Imana yagiriye abasengaga ibigirwamana bemeye ubutware bwayo. Hagati muri icyo gihugu hari abantu benshi cyane —Abagibewoni- baretse ubupagani maze bifatanya n’Abisirayeli, basangira nabo imigisha y’isezerano. AnA 336.1
Nta tandukaniro rishingiye ku bwenegihugu cyangwa ubwoko Imana iha agaciro. Ni Yo Muremyi w’abantu bose. Kubw’iremwa, abantu bose ni abo mu muryango umwe, kandi bose ni umwe kubwo gucungurwa. Kristo yaje gutandukanya inkuta zose zatandukanyaga abantu, yaje gukingura icyumba cyose cyo mu ngoro y’Imana kugira ngo umuntu wese abashe kugera ku Mana nta nkomyi. Urukundo rwe ruragutse cyane, rurimbitse cyane kandi rurashyitse rwose ku buryo rwinjira ahantu hose. Abantu bayobejwe n’ubushukanyi bwa Satani rubakura mu bubasha bwe maze rukabashyira imbere y’intebe y’Imana, intebe y’ubwami igoswe n’umukororombya w’isezerano. Muri Kristo, nta Muyuda cyangwa Umugiriki, nta mbata cyangwa uw’umudendezo. AnA 336.2
Mu myaka yakurikiye kwigarurira Igihugu cy’Isezerano, imigambi myiza Uwiteka yari afite yerekeye agakiza k’abapagani yari hafi kwibagirana burundu, maze biba ngombwa ko Uwiteka yongera kugaragaza umugambi we bundi bushya. Umuhimbyi wa Zaburi yabashishijwe kuririmba agira ati: “Abo ku mpera yose y’isi bazibuka bahindukirire Uwiteka, Amoko yose yo mu mahanga azasengera imbere yawe.” “Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya hazihuta kuramburira Imana amaboko yaho.” “Bizatuma amahanga yubaha izina ry’Uwiteka, n’abami bo mu isi bose bakubaha icyubahiro cyawe.” “Ibyo bizandikirwa ab’igihe kizaza, ubwoko buzaremwa buzashima Uwiteka. Kuko azaba arebye hasi, ari hejuru ahera he, Uwiteka arebeye isi mu ijuru, Kugira ngo yumve kuniha kw’imbohe, Abohore abategekewe gupfa, ngo abantu bogereze izina ry’Uwiteka i Siyoni, N’ishimwe rye i Yerusalemu, ubwo amahanga n’ibihugu by’abami, Bizateranira gukorera Uwiteka.” Zaburi 22:28; 68:31 102:15, 18-22. AnA 337.1
Iyo Isirayeli iba indahemuka ku cyizere yagiriwe, amahanga yose yo ku isi aba yarabonye ku migisha Isirayeli yahawe. Nyamara imitima y’abari bararagijwe kumenya ukuri gukiza ntiyitaye ku bukene bw’abari babakikije. Ubwo umugambi w’Imana wibagiranaga, abapagani baje gufatwa nk’abatari aho ubuntu bwayo bwagera. Amahanga yari atwikirijwe umwenda wo kutitabwaho no gusuzugurwa; urukundo rw’Imana rwari ruzwi gake cyane; bityo ikinyoma n’imyizerere ipfuye biraganza. AnA 337.2
Ibyo ni byo byasanganiye Yesaya igihe yahamagarirwaga gukora umurimo w’ubuhanuzi; nyamara ntiyacitse intege, kuko mu matwi ye hirangiraga indirimbo zo kunesha z’abamarayika bagose intebe y’ubwami bw’Imana bavuga bati: “isi yose yuzuye icyubahiro cye.” Yesaya 6:3. Kandi ukwizera kwe kwakomejwe no kwerekwa kunesha kunejeje kw’itorero ry’Imana igihe “isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.” Yesaya 11:9. “Igitwikirizo cy’ubwirabure gitwikiriye mu maso h’abantu bose, kandi n’igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose,” amaherezo cyagombaga kuzamarwaho. Yesaya 25:7. Umwuka w’Imana wagombaga gusukwa ku bantu bose. Abantu bafitiye inzara n’inyota gukiranuka bagombaga kubarwa muri Isirayeli y’Imana. Umuhanuzi yaravuze ati: “Bazamera nk’uko imikinga yo ku migezi imerera mu bwatsi. Umwe azavuga ati ‘Ndi uw’Uwiteka’, undi aziyita izina rya Yakobo, undi aziyandikira n’ukuboko kwe ko ari w’Uwiteka yihimbe izina rya Isirayeli.” Yesaya 44:4, 5. AnA 337.3
Umuhanuzi yahishuriwe umugambi uhebuje w’Imana mu gutatanyiriza Abayuda banze kwihana mu mahanga menshi yo ku isi. Uwiteka yaravuze ati: “Noneho abantu banjye bazamenya izina ryanjye: kuri wa munsi bazamenya ko ari jye uvuga. Dore ni jye.” Yesaya 52:6. Ntabwo ari bo bonyine bagombaga kwiga icyigisho cyo kubaha no kwiringira. Aho bari kuba barahungiye bagombaga kumenyesha abandi Imana ihoraho. Benshi mu bana b’abanyamahanga bagombaga kwiga gukunda Imana nk’Umuremyi wabo n’Umucunguzi wabo. Bagombaga gutangira kubahiriza umunsi yayo yera w’Isabato nk’urwibutso rw’ububasha bwayo bwo kurema; kandi igihe Imana yari guhina “umwambaro wo ku kuboko kwe kwera imbere y’amahanga yose,” kugira ngo arokore ubwoko bwe abukure mu bunyage, “impera z’isi zose” zari kuzabona agakiza k’Imana. (Yesaya 52:10). Benshi muri abo bari kuba barahindutse bavuye mu bupagani bari kwifuza kwifatanya rwose n’Abisirayeli kandi aba bafata urugendo basubiye mu Buyuda bakabaherekeza. Nta n’umwe muri bo wajyaga kuvuga ati: “Uwiteka ntazabura kuntandukanya n’ubwoko bwe” (Yesaya 56:3), kuko ijambo Imana yanyujije ku muhanuzi wayo ngo aribwire abajyaga kumuyoboka kandi bagakurikiza amategeko ye ryavugaga ko kubw’ibyo bazabarwa muri Isirayeli y’iby’umwuka ari yo torero ry’Imana ku isi. AnA 338.1
“Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice agakomeza isezerano ryanjye, abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero. Ibitambo byabo byoswa n’amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.” Umwami Imana ikoranya ibicibwa bya Isirayeli iravuze iti: “Nzongera kumukoraniriza abandi udashyizeho abe bakoranijwe.” Yesaya 56:6-8. AnA 339.1
Umuhanuzi yabashishijwe kureba kure mu binyejana byinshi igihe cyo kuza kwa Mesiya wasezeranwe. Ubwa mbere yabonye “amakuba n’umwijima umeze nk’ubwire . . . n’umwijima w’icuraburindi.” Yesaya 8:22. Abantu bensh bifuza cyaneumucyo w’ukuri bayobywaga n’abigisha b’ibinyoma babajyanaga mu rujijo rw’ubucurabwenge no gukorana n’imyuka y’abadayimoni. Abandi na bo bashyiraga ibyiringiro byabo mu gisa no kubaha Imana, nyamara ntibagaragarizaga ubutungane nyakuri mu byo bakora mu mibereho yabo. Ibyagaragaraga inyuma byasaga n’urucantege; ariko mu kanya gato ibintu byarahindutse maze imbere y’amaso y’umuhanuzi hashyirwa iyerekwa ritangaje. Yabonye Zuba ryo Gukiranuka arashe afite gukiza mu mababa ye; maze umuhanuzi atangaye aravuga ati: “Ariko nta bwire buzaba ku uwahoze ari umunyamubabaro. Mu gihe cya kera yateye igisuzuguriro igihugu cya Zebuluni n’igihugu cya Nafutali, ariko mu gihe cya nyuma yagiteye icyubahiro ku nzira ikikiye inyanja hakurya ya Yorodani, Galilaya y’abanyamahanga. Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo.” Yesaya 8:23; 9:1. AnA 339.2
Uwo Mucyo urabagirana w’isi wagombaga kuzanira agakiza amahanga yose, amoko yose n’indimi zose. Ku byerekeye umurimo wari imbere ya Zuba, umuhanuzi yumvise Data wa twese uhoraho avuga ati: “Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo, ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y’isi.” “Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, kandi nzagukiza ngutange ho isezerano ry’abantu kugira ngo uhagurutse igihugu, utume baragwa gakondo yabo yabaye umwirare. Kandi ubwire imbohe zisohoke, n’abari mu mwijima uti ‘Nimugaragare.’ Bazarishiriza ku mayira, no mu mpinga z’imisozi zose, ahari agasi hazaba urwuri.” “Dore aba bazava kure, dore aba bazava ikasikazi n’iburengerazuba kandi aba na bo bazaturuka mu gihugu cy’i Sinimu.” Yesaya 49:6, 8,9,12. AnA 340.1
Umuhanuzi akomeje kwitegereza imbere kure mu myaka myinshi, yabonye gusohora kw’ayo masezerano y’agahozo. Yabonye abatwara inkuru nziza y’agakiza bajya ku mpera z’isi, basanga imoko yose n’amahanga yose. Yumvise Uwiteka avuga iby’itorero ryamamaza ubutumwa bwiza agira ati: “Dore nzahayoborahoamahoro ameze nk’uruzi, nzahaha ubwiza bw’amahanga bumeze nk’umugezi wuzuye;” kandi yumvise hatangwa inshingano ngo: “Agūra ikibanza cy’ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe, kuko uzarambura ujya iburyo n’ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindūra amahanga, kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo.” Yesaya 66:12; 54:2, 3. AnA 340.2
Uwiteka yabwiye umuhanuzi ko azohereza abahamya be “mu mahanga, i Tarushishi n’i Puli n’i Ludi . . . n’i Tubali n’i Yavani mu birwa biri kure.” Yesaya 66:19. AnA 341.1
“Erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza
Ni byiza ku misozi,
Akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza,
Akamamaza iby’agakiza akabwira i Siyoni ati
“Imana yawe iri ku ngoma!” Yesaya 52:7.
AnA 341.2
Umuhanuzi yumvise ijwi ry’Imana rihamagarira itorero ryayo umurimo ryahawe, kugira ngo inzira itegurirwe kwimikwa kw’ingoma yayo izahoraho. Ubutumwa bwatanzwe bwarumvikanaga rwose: AnA 341.3
“Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje,
Kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.
“Dore umwijima uzatwikira isi,
Umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga,
Ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho.
Amahanga azagana umucyo wawe,
N’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana.
“Ubura amaso yawe uraranganye urebe,
Bose baraterana baza bagusanga baje aho uri,
Abahungu bawe bazaza baturuka kure n’abakobwa bawe bazaza bahagatiwe.
“Abanyamahanga bazubaka inkike zawe,
N’abami babo bazagukorera
Kuko narakaye nkagukubita,
Ariko none ngize imbabazi ndakubabarira.
Amarembo yawe azahora yuguruwe iteka,
Ntazugarirwa ku manywa na nijoro,
Kugira ngo abantu bakuzanire ubutunzi bw’amahanga n’abami bayo ari imfate.
“Nimumpugukire mukizwe,
Mwa bari ku mpera z’isi mwese mwe,
Kuko ari jye Mana nta yindi ibaho.” Yesaya 60:1-4, 10,11; 45:22.
AnA 341.4
Ubwo buhanuzi bwerekeye ikanguka rikomeye mu by’umwuka mu gihe cy’umwijima w’icuraburindi muri iki gihe buragenda busohora mu iterambere ry’ibyicaro by’umurimo w’ivugabutumwa bigenda bigera mu turere two ku isi tubundikiwe n’umwijima. Umuhanuzi yagereranyije amatsinda y’abavugabutumwa (abamisiyoneri) mu bihugu by’abapagani n’amabendera yashinzwe kugira ngo ayobore abashaka umucyo w’ukuri. AnA 342.1
Yesaya aravuga ati: “Maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro. Uwo munsi Umwami Imana izarambura ukuboko ubwa kabiri, igarure abantu bayo basigaye bacitse ku icumu. . . . Kandi azashingira amahanga ibendera, ateranye Abisirayeli baciwe, azateraniriza hamwe Abayuda batatanye, abakuye ku mpera enye z’isi.” Yesaya 11:10-12. AnA 342.2
Umunsi wo gucungurwa uri hafi. “Kandi amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.” 2Ngoma 16:9. Mu mahanga yose, mu moko yose n’indimi zose, Imana ibonamo abagabo n’abagore basenga basabira guhabwa umucyo no kumenya. Imitima yabo ntinyuzwe kuko yamaze igihe kirekire irya ivu. Yesaya 44:20. Umwanzi w’ubutungane bwose yarabayobeje none bagenda bakabakaba nk’impumyi. Nyamara ni indahemuka mu mitima kandi bifuza kumenya inzira nziza. Nubwo bimbitse mu bupagani, kandi ntibabe bazi amategeko yanditswe y’Imana cyangwa ngo bamenye iby’Umwana wayo Yesu, bagaragaje mu buryo bwinshi imikorere y’imbaraga y’Imana ku ntekerezo no ku mico. AnA 342.3
Inshuro nyinshi abantu batazi Imana uretse ibyo bayimenyeho bitewe n’imikorere y’ubuntu bwayo, bagiye bagirira neza abagaragu bayo, bakabarinda ndetse bibasabye no gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Mwuka Wera ari gushyira ubuntu bwa Kristo mu mitima y’abantu benshi bashakisha ukuri bashimikiriye, agakangurira amarangamutima yabo gukora mu buryo buhabanye na kamere yabo, kandi buhabanye n’uburere bwa kera bahawe. “Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri” waje “mu isi, ngo amurikire umuntu wese” (Yohana 1:9), amurikira mu bugingo bw’abo bantu; kandi uyu Mucyo niyumvirwa, azayobora ibirenge by’umuntu mu bwami bw’Imana. Umuhanuzi Mika yaravuze ati; “Ninicara mu mwijima, Uwiteka azambera umucyo. . . . Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe.” Mika 7:8,9. AnA 342.4
Umugambi w’agakiza ijuru rifite uragutse cyane bihagije ku buryo ugera ku batuye isi bose. Imana yifuza cyane guhumekera umwuka w’ubugingo mu kiremwamuntu kirambaraye hasi. Kandi Imana ntizemera ko umuntu uwo ari we wese umaramaje mu kwifuza ikintu kiruseho kandi cy’agaciro kirenze icyo ari cyo cyose isi ishobora gutanga, yabura icyo ashaka. Imana ihora yoherereza abamarayika bayo abantu basengana kwizera basaba imbaraga ibarenze kugira ngo ibigarurire kandi ibazanire gucungurwa n’amahoro mu gihe bagoswe n’ibihe by’urucantege bikabije. Imana izabihishurira mu nzira zitandukanye kandi izatuma bahura n’ibyiza bizakomeza ibyiringiro bafitiye wa wundi witangiye kuba incungu ya bose, “kugira ngo biringire Imana, kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze, ahubwo bitondere amategeko yayo.” Zaburi 78:7. AnA 343.1
“Mbese abakomeye bānyagwa iminyago, cyangwa abajyanwa ari imbohe bazira ukuri bararekurwa?” “Ariko Uwiteka aravuga ati “Abajyanwa ari imbohe n’abakomeye na bo bazakurwayo, kandi iminyago y’abanyamwaga izarekurwa, kuko ari jye uzakurwanira n’ukurwanya kandi nzakiza abana bawe.” Yesaya 49:24,25. “Ariko abiringira ibishushanyo bibajwe bazasubizwa inyuma, ababwira ibishushanyo biyagijwe bati: ‘Muri imana zacu’, bazakorwa n’isoni cyane.” Yesaya 42:17. AnA 343.2
“Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we: akiringira Uwiteka Imana ye.” Zaburi 146:5. “Nimuhindukirire igihome gikomeye, mwa mbohe zifite ibyiringiro mwe. Uyu munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri.” Zekariya 9:12. Abatunganye mu mitima bose bo mu bihugu by’abapagani “bagenda batunganye” mu maso y’Ijuru — “umucyo ubavira mu mwijima.” Zaburi 112:4. Imana yaravuze iti: “Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya. Umwijima nzawuhindurira umucyo imbere yazo, n’ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahāna.” Yesaya 42:16. AnA 344.1