ABAHANUZI N’ABAMI
IGICE CYA 25 — GUHAMAGARWA KWA YESAYA
Ingoma yamaze igihe kirekire ya Uziya [uzwi na none ku izina rya Azariya] mu gihugu cya Yuda n’icya Benyamini yaranzwe no kugubwa neza birenze ibyabaye ku ngoma y’undi mwami uwo ari we wese wabayeho uhereye igihe Salomo yapfiriye, hafi imyaka Magana abiri mbere y’ingoma ya Uziya. Uyu mwami yamaze imyaka myinshi ayoborana ubushishozi. Kubw’umugisha w’Ijuru ingabo ze zagaruje tumwe mu turere igihugu cyari cyaratakaje mu myaka ya mbere yaho. Imijyi yarasanwe kandi irakomezwa, ndetse umwanya w’ishyanga mu moko yari arikikije warakomejwe cyane. Ubucuruzi bwaravuguruwe maze abakire n’abatunzi bo mu mahanga bakaza muri Yerusalemu ari benshi. Izina rya Uziya “riramamara rigera kure, kuko yafashijwe bitangaje, kugeza aho yagiriye imbaraga.” 2Ngoma 26:15. AnA 275.1
Nyamara uku kugubwa neza kwagaragaraga inyuma ntikwajyaniranye n’ububyutse bw’imbaraga mu by’umwuka. Imirimo yo mu ngoro y’Imana yakomeje gukorwa nk’uko byari bisanzwe mu myaka ya mbere, kandi imbaga y’abantu yateraniraga kuramya Imana ihoraho; ariko ubwibone, no gukurikiza imihango gusa byakomeje gusimbura kwicisha bugufi no kumaramaza. Uziya ubwe yavuzweho aya magambo agira ati: “Ariko agize imbaraga, ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa, acumura ku Uwiteka Imana ye.” 2Ngoma 26:16. AnA 276.1
Icyaha cyaje kubyara ingaruka z’akahe kuri Uziya ni icyaha cyo kwihandagaza. Yishe itegeko ry’Uwiteka ryumvikana neza ryavugaga ko nta wundi muntu ukwiriye gukora imirimo y’abatambyi uretse abakomoka kuri Aroni, maze umwami Uziya yinjira mu usengero rw’Uwiteka yosereza imibavu ku cyotero cy’imibavu. Azariya umutambyi mukuru ndetse n’abari bamwungirije barabirwanyije cyane, kandi baramwinginga kugira ngo areke umugambi we. Baramubwiye bati: “Aha Hera uhave, kuko warengereye; kandi ntibizaguhesha icyubahiro kivuye ku Uwiteka Imana.” 2Ngoma 26:16,18. AnA 276.2
Uziya yazabiranyijwe n’uburakari bitewe n’uko we nk’umwami yacyashwe bene ako kageni. Nyamara ntiyemerewe guhumanya ubuturo bwera atumvira kumwamagana gushyize hamwe kw’abari mu myanya y’ubuyobozi. Igihe yari agihagaze ku cyotero cy’imibavu, acyigometse kandi arakaye cyane, yahize agerwaho n’igihano cy’Imana. Yahise asesa ibibembe mu ruhanga rwe. Abuze uko agira yihutira gusohoka, ubutazongera kwinjira mu rugo rw’inzu y’Uwiteka. Uziya yakomeje kuba umubembe kugeza igihe yatangiye nyuma y’imyaka runaka; urwo ruba urugero rwerekana ubupfapfa bwo gutandukira ijambo ryumvikana rivuga ngo: “Ni ko Uwiteka avuze.” Ntabwo umwanya ukomeye yari afite cyangwa imyaka myinshi yamaze akorera Imana byajyaga kuba urwitwazo rushingirwaho asabirwa imbabazi kubw’icyaha cyo kwihandagaza yari yakoze akangiza imyaka iheruka y’ingoma ye kandi na we akizanira igihano kivuye mu ijuru. AnA 276.3
Imana ntitinya abantu. “Ariko umuntu ukora icyaha yihandagaje naho yaba kavukire cyangwa umusuhuke, uwo muntu aba atutse Uwiteka; nuko akurwe mu bwoko bwe.” Kubara 15:30. AnA 277.1
Igihano Uziya yahawe cyasaga n’ikije kubera umuhungu we imbaraga ikumira. Yonatani yakoze inshingano zikomeye cyane mu gihe cy’imyaka iheruka y’ingoma ya se, kandi nyuma yo gutanga kwa se Uziya aba ari we umusimbura ku ngoma. Yonatani yavuzweho aya magambo ngo: “Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka: yakoraga uko se Uziya yakoraga kose. Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro. Yotamu ni we wubatse irembo ry’inzu y’Uwiteka ryo haruguru.” 2Abami 15:34, 35. AnA 277.2
Ingoma ya Uziya yari iri kwerekeza ku musozo wayo, kandi Yonatani yari yarataangiye mbere kwikorera imitwaro myinshi y’ubutegetsi mu gihe Yesaya nawe, wari uwo mu muryango wa cyami, yaje guhamagarirwa umurimo w’ubuhanuzi ariko akiri muto. Igihe Yesaya yagombaga gukoramo cyari cyuzuye akaga kihariye ku bwoko bw’Imana. Uyu muhanuzi yagombaga guhamya ibyo kwigarurirwa k’ubwami bw’u Buyuda bikozwe n’ingabo zishyize hamwe za Isirayeli yari mu majyaruguru ndetse n’iza Siriya. Yagombaga kuzabona ingabo z’Abanyashuri zibambye amahema yazo imbere y’imijyi mikuru yo muri ubwo bwami. Samariya yagombaga kuzasenywa mu gihe cya Yesaya, kandi imiryango cumi ya Isirayeli yagombaga kuzatatanyirizwa mu mahanga. Ubuyuda bwagombaga kuzajya bwigarurirwa kenshi n’ingabo za Ashuri, kandi Yerusalemu yajyaga kuzasakizwa bikaba byayitera gusenyuka iyo Imana itahagoboka mu buryo bw’igitangaza. Ibyago bikomeye byari byaratangiye kwibasira amahoro y’ubwami bw’amajyepfo. Uburinzi bw’Imana bwari buri gukurwaho, kandi ingabo za Ashuri zari hafi yo gukwira mu gihugu cyose cy’Ubuyuda. AnA 277.3
Nyamara nubwo ibyago byagombaga guturuka inyuma y’igihugu byasaga n’ibiteye ubwoba cyane, ntabwo byari bikabije nk’ibyari guturuka imbere muri cyo. Ukwigomeka gukomeye kw’ab’ubwoko bwe ni ko kwateye umugaragu w’Uwiteka guhagarika umutima cyane no kubura amahoro. Kubera ubuhakanyi bwabo no kwigomeka kwabo, abagombye kuba barabaye abatwaramucyo hagati y’amahanga ni bo bihamagariraga ibihano by’Imana. Byinshi mu bibi byihutishaga kurimbuka gukomeye k’ubwami bw’amajyaruguru, kandi akaba ari na byo hari hashize igihe gito byamaganwe mu buryo bukomeye na Hoseya na Amosi, ni byo byangizaga ubwami bw’Ubuyuda mu buryo bwihuse. AnA 278.1
Ku byerekeye imibereho y’abantu muri rusange, ibyagaragaraga byari urucantege. Kubwo kurarikira indamu, abantu bubakaga amazi bakongeraho andi, ndetse bakagura n’imirima bakongeraho indi. Soma Yesaya 5:8. Ubutabera bwari bwaragoretswe, kandi abakene nta mpuhwe bagirirwaga. Imana yavuze kuri ibyo bibi igira iti: “Kuko ari mwebwe, mwariye uruzabibu mukarumaraho: iminyago y’abakene iri mu ngo zanyu.” “Mumenagura ubwoko bwanjye mugahera abakene.” Yesaya 3:14,15. Ndetse n’abacamanza bari bafite inshingano yo kurinda abatagira uko bigira, bizibaga amatwi ntibumve imiborogo y’abakene n’indushyi, abapfakazi n’imfubyi. Soma Yesaya 10:1, 2. AnA 278.2
Gukandamiza n’ubukungu bijyana n’ubwibone no gukunda kwigaragaza, ubusinzi ndetse n’umwuka wo kuvuyarara. Soma Yesaya 2:11, 12; 3:16, 18-23; 5:22,11, 12. Mu gihe cya Yesaya gusenga ibigirwamana ubwabyo ntibyatangazaga abantu. Soma Yesaya 2:8, 9. Ibikorwa byo gukiranirwa byari byarabaye gikwira mu nzego zose z’abantu ku buryo abantu bake cyane bakomeje kuba indahemuka ku Manaakenshi bahuraga n’ikigeragezo cyo gucika integer no kwiheba. Byasaga n’aho umugambi Imana yari ifitiye Isirayeli wari ugiye kutagerwaho kandi iryo shyanga ryigomekaga ryagombaga kugira iherezo nk’iry’i Sodomu na Gomora. AnA 279.1
Imbere y’ibihe byari bimeze bityo, mu mwaka uheruka w’ingoma ya Uziya, igihe Yesaya yahamagarirwaga kugeza ku Buyuda ubutumwa bw’Imana bw’imbuzi no gucyaha, ntabwo bitangaje kubona yaratinye iyo nshingano. Yari azi neza ko azahura no kwinangira ukomeye. Ubwo yumvaga ko we ubwe adashoboye guhangana n’ibyo bihe kandi agatekereza ku bantu yagombaga gukoreramo, byasaga n’aho inshingano ye ntacyo izageraho. Mbese mu ri ubwo bwihebe bwe yajyaga kureka inshingano yari yahawe maze agasiga Ubuyuda budahungabanyijwe kubwo gusenga ibigirwamana kwabwo? Mbese ibigirwamana by’i Nineve byagombaga gutegeka isi bisuzuguje Imana yo mu ijuru? AnA 279.2
Bene ibyo bitekerezo byari byuzuye mu ntekerezo za Yesaya igihe yari ahagaze ku ibaraza ry’ingoro y’Imana. Mu buryo butunguranye, urugi rw’iyo ngoro ndetse n’umwenda w’imbere muri rwo byabaye nk’ibikingutse cyangwa nk’ibikuweho, maze yemererwa kureba imbere muri yo, areba ahera cyane, aho ndetse n’umuhanuzi atagombaga kwinjira. Maze imbere ye agiye kubona yerekwa Uwiteka wari wicaye ku ntebe y’ubwami ndende cyane, ari na ko yabonaga ikuzo ryayo ryuzura urusengero. Impande zose z’iyo ntebe y’ubwami hari abaserafi, kandi mu maso habo hari hatwikiriwe baramya, ari na ko bakoreraga imbere y’Umuremyi wabo kandi bagafatanyiriza hamwe kuvuga n’ijwi rirenga bagira bati: “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera; isi yose yuzuye icyubahiro cye,” kugeza ubwo imfatiro z’irebe ry’umuryango, n’inkingi n’amarembo byanyeganyejwe n’ijwi, ndetse inzu ikuzura amajwi yo gusingiza. Yesaya 6:3. AnA 279.3
Ubwo Yesaya yitegerezaga uko guhishurwa kw’ikuzo ry’Uwiteka n’igitinyiro cye, yatewe ubwoba no kubona ubutungane no kwera by’Imana. Mbega uburyo hagati y’ubutungane butagerwa bw’Umuremyi we n’imigirire mibi y’abari bamaze igihe kirekire babarizwa mu bwoko bwatoranyijwe bwa Isirayeli n’Ubuyuda hari itandukaniro rikomeye! Yesaya yaratatse ati: “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.” Yesaya 6:5. AnA 280.1
Ubwo yari ahagaze imbere y’ubwiza bw’Imana bwari imbere mu rusengero, Yesaya yabonye ko nagumana kudatunganakwe ndetse no kba adakwiriye, atajyaga gushobora na mba gusohoza inshingano yahamagariwe. Ariko yohererejwe umuserafi ngo amuhumurize muri uko guhangayika kwe kandi ngo amutunganyirize gusohoza iyo nshingano ye ikomeye. Yakojejwe ikara ryaka ku minwa rivuye ku gicaniro maze havugwa aya magambo ngo: “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.” Numva ijwi ry’Umwami Imana riti: “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.” Yesaya 6:7,8. AnA 280.2
Uwo mushyitsi wo mu ijuru yategetse iyo ntumwa yari itegereje ati: “Genda ubwire ubu bwoko uti: AnA 280.3
‘Kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya,
Kureba muzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’
Ujye unangira imitima y’ubu bwoko,
Uhindure amatwi yabo ibihuri,
Upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso,
Batumvisha amatwi, batamenyesha imitima,
Bagahindukira bagakira.”
AnA 281.1
Yesaya 6:9,10. AnA 281.2
Inshingano y’uwo muhanuzi yari isobanutse neza: yagombaga kurangurura ijwi rye akamagana ibibi byari biganje. Ariko yatewe ubwoba no gutangira gukora umurimo nyamara nta cyizere cy’ibyiringiro muri wo. Yarabajije ati: “Nyagasani, ibyo bizageza he?” Mbese nta n’umwe mu bwoko bwawe watoranyije uzigera asobanukirwa, ngo yihane maze akizwe? AnA 281.3
Umutwaro wari umuremereye mu mutima kubw’ishyanga ry’Ubuyuda ryari ryarayobye inzira ntiyajyaga kuwikorerera ubusa. Ntabwo umurimo we wajyaga kuba imfabusa rwose. Nyamara ibibi byari byaragiye byiyungikanya mu gihe cy’ibisekuru byinshi ntibyashoboraga gukurwaho mu gihe cye. Mu gihe cyose yari akiriho, yagombaga kuba umwigisha wihangana kandi w’umunyamwete- akaba umuhanuzi uhanura ibyiringiro n’akaga. Amaherezo umugambi w’Imana wari kuzasohora, bityo imbuto z’umuhati we n’iz’imiruho y’intumwa z’Imana zose z’indahemuka ukaboneka. Abasigaye bari kuzakizwa. Kugira ngo ibyo bizabeho, ubutumwa bw’imbuzi no kwinginga bwagombaga guhabwa ishyanga ryari ryarigometse. Uwiteka yaravuze ati: AnA 281.4
“Bizageza aho imidugudu izabera imyirare ari nta wuyibamo,
n’amazu ari nta wuyabamo,
n’igihugu kigahinduka amatongo rwose,
Uwiteka akarangiza kwimurira abantu kure, kandi amatongo akaba menshi muri iki gihugu.” Yesaya 6:11,12.
AnA 281.5
Ibihano bikomeye byagombaga kugera banze kwihana byarimo: intambara, guhunga, gukandamizwa, gutakaza ububasha n’icyubahiro mu mahanga. Ibyo byose byagombaga kubaho kugira ngo abari kubibonamo ukuboko kw’Imana bari barasuzuguye bibatere kwihana. Bidatinze imiryango cumi yo mu bwami bw’amajyaruguru yagombaga gutatanyirizwa mu mahanga atari amwe kandi imidigudu yahoo igasigara ari umusaka. Ingabo zirimbura zo mu mahanga y’abantu b’abagome zagombaga kuyogoza igihugu cyabo incuro nyinshi; ndetse amaherezo na Yerusalemu yagombaga gusenywa, kandi abatuye Ubuyuda bakajyanwa ari imbohe; nyamara Igihugu cy’Isezerano nticyagombaga gukomeza gutereranwa burundu. Ibyiringiro uwo mushyitsi wo mu ijuru yahaye Yesaya byari ibi ngo: AnA 282.1
“Kandi naho cyasigarwamo n’umugabane umwe mu icumi,
Na bwo kizongera gutwikwa,
Nk’uko ibiti by’umwela n’umwaloni bisigarana igishyitsi bimaze gucibwa,
Ni ko urubyaro rwera rusa n’igishyitsi cyarwo.” Yesaya 6:13.
AnA 282.2
Ibi byiringiro byo gusohora guheruka k’umugambi w’Imana byazanye ubutwari mu mutima w’umuhanuzi Yesaya. None se ni izihe mbaraga zo ku isi zari zishiriye hamwe kurwanya Ubuyuda? None se byari kugenda bite iyo intumwa y’Uwiteka irwanywa kandi ntiyumvirwe? Yesaya yari yabonye Umwami Uwiteka nyiringabo; yari yumvise indirimbo y’abaserafi ivuga ngo: “isi yose yuzuzye icyubahiro cye;” yari afite isezerano ry’uko ubutumwa Uwiteka atuma ku Bayuda basubiye inyuma buzaherekezwa n’imbaraga yemeza ya Mwuka Wera; kandi umuhanuzi yari atewe ubutwari kubw’umurimo wari umushyizwe imbere. Mu gihe kirekire kandi kigoye cy’umurimo we, Yesaya yahoraga yibuka iby’iri yerekwa. Mu gihe cy’imyaka mirongo itandatu cyangwa isaga, yahagararaga imbere y’abaturage b’Ubuyuda ahanura ibyiringiro, akarushaho kugenda yagura imbibi mu byo yahanuraga byerekeye kunesha kuzaza kw’itorero. AnA 282.3