ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

21/75

IGICE CYA 19 - YAKOBO AGARUKA I KANANI

Iki gice gishingiye mu Itangiriro 34; 35; 37.

Amaze kwambuka Yorodani, “Yakobo yavuye muri Mezopotamiya, amaherezo atahuka amahoro mu gihugu cya Kanani, aca ingando hafi y’umujyi wa Shekemu.” (Itangiriro 33:18). Nuko isengesho uwo mukurambere yasengeye i Beteli, ry’uko Imana izamugarura amahoro mu gihugu cy’iwabo, rirasubizwa. Yari amaze igihe kinini atuye i Shekemu. Hakaba ari ho Aburahamu, mu gihe cy’imyaka isaga ijana, yari yarabambye ihema rye kandi ahubaka n’igicaniro bwa mbere mu Gihugu cy’Isezerano. Aho hantu Yakobo “yaguze isambu yabambyemo amahema ye yahaguze na bene Hamori, se wa Shekemu, ibikoroto ijana by’ifeza. Nuko ahubaka urutambiro arwitirira Imana, ari yo Mana ya Isiraheli” (umurongo wa 19, 20). Nk’uko Aburahamu yabigenje, Yakobo amaze kubamba ihema rye, yubakira Uwiteka urutambiro, agahamagara abo mu nzu ye buri gitondo na ni mugoroba kuza kuhatambira igitambo. Aho kandi ni ho yacukuye iriba, ari na ho nyuma y’ibinyejana cumi na birindwi, hageraga mwene Yakobo n’Umukiza, igihe yaje ananiwe ashaka kuruhuka ku manywa y’ihangu, maze ahavugira amagambo ayabwira abagenzi bamwumvaga, avuga “ibya ya soko y’amazi adudubiza, agatanga ubugingo buhoraho.” Yohana 4:14. AA 132.1

Gutinda kwa Yakobo n’abahungu be i Shekemu kwaherutswe n’urugomo no kuvusha amaraso. Umukobwa umwe wo mu rugo rwe yari yarakojejwe isoni kandi arababazwa, abavandimwe babiri bari baguye mu cyaha cyo kwica; umurwa wose wari wahindutse amatongo no kwicana, biturutse ku migenzereze mibi y’umusore umwe wahubukaga agakora ibinyuranyije n’amategeko. Intandaro y’ayo mahano ameze atyo ni igikorwa cy’umukobwa wa Yakobo wari wagendereye abakobwa bo muri icyo gihugu,” maze akifatanya n’abatubaha Imana. Ushakira umunezero mu batubaha Imana wese aba yishyira mu cyanya cya Satani kandi akararikira ibishuko bye. AA 132.2

Uburyarya bwuzuyemo ubugome bwa Simeyoni na Levi ntacyari cyabuteye; nanone kandi umugambi wo kugirira nabi abantu b’i Shekemu, watumye bakora icyaha kibabaje cyane. Imigambi yabo bakoze uko bashoboye bayihisha Yakobo, maze guhora kwabo kumutera ubwoba bwinshi. Ashengutse umutima abitewe n’uburiganya hamwe n’urugomo by’abahungu be, gusa yaravuze ati, “Mwankururiye amahane munyangisha abenegihugu,... Nibishyira hamwe bakantera, simfite abantu bahagije bo kubarwanya, bazanesha bansembane n’abanjye bose.” Nyamara intimba n’urwango yerekanye kubera igikorwa cyabo cyo kuvusha amaraso, byagaragariye mu magambo yavuze hanyuma y’imyaka mirongo itanu, ubwo yari aryamye ku buriri bwe muri Egiputa agiye gupfa agira ati: “Simiyoni na Levi ni abavandimwe, intwaro zabo bazikoresha ibyo urugomo. Sinzafatanya na bo mu bugambanyi bwabo, sinzashyigikira amateraniro yabo. Bararakaye bica abantu, bagize urugomo batema ibitsi by’amapfizi. Havumwe uburakari bwabo bukaze! Havumwe umujinya wabo urimbura!” Itangiriro 49:5-7. AA 132.3

Yakobo yumvise ibyo bimuteye gukorwa n’isoni bikabije. Ubugizi bwa nabi n’uburiganya byagaragaraga mu mico y’abahungu be. Ibigirwamana no kubisenga byari byarashinze imizi mu mahema yabo ndetse no mu bantu bo mu rugo rwe. Iyo Uwiteka aza kubahana akurikije ibyo bakoze, mbese ntiyari kubatanga kugira ngo amahanga abakikije abihimureho? AA 132.4

Ubwo Yakobo yari acogojwe n’amakuba, Uwiteka yamutegetse gufata urugendo yerekeza mu majyepfo akajya i Beteli. Atekereje aho hantu, uwo mukurambere ntiyibutse gusa inzozi yahagiriye abona abamarayika ndetse n’amasezerano y’imbabazi z’Imana, ahubwo yibutse n’indahiro yari yaraharahiriye avuga ko Uwiteka ariwe ukwiriye kuba Imana ye. Yagambiriye ko mbere yo kujya aho hantu haziranenge, inzu ye igomba kwezwaho ubwandu bwo gusenga ibigirwamana. Yategetse abo mu muryango we n’abo bari kumwe bose ati, “Nimukureho ibigirwamana by’abanyamahanga mufite, mwihumanure, mwambare imyambaro iboneye: maze tujye i Beteli. Nzahubakira urutambiro Imana yangobotse igihe nari mu kaga, kandi ikandinda aho nagiye hose.” AA 133.1

Yakobo yuzuwe n’amarangamutima, yasubiye mu gitekerezo cy’ukuntu yageze i Beteli ubwa mbere, ubwo yavaga kwa se ari wenyine, agahunga kugira ngo akize ubugingo bwe, n’uburyo Uwiteka yamubonekeye mu nzozi za nijoro. Ubwo yongeraga gusuzuma uko yabanye n’Imana mu buryo butangaje, umutima we warashenjaguritse; abana be na bo bakorerwamo n’imbaraga itsinda; yari yiyemeje kubategura mu buryo bukwiriye kugira ngo bazafatanye na we kuramya Imana ubwo bazaba bageze i Beteli. “Nuko baha Yakobo ibigirwamana bari bafite n’amaherena yo ku matwi yabo, maze Yakobo abitaba munsi y’igiti kinini kiri hafi y’i Shekemu (Intangiriro 35:4, BII).” AA 133.2

Imana ituma abaturage b’icyo gihugu bagira ubwoba, kugira ngo batazahirahira ngo bahorere ab’i Shekemu bishwe. Abo bagenzi bageze i Beteli badahungabanyijwe. Aho na none ni ho Uwiteka yongeye kubonekera Yakobo maze yongera kuvugurura amasezerano yari yaramusezeranyije. “Maze Yokobo arunda ikirundo aho hantu yavuganiye n’Uwiteka, ndetse ikirundo cy’amabuye.” AA 133.3

Aho i Beteli, Yakobo yabwiwe kuririra umwe wo mu nzu ya Se bari barapfushije kandi bubahaga cyane - ari we Debora wari warareze Rebeka, akaba yari yaraherekeje nyirabuja ava i Mezopotamiya ajya mu gihugu cy’i Kanani. Kuri Yakobo, kubona uwo mubyeyi wari ukuze yarabaga muri urwo rugo byari umurunga w’igiciro cyinshi, watumaga yibuka imibereho ye ya kera, kandi cyane cyane bigatuma yibuka urukundo n’impuhwe bikomeye nyina yamukundaga. Debora bamuhambye bafite umubabaro utavugwa, ku buryo aho bamuhambye munsi y’igiti cy’inganzamarumbu bahise “igiti cy’amarira.” Ntibyari gucira aho, kwibuka imibereho yaranzwe n’imirimo y’ubudahemuka yakozwe n’uwo muja, ndetse no kuba Yakobo yaraririye iyo nshuti, ahubwo byahawe agaciro kenshi kugeza ubwo babishyize no mu Ijambo ry’Imana. AA 133.4

Kuva i Beteli ugana i Heburoni hari urugendo rw’iminsi ibiri gusa, ariko rwateye Yakobo agahinda kenshi cyane Rasheli apfuye. Yari yaramutendeye imyaka irindwi incuro ebyiri, maze urukundo yari amufitiye rutuma agira umuhati ariko adacogora. Uburyo urwo rukundo rwari rwimbitse kandi rudatezuka rwaje kwigaragaza hanyuma, ubwo Yakobo yari hafi gupfa, ari umukambwe ugeze mu zabukuru, Yozefu yaje gusura Se, yongera kwibuka imibereho ye ya kera, avuga ati, “Ibyo mbikoze ngirira umubyeyi wawe Rasheli waguye muri Kanani tuva muri Mezopotamiya, bikantera agahinda. Yapfuye tujya kugera Efurata, mushyingura hafi y’umuhanda ujyayo. Efurata ni yo Betelehemu.” Itangiriro 48:7. Mu mateka y’umuryango we warimo ubuzima bwuzuye amakuba, urupfu rwa Rasheli ni rwo rwonyine yahoraga yibuka. AA 133.5

Mbere yo gupfa, Rasheli yabyaye umuhungu wa kabiri. Maze ubwo yarimo asamba, yita uwo mwana Benoni, bisobanura “umwana w’umubabaro wanjye.” Ariko se amwita Benyamini, bisobanura “umwana w’ukuboko kwanjye kw’iburyo,” cyangwa “imbaraga zanjye.” Rasheli yahambwe aho yaguye, maze hashingwa ibuye ku mva ye ryo kuzatuma bahora bamwibuka. AA 134.1

Ubwo bari mu nzira berekeza Efurata, mu muryango wa Yakobo hongeye kubonekamo icyaha giteye ubwoba, cyatumye Rubeni wari umuhungu w’imfura, adahabwa imigisha n’icyubahiro byagenewe abana b’imfura. AA 134.2

Ku iherezo, Yakobo yarangije urugendo rwe agera, “kwa se Isaka, i Mamure,... h’i Heburoni, aho Aburahamu na Isaka bari batuye.” Aho ni ho yagumye kugeza igihe Se apfiriye. Kuri Isaka, wari ushaje cyane kandi atakibona, kwitabwaho no kugirirwa impuhwe n’umuhungu we wari warabuze igihe kirekire cyane, byaramuhumurije cyane mu myaka yari wenyine kandi yarapfakaye. AA 134.3

Yakobo na Esawu bahuriye aho se yari aryamye agiye gupfa. Mukuru we n’ubwo hari igihe yashatse kwihohera, nyamara imyumvire ye yari yaramaze guhinduka bikomeye. Maze Yakobo anyuzwe n’imigisha y’ibya Mwuka yari yaramuhesheje ubutware, aharira mukuru we kuragwa ubutunzi bwa Se, ari na wo murage wonyine Esawu yashakaga cyangwa yabonaga ko ari wo w’agaciro. Ntibari bakigirirana ishyari cyangwa ngo bangane uruhenu, maze baratandukana, Esawu ajya kumusozi Seyiri. Imana, yo mutunzi w’imigisha itarondereka, yari yarahaye Yakobo ubutunzi bw’isi, hakiyongeraho ibyiza yari yaraharaniye. Ubutunzi bw’abo bavandimwe babiri bwari bwinshi cyane ku buryo bitari byoroshye gutura hamwe; kandi icyo gihugu barimo nk’abasuhuke nticyari kubihanganira kubera amashyo yabo.” Uko gutandukana byari bijyanye n’umugambi Imana yari ifitiye Yakobo. Kubera ko abo bavandimwe bari batandukanye cyane mu byerekeye imyizerere y’iby’idini, ibyari byiza ni ukudatura hamwe. AA 134.4

Esawu na Yakobo bari baratorejwe hamwe kumenya Imana, kandi bombi bari bafite umudendezo wo kugendera mu mategeko yayo no kugirirwa neza na yo; ariko siko bombi bahisemo batyo. Abo bavandimwe uko ari babiri bagendeye mu nzira zitandukanye, kandi koko zakomeje guhabana cyane. AA 134.5

Nta ruhare Imana yagize kugira ngo Esawu adahabwa imigisha y’agakiza. Impano z’ubuntu bwayo iziha abantu bose nta kiguzi binyuze muri Kristo. Nta gutoranywa kubaho keretse guhitamo k’umuntu ku giti cye bwite bikaba byamutera kuba yarimbuka. Imana yagaragaje mu Ijambo ryayo ibyangombwa umuntu wese yuzuza kugira ngo ahabwe ubugingo buhoraho - ari byo kumvira amategeko y’Imana tubiheshejwe no kwizera Kristo. Imana yahisemo umuco uhuje n’amategeko yayo, kandi umuntu wese uzagera ku rugero rushyitse rw’ibyo Imana ishaka azinjira mu bwami bw’ikuzo. Kristo ubwe yarivugiye ati, “Uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.” Yohana 3:36. “Umuntu wese umbwira ati, ‘Mwami, Mwami, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru; keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.” Matayo 7:21. Kandi no mu Byahishuwe ahamya ko “Hahirwa abamesa ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.” Ibyahishuwe 22:14. Ku bijyanye n’agakiza umuntu azahabwa ku munsi w’imperuka, uko ni ko gutoranywa konyine kugaragarira mu Ijambo ry’Imana. AA 134.6

Umuntu wese utinya kandi agahindishwa umushyitsi no gushaka agakiza ke bwite yaratoranyijwe. Umuntu wese wambara intwaro maze akarwana intambara nziza yo kwizera ari mu batowe. Hatoranyijwe uhora ari maso asenga, akarondora mu Byanditswe Byera, kandi agahunga ibishuko. Hatoranyijwe uhorana kwizera, kandi akumvira ijambo ryose riva mu kanwa k’Imana. Gucungurwa byagenewe abantu bose kandi ku buntu, abazagendera ku mabwiriza yatanzwe bazanezezwa n’umusaruro w’uko gucungurwa. AA 135.1

Esawu yakerensheje imigisha y’isezerano. Yahaye agaciro cyane ibyo igihe gito kubirutisha ibyiza byo mu ijuru; maze ibyo yifuje aba aribyo abona. Guhitamo kwe niko kwamutandukanyije n’ubwuko bw’Imana. Yakobo yahisemo umurage wo kwizera. Yihatiye kuwugeraho akoresheje uburyarya, uburiganya, n’ibinyoma; ariko Imana yemeye ko icyaha cye kijya ahagaragara kugira ngo imugorore. Nubwo imyaka yakurikiyeho yayigizemo ibihe biruhije, Yakobo ntiyigeze ateshuka cyangwa ngo areke inzira yari yahisemo. Yamenye ko kwishingikiriza ku buhanga bw’umuntu n’uburiganya ngo ahabwe umugisha, akwiye gukirana n’Imana. Guhera rya joro yakiranyemo n’Imana ari iruhande rw’umugezi wa Yaboki, Yakobo yabadutse ahindutse undi muntu. Ntiyari agifite kwiyemera. Uhereye icyo gihe, ubucakura ntibwongeye kuboneka. Mu cyimbo cy’uburyarya n’ibinyoma, imibereho ye yagize kwiyoroshya n’ukuri. Yahigiye isomo ryo kwicisha bugufi yisunga Ukuboko kw’Isumbabyose, maze mu bigeragezo no mu mibabaro akicishiriza bugufi munsi y’ubushake bw’Imana. Imico mibi yakongokeye mu itanura ry’umuriro; izahabu nyakuri iratunganywa kugeza ubwo kwizera kwa Aburahamu na Isaka kwigaragariza neza muri Yakobo. AA 135.2

Icyaha cya Yakobo n’uruhererekane by’ibyagiye bikurikira icyo cyaha, ntibyigeze bibura gushyira ku mugaragaro ingaruka z’ikibi — ingaruka zigaragarije mu mbuto zishaririye zo mu mico n’imibereho y’abahungu be. Ubwo abo bahungu bari bamaze gukura, bakomeje kugira amafuti akomeye cyane. Ingaruka zo gushaka abagore benshi zigaragaje muri uwo muryango. Icyo cyaha kibi cyane kigenda gikamya amasoko y’urukundo, kandi gica intege amasezerano yera yabahuzaga. Ishyari ry’ababyeyi benshi b’abagore ryazanye amakimbirane mu muryango, abana bakuze batumvikana kandi badafite kwihanganira kuyoborwa, maze imibereho ya se yijimishwa n’inkeke n’agahinda. AA 135.3

Hariho umwe, ariko we yari afite imico itandukanye cyane n’iy’abandi, uwo akaba yari Yozefu, umuhungu mukuru wa Rasheli; yari afite uburanga nyamara bugasa nk’aho bugaragaza ubwiza bw’imbere mu bitekerezo no mu mutima. Uwo musore wari inziramakemwa, umunyamuhati, kandi agahora anezerewe, yagaragazaga umurava no gushikama. Yategeraga amatwi amabwiriza ya Se, kandi agakunda kumvira Imana. Imico yaje kumutandukanya n’abandi na nyuma y’aho agiye muri Egiputa, imico ikubiyemo ubwitonzi, ubudahemuka no kuba umunyakuri, yigaragazaga mu mibereho ye ya buri munsi. Kuko nyina yari yarapfuye, urukundo rwe yakomeje kurukunda Se cyane, maze Yakobo arushako kumva umutima we urundukiye muri uwo mwana yabonye ari mu zabukuru. “Yamukundaga kurusha abandi bana be bose.” AA 135.4

Nyamara urwo rukundo na rwo rwaje guhinduka intandaro y’akaga n’ishavu. Yakobo ntiyagize ubushishozi ubwo yerekanaga ko Yozefu amurutisha abandi bana, maze bigatuma abandi bahungu be bamugirira ishyari. Ubwo Yozefu yerekanaga imyitwarire mibi y’abavandimwe be, yagize akaga gakomeye; yagerageje kubibakuramo ku neza, ahubwo birushaho kubabyukiriza urwangano n’urwikekwe. Ntiyashoboraga kwihanganira kubabona bacumura ku Mana, maze abitekerereza se, yiringira ko igitsure cye gishobora kubagarura bagahinduka. AA 136.1

Yakobo yirinze rwose kubabyukiriza uburakari kubwo kubacyaha ahubutse cyangwa abatota. Afite umutima ubabaye cyane, yasabye abo bana be kandi abingingira kumwubahira ko ashaje, kandi bakirinda kugayisha izina rye, maze ibirenze ibyo byose, ababuza kugayisha Imana babitewe no kutumvira amategeko yayo bene ako kageni. Bagize isoni z’uko ubugome bwabo bwamenyekanye, abo basore babaye nk’abihannye, nyamara bakomeza guhishira ibitekerezo byabo, aribyo byaje guhinduka bibi kurushaho igihe byari bishyizwe ku mugaragaro. AA 136.2

Impano y’ikanzu cyangwa umwitero by’igiciro cyinshi Yozefu yahawe na Se ku mugaragaro, iyo kanzu ikaba yarambarwaga n’abantu bakomeye, yabaye igihamya cy’ukubogama kwa se, maze bituma bakeka ko hari umugambi wo kwirengagiza abana be bakuru agaha ubutware umwana wa Rasheli. Umugambi wabo wo kugira nabi wakomeje gukura ubwo umunsi umwe uwo muhungu yababwiraga iby’inzozi yari yarose. Yarababwiye ati, “Twahambiraga imiba mu murima, umuba wanjye urahagarara urema, iyanyu miba ikikiza uwanjye iwikubita imbere.” Bene se buzuwe n’ishyari n’uburakari batangara bamubaza bati, “Ni ukuri wowe uzaba umwami wacu? Ni ukuri wowe uzadutwara?” AA 136.3

Bidatinze arota izindi nzozi zimeze nka za zindi, maze na zo arazibarotorera ” Nongeye kurota, mbona izuba n’ukwezi n’inyenyeri cumi n’imwe binyunamira.” Izo nzozi zasobanuwe nk’iza mbere. Kuko yari yazirotoreye Se ari kumwe na bene se, Yakobo yaramucyashye aramubaza ati, ” Izo ni nzozi ki? Uragira ngo jye na nyoko n’abavandimwe bawe tuzakwikubita imbere tukuramye?” Atitaye ku magambo yakoresheje amucyaha, Yakobo yizeye ko Uwiteka yarimo guhishurira Yozefu ibizamubaho mu gihe kizaza. AA 136.4

Ubwo uwo musore w’ingimbi yari ahagaze imbere ya bene Se, uburanga bwe bumurikiwe na Mwuka w’Imana, ntibashobora guhisha ko bamwishimiye; ariko banga guhitamo kureka imigenzereze yabo mibi, maze banga urunuka ubwo butungane bubashinja ibyaha byabo. Imitima yabo yari yibasiwe n’umwuka nk’umwe wari muri Kayini. AA 136.5

Bene se bagombaga guhora bimuka bashakisha urwuri rw’imikumbi yabo, maze kenshi na kenshi bakamara amezi n’amezi batari mu ngo zabo. Nyuma y’ibihe nk’ibyo, bagiye i Shekemu aho se yari yaraguze isambu. Hashize igihe nta gakuru kabo, se atangira kugira ubwoba ko baba batakiriho kubera ubugome bari baragiriye abantu b’i Shekemu. Nuko rero yohereza Yozefu ngo ajye kubareba, kandi azagaruke amubwira ko bari amahoro. Iyo Yakobo aza kumenya neza uburyo abahungu be banga Yozefu, ntiyajyaga kumwohereza ari wenyine; ariko ibyo bari barabihishe. AA 137.1

Umutima wa Yosefu wari wuzuye ibyishimo ubwo yatandukanaga na Se, nyamara yaba uwo musaza yaba n’uwo musore nta n’umwe warose uko bizamera mbere yuko yongera guhura na bene se. Nyuma y’urugendo rurerure kandi ari wenyine, Yosefu yageze i Shekemu, abura bene se n’imikumbi yabo. Abaririje aho baba baherereye, bamubwira ko bari i Dotani. Yari amaze kugenda urugendo rurenga ibirometero mirongo inani kandi noneho yari agiye kongeraho ibindi birometero makumyabiri na bine, ariko arihuta, ntiyita ku munaniro kubwo gushaka guhumuriza se no kubona bene se yari agikunda nubwo bo bari abanyangeso mbi. AA 137.2

Bene se bamubona akiri kure; ariko ntibigera batekereza iby’urugendo rurerure yari yagenze aza kubareba, iby’umunaniro n’inzara yari afite, iby’uko yari yarabasabye kumwakirana urugwiro n’urukundo rwa kivandimwe ngo bicogoze urwango rwabo. Babonye yambaye ikanzu yahawe na Se nk’impano kubera urukundo yamukundaga, umujinya urabica. Baravugana bati, “Dore karosi araje.” Ubwo inzika no guhora bari bamaranye igihe kirekire ni byo byabakoreshaga. Baravugana bati, “Nuko nimuze tumwice, tumujugunye mu rwobo rumwe muri izi zacukuriwe kubika amazi, tuzavuge tuti, inyamaswa y’inkazi yaramuriye: tuzamenye inzozi ze uko zizaba.” AA 137.3

Baba barasohoje umugambi wabo, ariko Rubeni abyumvise ashaka kumubakiza. Yanze ko bihutira kuvusha amaraso ya mwene se, maze atanga icyifuzo cy’uko bamujugunya mu rwobo ari muzima kugira ngo azapfiremo; nyamara yashakaga kuzamukuramo rwihishwa akamusubiza kwa se. Bamaze kwemeranya kuri uwo mugambi, Rubeni arigendera kuko yatinyaga ko yananirwa kwihangana, maze imigambi ye bakayitahura. AA 137.4

Yozefu akomeza kuza abasanga atikanga ikibi, kandi anejejwe n’uko umugambi w’urugendo rwe usohoye; ariko aho kumuramutsa nk’uko yari abyiteze, yatewe ubwoba no kubona umujinya no kwihorera bamusanganije. Baramusumira bamwambura ikanzu ye. Ibitutsi n’iterabwoba byamweretse ko bafite umugambi wo kumwica. Kubinginga kwe ntikwigeze kwitabwaho. Yari yageze mu maboko y’abo bantu bari bameze nk’abasazi. Bamukururana umujinya, bamukurubanira ku rwobo rurerure, bamujugunyamo, maze bamaze kumva ko adashobora kwikuramo, bamusigamo kugira ngo azicirwemo n’inzara, hanyuma ‘’baricara bararya.’‘ AA 137.5

Nyamara bamwe muri bo babuze amahoro; bumvise batanyuzwe n’uburyo bihoreyemo. Hashize umwanya muto babona umurongo w’abantu baza babasanga. Abo bagenzi bari Abishimayeli bari baturutse hakurya ya Yorodani, bajyanye amavuta yomora n’imibavu y’igiciro n’ibindi bicuruzwa muri Egiputa. Noneho Yuda abaha igitekerezo cyo kugurisha mwene se n’abo bacuruzi b’abapagani, aho kumusiga ngo apfire aho. Yajyaga kuba abagiriye neza, kuko yari kuba abarinze kugibwaho n’amaraso ye; maze arababwira ati, “twe kumukomeretsa kandi tuva inda imwe.” Bose barabyemera maze baherako bamukura mu rwobo. AA 138.1

Akibona abo bacuruzi, aherako amenya ukuri guteye ubwoba kwabyo. Kuba umucakara nibyo byari bibi cyane kurusha gupfa. Kubera ubwoba yari afite, yahendahenze bene se ava kuri umwe ajya ku wundi, ariko biba iby’ubusa. Bamwe bumvise bamugiriye ibambe, ariko kubera gutinya gusekwa baricecekera, bose bumva bitagifite igaruriro. Iyo Yosefu aza kurokoka, yari kubarega kuri se nta gushidikanya, kandi na we ntiyari kwihanganira ubugome bwabo bari bagiriye umwana we w’umutoni. Banangira imitima ngo batumva kwinginga kwe, maze bamuhana mu maboko y’abacuruzi b’abapagani. Ingamiya z’abo bacuruzi zikomeza urugendo maze mu kanya ziba zirarenze. AA 138.2

Rubeni yasubiye kuri rwa rwobo, ariko yasanze Yosefu atakirimo. Kubera agahinda no kwicunuza, yashishimuye imyambaro ye, maze ajya aho bene se bari arababwira ati, “Ndabigira nte ko murumuna wacu atagihari?” Aho bamenyeye ibura rya Yosefu, kandi ko bitagishoboka kumugarura, Rubeni yahatiwe kwifatanya n’abo bene se kugira ngo bagerageze guhishira icyo cyaha. Babaga isekurume y’ihene, binika ikanzu ya Yosefu mu maraso yayo, maze bayoherereza Se, bamubwira ko bayitoraguye mu gasozi, none bakaba batinya ko yaba ari iy’umuvandimwe wabo. Bamutumaho bati, “. . .none reba niba ari iy’umwana wawe cyangwa ko atari yo.” Bari bategereje kureba ibizakurikiraho bafite ubwoba, ariko ntibari biteguye kwakira ako gahinda gashengura umutima, n’intimba bagize babonye agiye. Yakobo aravuga ati, “Koko ni iy’umwana wanjye Yozefu! Inyamaswa y’inkazi yaramuriye; nta gushidikanya Yosefu yatanyaguwe na yo.” Abahungu be n’abakobwa be bagerageza kumuhoza ariko biba iby’ubusa. “Yakobo ashishimura imyenda ye, akenyera ibigunira, amara iminsi myinshi aririra umwana we.” Muri icyo gihe ntacyabashaga kumumara umubabaro. Araboroga ati, “Nzarinda nsanga umwana wanjye ikuzimu nkirira.” Abo basore bafite ubwoba kubera ibyo bari bakoze, kandi na none bagatinya ko se yazabatonganya, bakomeza guhisha icyo cyaha cyabo mu mitima yabo, icyaha na bo ubwabo babonaga gikomeye cyane. AA 138.3