ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

18/75

IGICE CYA 16 - YAKOBO NA ESAWU

Iki gice gishingiye mu Itangiriro 25:19-34; 27

Yakobo na Esawu, abana b’abahungu ba Isaka bavutse ari impanga, bagaragaje guhabana cyane mu mico no mu mibereho. Uko kudahuza kwari kwarahanuwe na marayika w’Imana bataravuka. Ubwo yasubizaga amasengesho ya Rebeka wasabye ababaye, yahamije ko Rebeka azahabwa abahungu babiri, amuhishurira uko bazabaho mu gihe kizaza, buri wese azaba umutware w’ubwoko bukomeye, ariko umwe akazakomera cyane kurusha undi, kandi ko umutoya azatwara umukuru. AA 114.1

Esawu yakuze akunda kwishyira imbere, kandi inyungu ze zabaga zishingiye ku mibereho y’uwo mwanya. Kuko atashoboraga kwihanganira kuguma hamwe, yanezezwaga no kuba mu gasozi ahiga, maze bidatinze ahitamo imibereho yo kuba umuhigi. Nyamara ni we wari umutoni kuri se. Uwo mushumba w’umunyamahoro, utuje, yashimishwaga n’igikundiro n’ibigango by’umuhungu we mukuru, utaratinyaga kurenga imisozi n’ubutayu, agatahukanira se umuhigo kandi agashimishwa no kumutekerereza ibyo yagiye ahura nabyo muri iyo mibereho yo guhiga. Yakobo, wagiraga ibitekerezo byinshi, utarahubukaga, kandi witaga kubyo mu rugo, yahoraga atekereza cyane iby’igihe kizaza kurusha iby’igihe yabaga arimo, yanezezwaga no kwibera imuhira, akita ku matungo kandi agahinga. Nyina yahaga agaciro cyane kwihangana, kudasesagura no guteganya yagiraga. Ingeso ze zari zimbitse kandi zishinze imizi, kandi ubugwaneza no kudahubuka yahoranaga, byongeraga gushimisha nyina cyane kurusha kwirata n’ineza Esawu yagiraga rimwe na rimwe. Kuri Rebeka, Yakobo ni we wari umwana w’ umutoni. AA 114.2

Amasezerano Aburahamu yari yarahawe yasohorejwe kuri Isaka na Rebeka, aba nk’impamvu ikomeye y’ibyifuzo n’ibyiringiro byabo. Esawu na Yakobo bari baramenyerejwe ibyo ayo masezerano. Bigishijwe ko bagomba guha agaciro gakomeye umurage w’ubukuru, kuko umukuru atagombaga kuragwa gusa ubutunzi bw’isi, ahubwo yagombaga no kuragwa ubutware bw’ibya Mwuka. Uwabuhabwaga yagombaga kuba umutambyi w’umuryango we, kandi mu rubyaro rwe hakaba ariho hazakomoka Umucunguzi w’isi. Ku rundi ruhande, hari inshingano ufite ubukuru yagombaga kuzuza. Uwagombaga kuragwa imigisha y’ubukuru, imibereho ye yagombaga kwegurirwa gukorera Imana. Nk’Aburahamu, yagombaga kugendera mu byo Imana imusaba. Mu gushyingirwa, mu isano ye n’abo umuryango, mu mibanire ye n’abandi, yagombaga kugisha inama ubushake bw’Imana. AA 114.3

Isaka yamenyesheje abahungu be ayo mahirwe n’ibyo yari ashingiyeho, anababwira ataziguye ko Esawu, nk’umwana w’imfura, ari we ufite uburenganzira bwo guhabwa ubutware. Ariko Esawu ntiyakundaga gusenga, ntiyitaga ku mibereho y’iby’Iyobokamana. Ibyajyanaga n’ubutware bw’ibya Mwuka ntiyabyishimiraga ndetse yaranabyangaga nk’ibyari inzitizi kuri we. Amategeko y’Imana, yo shingiro ry’isezerano ry’Imana kuri Aburahamu, yari nk’ingoyi y’uburetwa kuri Esawu. Kuko yihugiragaho, yumvaga atifuza icyamubuza umudendezo wo gukora ibyo ashaka. Kubwe, gukomera n’ubutunzi, kurya no kunywa no kwinezeza byari umunezero. Yanezezwaga n’umudendezo usesuye w’imibereho ye yo kuzerera ku gasozi. Rebeka yibutse amagambo ya marayika maze asoma ashishikaye ngo asobanukirwe neza kurusha umugabo we imico y’abahungu babo. Yaje kwemezwa neza ko amasezerano y’Imana yari yarateganyirijwe Yakobo. Yibukije Isaka amagambo marayika yari yaravuze, ariko kubera ko Isaka yakundaga cyane umuhungu we mukuru, byatumye amagambo ya Rebeka atagira agira icyo amuhinduraho mu migambi ye. AA 114.4

Yakobo yari yarabwiwe na nyina ko ari we ijuru ryatoranyije ngo azahabwe ubutware by’ibya Mwuka kandi yuzuwe n’ishyushyu ritavugwa kubwo amahirwe byajyaga kumuzanira. Si ubutunzi bwa se yifuzaga; yashakaga ubutware bw’ibya Mwuka. Gushyikirana n’Imana nk’uko Aburahamu yabigize akiranuka, gutamba igitambo cy’impongano kubwo umuryango we, kuba sekuru w’ubwoko bwatoranyijwe n’ubwa Mesiya wasezeranywe, kuragwa ubutunzi budashira buvugwa mu masezerano - ngayo amahirwe n’icyubahiro yari akeneye cyane. Intekerezo ze zahoraga zishaka gushyikira iby’ahazaza, maze agashaka gusingira imigisha y’ibitagaragara. AA 115.1

Yakobo yariherereye yumva ibyo se yavugaga byose byerekeranye n’ubutware mu bya Mwuka; maze agundira ibyo yari yigishijwe na nyina. Amanywa n’ijoro, imibereho ye yose nta kindi yashyiraga imbere usibye iyo ngingo, kugeza ubwo bimutwaye umutima. Ariko nubwo Yakobo yahaga agaciro imigisha y’ibihoraho kuyirutisha iy’iby’igihe gito, yari ataramenya byimazeyo Imana yubahaga. Umutima we wari utarahindurwa mushya n’ubuntu bw’Imana. Yizeraga ko iryo sezerano ridashobora kumusohoreraho kuko Esawu ari we wari mukuru, maze agahora yiga uburyo yabona imigisha mwene se atitagaho, igihe kuri we yari ifite agaciro gakomeye. AA 115.2

Umunsi umwe ubwo Esawu yatahaga ashonje kandi ananiwe cyane avuye guhiga, yasabye Yakobo kubyo kurya yari atetse. Undi yari aboneyeho akanya ko kumwicira isari ariko akabigura ubutware bwe. Uwo muhigi washakaga guhaza irari rye arataka ati: “Ubu se ko ngiye gupfa ubwo butware bumariye iki?” Ku bw’ isahane y’isupu itukura, amuha ubutware bwe abihamishije indahiro. Akanya gato kari gahagije ngo abone ibyo kurya aho mu ihema rya se, nyamara kubwo guhaza irari ry’akanya gato ahubutse, abigurana umurage w’agahebuzo ariwo Imana ubwayo yari yarasezeranyije ba Sekuruza. We yishakiraga iby’ako kanya gusa. Yari yiteguye guhara iby’ijuru kubera iby’isi, ibyiza by’ahazaza akabigurana kwinezeza by’akanya gato. AA 115.3

“Uko ni ko Esawu yasuzuguye ubutware bwe.” Igihe yabutangaga yumvise hari umutwaro atuye. Noneho nta cyamukomaga imbere; yashoboraga gukora ibyo yishakiye. Ku bwo uwo munezero wa kinyamaswa, twakwita umudendezo w’ikitiriro, mbega uburyo benshi bakigurisha ubutware bw’umurage uzira inenge kandi udasaza, uhoraho wo mu ijuru! AA 115.4

Arangamiye ibigaragara kandi bikurura amaso byo mu isi, Esawu yashatse abagore babiri b’abakobwa b’Abaheti. Ariko kuko basengaga ibigirwamana, bitera Isaka na Rebeka agahinda gakomeye cyane. Esawu yari yangije imwe mu ngingo z’amasezerano yabuzaga ubwoko bwatoranyijwe gushaka mu bapagani; nyamara Isaka yari agikomeje umugambi wo gushaka kumuha ubutware bw’umuryango. Imyumvire ya Rebeka, kuba Yakobo yarifuzaga umugisha bidasubirwaho, kandi Esawu na we akaba atari yitaye ku nshingano ze, ibyo byose ntacyo byahinduye ku mugambi wa se. AA 115.5

Imyaka irahita, kugeza ubwo Isaka ageze mu zabukuru n’amaso ye azamo ibirorirori, ategereje gupfa, yiyemeza guha umuhungu we mukuru umugisha atajuyaje. Ariko kuko yari azi ko Rebeka na Yakobo batabishakaga, yafashe umwanzuro wo gukora uwo muhango wera rwihishwa. Agendeye ku byakorwaga ku bw’uwo muhango, uwo mukurambere abwira Esawu ati, ” Fata intwaro zo guhigisha, ikirimba cyawe n’umuheto wawe, ujye mu ishyamba umpigireyo umuhigo; untekere inyama ziryoshye...mbone kuguhesha umugisha ntarapfa.” AA 116.1

Rebeka yeretswe ibyo umugambi wa Isaka. Yari azi neza nta gushidikanya ko binyuranyije n’ibyo Imana yahishuye nk’umugambi wayo. Isaka yari mu kaga ko kuba yarakarirwa n’ijuru no kubera umuhungu we muto inkomyi ngo adahabwa icyo Imana yamuhamagariye. Rebeka yagerageje uko ashoboye ngo abyumvishe Isaka, ariko ntibyagira icyo bimara, maze bituma yiyemeza gushaka ingamba z’ukundi yakora. AA 116.2

Ntibyatinze, Esawu aba agiye mu gasozi maze bituma Rebeka abasha kuzuza umugambi we. Yabwiye Yakobo uko byagenze, maze amutegeka kwihutira kugira icyo akora ngo uwo mugisha udahabwa Esawu uko byamera kose. Yijeje umuhungu we ko naramuka akurikije amabwiriza ye, aribuwubone nk’uko Imana yabisezeranye. Yakobo ntiyahereyeko yemera uwo mugambi. Igitekerezo cyo kubeshya se cyaramushenguye. Yumvaga ko icyaha nk’icyo cyamuzanira umuvumo aho kumuhesha umugisha. Ariko iyo mico myiza yaraneshejwe, maze ahitamo gukora ibyo nyina amubwiye. Ntiyari asanganywe umugambi wo kubeshya se, ariko amaze kugera imbere ya se yumva byarangiye nta kundi yagira, adashobora gusubira inyuma, maze ahabwa uwo mugisha yifuje akoresheje uburiganya. AA 116.3

Yakobo na Rebeka babonye ibyo bifuzaga ariko byabaviriyemo ibyago n’agahinda gusa kubera kuriganya. Imana yari yavuze ko Yakobo azahabwa ubutware, kandi ijambo ryayo ryajyaga gusohora igihe cyayo gikwiriye gisohoye, iyo bagira kwizera bagategereza ko ibibakorera. Nyamara, nka benshi bavuga ko ari abana b’Imana, banze kwegurira icyo kibazo mu biganza by’Imana. Rebeka yicujije ababaye kubera inama mbi yari yagiriye umuhungu we; kuko cyabaye kimwe mubyatumye atandukana na we ntibongera kubonana ukundi. Uhereye igihe yaherewe ubutware, Yakobo yari aremerewe cyane n’umutima wamuciraga urubanza. Yari yacumuye kuri Se, kuri mwene Se, ku mutima we, no ku Mana. Ibyo yari akoze mu isaha imwe gusa, yabyicujije mu mibereho ye yose. Ndetse ibyo byagaragaye cyane nyuma y’imyaka myinshi ubwo abahungu be bakoraga ibyaha bikababaza umutima we cyane. AA 116.4

Ntibyatinze Yakobo agisohoka mu ihema rya se, Esawu na we yahereyeko arinjira. Nubwo yari yagurishije ubutware bwe akabihamisha indahiro, noneho yari yiyemeje guhabwa imigisha yabigenewe atitaye ku byo murununa we avuga. Ubutware mu bya Mwuka bwari bugendanye n’ubutware mu by’umubiri, aribyo byajyaga kumuhesha ubutware bw’umuryango kandi ku butunzi bwa Se, akagiraho umugabane wikubye inshuro ebyiri. Iyo niyo yari imigisha yahaga agaciro gakomeye. Yagize ati, “Data, byuka, urye ku muhigo w’umwana wawe, kugira ngo umpeshe umugisha.” AA 116.5

Uwo musaza w’impumyi, ubwo yamenyaga ko yariganyijwe, yaratangaye kandi acika intege maze bimutera guhinda umushyitsi. Ibyiringiro bye n’ibyo yiratanaga byarayoyotse, maze aherako yumva neza uburyo umuhungu we mukuru, wari witeguye guhabwa umugisha, agiye kwiheba. Nyamara igitekerezo kimuzamo, kandi kimwemeza ko, bwari ubushake bw’Imana bwatumye igikorwa yari yiyemeje kudakora gikorwa. Yibuka amagambo marayika yabwiye Rebeka, ariko atitaye ku cyaha Yakobo yari yakoze, yabonye ko ari we wari ushyitse ngo asohoze imigambi y’Imana. Igihe yumvaga hari amagambo yo kumuha umugisha yamubwira, yumvise Umwuka amuhanzemo; noneho akomereza Yakobo umugisha yari yamuhaye atabishaka “Ni nde wahize umuhigo, akawunzanira, nkaba nariye kuri byose utaraza, nkamuhesha umugisha? Namuhaye umugisha; kandi koko azanawuhabwa.” AA 117.1

Esawu yasuzuguye agaciro k’umugisha yagombaga kubona igihe byari bigishoboka kuwubona, ariko ubwo wari wahawe undi by’iteka ryose, nibwo yifuje kuwuhabwa. Ibyo yiringiraga byose n’ibyamushishikazaga muri kamere ye byabonye akito, maze agira agahinda kenshi n’uburakari bwinshi cyane. Yarize bitavugwa agira ati, “Nanjye mpesha umugisha, data wambyaye.” “Nta mugisha wansigiye?” Ariko isezerano ryatanzwe ntiryashoboraga kwibukwa. Ubutware yari yaguranye abukerensa ntiyari akibusubiranye. Esawu yagurishije umurage we kubwo intongo y’inyama, kugira ngo ahaze ipfa ry’ibyokurya yari yananiwe gutegeka; ariko ubwo yabonaga ishyano yakoze, nta garuriro ryari risigaye ngo asubirane umugisha. “Muzi ko bitinze, yashatse ko se amuraga umugisha umukwiye, maze ntiyawubona. Ntiyari agishoboye guhindura ibyo yari yakoze nubwo yabishatse arira.” Abaheburayo 12:16, 17. Esawu ntiyari abujijwe gushakira ineza y ‘Imana mu kwihana, ariko ntiyajyaga kubona uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusubirana ubutware. Agahinda ke ntikatewe no kwemera ko yakoze icyaha; ntiyifuje kongera kwiyunga n’Imana. Yatewe agahinda n’ingaruka z’icyaha cye, ntabwo ari icyaha ubwacyo. AA 117.2

Bitewe no kwirengagiza imigisha mvajuru n’inshingano ze, mu Byanditswe Byera, Esawu yitwa “ukerensa iby’Imana” Abaheburayo 12:16. Agereranya abakerensa ugucungurwa Kristo yabeguriye kandi bakaba biteguye kugurana umurage wabo w’ijuru ubutunzi bw’isi bushira. Abantu benshi habaho uko babibona, badatekereza cyangwa ngo bite ku hazaza. Barira nka Esawu bati, “...reka twirire, twinywere, kuko ejo tuzapfa.” 1 Abakorinto 15:32. Bagengwa n’ibyo bararikiye, kandi aho kwimenyereza kwiyanga, baha agaciro ibitagakwiye. Niba umuntu yagombaga kwitanga, kureka ibyo yari ararikiye cyangwa imigisha ijuru ryasezeraniye gusa abiyanga kandi bubaha Imana, irari rigumaho maze abantu bagahinyura Imana n’ijuru. Benshi mu biyita Abakristo bihambira ku bishobora no kwangiza ubuzima kandi bigatera imitima kugwa ikinya. Iyo bahawe inshingano yo kwiyeza ngo bave mu bitagira umumaro by’uyu mubiri, n’umutima, bakagira gutungana bubaha Imana, ibyo birabababaza. Babona badashobora kugumana ibyo bibabaza kandi nanone ngo babone n’ijuru, maze bakanzura bavuga ko ubwo inzira ijya ku bugingo buhoraho yahuranyije batazigera bayinyuramo. AA 117.3

Abantu benshi bagurisha ubutware bwabo kubw’irari ry’umubiri. Ubuzima burangizwa, ubwonko bukagira imbaraga nke zo gutekereza, kandi ijuru bakaribona ukundi; byose kubwo umunezero w’akanya gato n’irari, bica intege kandi bigasuzuguza. Ubwo Esawu yakangukaga akabona ubugoryi bwo kugurisha ubutware bwe ahubutse, yibutse ibitereko yasheshe atagishobora kongera kubona ibyo yari yabuze. Niko bizamera ku munsi w’Imana, ku bazaba baraguranye umurage wabo w’ijuru ngo bishimishe bitewe n’inarijye. AA 118.1