ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

16/75

IGICE CYA 14 - IRIMBUKA RYA SODOMU

Iki gice gishingiye mu Itangiriro 19

Sodomu yari nziza cyane mu migi yose yari mu kibaya cya Yorodani; yari iherereye mu kibaya kimeze “nka ya ngobyi y’Uwiteka” kirumbuka kandi gifite ubwiza. Ibimera byaho byahoranaga itoto. Cyari igihugu kirimbishijwe imikindo, iminzenze, n’imizabibu; kandi uko umwaka utashye, indabyo zaho zakwizaga impumuro yazo ahantu hose. Imirima yaho yagiraga umusaruro mwinshi, kandi imikumbi n’amashyo byahoraga ku misozi ikikije icyo kibaya. Ubukorikori n’ubucuruzi byazaniraga uwo mudugudu wari ufite ubwibone umutungo mwinshi cyane. Ubutunzi bwo mu burasirazuba ni bwo bwarimbishaga ingoro zawo, kandi abacuruzi bo mu butayu bazanaga ibigega by’ibicuruzwa by’agaciro kenshi ku masoko yawo. Abantu ntibavunikaga ari mu bitekerezo cyangwa mu mirimo, kuko icyo umuntu yakeneraga cyose yakibonaga, kandi umwaka wose wameraga nk’uhorana ibirori. AA 99.1

Uburumbuke bwabonekaga ahantu hose bwatumye habaho isesagura n’ubwirasi. Kuba inkorabusa hamwe n’ubutunzi bitera umuntu utararuhijwe no kubona ibyo akeneye cyangwa ngo ahure n’imibabaro yinangira. Gukunda ibinezeza byahawe imbaraga n’ubutunzi no kwishimisha, maze abantu birundurira mu irari. Umuhanuzi aravuga ati, “Dore, iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone, n’ibyo kurya byinshi, n’ubukire bwe n’ubwo abakobwa be; kandi ntiyakomezaga ukuboko kw’abakene n’indushyi. Bari abirasi maze bakorera ibizira imbere yanjye: nuko mbibonye mperako mbakuraho.” Ezekiyeli 16:49, 50. Nta kintu abantu bifuza cyane nk’ubukire no kwinezeza, kandi ibyo bibyara ibyaha, aribyo byateye imidugudu yo muri kiriya kibaya kurimbuka. Kutagira umumaro kwabo, n’imibereho yo kuba inkorabusa byugururiye ibishuko bya Satani, kandi bahindanya ishusho y’Imana, maze bahinduka abadayimoni aho kuba ab’ijuru. Kuba inkorabusa ni umuvumo ukomeye ushobora kugera ku muntu, kuko byorora ingeso mbi n’urugomo. Byangiza intekerezo, umuntu ntabe agishobora kumenya icyiza, kandi bikanangira umutima. Satani aba yubikiye, yiteguye kurimbura abadafite uburinzi, abarehejwe n’ibinezeza maze bikabahuma imitima. Nta gihe Satani arushaho gusohoza imigambi ye nk’igihe asanze abantu bakora ubusa. AA 99.2

Sodomu yari yaratwawe no kwinezeza n’iminsi mikuru, ibirori, n’ubusinzi. Icyarushaga ibindi byose kuba kibi cyari ukutamenya kwitegeka. Abantu basuzuguraga Imana ku mugaragaro n’amategeko yayo, kandi bagashimishwa n’urugomo. Nubwo bari bafite imbere yabo icyitegererezo cy’abantu babayeho mbere y’Umwuzure, kandi bakaba bari bazi neza uburyo umujinya w’Imana warimbuye abababanjirije, nyamara bakomeje gukurikiza inzira imeze nk’iyabo yo gukiranirwa. AA 99.3

Igihe Loti yimukiraga i Sodomu, kwangirika byari bitaraba gikwira, kandi ku bwo imbabazi z’Imana, yemeye ko umucyo uvira hagati mu mwijima. Igihe Aburahamu yatabaraga abari bajyanyweho imbohe muri Elamu, abantu bamubonyeho kwizera nyakuri. Aburahamu ntiyari umunyamahanga ku bantu b’i Sodomu, kandi uburyo yasengaga Imana itagaragara, byari ibintu bishekeje kuri bo; ariko gutsinda ingabo zikomeye kwe n’uburyo yitwaye kuri izo mbohe kandi akirinda kugira iminyago atwara, byatangaje abantu kandi bituma bamwubaha. Ubwo barataga ubuhanga n’ubutwari bye, nta muntu utarashoboye gusobanukirwa ko imbaraga y’Imana yamuhaye gutsinda. Umutima we w’umurava no kutikanyiza, utaragirwaga n’abantu b’i Sodomu, wari ikindi gihamya cyerekana ko idini yakurikizaga afite umurava kandi akiranutse, yasumbaga andi yose. AA 100.1

Ubwo Melikisedeki yahaga umugisha Aburahamu, yahamije ko Yehova ari we soko y’imbaraga ze kandi akaba ariyo akesha gutsinda: ‘Imana isumbabyose, Umuremyi w’ijuru n’isi, niguhe umugisha. Nihasingizwe Imana isumba byose yaguhaye gutsinda abanzi bawe. » Itangiriro 14:19, 20, BII. Imana yavuganaga n’abo bantu ikoresheje uburinzi bwayo, ariko banze umucyo uheruka nk’ uko banze indi micyo yabanje. AA 100.2

Ubwo rero ijoro rya nyuma rya Sodomu ryari ryegereje. Igicu cyo guhōra cyari cyamaze kubudika hejuru y’uwo mujyi. Ariko abantu ntibabimenye. Igihe abamarayika bari bageze hafi bafite ubutumwa bwo kurimbura, abantu bari bahugiye mu butunzi no kwinezeza. Umunsi uheruka babonaga umeze nk’iyindi yose yazaga igahita. Uwo mugoroba wari unejeje kandi urangwamo umutekano. Ikirere cy’ubwiza butagira akagero cyavirwaga n’imirasire y’izuba ryarengaga. Amahumbezi meza y’umugoroba yatumaga abantu bava mu ngo zabo, ndetse n’abashaka umunezero bakajya hirya no hino bagamije kwinezeza kuri iyo saha. AA 100.3

Mu kabwibwi, ni bwo babonye abashyitsi babiri bazaga begera hafi y’amarembo y’umurwa. Basaga nk’abagenzi baje gusaba icumbi muri uwo murwa. Nta n’umwe washoboye gushishoza ngo amenye ko abo bagenzi biyoroheje bari baturutse kure, ari intumwa zikomeye zije guca iteka ry’Imana, kandi abo bantu benshi batagira icyo bitayeho ntibigeze barota na gato yuko uburyo bari bwitware imbere y’izo ntumwa zivuye mu ijuru iryo joro, buri bubageze ku iherezo ry’ibibi byabo, ari byo byarimbuye umurwa wabo w’ubwibone. Ariko hari umugabo umwe wagiriye abo banyamahanga impuhwe maze abararikira kuza mu rugo iwe. Loti ntiyari azi neza imico yabo, ariko yari asanganywe ikinyabupfura no kwakira abashyitsi neza; ibyo byari bimwe mu biranga idini ye, kandi bikaba ibyigisho yari yarigiye kuri Aburahamu. Iyo ataba yarimenyereje umutima w’ubugiraneza, aba yarasigaye muri Sodomu akarimburanwa n’abayirimo. Ingo nyinshi, igihe zikinga imiryango ngo zidacumbikira abashyitsi, zikingirana intumwa y’Imana, yari ibazaniye imigisha, ibyiringiro n’amahoro. AA 100.4

Igikorwa cyose mu buzima, uko cyaba gito kose, kigira ingaruka nziza cyangwa mbi. Ubudahemuka cyangwa kwirengagiza inshingano zigaragara ko ari nto cyane, bishobora kugururira imigisha ikomeye mu mibereho cyangwa ibyago bikomeye. Utuntu duto nitwo tugerageza imico mbonera. Imirimo ya buri munsi yo kwitanga itarimo uburyarya, ikoranywe umunezero n’umutima ushaka, itera Imana kumwenyura. Ntitugomba kubaho ku bwacu ahubwo tubereyeho abandi. Kandi kwiyibagirwa, gushyira imbere abandi, n’umutima utabara, nibyo gusa byadushoboza kugira imibereho y’umugisha. Uko twakwita ku bantu, byaba byoroheje, uko tububashye, bigera kure cyane bikazanira imibereho kunezerwa, kandi kutita kuri ibi na byo bigaragaza ubugome bw’ikiremwamuntu. AA 100.5

Abonye uburyo abashyitsi bakirwaga nabi i Sodomu, Loti yabigize imwe mu nshingano ze zo kubarinda bakinjira, akabakirira iwe mu rugo rwe. Yari yicaye ku irembo ubwo abo bagenzi bazaga bamugana, akibabona, ahagurukira kubasanganira, maze arabapfukamira, yicishije bugufi, arababwira ati, “Ba nyakubahwa, nimuze iwanjye mbacumbikire. ” Itang. 19:2, BII. Bashaka kwanga, baravuga bati, “Oya, turirarira hanze.” Bari bagamije ibintu bibiri ubwo bamusubizaga batyo: kugerageza ukuri kwa Loti no kwerekana ko ntacyo bari bazi cyerekeye imico y’abantu b’i Sodomu, nkaho babonaga ko nta cyo bashobora kuba, babaye bagumye mu nzira nijoro. Igisubizo cyabo cyatumye Loti arushaho kwiyemeza kugumana n’abo bantu ngo badasakizwa n’abagizi ba nabi. Yakomeje kubinginga kugeza ubwo bemeye, bajyana na we mu rugo. AA 101.1

Yari yiringiye guhisha umugambi we abantu b’inzererezi [b’i Sodomu] ubwo yari akiri ku marembo y’umugi, kugira ngo yinjize abo bashyitsi mu nzu iwe abanyujije mu nzira y’ubusamo; ariko gushidikanya kwabo no kuzarira, hamwe no gukomeza kubinginga, byatumye abantu bababona barabitegereza, maze batararyama, haza abantu benshi b’ibyigomeke bagota iyo nzu. Bari itsinda rinini, abasore n’abagabo bakuru bitwaye kimwe bose, bameze nk’abagurumana umuriro w’irari ribi cyane. Mu gihe abo bashyitsi bari bamaze kubaririza ibyerekeye imico y’uwo murwa, kandi Loti amaze kubihanangiriza ngo be gusohoka ngo bajye hanze muri iryo joro, bagiye kumva bumva urusaku rw’ibyo byigomeke, bisaba Loti ngo abyoherereze hanze abo bashyitsi. AA 101.2

Loti yamenye ko naramuka abashotoye bashobora kumena bakinjira mu nzu ye, maze ajya hanze kugira ngo abinginge. Maze aravuga ati, “Bene data, ndabinginze, ntimukore iryo shyano ringana rityo.” Yakoresheje “bene data” ashaka kuvuga abaturanyi be, yizeye ko bamwumvira maze bakagira isoni z’uwo mugambi mubi bari bafite. Ibiri amambu, amagambo ye yabaye nk’usutse amavuta mu muriro. Umujinya wabo wahindutse nk’umuraba uhorera. Bakwennye Loti nk’aho abaciriyeho iteka, ndetse bamutera ubwoba bashaka kumugirira nabi kuruta uko bifuzaga kugenza abo bashyitsi. Baramuhutaza bashaka gusingira urugi, kandi bajyaga kumutanyaguza iyo abamarayika b’Imana batabamukiza. Izo ntumwa ziturutse mu ijuru, “zisingira Loti, zimwinjiza mu nzu, maze zikinga urugi.” Ibyakurikiyeho byerekanaga abashyitsi yari yacumbikiye abo aribo. “Bateza ubuhumyi ba bantu bari bagose inzu, ari abasore n’abasaza; ntibashobora kubona umuryango.” Iyo badafatwa n’ubuhumyi bwikubye inshuro ebyiri, kandi ngo bagire n’ imitima yinangiye, igihano Imana yari ibahaye cyajyaga gutuma batinya, maze bakazibukira ibibi bakoraga. Iryo joro rya nyuma nta byaha bikabije byariranze bihwanye nk’ibyaranze amajoro menshi yaribanjirije; ariko imbabazi basuzuguye igihe kirekire, noneho zari zirangiye. Abaturage ba Sodomu bari bageze aho Imana itakibasha kubihanganira - “bari ku rugabano rwo kwihangana kw’Imana n’umujinya wayo.” Umuriro wo guhora kw’Imana wendaga gukongezwa muri icyo kibaya cy’i Sidimu. AA 101.3

Abamarayika bahishuriye Loti umugambi w’urugendo rwabo: “Tugiye kurimbura aha hantu kuko gutaka kw’abaharega kwagwiriye imbere y’Uwiteka, kandi Uwiteka yadutumye kuharimbura.” Abo bashyitsi Loti yari yagerageje kurwanaho, noneho ni bo bamusezeranyije kumurinda, kandi bagakiza abo umuryango we bose bagombaga guhungana bakava muri uwo mudugudu w’inkozi z’ibibi. Icyo gitero cyari cyasubiranyemo kirananirwa maze kiragenda, maze Loti arasohoka ajya kuburira abana be. Abasubirira mu magambo yabwiwe n’abamarayika ati, “Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uwiteka agiye kurimbura uyu mudugudu.” Ahubwo babaye nk’abamukwena. Barisekeye bavuga ngo afite ubwoba budafite aho bushingiye. Abakobwa be bari barahinduwe n’abagabo babo. Babonaga aho hantu habamereye neza bihagije. Nta kimenyetso kigaragaza ibyo byago babonaga. Ibintu byose byari kuri gahunda nk’uko bisanzwe. Bari bafite ubutunzi bwinshi cyane, kandi ntibashoboraga kwemera ko Sodomu nziza cyane ibasha kurimburwa. AA 102.1

Loti yasubiye imuhira afite agahinda, maze abatekerereza uko bamunaniye. N’uko abamarayika bamubwira guhagurukana mu mudugudu umugore we n’abakobwa be babiri bari bakiri iwe. Ariko Loti arazarira. N’ubwo yahangayikishwaga n’ibikorwa by’ubugome byakorwaga buri munsi, ntiyari azi neza ibiteye isoni byakorerwaga muri uwo mudugudu mubi. Ntiyamenye neza ko byari ngombwa yuko Imana ihacira ho iteka kugira ngo ikureho icyaha. Bamwe mu bana be bagumye i Sodomu, maze umugore we yanga kugenda batajyanye. Igitekerezo cyo gusiga abo yakundaga cyane mu isi gisa nk’aho kigiye kumucogoza. Byari bikomeye gusiga urugo rwe rwari rumeze neza cyane n’ubutunzi bwe bwose yari yarakoreye mu mibereho ye yose, maze akagenda akaba inzererezi itagize icyo ifite. Ateshejwe ubwenge n’agahinda, abunza imitima, ashaka kugaruka. Ariko iyo abamarayika batahaba, bose bajyaga kurimbukira I Sodomu. N’uko izo ntumwa zari zivuye mu ijuru zibafata amaboko we n’umugore we n’abakobwa be babiri zibasohora mu mudugudu. AA 102.2

Abamarayika babasize aho, maze bagaruka I Sodomu kurangiza umurimo wo kurimbura. Uwo Aburahamu yari yarasenze- yari hafi ya Loti. Mu midugudu yose y’icyo kibaya, ndetse n’abantu cumi bakiranuka ntibari bahabonetse. Ariko ku bwo gusubiza amashengesho y’umukurambere Aburahamu, umuntu umwe wubahaga Imana yaruwe muri iryo rimbukiro. Itegeko ryatanganywe imbaraga iteye ubwoba: “Hunga udapfa; nturebe inyuma, kandi ntutinde utararangiza iki kibaya; hungira ku musozi, kugira ngo udashya.” Gushidikanya cyangwa kuzarira byari bibi cyane. Kureba gato uwo mudugudu, gutinda umwanya muto, bicuza igitumye basiga urugo rwiza nk’ urwo, byajyaga kubaviramo urupfu. Umujinya w’iteka ry’Imana wari utegereje gusa ko izo mpezamajyo zibanza zigahunga. AA 102.3

Ariko Loti, ashobewe kandi afite ubwoba bwinshi, abinginga ababwira ko atabashije gukora ibyo ategetswe, kugira ngo ibyo bibi bitamugeraho maze agapfa. Ku bwo gutura muri uwo mudugudu wari wuzuyemo gukiranirwa, hagati y’abatizera, kwizera kwe kwari kwaragabanutse. Umwami w’ijuru yari ku ruhande rwe, ariko atakambira gukiza ubugingo bwe, nk’aho Imana yari yaragaragaje uburinzi n’urukundo bimeze gutyo, itari igikomeje kumurinda. Yari akwiriye kwirundurira wese mu maboko y’iyo Ntumwa y’Imana, akegurira ubushake n’ubugingo bye mu biganza by’Uwiteka, atarinze gushidikanya cyangwa kubaza. Ariko nk’uko abandi bose bajya babigenza, yagerageje kwicurira imigambi: “Dore uriya mudugudu ni wo uri bugufi bwo guhungirwaho, kandi ni muto: reka nywuhungiremo, ubugingo bwanjye bukire.” Uwo mudugudu yashakaga guhungiramo wari Bela, nyuma uza kwitwa Sowari. Sowari ntihari kure y’i Sodomu, kandi na ho hari huzuye ubugizi bwa nabi hagomba kurimbuka. Ariko Loti asaba yuko ho harokoka, kuko cyari ikintu gito yari asabye; maze icyifuzo cye kirumvirwa. Uwiteka yamwijeje atya ati “Dore ku byo uvuze ibyo, nkwemereye kutarimbura umudugudu uvuze.” Mbega ukuntu imbabazi Imana igirira ibiremwa byahabye zitagira akagero! AA 102.4

Yongera kubwirwa kugira bwangu, kuko umujinya wari ugiye gutera ariko ugomba gutindaho akanya gato. Ariko umwe mu mpunzi arahindukira areba uwo mudugudu urimbuka, maze ahinduka urwibutso rw’iteka ry’Imana. Iyo Loti ubwe atagaragaza gushidikanya ku mvira imiburo y’abamarayiaka, maze agahita ahungira ku misozi nta jambo na rimwe avuze ry’urwitwazo, n’umugore we yajyaga kurokoka. Urugero rwa Loti rwajyaga kumukiza icyaha cyamuhitanye. Ariko kuzarira kwa Loti kwatumye na we ajenjeka ijambo ry’imiburo y’Imana. N’ubwo ku mubiri yari mu kibaya, ariko umutima we wari wasigaye i Sodomu, maze arimbukana na yo. Yigometse ku Mana kuko iteka ryayo ryacirwaga ku bintu bye n’abana be bari barimbutse. Nyamara n’ubwo yari agize amahirwe yo kuvanwa mu mudugudu w’irimbukiro, yumvise ahanwe bikomeye kuko ubutunzi bwose yari yarakoreye imyaka n’imyaka yagombaga kubureka bukarimburwa. Aho gushimira Imana byimazeyo ko arokotse, yihaye kureba inyuma yifuza kuba nk’abirengagije imiburo y’Imana. Icyaha cye cyamweretse ko atari akwiriye ubugingo, kuko atiyumvagamo ko bukwiye kurokoka. AA 103.1

Dukwiriye kwitondera uburyo dufata uko twishakiye, ubuntu bw’Imana yaduteganyirije kubwo agakiza kacu. Hari Abakristo bavuga ngo, ‘Sinitaye ku gukizwa keretse mugenzi wanjye n’abana banjye bakijijwe.” Bumva ko ijuru ritaba ijuru abo bakunda cyane badahari. Ariko se abameze batyo baba bibagiwe yuko urukundo no kuba indahemuka bagirira Umuremyi n’Umukiza wabo ari byo bibahuza na we mu buryo bukomeye? Mbese tuzanga Uinukiza wacu kuko inshuti zacu zamwanze? Iryo rarika ry’imbabazi ni irya bose; kandi kuko se niba inshuti zacu zirengagije ukwinginga k’urukundo rw’Umukiza, ese natwe tumutere umugongo? Gucungura umuntu birahenze. Kristo yatanze ikiguzi kitagira akagero kugira ngo dukizwe, kandi nta we uzi agaciro kacyo uzasuzugura imbabazi z’Imana ngo n’uko abandi bahisemo kubikora. Kuba abandi batita ku byo ibabwira, byari bikwiriye kurushaho kudukangurira kuyinambaho, kugira ngo twubahe Imana ubwacu, kandi tuyobore abo dushoboye bose ku kwemera urukundo Rwayo. AA 103.2

“Izuba ryavuye ku isi ubwo Loti yageraga i Sowari.” Imirasire y’izuba ya mu gitondo yasaga nkaho yerekana uburumbuke n’amahoro gusa muri iyo midugudu y’icyo kibaya. Urujya n’uruza ruratangira aho mu mudugudu; abantu banyuranagamo mu nzira zitari zimwe, bashakisha imirimo cyangwa kwinezeza muri uwo munsi. Abakwe ba Loti bahinduye urwamenyo ubwoba nimiburo by’umusaza wagaragaraga nk’ ufite ubwenge buke bunaniwe. Muri ako kanya batiteguye, haza umuraba mwinshi wahindaga nk’inkuba mu kirere kitagira agacu. Uwiteka agusha amazuku n’umuriro bivuye mu ijuru, atsemba iyo mijyi n’abayituyemo bose n’ikibaya cyose, b’ibimera byaho byose; ingoro n’insengero, amazu y’agaciro kanini, imirima y ‘uburabyo n’iy’imizabibu, byose bitsembanwa n’abantu benshi binezezaga gusa ndetse akaba ari bo bari baraye batutse intumwa z’Imana. Umwotsi w’uko gushya wazamukaga usa nk’uw’itanura rinini cyane. Maze ikibaya cyiza cy’i Sidimu gihinduka umusaka, ahantu h’ikidaturwa - kibera abantu b’ibihe byose akabarore ko nta kabuza Imana izaciraho iteka uwica amategeko. AA 103.3

Umuriro wakongoye imidugudu yo mu ri icyo kibaya yatanze umuburo muri iki gihe cyacu. Twigishwa isomo riteye ubwoba kandi rikomeye rivuga ko niba imbabazi z’Imana zihanganira uwacumuye igihe kirekire, hari iherezo ry’uko umuntu atazakomeza gukora icyaha. Iyo iryo herezo rigeze, niho imbabazi zikurwaho, maze guca imanza bigatangira. AA 104.1

Umucunguzi w’isi ahamya ko hari ibyaha bikabije kuruta ibyarimbuje Sodomu na Gomora. Abumva kurarika k’ubutumwa bwiza bubahamagarira abanyabyaha kwihana, ntibabyiteho, barusha icyaha abantu bari batuye i Sidimu. Nanone kandi, icyaha kiruta ibindi kiri kubavuga ko bazi Imana kandi ko bubahiriza amategeko yayo, nyamara bagahakanisha Kristo imico yabo n’imibereho yabo ya buri munsi. Dukurikije umuburo w’Umukiza, ibyabaye kuri Sodomu ni akabarore, atari kubakora ibyaha bigaragara gusa, ahubwo n’abakerensa bose umucyo n’amahirwe byavuye mu ijuru. AA 104.2

Umuhamya w’Ukuri abwira itorerorya Efeso ati, “Icyakora mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. Nuko rero wibuke aho wavuye ukagwa, maze wihane, wongere gukora uko wakoraga mbere. Nibitaba bityo, nzaza aho uri, nkure itara ryawe aho riteretse niba utihannye.”Ibyahishuwe 2:4,5. Umukiza ahora ategereje abakira urukundo n’imbabazi bye, afite impuhwe ziruta izo umubyeyi wo ku isi agirira umwana we wararagiye, akaba arimo kubabazwa. Ararangurura abwira uwahabye ati, “Nimungarukire, nanjye ndabagarukira...” Malaki 3:7. Ariko niba impabe ikomeje kwanga kwitaba iryo jwi ry’impuhwe, urukundo rutangaje, amaherezo azahezwa mu mwijima. Umutima umaze igihe kirekire utita ku mbabazi z’Imana, winangirira mu byaha, maze ukaba utagishoboye gukoreshwa n’ubuntu bw’Imana. Igiteye ubwoba ni uko uwo mutima uzarimbuka kuko kwinginga k’Umukiza kuzagira igiher guhamya ngo “bihambiriye ku bigirwamana: nimubihorere.” Hoseya 4:17. Imidugudu yo mu kibaya yari kuzihanganirwa ku munsi w’amateka kuruta uko kwihanganira abantu bamenye urukundo rwa Kristo, nyamara bakanga bagahindukirira ibinezeza byo mu isi y’ibyaha. AA 104.3

Wowe urimo gukerensa imbabazi wahawe, tekereza ku rutonde rw’abo mutavuga rumwe bari mu bitabo byo mu ijuru; kuko hari inzibutso zerekeye gukiranirwa kw’amahanga, ukw’imiryango, n’ukw’umuntu wese. Imana ishobora kwihangana igihe kirekire, ariko ibyandikwa bigakomeza kwandikwa, kandi irarika ryo kwihana, n’imbabazi bishobora gutangwa; ariko igihe kizagera ubwo bizaba birangiye; ubwo umutima w’umuntu uzaba wamaze gufata umwanzuro; igihe guhitamo kwa buri muntu kuzerekana iherezo rye. Nibwo ikimenyetso kizatangwa kugira ngo iteka ryaciwe risohozwe. AA 104.4

Hari impamvu ituma abanyadini b’iki gihe baburirwa. Imbabazi z’Imana zarakerenshejwe. Abantu batabarika bahinyura amategeko y’Uwiteka, “kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.” Matayo 15:9. Mu matorero menshi harimo ubuhemu, si uguhemuka nkuko iryo jambo risobanurwa- ahubwo ni uguhakana Bibiliya ku mugaragaro, ariko ni ubuhemu bushingiye ku bukristo, kuko bukerensa kwizera kuvugwa muri Bibiliya nkuko Imana yabihishuye. Kuramya nyakuri no kubaho bisingiza Imana byabaye kuzuza umuhango. Ku bw’ iyo mpamvu,ubuhakanyi no gutezuka ku Mana biriganje. Kristo yaravuze ati, “Nk’uko byari biri mu minsi ya Loti.. . . ni nako bizamera, umunsi Umwana w ‘Umuntu azabonekeraho.”Luka 17:28,30. Ibibaho buri munsi bigaragaza ko ibyo yavuze biri hafi gusohora. Isi irihuta igana ku irimbukiro. Bidatinze, iteka ry’Imana rigiye kwigaragaza, kandi icyaha n’abanyabyaha bazashiraho. AA 105.1

Umukiza wacu yaravuze ati, “Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego” abahora bashakisha iby’iy’isi bose. “N’uko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose, kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.” Luka 21:34-36. AA 105.2

Mbere yo kurimbura Sodomu, Imana yoherereje Loti uhutumwa ngo, “Hunga udapfa, nturebe inyuma cyangwa ngo utinde mu kibaya; hungira ku musozi, kugira ngo udapfa.” Iryo jwi ry’imbuzi ni naryo intumwa za Kristo zumvise mbere y’uko Yerusalemu irimburwa:“Ariko, ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n ‘ingabo, muzamenya ko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba ban i Yudaya bazahungire ku misozi miremire.” Luka 21:20,21. Ntibakwiriye gutindiganya ngo bagire icyo baramira mu byo batunze, ahubwo bakwiriye kwihutira guhunga. AA 105.3

Habayeho gusohoka, biyemeje gutandukana n’inkozi z’ibibi, bahunga ngo bakize ubugingo. Nk’uko byabaye mu minsi ya Nowa; no mu gihe cya Loti; ni nako byabaye mu gihe cy’intumwa Yerusalemu igiye kurimbuka; kandi ni ko bizaba mu minsi iheruka. Na none ijwi ry’Imana rirumvikana rifite ubutumwa bw’umuburo, ryingingira abantu bayo kwitandukanya no gukiranirwa kwiganje. AA 105.4

Kwangirika n’ubuhakanyi byo mu minsi iheruka bizaba biri ku banyedini, byeretswe umuhanuzi Yohana mu nzozi zivuga ku bya Babuloni, “...wa mudugudu ukomeye, utegeka abami bo mu isi.” Ibyahishuwe 17:18. Mbere y’uko urimburwa, mu ijuru hazaturuka ijwi rihamagara riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.”Ibyahishuwe 18:.4. Nk’uko byagenze mu minsi ya Nowa na Loti, hagomba kuba itandukaniro hagati y’icyaha n’abanyabyaha. Ntabwo iby’Imana bikwiye kwivanga n’iby’isi, nta gusubira inyuma gutwara ubutunzi bw’isi. “Ntimubasha gukorera Imana na mamomi.” Matayo 6:24. AA 105.5

Nk’uko byari bimeze ku batuye i Sidimu, abantu bararota uburumbuke n’amahoro.”Hunga udapfa”, niwo muburo uturutse kuri marayika w’Imana; nyamara hari andi majwi yumvikana avuga ngo ” mwikuka umutima, nta mpamvu y’intabaza.” Benshi baravuga bati, “Amahoro n’umutekano,” igihe ijuru ryo ritangaza ko umunyabaha yenda kurimbuka. Iraye iriburinbuke, imidugudu y’icyo kibaya yahugiye mu kwinezeza maze yerekana ko iyo miburo y’intumwa y’Imana nta bwoba ibateye; ariko abo bakobanyi bashiriye mu muriro; kuko iryo joro, urugi rw’imbabazi rwakinzwe burundu rukingirana abaturage b’i Sodomu batagiraga icyo bitaho. Imana ntizemera ko abantu bahora bayikoba. “Dore umunsi w’Uhoraho uraje, ni umunsi uteye ubwoba wuzuye uburakari n’umujinya, igihugu kizarimburwa, abanyabyaha bagituyemo bazatsembwa.” Yesaya 13:9. Umugabane munini w’abatuye isi uzanga imbabazi z’Imana, maze barimbuke buheriheri. Ariko abazumvira imiburo bazatura “mu rwihisho rw’Isumbabyose,” kandi bazahama “mu gicucu cy’Ishobora byose.” Ukuri kwayo kuzababera ingabo ibakingira. Kuko ari isezerano kuri bo ko “baziturwa kurama banyurwe, kandi bazahabwa agakiza kayo.” Zaburi 91:1,4,16. AA 106.1

Loti yatuye igihe gito i Sowari. Gukiranirwa kwaho kwabaye nk’ukw’i Sodomu, maze atinya kuhaguma, kuko uwo mudugudu wari ugiye kurimbuka. Hadashize igihe kirekire, Sowari irakongoka nk’uko Imana yari yabigennye. Loti yerekeza mu misozi, maze atura mu buvumo, kugira ngo yihishe ibintu byose yatinyaga ko byagira icyo bitwara umuryango we, bikomotse ku bugome bw’uwo murwa. Ariko umuvumo w’i Sodomu wamukurikiranyeyo. Imyifatire mibi y’abakobwa be yari ingaruka yo kubana n’inkozi z’ibibi z’aho hantu hari habi cyane. Kwangirika kwaho kwanduje imico mbonera y’abo bakobwa, kuburyo batari bagishobora gutandukanya ikibi n’icyiza. Urubyaro rwa Loti rwonyine, aribo Bamowabu,n’Abamoni, bari babi cyane, kandi barabaye ubwoko busenga ibigirwamana, bigomeka ku Mana maze baba abanzi bakomeye b’ubwoko bwayo. AA 106.2

Mbega itandukaniro rihabanye cyane ry’ubuzima bwa Loti n’ubwa Aburahamu! Igihe bagendanaga, batambira ku gicaniro kimwe, baturanye mu mahema; ariko se nigute habayeho itandukaniro rikabije! Loti yari yarahisemo Sodomu kubera ibinezeza n’inyungu byaho. Arekeye Aburahamu ibicaniro bye n’ibitambo bya buri munsi yatambiraga Imana, yemereye abana be gufatanya n’ubwoko bwangiritse kandi busenga ibigirwamana; nyamara we akomeza kubaha Imana mu mutima we, kuko Ibyanditswe bihamya ko yari ‘umukiranutsi”; umutima we ukiranuka wamuteraga kurinda amatwi ye ibiganiro bipfuye bya buri gihe, kandi ugatuma ativanga mu rugomo n’ubwicanyi kuko atari ashoboye kubibuza kubaho. Amaherezo yarakijijwe, “nk’umushimu ukuwe mu muriro,” ariko nta butunzi yari asigaranye, yari yarapfushije umugore we n’abana be, yagumye mu buvumo, nk’inyamaswa y’i gasozi, avugwa nabi mu zabukuru, kandi ntiyasigiye isi ubwoko bw’abakiranutsi, ahubwo yari amahanga abiri yamukomotseho yasengaga ibigirwamana, akanga Imana kandi akarwanya abantu bayo, kugeza ubwo, igikombe cyabo cyo gukiranirwa cyuzura, maze bararimburwa. Mbega ngo intambwe imwe y’ubupfapfa iragira ingaruka ziteye ubwoba! AA 106.3

Umunyabwenge yaravuga ati, “Ntukarushywe no gushaka ubutunzi; bene ibyo bitekerezo ubyivanemo.” Urarikira indamu ateza urugo rwe imidugararo. Intumwa Pawulo aravuga ati, .kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza.” Imigani 23:4; 15:27; 1Timotayo 6:9. AA 106.4

Ubwo Loti yageraga i Sodomu, yari yiteguye byimazeyo kwirinda gukiranirwa no gutegeka ab’inzu ye kumukurikiza. Ariko ntiyabishobora. Kwangirika kwaho kwagieze ingaruka zikomeye ku kwizera kwe, kandi kuba abana be bari bifatanyije cyane n’abaturage ba Sodomu, byatumye ibyifuzo bye bigendana n’ibyabo. Iingaruka turazibona. AA 107.1

Benshi baracyakora ikosa nk’iri. Mu guhitamo aho batura, bita cyane ku nyungu z’igihe gito aho kwita kubyo umwuka n’ingaruka z’abaturanyi ku miryango yabo. Bahitamo igihugu cyiza kandi kirumbuka, cyangwa bakimukira mu mijyi myiza, bizera ko ariho bazakirira; nyamara abana babo bagoswe n’ibishuko , kandi kenshi na kenshi umushyikirano bagirana udatuma bajya mbere mu by’umwuka no gukuza imico mbonera ikwiye. Imibereho itarangwamo ibya mwuka, kutizera no kutita ku by’idini, ikomoka kenshi ku ruhare rw’ababyeyi. Ingero zo kwigomeka ku babyeyi no ku Mana bihera mu bwana; benshi bomatana n’abahemu n’abatizera, maze bakifatanya n’abanzi b’Imana. AA 107.2

Mu guhitamo aho gutura, Imana iba ishaka ko twita mbere ya byose, ku ngaruka z’ibya mwuka n’ibyo idini, imiryango yacu izakomora ku badukikije. Dushobora kuba ahantu dusa n’abagerageza, kuko benshi badashobora guturana n’abo bashaka; kandi igihe cyose duhamagariwe inshingano, Imana izadushoboza guhagarara tudatwawe, niba tubaye maso kandi dusenga, twiringiye ubuntu bwa Kristo. Nyamara ntidukwiriye kwishyira ibigeragezo twibwira ko dukuza imico yacu ya Gikristo. Iighe twijyanye mu by’isi no mu kutizera ku bushake bwacu, tubabaza Imana kandi tukirukana abamarayika baziranenge mu ngo zacu. AA 107.3

Abashyira abana babo mu butunzi bw’isi kandi bakumva bibubahishije kubera inyungu zabo, ku iherezo bazasanga barahombye biteye ubwoba. Nka Loti, benshi bashobora kubona abana babo barimbuka, ariko ugasanga bagerageza kwikiriza ubugingo bwabo gusa. Imihati yose bagize mu mibereho yabo iba ipfuye ubusa; imibereho yabo iba ibabaje. Iyo baza kwimenyereza ubwenge nyakuri, abana babo bajyaga kutirundurira mu bukire bw’ isi, ariko bakaba bizeye kuzaragwa ubugingo buhoraho. AA 107.4

Umurage Imana yasezeraniye abantu bayo ntabwo uri muri iyi si. Aburahamu nta gakondo yari afite mu isi, habe ngo imuhe n’ahangana urwara. » Ibyakozwe n’Intumwa 7:5. Yari atunze ibintu by’agaciro, kandi yabikoreshaga mu guhesha Imana ikuzo no kugirira neza bagenzi be; ariko ntiyigeze abona iyi si nka gakondo ye. Imana yamuhamagariye gusiga bene wabo basengaga ibigirwamana, imuha isezerano ryo kuzahabwa igihugu cya Kanaani ho gakondo ihoraho; nyamara yaba we, yaba umuhungu we, yaba n’abuzukuru be, nta n’umwe yahawe Kanaani. Igihe yifuzaga aho yazashyingurwa, yagombaga kuhagura n’Abanyakanaani. Gakondo ye muri icyo gihugu cy’Isezerano yabaye ubuvumo bwari bukorogoshowe mu rutare i Makipela. AA 107.5

Ariko ijambo ry’Imana ntiryaheze,; nta n’ubwo ryasohorejwe mu gihe Abayuda bari batuye i Kanaani. ” Kuri Aburahamu no ku rubyaro rwe nibo bagiriwe isezerano. » Abagalatiya 3:16. Aburahamu ubwe yagombaga kugabana n’abandi uwo murage. Gusohozwa ku isezerano ry’Imana gushobora gusa n’ukwatinze kuko « ku Mana, umunsi umwe ni nk’imyaka igihumbi, kandi imyaka igihumbi ni nk’umunsi umwe » 2 Petero 3:8; rishobora kugaragara nk’iritinze; ariko igihe gikwiriye gisohoye « rizaza nta gushidikanya, kandi ntirizatinda. » Habakuki 2:3. Aburahamu n’urubyaro rwe ntibahawe gusa igihugu cya Kanaani, ahubwo barazwe isi yose. Intumwa iravuga iti,’Imana yasezeranyije Aburahamu ko we cyangwa urubyaro rwe bazahabwa isi ho umunani. Ntiyahawe iryo sezerano kubera ko yumviye Amategeko y’Imana, ahubwo ni ubutungane bwe buvuye ku kuyizera. » Abaroma 4:13. Kandi na Bibiliya yigisha itanyuze ku ruhande ko amasezerano yahawe Aburahamu yasohorejwe muri Kristo. Aba Kristo bose ni ‘urubyaro rw’Aburahamu, kandi ni abaragwa b’ibyasezeranyijwe’ — abaragwa b’umurage utabora, kandi utabasha kwangirika no gushiraho » - ubwo isi izaba imaze gukizwa umuvumo w’icyaha. Abagalatiya 3:29; 1Petero 1:4. Naho « ubwami n’ubutware, n’icyubahiro cy’ubwami bwose bwo ku isi bizahabwa imbaga y’intore z’Isumbabyose. Ubwami bwayo buzahoraho iteka, abategetsi bose bazajya bayumvira’, ‘kandi abanyambabazi nibo bazaragwa isi; maze basabwe n’amahoro. Daniel 7:27; Zaburi 37:11. AA 108.1

Imana yeretse Aburahamu uko uwo murage uhoraho uzaba umeze, maze kubwo ibyo byiringiro, arawishimira. « Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranyijwe, akaba nk’umushyitsi muri cyo, akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranyijwe; kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse, ikawurema.” Tugomba gutura nk’abasuhuke ndetse tukaba nk’abashyitsi hano niba tuzabona “...gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ni yo yo mu ijuru.” Abaheburayo 11:9,10. AA 108.2

No ku rubyaro rwa Aburahamu byanditswe ngo: “Abo bose bapfuye bagifitiye Imana icyizere. Bari batarahabwa ibyo yabasezeranyije, icyakora babireberaga kure bakabyishimira. Bemeraga ku mugaragaro ko ari abashyitsi n’abagenzi kuri iyi si.” Umurongo wa 13. Tugomba guhora turi abagenzi n’abashyitsi hano niba dutegereje kuzabona “igihugu kirutaho kuba cyiza, nta kindi ni mu ijuru.” Umurongo wa 16. Abana ba Aburahamu bazarangamira umurwa yari ategereje kuko, “umwubatsi n’umuremyi wawo ari Imana.” AA 108.3