ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

12/75

IGICE CYA 10 - UMUNARA WA BABELI

Iki gice gishingiye mu Itangiriro 9 :25-27 ; 11 :1-9

Kugira ngo isi yari yarimbujwe Umwuzure bitewe n’ubwigomeke bw’abayituye izongere kubona abantu bayitura, Imana yarokoye umuryango umwe, ari wo wa Nowa, maze iramubwira iti, “... ni wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe.” Itangiriro 7:1. Nyamara kandi mu bahungu be batatu hagaragayemo itandukaniro nk’iryari ku isi mbere y’Umwuzure. Kuri Shemu, Hamu, na Yafeti, bagombaga kuba urufatiro rw’inyoko muntu, muri bo hagaragaraga neza imico y’urubyaro ruzabakomokaho. AA 72.1

Imana yavugiye muri Nowa, maze agaragaza amateka y’amoko atatu akomeye azakomoka kuri abo babyeyi b’abantu. Nowa, ahereye ku rubyaro rwa Hamu, avuma umwana we mu cyimbo ya se Hamu agira ati, “Kanaani avumwe, azaba umugaragu w’abagaragu kuri bene Se.” Icyaha kidasanzwe cya Hamu cyagaragaje uburyo yari afite mu mutima we ingeso mbi yo kutubaha ababyeyi uhereye kera, kandi byahishuye ubunebwe n’agasuzuguro mu mico ye. Kanaani n’urubyaro rwe rero bakomoye izo ngeso mbi kuri Hamu, ari we watumye Imana ibaciraho iteka. AA 72.2

Ku rundi ruhande, kubaha Shemu na Yafeti bagaragaje kuri Se, no ku Mana, kwari isezerano ry’uko urubyaro rwabo ruzamera mu gihe kizaza. Yerekeje kuri abo bahungu be babiri, Nowa yaravuze ati” Uwiteka ahimbazwe, ni we Mana ya Shemu; Kanaani abe umugaragu we. Imana yagure Yafeti, abe mu mahema ya Shemu; Kanaani abe umugaragu we.” Urubyaro rwa Shemu rwajyaga kuzaba ubwoko bwatoranyijwe, abaragwa b’ibyasezeranyijwe, n’abo Umucunguzi wasezeranywe. Yehova yari Imana ya Shemu. Ni we Aburahamu n’ubwoko bwa Isiraheli bajyaga kuzakomokaho, ari naho Kristo yagombaga gukomoka. “Hahirwa ubwoko bufite Uhoraho ho Imana!” Zaburi 144:15. Kandi Yafeti “abe mu mahema ya Shemu”. Abakomokaga kuri Yafeti bajyaga kuzahabwa imigisha ivugwa mu Byanditswe Byera kandi bakayisangira by’umwihariko. AA 72.3

Urubyaro rwa Kanaani rwagize ubuhenebere bukabije buri munsi y’ubwo abapagani bose. Nubwo bariho umuvumo wo kuba abacakara, kandi ubwo bucakara babumazemo imyaka amagana n’amagana. Imana yihanganiye ubuhemu bwabo no gushayisha kwabo kugeza igihe barengeje urugero ijuru ritakwihanganira. Noneho bamburwa ibyo bari bafite, maze bahinduka imbohe z’urubyaro rwa Shemu na Yafeti. AA 72.4

Ubuhanuzi bwa Nowa si bwo bwagenewe kwitura umujinya cyangwa gutangaza umugisha. Ntibwari bugenewe gushyiraho imico no kugena uko abahungu be bazabaho. Ahubwo bwerekanye ingaruka y’imibereho bahisemo inshuro nyinshi n’ingeso zabo barushagaho gukuza. Imana yashatse kwerekanira umugambi wayo kuri bo n’urubyaro rwabo, ihereye ku mico n’imyitwarire yabo. Ni itegeko ko abana bakomora imico n’imigirire ku babyeyi babo, kandi bakabigana; maze abana bagashyira mu bikorwa ibyaha by’ababyeyi babo uko ibihe bihaye ibindi. Ku bw’izo mpamvu rero, urubyaro rwa Hamu rwamukomoyeho agasuzuguro no kutubaha, bibazanira umuvumo wamaze imyaka myinshi. “..umunyabyaha umwe yangiza ibyiza byinshi.” Umubwiriza 9:18. AA 72.5

Ku rundi ruhande, mbega ingororano ikomeye Shemu yabonye ku bwo kubaha Se; mbega icyitegererezo cy’abantu b’abakiranutsi cyabonetse mu rubyaro rwe! “Uhoraho yita ku ndakemwa igihe cyose,” “...abana be bagira umugisha.” Zaburi 37:18, 26. “None rero mumenye ko Uhoraho Imana yanyu ari we Mana, ni We Mana yo kwizerwa isohoza isezerano ryayo. Abayikunda bagakurikiza amabwiriza yayo, bo n’ababakomokaho ibagirira neza imyaka itabarika.” Ivugururamategeko 7:9. AA 73.1

Hashize igihe urubyaro rwa Nowa rukomeje gutura mu misozi inkuge yahagazemo. Uko bagwiraga ni ko batangiye kudahuza, bicamo ibice bitewe n’ubuhakanyi. Abifuzaga kwibagirwa Umuremyi wabo kandi bakanga no kubahiriza amategeko ye, bumvaga barakazwa n’inyigisho n’ingero za bagenzi babo bubahaga Imana, maze hashize igihe, bafata umwanzuro wo kwitandukanya n’abasenga Imana. Nk’uko byari biri, berekeje mu kibaya cy’i Shinari ku nkengero z’uruzi rwa Ufurati. Bakuruwe n’ubwiza n’uburumbuke byaho, bafata umwanzuro wo kuhatura. AA 73.2

Aho ni ho biyemeje kubaka umujyi munini cyane kandi hagati muri wo bagashyiramo umuturirwa w’umunara muremure cyane isi yose ikazawutangarira. Ibyo byari bikorewe kugira ngo birinde abantu gutatanira mu mahanga yajyaga kubigarurira. Imana yari yarabwiye abantu gutura ku isi yose, ariko abo bubatsi ba Babeli biyemeje kuguma hamwe, bagakomera, bakagira n’ubwami buzategeka isi yose. Nuko umudugudu wabo ukazaba umurwa mukuru w’ingoma y’isi yose; isi yose yajyaga kubatangarira kandi ikabubaha kubera ubwiza bwawo. Uwo munara w’akataraboneka, wageraga ku ijuru, wagombaga kwerekana ubushobozi n’ubuhanga bw’abawubatse, bakazahora baratwa n’abazabakomokaho. AA 73.3

Abantu bari batuye mu kibaya cy’i Shinari ntibizeraga isezerano ry’Imana ryavugaga ko itazongera kurimbuza isi Umwuzure. Benshi muri bo ntibemeraga ko Imana ibaho, kandi bakavuga ko Umwuzure watewe n’impinduka zaje mu mikorere y’ibyaremwe. Abandi bizeraga Isumbabyose, kandi ko ari na Yo yarimbuye isi yariho mbere y’Umwuzure; maze nka Kayini, imitima yabo ihagurukira kugomera Imana. Umugambi umwe wo kubaka umunara kwari ukugira ngo nihabaho undi mwuzure batazagira icyo baba. Mu kubaka umunara ufite uburebure busumba aho amazi y’Umwuzure yageze, bibwiraga ko batazongera guhura n’ingorane zose. Kandi ubwo bazashobora kuzamuka bakagera ku bicu, bizeraga ko bazashobora kumenya icyateye Umwuzure. Ibyo byose babikoreye kwishyira hejuru no gukuza ubwibone bw’abawuhimbye kugira ngo abazabakomokaho bazatere Imana umugongo, maze bibatere kwishora mu bigirwamana. AA 73.4

Igihe umunara wari uri hafi kuzura, igice kimwe abawubakaga bahisemo kugituramo; ibindi bice byari birimbishijwe bihebuje, babiharira ibigirwamana byabo. Abantu banejejwe n’ibyo bagezeho, maze baramya imana zikozwe mu ifeza na zahabu, bamaze kwitandukanya n’Umugenga w’ijuru n’isi. Mu kanya gato, imirimo yagendaga neza ihagarikwa mu buryo butunguranye. Abamarayika batumwe gukoma mu nkokora umugambi w’abo bubatsi. Umunara wari ugeze mu bushorishori hejuru cyane kandi abantu bari hejuru ntibyari bikibashobokera kuvugana n’abari hasi; nuko rero, abantu bashyizwe ahantu hatandukanye, bityo umuntu wakiraga amabwiriza y’igikoresho bakeneye hejuru cyangwa ibindi byerekeye umurimo uri gukorwa, yamenyeshaga umukurikiye. Muri uko guhererekanya ubutumwa, ni bwo ururimi rwanyuranyijwe, maze hagatangwa ibitasabwe. Urujijo no gucika intege nibyo byakurikiyeho. Umurimo wose warahagaze. Ntihongeye kuboneka kumvikana cyangwa gushyira hamwe. Abubakaga ntibashoboye rwose kumenya impamvu idasanzwe yatumaga batumvikana, maze kubera umujinya no gucika intege, buri wese atangira guherereza icyaha ku wundi. Urwo rudubi rwarangijwe n’imirwano ndetse no kuvusha amaraso. Imirabyo yaturutse mu ijuru yerekana ko Imana itabyishimiye maze isenya igice cyo hejuru bari bamaze kubaka kirarindimuka. Abantu bagombaga kumva ko hari Imana mu ijuru itegeka. AA 73.5

Kugeza icyo gihe abantu bose bavugaga ururimi rumwe; noneho abashoboraga kumvikana mu mvugo bifatanyiriza hamwe maze abandi baratatana. “Uwiteka abatatanyiriza ku isi yose.” Uko gutatana kwari uburyo bwo gutuza abantu ku isi yose; n’uko umugambi w’Imana wuzurishwa uburyo abantu bari barakoresheje ngo bawubuze gusohora. AA 74.1

Ariko mbega igihombo ku bashaka kubangamira Imana! Imana yari yagennye ko uko ibihe bizajya biha ibindi abantu bajya gutura hirya no hino, bazajya bahererekanya ubumenyi bw’ubushake bwayo, kandi umucyo w’ukuri ujye urasira abazabakomokaho. Nowa, wari indahemuka mu kubwiriza ibyo gukiranuka, yamaze imyaka magana atatu na mirongo itanu nyuma y’Umwuzure, kandi abamukomotseho bagize amahirwe yo gutozwa ibyo Imana ishaka n’amateka y’uburyo yabanye na ba sekuruza. Nyamara ntibagize ubushake bwo kumva uko kuri; ntibigeze bifuza gushyira Imana mu ntekerezo zabo; maze mu rudubi rw’indimi barimo, rwari rugeze ahakomeye, bagirira nabi ababagezagaho umucyo. AA 74.2

Abubatsi ba Babeli bagize imitima yo kwivovotera Imana. Aho kwibuka no gushimira Imana imbabazi yagiriye Adamu, n’isezerano ryo kugira neza kwayo yagiranye na Nowa, binubye bavuga ko igira nabi kuko yirukanye Adamu na Eva muri Edeni, kandi ikarimbuza isi Umwuzure. Igihe bivovoteraga Imana ko idashyira mu gaciro kandi ihana yihanukiriye, bari bemeye amategeko y’umunyagitugu w’umugome. Satani yashakaga gusuzuguza no gutesha agaciro ibitambo byatangwaga ho amaturo, byashushanyaga urupfu rwa Kristo; kandi ubwo ibitekerezo by’ubwo bwoko byari byarahumishijwe n’ibigirwamana, bageze n’aho batanga amaturo adashyitse ndetse batamba n’abana babo ku bicaniro by’imana zabo. Ubwo abantu bari bamaze gutera Imana umugongo, imico mvajuru — ubutabera, ubutungane n’urukundo — byakuwe n’ikandamiza, ubwicanyi n’inabi. AA 74.3

Abantu b’i Babeli biyemeje gushinga ubutegetsi butagize aho buhuriye n’Imana. Muri bo harimo abatinyaga Imana, nyamara bagacibwa intege n’ibikangisho by’abatubaha Imana, maze bajya mu murongo umwe na bo. Kubera izo ndahemuka, Imana ntiyihutiye guca urubanza, maze iha abantu igihe cyo gushyira ahagaragara imico nyakuri yabo. Igihe ibyo byakorwaga, abana b’Imana baharaniye gukura abatumvira mu migambi yabo; nyamara abantu bari bahugiye mu gufatanyiriza hamwe gukora ibikorwa byo kubahuka Imana. Iyo baza kubona urwaho, bajyaga guhindura isi urudubi ntaho iragera. Ukwishyira hamwe kwabo kwari gushingiye mu kwigomeka; ubwami bwashyiriweho kwishyira hejuru, ariko Imana ntibugiremo uruhare cyangwa ngo ihabwe icyubahiro muri bwo. Iyo uko kwishyira hamwe kuza kubakundira, ububasha bukomeye bwari kuvanaho gukiranuka kandi kubera bwo, amahoro, umunezero n’umutekano, ntibyari kuzongera kubaho mu isi. Kuko ibyarangaga ijuru, aribyo “ubuziranenge, ubutabera no kugira neza” (Abaroma 7:12), abantu bajyaga kubisimbuza amategeko ajyanye n’umugambi wabo w’inarijye n’ubugome byo mu mitima yabo. AA 74.4

Abubahaga Imana batakiye Imana kugira ngo ibagoboke. “Maze Uhoraho amanukira kugira ngo arebe umujyi n’umunara abana b’abantu bubakaga.”Kubwo kugirira neza isi, Uwiteka yarogoye imigambi y’abubatsi b’umunara maze asandaza ibyo bishingikirizagaho. Kubwo imbabazi, yasobanyije indimi zabo, noneho iba ikomye mu nkokora imigambi yabo yo kwigomeka. Imana yihanganira cyane ubuyobe bw’abantu, ikabaha amahirwe yo kwihana; ariko yita cyane kubyo bakoresha banga kwemera ubuyobozi bwayo bukiranuka n’amategeko yayo azira inenge. Uko ibihe bihaye ibindi, ukuboko kutagaragara gufashe ubudahangarwa bw’ubutegetsi kubangurirwa gukuraho gukiranirwa. Ibyo bigahamywa n’uko Umuremyi w’ijuru n’isi, Uwo ubwenge, urukundo n’umunyakuri bitarondoreka, ni We Mugenga w’ijuru n’isi, kandi ntawe ubasha kubuza imbaraga ye guhana. AA 75.1

Imigambi y’abubatsi ba Babeli yashoreshejwe gukorwa n’isoni no guhindurwa ubusa. Icyo gishushanyo cy’ubwibone bwabo cyahindutse urwibutso rw’ubusazi bwabo. N’ubu kandi, abantu bakomeje gukurikirana nk’ibyo abo muri icyo gihe — bishingikiriza ku narijye, maze bakanga amategeko y’Imana. Iryo ni ryo hame Satani yagerageje gukoresha mu ijuru; ari na ryo ryaranze Kayini ubwo yajyanaga ituro rye. AA 75.2

No muri iki gihe cyacu hari abubaka imiturirwa y’iminara. Abatizera bashyiraho amahame ajyanye n’ubumenyi mu bya siyansi, maze bakirengagiza ijambo ry’Imana. Bihandagaza guciraho iteka imico y’ubuyobozi bw’Imana; basuzugura amategeko yayo maze bakirata ko ubwenge bwabo bwihagije. Noneho, “iyo umugizi wa nabi adahanwe vuba, abantu barushaho gukora ibibi.” Umubwiriza 8:11. AA 75.3

Muri iyi si, abavuga ko ari Abakristo, benshi batera umugongo inyinyisho za Bibiliya maze bakihimbira imyizerere ishingiye ku bibanezeza, maze bakerekeza ku munara wabo ari bwo buryo bwo kuzamuka ngo bagere mu ijuru. Abantu bahugira mu kumva ibiva mu kanwa k’inshyanutsi mu gihe yigisha ko abanyabyaha batazapfa, ko umuntu ashobora kubona agakiza atagombye kubahiriza amategeko y’Imana. Niba abavuga ko ari abayoboke ba Kristo bemeraga urugero rw’Imana, byatuma bagira ubumwe; ariko igihe cyose ubwenge bw’umuntu buzasumbishwa Ijambo ry’Imana rizira inenge, ntihazabura kubaho kwicamo ibice no kutumvikana. Urudubi rw’amakimbirane adashira biriho n’udutsiko bigaragaza “Babuloni”, ariyo ubuhanuzi bwagaragaje ko ari amatorero yo mu minsi y’imperuka akunda iby’isi (Ibyahishuwe 14:8; 18:2). AA 75.4

Benshi bashaka kwishyiriraho ijuru ubwabo babinyujije mu gushaka ubutunzi n’ibyubahiro. “Basuzugura abandi ndetse bagacura inama zo kubagirira nabi, ubwirasi bubatera gukandamiza abandi” (Zaburi 73:8), bagasiribanga uburenganzira bwa muntu kandi bakirengagiza ubutegetsi bw’ijuru. Abirasi bashobora kugira igihe bafite imbaraga, bagahirwa mu byo bakora byose; ariko ku iherezo, bagasarura gucika intege n’ubutindi. AA 76.1

Imana irimo gukora iperereza. Isumbabyose izamanuka kugira ngo irebe ibyo abana b’abantu bubatse. Imbaraga yayo itavogerwa izahishurwa; kandi imirimo y’ubwibone y’abantu izashyirwa hasi. “Uhoraho yitegereza ari mu ijuru, aritegereza akabona bene muntu bose, aho ari aganje aritegereza, aritegereza akabona abatuye isi bose.” Uhoraho apfobya imigambi mibi y’amahanga, ibyo abayatuye bagambirira abiburizamo. Ariko imigambi y’Uhoraho ntivuguruzwa, ibyo agambiriye bihoraho uko ibihe bihaye ibindi.” Zaburi 33:13, 14, 10, 11. AA 76.2