ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

75/75

IGICE CYA 73 - IMYAKA IHERUKA YA DAWIDI50

Gukurwaho kwa Abusalomu ntikwahise guhesha ubutegetsi amahoro. Hari umugabane munini cyane w’igihugu wifatanyije mu bwigomeke ku buryo Dawidi atajyaga kugaruka mu murwa ngo atangire gutegeka adahamagawe n’imiryango yose. Mu kayubi kakurikiye gutsindwa kwa Abusalomu nta mwanzuro wihutirwa wafashwe wo kugarura umwami, ariko amaherezo igihe Ubuyuda bwiyemezaga kugarura Dawidi, iyindi miryango yagize ishyari maze hakurikiraho gushaka kongera guhirika ubutegetsi. Nyamara uko kwivumbagatanya kwahereye ko guhagarikwa maze amahoro agaruka muri Isiraheli. AA 520.1

Amateka ya Dawidi atanga kimwe mu bihamya bikomeye byigeze bibaho bigaragaza akaga umuntu agira gaturutse ku butegetsi, ubukungu n’icyubahiro cy’isi. Ibi kandi ni byo bintu bikomeye cyane abantu bifuza. Abantu bake cyane ni bo banyuze mu mibereho ibategurira neza kwihanganira ikigeragezo nk’iki. Imibereho ya Dawidi akiri muto, yari igizwe n’ibyigisho byo kwicisha bugufi, kwihanganira imirimo, kwita ku mikumbi ye ayifitiye impuhwe; umushyikirano yagiranaga n’ibyaremwe ubwo yabaga ari wenyine mu misozi, gukuza ubwenge mu byerekeye gucuranga n’ubusizi ndetse no kwerekeza ibitekerezo bye ku Muremyi; kwitonda cyane yatojwe n’imibereho ye yo mu butayu, kugira ubutwari, kwihangana ndetse no kwizera Imana, ibyo byose byari byarateganyijwe n’Uwiteka kugira ngo bizamutegurire kuba umwami wa Isiraheli. Dawidi yari yaranejejwe n’ibyiza byamubayeho biva ku rukundo rw’Imana, kandi yari yarakungahajwe kuri Mwuka wayo. Mu byabaye kuri Swuli, Dawidi yari yarabibonyemo ko ubwenge bw’umuntu buntu ari ubusa gusa. Ariko kandi gukomera mu isi n’icyubahiro byacogoje imico ya Dawidi cyane bituma atsindwa n’umushukanyi kenshi. AA 520.2

Kubana n’abapagani byateye icyifuzo cyo gukurikiza imigenzo yabo kandi bikongeza no kurarikira gukomera by’isi. Abisiraheli, ubwoko bw’Uwiteka, bagombaga kubahwa; ariko ubwo ubwibine no kwiyemera byiyongeraga, Abisiraheli ntibari bakinezezwa n’iryo kuzo bari barahawe, ahubwo bita ku ikuzo ryabo hagati y’andi mahanga. Uwo mwuka ntiwari kubura kubateza ibishuko. Dawidi agambiriye kwigarurira andi mahanga, yiyemeje kongera ingabo ze maze asaba ko umuntu wese ufite imyaka y’ubukuru ikwiriye yinjira mu bya gisirikare. Kugira ngo ibyo abigereho, byabaye ngombwa ko habaho ibarura ry’abaturage. Ubwibone no kurarikira ni byo byatumye habaho icyo gikorwa cy’umwami. Iryo barura ryajyaga kwerekana itandukaniro ryariho hagati y’imbaraga nke igihugu cyari gifite ubwo Dawidi yajyaga ku butegetsi n’imbaraga zacyo n’amajyambere yacyo ari we ukiyobora. Ibyo byari kurushaho gushimangira ukwiyemera kwari gusanzwe haba ku mwami ndetse na rubanda. Ibyanditswe byera bivuga biti: “Satani ahagurukira Abisirayeli, yoshya Dawidi kubara Abisirayeli.” Kugubwa neza kw’Abisiraheli igihe bayoborwaga na Dawidi kwari kwarakomotse ku migisha y’Imana aho kuba ku bushobozi bw’umwami cyangwa gukomera kw’ingabo ze. Ariko kongera ingabo z’igihugu byajyaga kwereka amahanga yari abakikije ko Abisiraheli biringiraga ingabo zabo, aho kwiringira ubushobozi bw’Uwiteka. AA 520.3

Nubwo Abisiraheli baterwaga ishema no gukomera kw’ishyanga ryabo, ntabwo banejejwe n’umugambi wa Dawidi wo kongera ingabo bikomeye. Uko kwiyandikisha kwari kwasabwe kwateye kwinuba cyane; noneho babona yuko ari ngombwa gukoresha abatware b’ingabo mu cyimbo cy’abatambyi n’abacamanza bari barakoze ibarura mu gihe cyashize. Umugambi w’icyo gikorwa wari unyuranyije rwose n’amahame y’ubuyobozi bushingiye ku butegetsi bw’Imana. Ndetse na Yowabu yagaragaje ko atabishyigikiye nk’uko yajyaga abigenza. Yaravuze ati: “Uwiteka nagwize abantu be barute umubare wari usanzwe incuro ijana. Ariko nyagasani mwami, bose si abagaragu ba databuja? None databuja ubishakiye iki? Ni iki gituma ushyirisha Abisirayeli ho urubanza? Ariko ijambo ry’umwami riganza irya Yowabu. Nuko Yowabu aragenda, agenda igihugu cya Isiraheli cyose maze asubira i Yerusalemu.” (1Ngoma 21:3,4). AA 521.1

Igihe umutima wa Dawidi wamwemezaga icyaha cye, ibarura ryari ritararangira. Noneho yicira urubanza, abwira Imana ati: “Ndacumuye cyane kuko nakoze ibyo, ariko noneho ndakwinginze, kuraho gukiranirwa k’umugaragu wawe, kuko nakoze iby’ubupfu bwinshi.” Bukeye bwaho, umuhanuzi Gadi azanira Dawidi ubutumwa agira ati: “Uwiteka avuze ngo: ‘Hitamo icyo ushaka ari uguterwa n’inzara imyaka itatu, cyangwa kumarwaho n’ababisha bawe amezi atatu inkota zabo zikugereho, cyangwa se inkota y’Uwiteka iminsi itatu, ni yo mugiga yatera mu gihugu, na marayika w’Uwiteka akarimbura mu gihugu cya Isirayeli cyose.” Umuhanuzi arongera aravuga ati: “Nuko rero tekereza umbwire uko nsubiza uwantumye.” AA 521.2

Umwami yarasubije ati: “Ndashobewe rwose. Reka nigwire mu maboko y’Imana kuko imbabazi zayo ari nyinshi cyane, ne kugwa mu maboko y’abantu.” AA 521.3

Igihugu gitezwa mugiga maze yica Abisiraheli ibihumbi mirongo irindwi. Icyo cyago cyari kitarinjira mu murwa mukuru maze “Dawidi yubura amaso, abona marayika w’Uwiteka ahagaze hagati y’isi n’ijuru, afite inkota mu ntoke ze ayerekeje i Yerusalemu. Dawidi n’abakuru bari bambaye ibigunira, bagwa hasi bubamye.” Umwami yinginga Imana asabira Abisiraheli avuga ati: “Mbese si jye wategetse ko abantu babarwa? Ni jye wacumuye ngakora iby’ubugoryi bwinshi, ariko izi ntama zo zacumuye iki? Ndakwinginze Uwiteka Mana yanjye, ukuboko kwawe kube ari jye kwerekeraho n’inzu ya data, ariko si ku bantu bawe ngo baterwe na mugiga.” AA 521.4

Ibarura ryari ryarateye abantu kutishimira ubutegetsi; nyamara nabo ubwabo bari bari barakoze ibyaha nk’ibyo byatumye Dawidi akora icyo gikorwa. Nk’uko Uwiteka yahannye Dawidi binyuze mu kugoma kwa Abusalomu, ni na ko yahaniye Abisiraheli ibyaha byabo biciye mu ifuti rya Dawidi. AA 521.5

Marayika murimbuzi yari yahagaze hanze ya Yerusalemu. Yari ahagaze ku musozi Moriya, “[...] ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi.” Dawidi ajya kuri uwo musozi ayobowe n’umuhanuzi, maze ahubakira Uwiteka igicaniro “atamba ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, yambaza Uwiteka. Uwiteka amusubirisha umuriro uva mu ijuru, ujya ku gicaniro cy’igitambo cyoswa.” “Nuko Uwiteka abona guhendahenderwa igihugu; mugiga ishira mu Bisirayeli.” AA 521.6

Ahubatswe igicaniro, guhera icyo gihe haba ahantu hera, umwami yanga kuhahabwa na Orunani nk’impano ahubwo arahagura. Umwami yaravuze ati: “Oya, ahubwo ndabigura nawe rwose, ntange igiciro cyabyo cyose kuko ntashaka kwenda ibyawe ngo mbiture Uwiteka, kandi sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye. Nuko Dawidi agura na Orunani ikibanza izahabu, kuremera kwazo kwari shekeli magana atandatu .” 51 Aho hantu hikubirwaho kuba ari ho Aburahamu yari yarubatse igicaniro cyo gutambiraho umuhungu we, kandi ni ho nyuma hemejwe ngo hubakwe ingoro yubatswe na Salomo. AA 521.7

Nanone ikindi gicu cyagombaga kubudika mu myaka iheruka ya Dawidi. Dawidi yari amaze imyaka mirongo irindwi y’ amavuko. Umuruho n’ibyago byose yagiye agira mu ruzerero rwe akiri muto, intambara nyinshi yarwanye, ibyamuhangayikishije n’imibabaro yanyuzemo, byari byaramumazemo imbaraga. Nubwo ubwenge bwe bwari bugisobanukirwa neza kandi bufite imbaraga, intege nke no gusaza hamwe n’icyifuzo cyo kuruhuka, byatumye atamenya vuba ibibera mu gihugu, maze na none ubwigomeke bwongera kuvuka i bwami. Na none, hongeye kugaragara ibuto yo gutetesha kwa Dawidi nk’umubyeyi. Uwari urarikiye kwicara ku ntege y’ubwami noneho yari Adoniya, “umuntu w’uburanga cyane” mu gihagararo, ariko nta bitekerezo bihamye yagiraga kandi nta cyo yitagaho. Akiri muto yagize gucyahwa guke “se nta bwo yigeze kumucyaha byatuma arakara ati: ‘Ibyo wabitewe n’iki?” Noneho yigomeka ku butegetsi bw’Imana yari yaratoranyije Salomo ngo abe umwami. Haba mu bwenge n’impano karemano ndetse n’imico yo kuyoboka Imana, Salomo yarushaga mukuru we kuzuza ibyangombwa byatuma aba umwami w’Abisiraheli; nyamara nubwo uwo Imana yari yarahisemo yari yarekanywe neza, Adoniya ntiyabuze abamushyigikira. Nubwo Yowabu yari yarakoze ibyaha byinshi, kugeza icyo gihe yari yarabaye indahemuka ku mwami; ariko noneho yifatanyije n’abagambanira Salomo, we na Abiyatari wari umutambyi. AA 522.1

Umugambi wo kwigomeka wari wuzuye. Abagambanyi bari bateraniye mu munsi mukuru hanze y’umurwa bagira ngo bimike Adoniya, ariko imigambi yabo iburizwamo n’igikorwa cyabaye kidatindiganyije cya bamwe mu bari indahemuka ku mwami bari bayobowe na Sadoki umutambyi, umuhanuzi Natani, na Betisheba nyina wa Salomo. Babwira umwami uko ibintu bimeze, banamwibutsa yuko Imana ari yo yahisemo Salomo ngo azamusimbure ku ntebe y’ubwami. Dawidi aherako aregura kugira ngo Salomo yimikwe, maze bahita basuka amavuta kuri Salomo bamamaza ko abaye umwami. Bwa bugambanyi bwari bwakozwe burapfa. Abari babuyoboye bari bikururiye igihano cyo gupfa. Ubugingo bwa Abiyatari ntibwakuweho kuko bubashye umurimo yakoraga n’uko yakoreye Dawidi neza; ariko yakuwe ku murimo w’umutambyi mukuru maze uhabwa ab’umuryango wa Sadoki. Yowabu na Adoniya na bo babaye baretse kubica, ariko Dawidi amaze gupfa bahanirwa icyaha cyabo. Gushyira mu bikorwa urubanza bari baciriye umuhungu wa Dawidi byujuje igihano yagombaga guhabwa incuro enye bigaragaza uburyo Imana yazinuwe n’icyaha cya se. AA 522.2

Dawidi akijya ku ngoma, umwe mu migambi ikomeye yari agambiriye wari kuzubakira Uwiteka ingoro. Nubwo atemerewe gushyira uwo mugambi mu bikorwa, yari yaragaragaje umwete n’ishyaka muri byo. Yari yaratanze ibikoresho bihenda cyane - izahabu, ifeza, amabuye arabagirana ya shohamu, n’amabuye y’amabara menshi, marubure n’ibiti by’igiciro cyinshi. None ubwo butunzi bw’agaciro kenshi yari yararundanyije bwagombaga kuragizwa abandi; kubera ko andi maboko ari yo yagombaga kubakira isanduku y’Imana inzu, ari yo kimenyetso cy’uko Imana iri kumwe na bo. AA 522.3

Umwami abonye ko agiye gutanga, atumiza ibikomangoma byo mu Bisiraheli n’intumwa zihagarariye abandi zivuye mu gihugu cyose kugira ngo abamenyeshe iby’uwo murage ku mugaragaro. Yashakaga kubabwira amagambo ye yo kuraga kandi ashaka kubasaba gufatanya no gushyigikira umurimo ukomeye wagombaga gukorwa. Kubera ko yari afite intege nke z’umubiri, abantu ntibari biteze ko ubwe azashobora kuboneka muri iryo hererekanyabubasha. Ariko Mwuka w’Imana amuzaho, maze agira imbaraga zo kuvugana n’abantu be ubuheruka. Yababwiye icyifuzo cye cyo kubaka ingoro, kandi ababwira n’iby’itegeko Imana yatanze yuko uwo murimo ukwiriye guhabwa umuhungu we Salomo. Imana yari yaravuze iti: “Umuhungu wawe Salomo ni we uzubaka inzu yanjye n’ibikari byanjye, kuko namutoranyije ngo abe umwana wanjye, nanjye mbe se. Kandi nzakomeza ubwami bwe iteka, nagira umwete wo kwitondera amategeko n’amateka byanjye nk’uko ameze kuri ubu.” Dawidi aravuga ati: “Nuko rero imbere y’Abisirayeli bose ari ryo teraniro ry’Uwiteka, kandi imbere y’Imana yacu yumva, mwitondere amategeko yose y’Uwiteka Imana yanyu muyamenye, mubone gutwara iki gihugu cyiza, mukazakiraga abana banyu bazabazungura, kibe gakondo yabo iteka ryose.” AA 523.1

Kubera ibyo yari yaranyuzemo, Dawidi yari yarabonye uko inzira y’umuntu utandukana n’Uwiteka imukomerera. Yari yarumvise uko kwica amategeko bicira umuntu ho iteka, kandi yari yarasaruye imbuto zo gucumura; ndetse yari ahagaritswe umutima cyane n’uko abayobozi b’Abisiraheli bakwiriye kuba indahemuka ku Mana kandi na Salomo akumvira amategeko y’Imana, akirinda ibyaha byacaga intege ubutegetsi bwa se, bikamutezaga akaga mu buzima bwe, kandi bigasuzuguza Imana. Dawidi yari azi ko bizasaba Salomo kwicisha bugufi mu mutima, guhora yiringiye Imana, ndetse no kuba maso ubudasiba kugira atsinde ibishuko bitari kuzabura kumwibasira ari umwami kuko umwanya w’icyubahiro nk’uwo ari yo Satani arasaho imyambi ye mu buryo bwihariye. Dawidi arahindukira areba umuhungu we Salomo wari umaze kumenyekana ko amusimbuye maze aramubwira ati: “Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguca iteka ryose. Nuko wirinde, kuko Uwiteka ari wowe yatoranyije kubakira inzu ubuturo bwera, shyiraho imbaraga ubikore.” AA 523.2

Dawidi aha Salomo amabwiriza asobanutse y’uburyo azubaka ingoro y’Imana, amubwira ibigize ibice byayo byose, kandi amubwira ibizakoreshwa byose nk’uko yari yarabihishuriwe n’Imana. Salomo yari akiri muto maze atinya iyo nshingano ikomeye yari ahawe yo kubaka ingoro y’Imana no kuyobora abantu bayo. Dawidi abwira umuhungu we ati: “Komera ushikame uzabikore, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana ari yo Mana yanjye izabana na we. Ntizagusiga, ntizaguhana.” AA 523.3

Na none Dawidi arongera abwira iteraniro ryose ati: “Umuhungu wanjye Salomo, uwo Imana itoranyije wenyine, aracyari umwana ntarakomeza intege kandi umurimo urakomeye, kuko iyo nzu y’inyumba itazaba iy’abantu, ahubwo izaba iy’Uwiteka Imana.” Aravuga ati: “Jyewe niteguye inzu y’Imana yanjye uko nshoboye kose” maze akomeza gutondagura ibikoresho yari yarakusanyije. Hejuru y’ibyo yongeraho ati: “Kandi rero kubw’urukundo nkunze inzu y’Imana yanjye, kuko mfite ubutunzi bwanjye bwite bw’izahabu n’ifeza, mbuhaye inzu y’Imana yanjye busage kubyo natunganirije inzu yera byose, n’italanto n’izahabu za Ofiri ibihumbi bitatu, n’italanto z’ifeza itunganijwe ibihumbi birindwi zo gutera ku nsika z’amazu.” Hanyuma abaza imbaga y’abantu bari bateraniye aho bari bazanye amaturo yabo n’umutima ukunze ati: “Nuko nero uyu munsi ni nde wemeye kwitanga ku Uwiteka?” AA 523.4

Maze ya mbaga y’abantu isubizanya ubwuzu n’umurava. « Maze abatware b’amazu ya ba sekuruza n’abatware b’imiryango ya Isirayeli, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware b’imirimo y’umwami batangana umutima ukunze. » «Batanga toni ijana na mirono irindwi z’izahabu z’izahabu, n’ibikoroto ibihumbi icumi by’izahabu, na toni zisaga magana atatu z’ifeza, na toni zigera kuri magana atandatu z’umuringa, na toni zisaga ibihumbi bitatu z’icyuma kugira ngo bikoreshwe imirimo yo ku Ngoro y’Imana . . . Abantu bishimira izo mpano batanganye ubwuzu. Koko rero bazituye Uhoraho bafite umutima utunganye. Umwami Dawidi arabyishimira cyane. » 1Amateka 29 :6-9.(Bibiliya Ijambo ry’Imana). AA 524.1

“Ni cyo cyatumye Dawidi ashimira Uwiteka imbere y’iteraniro ryose, aravuga ati: ‘Uwiteka Mana ya sogokuruza wacu Isirayeli, uhimbazwe iteka ryose. Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe. Ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose.Ubutunzi n’icyubahiro ni wowe biturukaho kandi ni wowe utegeka byose. Mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga, kandi kogeza no guhesha bose imbaraga biri mu butware bwawe. Nuko rero Mana yacu, turagushima dusingiza izina ryawe ry’icyubahiro. Ariko nkanjye ndi nde n’abantu banjye, byatuma dushobora gutura tubikunze dutyo rwose, kuko byose ari wowe biturukaho, kandi ibyawe akaba ari byo tuguhayeho? Kuko turi abashyitsi imbere yawe, n’abasuhuke nk’uko ba sogokuruza bacu bose bari bari, iminsi yacu tumara mu isi ihwanye n’igicucu, nta byiringiro byo kurama. Uwiteka Mana yacu, ibi bintu byose byiteguye kubakira izina ryawe ryera inzu, bituruka mu kuboko kwawe kandi byose ni ibyawe. Kandi Mana yanjye nzi yuko ugerageza umutima, ukishimira gutungana. AA 524.2

“Nanjye ntuye ibi bintu byose n’umutima ukunze kandi utunganye, kandi ubu mbonye abantu bawe bari hano bagutura n’imitima ikunze, biranezeza. Uwiteka Mana ya Aburahamu, Mana ya Isaka, Mana ya Isirayeli ba sokuruza bacu, ibyo ujye ubikomeza mu bitekerezo abantu bawe bagira mu mitima yabo, utunganye imitima yabo ikwerekereho. Kandi umuhungu wanjye Salomo, umuhe umutima utunganye wo kwitondera amategeko yawe n’ibyo wahamije n’amateka yawe, kandi akore ibyo byose, yubake n’inzu y’inyumba niteguniye kuyubaka.” «Dawidi aherako abwira iteraniro ryose ati : ‘Ubu nimuhimbaze Uwiteka Imana yanyu.’ Nuko iteraniro ryose rihimbaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bubika imitwe baramya Uwiteka.” AA 524.3

Umwami yari yarateranyije ibikoresho by’agaciro gakomeye byo kubakisha no kurimbisha Ingoro abyitayeho cyane. Yari yarahimbye n’indirimbo z’agahozo zo kuzajya ziharirimbirwa maze amajwi akumvikanira mu bikari byarwo mu myaka yari kuzakurikiraho. Noneho umutima we wari unezerewe Imana ubwo abatware b’imiryango n’abatware b’Abisiraheli bitabiraga cyane ibyo yari abasabye, maze bakitangira gukora umurimo w’ingenzi wari imbere yabo. Kandi ubwo batangaga ibyabo, bari baniteguye gukora ibiruseho. Batanganye ubwuzu amaturo aba menshi cyane, batanga ku mutungo wabo bwite bashyira mu bubiko. Dawidi yari yiyumvisemo rwose uko adakwiriye kurundanya ibikoresho by’inzu y’Imana, maze uko abakomeye bo mu bwami bwe bagaragaje ko ari indahemuka bakitabira icyo yari asabye bityo bagatangana imitima ikunze bakegurira ubutunzi bwabo Uwiteka ndetse nabo ubwabo bakiyemeza gukora umurimo we, ibyo byashimishije Dawidi cyane. Ariko Imana ubwayo ni yo yari yahaye ubwoko bwayo uwo mutima. Yo yonyine ni yo ikwiriye guhabwa ikuzo, si umuntu. Imana ni yo yari yarahaye abantu ubutunzi bwo ku isi, kandi Mwuka wayo ni we watumye abantu batangana umutima ukunze bakazana ibintu byabo by’agaciro ngo bikoreshwe ku Ngoro y’Imana. Byose byari byakomotse ku Uwiteka. Iyo urukundo rwe rudakangura imitima y’abantu, umwete umwami yari yakoresheje wari kuba imfabusa n’Ingoro y’Imana ntiyajyaga kuzigera yubakwa. AA 524.4

Ibintu byose umuntu abona biva mu buntu bw’Imana biba bikiri iby’Imana. Ibintu byose by’agaciro kandi byiza Imana yashyize mu isi biri mu biganza by’abantu kugira ngo babigeragereshwe, kugira ngo bagaragaze ukwimbika k’urukundo bakunda Imana ndetse n’uko banyuzwe n’ineza yayo. Byaba ubutunzi bw’ibifatika cyangwa ubw’ubwenge, bigomba gutangwa ari ituro ry’ubushake bigashyirwa ku birenge bya Yesu, maze muri icyo gihe ubitanze agafatanya na Dawidi kuvuga ati: “Kuko byose ari wowe biturukaho, kandi ibyawe akaba ari byo tuguhayeho.” AA 525.1

Igihe Dawidi yumvaga ari hafi gutanga, yari agifite umutwaro umushengura mu mutima w’ibya Salomo n’iby’ubwami bwa Isiraheli. Kugubwa neza k’ubu bwami kwagombaga kuba gushingiye cyane cyane ku gukiranuka k’umwami. Nuko “yihanangiriza umuhungu we Salomo aramubwira ati: ‘Ubu ndagiye nk‘uko ab’isi bose bagenda. Nuko komera ugaragaze ko uri umugabo. Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo, ukitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse, n’amateka n’ibyo yahamije, ... kugira ago ubashishwe ibyo uzakora byose, aho uzagana hose, kugira ngo Uwiteka azakomeze ijambo rye yamvuzeho ati: ‘Abana bawe nibirindira mu ngeso zabo nziza, bakagendera inbere yanjye mu by’ukuri n’imitima yabo yose n’ubugingo bwabo bwose, ntuzabura uzungura ingoma ya Isirayeli.’ Uko ni ko Imana yavuze.” 1 Abami 2:1 - 4. AA 525.2

Amagambo aheruka Dawidi yavuze, yanditswe ari indirimbo yuzuyemo ibyiringiro, amahame atagereranywa ndetse no kwizera kudacogora: AA 525.3

“Dawidi mwene Yesayi washyizwe ejuru aravuga ati:
Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta,
Umuhimbyi w’igikundiro wa zaburi ya Isirayeli.
Umwuka w’Uwiteka yavugiye muri jye, . . .
Utegekesha abantu gukiranuka,
Agatwara yubaha Imana,
Azahwana n’umuseke utambitse w’izuba rirashe,
N’igitondo kitagira igicu,
Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka,
Kubw’itangaze ry’umuhituko w’imvura.
Ni koko, inzu yanjye ntimeze ityo ku Mana,
Nyamara yasezeranye nanjye isezerao ritazakuka, Ritunganye muri byose kandi rikomeye,
Kuko ari yo gakiza kanjye rwose,
Kandi ririmo ibyo nifuza byose, nubwo itabikuza.” 2Samweli 23:1-5.
AA 525.4

Dawidi yari yaracumuye bikomeye, ariko yihannye ibyaha bye abikuye ku mutima, yagiraga urukundo rwinshi no kwizera gukomeye. Yari yarababariwe byinshi, bityo nawe akunda cyane. Luka 7:48. AA 526.1

Indirimbo za zaburi Dawidi yahimbye zivuga ku biba mu mibereho yose, uhereye mu ntango y’icyaha no kwicira urubanza ukagera ku rugero rwo hejuru cyane rwo kwizera ndetse no gusabana n’Imana bikomeye. Igitekerezo cy’imibereho ye kigaragaza ko nta kandi kamaro k’icyaha uretse gukoza umuntu isoni no kumuteza ibyago, ariko kikagaragaza na none ko urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo bishobora kugera aho ari ho hose, ko kwizera ari ko kuzazahura umuntu wihana agasangira n’abandi ibyiza byo guhindurwa abana b’Imana. AA 526.2

Umuntu “avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa, ahita nk’igicucu kandi ntarame,” “ariko Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose.” “Ariko imbabazi Uwiteka agirira abamwubaha, zahereye kera kose zizageza iteka ryose, gukiranuka kwe kugera ku buzukuru babo. Ni koko agirira abitondera isezerano rye, bakibuka amategeko ye bakayakomeza.” Yobu 14:2; Yesaya 40:8; Zaburi 103:17,18. AA 526.3

“Icyo Imana ikora cyose kizahoraho iteka ryose.” Umubwiriza 3:14. AA 526.4

Dawidi n’ab’umuryango we bahawe amasezerano y’agahozo, amasezerano ageza ku bihe bizahoraho, kandi asohorera bishyitse muri Kristo. Uwiteka aravuga ati: AA 526.5

“Narahiye Dawidi umugaragu wanjye . . . Ikiganza cyanjye kizajya kibana na we, ukuboko kwanjye kuzamukomeza. . . . Ariko umurava wanjye n’imbabazi zanjye bizabana na we, kandi izina ryanjye rizashyirisha hejuru ihembe rye. Nzashyira inyanja mu ntoki ze, n’inzuzi mu kuboko kwe kw’iburyo. Azantakora ati: ‘Ni wowe Data, Imana yanjye, igitare cy’agakiza kanjye.’ Kandi nzamuhindura imfura yanjye, asumbe abandi bami bo mu isi. Nzamubikira imbabazi zanjye iteka ryose, isezerano ryanjye rizakomera kuri we.” Zaburi 89:3-28. AA 526.6

“Nzamubikira imbabazi zanjye iteka ryose. Isezerano ryanjye rizakomera kuri we.” Zaburi 89:29. AA 526.7

“Azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu,
Azakiza abana b’abakene,
Kandi azavunagura umunyagahato.
Bazakubaha ibihe byose,
Izuba n’ukwezi bikiriho. . .
Mu minsi ye abakiranutsi bazashisha,
Kandi hazabaho amahoro menshi,
Kugeza aho ukwezi kuzashirira.
Azatwara ahereye ku Nyanja ageze ku yindi Nyanja,
Kandi ahereye kuri rwa ruzi ageze ku mpera y’isi.”
“Izina rye rizahoraho iteka ryose,
Izina rye rizahamaho, izuba rikiriho,
Abantu bazisabira umugisha wo guhwana nawe,
Amahanga yose azamwita umunyehirwe.” Zaburi 72:4-8, 17.
AA 526.8

“Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.” “Azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi, azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.” Yesaya 9:6; Luka 1:32,33. AA 527.1