ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

72/75

IGICE CYA 70 - INGOMA YA DAWIDI47

Dawidi akimara kwimikwa ngo abe umwami w’Abisiraheli bose yahise atangira gushaka ahantu hakwiriye umurwa mukuru w’ubwami bwe. Hatoranyijwe ahantu hari ku birometero mirongo itatu uvuye i Heburoni kugira ngo hazabe umurwa mukuru w’ubwami. Hahoze hitwa i Salemu mbere y’uko Yosuwa ayobora Abisiraheli bakambuka Yorodani. Hafi y’aho hantu niho Aburahamu yari yaragaragarije ko ari indahemuka ku Mana. Mu myaka magana inani mbere y’uko Dawidi yimikwa, aho ni ho Melikisedeki, umutambyi w’Imana isumba byose, yari atuye. Hari hagati mu gihugu kandi hari ubutumburuke bitoroshye kuhatera kubera hari hakikijwe n’imisozi. Kubera ko hari ku rubibi rutandukanya Ababenyamini n’Abayuda, hari hafi y’Abefurayimu kandi kuhagera uturutse mu yindi miryango byari byoroshye. AA 490.1

Kugira ngo Abaheburayo babone aho hantu bagombaga kwirukana Abanyakanani basigaye bari bahafite igihome ku misozi ya Siyoni na Moriya. Icyo gihome cyitwaga Yebusi, kandi abari bagituyemo bitwaga Abayebusi. Mu binyejana byinshi byari bishize, abantu babonaga Yebusi ari igihome cy’intamenwa; ariko cyagoswe kandi cyigarurirwa n’Abaheburayo bayobowe na Yowabu waje kugororerwa kugirwa umugaba w’ingabo za Isiraheli bitewe n’ubutwari bwe. Yebusi iba umurwa mukuru w’igihugu cyose maze izina ryawo rya gipagani rihindurwa Yerusalemu. AA 490.2

Hiramu, umwami w’umujyi wari ukungahaye cyane wa Tiro wari ku Nyanja ya Mediterane, yaje gushaka ubucuti ku Mwami w’Abisiraheli maze aha Dawidi intwererano zo kubaka ingoro ya cyami i Yerusalemu. Intumwa zoherejwe ziturutse i Tiro, zijyanye n’abahanga mu by’ubwubatsi n’abafundi, n’amagare maremare akurura imbaho z’agaciro kenshi, ibiti by’amasederi n’ibindi bikoresho by’agaciro. AA 490.3

Kwiyongera kw’imbaraga za Isiraheli kubwo kunga ubumwe ikayoborwa na Dawidi, kwigarurira igihome cya Yebusi ndetse no kwifatanya na Hiramu, umwami w’i Tiro, byabyukije ubugome bw’Abafilisitiya maze bongera gutera igihugu bazanye n’ingabo zikomeye, badendeza mu kibaya cy’Abarafa, hafi y’i Yerusalemu. Dawidi n’ingabo ze bajya mu gihome cy’i Siyoni kugira ngo bahategerereze amabwiriza Imana irabaha. “Maze Dawidi agisha Uwiteka inama ati: ‘Nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabatanga ubangabize?’ Uwiteka asubiza Dawidi ati: ‘Zamuka kuko ntari bubure kukugabiza Abafilisitiya.” AA 490.4

Dawidi aherako arahaguruka ajya ku rugamba, arabanesha arabatsemba, maze abanyaga ibigirwamana bari bazanye ngo bitume banesha. Barakajwe n’uko bakozwe n’isoni kubera kuneshwa, Abafilisitiya barongeye bakoranya ingabo ziruseho kuba nyinshi, maze bagaruka kurwana. Na none barongera bagandagaza mu kibaya cy’Abarafa. Dawidi yarongeye asanga Uwiteka, maze Isumbabyose ijya imbere iyobora ingabo z’Abisiraheli. AA 490.5

Imana iha Dawidi aya mabwiriza ivuga iti: “Nturi buzamuke, abubwo ubace ikubo, ubarasukireho ahateganye n’ishyamba ry’imitugunguru. Nuko niwumva ikiriri cy’ingabo gihindira hejuru y’imitugunguru, uhereko uhutireho, kuko ubwo Uwiteka ari bube akugiye imbere, gutsinda ingabo z’Abafilisitiya.” Iyo Dawidi aba nka Sawuli agakora ibyo yishakiye, ntiyajyaga kunesha. Ariko Dawidi yakoze uko Uwiteka yari yamutegetse, maze “batsinda ingabo z’Abafilisitiya uhereye i Gebeyoni ukageza i Gezeri. Maze inkuru ya Dawidi yamamara mu bihugu byose, Uwiteka atuma amahanga yose amutinya.” 1 Ngoma 14:16,17. AA 490.6

Noneho kubera ko Dawidi yari amaze gukomera ku ngoma kandi nta bitero by’abanzi bihari, yagarutse ku gusohoza umugambi yahozagaho umutima wo kuzana Isanduka y’Imana i Yerusalemu. Isanduku y’Imana yari imaze imyaka myinshi i Kiriyatiyeyarimu, ku birometero hafi cumin a bine uvuye i Yerusalemu; ariko byari bikwiriye yuko umurwa mukuru w’igihugu wubahishwa ikimenyetso cy’uko Imana ihari. AA 491.1

Dawidi ahamagaza abatware ibihumbi mirongo itatu bo mu Bisiraheli bose, kuko yifuzaga yuko uwo muhango ubamo ibyishimo byinshi n’imyiyereko ikomeye. Abantu bitabye ubwo butumire banezerewe. Umutambyi mukuru n’abavandimwe be bafatanya umurimo wera, ibikomangoma n’abatware b’imiryango bateranira i Kiriyatiyeyarimu. Dawidi ahimbarwa n’umurava wo gukora ibyera. Isanduku y’Imana ivanwa mu nzu ya Abinadabu ishyirwa ku igare rishya rikururwa n’ibimasa, ishorewe n’abahungu babiri ba Abinadabu. AA 491.2

Abisiraheli bakurikiraho bagenda batera hejuru baririmba indirimbo z’ibyishimo, amajwi menshi yungikanya n’amajwi y’ibikoresho bicurangwa; “Dawidi n’umuryango wa Isirayeli wose biyerekera imbere y’Uwiteka, bacurangisha ibintu by’imiberoshi by’uburyo bwose n’inanga na nebelu n’amashako n’ibinyuguri n’ibyuma bivuga.” Hari hashize igihe kirekire Abisiraheli babonye ibirori nk’ibyo by’intsinzi. Abantu bose bafite umunezero utavugwa, banyura mu misozi no mu bibaya bagana mu Murwa Wera. AA 491.3

Ariko “bageze mu mbuga ihurirwamo ya Nakoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku y’Imana kuko inka zari zitsikiye. Maze uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa Uza. Uwiteka amutsinda aho, amuhoye icyo cyaha cye, agwa aho ngaho iruhande rw’isanduku y’Imana.” Iyo mbaga y’abantu yari mu byishimo igira ubwoba bwinshi. Dawidi akuka umutima cyane aratangara, maze yibaza mu mutima we iby’ubutabera bw’Imana. Yari yaraharaniye kubahisha Isanduku y’Isezerano nk’ikimenyetso cy’uko Imana iri aho hantu. None se kuki icyo gihano giteye ubwoba cyoherejwe kigahindura ibyishimo bikaba agahinda n’umuborogo? Dawidi atekereje yuko kuzana isanduku hafi ye byamuviramo ibyago, yiyemeje kuyireka ikaguma aho yari iri. Nuko bayibonera umwanya hafi aho mu nzu ya Obedi-edomu w’Umunyagati. AA 491.4

Urupfu rwa Uza rwari igihano cy’Imana cyatanzwe kubwo kwica itegeko ryayo ryari rizwi neza. Imana ikoresheje Mose yari yaratanze amabwiriza yihariye yerekeye gutwara Isanduku y’isezerano. Uretse abatambyi bakomokaga kuri Aroni, nta wundi muntu wagombaga gukora kuri iyo Sanduku y’Imana, cyangwa kuyirebamo ifunguye. Amabwiriza y’Imana yari aya ngo: “...Abakohati babone kuza kubiremerwa. Ariko ntibagakore ku byera badapfa.” (Kubara 4:15). Abatambyi bagombaga gutwikira Isanduku y’isezerano, maze Abakohati bakayiteruza imijisho, yanyuzwaga mu bifunga byari ku mpande zose z’Isanduku y’Imana, kandi iyo mijishi ntiyakurwagamo. Abagerishomu n’Abamerari bari bashinzwe gutwara imyenda ikoze ihema ndetse n’imbaho zaryo n’inkingi, Mose yabahaye amagare n’ibimasa byo gutwara ibyo bari bashinzwe. “Ariko Abakohati ntiyagira icyo abaha kuko imirimo yo kuremerwa iby’Ahera yari iyabo, bakabiremerwa ku ntugu.” Kubara 7:9. Bityo mu gukura Isanduku y’isezerano i Kiriyatiyeyarimu hari habayeho kutita ku mabwiriza y’Uwiteka kutajyaga kubabarirwa. AA 491.5

Dawidi n’abantu be bari bateraniye gukora umurimo wera, bityo bagombaga kuwinjiramo bafite imitima ibyishimiye kandi babikunze; ariko Uwiteka ntiyari kwemera uwo murimo kubera ko utakozwe bakurikije amabwiriza yatanze. Abafilisitiya batari bazi amategeko y’Imana, ubwo basubizaga iyo Sanduku muri Isiraheli, bari barayishyize ku igare maze Uwiteka yemera ibyo bakoze. Ariko Abisiraheli bo bari bafite mu ntoki zabo inyandiko yumvikana neza ivuga ubushake bw’Imana muri ibyo; bityo kutita kuri ayo mabwiriza kwari ugusuzugura Imana. Uza yagiweho n’icyaha gikomeye cyo kwigerezaho. Kwica amategeko y’Imana byateye Uza guha agaciro gake ukwera kwayo, nuko n’ibyaha yari agifite atarabyicujije, yigerezaho akora ku kimenyetso cy’uko Imana iri aho hantu kandi azi itegeko neza ko bibuzanyijwe. Imana ntiyemera kuyumvira by’igice; nta buryo bwo gukerensa amategeko yayo. Kubw’iteka yaciriye Uza, Imana yashakaga gucengeza mu mitima y’Abisiraheli bose akamaro ko kumvira ibyo ibasaba badakebakeba. Kubwo gutera abantu kwihana, urupfu rw’uwo muntu umwe rwashoboraga gutuma abantu ibihumbi byinshi badacirwaho iteka. AA 492.1

Dawidi yiyumva yuko umutima we udatunganiye Imana muri byose, abonye urupfu Uza apfuye, atinya Isanduku y’Imana agira ngo hatagira icyaha cye gituma acirwaho iteka. Ariko Obed-edomu, nubwo yishimye ariko ahinda umushyitsi, yakiye icyo kimenyetso cyera nk’igihamya cy’uko Imana igirira neza abayubaha. Noneho Abisiraheli bose bahanga amaso kuri Obed-edomu n’abo mu rugo rwe bose; abantu bose bategereza kureba uko bazayigenza. “Kandi Uwiteka aha umugisha Obed-edomu n’abo mu rugo rwe bose.” AA 492.2

Gucyaha kw’Imana kwakoze umurimo wako kuri Dawidi. Ibyo byatumye Dawidi abona kandi asobanukirwa kwera kw’amategeko y’Imana mu buryo atigeze amenya ndetse n’uko ari ngombwa kuyakurikiza nta gukebakeba. Ibyiza byagiriwe inzu ya Obed-edomu byateye Dawidi kongera kwizera ko Isanduku ishobora kumuhesha umugisha we n’abantu be. AA 492.3

Hashize amezi atatu, Dawidi yiyemeje kongera kugerageza kwimura iyo Sanduku y’isezerano, ariko noneho yita ku mabwiriza y’Uwiteka akomeje. Yongeye guhamagaza abatware bo mu ishyanga n’abantu benshi baraterana bakikiza urugo rwa Obed-edomu. N’ubwitonzi bwinshi, iyo sanduku ihekeshwa abantu batoranyijwe n’Imana, maze iyo mbaga y’abantu itonda imirongo, bityo abantu bongera guherekeza iyo sanduku bahinda umushitsi mu mutima. Bamaze kugenda intambwe esheshatu havugijwe impanda ngo abantu bahagarare. Dawidi ategeka abantu gutamba ibitambo, batamba impfizi n’ikimasa cy’umushishe. Ubwo noneho kwishima gusimbura guhinda umushitsi n’ubwoba. Umwami yari yiyambuye imyambaro ya cyami maze yiyereka yambaye efodi isanzwe yambarwa n’abatambyi. Kubw’icyo yari akoze, ntabwo byari bivuze ko akoze imirimo y’abatambyi, kuko usibye abatambyi, rimwe na rimwe efodi yajyaga yambarwa n’abandi bantu. Ariko muri uwo muhango wera, yagombaga kwicisha bugufi akajya ku rugero rumwe n’abantu be imbere y’Imana. Kuri uwo munsi Uwiteka ni we wagombaga kuramywa. Uwiteka ni we wenyine wagombaga kubahwa. AA 492.4

Na none abantu bakomeza urugendo, amajwi y’inanga, n’ihembe, n’amakondera n’ibyuma birangira azamuka agana mu ijuru yungikanya n’indirimbo z’amajwi menshi. “Maze Dawidi yiyerekera imbere y’Uwiteka,” yishimye akurikiza injyana y’indirimbo. AA 493.1

Kubyina kwa Dawidi anejejwe no kubaha Imana kwatanzweho urwitwazo n’abakunda kwinezeza bashaka gushyigikira imbyino zo muri iki gihe, ariko ibitekerezo nk’ibyo nta shingiro bifite. Muri iki gihe cyacu kubyina bijyana n’ibitekerezo bibi no kwishimisha mu nkera. Ubuzima n’imico myiza biguranwa kwinezeza. Muri ibyo Imana si yo baba bashyize imbere mu bitekerezo haba no kuyubaha; gusenga cyangwa indirimbo zo gusingiza Imana ntibirangwa aho baba bateraniye. Iki gipimo gikwiriye kudashidikanywaho. Abakristo ntibakwiriye gushaka ibinezeza bicogoza urukundo dukunda ibyera kandi bikagabanya uko twishimira umurimo w’Imana. Umuzika no kubyina byabayeho abantu banejejwe no gusingiza Imana igihe bahekaga Isanduku y’Imana, ntaho wari uhuriye na hato n’umuzika w’imbyino zo muri iki gihe. Umuzika w’igihe cya Dawidi wari ugamije kwibutsa abantu Imana kandi wererezaga izina ryayo ryera. Umuzika w’iki gihe wo ni igikoresho cya Satani kugira ngo atere abantu kwibagirwa Imana no kuyisuzugura. AA 493.2

Abo bantu biyerekaga bishimye bageze hafi y’umurwa mukuru, bakurikiye ikimenyetso kiranga Umwami wabo utaraboneshwaga amaso. Amajwi y’indirimbo yatumye abarinzi b’inkike basaba ko amarembo y’Umurwa Wera akingurwa: AA 493.3

“Mwa marembo mwe nimwunamuke,
Mwa marembo y’iteka mwe, nimweguke,
AA 493.4

Kugira ngo Umwami w’icyubahiro abyukuruke.” AA 493.5

Umutwe w’abaririmbyi n’abacuranzi urasubiza uti: AA 493.6

“Uwo Mwami w’icyubahiro ni nde?” AA 493.7

Undi mutwe urasubiza uti: AA 493.8

“Ni Uwiteka, ufite imbaraga n’amaboko,
Ni Uwiteka ufite amaboko yo kurwana.”
AA 493.9

Nuko amagana n’amagana y’amajwi akikiriza arangurura ati: AA 493.10

“Mwa marembo mwe, nimwunamuke,
Mwa marembo y’iteka mwe, nimweguke,
Kugira ago Umwami w’icyubahiro abyukuruke.”
AA 493.11

Na none hongeye kumvikana ijwi ry’ibyishimo ribaza riti: “Uwo Mwami w’icyubahiro ni nde?” Maze amajwi y’iyo mbaga y’abantu asubiriza icyarimwe avuga nk “amazi menshi asuma,” bavuga bati: AA 493.12

“Uwiteka nyir’ingabo ni we Mwami w’icyubahiro.” Zaburi 24:7-10 AA 493.13

Nuko amarembo arugururwa, iyo mbaga y’abantu irinjira maze n’icyubahiro cyinshi iyo Sanduku ishyirwa mu ihema ryari ryateguriwe kuyakira. Mbere y’uko basoza uwo muhango wera, bubatse ibicaniro maze umwotsi w’ibitambo by’uko bari amahoro n’ibitambo bikongorwa n’umuriro, umwotsi w’imibavu n’indirimbo zo gusingiza no kwinginga by’Abisiraheli bizamukira icyarimwe byerekeza mu ijuru. Uwo muhango urangiye, umwami ubwe ahesha abantu umugisha. Maze ategeka ko abantu bagaburirwa bagahabwa n’icyo banywa. AA 493.14

Imiryango yose yari ifite abayihagarariye muri uwo muhango, ari wo munsi mukuru w’umuhango wera uruta iyindi yose Dawidi yari amaze gukora uhereye aho yari yarimikiwe. Mwuka wo guhishurirwa kuva ku Mana wari ku mwami, none ubwo imirasire y’izuba rirenga yamurikaga ku buturo bwera mu mucyo mwinshi uturutse ku Mana, umutima w’umwami wakangukiye gushimira Imana yuko ikimenyetso cyiza cy’uko iri kumwe na bo noneho cyari kiri hafi cyane y’intebe y’ubwami bwa Isiraheli. AA 494.1

Dawidi ariyumvira, arahindukira asubira iwe gusabira ab’iwe umugisha. Ariko hari umuntu wabonye uko kwishima kose afite umwuka uhabanye cyane n’uwakoresheje umutima wa Dawidi. “Bacyinjiza isanduku y’Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali mwene [umukobwa] Sawuli arungurukira mu idirishya, abona umwami Dawidi ataraka ahamiririza imbere y’Uwiteka, amugayira mu mutima.” Muri uko gutwarwa n’uburakari, Mikali ntiyashoboraga gutegereza ko Dawidi agaruka mu ngoro ya cyami, ahubwo yarasohotse ajya kumusanganira, maze amubwira amagambo menshi mabi kandi yo kumukomeretsa ku mutima ati: AA 494.2

“Ariko uyu munsi ko umwami wa Isirayeli yari umupfasoni: ubonye ngo yibeyurire imbere y’abaja b’abagaragu be, nk’umuntu utagira umumaro, iyo yibeyura adafite isoni!” AA 494.3

Dawidi yumvise yuko Mikali yagaye kandi yasuzuguye umurimo w’Imana, maze amusubizanya uburakari ati: “Nabikoreye imbere y’Uwiteka wantoranyije, akandutisha so n’urubyaro rwe rwose, akangira umutware w’ubwoko bw’Uwiteka, ari bwo Isirayeli. Ni cyo gituma nzajya niyereka imbere y’Uwiteka. Kandi ku bwanjye nzarushaho kwigira insuzugurwa no kwicisha bugufi, ariko abo baja uvuze bazanyubaha.” Dawidi amaze kumucyaha n’Imana yaramucyashye ku bw’ubwirasi n’agasuzuro bye, Mikali “aba ingumba, arinda apfa.” AA 494.4

Imihango ikomeye yabayeho mu kugaruka kw’isanduku y’Uwiteka yateje impinduka z’igihe kirekire mu mitima y’Abisiraheli, ituma barushaho gushishikarira umurimo wakorerwaga mu buturo bwera kandi bongera kugira umurava wo kugandukira Uwiteka. Dawidi yakoze uko ashoboye kose kugira ngo bakomeze batyo. Kuririmba byagizwe umugabane uhoraho muri gahunda yo kuramya Imana, kandi Dawidi ahimba zaburi, atari izo kuririmbwa n’abatambyi gusa mu murimo wo mu buturo bwera, ahubwo zagombaga no kuririmbwa na rubanda igihe babaga bari mu nzira berekeje ku gicaniro cy’ishyanga ryose mu minsi mikuru uko umwaka utashye. Impinduka byateje yari ikomeye cyane, maze bituma iryo shyanga rikizwa gusenga ibigirwamana. Benshi mu mahanga yari akikije Abisiraheli bitegereje kugubwa neza kwabo, maze bituma bashima Imana ya Isiraheli yakoreye ubwoko bwayo ibikomeye nk’ibyo. AA 494.5

Uretse Isanduku y’Isezerano, ihema ry’ibonaniro ryubatswe na Mose ndetse n’ibindi bikoresho byose byajyaniranaga n’umurimo wo mu buturo bwera, byari bikiri i Gibeya. Dawidi yari afite umugambi wo guhindura Yerusalemu ihuriro ry’iby’iyobokamana ku ishyanga ryose. Dawidi yari yariyubakiye ingoro, maze hanyuma abona yuko bidakwiriye yuko isanduku y’Imana iba mu ihema. Yiyemeje kuyubakira urusengero rwiza cyane, rwajyaga kugaragaza kunyurwa kw’Abisiraheli, banyuzwe n’icyubahiro cyahawe ishyanga ryabo binyuze mu kuba Uwiteka Umwami wabo abana na bo. Dawidi abwiye umuhanuzi Natani umugambi we, yamusubije amutera ubutwari ati: “Genda ukore uko umutima wawe ukubwira kose, kuko Uwiteka ari kumwe na we.” AA 494.6

Ariko iryo joro ijambo ry’Uwiteka riza kuri Natani, rimubwira ubutumwa akwiriye gushyira umwami. Dawidi yagombaga kutemererwa kubaka inzu y’Imana, ariko yahawe ibyiringiro by’uko Imana izamugirira neza, we n’urubyaro rwe ndetse n’ingoma ya Isiraheli ati: “Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ati: ‘Nagukuye mu rugo rw’Intama mu bwungeri bwazo, ngo ube umwami w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli. Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimburira abanzi bawe imbere yawe, kandi nzaguha izina rikomeye nk’amazina y’abakomeye bo mu isi. Kandi nzatoranyiriza ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature, habe ahabo bwite batazimuka ukundi. Kandi abanyabyaha ntibazongera kubaburabuza nk’ubwa mbere.’” AA 495.1

Kubera ko Dawidi yari yarifuje kubakira Uwiteka inzu, yahawe iri sezerano ngo: “Arakubwiye ngo azakuremamo umuryango... nzimika umwana wawe wibyariye akuzungure... Nuko uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu, kandi nzakomeza intebe y’ubwami bwe iteka ryose.” AA 495.2

Impamvu Dawidi atari akwiriye kubaka urusengero yavuzwe muri aya magambo ngo: “Wavushije amaraso menshi, urwana intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanye inzu,... Umva uzabyara umwana, azaba umunyamahoro. Kandi nzamuha ihumure ku babisha be bose bamuri impande zose, kuko izina azitwa ari Salomo (umunyamahoro), kandi nzaha Abisirayeli amahoro n’ihumure ku ngoma ye. Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu.” 1 Ngoma 22:8-10. AA 495.3

Nubwo Imana yanze umugambi Dawidi yari yishimiye cyane mu mutima we, Dawidi yakiriye ubwo butumwa abyishimiye. Yaravuze ati: “Nkanjye ndi nde Nyagasani Mana, kandi inzu yanjye ni iki, nkanjye ko undinda ukarinda ugeza aha? Ariko ibyo kuri wowe ntibikomeye, Nyagasani Mana. None uvuze ko no ku by’inzu y’umugaragu wawe uko bizamera igihe kirekire kigiye kuza, na byo bibaye nk’itegeko mu bantu, Nyagasani Mana.” Ibyo birangiye Dawidi avugurura isezerano yagiranye n’Imana. AA 495.4

Dawidi yari azi yuko iyo akora ibyo yari yagambiriye mu mutima we byajyaga guhesha izina rye icyubahiro ndetse bigahesha n’ubuyobozi bwe ikuzo, ariko yari yiteguye kwegurira ubushake bwe mu bushake bw’Imana. No mu Bakristo, uko kureka igitekerezo cye kwa Dawidi kandi yishimye biboneka gake cyane. Ni kangahe abamaze kwegereza imyaka y’iza bukuru bizirika ku cyizere cyo gusohoza umurimo ukomeye imitima yabo irangamiye, nyamara badafite ububasha bwo kuwukora! Nk’uko umuhanuzi w’Imana yabwiye Dawidi, Imana ibasha kubavugisha, ikababwira ko umurimo bifuza cyane gukora atari bo bawuhawe. Ibyabo ni ugutegurira undi muntu inzira kugira ngo abe ari we uzawusohoza. Ariko abantu benshi aho kwemera amabwiriza y’Imana babyishimiye, bacika intege bagasubira inyuma nk’aho basuzuguwe cyangwa banzwe. Bibwira ko nta kindi bazakora niba badashobora gukora icyo kintu kimwe bifuzaga gukora. Abantu benshi bakora iyo bwabaga bakihambira ku nshingano batagishoboye gusohoza, maze bakiyuha akuya k’ubusa kugira ngo basohoze umurimo badashoboye mu gihe birengagiza ibyo bari bakwiriye gukora. Kandi ku bwo ibyo, umurimo w’ingenzi kuruta uwo, uba ukomwe mu nkokora. AA 495.5

Mu masezerano Dawidi yagiranye na Yonatani, yari yarasezeranye yuko igihe azaba atagihigwa n’abanzi be azagirira neza inzu ya Sawuli. Ubwo Dawidi yari aguwe neza, yazirikanye rya sezerano maze arabaza ati: “Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza kubwa Yonatani?” Bamubwiye umuhungu wa Yonatawi witwaga Mefibosheti, wari wararemaye akiri umwana. Igihe Sawuli yatsindwaga n’Abafilisitiya, uwareraga uwo mwana yagerageje kumuhungana maze arajishuka agwa hasi maze bimutera ubumuga mu buzima bwe bwose. Dawidi yahereyeko atumira uwo musore ngo aze ibwami, maze amwakirana urugwiro rwinshi. Ibyari umutungo wihariye wa Sawuli byose arabimuha kugira ngo bifashe ab’inzu ye; ariko umuhungu wa Yonatani ubwe ategekwa guhora asangira n’umwami. Binyuze mu makuru yazanwaga n’abanzi ba Dawidi, Mefibosheti yari yaranze Dawidi amuhora yuko yafashe ubutegetsi ku ngufu; ariko uburyo umwami yamwakiranye ineza ndetse agakomeza kujya amugirira neza byatumye umutima w’uwo musore umugarukira, kandi nk’uko byagenze kuri se Yonatani, na we yabonye yuko inyungu ze zidakwiye gutandukana n’iz’umwami Imana yari yarahisemo. AA 496.1

Dawidi amaze gukomera ku ntebe y’ubwami bw’Abisiraheli, igihugu cyagize ihumure igihe kirekire. Amahanga yari abakikije abonye imbaraga n’ubumwe biranga ubwami bwa Dawidi, yahise atekereza ko ibyiza ari uguhagarika gushotora iryo shanga, kandi na Dawidi wari uhugiye mu gushyira kuri gahunda no kubaka ubwami arekera aho gushoza intambara. Ariko amaherezo, Dawidi arwanya abanzi ba kera b’Abisiraheli, Abafilisitiya n’Abamowabu maze arabatsinda bose bategekwa n’Abisiraheli. AA 496.2

Nuko umubare munini cyane w’ibihugu bibakikije wifatanyiriza kurwanya ubwami bwa Dawidi, ariho haturutse intambara zikomeye cyane ndetse haboneka no kunesha gukomeye ku ngoma ye, kandi ari naho ubutegetsi bwe bwagutse cyane. Nta mpamvu n’imwe yamuturutseho yatumye habaho uko kwishyira hamwe gutewe no kugirira ishyari kwiyongera k’ubutware bwe. Ibyateye uko kumugirira ishyari byari ibi: AA 496.3

Amakuru agera i Yerusalemu avuga iby’urupfu rwa Nahashi, umwami w’Abamoni wari waragiriye Dawidi neza igihe yahungaga Sawuli. Nuko Dawidi ashaka kwerekana uko yishimoye ineza yagiriwe ubwo yari mu kaga maze yohorereza intumwa Hanuna, umuhungu w’uwo mwami w’Abamoni, aziha n’ubutumwa bwo kwifatanya na we mu kababaro. Dawidi abyumvise aravuga ati: “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se yangiriye neza.” AA 496.4

Ariko igikorwa cye cy’ubucuti cyaje gusobanurwa nabi. Abamoni bangaga Imana nyakuri kandi bari abanzi gica b’Abisiraheli. Ineza Nahashi yagiriye Dawidi yari yaratewe n’ubugome yari afitiye Sawuli wari umwami w’Abisiraheli. Ubutumwa Dawidi yari yohereje bwagoretswe n’abajyanama b’umwami Hanunu. Babwira “umwami wabo Hanuni bati: ‘Mbese ye, ugira ngo Dawidi yubashye so byatuma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ntuzi ko Dawidi yakoherereje abagaragu be kwitegereza umudugudu no kuwutata, ngo azabone uburyo bwo kuzawurimbura.’” Mu myaka mirongo itanu yari ishize inama z’abajyanama ba Nahashi ni zo zari zaramuteye gusaba abaturage b’i Yabeshigareyadi ibintu bikomeye kandi bibabaje, ubwo bari bagoswe n’Abamori maze bagasezerana nabo isezerano ry’amahoro. Nahashi yari yarasabye abo baturage kwemera kunogorwa ijisho ry’iburyo. Abamoni bari bacyibuka uko umwami w’Abisiraheli yaburijemo umugambi wabo mubisha, maze agatabara akarokora abo Abamoni bashakaga gucisha bugufi kandi bakabanogora amaso. Urwo rwango rwa kera bangaga Abisiraheli ni rwo rwongeye kubakoresha. Ntabwo bashoboraga kwiyumvisha umutima w’ineza wari wateye Dawidi kohereza ubwo butumwa. Satani nayobora intekerezo z’abantu, azabateza igomwa n’urwikekwe bizatuma imigambi myiza cyane yumvikana nabi. Hanuni yumvise ibyo abajyanama be bamubwiye, yafashe intumwa Dawidi yohereje nk’abatasi maze arabandagaza kandi arabatuka. AA 496.5

Abamoni bari baremerewe gushyira mu bikorwa imigambi mibi yo mu mitima yabo nta nkomyi kugira ngo Dawidi amenye imico yabo nyakuri. Imana ntiyashakaga yuko Abisiraheli bagirana isezerano ry’ubufatanye n’iryo shyanga ry’abapagani. AA 497.1

Mu bihe bya kera, kimwe no muri iki gihe, umurimo w’intumwa ihararariye igihugu warubahwaga cyane. Kubera itegeko rusange amahanga ayabaga yaremeranyijeho, byatumaga hatabaho kugirirwa nabi cyangwa gutukwa kw’intumwa ihagarariye igihugu. Kubera ko intumwa yabaga ihagarariye umwami, ikibi cyose yagirirwaga cyagombaga guhita cyiturwa ikindi. Kuko Abamoni bari bazi ko igitutsi batutse Abisiraheli kigomba guhita cyiturwa nta kabuza, batangiye kwitegura intambara. “Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi, Hanuni n’Abamoni bohereza italanto z’ifeza igihumbi kugirira amagare n’abagendera ku mafarashi by’i Mesopotamiya n’ibyo muri Aramumaka n’iby’i Soba. Nuko bigirira amagare inzovu eshatu n’ibihumbi bibiri . . .Abamoni bava mu midugudu yabo baraterana bajya kurwana.” 1Ngoma 19:6,7. AA 497.2

Kwari ukwishira hamwe nyako. Abari batuye mu karere kari hagati y’uruzi rwa Efurati n’Inyanja ya Mediterane bashyira hamwe n’Abamoni. Amajyaruguru n’uburasirazuba bya Kanani byari bigoswe n’ingabo z’abanzi bafatanyirije hamwe kurimbura ubwami bw’Abisiraheli. AA 497.3

Abaheburayo ntibategereje yuko igihugu cyabo giterwa. Ingabo z’Abisiraheli ziyobowe na Yowabu, zambutse Yorodani maze zisatira umurwa mukuru w’Abamoni. Ubwo uwo mugaba w’ingabo z’Abaheburayo yari ayoboye ingabo ze ku rugamba, yabateraga ubutwari muri urwo rugamba avuga ati: “Komera turwane kigabo ku bw’ubwoko bwacu n’imidugudu y’Imana yacu, kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.” (1Ngoma 19:13). Izo ngabo z’abanzi zari zishyize hamwe zahise zineshwa urugamba rucyambikana. Ariko ntizashakaga kureka urwo rugamba maze umwaka wakurikiyeho bongera gushoza intambara. Umwami wa Ashuri yateranyije ingabo ze, maze atera Isiraheli yitwaje ingabo nyinshi cyane. Dawidi ubwe arihagurukira, maze ku bw’imigisha y’Imana, abanesha umuhashya bituma Abanyasiriya, guhera i Lebanoni kugeza ku ruzi rwa Efurati, batarekera aho kurwana gusa, ahubwo bayoboka umwami w’Abisiraheli abagira ibiretwa. Dawidi yarwanyije Abamoni yivuye inyuma kugeza ubwo ibihome byabo byasenyukiye ndetse n’ako karere kose kigarurirwa n’Abisiraheli. AA 497.4

Kubw’ubuntu bw’Imana, ibyago byari byugarije igihugu bisa n’aho kigiye kurimbuka burundu byaje kuba ari byo biba inzira icyo gicamo kigera ku gukomera kutieze kubaho. Ubwo Dawidi yizihizaga uko kurokorwa kwe gukomeye yararirimbye ati: AA 497.5

“Uwiteka ahoraho,
Igitare cyanjye gihimbazwe,
Imana yagakiza kanjye ishyirwe hejuru.
Ni yo Mana imporera, Ikangomorera amahanga nkayatwara.
Inkiza ababisha banjye,
Ni koko unshira hejuru y’abampagurukira,
Unkiza umunyarugomo.
Ni cyo gituma Uwiteka nzagushima mu mahanga,
Ndirimba ishimwe ry’izina ryawe.
Aha umwami yimitse agakiza gakomeye,
Agirira imbabazi uwo yasize,
Ni Dawidi n’urubyaro rwe iteka ryose.” Zaburi 18:46-48
AA 498.1

Kandi mu ndirimbo zose Dawidi yaririmbye, yabwiraga ab’ubwoko bwe ko Uwiteka ari we mbaraga zabo n’umucunguzi wabo: AA 498.2

“Nta mwami ukizwa n’uko ingabo ze ari nyinshi,
Intwari ntikizwa n’imbaraga zayo nyinshi.
Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza,
Ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi.” Zaburi 33:16,17.

AA 498.3

“Mana, ni wowe Mwami wanjye,
Tegekera Abayakobo agakiza.
Ni wowe uzaduha gutsinda ababisha bacu,
Izina ryawe niryo rizaduha kuribata abaduhagurkiye.
Kuko ntaziringira umuheto wanjye,
Kandi inkota yanjye atari yo izankiza,
Ahubwo ni wowe wadukijije ababisha bacu,
Wakojeje isoni abatwanga.” Zaburi 44:4-7.

AA 498.4

“Bamwe biringira amagare,
Abandi biringira amafarashi,
Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka, Imana yacu.”
AA 498.5

Zaburi 20:7 AA 498.6

Ubwami bw’Abisiraheli noneho bwageze ku isohora ry’isezerano ryahawe Aburahamu, kandi na nyuma yahoo rigagasubirirwamo Mose ngo: “Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa, ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate.” (Itangiriro 15:18). Isiraheli yari ihindutse ishyanga rikomeye ryubahwa kandi rigatinywa n’amoko yari arikikije. Mu bwami bwe bwite, ubutware bwa Dawidi bwarakomeye cyane. Ugereranyije n’abandi bami, nta wakunzwe kandi ngo ayobokwe n’abantu be nka Dawidi. Yari yarubashye Imana, bityo Imana na yo yari imuhaye icyubahiro. AA 498.7

Ariko igihe hari ukugubwa neza, ni ho akaga kaje mu buryo butagaragara. Igihe mu bigaragara Dawidi yari yarageze ku ntsinzi ikomeye, ni ho yari mu kaga gakomeye cyane kandi agira gutsindwa gukomeye cyane kwamutesheje agaciro. AA 498.8