ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

46/75

IGICE CYA 44 - BAMBUKA YORODANI21

Abisiraheli baririra umuyobozi wabo wari wapfuye, maze bamara iminsi mirongo itatu bakora imihango yihariye mu rwego rwo kumwibuka. Kugeza igihe yari atakibarangwamo, ntabwo bari barigeze basobanukirwa neza agaciro k’inama ze nziza, impuhwe ze za kibyeyi ndetse no kwizera kwe kudacogora gushikamye. Bibutse ibyigisho byiza yari yarabigishije ubwo yari akiri kumwe nabo maze bongera kunyurwa nabyo mu buryo bwimbitse. AA 329.1

Mose yarapfuye ariko ibyo yakoze byakoraga ku mitima y’abantu ntibyapfanye nawe. Byakomeje kubaho no kujya bigaruka mu mitima y’ubwoko bwe. Kwibuka uwo muntu wari utunganye kandi utarikanyizaga byari kuzakundwa cyane mu gihe kirekire kubw’imbaraga icecetse kandi yemeza yagombaga guhindura n’ubuzima bw’abari barasuzuguye amagambo ye akiri muzima. Nk’uko ikirengarenga cy’izuba kimurikira mu mpinga z’imisozi izuba rimaze kuminuka inyuma y’udusozi, ni na ko imirimo y’abera, intungane n’abantu beza imurikira isi nyuma y’igihe kirekire cyane abayikoze barapfuye. “Umukiranutsi azibukwa iteka ryose.” Zaburi 112:6. AA 329.2

Nubwo abantu bagize agahinda kenshi kubw’igihombo gikomeye bari bagize cyo kubura Mose, bari bazi ko badasigaye bonyine. Inkingi y’igicu yakomeje kuba hejuru y’ihema ry’ibonaniro ku manywa n’inkingi y’umuriro ikahaba nijoro. Icyo cyari igihamya cy’uko Imana izakomeza kubayobora no kubafasha mu gihe bari kugendera mu nzira y’amategeko yayo. AA 329.3

Ubwo Yosuwa ni we wari umuyobozi wemewe w’Abisiraheli. Yari azwi cyane ko ari umuntu w’intwari, kandi icyo gihe impano ze n’ubupfura bwe byahawe agaciro mu buryo bwihariye mu mateka y’ubwoko bwe. Kugira ubutwari, kudakebakeba, kwihangana, ubutungane ndetse no kutita ku nyungu ze bwite kubwo kwita kubo yari ashinzwe, ndetse ikiruta byose agakoreshwa no kwizera Imana kuzima; iyo ni o mico yarangaga umugabo watoranyijwe n’Imana kugira ngo ayobore ingabo z’Abisiraheli azinjize mu Gihugu cy’Isezerano. Mu gihe Abisiraheli babaga mu butayu, Yosuwa yari yarakoze nka minisitiri w’intebe wa Mose, kandi kubwo kuba umwizerwa nyakuri ndetse utuje, gushikama kwe ubwo abandi badohokaga, kudateshuka kwe ku kuri ari mu byago, byari byarabaye igihamya cy’uko ari we muntu ukwiriye gusimbura Mose na mbere y’uko ijwi ry’Imana rimuhamagarira kujya mu mwanya we. AA 329.4

Yosuwa yitegereje umurimo wari imbere ye maze arahangayika cyane kandi ntiyigirira icyizere; ariko ubwoba yari afite yabukijijwe no guhumuriza n’Imana imwiringiza iti: “Nk’uko nabanaga na Mose, ni ko nzabana na we; sinzagusiga, kandi sinzaguhana . . . uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo.” “Aho muzakandagira hose ndahabahaye, nk’uko nabwiye Mose.” Kugeza kure mu mpinga z’imisozi z’i Lebanoni, kugera ku nkengero z’inyanja nini no kugera ku nkengero za Ufurate mu burasirazuba, aho hose hagombaga kuba ahabo. AA 329.5

Kuri iri sezerano yahawe hongeweho uku kwihanangirizwa aya ngo: “Icyakora ukomere, ushikame cyane kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse.” Imana yamuhaye aya mabwiriza iti: “Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe; ahubwo, ujye ubitekereza ku manywa na nijoro,” “ntuzayateshuke, uciye iburyo cyangwa ibumoso; [...] “ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.” AA 330.1

Abisiraheli bari bakibambye amahema yabo iburasirazuba bwa Yorodani, kandi Yorodani ni yo yari inkomyi ya mbere yari imbere yabo yababuzaga kwinjira muri Kanani. Ubutumwa bwa mbere Imana yahaye Yosuwa bwari ubu ngo: “Haguruka, wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye.” Nta mabwiriza bahawe yerekeye uburyo bagombaga kwambuka. Nyamara Yosuwa yari azi ko ibyo Imana yategetse byose izashakira ubwoko bwayo uburyo bwo kubikora, kandi muri uko kwizera, uwo muyobozi w’intwari yahereyeko atangira kwitegura ngo bakomeze urugendo rwabo. AA 330.2

Ku ntera y’ibirometero bike cyane uvuye ku ruzi rwa Yorodani, ahari hateganye n’aho Abisiraheli bari bakambitse, hari umujyi wa Yeriko wari ufite inkike zikomeye cyane. Byagaragaraga ko uyu mujyi ari wo rembo ryinjira muri icyo gihugu cyose, kandi wajyaga kubera Abisiraheli inzitizi ikomeye. Kubw’iyo mpamvu, Yosuwa yohereje abasore babiri b’abatasi kugira ngo basure uwo mujyi kandi bagire n’icyo bamenya ku baturage bawo, ubukungu bwawo no gukomera k’uburinzi urindishijwe. Kubera ko abaturage b’uwo mujyi bari batewe n’ubwoba kandi bakekakeka umuntu wese, bahoraga bari maso maze bituma abo batasi bagwa mu kaga gakomeye. Ariko barokowe na Rahabu, umugore w’i Yeriko, wabikoze yigerejeho. Ku bw’ineza yabagiriye, bamusezeranyiye yuko nta cyo azaba nibafata uwo mujyi. AA 330.3

Abo batasi bagarukanye inkuru nziza bavuga bati: “Ni ukuri koko, Uwiteka ashyize iki gihugu cyose mu maboko yacu, kandi bene cyo twabakuye umutima.” Bari babwiriwe i Yeriko aya magambo ngo: “Twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva mu Egiputa, n’ibyo mwagiriye abami bombi b’Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose. Tubyumvise, uwo mwanya imitima yacu ishya ubwoba, nta muntu n’umwe mutakuye umutima, kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi.” AA 330.4

Noneho bahise bahabwa amabwinizwa yo kwitegura ngo bakomeze urugendo. Abantu bagombaga gutegura ibyo kurya bizamara iminsi itatu, kandi ingabo nazo zagombaga kwitegura urugamba. Bose bemereye icyarimwe gahunda umuyobozi wabo abahaye kandi bamugaragariza icyizere bamufitiye n’uko bamushyigikiye bati: “Ibyo udutegeka byose tuzabikora, n’aho uzadutuma hose tuzajyayo. Nk’uko twumviraga Mose muri byose, nawe ni ko tuzakumvira; icyakora Uwiteka Imana yawe ibane nawe, nk’uko yabanaga na Mose.” AA 330.5

Nuko ingabo ziva aho bari bakambitse i Shitimu, ziramanuka zijya ku nkengero za Yorodani. Nyamara bose bari bazi ko baramutse badafashijwe n’Imana nta byiringiro bagira byo kwambuka. Muri ayo mezi y’umwaka (hari mu gihe cyitangira ry’ubushyuhe) urubura rwo ku misozi rwashongaga rwari rwatumye Yorodani yuzura ku buryo inkombe zari zarengewe ntibishoboke yuko umuntu yakwambuka nk’uko bisanzwe. Imana yashakaga ko Abisiraheli bambuka Yorodani mu buryo bw’igitangaza. Yosuwa abibwiwe n’Imana, yategetse abantu kwiyeza; bagombaga kureka ibyaha byabo kandi bakiyuhagiraho imyanda y’inyuma ku mubiri. Yaravuze ati: “Kuko ejo Uwiteka azakora ibitangaza muri mwe.” “Isanduku y’isezerano” yagombaga kubajya imbere. Igihe babonaga ikimenyetso cy’uko Imana iri kumwe nabo (ari cyo sanduku y’isezerano), gihetswe n’abatambyi, gikuwe ahacyo hagati mu nkambi maze kikerekeza ku ruzi, nabo bagombaga guhaguruka bakayikurikira. Ibyagombaga kuba mu kwambuka kwabo byari byavuzwe mbere; maze Yosuwa aravuga ati: “Iki ni cyo kizabamenyesha yuko Imana Ihoraho iri muri mwe, kandi yuko itazabura kubaneshereza Abanyakanani... nimwitegereze isanduku y’isezerano ry’Uwiteka nyir’isi yose, irababanziriza muri Yorodani.” AA 330.6

Igihe cyateganyijwe kigeze barahaguruka bakomeza urugendo, bayobowe n’isanduku y’isezerano yari ihetswe n’abatambyi ku ntugu. Abantu bari bahawe amabwiriza yo kutegera abari bahetse isanduku bityo hagati yabo hakajya intera ijya kungana na kirometero imwe. Abantu bose biterezanyije amatsiko menshi ubwo abatambyi bamanukaga bagana ku nkombe za Yorodani. Bababonye bagenda bigengesereye bahetse isanduku yera berekeza ku ruzi rwasumaga cyane, kugeza ubwo ibirenge by’abari bayihetse byarengewe n’amazi. Mu kanya gato cyane amazi yo haruguru yarahagaze, naho ayo hepfo arakomeza aratemba, maze ubutaka uruzi rwanyuragaho buragaragara. AA 331.1

Kubw’itegeko ry’Imana, abatambyi barakomeza maze bageze hagati barahagarara n’abandi bose baramanuka barambuka bajya ku nkombe yo hakurya. Uko ni ko Abisiraheli bagaragarijwe neza igihamya cy’uko imbaraga yahagaritse amazi ya Yorodani ari na yo yari yarakinguriye amarembo ababyeyi babo mu Nyanja Itukura mu myaka mirongo ine yari ishize. Igihe abantu bose bari bamaze kwambuka, isanduku ubwayo yarambukijwe ijyanwa ku nkombe y’iburengerazuba. Isanduku ikimara kwambuka n’abatambyi bakimara gushinga ibirenge imusozi, amazi yari yagomewe arahomboka, arasendera arenga inkombe z’ uruzi. AA 331.2

Abantu bo mu bisekuru byagombaga kuzakurikiraho ntibagombaga gusigara badateganyirijwe igihamya kigaragaza icyo gitangaza gikomeye. Igihe abatambyi bari bahetse isanduku bari bagihagaze muri Yorodani hagati, hari habanje gutoranywa abagabo cumi na babiri, umwe umwe muri buri muryango, buri wese yagombaga gutoragura ibuye rimwe aho uruzi rwanyuraga, aho abatambyi bari bahagaze maze akaryambukana ku nkombe y’iburengerazuba. Ayo mabuye yagombaga gushingwa aho babambye amahema yabo ubwa mbere hakurya y’uruzi akaba urwibutso. Abisiraheli bategetswe kuzajya basubiriramo abuzukuru n’abuzukuruza babo igitekerezo cyo gucungurwa kwabo Imana yabagiriye nk’uko Yosuwa yabivuze ati: “Kugira ngo amahanga yose yo mu isi amenye ko Uwiteka agira amaboko akomeye, bajye batinya Uwiteka Imana yanyu iteka ryose.” AA 331.3

Impinduka icyo gitangaza cyagombaga gutera ku Bisiraheli no ku banzi babo yari ikomeye cyane. Icyo gitangaza cyizezaga Abisiraheli yuko Imana yari igikomeje kuba muri bo no kubarinda, kikaba n’igihamya cy’uko Imana izabafasha ikoresheje Yosuwa nk’uko yakoresheje Mose. Ibyiringiro nk’ibyo byari bikenewe kugira ngo bikomeze imitima yabo ubwo bari bagiye kwigarurira icyo gihugu kandi iyo ikaba yari inshingano itoroshye yari yaracogoje ukwizera kw’ababyeyi babo mu myaka mirongo ine yari ishize. Mbere y’uko bambuka Uwiteka yari yabwiye Yosuwa ati: “Uyu munsi ndatangira kugukuza mu maso y’Abisirayeli bose, kugira ngo bamenye yuko ndi kumwe na we nk’uko nabanaga na Mose.” Ibyabayeho byasohoje iryo sezerano. “Uwo munsi Uwiteka akuza Yosuwa mu maso y’Abisirayeli bose, baramwubaha, nk’uko bubahaga Mose, iminsi yose yamaze akiriho.” AA 331.4

Uku kwigaragaza kw’imbaraga z’Imana mu byo yagiriye Abisiraheli kwari kugambiriye nanone kongera ubwoba bw’amahanga yari abakikije yabatinyaga, bityo bikabategurira uburyo bworoshye bwo kuyatsinda burundu. Ubwo inkuru y’uko Imana yahagaritse amazi ya Yorodani imbere y’Abisiraheli yageraga ku bami b’Abamori n’ab’Abanyakanani, imitima yabo yahiye ubwoba bwinshi. Abaheburayo bari baramaze kwica abami batanu b’i Midiyani, barishe umwami w’Abamori wari ukomeye witwaga Sihoni, na Ogi umwami w’i Bashani, maze noneho kwambuka Yorodani kwabo yahagaze kandi ishega bitera ubwoba bwinshi amahanga yari abakikije. Ari Abanyakanani, ari Abisiraheli bose na Yosuwa ubwe, bose bari bahawe igihamya kidashidikanywaho ko Imana nzima, Umwami w’ijuru n’isi, yari hagati mu bantu be kandi ko atazigera abareka cyangwa ngo abatererane. AA 332.1

Hafi ya Yorodani ni ho Abaheburayo babambye amahema yabo ubwa mbere muri Kanani. Aho ni ho Yosuwa “yakebeye Abisiraheli;” “nuko Abisirayeli babamba amahema i Gilugali, baziririza Pasika.” Guhagarikwa k’umuhango wo gukebwa kwabayeho uhereye ubwo bigomekeraga i Kadeshi, byari byarabaye igihamya gihoraho ku Bisiraheli ko bishe isezerano Imana yagiranye nabo, nyamara gukebwa cyari ikimenyetso gihamya iryo sezerano. Nanone kandi guhagarika kwizihiza Pasika, kandi yari urwibutso rwo gucungurwa kwabo bakurwa mu Misiri, byari byarabaye igihamya cy’uko Uwiteka atanejejwe n’uko bifuje gusubira mu gihugu cy’uburetwa. Ariko noneho, imyaka yo kurekwa yari irangiye. Imana yongeye kuzirikana Abisiraheli nk’ubwoko bwayo, kandi ikimenyetso cy’isezerano cyongera gusubizwaho. Umuhango wo gukebwa wakorewe abantu bose bari baravukiye mu butayu. Maze Uwiteka abwira Yosuwa ati: “None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga,” kandi mu rwego rwo kwerekeza kuri uwo muhango, aho hantu baribabambye amahema bahita Gilugali, bisobanura “gukuraho.” AA 332.2

Amoko y’abapagani yari yaragiye asuzugura Uwiteka n’ubwoko bwe kuko Abaheburayo bari barananiwe kwigarurira Kanani bakiva mu Misiri nk’uko bari babyiteze. Abanzi babo bari baratsinze kuko Abisiraheli bari barazerereye igihe kirekire cyane mu butayu, kandi mu buryo bwo kubakwena, abapagani bavugaga ko Imana y’Abaheburayo itashoboraga kubazana mu Gihugu cy’Isezerano. Noneho Uwiteka yari yerekanye ububasha n’urukundo bye mu buryo bukomeye, atandukanya uruzi rwa Yorodani imbere y’ubwoko bwe, bityo abanzi babo ntibari kuzongera kubasuzugura. AA 332.3

“Ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi nimugoroba,” bizihirije Pasika mu kibaya cya Yeriko. “Bukeye bw’umunsi wa Pasika, uwo munsi nyine bawuryaho ibigugu by’ingano zo muri icyo gihugu, n’udutsima tudasembuwe n’ibigori bikaranze. Nuko bukeye bw’uwo munsi baririyeho ibigugu by’ingano zo muri icyo gihugu, manu ntiyongera kuboneka, Abisiraheli ntibongera kubona manu ukundi, ahubwo uwo mwaka barya imyaka y’igihugu cy’i Kanani.” Imyaka myinshi bamaze bazerera mu butayu yari irangiye. Amaherezo Abisiraheli bagendagendaga mu Gihugu cy’Isezerano. AA 333.1