ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

34/75

IGICE CYA 32 - AMATEGEKO N’ISEZERANO RYA KERA N’IRISHYA

Adamu na Eva bakiremwa bari bazi amategeko y’Imana; bari basobanukiwe ibyo abasaba; amabwiriza yayo yari yanditswe mu mitima yabo. Igihe umuntu yagwaga kubwo gucumura, amategeko ntiyahindutse, ariko hashyizweho uburyo bwo gukemura ikibazo kugira ngo umuntu yongere kumvira. Hatanzwe isezerano ry’Umukiza, kandi hashyizweho ibitambo by’ibyaha byatungaga urutoki ku rupfu rwa Kristo we gitambo gikomeye cy’icyaha. Ariko iyo amategeko y’Imana aticwa, urupfu ntirwajyaga kubaho, Umukiza ntiyajyaga gukenerwa bityo n’ibitambo ntibiba byarabayeho. AA 244.1

Adamu yigishije amategeko y’Imana abamukomotseho, kandi uko ibisekuru byagiye bikurikirana yagiye ahererekanywa ava ku babyeyi bakayasigira abana babo. Ariko nubwo hatanzwe ubwo buntu kugira ngo umuntu acungurwe, abantu bake cyane ni bo babwemeye kandi barumvira. Kubwo gucumura, isi yahindutse mbi cyane bituma biba ngombwa kuyezaho guhumana kwayo hakoreshejwe Umwuzure. Nowa n’umuryango we bakomeye ku mategeko, kandi Nowa yigishije abamukomotseho Amategeko Cumi. Ubwo abantu bongeraga kureka Imana, Uwiteka yatoranyije Aburahamu, uwo yavuzeho iti: “kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n’ibyo nategetse n’amategeko yanjye nandikishije n’ayo navuze.” (Itangiriro 26:5). Ni we wahawe umuhango wo gukeba, wari ikimenyetso kugira ngo abagihawe bose begurirwe gukorera Imana — kikaba cyari indahiro y’uko bazakomeza kwitandukanya no gusenga ibigirwamana kandi ko bazumvira amategeko y’Imana. Kuba abakomotse kuri Aburahamu barananiwe gukomeza iyo ndahiro nk’uko byagaragaye ubwo bifatanyaga n’abapagani kandi bagakora imigenzo yabo, ni byo byababereye impamvu yo kujya mu Misiri no kuhaba inkoreragahato. Ariko mu kwivanga n’abasenga ibigirwamana kwabo ndetse n’uko bahatirwaga kumvira Abanyamisiri byatumye amategeko y’Imana arushaho guhindanywa n’inyigisho mbi z’abapagani. Ku bw’iyo mpamvu, igihe Uwiteka yabakuraga mu Misiri, yamanukiye ku musozi Sinayi agoswe n’ikuzo rye kandi akikijwe n’abamarayika be maze mu gitinyiro giteye ubwoba avuga Amategeko ye abantu bose bateze amatwi. AA 244.2

Icyo gihe nta n’ubwo Imana yabasigiye amategeko yayo ngo bayafate mu mutwe kuko bari abantu bashoboraga kwibagirwa ibyo asaba, ahubwo yayanditse ku bisate by’ibuye. Imana yashakaga gukura mu Bisiraheli uburyo bwose bwo kuvanga amategeko yayo yera n’imihango ya gipagani, cyangwa kwitiranya ibyo isaba n’amategeko y’abantu cyangwa imigenzo yabo. Nyamara Imana ntiyahagarariye ku kubaha Amategeko cumi. Abantu bari baragaragaje ko bayoba mu buryo bworoshye ku buryo Imana itashoboraga gusiga n’umuryango n’umwe igishuko cyakwinjiriramo utarinzwe. Mose yategetswe kwandika imanza n’amateka n’amategeko, agatanga amabwiriza anonosoye yerekeye ibisabwa nk’uko Imana yamutegetse. Ayo mabwiriza yerekeye inshingano y’abantu ku Mana, kuri bagenzi babo ndetse no ku munyamahanga yari amahame gusa agize Amategeko Cumi yasobanuwe mu buryo bwaguye kandi atangwa mu buryo runaka kugira ngo hatagira n’umwe uyoba. Yari abereyeho kurinda ukwera kw’amategeko cumi yari yanditswe ku bisate by’amabuye. AA 244.3

Iyo abantu bakurikiza amategeko y’Imana nk’uko yahawe Adamu nyuma yo gucumura, akarindwa na Nowa, agakurikizwa na Aburahamu, ntibiba byarabaye ngombwa ko hatangwa itegeko ryo gukeba. Iyo abakomotse kuri Aburahamu baba barakomeje isezerano ryagaragazwaga n’ikimenyetso cyo gukebwa, ntibaba baraguye mu gishuko ngo basenge ibigirwamana, kandi ntibiba byarabaye ngombwa ko bababazwa n’imibereho yo kuba inkoreragahato mu Misiri. Baba bararindiye amategeko y’Imana mu mitima yabo, kandi ntibiba byarabaye ngombwa ko Imana itangira amategeko yayo kuri Sinayi cyangwa ngo iyandike ku bisate by’amabuye. Kandi iyo abantu bashyira mu bikorwa amahame yo mu Mategeko Cumi, ntibiba byarabaye ngombwa ko amabwiriza y’inyongera ahabwa Mose. AA 244.4

Gahunda y’ibitambo yahawe Adamu na yo yahindanyijwe n’abamukomotseho. Ubupfumu, gusenga ibigirwamana, ubugome n’ubusambanyi bw’indengakamere byangije umurimo woroheje kandi w’ingenzi Imana yari yarashyizeho. Kubera kubana igihe kirekire n’abasengaga ibigirwamana, Abisiraheli bari yaravanze imigenzo myinshi ya gipagani no gusenga kwabo. Kubw’ibyo, kuri Sinayi Uwiteka yabahaye amabwiriza anonosoye yerekeranye n’umurimo wo gutamba ibitambo. Ihema ry’ibonaniro rimaze kuzura, Imana yavuganiye na Mose mu gicu cy’ubwiza cyari kiri hejuru y’intebe y’ubuntu maze imuha amabwiriza yuzuye yerekeye gahunda y’ibitambo ndetse n’uburyo bwo kuramya bugomba gukoreshwa mu buturo bwera. Nibwo amategeko y’imihango yahawe Mose maze ayandika mu gitabo. Ariko Amategeko Cumi yavugiwe n’Imana kuri Sinayi yari yaranditswe n’Imana ubwayo ku bisate by’amabuye maze abikwa mu buryo bwera mu isanduku. AA 245.1

Hari abantu benshi bagerageza kuvanga ayo mategeko y’uburyo bubiri, bagakoresha amasomo avuga ku mategeko y’imihango bashaka kwerekana ko amategeko cumi yavuyeho; nyamara ibi ni ukugoreka ibyanditswe. Itandukaniro hagati y’ayo mategeko y’uburyo bubiri riragutse kandi riragaragara. Gahunda y’imihango yari igizwe n’ibigereranyo byatungaga agatoki kuri Kristo, ku gitambo cye n’ubutambyi bwe. Aya mategeko y’imihango n’ibitambo n’imihango byajyanaga nayo, byagombaga gukorwa n’Abayahudi kugeza igihe icyo byashushanyaga gisohoreye mu rupfu rwa Kristo, Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Icyo gihe ni bwo ibitambo byagombaga kurangira. Ayo ni yo mategeko Kristo “yadukuyeho akayabamba ku musaraba We.” Abakolosayi 2:14. Ariko ku byerekeye Amategeko cumi umunyezaburi avuga ati: “Uwiteka, iteka ryose Ijambo ryawe rihora mu ijuru rihamye.” Zaburi 119:89. Kandi Kristo ubwe avuga ashimangira cyane ati: “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko. . .Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.” (Matayo 5:1 7, 18 ). Aha ntiyigishaga avuga gusa ibyo amategeko y’Imana yasabaga kera cyangwa uko byari biri muri icyo gihe, ahubwo yigisha avuga ko ibyo amategeko avuga bidakwiriye guhinduka isi n’ijuru bikiriho. Amategeko y’Imana ntahinduka nk’uko intebe yayo y’ubwami idahinduka. Amategeko azakomeza kugenga umuntu ibihe byose. AA 245.2

Ibyerekeye amategeko yavugiwe kuri Sinayi, Nehemiya abivugaho atya ati: “Wamanukiye ku musozi wa Sinayi, uvugana na bo uri mu ijuru, ubacira imanza zitabera, ubaha amategeko y’ukuri n’amateka atunganye n’ibindi byategetswe. ” (Nehemiya 9:13). Na Pawulo “intumwa ku banyamahanga,” aravuga ati: “Noneho amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera rirakiranuka, kandi ni ryiza.” (Abaroma 7:12). Nta kindi kivugwa kitari Amategeko Cumi; kuko ari ari yo avuga ati: “Ntukifuze.” (Abaroma 7:7). AA 245.3

Nubwo urupfu rw’Umukiza rwakuyeho amategeko y’ibitambo byashushanyaga Kristo, ntirwakuyeho no ku rwego ruto rushoboka rwose gukurikiza amategeko cumi. Ibiramambu, kuba byarabaye ngombwa ko Kristo apfa kugira ngo ahongerere icyaha cyo kwica amategeko, byerekana ko aya mategeko adahinduka. AA 246.1

Abavuga ko Kristo yaje gukuraho amategeko y’Imana n’Isezerano rya Kera, bavuga ko igihe cy’Abayahudi ari igihe cy’umwijima kandi bakerekana ko idini y’Abaheburayo ari idini ishingiye ku migenzo n’imihango gusa. Ariko ubwo ni ubuyobe. Mu mpapuro zose zivuga iby’amateka yera zanditswemo ibyo Imana yagiye igirira ubwoko bwayo yatoranyije, harimo ibihamya bikomeye bya NDIHO ukomeye. Ntabwo Imana yigeze yereka abana b’abantu imbaraga zayo n’ikuzo ryayo kuruta igihe yo ubwayo yimenyekanishije ko ari yo mutware w’Abisiraheli kandi igaha ubwoko bwayo amategeko. Aha hari hari inkoni y’ubutware itarambuwe n’ukuboko k’umuntu; kandi imirambagirire y’Umwami wa Isiraheli utagaragara yari myiza cyane kandi itangaje bitavugwa. AA 246.2

Muri uko guhishurwa kose kw’ubwiza bw’Imana ikuzo ryayo ryagaragariye muri Kristo. Ntabwo ari igihe Umukiza yazaga gusa, ahubwo mu bihe byose byahise nyuma yo gucumura no gutangwa kw’isezerano ryo gucungurwa, Imana yari muri Kristo, aba ari ho yiyungira n’abari mu isi. (2 Abakorinto 5:19). Kristo yari urufatiro n’ihuriro rya gahunda y’ubutambyi haba mu gihe cy’abakurambere ndetse no mu bihe by’Abayahudi. Kuva igihe ababyeyi bacu ba mbere bacumuriye, nta kuganira mu buryo butaziguye kongeye kuba hagati y’Imana n’umuntu. Data wa twese yashyize isi mu maboko ya Kristo kugira ngo binyuze mu murimo we w’ubuhuza ashobore gucungura umuntu kandi ashimangire ubutware n’ubutungane by’amategeko y’Imana. Umushyikirano wose wagiye ubaho hagati y’Imana n’inyokomuntu yacumuye wanyuraga muri Kristo. Umwana w’Imana ni we wahaye ababyeyi bacu ba mbere isezerano ryo gucuñgurwa. Ni we wihishuriye abakurambere. Adamu, Nowa, Aburahamu, Isaka, Yakobo, na Mose bari basobanukiwe ubutumwa bwiza. Bari bategereje agakiza kari kuzabonekera mu Nshungu y’umuntu n’Umwishingizi we. Abo bakiranutsi ba kera bashyikiranaga n’Umukiza wagombaga kuza ku isi yacu yigize umuntu; kandi bamwe muri bo bavuganye na Kristo ndetse n’abamarayika bo ijuru imbona nkubone. AA 246.3

Kristo ntiyari umuyobozi w’Abaheburayo mu butayu gusa, ni we Marayika wari ufite izina rya Yehova, kandi ni we wabagendaga imbere yitwikiye mu nkingi y’igicu. Ni we wahaye Abisiraheli amategeko. Mu ikuzo ritangaje ryagaragaye kuri Sinayi, Kristo yavuze amategeko cumi ya Se Abisiraheli bose bumva. Ni we wahaye Mose amategeko yanditswe ku bisate by’amabuye. AA 246.4

Kristo ni we wavuganaga n’abantu be abinyujeje mu bahanuzi. Ubwo intumwa Petero yandikiraga itorero rya Gikristo, yaravuze ati: “Abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza, barondora iby’ubuntu mwari mugiye kuzahabwa babishimikiriye, barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo, agahamya imibabaro ya Kristo, itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.” (1 Petero 1:10, 11). Ijwi rya Kristo ni ryo rivuganira natwe mu Isezerano rya Kera. Guhamya kwa Yesu ni umwuka w’ubuhanuzi. Ibyahishuwe 19:10. AA 246.5

Igihe Yesu ubwe yari kumwe n’abantu, mu nyigisho ze yerekeje ibitekerezo byabo ku Isezerano rya Kera. Yabwiye Abayahudi ati: “Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo ari mo mufite ubugingo buhoraho; kandi ari byo bimpamya.” (Yohana 5:39). Icyo gihe ibitabo by’Isezerano rya Kera ni wo mugabane wonyine wa Bibiliya wari uriho. Umwana w’Imana yarongeye aravuga ati: “Bafite Mose n’abahanuzi, babumvire.” Yongeyeho ati: “Nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera, naho umuntu yazuka.” (Luka 16:29,31). AA 247.1

Amategeko y’imihango yatanzwe na Kristo. Na nyuma y’igihe byari bitakiri ngombwa kuyubahiriza, Pawulo yayashyize imbere y’Abayahudi mu mwanya wayo n’agaciro kayo nyakuri, yerekana umwanya afite mu nama y’agakiza ndetse n’isano afitanye n’umurimo wa Kristo. Intumwa ikomeye Pawulo avuga yuko ayo mategeko ari meza, ko yakomotse ku Mana. Umurimo ukomeye wakorerwaga mu buturo bwera ukuri gukomeye kwagombaga guhishurwa mu bisekuru byagombaga gukurikiraho. Umwotsi w’umubavu wazamukanaga n’amasengesho y’Abisiraheli ugereranya ubutungane bwa Kristo bwonyine bushobora gutuma isengesho ry’umunyabyaha ryemerwa n’Imana. Igitambo kiva amaraso cyashyirwaga ku gicaniro cy’ibitambo cyahamyaga Umucunguzi wagombaga kuza; kandi ahera cyane haturukaga ikimenyetso kigaragara kirabagirana cy’uko Imana ihari. Ni ko rero mu gihe cyakurikiye ighe cy’umwijima n’ubuhakanyi mu by’umwuka, ukwizera kwakomeje kurindirwa mu mitima y’abantu kugeza ubwo Mesiya wari warasezeranywe yaje. AA 247.2

Yesu yari Umucyo w’abantu be —Umucyo w’isi - mbere y’uko aza ku isi mu ishusho y’umuntu. Icyezezi cy’umucyo cya mbere cyarasiye mu mwijima icyaha cyari cyarazingitiranyijemo isi, cyaturutse kuri Kristo. Kandi kuri we ni ho haturutse umwambi wose w’umucyo w’ijuru wageze ku batuye ku isi. Mu mugambi wo gucungura umuntu, Kristo ni Alufa na Omega — Itangiriro n’Iherezo. AA 247.3

Uhereye igihe Umukiza yasheshe amaraso ye kugira ngo ibyaha bibabarirwe maze akazamuka mu ijuru, “kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu” (Abaheburayo 9:24), umucyo uhora uturuka ku musaraba w’i Kaluvari ndetse n’ahera ho mu buturo bwera bwo mu ijuru. Ariko umucyo umurika kurushaho twahawe ntukwiriye kudutera gusuzugura wa wundi wa kera wakiriwe binyuze mu bigereranyo byerekezaga ku Mukiza wajyaga kuza. Ubutumwa bwiza bwa Kristo bumurika ku butunzi bw’Abayahudi kandi bugaha agaciro amategeko y’imihango agaciro. Uko ukuri gushya guhishurwa maze ukwari kwaramanyekanye kuva kera kukarushaho gusobanuka, ni ko imico n’imigambi by’Imana bigaragarira mu buryo igirira ubwoko bwayo yatoranyije. Buri murase wose w’inyongera twakira uduha kurushaho gusobanukirwa n’inama y’agakiza, ari yo shyirwa mu bikorwa ry’ubushake bw’Imana mu gakiza ka muntu. Tubona ubwiza n’imbaraga bishya mu ijambo ryahumetswe, kandi twiga ibiryanditswemo tubishishikariye. AA 247.4

Abantu benshi bibwira ko Imana yashyize urusika rutandukanya Abaheburayo n’abandi bantu bose bo ku isi. Bibwira kandi ko kwitabwaho nayo ndetse n’urukundo rwayo byakuwe ku bandi bantu bose ku rwego rukomeye bigashyirwa ku Bisiraheli. Nyamara Imana ntiyagennye ko abantu bayo bubaka urusika rubatandukanya na bagenzi babo. Umutima w’Imana yuje urukundo rutarondoreka washakaga kugera ku bantu bose batuye ku isi. Nubwo abantu banze Imana, yahoraga ishaka kubihishurira no kubasangiza ku rukundo rwayo n’ubuntu bwayo. Imigisha yayo yahawe ubwoko bwatoranyijwe kugira ngo baheshe abandi imigisha. AA 248.1

Imana yahamagaye Aburahamu, imuha guhirwa n’icyubahiro; kandi ubunyangamugayo bw’uwo mukurambere bwabaye umucyo ku bantu bose bari batuye ahantu yagiye atura. Aburahamu ntiyitaruraga abaturanyi be. Yakomeje kugirana isano y’ubucuti n’abami b’amahanga yari amuzengurutse, ndetse bamwe muri bo baramwubahaga, kandi ubupfura bwe no kutikanyiza, ubutwari n’ubugwaneza byagaragazaga imico y’Imana. Muri Mezopotamiya, i Kanani, mu Misiri ndetse no mu baturage b’i Sodomu, Imana yo mu ijuru yagaragariye muri Aburahamu wari uyihagarariye. AA 248.2

Imana ibinyijije muri Yozefu yiyeretse Abanyamisiri n’andi mahanga yose yari afitanye umubano n’iryo shyanga rikomeye. Kuki Imana yahisemo kuzamura Yozefu cyane akagira umwanya ukomeye mu Banyegiputa? Imana iba yarashatse ubundi buryo kugira ngo isohoze imigambi yari ifitiye bene Yakobo; ariko yashatse kugira Yozefu umucyo maze imushyira mu ngoro y’umwami kugira ngo umucyo uvuye mu ijuru ushobore kugera hafi na kure. Kubw’ubwenge bwe no gukoresha ubutabera, kubw’ubutungane bwe n’ubugwaneza byarangaga imibereho ye ya buri munsi, kubwo kwitangira inyungu za rubanda — kandi abo bantu bari ishyanga risenga ibigirwamana - Yosefu yari ahagarariye Kristo. Uwo muntu wabagiriraga neza kandi Abanyamisiri bakajya bamusanga bamushima kandi bamusingiza, iryo shyanga ry’abapagani ryamubonagamo urukundo rw’Umuremyi n’Umucunguzi wabo. Uko ni ko na Mose Imana yamushyiriyemo umucyo iruhande rw’intebe y’ubwami bwari bukomeye cyane ku isi, kugira ngo abantu bose babishaka bamenye Imana nyakuri kandi nzima. Uyu mucyo wose kandi wahawe Abanyamisiri mbere y’uko ukuboko kw’Imana kuramburirwa kubaciraho iteka. AA 248.3

Igihe Imana yacunguraga Abisiraheli ibakuye mu Misiri, kumenya ububasha bw’Imana kwamamaye hirya no hino. Abantu bamenyereye intambara bo mu gihome cy’i Yeriko bahinze umushyitsi. Rahabu yaravuze ati: “Tubyumvise, uwo mwanya imitima yacu ishya ubwoba, nta muntu n’umwe mutakuye umutima kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi.” (Yosuwa 2:11). Imyaka amagana menshi Abisiraheli bavuye mu Misiri, abatambyi b’Abafilisitiya bibukije abantu babo ibyago byateye mu Misiri maze babagira inama yo kutarwanya Imana ya Isiraheli. AA 248.4

Imana yahamagaye Abisiraheli, ibaha umugisha kandi irabakuza atari ukugira ngo bazakire ubuntu bwayo kandi bagerweho n’imigisha yabo bonyine bitewe no kumvira amategeko yayo, ahubwo kwari ukugira ngo yigaragarize abatuye isi bose ibibanyujijemo. Kugira ngo uyu mugambi ugerweho byatumye Imana ibategeka kutivanga n’amahanga bari baturanye yasengaga ibigirwamana. AA 248.5

Imana yangaga urunuka gusenga ibigirwamana n’ibyaha byose bijyana nabyo, kandi yategetse ubwoko bwayo kutivanga n’andi mahanga, «ngo bakurikize imigirire yayo, » bityo bibagirwe Imana. Imana yababujije gushyingiranwa n’abasenga ibigirwamana kuko iyo bagira batyo, imitima yabo yari gutandukana nayo. Byari ngombwa icyo gihe nk’uko biri ubu kubera ko abantu b’Imana bakwiriye kuba batunganye, “ntibanduzwe n’iby’isi.” Bagomba gutandukana rwose n’umwuka ugenga isi kubera ko urwanya ukuri n’ubutungane. Ariko Imana ntiyari ifite umugambi w’uko abantu bayo, mu butungane bwabo, batabana n’ab’isi kugira ngo batazabahindura. AA 249.1

Nk’uko umwami wabo ari, abayoboke ba Kristo bo mu bihe byose bagomba kuba umucyo w’isi. Umukiza yaravuze ati : « Muri umucyo w’isi : umudugudu wubatswe mu mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Ntabakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo, rikamurikira abari mu nzu bose » - bishatse kuvuga abari mu isi. Yongeyeho ati : « Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze so wo mu ijuru. » (Matayo 5 :14-16). Ibi ni byo Henoki, Nowa, Aburahamu, Yozefu na Mose bakoze. Ibi ni byo Imana yashakaga ko ubwoko bwayo bw’Abisiraheli bukora. AA 249.2

Imitima yabo mibi itizera kandi iyobowe na Satani ni yo yatumye bahisha umucyo wabo aho kuwumurikishiriza amahanga yari abakikije. Uwo mwuka kandi ni wo wabateye gukurikiza imigirire mibi y’abapagani no kwitandukanya n’abandi kubw’ubwirasi nk’aho urukundo n’uburinzi by’Imana byari ibyabo bonyine. AA 249.3

Nk’uko Bibiliya igaragaza amategeko y’uburyo bubiri, amwe ntahinduka kandi ahoraho iteka ryose, mu gihe andi yo yahindukaga kandi akaba ay’igihe gito, ni ko hariho n’amasezerano abiri. Isezerano ry’ubuntu ryahawe umuntu ubwa mbere muri Edeni ubwo yari amaze gucumura maze Imana ikamuha isezerano ko urubyaro rw’umugore ruzamena umutwe w’inzoka. Iryo sezerano ryahaye abantu bose imbabazi ndetse n’ubuntu bw’Imana bufasha kugira ngo mu bihe bizaza abantu babashe kumvira babibashishijwe no kwizera Kristo. Iri sezerano kandi ryabizezaga n’ubugingo buhoraho nibaramuka badateshutse ku kumvira amategeko y’Imana. Uko ni ko abakurambere babonye ibyiringiro by’agakiza. AA 249.4

Iryo sezerano ryongeye kuvugururwa rihabwa Aburahamu ngo: ” [. . . ] mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha.” (Itangiriro 22:18). Iri sezerano ryerekezaga kuri Kristo. Aburahamu yasobanukiwe n’iryo sezerano (soma Abagalatiya 3 :8,16), kandi yizeye ko Kristo ababarira ibyaha. Uko kwizera ni ko kwatumye yitwa umukiranutsi. Isezerano ryahawe Aburahamu na ryo ryakomeje gushimangira ubutware bw’amategeko y’Imana. Uhoraho yabonekeye Aburahamu aramubwira ati: « Ni njye Mana Ishoborabyose; ujye ugendera imbere yanjye, kandi utungane rwose. » (Itangiriro 17 :1). Ubuhamya Imana yatanze bwerekaye umugaragu wayo w’indahemuka bwari ubu ngo: “...kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n’ibyo nategetse n’amategeko yanjye nandikishije n’ayo navuze.” (Itangiriro 26 :5). Uhoraho yabwiye Aburahamu ati: « Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugira ngo nkubere Imana wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho. » Itangiriro 17 :7. AA 249.5

Nubwo iri sezerano ryahawe Adamu rikongera guhabwa Aburahamu, ntiryashoboraga guhama bitaragera igihe Kristo yapfiriye. Ryari ryarabayeho kubw’isezerano ry’Imana uhereye igihe itangazo rya mbere ryo gucungurwa ryatangwaga. Ryari ryaremewe kubwo kwizera, nyamara ubwo Kristo yarihamyaga akarishimangira, ryiswe isezerano rishya. Iryo sezerano rishya ryari rishingiye ku mategeko y’Imana, kandi bwari uburyo bwo gutuma abantu bongera guhuza n’ubushake bw’Imana, bagashyirwa aho babasha kumvira amategeko y’Imana. AA 250.1

Irindi sezerano ryitwa isezerano rya “kera” mu Byanditswe Byera ryabaye hagati y’Imana n’Abisiraheli kuri Sinayi, kandi ryahamijwe n’amaraso y’igitambo. Isezerano ryahawe Aburahamu ryahamijwe n’amaraso ya Kristo bityo ryitwa isezerano rya “kabiri” cyangwa “rishya,” kuko amaraso yarihamije yasheshwe nyuma y’amaraso y’isezerano rya mbere. Kuba isezerano rishya ryari rifite agaciro mu gihe cya Aburahamu bigaragarira mu kuba ryarahamijwe n’isezerano ndetse n’indahiro by’Imana — ibyo bikaba ari « ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo. » Abaheburayo 6 :18. AA 250.2

Ariko se niba isezerano ryahawe Aburahamu ryari rikubiyemo isezerano ryo gucungurwa, kuki kuri Sinayi habayeho irindi sezerano? Mu buretwa bababyemo, Abisiraheli bari baribagiwe Imana ndetse n’amahame y’isezerano ryahawe Aburahamu ku rwego rukomeye. Ubwo Imana yabacunguraga ibakuye mu Misiri, yashakaga kubereka ububasha n’imbabazi byayo, kugira ngo babashe kuyikunda no kuyiringira. Yarabamanuye ibageza ku Nyanja Itukura (aho byasaga ko bidashoboka ko bahacikira Abanyamisiri bari babakurikiye) kugira ngo babashe kubona ko ntacyo bishoboreye, bityo babone uko bakeneye ubufasha bw’Imana. Icyakurikiyeho ni uko yabakijije. Basabwe n’urukundo bakunda Imana kandi barayishima ndetse bagirira icyizere imbaraga yayo ibafasha. Yabihambiriyeho nk’umucunguzi wabo wari ubakuye mu buretwa bw’igihe gito. AA 250.3

Ariko hari hakiri ukuri gukomeye kwagombaga gucengezwa mu ntekerezo zabo. Kubera kuba hagati y’abasenga ibigirwamana kandi basayishije mu bibi, Abisiraheli ntibari bazi neza ubutungane bw’Imana, ntibari bazi uburyo imitima yabo yari yarasabwe n’ibyaha birenze ndetse ntibari bazi ko muri bo ubwabo badashobora kumvira amategeko y’Imana, kandi ntibari banasobanukiwe uko bakeneye Umukiza. Bagombaga kwigishwa ibi byose. AA 250.4

Imana yabagejeje kuri Sinayi ; ibereka ikuzo ryayo ; ibaha amategeko yayo kandi ibasezeranira ko bazagira imigisha myinshi cyane ari uko bumviye. Yarababwiye iti : “None nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye,...muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera.” (Itangiriro 19:5,6). Abantu ntibamenye uko imitima yabo yasabwe n’ibyaha kandi ko badafite Kristo batashobora gukurikiza amategeko y’Imana; bityo bahita bagirana isezerano n’Imana. Biyumvagamo ko bashobora gushyiraho ubutungane bwabo bwite maze baravuga bati : “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora kandi tuzamwumvira.” (Kuva 24:7). Bari bariboneye amategeko atangwa Imana igaragaza ikuzo ryayo mu buryo buteye ubwoba, ndetse bari barahindiye umushyitsi imbere y’umusozi wa Sinayi. Nyamara hashize ibyumweru bike gusa bahise bica isezerano bagiranye n’Imana, maze barunama basenga igishushanyo kiyagijwe. Ntibashoboraga kwiringira ko Imana izabagirira neza binyuze kuri rya sezerano bari bishe ; none ubu ubwo babonaga ubunyacyaha bwabo ndetse n’uko bakeneye imbabazi, byatumye bumva ko bakeneye Umukiza wagaragarijwe mu isezerano ryahawe Aburahamu kandi akagereranywa binyuze mu bitambo. Noneho kubwo kwizera n’urukundo bifatanyije n’Imana yo mucunguzi wabo ubakura mu bubata bw’icyaha. Noneho bari biteguye guha agaciro imigisha y’Isezerano rishya. AA 250.5

Ingingo zari zigize “Isezerano rya kera” zari; ‘Umvira maze ubeho.’ “Maze mbaha amategeko yanjye, mbamenyesha n’amateka yanjye; niyo abeshaho uyakomeje.” (Ezekiyeli 20:11; Abalewi 18:5); ariko “Udasohoza amagambo y’ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.” (Gutegeka kwa Kabiri 27:26). Isezerano rishya” ryo ryari rishingiye ku “masezerano meza kurushaho” ari yo isezerano ryo kubabarirwa ibyaha ndetse n’iry’ubuntu bw’Imana buhindura umutima ukaba mushya kandi budatuma wumvikana n’amahame y’amategeko y’Imana. “Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyumay’iyo minsi ngiri. Ni ko Uwiteka avuga ngo: ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo, kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika. . . nzabababarira gukiranirwa kwabo, kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.’” Yeremiya 31:33, 34. AA 251.1

Ya mategeko yanditswe ku bisate by’amabuye ni yo yandikwa mu mutima na Mwuka Muziranenge. Aho kugira ngo twishyirireho ubutungane bwacu ubwacu, twemera ubutungane bwa Kristo. Amaraso ye akuraho ibyaha byacu. Kumvira kwe kwemerwa mu cyimbo cyacu. Bityo umutima wahinduwe mushya na Mwuka Muziranenge uzera “imbuto za Mwuka.” Kubw’ubuntu bwa Kristo, tuzabaho twumvira amategeko y’Imana yanditswe mu mitima yacu. Kubera ko tuzaba dufite Mwuka wa Kristo, tuzagenda nk’uko yagendaga. Abinyujije mu muhanuzi yavuze ibye ati: “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ukunda; ni koko, amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” (Zaburi 40:8). Kandi igihe yari kumwe n’abantu yaravuze ati: “Kandi uwantumye turi kumwe; ntuyansize jyenyine, kuko mpora nkora ibyo ashima.” Yohana 8:29. AA 251.2

Intumwa Pawulo yerekana neza isano iri hagati yo kwizera n’amategeko mu isezerano rishya. Aravuga ati: “Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana kubw’Umwami wacu Yesu Kristo.” “Mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza.” “Kuko ibyo amategeko yananiwe gukora kubw’intege nke za kamere yacu,” (ntiyashoboraga gutsindishiriza umuntu kuko umuntu muri kamere ye y’icyaha atashoboraga kubahiriza amategeko), Imana yabisohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha, kuba igitambo cy’ibyaha, icira ibyaha bya kamera ho iteka; kugira ngo gukiranuka kw’amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakunikize iby’umwuka.” Abaroma 5:1; 3:31; 8:3,4. AA 251.3

Umurimo w’Imana ni umwe mu bihe byose nubwo inzego zitandukanye zo kujya mbere ndetse no kwigaragaza gutandukanye kw’imbaraga yayo kugira ngo imare ubukene bw’abantu mu bihe binyuranye. Uhereye ku isezerano rya mbere ry’ubutumwa bwiza maze ukamanuka ukagera mu bihe by’abakurambere n’Abayuda, ndetse ukageza n’iki gihe, hagiye habaho guhishura buhoro buhoro kw’imigambi y’Imana mu mugambi w’agakiza. Umukiza wagereranywaga binyuze mu migenzo n’imihango byarangaga amategeko ya kiyuda, ni we Mukiza ugaragara mu butumwa bwiza. Ibicu byatwikiraga ishusho ye y’ubumana byareyutse, igihu n’ibicucu biratamuruka, maze Yesu, Umucunguzi w’isi aragaragara. Uwatanze amategeko kuri Sinayi kandi agaha Mose amabwiriza y’amategeko y’imihango, ni na we wabwirije Ikibwirizwa cyo ku Musozi. Amahame akomeye y’urukundo ku Mana, ayo yagaragaje ko ari urufatiro rw’amategeko n’abahanuzi, ni ugusubirwamo gusa kw’ibyo yari yarabwiye Abaheburayo ibinyujije muri Mose igira iti: “Umva, wa bwoko bw’Abisirayeli we; Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine, ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.” (Gutegeka kwa kabiri 6:4,5). “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” (Abalewi 19:18). Muri ibyo bihe byombi, umwigisha ni umwe. Ibyo Imana isaba ni bimwe. Amahame y’ubutegetsi bwayo ni amwe. Byose byakomokaga ku Mana yo “Se w’imicyo, udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.” Yakobo 1:17. AA 251.4