ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

5/75

IGICE CYA 3 - IGISHUKO NO GUCUMURA

Iki gice gishingiye mu Itangiriro 3.

Kuko yari atacyemerewe guhungabanya umutekano mu ijuru, urwango Satani yari afitiye Imana yaruhinduriye mu mugambi mushya wo kurimbura ikiremwamuntu. Yiyemeje kuvutsa Adamu na Eva umunezero n’amahoro bari bafite muri Edeni nk’uko na we yari abibuze by’iteka ryose. Ayobowe n’ishyari, yiyemeje kubateza kutumvira, maze abazanira igishinja n’igihano cy’icyaha. Urukundo rwabo yaruhinduyemo kutiringira Imana maze n’indirimbo zabo zo gusingiza zihindukamo kugaya Umuremyi wabo. Ubwo ntiyajyaga kuba aroshye abo baziranenge mu byago gusa nk’ibyo yari yarikururiye ubwe, ahubwo yabaga abateye no kutubaha Imana kandi ateye n’agahinda mu ijuru. AA 24.1

Ababyeyi bacu ba mbere ntibabuze kuburirwa ingorane zari zibugarije. Intumwa zivuye mu ijuru zabahishuriye amateka y’uburyo Satani yacumuye n’imigambi yari afite yo kubarimbura, kandi zibasobanurira n’uburyo ingoma y’Imana ashaka gukuraho iteye. Bitewe no kutumvira amategeko y’Imana, Satani n’ingabo ze baragomye baragwa. Byari ingenzi rero ko Adamu na Eva bagomba kumvira amategeko y’Imana kugira ngo bibashoboze kuguma muri gahunda no mu butabera. AA 24.2

Amategeko y’Imana aratunganye nk’uko Imana ubwayo itunganye. Yerekana ubushake bwayo, akaba ifoto y’imico yayo, kandi akagaragaza urukundo rwayo n’ubwenge bwayo. Imibereho myiza y’ibyaremwe igengwa no gukurikiza amategeko y’Umuremyi. Imana ishyiraho amategeko agenga ubuyobozi bwayo, ntiyari ayo ibihumeka gusa, ahubwo yarebaga n’imikorere y’ibyaremwe byose. Ikintu cyose cyagenewe amategeko runaka kigomba gukurikiza, kandi ntikigomba kunyuranya nayo. Nyamara n’ubwo hariho amategeko agenga ibyaremwe, umuntu gusa, mu biremwa byose biba ku isi, ni we wahawe guhitamo. Umuntu, we kamba ry’irema, Imana yamuhaye ububasha bwo gusobanukirwa n’ibyo isaba, gusobanukirwa n’ubutabera n’ibyiza by’amategeko yayo; kandi umuntu akayubaha rwose. AA 24.3

Kimwe n’abamarayika, abaturage bo muri Edeni, bari bari mu igeragezwa; umunezero wabo wajyaga guturuka ku gukomeza kuba indahemuka ku mategeko y’Imana. Bashoboraga kuyakurikiza bakabaho, cyangwa bakayica bakarimbuka. Imana yari yabagize abaragwa b’imigisha y’uburyo bwose; ariko ubwo banyuranyije n’ubushake bwayo, itarababariye abamarayika bacumuye, na bo ntiyajyaga kubababarira; kwica amategeko yayo byatumye basuzugura impano zayo maze bibazanira agahinda no kurimbuka. AA 24.4

Abamarayika barababuriye ngo birinde uburiganya bwa Satani, kuko uburyo akoresha bigoye kubutahura. Iyo bakomeza kumvira Imana, ntacyo umwanzi yajyaga kubakoraho, kuko buri mumarayika wo mu ijuru yajyaga kuza kubafasha. Iyo kandi baza gushikama bakanga ubushukanyi bwe bwa mbere, bari kuguma mu mutekano usesuye. Ariko baramuka bemeye gushukwa, bikabaviramo imbaraga nkeya kandi ntibashobore kurwanya Satani. AA 25.1

Igiti kimenyekanisha icyiza n’ikibi cyashyiriweho kugerageza uburyo bumvira Imana n’urukundo bayikunda. Imana yahisemo kubabuza igiti kimwe gusa mubyo bagombaga gukoresha muri ubwo busitani; ariko iyo birengagiza ubushake bw’Imana kuri icyo giti nyir’izina, bari kuba bikururiye igishinja cy’igicumuro. Satani ntiyajyaga gukomeza kubakurikirana abashukashuka; yajyaga kubabonera ku giti cyabuzanyijwe gusa. Iyo bajya gushakisha kumenya kamere yacyo, bari kuba bishyize mu mutego wa Satani. Basabwaga kwitondera imiburo Imana yaboherereje kandi bakanezezwa n’amabwiriza bahawe. AA 25.2

Kugira ngo asohoze umugambi we atamenyekanye, Satani yariyoberanyije abinyujije mu buriganya bwe mu kwihindura inzoka. Inzoka yari kimwe mu biremwa bifite ubucakura cyane kandi yarushaga ibindi byose ubwiza. Yari ifite amababa maze yaguruka mu kirere, ukabona ubwiza no kurabagirana kwayo, ifite ibara ritera ibishashi bimeze nka zahabu yatunganyijwe. Ubwo yari iri mu mashami ya cya giti cyabuzanyijwe, iri kurya ku mbuto ziryoshye cyane zacyo, bwari uburyo bwo kurangaza abayireba. Noneho rero, muri bwa busitani bwarangwagamo amahoro, hari hinjiyemo umurimbuzi, urekereje umuhigo. AA 25.3

Abamarayika bari baburiye Eva kwirinda gutandukana n’umugabo we igihe bahugiye mu mirimo yabo ya buri munsi; kugumana na we byajyaga kumurinda akaga k’igishuko kuruta kuba wenyine. Ariko amaze gutwarwa n’ibyamurangazaga, aragenda amuva iruhande. Amaze kwibona wenyine, yumvise ko akaga kamusatiriye, ariko arikomeza, yiyumvamo ko afite ubwenge buhagije n’imbaraga zo kumenya ikibi no kucyirinda. Atacyibuka inama abamarayika bamugiriye, Eva yisanze ahagaze imbere ya cya giti Imana yababujije, maze kimutera amatsiko cyane. Amatunda yacyo yari meza cyane, maze yibaza impamvu Imana yakibabujije. Umushukanyi rero aba abonye akito. Nk’urimo kugenzura intekerezo ze, yaramubajije ati, “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti, ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?” Eva aratangara yumvise ibyo yatekerezaga ari byo bivuzwe. Ariko inzoka ikomeza kumuryarya mu ijwi riryoheye amatwi, imubwira ukuntu afite ubwiza buhebuje, kandi ibyo yamubwiraga byari binejeje. Aho guhunga ngo agende, akomeza kuzarira aho, yumva ibyo izoka ivuga. Iyo nibura aza kuvugishwa n’ikiremwa nka marayika, ubwoba bwe bwari kwiyongera, ariko ntiyigeze yiyumvisha ko iyo nzoka itangaje, yabasha guhinduka igikoresho cy’umwanzi wacumuye akajugunywa. AA 25.4

Mu gusubiza ikibazo cy’umushukanyi, Eva yagize ati, “Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemererwa kuzirya: keretse imbuto z’igiti kiri hagati muri bwo ni zo Imana yatubwiye iti, ntimuzaziryeho, ndetse ntimuzazikoreho, kugira ngo mutazapfa. Iyo nzoka ibwira umugore iti: Reka da, ntimuzapfa! Ahubwo Imana izi yuko umunsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahumuka, mukamera nkayo, mukamenya gutandukanya icyiza n’ikibi.” AA 25.5

Inzoka imubwira yuko kurya imbuto z’icyo giti byajyaga gutuma bazamuka mu ntera y’ubuzima bwabo maze bakagira ubumenyi buhambaye. Kuko na yo ubwayo yari yariye ku mbuto z’icyo giti, yari yagize ubushobozi bwo kuvuga. Kandi mu kumushuka, yanamubwiye ko Imana yakibabujije kubera ishyari ryo kwanga ko bareshya nka yo. Akaba ari yo mpamvu yatumye Imana ibabuza gukora kuri icyo giti no kurya imbuto zacyo kuko cyaheshaga ubwenge n’ubushobozi. Umushukanyi yashimangiye ko iyo miburo mvajuru bidashoboka ko yasohora; ngo ahubwo igamije kubatera ubwoba gusa. Aramubwira ati, “Ariko se byashoboka bite ko mwapfa? Ntimwariye ku giti cy’ubugingo? Imana irashaka kubabuza amajyambere n’umunezero uruta uwo mwari mufite”. AA 26.1

Nguwo umurimo wa Satani guhera mu gihe cya Adamu kugeza ubu, kandi akomeje kuyobya benshi. Yoshya abantu kutiringira urukundo rw’Imana no gushidikanya ubuhanga bwayo. Akomeza gushakisha uko yatera abantu umutima wo kutubaha, kutishima, no guhora bafite irari ryo kwinjira mu mabanga y’ubwenge n’imbaraga z’Imana. Iyo abantu bashakisha iby’Imana yabahishe, benshi bibagirwa ukuri kandi ari ko shingiro ry’agakiza. Satani yoshya abantu kugoma igihe abayobora mu kwizera ko bagiye kunguka ubwenge bw’akataraboneka. Ariko ibyo byose ni ikinyoma. Kwibwira ko barimo kujya mbere, nyamara birengagiza amabwiriza y’Imana, baba batera intambwe basubira inyuma kandi bagana ku rupfu. AA 26.2

Satani yabwiye ababyeyi bacu b’abaziranenge yuko bazunguka nibica amategeko y’lmana. Mbese twebwe ntitujya twumva ibimeze nk’ibyo muri iki gihe? Abantu benshi bavuga ko abumvira amategeko y’Imana ari injiji, kandi ko abatayumvira babarusha ibitekerezo byagutse n’umudendezo usesuye. lryo jwi se ni irindi si rya rindi ryumvikaniye muri Edeni rigira riti, ” Ku munsi mwaziriyeho”- mwagomeye ubushake bw’Imana - “muzahindurwa nk’Imana?” Satani yahamije ko yungutse byinshi ubwo yaryaga ku giti cyabuzanyijwe, ariko ntiyigeze agaragaza ko yari yaraciwe mu ijuru kubera gucumura. Nubwo yabonaga ko icyaha kimugejeje ku kurimbuka kw’iteka ryose, yahishe umubabaro we kugira ngo n’abandi bazawugwemo. N’ubu rero, uwica amategeko ashaka guhisha ingeso ze; ashobora kuvuga ko akiranuka; ariko uko arushaho kwishyira hejuru bituma arushaho kuba mubi nka Satani. Umuntu nk’uwo aba afatanyije na Satani, aribata amategeko y’Imana, kandi aba ayobora abandi mu irimbukiro rihoraho. AA 26.3

Eva mu by’ukuri yizeye amagambo ya Satani, nyamara ibyo yizeye ntibyamubujije guhanirwa icyaha yakoze. Yanze kwizera iby’Imana yababwiye, nicyo cyatumye agwa mu cyaha. Mu gihe cy’urubanza, abantu ntibazacirwaho iteka kubera ko bizeye ikinyoma babizi, ahubwo bazahanirwa ko banze kwizera ukuri, kuko birengagije amahirwe yo kumenya ukuri. Ikinyuranyije n’ijambo ry’Imana cyose kiba giturutse kuri Satani, kandi ni ishyano gusuzugura Imana. Imitima yacu igomba guhugukira kumenya ukuri. Ibyo Imana yandikishije mu Ijambo ryayo byose bigomba kutubera imiburo n’amabwiriza. Twabiherewe kuturinda ibishuko. Kubyirengagiza bizatuma turimbuka. Ikinyuranyije cyose n’ijambo ry’Imana, tugomba kumenya ko giturutse kuri Satani. AA 26.4

Inzoka yasoromye itunda ry’igiti kibuzanyijwe maze irishyira mu ntoke za Eva washidikanyaga. N’uko imwibutsa amagambo ye ubwe, yuko Imana yababujije kuyakoraho kandi ko bazapfa nibayakoraho. Nta cyari kumuhungabanya ariye kuri izo mbuto, nk’uko Satani yahamyaga, kuruta kurikoraho. Abonye nta ngaruka zimugezeho kubera ibyo akoze, Eva ashira ubwoba. “Abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuzwa, kimenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo arazirya.” Cyari kiryoshye bitangaje, kandi ubwo yaryaga, yabaye nk’uwumva afite izindi mbaraga, atekereza ko yageze ku yindi ntera mu mibereho. Nta bwoba na buke, afata kuri zo ararya. Amaze gucumura we ubwe, ahinduka igikoresho cya Satani cyateye umugabo we kurimbuka. Mu isura idasanzwe, ibengerana, azana imbuto za cya giti cyabuzanyijwe, azishyira umugabo, amutekerereza ibyabaye byose. AA 27.1

Mu maso h’Adamu hagaragaje umubabaro. Yarumiwe kandi agira ubwoba. Yasubije Eva ko uyu agomba kuba ari wa mwanzi babwiwe, kandi ko kubw’urubanza rw’Imana, Eva agomba gupfa. Eva amusubiza amuhatira kurya ku itunda, kandi amusobanurira ko batazapfa nkuko inzoka yari yamubwiye. Muri we, Eva ntiyumvaga ko hari icyahindutse cyerekana yuko Imana itanejejwe n’ibyo yakoze. Ahubwo yumvise ibinezaneza byinshi bimusabye wese, kandi bimuzaniye ubugingo bushya mu mubiri we wose, nk’aho ibyo yiyumvamo abibwirijwe n’abamarayika. AA 27.2

Adamu yasobanukiwe ko umufasha we yari yamaze kwica itegeko ry’Imana, ubwo yirengagizaga icyo Imana yababujije, kandi icyo cyari nk’ikigeragezo cy’ubudahemuka bwabo n’urukundo bakunda Imana. Yagize intambara y’ibitekerezo muri we. Yababajwe n’uko yemereye Eva kugenda akamuva iruhande. Ariko ubwo byari byarangiye; yagombaga gutandukana n’uwari ibyishimo bye. Mbese ni gute byari kumushobokera? Adamu yari yarishimiye kubana n’Imana ndetse n’abamarayika baziranenge. Yari yarabonye ikuzo ry’Umuremyi. Yari yarasobanukiwe urwego rwo hejuru umuntu yajyaga kuzagezwaho, iyo akomeza kumvira Imana. Nyamara ntiyita kuri iyo migisha yose kuko yari afite ubwoba bwo kubura impano imwe rukumbi yamurutiraga izindi zose. Urukundo, ishimwe, no kubaha Umuremyi — byose yabirutishije urukundo yakundaga Eva. Yari urugingo rwo mu ngingo ze, ubwo rero ntiyajyaga gushobora kwihanganira gutandukana na we. Ntiyibutse ko Nyirubushobozi butarondorwa wamuremye amukuye mu mukungugu, akamugira ikiremwa gihebuje, kandi kubw’urukundo, akamuha umufasha, yabasha kumuha undi wajyaga gusimbura Eva. Yiyemeje gusangira byose na we; niba agomba gupfa, bagomba gupfana. Yaribwiye ati, aho none ibyo ya nzoka y’incakura yavuze ntibyari ukuri? Eva yagaragaraga nk’ufite uburanga buhebuje imbere ya Adamu, nk’uko yamubonaga na mbere yo gukora iki gikorwa cyo kutumvira. Eva yamweretse urukundo ruhebuje kuruta mbere hose. Nta kimenyetso cyerekanaga urupfu icyo ari cyo cyose cyagaragaraga kuri Eva, maze Adamu ahitamo guhangana n’inkurikizi. Adamu afata iryo tunda ahita arirya bwangu. AA 27.3

Amaze gucumura, Adamu yabanje kumva asa nk’aho azamutse mu ntera y’ubuzima. Ariko hashize akanya gato, atekereza icyaha amaze gukora maze amarwa n’ubwoba. Umwuka mwiza n’ikirere kidahindagurika bari bafite aho muri Edeni, byatangiye guhindukira ukundi abo bantu bari bafite igishinja muri bo. Urukundo n’amahoro bari bafite byari byayoyotse, kandi mu cyimbo cyabyo bumvaga bafite icyaha, ubwoba bw’ibyari bigiye kubabaho, ndetse bumva umutima wabo usa nk’uwambaye ubusa. Ikanzu y’ubwiza bari bambaye ibatamurukaho, maze bagerageza kwikorera utundi twambaro; kuko batari gushobora guhura n’Imana n’abamarayika baziranenge bambaye ubusa. AA 28.1

Noneho batangira kumenya imiterere nyakuri y’icyaha cyabo. Adamu yitakanye umugore we amuhora ubupfayongo yagize ubwo yafataga icyemezo cyo kumuva iruhande akemera gushukwa n’inzoka; ariko bombi biremye agatima ko Imana yaberetse ko ibakunda cyane izabababarira iki gicumuro kimwe; cyangwa itashobora kubahana bigeze aho nk’uko babitinyaga. AA 28.2

Satani yishimiye ko atsinze. Yari yashutse umugore ntiyiringira urukundo rw’Imana, ashidikanya ubuhanga bwayo, maze ayicumuraho, kandi Satani yakoresheje umugore ateza Adamu kugwa! AA 28.3

Ariko Umutware Nyiramategeko yari hafi kumenyesha Adamu na Eva ingaruka yo gucumura kwabo. Imana yiyerekanye muri Edeni. Igihe bari bakiri abaziranenge, bakiraga Umuremyi wabo banezerewe cyane; ariko noneho bagize ubwoba barahunga bashaka aho bihisha muri ubwo busitani. Ariko “Uwiteka Imana ihamagara Adamu iti: “Uri he?” Arayisubiza ati: Numvise imirindi yawe muri ubu busitani, ntinyishwa nuko nambaye ubusa, ndihisha. Iramusubiza iti: Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?” AA 28.4

Adamu, aho guhakana cyangwa ngo asabe imbabazi z’icyaha cye, ngo agaragaze ko kimubabaje, ahubwo yaherereje icyaha ku mugore we, aba agiherereje no ku Mana ubwayo : “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya.” Kubwo urukundo yakundaga Eva, Adamu yari yahisemo kureka gushimwa n’Imana no guhara urugo rwe rwo muri Paradizo n’ubugingo buhoraho bwuzuye ibyishimo; noneho dore agerageje guherereza icyaha cye ku mugore we ndetse no ku Muremyi ubwe. Mbega ukuntu icyaha gifite imbaraga ziteye ubwoba! AA 28.5

Igihe umugore yabazwaga ngo, “Icyo wakoze icyo ni iki?” Yarashubije ati: lnzoka yanshukashutse ndazirya.” “Ni kuki waremye inzoka? Ni kuki wayemereye kuza mu murima wa Edeni?” - Ibi ni ibibazo tubona mu kwiregura kwe kwa mbere. Kimwe na Adamu, Eva na we yashinje Imana kugira uruhare mu gucumura kwe. Umutima wo kwitsindishiriza wakomotse kuri se w’ibinyoma; kandi winjiye mu babyeyi bacu ba mbere ubwo bari bamaze kujya mu butware bwa Satani, kandi wakomeje gukurikirana abakomoka kuri Adamu bose kugeza magingo aya. Aho kwicisha bugufi ngo bihane ibyaha byabo, bagerageje kubigereka ku bandi, ku bihe barimo, cyangwa ku Mana — ndetse imigisha yayo bagatangira kuyinubira batuka Imana. AA 28.6

Uwiteka rero acira inzoka ho iteka ati, “Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose; uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu, iminsi yose y’ubugingo bwawe.” Kuko yari yemeye kuba igikoresho cya Satani, yagombaga kugibwaho gusangira umuvumo na Satani, agacirwa urubanza n’ijuru. Inzoka yagombaga kwamburwa bwa bwiza yari ifite buhebuje kandi bwatangarirwaga n’ibindi biremwa byose byo mu gasozi, igahinduka mbi cyane kandi ikangwa kurusha ibindi byose, maze abantu n’inyamaswa bakayitinya kandi bakayanga. Amagambo yakurikiyeho, Imana yayabwiye inzoka ariko abwirwa Satani ubwe, yerekeza ku gutsindwa kwe guheruka no kurimbuka kwe: “Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomeretsa umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.” AA 29.1

Eva yabwiwe agahinda n’umubabaro azagira. Maze Uhoraho aramubwira ati, “Kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo na we azagutwara.” Imana yari yaramuremanye uburenganzira bungana n’ubwa Adamu. Iyo baza gukomeza kumvira Imana, bagakomeza kugendera mu mategeko yayo y’urukundo, na bo ubwabo bari gukomeza kumvikana; ariko icyaha cyazanye kutumvikana, bituma kugira ngo umubano wabo ubonere, ari uko umwe yakorohera undi. Eva ni we wabanje gucumura. Kandi yacumujwe no kuba yaratandukanye na mugenzi we, bikaba byari binyuranyije n’amategeko y’ijuru. Adamu na we yacumujwe no kwinginga kwa Eva, noneho Imana iha Eva gutegekwa n’umugabo we. Iyo ubwo bwoko bwacumuye buza kwishimira amahame yo mu itegeko ry’Imana, nubwo baramiraga mu ngaruka z’icyaha, urubanza bari baciriwe rwari kubabera umugisha; ariko umugabo yakoresheje nabi isumbwe yahawe, bituma umugore abona uwo mutwaro uremereye imibereho ye. AA 29.2

Mu rugo rwe rwo muri Edeni, Eva yari yarahagiriye umunezero wuzuye igihe yari iruhande rw’umugabo we muri Edeni; nyamara nk’uko ba “Eva” b’iki gihe bakunze kubyibwira, yarishutse yibwira ko imibereho ye izasumba iyo Imana yari yamuhaye. Ubwo yageragezaga kuzamuka mu ntera yari afite, ni bwo ahubwo yaguye bidasubirwaho. Uko niko bizamera ku bashaka kwishyira mu mwanya w’Imana bakanyuranya n’umugambi wayo. Kubwo gushaka guharanira kugera ku myanya Imana itabaringanirije, abenshi bava aho bari bakwiriye kubera [abandi] umugisha. Mu kwifuza kuba ku mwanya uhanitse w’icyubahiro, abenshi baguranye icyubahiro nyakuri cyo kuba umugore bareka n’imico iboneye, bityo banga gukora umurimo Ijuru ryabashinze gukora. AA 29.3

Uwiteka abwira Adamu ati ‘Ubwo wumviye umugore wawe, ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa; iminsi yose yo kubaho kwawe, uzajya urya ibibuvamo, ugombye kubiruhira; buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu; na we uzajya urya imboga zo mu murima: gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.” AA 29.4

Ntabwo byari ubushake bw’Imana ko abo baziranenge bamenya ikibi. Ku bushake bwayo, yari yarabahaye ibyiza, maze ibima ibibi. Ariko kuko baciye ukubiri n’itegeko ryayo, bariye ku giti kibuzanyijwe, kandi kuko bakomeje kukiryaho — bagombaga kumenya ikibi — iminsi yose y’ ubuzima bwabo bwose. Kuva icyo gihe, ikiremwamuntu kiba cyishyize mu mutego wa Satani. Aho gukorana umunezero, bagombaga guhora bahagaritse umutima kandi biyuha akuya. Bagombaga kwiheba, bakagira agahinda n’umubabaro mwinshi n’umuruho, hanyuma bagapfa. AA 29.5

Kubera umuvumo w’icyaha, ibyaremwe byose byagombaga guhamiriza umuntu ububi n’ingaruka zo kwigomeka ku Mana. Igihe umuntu yaremwaga, Imana yari yamuhaye gutwara isi n’ibiyirimo byose. Iyo Adamu aza gukomeza kuyoboka Imana, ibyaremwe byose byari gukomeza kuba munsi y’ubutware bwe. Ariko igihe yagomeraga amategeko y’Imana, n’ibiremwa yategekaga byaramugomeye. Kubwo imbabazi ze zitagira akagero, Uwiteka yeretse abantu uburyo amategeko ye ari ayera; kandi ko abayobora, akabereka akaga byatera baramutse bayateshutseho, ndetse n’ubwo byaba ku rugero ruto cyane. AA 30.1

Iyo mibereho y’umuntu irangwa n’umurimo no kwita kubyo yahawe, Imana yayimuhanye urukundo. Cyari igikorwa cy’ingenzi kubera icyaha cye; byajyaga kumurinda kwikuza no kumufasha gutegeka irari rye. Iyo yari ingingo imwe mu ngingo zigize umugambi ukomeye w’Imana wo kuzahura umuntu. AA 30.2

Ubwo Imana yaburiraga ababyeyi bacu ngo, “Umunsi mwakiriyeho no gupfa muzapfa” (Itangiriro 2:17) ntikwari ukuvuga ko umunsi bariye ku giti kibuzanyijwe ari nawo munsi bazapfiraho. Ariko uwo munsi ni ho urubanza rudasubirwaho rwari gucibwa. Kumvira kwabo ni ko kwari gushingiyeho isezerano ribahesha kudapfa; ariko kubwo gucumura, bari kubura ubugingo buhoraho. Kuri uwo munsi nyirizina ni bwo bagombaga kugerwaho n’urubanza rwo gupfa. AA 30.3

Kugira ngo umuntu agire ubugingo buhoraho, yagombaga guhora arya ku giti cy’ubugingo. Akibujijwe, ubuzima bwe bwagombaga kugenda bugabanuka kugeza igihe buzimye. Byari umugambi wa Satani ko Adamu na Eva basuzugura maze Imana ikabarakarira; hanyuma batababarirwa, bagakomeza kurya ku giti cy’ubugingo, bakaramira mu cyaha no mu buhanya. Ariko umuntu akimara gucumura, abamarayika baziranenge bashyizweho kurinda igiti cy’ubugingo. Iruhande rwabo hari umucyo utangaje umeze nk’inkota irabagirana. Nta muntu wo mu muryango wa Adamu wemerewe kurenga urwo rugabano ngo akore kuri icyo giti gitanga ubugingo; nuko ntihabaho umunyacyaha udapfa. AA 30.4

Benshi babona ko ingaruka zo gucumura kw’ababyeyi bacu ba mbere zirengeje urugero ugereranyije n’icyaha gito bakoze, maze bagashinja ubwenge n’ubutabera by’Imana ko byakabije guhana umuntu byihanukiriye. Nyamara baramutse bagenzuye neza iyi ngingo, babona neza ukwibeshya kwabo. Imana yaremye umuntu asa na Yo, atarangwamo icyaha. Isi yagombaga guturwamo n’ibiremwa biri munsi y’abamarayika ho hato; ariko kumvira kwabyo kwagombaga kugeragezwa; kuko Imana itari kwemerera isi ko yuzurwamo n’abazaca ukubiri n’amategeko yayo. Ariko kubwo imbabazi z’Imana zitagira akagero, ntiyahaye Adamu ikigeragezo gikomeye. Ni nayo mpamvu ukoroha kw’icyo yari yabujijwe kwatumye icyaha cye gikomera cyane. Niba Adamu atarashoboye kwihanganira ikigeragezo gito, ntiyari kuzabasha kwihanganira ikirushijeho gukomera igihe yari kuba ahawe inshingano zikomeye. AA 30.5

Iyo Adamu ahabwa ikigeragezo kirushijeho gukomera, abafite imitima irarikira ibibi bajyaga kubona urwitwazo bavuga bati, “Ibi ntacyo bitwaye, kandi Imana ntiyita ku tuntu dutoya.” Hajyaga kubaho gucumura guhoraho mu tuntu tugaragara nk’aho ari duto, kandi abantu ntibakangarwe kubera ibyo bakoze. Nyamara Imana yahamije ko yanga icyaha uko cyaba kingana kose. AA 31.1

Kuri Eva, gusuzugura Imana arya ku mbuto z’igiti cyabuzanyijwe, ndetse agashuka umugabo we ngo acumure, yabibonaga nk’akantu gato cyane; nyamara icyaha cyabo ni cyo cyabaye irembo ishyano ryinjiriyemo ku isi yose. Ni nde wari kumenya ko intambwe mbi imwe gusa bateye yari kuzazana ingaruka ziteye ubwoba? AA 31.2

Benshi bigisha ko umuntu adahambiriwe ku mategeko y’Imana, bavuga ko bidashoboka ko umuntu akurikiza ibyo asaba. Iyo biza kuba iby’ukuri, ese ni kuki Adamu yahawe igihano cyo gucumura? Icyaha cy’ababyeyi bacu ba mbere cyazaniye abatuye isi ishavu n’agahinda, kandi iyo hatabaho kugira neza n’imbabazi by’Imana, icyaha cyajyaga kuroha abantu mu bwihebe. Ntihakagire abishuka. “Ibihembo by’ibyaha ni urupfu. “Abaroma 6:23. Ntabwo itegeko ry’Imana rizicwa ngo rireke guhana nk’uko ritaretse gucira urubanza se w’inyokomuntu. AA 31.3

Bamaze gucumura, Adamu na Eva ntibagumye muri Edeni. Binginze Imana ngo ibarekere mu rugo rwabo babagamo mu byishimo bataracumura. Batuye ko bivukije umudendezo wari aho muri Edeni, ariko barahirira ko noneho bazajya bumvira Imana bakomeje. Ariko babwiwe yuko kamere yabo yari yamaze kwanduzwa n’icyaha; imbaraga zabo zo kurwanya icyaha zari zagabanutse kandi bari bahaye Satani urwaho muri bo. Bakiri inziramakemwa, bishoye mu bishuko; noneho rero bamaze kubona ko bakoze icyaha, sibwo bari kugira ubushobozi buhagije bwo gukomeza kuba inyangamugayo. AA 31.4

Mu gukorwa n’isoni no mu gahinda katavugwa, Adamu na Eva basezeye ku rugo rwabo rwari rwiza bihebuje hanyuma bajya gutura ahandi, ku isi yariho umuvumo w’icyaha. Ubwo rero ikirere n’ibihe byatangiye guhinduka nabi, maze Uwiteka kubwo imbabazi ze, abaha imyambaro ikozwe mu mpu kugira ngo ibarinde ubushyuhe n’imbeho bikabije. AA 31.5

Babonye indabyo zitangiye guhunguka n’amababi atangiye kugwa, ari byo bimenyetso bya mbere byo kubora, Adamu n’umugore we baraboroga cyane kuruta uko abantu muri iki gihe baboroga iyo bapfushije. Urupfu rw’ibinyantege nke, n’urwo indabo ziteye igikundo byateje agahinda; ariko ubwo ibiti byiza byatangiraga guhungukaho ibibabi byabyo, byababereye igihamya ko urupfu rwari rwabaye umugabane w’ikintu cyose gifite ubugingo. AA 31.6

Umurima wa Edeni wagumye ku isi igihe kirekire cyane nyuma y’aho umuntu yabujijwe kongera kunyura mu tuyira twawo duteye ubwuzu. Umuntu wacumuye yemerewe kuzajya yitegereza gusa aho yahoze atujwe, ariko amarembo y’aho yari arinzwe n’abamarayika. Aho abakerubi bari ku irembo rya Paradizo, hagaragaraga ikuzo ry’Imana. Aho niho Adamu n’urubyaro rwe bazaga kuramiriza Imana. Niho kandi bavugururiye indahiro zabo zo kumvira itegeko bagomeye bigatuma bacibwa muri Edeni. Igihe ibicumuro byuzuraga ku isi, kandi ubwo ubugome bw’abantu bwatumaga barimburwa n’Umwuzure, ukuboko kwari kwarashyizeho Edeni ni ko kwayikuye ku isi. Ariko ku iherezo, ubwo ibintu byose bizahindurwa bishya, ubwo hazabaho “ijuru rishya n’isi nshya,” Ibyahishuwe 21:1, [Edeni] na yo ni bwo izagarurwa irimbishijwe biruta ibya mbere. AA 31.7

Nuko rero, abakomeza amategeko y’Imana bazahabwa imbaraga zo kudapfa nibegera igiti cy’ubugingo; kandi ibihe n’ibihe, abazatura muri iyo si izira icyaha bazabona muri ubwo busitani bunejeje, umusogongero w’imirimo y’Imana yo kurema izira amakemwa, itigeze kugerwaho n’umuvumo w’icyaha — bibonere uko isi yose yari kumera, iyo umuntu aza kuzuza umugambi utangaje w’Umuremyi. AA 32.1