ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

29/75

IGICE CYA 27 - ABISIRAHELI BAHABWA AMATEGEKO6

Hashize igihe gito bari mu mahema yabo kuri Sinayi, Mose yahamagariwe kujya mu mpinga y’umusozi kugira ngo ajye kuvugana n’Imana. Yazamutse inzira y’ibihanamanga wenyine, maze yegera igicu cyagaragazaga ko Yehova ari aho hantu. Ubwo rero Abisiraheli bagombaga kugirana isano ya hafi kandi y’umwihariko n’Isumbabyose, ndetse nk’itorero n’ishyanga bagombaga gushyirwa munsi y’ubuyobozi bw’Imana. Ubutumwa Mose yahawe ngo abushyikirize abantu bwari ubu ngo: AA 201.1

“Mwabonye ibyo nagiriye Abanyegiputa, kandi uko naramije mwe amababa nk’ay’ikizu, nkabizanira. None nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye, muzambera amaronko, mbatoranyije mu mahanga yose, kuko isi yose ari iyanjye: kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera.” AA 201.2

Mose agaruka aho bari babambye amahema, maze ahamagara abakuru b’Abisiraheli abasubiriramo ubutumwa Imana yamuhaye. Barasubije bati: “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Uko ni ko bagiranye isezerano rihamye n’Imana, barahirira kuyemera nk’umutegetsi wabo, kandi ku bw’iryo sezerano, bahinduka mu buryo bw’umwihariko abagengwa na Yo. AA 201.3

Mose yongeye kuzamuka umusozi, maze Uwiteka aramubwira ati: “Dore ndaza aho uri, ndi mu gicu gifatanye kugira ngo abantu bumve mvugana na we, maze bakwemere iteka ryose.” Igihe bahuraga n’ingorane mu nzira, Abisiraheli bivovoteraga Mose na Aroni, ndetse bakabashinja ko babakuye mu Misiri kugira ngo babarimbure. Imana yashakaga kubahiriza Mose imbere yabo kugira ngo babashe kugirira icyizere amabwiriza yabahaga. AA 201.4

Mu rwego rwo kwerekana imiterere itagereranywa y’amategeko yayo, Imana yagambiriye kuyavuga mu buryo budasanzwe, buteye ubwoba. Abisiraheli bagombaga gusobanukirwa ko ikintu cyose cyerekeranye n’umurimo w’Imana kigomba kubahwa mu buryo bukomeye. Uwiteka yabwiye Mose ati: “Jya ku bantu, ubeze none n’ejo, bamese imyenda yabo, uwa gatatu uzasange biteguye; kuko ku munsi wa gatatu Uwiteka azamanukira imbere y’ubwo bwoko bwose ku musozi Sinayi.” Muri iyo minsi hagati aho, abantu bose bagombaga kumara igihe bitegura bikomeye kujya imbere y’Uwiteka. Imibiri yabo n’imyenda yabo byagombaga gukurwaho umwanda wose. Kandi igihe Mose yashoboraga kwerekana ibyaha byabo, bagombaga kwitanga bakicisha bugufi, bakiyiriza ubusa, kandi basenga, kugira ngo imitima yabo yezwemo gukiranirwa. AA 201.5

Imyiteguro yakozwe nk’uko byategetswe, kandi mu rwego rwo kubahiriza andi mabwiriza, Mose yabategetse ko ku musozi hashyirwa urubibi, kugira ngo hatagira umuntu cyangwa itungo bikandagira aho hantu hihariye. Iyo hagira umuntu cyangwa itungo bihangara gukandagira aho hantu, igihano cyagombaga kuba urupfu rw’ako kanya. AA 201.6

Mu gitondo cy’umunsi wa gatatu, ubwo amaso y’abantu bose yerekeraga ku musozi, impinga yawo yari itwikiriwe n’igicu cya rukokoma cyarushagaho kugenda cyirabura, cyaramanukaga kugeza ubwo umusozi wose utwikirwa n’umwijima n’urwijiji. Hanyuma humvikanye ijwi ry’ihembe, rihamagarira abantu gusanganira Imana; maze Mose ayobora abantu berekeza munsi y’uwo musozi. Imirabyo irabiriza muri cya gicu gifatanye, mu gihe urusaku rw’inkuba rwumvikanaga mu misozi izengurutse aho. “Umusozi Sinayi wose ucumba umwotsi, kuko Uwiteka yawumanukiyeho, aje mu muriro:... umusozi wose utigita cyane.” Mu maso y’iyo mbaga yari iteraniye aho, “ikuzo ry’Uwiteka ryari rimeze nk’umuriro ukongora mu mpinga y’umusozi.” “Ijwi ry’ihembe rirenga cyane rirumvikana.” Ibimenyetso by’uko Yehova ari aho hantu byari biteye ubwoba ku buryo Abisiraheli bagize ubwoba bahinda umushitsi maze bikubita imbere y’Uwiteka bubamye. Ndetse na Mose yaravuze ati: ‘Mfite ubwoba cyane, ndahinda umushyitsi.” Abaheburayo 12.21. AA 201.7

Noneho inkuba ntizongera gukubita; ihembe ntiryongera kumvikana; isi ntiyongera gutigita. Habayeho umwanya w’ituza ryinshi; maze noneho ijwi ry’Imana rirumvikana. Uwiteka avugira muri wa mwijima ukomeye wari umukikije ubwo yari ahagaze ku musozi akikijwe n’abamarayika, maze atanga amategeko ye. Mu gusobanura uko byagenze, Mose aravuga ati: “Uwiteka yaturutse kuri Sinayi, yabarasiye aturutse kuri Seyiri, yabaviriye aturutse ku musozi wa Parani, ava hagati mu bera inzovu nyinshi: iburyo bwe haturuka umuriro w’amategeko ye, arawuboherereza. Ni ukuri akunda amahanga, abera be bose bari mu kuboko kwawe. Bicaye imbere y’ibirenge byawe, umuntu wese wo muri bo azemera amagambo yawe” (Gutegeka kwa kabiri 33:2, 3). AA 202.1

Yehova yigaragaje ubwe atari mu gitinyiro cy’umucamanza n’utanga amategeko gusa, ahubwo yanigaragaje nk’umurinzi w’umunyampuhwe w’ubwoko bwe muri aya magambo: “Ndi Uwiteka Imana yawe, yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa.” Uwo bari baramenye ko ari Umuyobozi n’Umucunguzi wabo, we wari warabakuye mu Misiri, akabacisha hagati mu nyanja, kandi agatsinda Farawo n’ingabo ze, we wari wariyerekanye ko ubwe asumba ibigirwamana byo mu Misiri - ni we noneho watangaga amategeko ye. AA 202.2

Amategeko ntiyavuzwe icyo gihe kubw’inyungu z’Abaheburayo gusa. Imana yabahaye icyubahiro ubwo yabagiraga abarinzi ndetse n’ububiko bw’amategeko yayo, ariko ayo mategeko yagombaga gufatwa nk’umurage wera ugenewe isi yose. Ibisabwa n’Amategeko Cumi bishobora gukurikizwa n’abantu bose, ndetse byatangiwe kugira ngo byigishe kandi biyobore abantu bose. Amategeko cumi, yavuzwe mu magambo make, yumvikana kandi afite ubutware, avuga inshingano umuntu afite ku Mana no kuri bagenzi be; kandi byose bishingiye ku ihame remezo rikomeye ry’urukundo. “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Luka 10:27. Soma no mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4, 5; Abalewi 19:18. Mu mategeko cumi, aya mahame avugwa mu buryo burambuye, kandi ahuje n’imibereho y’umuntu n’ibyo ahura na byo. AA 202.3

“Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.” AA 202.4

Yehova, Imana ihoraho, yibeshejeho, itararemwe, yo Soko n’Umugenga w’ibintu byose, ni we wenyine ukwiriye guhabwa icyubahiro cy’ikirenga kandi agasengwa. Umuntu abujijwe guha ikindi kintu icyo ari cyo cyose umwanya wa mbere mu rukundo rwe ndetse no mu byo akora. Ikintu cyose dukundwakaza kiganisha ku kugabanya urukundo dukunda Imana cyangwa kikaba inkomyi mu murimo tugomba kuyikorera, bene icyo kintu tuba tukigize ikigirwamana. AA 202.5

“Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka: ntukabyikubite imbere, ntukabikorere.” AA 203.1

Itegeko rya kabiri ribuzanya gusenga amashusho n’ibindi bisa bityo bigasimbuzwa Imana. Amahanga menshi y’abapagani yavugaga ko amashusho yabo asengwa ari ibimenyetso byoroheje bifashisha gusenga Imana, nyamara Imana yavuze uko gusenga ari icyaha. Kugerageza kwerekana Imana Ihoraho hakoreshejwe ibintu bifatika bicisha bugufi uko umuntu yumva Imana. Intekerezo z’umuntu zakuwe ku butungane butagerwa bwa Yehova, zishobora kwerekezwa ku kiremwa aho kwerekera ku Muremyi. Uko uburyo umuntu yumva Imana bicishijwe bugufi, ni ko umuntu nawe ata agaciro. “...kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha.” AA 203.2

Isano ya hafi kandi yera Imana ifitanye n’abantu bayo igaragazwa mu ishusho yo gushyingirwa. Ubwo gusenga ibigirwamana ari ubusambanyi mu by’umwuka, birakwiriye yuko urwango Imana ibifitiye rwakwitwa gufuha. AA 203.3

“...Mpora abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga.” Nta kabuza ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ibibi ababyeyi babo bakoze, nyamara ntibahanirwa ibyaha by’ababyeyi babo, keretse gusa bagize uruhare mu byaha by’ababyeyi babo. Icyakora akenshi bijya bibaho ko abana bagera ikirenge mu cy’ababyeyi babo. Ku bw’umurage no kubabera icyitegererezo, abana bashobora gufatanya n’ababyeyi babo mu byaha byabo. Ingeso mbi, kubatwa n’inda nini, no kwiyandarika, ndetse n’indwara z’umubiri no gusyigingira, byandura nk’umurage biva ku mubyeyi bijya ku mwana kugeza ku buzukuruza n’ubuvivi. Uku kuri guteye ubwoba kwari gukwiriye guha abantu imbaraga zo kwirinda kujya mu nzira y’icyaha. AA 203.4

“...Nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye.” Mu kubuza abantu kuramya ibigirwamana, itegeko rya kabiri ribategeka kuramya Imana nyakuri. Abantu b’indahemuka mu murimo wayo basezeranirwa imbabazi, atari ukugera ku buzukuruza n’ubuvivi nk’uko bigenda ku muvumo ukurikirana abanga Imana, ahubwo ni ukugeza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi. AA 203.5

“Ntukavugire ubusa izina ry’Uwiteka, Imana yawe; kuko Uwiteka atazamubara nk’utacumuye, uvugiye ubusa izina rye.” AA 203.6

Iri tegeko ntiritubuza gusa kurahira ibinyoma ndetse no gupfa kurahira, ahubwo rinatubuza gukoresha izina ry’Imana mu buryo bworoheje bw’imikino ntacyo twitayeho, tutazirikanye ubusobanuro bwaryo bukomeye cyane. Dusuzugura Imana binyuze mu kuyivuga tutabitekerejeho mu biganiro bisanzwe, mu kuyivuga mu bintu bidafite agaciro, ndetse no guhora tuvuga izina ryayo tutabikuye ku mutima. “Izina rye ni iryera n’iryo kuhahwa.” (Zaburi 111:9). Abantu bose bakwiriye gutekereza ku gitinyiro cy’Imana, ubutungane n’ubuziranenge bwayo, kugira ngo umutima ubashe gusobanukirwa kamere yayo ikomeye; kandi izina ryayo rizira inenge rikavugwa ryubashywe kandi mu kuri. AA 203.7

“Wibuke kweza umunsi w’isabato. Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose: ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu: kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi: ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi wisabato, akaweza.” AA 203.8

Isabato ntimenyekanyishijwe nk’aho ari umuhango mushya ahubwo yabayeho mu irema. Igomba kwibukwa no kubahirizwa nk’urwibutso rw’igikorwa cyo kurema. Yerekana Imana nk’Umuremyi w’ijuru n’isi, itandukanya Imana nyakuri n’ibigirwamana. Abantu bubahiriza umunsi wa karindwi, muri iki gikorwa baba bagaragaza ko baramya Yehova. Bityo rero, Isabato ni ikimenyetso cy’uko umuntu ayoboka Imana igihe cyose nta wundi muntu ku isi uyikorera. Itegeko rya kane ni ryo ryonyine mu mategeko cumi ribonekamo izina n’icyubahiro by’Uwatanze amategeko. Ni ryo ryonyine ryerekana ubutegetsi bw’uwatanze amategeko. Ku bw’ibyo rero, ririmo ikimenyetso cy’Imana yashyize ku mategeko yayo nk’igihamya cy’uko ari ukuri kandi ahamye. AA 204.1

Imana yahaye abantu iminsi itandatu bagomba gukoreramo imirimo, kandi isaba ko imirimo yabo ikorwa mu minsi itandatu y’imirimo. Ibikorwa bituma ubuzima bw’umuntu budahagarara ndetse n’imirimo y’ubugiraneza biremewe ku Isabato. Abarwayi n’abababaye bagomba kwitabwaho igihe cyose; ariko imirimo itari ngombwa ikwiriye kwirindwa bikomeye. “Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka uakwita uw’icyubahiro, ukawubaha ntube icyigenge, ntiwishakire ibyo kwinenzeza” (Yesaya 58:13). Ntabwo ibyo tubuzwa biangirira aho, ahubwo umuhanuzi akomeza avuga ati: “ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe.” Abantu baganira ibyerekeye iby’inyungu zabo cyangwa bagakora cyangwa bagategura gahunda zabo zisanzwe ku munsi w’Isabato, bafatwa n’Imana nk’aho bari muri ibyo bikorwa nyirizina by’inyungu zabo. Mu rwego rwo kweza Isabato, ntidukwiriye no kwemerera intekerezo zacu kurangarira mu by’isi. Ndetse iri tegeko rivuga rireba n’abantu bose bari mu ngo zacu. Abo tubana mu rugo bakwiriye kureka imirimo yabo y’isi mu masaha yera. Bose bakwiriye gufatanyiriza hamwe kubaha Imana babikoranye ubushake ku munsi wayo wera. AA 204.2

“Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu, Uwiteka Imana yawe iguha.” AA 204.3

Ababyeyi bakwiriye gukundwa no kubahwa ku rwego undi muntu wese atagezaho. Imana ubwayo yabahaye inshingano yo kwita kuri abo bana baragijwe, yagennye ko mu myaka ibanza y’ubuzima, ababyeyi bazaba mu cyimbo cy’Imana ku bana babo. Bityo umuntu utumvira ubtware butunganye bw’ababyeyi be, aba yirengagiza ubutware bw’Imana. Itegeko rya gatanu ntiritegeka abana kubaha ababyeyi no kubumvira gusa, ahubwo ribategeka no kubakunda kandi bakabagirira impuhwe, bakaborohereza imiruho, bakarinda icyubahiro cyabo, bakabafasha kandi bakabahumuriza mu zabukuru. Iri tegeko risaba no kubaha abagabura n’abategetsi ndetse n’abandi bantu bose Imana yahaye ubutware. AA 204.4

Intumwa Pawulo aravuga ati: “iri ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano.” (Abefeso 6:2). Ku Bisiraheli bari biteze kwinjira muri Kanani, yari indahiro y’uko bazumvira by’igihe kirekire muri icyo gihugu cyiza; nyamara kandi iryo tegeko rifite ubusobanuro bwagutse, hakubiyemo na Isiraheli y’Imana, ndetse ritanga isezerano ry’ubugingo buhoraho mu isi izaba itakirangwamo umuvumo w’icyaha. AA 204.5

“Ntukice.” AA 205.1

Ibikorwa byose bigendereye gukuraho ubuzima mbere y’igihe; umwuka w’urwango no guhora, cyangwa guha intebe icyifuzo cyose kigamije kugirira abandi nabi, cyangwa igitekerezo kidutera kwifuza kugira nabi (kuko “umuntu wese wanga mwene se aba ari umwicanyi,” kwihugiraho ntitwite ku bakene cyangwa abababaye; gukabya mu kwita mubiri k’uburyo bwose cyangwa kwihotora bitari ngombwa, cyangwa imirimo irenze urugero yakwangiriza ubuzima - ibyo byose ni ukwica itegeko rya gatandatu ku rwego runaka. AA 205.2

“Ntugasambane.” AA 205.3

Iri tegeko ntiribuzanya ibikorwa byo kwiyandarika gusa, ahubwo ibitekerezo n’ibyifuzo by’irari, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije gukangura ibyo bitekerezo n’ibyifuzo. Ubutungane ntigusabwa gusa mu mibereho igaragara inyuma, ahubwo no mu migambi no mu marangamutima. Kristo wigishije ibyo amategeko y’Imana asaba byagutse, yavuze yuko igitekerezo kibi cyangwa ijisho ribi, mu kuri ari icyaha nk’igikorwa kitemewe n’amategeko. AA 205.4

“Ntukibe.” AA 205.5

Byaba ibyaha byo kwiba mu ruhame cyangwa rwihishwa, byose bibuzanywa muri iri tegeko. Itegeko rya munani riciraho iteka kwiba abantu no gucuruza abaretwa, ndetse rikanabuzanya intambara zo kwigarurira uturere tw’ibindi bihugu. Riciraho iteka ubusambo n’ubujura. Risaba kuba inyangamugayo mu tuntu duto uko tungana kose mu mibereho yacu. Rivuga ko uburyo bwose bwo kugerageza kwishakira inyungu binyuze mu bujiji, intege nke, cyangwa ibyago by’abandi byandikwa mu bitabo byo mu ijuru ko ari ubujura. AA 205.6

“Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.” AA 205.7

Kubeshya mu buryo ubwo ari bwo bwose, kugerageza kose cyangwa kugambirira kuriganya mugenzi wawe, byose bikubiye muri iri tegeko. Kugira umugambi wo kubeshya ni byo bigize uburiganya. Kwica ijisho, kurembuza, gutanga ubutumwa runaka ukoresheje mu maso, bishobora kubeshya rwose nk’uko amagambo yabigira. Gukabya inkuru y’ukuri ubigambiriye, kuvuga ukoresheje amarenga kose ugamije kuvuga ibinyoma cyangwa gukabya, ndetse no kuvuga ibiriho ariko mu buryo byayobya; ibyo byose ni ukuvuga ibinyoma. Iri tegeko ribuzanya umuhati wose umuntu yakoresha kugira ngo aharabike mugenzi we akoresheje kumuvuga uko atari cyangwa kumukeka ikibi no kumuvugaho ibinyoma. Ndetse no kwanga kuvuga ukuri ubigambiriye ku buryo byagirira abandi nabi, ibyo nabyo ni ukwica itegeko rya cyenda. AA 205.8

“Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we, cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.” AA 205.9

Itegeko rya cumi rikora ku muzi w’ibyaha byose, kuko ribuzanya icyifuzo cyo gukurura wishyira, ari nacyo soko y’igikorwa cy’icyaha. Kubwo kumvira itegeko ry’Imana, umuntu wirinda guha intebe kwifuza kubi gushingiye mu kwifuza iby’abandi, ntazacirwaho iteka ryo kugirira nabi bagenzi be. AA 205.10

Ayo ni yo mabwiriza yera yo mu Mategeko Cumi, Imana yavuze inkuba zihinda, imirabyo irabya, ndetse hanabaho kwigaragaza gukomeye kw’imbaraga n’igitinyiro by’Imana ikomeye yo itanga amategeko. Gutangaza amategeko yayo Imana yabigeretseho kwigaragaza kw’imbaraga n’ikuzo byayo, kugira ngo abantu be kuzigera bibagirwa ibyo, kandi ngo babashe gucengerwa no kubaha Uwashyizeho amategeko, Umuremyi w’ijuru n’isi. Yashakaga kandi kwereka abantu bose kwera, agaciro ndetse no kudahinduka no guhoraho kw’amategeko yayo. AA 205.11

Abisiraheli bahinze umushyitsi kubera ubwoba. Imbaraga zikomeye cyane zari mu magambo y’Imana zari zirenze izo imitima yabo yahindaga umushyitsi yashoboraga kwihanganira, kuko ubwo amategeko atunganye y’Imana yashyirwaga imbere yabo, basobanukiwe ububi bukomeye bw’icyaha kuruta uko batigeze babisobanukirwa, ndetse basobanukirwa n’ububi bwabo imbere y’Imana izira inenge. Kubera ubwoba no gutinya, bahinze umushyitsi bitarura uwo musozi. Iyo mbaga y’abantu yatakiye Mose iti: “Ba ari wowe utubwira, ni ho turi bwumve: ariko Imana ye kutubwira tudapfa.” Mose yarabasubije ati: “Nimuhumure kuko Imana izanywe no kubagerageza, no kugira ngo gutera ubwoba kwayo guhore imbere yanyu, mudakora ibyaha.” Nyamara abantu bahagaraye kure, bitegereza ibyabaga bafite ubwoba, mu gihe Mose we “yigiye hafi y’umwijima w’icuraburindi, aho Imana yari iri.” AA 206.1

Imitima y’abantu yari yarahumishijwe kandi igahenebezwa n’uburetwa n’ubupagani, ntabwo yari yiteguye kwakirana ubwuzu amahame yagutse yo mu mategeko cumi y’Imana. Kugira ngo ibyo amategegeko cumi asaba bibashe kumvikana neza kandi bishimangirwe, hatanzwe andi mabwiriza y’inyongera, arushaho gusobanura no kumvikanisha amahame y’Amategeko Cumi. Ayo mabwiriza yiswe “amateka” kubera impamvu ebyiri: ni uko yateguwe mu buhanga butagerwa, kandi abacamanza bagombaga guca imanza bayakurikije. Mu buryo burandukanye n’Amategeko Cumi, ayo mateka yahawe Mose atari mu ruhame, bityo nawe yagombaga kuyamenyesha Abisiraheli bose. AA 206.2

Irya mbere muri yo ryari ryerekeranye n’abagaragu. Mu bihe bya kera, rimwe na rimwe abagome ruharwa bagurishwaga n’abacamanza bakajya kuba inkoreragahato. Hari ubwo umuntu wabaga arimo umwenda yagurishwaga n’uwawumuhaye; ndetse hari ubwo n’ubukene bwateraga abantu kwigurisha cyangwa bakagurisha abana babo. Nyamara Umuheburayo we ntiyashoboraga kugurishwa ngo abe inkoreragahato ubuzima bwe bwose. Ntiyashoboraga gukoreshwa birenze imyaka itandatu; mu mwaka wa karindwi yagombaga guhabwa umudendezo. Kwiba abantu, kwica, no kwigomeka ku babyeyi byahanishwaga urupfu. Kugira inkoreragahato itari Umwisiraheli byari byemewe, ariko ubugingo bwabo n’umubiri wabo byagombaga kurindwa cyane. Uwicaga inkoreragahato yagombaga guhanwa. Iyo umwe muri ba shebuja yamukomeretsaga, n’ubwo byaba bitarenze kumukura iryinyo, byamuheshaga umudendezo. AA 206.3

Abisiraheli ubwabo bari bamaze igihe gito bavuye mu gukorera agahato, noneho ubwo nabo bari bagiye kugira inkoreragahato, bagombaga kwirinda umutima w’ubugiranabi no gukoresha uburetwa bari barahuye nabyo bakubitwa ibiboko mu Misiri. Kwibuka uburetwa bukomeye babayemo byagombaga kubatera kwishyira mu mwanya w’abagaragu babo, bikabatera kugira imbabazi n’impuhwe, bagafata abandi nk’uko nabo bumvaga bafatwa. AA 206.4

Uburenganzira bw’abapfakazi n’imfubyi bwagombaga kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko, kandi abantu bari bategetswe kubafata neza kubera imibereho mibi babagamo. Uwiteka yaravuze ati: “Nugira icyo ubababaza na gato, bakantakira, sinzabura kumva gutaka kwabo; uburakari bwanjye bukagurumana, nkabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba imfubyi.” Abanyamahanga biyungaga n’Abisiraheli ntibagombaga kugirirwa nabi cyangwa ngo bakandamizwe. ” ntugahate umusuhuke w’umunyamahanga; kuko muzi umutima w’umusuhuke, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.” AA 206.5

Kwaka inyungu abakene byari bibujijwe. Umwenda w’umukene wafashweho ingwate wagombaga kumusubizwa izuba ritararenga. Uwahamwaga n’icyaha cy’ubujura yagombaga kuriha icyo yibye agikubye kabiri. Kubaha abacamanza n’abatware byari bitegetswe, kandi abacamanza bari babujijwe kugoreka imanza, gushyigikira uruhande rw’ikinyoma, cyangwa kwakira ruswa. Uburyarya no guharabika abandi byari bibujijwe, kandi bari bategetswe gukorera ibikorwa by’ubugwaneza n’abanzi b’umuntu. AA 207.1

Abantu bongeye kwibutswa kweza Isabato. Iminsi mikuru y’uko umwaka utashye yashyizweho. Kuri iyo minsi abantu bose bo mu gihugu bagombaga guteranira imbere y’Uwiteka, bamuzaniye amaturo yabo yo gushima n’umuganura w’imigisha yabahaye. Umugambi w’aya mabwiriza yose waravuzwe: yose yatangiwe kugira ngo Abisiraheli bamererwe neza. Uwiteka yaravuze ati: “Kandi mumbere abera” (Abalewi 20.26)- bakwiriye kwitabwaho n’Imana izira inenge. AA 207.2

Aya mategeko yagombaga kwandikwa na Mose kandi akabikanwa ubwitonzi nk’urufatiro rw’amategeko y’igihugu, akabikwa hamwe n’amategeko cumi, ari yo yasobanuraga ndetse akaba icyangombwa gishingirwaho kugira ngo Imana isohoze amasezerano yayo ku Bisirayeli. AA 207.3

Noneho bahawe ubutumwa buturutse kuri Yehova buvuga buti: “Dore, ndatuma marayika imbere yawe, akurindire mu nzira, akujyane aho nakwiteguriye. Mumwitondeho, mumwumvire, ntimukamugomere, kuko atazabababarira ibicumuro byanyu, kuko izina ryanjye riri muri mwe. Ariko numwumvira by’ukuri, ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi w’abanzi bawe n’umubisha w’ababisha bawe.” Mu ngendo zose Abisiraheli bakoze, Kristo ni we wari Umuyobozi wabo ari mu nkingi y’igicu n’umuriro. Nubwo iyo nkingi yerekezaga ku Mukiza wagombaga kuzaza, yari n’Umukiza wari kumwe na bo, we wahaye Mose amategeko ngo na we ayageze ku bantu, kandi wari warashyizwe imbere yabo ngo ababere umuyoboro umwe rukumbi Imana yabaheragamo imigisha. AA 207.4

Ubwo yamanukaga umusozi “Mose yaraje abwira abantu amagambo y’Uwiteka yose n’amategeko ye yose: abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati, ‘Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.’” Iyi ndahiro yabo hamwe n’amagambo y’Uwiteka, Mose yabyanditswe mu gitabo. AA 207.5

Noneho hakurikiyeho gushyira ikimenyetso kuri iryo sezerano. Igicaniro cyubatswe hasi y’uwo musozi, kandi iruhande rwacyo hubakwa inkingi cumi n’ebyiri “nk’uko imiryango cumi n’ibiri y’Abisiraheli iri,” kugira ngo bibe igihamya cy’uko bemeye iryo sezerano. Abasore bo mu Bisiraheli batoranyijwe batambiye ibitambo aho. AA 207.6

Mose tamishe amaraso y’ibitambo ku gicaniro, arangije “yenda igitabo cy’isezerano, agisomera abantu.” Ibyo iryo sezerano risaba byasubiriwemo abantu cyane, kandi bose bari bafite uburenganzira bwo guhitamo kuyakurikiza cyangwa ntayakurikize. Bari barasezeranye ko bazumvira ijwi ry’Imana; ariko bari barumvise amategeko yayo avugwa; kandi amahame yayo yari yarasobanuwe rimwe rimwe, kugira ngo bamenye ibyari bikubiye muri iryo sezerano. Abantu bongeye gusubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.” “Mose amaze kubwira abantu bose amategeko yose, nk’uko yategetswe yose, yenda amaraso,...nuko abiminjagira ku gitabo cy’amategeko no ku bantu bose arababwira ati, “Aya ni yo maraso y’isezerano Imana yabategekeye.” (Abaheburayo 9:19, 20). AA 207.7

Noneho ibintu byose byagombaga gukorwa kugira ngo ishyanga ryatoranyijwe rishingwe riyobowe na Yehova ari we mwami wabo. Mose yari yabwiwe ngo: “Uzamukane na Aroni na Nadabu na Abihu n’abakuru b’Abisiraheli mirongo irindwi, mwerekeje aho Uwiteka ari: namwe musenge mukiri kure. Mose abe ari we wigira hafi y’Uwiteka wenyine.” Mu gihe rubanda rwose rwasengeraga munsi y’umusizi, abo bantu batoranyijwe bo babwiwe kuzamuka umusozi. Abakuru mirongo irindwi bagombaga gufasha Mose mu kuyobora Abisiraheli, kandi Imana yabashyizeho Mwuka wayo, ndetse ibaha icyubahiro ikoresheje kubereka imbaraga zayo no gukomera kwayo. “Bareba Imana y’Abisiraheli; munsi y’ibirenge byayo hameze nk’amabuye ashashwe ya safiro ibonerana, ihwanye n’ijuru ry’umupyemure ubwaryo.” Ntibabonye Imana ubwayo, ahubwo babonye ubwiza bwayo. Mbere y’ibi ntibajyaga kwihanganira ukwigaragaza kumeze gutyo; ahubwo ukwigaragaza kw’imbaraga z’Imana kwari kwarabateye kugira ubwoba barihana. Bajyaga bareba ubwiza, kwera, n’imbabazi byayo, kugeza ubwo babashije kwegera hafi y’Imana bahoraga batekereza. AA 208.1

Noneho Mose na Yosuwa wari umwungirije bahamagariwe kuvugana guhura n’Imana. Kubera ko bagombaga kumara igihe runaka batari kumwe n’Abisiraheli, Mose yashyizeho Aroni na Huru, bungirijwe n’abakuru, kugira ngo bamubere mu cyimbo. “Mose azamuka kuri uwo musozi, cya gicu kirawubundikira. Ubwiza burabagirana bw’Uwiteka buguma ku musozi wa Sinayi.” Icyo gicu cyabundikiye uwo musozi iminsi itandatu nk’ikimenyetso cyo kuhaba kw’Imana kudasanzwe; nyamara nta kwihishura kw’Imana kwabayeho cyangwa gutangaza ubushake bwayo. Muri iki gihe Mose yari ategereje yuko ahamagarwa mu cyumba Isumbabyose yarimo. Yari yahawe amabwiriza avuga ngo: “Zamuka uze aho ndi ku musozi ugumeyo” kandi nubwo kwihangana no kumvira kwe byageragejwe, ntiyigeze acika intege ngo ananirwe gutegereza cyangwa ngo ave aho yari ari. Iki gihe cyo gutegereza cyamubereye igihe cyo kwitegura, ndetse cyo kwigenzura byimazeyo. Ndetse n’uwo mugaragu utoneshejwe w’Imana ntiyajyaga guhita ajya aho yari iri ngo abashe kwihanganira kwigaragaza kw’ikuzo ryayo. Yagombaga gukoresha iminsi itandatu yiyegurira Imana ubwe, yisuzuma mu mutima, ayitekereza kandi asenga mbere y’uko ategurirwa kuvugana n’Umuremyi we imbonankubone. AA 208.2

Ku munsi wa karindwi, ari wo wari Isabato, Mose yahamaganiwe muri cya gicu. Icyo gicu kibuditse cyakingutse Abisiraheli bose bakireba, maze ikuzo ry’Uwiteka riboneka bumeze nk’umuriro ukongora. “Mose ajya imbere muri icyo gicu, azamuka kuri uwo musozi: awumaraho iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.” Iminsi mirongo ine Mose yatinze ku musozi ntabwo ikubiyemo ya minsi itandatu yo kwitegura. Muri ya minsi itandatu, Mose yari kumwe na Yosuwa, kandi basangiye Manu ndetse banywa no ku isoko y’amazi yavaga muri uwo musozi. Ariko Yosuwa ntiyinjiranye na Mose muri icyo gicu. Yasigaye inyuma yaco akomeza kurya no kunywa buri munsi ategereje ko Mose agaruka, nyamara Mose we ntacyo yaryaga cyangwa ngo anywe muri iyo minsi uko ari mirongo ine. AA 208.3

Igihe yari ku musozi, Mose yahawe amabwiriza yo kubaka ubuturo bwera aho ubwiza bw’Imana bwari kujya bugaragarira mu buryo bw’umwihariko. Itegeko Imana yatanze ryari iri ngo: “Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo” (Gutegeka kwa kabiri 25:8). Ku ncuro ya gatatu, itegeko ryo kubahiriza Isabato ryongeye gusubirwamo. Uwiteka yaravuze ati: “Ni ikimenyetso cy’iteka ryose hagati yanjye n’Abisiraheli,” “kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza. Nuko mujye muziririza Isabato, kuko ari iyera kuri mwe: . . .Umuntu wese uzagira umurimo akora kuri yo, azahurwe mu bwoko bwe.” (Kuva 31:17,13,14). Amabwiriza yari yaramaze gutangwa ko ihema ry’Imana rigomba kubakwa. Kubera ko icyo abantu bari barangamiye cyari ikuzo ry’Imana, kandi na none bakaba bari bakeneye cyane aho basengera, noneho bagombaga gufata umwanzuro kugira ngo babone urwitwazo rwo gukora kuri iyo nyubako ku munsi w’Isabato. Kugira ngo barindwe gukora iryo kosa, bahawe umuburo. Kwera no kwihutirwa by’uwo murimo udasanzwe bagombaga gukorera Imana ntibyagombaga kubatera kwica itegeko bakora ku munsi wayo wera w’ikiruhuko. AA 208.4

Uhereye icyo gihe, abantu bagize umugisha wo kubana n’Umwami wabo. Mose yahawe iri sezerano ngo: “Kandi nzatura hagati mu Bisirayeli, mbe Imana yabo,” ” . . . iryo hema rizezwa n’ubwiza bwanjye burabagirana.” (Kuva 29:45,43). Nk’ikimenyetso cy’ubutware bw’Imana kandi kigaragaza neza ubushake bwayo, Mose yahawe kopi y’Amategeko Cumi yanditswe ku bisate bibiri by’amabuye, (Gutegeka kwa kabiri 9:10; Kuva 32:15, 16) byagombaga kubikanwa ubuziranenge mu buturo bwera, bwagombaga kuba ihuriro rigaragara ry’imisengere y’ishyanga ryose, igihe bwari kuba bumaze kubakwa. AA 209.1

Abisiraheli bakuwe mu kuba inkoreragahato maze bashyirwa hejuru y’ayandi moko yose, bagirwa ubutunzi bw’umwihariko bw’Umwami w’abami. Imana yeri yarabatoranyije mu isi kugira ngo ibaragize umurage wayo wera. Yari yarabagize ububiko bw’amategeko yayo, kandi yari yaragambiriye ko binyuze muri bo, izatuma abantu bakomeza kuyimenya. Uko ni ko umucyo w’ijuru wagombaga kumurikira isi igoswe n’umwijima, kandi muri bo hagombaga kumvikanira ijwi rirakira amahanga yose kureka gusenga ibigirwamana bagakorera Imana nzima. Iyo Abisiraheli baba indahemuka ku nshingano bahawe, bajyaga kuba ishyanga rikomeye mu isi. Imana yari kubarinda kandi ikabasumbisha andi mahanga yose. Umucyo wayo n’ukuri kwayo byajyaga kugaragarizwa muri bo, kandi bajyaga gukomerezwa munsi y’ubuyobozi bwayo bwiza kandi buzira inenge nk’icyitegererezo cy’isumbwe mu kuyiramya biruta ubwoko bwose bwo gusenga ibigirwamana. AA 209.2