ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

1/75

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

IRIBURIRO

Abanditsi bashyize ahagaragara iki gitabo bahamya badashidikanya ko gitanga umucyo ku ngingo zikomeye no ku bifitiye isi yose akamaro, kandi uwo mucyo ni uwo kwifuzwa bitangaje; uwo mucyo ugaragaza ukuri benshi batari basobanukirwa neza cyangwa se birengagije bikomeye. Intambara ikomeye hagati y’ukuri n’ibinyoma, hagati y’umucyo n’umwijima, ubutware bw’Imana n’umugambi umwanzi wo gukiranuka yagize wo kwishyira hejuru; iyo niyo ngingo nkuru yagombye guhangayikisha isi yose. Iyo ntambara iriho nk’ingaruka y’icyaha, kandi igenda irushaho gukomera mu buryo bwose. Ikuzo ry’Imana no gukuzwa kw’abagaragu bayo ni byo bizayirangiza, kandi ni ihame ridakuka nk’uko Bibiliya ari ibyahishuriwe abantu byakomotse ku Mana. AA 3.1

Iryo jambo [Bibiliya] rishyira ahagaragara imiterere y’iyo ntambara, amakimbirane yibasiye ugucungurwa kw’isi; kandi hari ibihe bidasanzwe ibi bibazo bizaba bitacyitaweho, kandi niho kumenya no gusobanukirwa isano yacu bizaba ari ikibazo cy’ikubitiro. AA 3.2

Icyo gihe ni iki turimo, aho ibintu byose twiratanaga tukabyubakaho icyizere cyacu cyose iyi ntambara igiye kubishyiraho iherezo. Benshi basa n’ababona ko iyo ntambara ari twebwe twayiteje, naho abandi nubwo birinda cyane gukabya, ngo bitagaragara ko hari uruhande babogamiyeho, babiha agaciro gake ndetse bakanabisuzugura. AA 3.3

Ariko se ni nde utifuza guhishurirwa amabanga y’icyateye uko kwigomeka kudasanzwe; gushishoza ububi bwabyo, kwitondera ingaruka zako, no kwiga uburyo twakwirinda inkurikizi zako? Ibyo ni byo iki gitabo cyibandaho. Gitanga umucyo ku gaciro k’Ijambo ry’Imana ryakunze kwirengagizwa. Gitanga ubusobanuro bushya bw’amasezerano n’ubuhanuzi bw’Ibyanditswe Byera, kigatsindishiriza inzira z’Imana n’uburyo ifata ikibazo cyo kwigomeka, kandi kikerekana ubuntu bw’Imana butangaje bukiza umunyabyaha. Iki gitabo kitwerekeza cyane ku gitekerezo cy’igihe imigambi y’Imana yari ihariwe ubwoko bwatoranyijwe. AA 3.4

Nubwo kivuga ingingo zishimishije, ingingo zikangura imitima n’intekerezo zacu, uburyo iki gitabo cyanditsemo burahuranyije, kandi kiri mu rurimi rworoshye kandi rwumvikana. Iki gitabo turagikangurira buri wese washimishwa no kwiga iby’umugambi mvajuru wo gucungura umuntu, kandi wifuza kubaka isano ye na Kristo binyuze mu murimo we; ndetse n’abandi bose bashobora gukangurwa n’ibiri muri iki gitabo. AA 3.5

Ndasabira buri wese uzasoma iki gitabo kugira ngo kizamubere umugisha, kandi gitume benshi bagaruka mu nzira y’ubugingo. AA 3.6

Ubwanditsi