INTAMBARA IKOMEYE

14/45

IGICE CYA 11 - UBUHAKANYI BW’IBIKOMANGOMA

Bumwe mu buhamya bukomeye bwigeze buvugwa ku Bugorozi, bwabaye guhakana inyigisho z’i Roma kwakozwe n’ibikomangoma byo mu Budage byayobotse Kristo kwabereye mu nama y’abategetsi bakuru y’i Spires mu mwaka wa 1529. Ubutwari, ukwizera no gushikama kw’abo bantu b’Imana byahesheje umudendezo mu bitekerezo no kuyoborwa n’umutimanama ku bo mu myaka yakurikiyeho. Uguhakana kwabo ni ko kwahesheje itorero rivuguruye izina ry’”Abaporotesitanti.” Amahame y’uko guhakana niyo “shingiro ry’Ubuporotesitanti.” 187 II 209.1

Igihe cyijimye kandi cy’akaga cyari kigeze ku Bugorozi. Nubwo iteka ryaciriwe i Worms, ryavuze ko Luteri atagifite itegeko rimurengera kandi rikabuzanya kwigisha cyangwa kwemera amahame ye, ukwihanganirana mu by’iyobokamana kwari kwarakomeje kuba mu gihugu. Uburinzi bw’Imana bwari bwarahagaritse imbaraga zarwanyaga ukuri. Umwami Charles wa V yari yariyemeje kuzimangatanya Ubugorozi, nyamara uko yazamuraga ukuboko kwe ngo aburwanye yajyaga akomwa mu nkokora akabireka. Incuro nyinshi abantu batinyukaga kwitandukanya na Roma, byajyaga bisa n’aho kurimbuka kwabo kugiye kugera nta gisibya. Ariko ubwo byari bigeze ahakomeye, ingabo za Turukiya zateye ziturutse ku mupaka w’iburasirazuba, n’umwami w’Ubufaransa ndetse na Papa ubwe kuko babaga batewe ishyari no kwiyongera ko gukomera k’Umwami w’abami bityo bamushozaho intambara; maze bibaye bityo, igihe mu bihugu hari hari intambara n’imivurungano, Ubugorozi bwo bwabonye agahenge ko gukomera no gukwira hose. II 209.2

Nyamara amaherezo, ibyegera bya Papa byahagaritse impaka byabagamo kugira ngo bashyire hamwe barwanye Abagorozi. Inama y’abategetsi bakuru y’i Spires yo mu 1526 yari yarahaye umudendezo buri Leta mu byerekeye iyobokamana kugeza igihe inama nkuru yateranye. Ariko bidatinze akaga kari kamaze kuba kenshi ku buryo Umwami w’abami yatumije inama nkuru ya kabiri ngo iteranire i Spires mu 1529 hagamijwe kurimbura ubuyobe. Bagombaga kubishoramo n’ibikomangoma hifashishijwe n’uburyo bw’amahoro bibaye bishobotse, kugira ngo barwanye Ubugorozi; ariko mu gihe ubwo buryo butageze ku ntego, Umwami w’abami Charles yari yiteguye gukoresha inkota. II 209.3

Abambari ba papa babyinaga insinzi. Baje i Spires ar benshi cyane maze berekana ku mugaragaro urwango bafitiye abagorozi n’abari babashyigikiye. Melanchthon yaravuze ati: “Twagizwe ibicibwa, dufatwa nk’ibishingwe mu isi, ariko Kristo yita ku bwoko bwe kandi azaburengera.” 188 II 210.1

Ibikomangoma byari byaremeye ubutumwa bwiza byari biri muri iyo nama y’abategetsi bakuru byabujijwe ko hagira ubutumwa bwiza bubwirizwa no mu ngo zabo bwite. Ariko abaturage b’i Spires bari bafitiye inyota Ijambo ry’Imana, maze nubwo bari barabibujijwe, abantu ibihumbi byinshi bazaga mu materaniro yo gusenga yaberaga muri kiriziya y’umwepisikopi w’i Saxony. II 210.2

Ibyo byihutishije akaga. Intumwa iturutse i bwami yabwiye abari muri iyo nama nkuru ko kubera ko umwanzuro waheshaga umudendezo mu gukoresha umutimanama w’umuntu watumye havuka imivurungano, umwami w’abami yasabye ko uwo mwanzuro wakurwaho. Icyo gikorwa kitemewe n’amategeko cyarakaje kandi gitera ubwoba Abakristo b’ababwirizabutumwa. Umwe muri bo yaravuze ati: “Kristo yongeye kujya mu maboko ya Kayafa na Pilato.” Abambari ba Roma barushijeho gukaza ubugome. Umwe muri abo bayoboke ba Papa yavuganye uburakari ati: “Abanyaturukiya barusha ubwiza Abayoboke ba Luteri kubera ko bo bubahirizaga iminsi yo kwiyiriza ubusa, kandi abayoboke ba Luteri ntibayubahirize. Niba tugomba guhitamo hagati y’Ibyanditswe Byera by’Imana n’amakosa ya kera yamenyerewe mu Itorero, dukwiriye kureka Ibyanditswe Byera.” II 210.3

Melanchthon yaravuze ati: “Buri munsi mu ruhame Faber atera ibuye rishya twe ababwirizabutumwa bwiza.” 189 II 210.4

Uburenganzira mu by’idini bwari bwarashyizweho mu buryo bw’amategeko, maze za Leta zari zaremeye ubutumwa bwiza ziyemeza kurwanya kuvogerwa k’uburenganzira bwazo. Luteri wari ukiri igicibwa kuva igihe cy’iteka ry’i Worms, ntabwo yari yemerewe kugera i Spires; ariko mu mwanya we yari ahagarariwe na bagenzi be ndetse n’ibikomangoma Imana yari yarahagurukirije kurengera umurimo we muri icyo gihe cy’akaga gakomeye. Igikomangoma Ferederiko w’i Saxony wari wararinze Luteri, yari yarapfuye, ariko umuvandimwe we Yohani wamusimbuye yari yarakiriye ubugorozi n’umunezero; kandi kubera ko yakundaga amahoro, yakoresheje imbaraga nyinshi n’ubutwari mu bibazo byose byerekeranye n’inyungu mu byo kwizera. II 211.1

Abapadiri basabye za Leta zayobotse ubugorozi ko zitazuyaje zakwemera gucibwa urubanza n’inkiko za Roma. Ku rundi ruhande, abagorozi basabaga umudendezo bari barahawe mbere. Ntibashoboraga kwemera ko Roma yongera kwigarurira izo Leta zari zarakiranye Ijambo ry’Imana umunezero mwinshi. II 211.2

Nk’uburyo bwo kumvikana, amaherezo byaje gusabwa ko aho ubugorozi bwari butarashinga imizi, iteka ryaciriwe i Worms rigomba kubahirizwa cyane; kandi ko “muri Leta zaciye ukubiri n’iryo teka, ndetse n’aho babasha kubahiriza iryo teka ntibitere akaga k’umuvurungano, basabwe kutagira ubugorozi bushya bakora, ntibagombaga kugira ingingo iteza impaka bavugaho, ntibagombaga kurwanya kwizihiza misa, kandi ntibagombaga kugira umugatorika w’i Roma wemererwa kwinjira mu itsinda rya aba Luteri.” 190 II 211.3

Izo ngamba zemejwe n’inama y’abategetsi bakuru maze zinezeza cyane abapadiri n’ibyegera bya Papa. II 211.4

Iyo iryo teka riza kubahirizwa n’imbaraga nyinshi, “Ubugorozi ntibwajyaga kugera aho bwari butaramenyekana cyangwa ngo bushinge imizi bukomere aho bwari bwaramaze kugera.” 191 II 212.1

Umudendezo wo gutanga ibitekerezo by’umuntu wari gukomwa mu nkokora. Nta kwihana ngo umuntu ahinduke kwajyaga kwemerwa, kandi incuti z’Ubugorozi zari zisabwe kumvira ayo mabwiriza yatanzwe ndetse n’ibyabuzanyijwe. Ibyiringiro by’abatuye isi byasaga n’ibiyoyotse. “Kongera guhabwa intebe kw’imitegekere ya Roma kwagombaga byanze bikunze kugarura ibibi byahozeho kera;” kandi mu buryo bwihuse hari kuboneka icyuho cyo “kurangiza gahunda yo gusenya umurimo wari umaze kunyeganyezwa mu buryo bw’urugomo” n’agatsiko k’abaka ndetse n’amacakubiri. 182 II 212.2

Igihe itsinda ry’abashyigikiye ubutumwa bwiza ryateranaga ngo bajye inama y’icyo bakora, buri wese yarebaga undi ashobewe. Barabazanyaga bati: “Ni iki cyakorwa?” Ingingo zikomeye zireba abatuye isi zari zigeze aharindimuka. “Mbese abayobozi bakuru b’Ubugorozi bajyaga gucisha make maze bakemera iryo teka? Mbega uburyo, muri ako kaga kari gakomeye mu by’ukuri, byari byoroheye abagorozi kuba bakwishora mu nzira idatunganye! Mbega uburyo bari kuba bafite inzitwazo nyinshi zumvikana n’impamvu zigaragara zibatera guca bugufi bakemera! Ibikomangoma byari byarayobotse inyigisho za Luteri byahawe umudendezo wo kugendera mu myizerere yabo. Ubwo burenganzira kandi bwahawe n’abandi bose bari barayobotse imyizerere ivuguruwe mbere y’uko iryo tegeko ritangwa. None se ibyo ntibyari kubanezeza? Ni akaga kangana gate kajyaga kwirindwa kubwo gucisha make! Ni izihe ngorane n’urugamba batari bazi kunyuranya n’iryo tegeko byajyaga kubakururira! Ni nde uzi ibyiza ahazaza hashoboraga kuzazana? Mureke twemere amahoro, dusingire ishami ry’umwelayo Roma ituramburiye maze dupfuke ibikomere Ubudage bufite. Ingingo nk’izo zose nizo abagorozi bagombaga kuba barashingiyeho bashimangira inzira biyemeje yajyaga kurangirira mu gusenyuka k’umurimo wabo nyuma y’igihe gito. II 212.3

“Kubwo amahirwe bagenzuye ihame ubwo buryo bwo kumvikana bwari bushingiyeho, maze bakora mu kwizera. Iryo hame ryari irihe? — Ryari uburenganzira buhawe Roma bwo guhata abantu no kubabuza kubaza ibyo bashaka. Mbese ibyo bikomangoma n’abo bitegeka bayobotse Ubuporotesitanti ntibari gushimishwa n’umudendezo mu by’iyobokamana? —Yego, ariko babyemerewe ari imbabazi zidasanzwe bagiriwe mu buryo bw’ubwumvikane, ariko ntibwari uburenganzira bahawe. Ku bantu bose ubwo bwumvikane butaheshaga uburenganzira, rya hame rikomeye ryashyizweho n’ubuyobozi ryagombaga kubagenga, nta gukurikiza umutimanama, Roma ni yo yari umucamanza utibeshya kandi yagombaga kubahwa. Kwemera icyo gitekerezo, byari ukwemera ko umudendezo mu by’idini wemewe muri Saxony yayobotse ubugorozi, naho ahandi hose harangwaga Ubukristo, umudendezo wo kubaza icyo umuntu ashaka ndetse no kwemera iby’ukwizera kuvuguruwe byari ibyaha bihanishwa gushyirwa muri gereza no gutwikwa. Mbese bari kwemera ko umudendezo mu by’idini wagira akarere ugarukiramo utarenga? Mbese bari kwemera ko bitangazwa ko ubugorozi butazongera kugira undi muntu ubuyoboka kandi ko nta handi bugomba gutangizwa, kandi ko ahantu hose ubupapa buganje bugomba guhoraho iteka? Mbese Abagorozi bashoboraga kwihandagaza bakavuga ko batazabarwaho amaraso y’abantu ibihumbi byinshi bo mu bihugu byagengwaga na Papa, bari guhara ubuzima bwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya rya tegeko? Ibi byari kuba ari ukugambanira umurimo w’Ubutumwa bwiza ndetse n’umudendezo w’ubukristo muri icyo gihe gikomeye.”- Wylie, b.9, ch.15. Ahubwo bari kwemera “guhara byose, ndetse n’ibihugu byabo, amakamba yabo ndetse n’ubuzima bwabo.” 193 II 213.1

Ibikomangoma byaravuze biti: “Nimutyo twange iri teka. Mu byerekeye gukurikiza umutimanama, abenshi nta bushobozi bafite.” Intumwa zihagarariye abandi zaravuze ziti: “Iteka ryaciwe mu 1526 ni ryo dukesha amahoro ubwami bwacu bufite: kurikuraho rero byakuzuza Ubudage ibyago n’amacakubiri. Ntabwo inama y’abategetsi bakuru ifite ubushobozi bwo kugira ikindi ikora uretse kurinda umudendezo mu by’idini kugeza igihe Inama nkuru izateranira.” 194 II 213.2

Kurinda icyahungabanya umudendezo wo gukurikiza umutimanama ni inshingano y’igihugu, ariko ubushobozi bwa Leta ntiburenga urubibi ngo bwivange mu byerekeye imyizerere. Ubutegetsi bwa Leta bwose bwo ku isi bugerageza kugenga cyangwa gushimangira ibigomba kubahirizwa mu myizerere bukoresheje ubushobozi bw’ubutegetsi buba burenga ku ihame Abakristo bemera inkuru nziza baharaniye mu buryo bukomeye. II 214.1

Abayoboke ba Papa biyemeje gusenya burundu icyo bitaga “kwinangira wihandagaje.” Batangiriye mu guteza amacakubiri mu bari bashyigikiye Ubugorozi ndetse no gutera ubwoba abantu bose batari barashyize ku mugaragaro ko babushyigikiye. Amaherezo abahagarariye imijyi yigengaga bahamagariwe kujya imbere y’inama y’abategetsi bakuru maze babasaba kuvuga niba bazubahiriza icyemezo cyafashwe. Basabye ko baba bahawe umwanya wo kubitekerezaho nyamara biba iby’ubusa. Igihe bazanwaga ngo bagaragaze icyemezo cyabo, hafi kimwe cya kabiri cyabo cyagiye ku ruhande rw’Abagorozi. Abataremeye guhara umudendezo wabo wo gukurikiza umutimanama wabo ndetse n’uburenganzira bwo kwitekerereza bari bazi ko icyemezo bafashe kibateje kuzajya banengwa, bagacirwaho iteka ndetse bagatotezwa. Umwe muri izo ntumwa yaravuze ati: “Tugomba kwihakana ijambo ry’Imana, bitaba ibyo ni tugatwikwa.” 195 II 214.2

Umwami Feridinandi wari uhagarariye Umwami w’abami muri iyo nama, yabonye ko iryo teka rizateza amacakubiri akomeye niba batabashije kwemeza ibikomangoma kuryemera no kurishyigikira. Bityo, yagerageje kubahendahenda azi neza ko gukoresha imbaraga ku bantu nk’abo ahubwo byabatera kurushaho kumaramaza. Yasabye ibyo bikomangoma kwemera iryo teka, abizeza ko kuryemera bizatuma Umwami w’abami abishimira cyane.” Ariko abo bantu b’indahemuka bari bazi ubutegetsi bukomeye buruta ubw’abategetsi bo ku isi, maze bituma basubiza batuje bati: “Tuzubaha umwami w’abami mu bintu byose bishobora kugira uruhare mu gutuma amahoro aganza ndetse n’icyubahiro cy’Imana.” 196 II 214.3

Mu maso y’abagize Inama, amaherezo umwami yabwiye intumwa nkuru y’i Saxony n’incuti ze ko iryo teka “rigiye kwandikwa nk’iteka ry’umwami w’abami,” kandi ko “inzira imwe rukumbi basigaranye ari ukwemera ibyo abenshi bemeje.” Amaze kuvuga atyo asohoka mu nama adahaye Abagorozi amahirwe na make ngo bafate umwanzuro cyangwa bagire icyo basubiza. “Byabaye iby’ubusa kumwoherereza abamwingingira kugira ngo agaruke.” Kubyo bamubwiye yabashubije nta kindi yongeyeho ati: “Ibyo ni ikintu cyarangiye, igisigaye gusa ni ukumvira ibisabwa.” 197 II 215.1

Abari ku ruhande rw’umwami bari bazi neza ko ibikomangoma byayobotse ubukristo byemeye ko Ibyanditswe Byera biruta inyigisho z’abantu n’ibyo basaba; kandi bari bazi ko ahantu hose iryo hame ryemewe, ubutegetsi bwa Papa buzahirikwa nta kabuza. Ariko nk’uko byagendekeye abantu benshi kuva kera, bitaga “ku bigaragara gusa,” bishimaga bishuka ko uruhande rw’umwami w’abami na Papa rufite imbaraga, kandi ko uruhande rw’abagorozi nta mbaraga rufite. Iyo abagorozi baza kuba bari bishingikirije ku bufasha bw’abantu gusa, baba bataragize imbaraga nk’uko abambari ba Papa bibwiraga. Nyamara nubwo abagorozi bari bake mu mubare ugereranyije n’abo ku ruhande rwa Roma, bari bafite imbaraga zabo. Ibitekerezo byabo babikuye ku cyemezo cyafashwe n’inama nkuru babyerekeza ku Ijambo ry’Imana, banabikura ku mwami w’abami Charles babyerekeza kuri Yesu Kristo, Umwami w’abami n’Umutware utwara abatware. 198 II 215.2

Kubera ko Feridinandi atemeye kwita kuri ibyo bemezwa n’umutimanama wabo, ibikomangoma byiyemeje kugira icyo bikora adahari ahubwo batazuyaje bahita bazanira inama nkuru y’igihugu inyandiko igaragaza guhakana kwabo. Inyandiko ikomeye cyane yahise ishyikirizwa Inama y’abategetsi bakuru: II 215.3

“Imbere y’Imana, Umuremyi wacu wenyine, Umurinzi, Umucunguzi n’Umukiza uzaducira urubanza umunsi umwe, ndetse n’imbere y’abantu bose n’ibiremwa byose, dukoresheje iyi nyandiko, mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu bintu ibyo ari byo byose binyuranyije n’Imana, n’Ijambo ryayo ryera, n’umutimanama wacu ndetse no ku gakiza k’ubugingo bwacu, duhakanye ko tutazemera cyangwa ngo tuyoboke iteka ryashyizweho.” II 216.1

“Twavuga iki! Turamutse twemeye iri teka, twaba duhamije ko iyo Imana Ishoborabyose ihamagariye umuntu kuyimenya, uwo muntu ntabwo yashobora kwakira kumenya Imana!” “Nta nyigisho yakwitwa iy’ukuri mu gihe inyuranya n’Ijambo ry’Imana. Imana ibuzanya inyigisho y’ubundi bwoko ubwo ari bwo bwose. Umurongo wose wo mu Byanditswe Byera ugomba gusobanuzwa undi usobanutse neza kurutaho. Mu bintu byose bya ngombwa ku Mukristo, iki Gitabo Cyera (Bibiliya) cyoroshye gusobanukirwa, kandi kibereyeho kwirukana umwijima. Nuko rero kubw’ubuntu bw’Imana, twiyemeje gukomera ku bibwirizwa byonyine bitunganye by’Ijambo ryayo nk’uko byanditswe mu Isezerano rya Kera no mu Isezerano Rishya, tutagize icyo twongeraho gihabanye naryo. Iri jambo niryo kuri ryonyine; ni ryo shingiro nyakuri ry’inyigisho zose n’ubuzima bwose, kandi ntirishobora gutsindwa gato cyangwa kutubeshya. Umuntu wubaka kuri uru rufatiro azabasha gutsinda imbaraga zose z’ikuzimu, mu gihe ibyo umuntu yirata byose bihagurukirijwe kurirwanya bizatsindirwa imbere y’Imana.” “Kubera iyo mpamvu, ntidushobora kwemera kwikorera umutwaro baduhatira kwikorera.” “Na none kandi, twiringiye ko nyakubahwa umwami w’abami azatwitwaraho nk’Umukristo ukunda Imana kuruta ibintu byose, kandi duhamije ko, yaba we ubwe kandi namwe mwese, twiteguye kumukunda kandi tukamwubaha kuko ari inshingano yacu nyakuri kandi dusabwa n’amategeko.” 199 II 216.2

Abari bagize iyo nama barakangaranye. Abenshi muri bo baratangaye kandi batinyishwa n’ubushizi bw’amanga bw’abo bahakanaga iryo tegeko. Ahazaza habagaragariraga ko hari akaga kandi ko nta cyizere habaha. Amacakubiri, intambara ku kumeneka kw’amaraso byasaga n’ibitazabura kubaho. Nyamara kubera ko abagorozi bari biringiye ko inzira bafashe itunganye kandi no kuba bari bishingikirije ku maboko y’Ishoborabyose, bari “buzuye ubutwari no gushikama.” II 216.3

“Amahame yari akubiye muri iyo mvugo ikomeye yo guhakana ni yo pfundo ry’Ubuporotesitanti. Uko guhakana kwarwanyije uburyo bubiri bwo gutesha umuntu agaciro mu byerekeye kwizera: uburyo bwa mbere ni ukuvogera abacamanza ba leta, naho ubwa kabiri bukaba ubutware itorero ryihaye. Mu mwanya w’uko gutesha agaciro mu buryo bubiri, Ubuporotesitanti bushyira imbaraga yo gukurikiza umutimanama hejuru y’umucamanza kandi ubutware bw’Ijambo ry’Imana bukaruta itorero rigaragara. Ku ikubitiro, Ubuporotesitanti ntibwemera ubushobozi bwa Leta mu bijyanye n’ibya Mwuka kandi bukavuga kimwe n’abahanuzi n’intumwa buti: “ Tugomba kubaha Imana aho kubaha abantu.” Imbere y’ikamba ry’ubwami rya Charles wa V, ubuporotesitanti bwerereza ikamba rya Yesu Kristo. Ariko buragenda bukagera kure kuko bucisha bugufi ihame rivuga ko inyigisho zose za muntu zikwiriye gusimbura ibitangaza Imana yandikishije. 200” Ikindi kandi, abahakanaga iryo teka bari barahamije uburenganzira bwabo bwo kuvuga bafite umudendezo ko bemera ukuri. Ntabwo bagombaga kwizera no kumvira gusa, ahubwo bagombaga no kwigisha ibyo Ijambo ry’Imana rivuga, ndetse bahakanye uburenganzira bw’umupadiri cyangwa umucamanza bwo kubyivangamo. Uko kwivumbura kwabereye i Spires kwari igihamya gikomeye cyo kurwanya kudaha abandi uburenganzira mu by’idini ndetse kwabaye no kwemeza uburenganzira abantu bose bafite bwo kuramya Imana bakurikije uko umutimanama wabo ubayobora. II 217.1

Ubuhamya bwabo bwari bwamaze gutangwa. Bwanditswe mu ntekerezo z’abantu ibihumbi byinshi kandi binandikwa mu bitabo byo mu ijuru aho nta muntu ufite ubushobozi bwo kubusiba. Ubudage bwose bwari bwaremeye ubutumwa bwiza bwemeye ubwo buhakanyi nk’uburyo bwo kugaragaza ukwizera kwabwo. Ahantu hose abantu babonaga ubwo buhamya nk’isezerano ry’uko hagiye kubaho igihe cyiza kuruta ibyo bigeze bagira. Umwe mu bikomangoma yabwiye abo Baporotesitanti b’i Spire ati: “Ndabasabira Imana Ishoborabyose yabagiriye ubuntu kugira ngo mwature mufite imbaraga, mu mudendezo, nta gutinya ngo ibakomereze muri uko gushikama kwa Gikristo kugeza ku munsi w’imperuka.” 201 II 217.2

Iyo nyuma yo kugera ku rwego rw’insinzi, Ubugorozi bugeraho bukaranzika kugira ngo ab’isi babukunde, bwari kuba butatiye ubudahemuka ku Mana ndetse no kuri bwo ubwabwo bityo bukaba bwizaniye gusenyuka nta kabuza. Ibyabaye kuri abo bagorozi b’indahemuka birimo icyigisho kubo mubihe byose bizakurikiraho. Uburyo Satani akoresha arwanya Imana n’Ijambo ryayo ntibwigeze buhinduka. Kugeza n’uyu munsi aracyarwanya ko Ibyanditswe Byera byaba umuyobozi w’abantu nk’uko yabigenje mu kinyajana cya cumi na gatandatu. Muri iyi minsi yacu, hariho gutandukira gukabije abantu bava mu mahame n’amabwiriza yabo, bityo hari ubukene bwo kugaruka ku ihame ry’ingenzi Ubuporotesitanti bwari bushingiyeho ari ryo ryavugaga ko Bibiliya yonyine ari yo muyobozi wo kwizera n’ibyo umuntu agomba gukora. Satani aracyakoresha uburyo bwose afite kugira ngo abashe gukuraho umudendezo mu by’idini. Imbaraga irwanya Kristo Abaporotesitanti b’i Spires barwanyije, muri iki gihe irakorana imbaraga nshya ishaka kongera gushinga ubutware bwayo. Kudakebakeba ku Ijambo ry’Imana kwagaragaye muri cya gihe kibi Ubugorozi bwari burimo, nibyo byiringiro rukumbi by’ubugorozi muri iki gihe. II 218.1

Ahagaragaraga ibimenyetso by’akaga gashobora kugera ku Baporotestanti, hanabonekaga ibindi bimenyetso bibereka ko ukuboko kw’Uwiteka kuramburiye kurinda indahemuka. Icyo gihe nibwo “Melanchthon yashoreye bwangu incuto ye yitwaga Simoni Grynaeus amunyuza mu tuyira tw’i Spires, amushushubikanya ngo yambuke uruzi rwa Rhine atazuyaje. Grynaeus yatangajwe n’uko gushushubikanywa. Melanchthon yaramushubije ati: ‘Umusaza ufite ishusho idasanzwe w’umunyacyubahiro kandi ntashoboye kumenya uwo ari we yahagaze imbere yanjye maze arambwira ati: ‘Mu kanya gato Feridinandi arohereza abasirikare bo gufata Grynaeus.’” II 218.2

Muri uwo munsi uwitwa Faber wari umudogiteri w’umuyobozi mu butegetsi bwa Papa yari yandagaje Grynaeus mu kibwirizwa; kandi ubwo cyari kirangiye yari yagiye iwe amusaba kutazongera gushyigikira icyo yitaga “ibinyoma byangwa urunuka.” “Faber yahishe uburakari bwe , ariko ahita ajya kureba umwami wari wamuhaye uburenganzira bwo kurwanya umwigisha w’ahitwaga Heidelberg. Ntabwo Melancthon yashidikanyije ko Imana yakijije incuti ikoresheje kohereza umwe mu bamarayika bayo bera kugira ngo amuburire. II 218.3

“Melanchthon yahagaze ku nkombe y’uruzi rwa Rhine, maze arategereza kugeza igihe Grynaeus amariye kwambuka agacika abamuhigaga. Ubwo Melanchthon yabonaga igeze ku nkombe yo hakurya, yaranezerewe aravuga ati: “Amaherezo acitse imikaka y’ubugome y’abari bafite inyota yo kuvusha amaraso y’umuziranenge.’ Ubwo yagarukaga ku icumbi rye, Melanchthon yabwiwe ko abasirikare bashakaga Grynaeus basatse inzu ye kuva hasi kugera mu gisenge.” 202 II 219.1

Ubugorozi bwagombaga kurushaho gukurura intekerezo z’abakomeye bo ku isi. Umwami Feridinandi yari yaranze gutega amatwi bya bikomangoma byari byarayobotse ubutumwa bwiza ngo byiregure, ariko bagombaga guhabwa amahirwe yo kuvuga ibyo kwizera kwari imbere y’umwami w’abami ndetse n’imbere y’inteko y’abakomeye mu nzego z’itorero na Leta. Kugira ngo ahoshe amacakubiri yari ateje umuvurungano mu bwami bwe, mu mwaka wakurikiye kwa Guhakana kwabereye i Spires, Charles wa V (Karoli wa 5) yatumije inama y’abategetsi bakuru i Augsburg kandi avuga ko ari we ubwe uzayiyoborera. Abayobozi b’Ubuporotesitanti nabo bahamagawe muri iyo nama. II 219.2

Akaga gakomeye kari kugarije Ubugorozi; ariko abari babushyigikiye bashyize uwo murimo wabo mu maboko y’Imana, kandi nabo ubwabo barahirira ko bazashikama ku butumwa bwiza. Abajyanama b’umwepisikopi w’i Saxony bamusabye ko atagomba kujya mu nama y’abategetsi bakuru b’igihugu. Baramubwiye ko umwami w’abami yasabye ko ibikomangoma biza muri iyo nama kugira ngo abagushe mu mutego. Baravugaga bati: “Mbese ntibyaba ari ukwigerezaho kujya kwifungirana mu nkuta z’umujyi urimo umwanzi ukomeye?” Ariko abandi bo bavuganaga icyizere bati: “Nimutyo ibikomangoma byonyine bigendane ubutwari, bityo umurimo w’Imana ntuzahungabana.” Luteri we yaravuze ati: “Imana ni indahemuka, ntabwo izadutererana.” Umwepisikopi ahagurukana n’ibyegera bye bajya i Augsburg. Bose bari bazi akaga uwo mwepesikopi arimo bityo benshi bagenda bababaye kandi bahagaritse umutima. Ariko Luteri wabaherekeje akabageza i Coburg, yasubizaga intege kwizera kwabo kwari guhungabanye akoresheje kubaririmbira indirimbo isingiza Imana yahimbiye muri urwo rugendo agira ati: “Imana yacu ni Yo munara ukomeye.” Mu kumva amajwi y’iyo ndirimbo, ibyinshi mu byabaga bibahangayikishije byavagaho, kandi benshi mu babaga bahagaritse umutima bagatuza.203 II 220.1

Ibikomangoma byayobotse ubugorozi byari byiyemeje gutegura inyandiko igaragaza mu buryo buteguye neza ingingo zishyigikiye kwizera kwabo, bagashyiramo n’ibihamya bivuye mu Byanditswe Byera kugira ngo bazayisomere imbere y’inama nkuru. Umurimo wo gutegura iyo nyandiko washinzwe Luteri na Melanchthon ndetse n’ababungirije. Iyo nyandiko yemewe n’Abaporotesitanti ko ari inyandiko isobanura ibyo kwizera kwabo maze bateranira hamwe kugira ngo bashyire amazina yabo kuri iyo nyandiko y’ingenzi. Icyo cyari igihe gikomeye kandi kiruhije. Abagorozi bifuzaga ko umurimo wabo utakwitiranywa n’ibibazo bya politike. Bumvaga ko Ubugorozi budakwiriye kugira ikindi buhindura mu bantu kidakomotse mu Ijambo ry’Imana. Ubwo ibikomangoma byayobotse Ubukristo byari bigiye gushyira umukono kuri iyo nyandiko y’Ubuhamya, Melanchthon yabyitambitsemo aravuga ati: “Ibi bireba abize iby’iyobokamana, n’abavugabutumwa. Naho ibindi bibazo tugomba kubiharira abafite ubushobozi bo ku isi.” Yohana w’i Saxony [wari igikomangoma] yaramusubije ati: “Ibyo biragatsindwa ko wampeza! Niyemeje gukora ibyo mbona ko bitunganye ntitaye ku ikamba ryanjye. Ndifuza guhamya Umukiza. Ingofero yanjye impesha uburenganzira bwo gutora umwami w’abami n’ikanzu by’ubwepisikopi ntibindutira umusaraba wa Yesu Kristo.” Amaze kuvuga atyo aratambuka yandika izina rye [kuri ya nyandiko]. Ubwo undi wo mu bikomangoma yafataga ikaramu yaravuze ati: “Niba icyubahiro cy’Umwami wanjye Yesu Kristo kibinsaba, niteguye gusiga ibyanjye no gutanga ubuzima bwanjye.” “Nahitamo kureka abo nyobora n’intara ntegeka, nahitamo gusiga igihugu cya ba data nkagenda nitwaje ikibando mu ntoke. . . aho kwemera andi mahame uretse ayanditswe muri iyi Nyandiko.” Uko ni ko kwizera n’ubutwari by’abo bantu b’Imana byari bimeze. 204 II 220.2

Igihe cyo kwitaba imbere y’umwami w’abami cyarageze. Umwami w’abami Charles wa V, yicaye ku ntebe ye ya cyami, azengurutswe n’ibyegera bye n’ibikomangoma maze aha umwanya Abagorozi b’AbaporotesItanti ngo bavuge. Ya nyandiko yatura ibyo kwizera kwabo yarasomwe. Muri iyo mbaga y’abantu, havugiwe ukuri k’ubutumwa bwiza mu buryo bwumvikana neza, ndetse n’amakosa y’itorero riyobowe na Papa ashyirwa ahagaragara. Uwo munsi wahawe izina riwukwiriye ngo, ” umunsi ukomeye kuruta iyindi w’Ubugorozi, kandi ukaba umwe mu minsi myiza yabayeho mu mateka y’Ubukrisito ndetse n’ay’inyokomuntu.” 205 II 221.1

Nyamara hari hashize imyaka mike Umupadiri w’i Wittenberg ahagaze wenyine imbere y’inama nkuru y’igihugu yabereye i Worms. Noneho ubu bwo mu mwanya we hari hahagaze ibikomangoma bikomeye muri ubwo bwami. Luteri yari yarabujijwe kugera i Augsburg, ariko yari ahari ku bwo amagambo n’amasengesho bye. Yaranditse ati: “Mfite ibyishimo byinshi bitewe n’uko nkiriho kugeza iyi saha, mu gihe Kristo yererezwa mu ruhame n’abanyacyubahiro bahamya kwizera kwabo mu nteko nk’iriya y’abantu bakomeye.” 206 Uko ni ko ibyo Ibyanditswe bivuga byasohoye ngo: “Nzavugira imbere y’abami ibyo wahamije, ...” 207 II 221.2

Mu gihe cya Pawulo, ubutumwa bwiza bwatumye ashyirwa muri gereza, nabwo bwavugiwe imbere y’ibikomangoma n’abakomeye b’ibwami mu buryo busa n’ubu. Na none muri iyo nama, ibyo umwami w’abami yari yarabuzanyije ko byigishirizwa ku ruhimbi (aritari), byigishirijwe mu ngoro y’umwami. Inyigisho abantu benshi bafataga ko n’abagaragu badakwiriye kuzitega amatwi, zumviswe n’abatware n’ibyegera by’ubwami bazitangarira. Abami n’abakomeye nibo bari bateze amatwi kandi ibikomangoma byambaye amakamba ku mitwe, nibo bari ababwiriza kandi ikibwirizwa cyari ukuri guhebuje kw’Imana. Umwanditsi umwe yaravuze ati: “Kuva igihe cy’intumwa, ntihigeze habaho umurimo w’ingenzi cyangwa ubuhamya butangaje nk’ubwo.” 208 II 221.3

Umwepisikopi wo ku ruhande rwa Papa yaravuze ati: “Ibyo abayoboke ba Luteri bavuze byose ni ukuri, ntidushobora kubihakana!” Undi yabajije dogiteri Eck ati: “Mbese washobora gukoresha ingingo zumvikana ugahinyuza iriya nyandiko ivuga ibyo kwizera kwabo yakozwe n’igikomangoma n’abo bafatanyije?” Igisubizo cyabaye iki ngo: “Ntibyashoboka nkoresheje inyandiko z’intumwa n’abahanuzi, ariko nifashishije inyandiko z’Abapadiri n’iz’inama nabishobora!” Uwari amubajije icyo kibazo yaravuze ati: “Ndabyumva neza, nkurikije ibyo uvuze, abo ku ruhande rwa Luteri bakurikiza Ibyanditswe, naho twe turi hanze yabyo.” 209 II 222.1

Bamwe mu bikomangoma byo mu Budage bayobotse ukwizera kuvuguruwe. Umwami w’abami ubwe nawe yavuze ko ingingo ubuporotesitanti bushingiyeho ari iz’ukuri. Iyo nyandiko ihamya ibyo bizera yasobanuwe mu ndimi nyinshi kandi ikwirakwizwa mu Burayi bwose, maze yemerwa na miliyoni nyinshi z’abantu bo mu bisekeru byakurikiyeho ko ari uburyo bugaragaza ukwizera kwabo. II 222.2

Ntabwo abagaragu b’Imana b’indahemuka bakoraga bari bonyine. Ubwo abatware n’abafite ubushobozi n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru yari ifatanyirije hamwe kubarwanya, Umwami Imana ntiyigeze ihana abantu bayo. Iyaba amaso yabo yarabashije guhweza, baba barabonye igihamya kigaragaza ko Imana iri kumwe nabo kandi ibafasha nk’uko yabibwiye umuhanuzi wa kera. Igihe umugaragu w’umuhanuzi Elisa yerekaga shebuja ingabo zikaze zari zibazengurutse kandi zabagose ku buryo ntaho banyura ngo bacike, Elisha yarasenze agira ati: “Uwiteka ndakwinginze, muhumura amaso, arebe.” 210 Arebye, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare y’umuriro, ingabo zo mu ijuru zari zihagaze aho zo kurinda umuntu w’Imana. Uko niko abamarayika barindaga abakozi b’Imana mu murimo w’Ubugorozi. II 222.3

Rimwe mu mahame Luteri yari ashikamyeho cyane ni iryavugaga ko mu gushyigikira ubugorozi hadakwiye kubaho kwitabaza ubushobozi bw’ab’isi kandi ko mu kuburengera nta kwifashisha intwaro kugomba kubaho. Yashimishijwe no kubona ubutumwa bwiza bwakirwa n’ibikomangoma by’i bwami; ariko igihe batekerezaga gukora ishyirahamwe ryo kwirengera, Luteri yavuze ko “inyigisho z’ubutumwa bwiza zikwiriye kurwanirirwa n’ Imana yonyine.” Uko abantu barushaho kureka kwitambika mu murimo, ni ko ubutabazi bw’Imana burushaho kwigaragaza ngo iwurengere. Uko Luteri yabibonaga, ingamba zose zo mu rwego rwa politiki zatekerezwaga zari zishingiye ku bwoba budafite ishingiro ndetse no kutizera.” 211 II 223.1

Igihe abanzi bakomeye bashyiraga hamwe kugira ngo basenye ukwizera kuvuguruye, kandi inkota ibihumbi byinshi zikaba zarasaga n’izikubanguriwe, Luteri yaranditse ati: “Satani ari kwenyegeza uburakari bwe, abayobozi b’itorero batubaha Imana bari mu bugambanyi; kubw’ibyo twugarijwe n’intambara. Nimwingingire abantu kurwanisha kwizera no gusenga bafite umwete imbere y’intebe ya cyami y’Imana, kugira ngo abanzi bacu nibamara gutsindwa na Mwuka w’Imana, babone ko nta kindi bakora uretse gutanga amahoro. Icyo dukeneye kuruta ibindi, ari nawo murimo w’ingenzi dufite, ni ugusenga. Reka abantu bamenye ko bageramiwe n’ubugi bw’inkota ndetse n’uburakari bwa Satani. Nibasenge rero.” 212 II 223.2

Nyuma y’aho, ubwo Luteri yongeraga kuvuga ku by’ishyirahamwe ryatekerejwe n’ibikomangoma byayobotse ubugorozi, yavuze ko intwaro yonyine ikwiriye gukoreshwa muri urwo rugamba ari “inkota y’Umwuka.” Yandikiye igikomangoma cy’i Saxony agira ati: ” Kubw’umutimanama wacu, ntidushobora kwemera iryo shyirahamwe ryatekerejwe. Twahitamo gupfa incuro cumi aho kubona ubutumwa bwiza butuma hari igitonyanga na kimwe cy’amaraso kimenwa! Uruhare rwacu ni urwo kuba nk’intama zijyanwe mu ibagiro. Umusaraba wa Kristo ugomba kwikorerwa. Nyakubahwa, humura, ntugire ubwoba. Kubw’amasengesho yacu, tuzakora ibiruta ibyo abanzi bacu bazakora kubw’ubwirasi bwabo. Mwe gusa ntimugatume amaboko yanyu yanduzwa n’amaraso y’abavandimwe banyu. Umwami w’abami naramuka ategetse ko badushyikiriza inkiko ze, twiteguye kwitaba. Ntabwo ushobora kurengera kwizera kwacu: buri muntu wese akwiriye kwizera azi ko ku giti cye azirengera ingaruka byamuzanira.” 213 II 223.3

Amasengesho yo mu rwiherero yavagamo imbaraga yanyeganyeje isi mu gihe cy’Ubugorozi bukomeye. Aho mu rwiherero, niho abagaragu b’Imana bashingiraga ibirenge byabo mu masezerano yayo biturije. Mu gihe cy’amakimbirane yaberaga i Augsburg, ntabwo Luteri yamaraga umunsi adafashe nibura amasaha atatu asenga, kandi agatoranya ayo masaha mu masaha y’igihe cyiza cyo kwiga.” Ubwo yabaga yiherereye mu cyumba cye, abantu bumvaga asuka imbere y’Imana ibiri mu mutima we mu magambo yo “kuramya, kubaha ndetse n’ibyiringiro nk’igihe umuntu avugana n’incuti ye.” Yaravugaga ati: “Nzi neza ko uri Umubyeyi wacu n’Imana yacu, kandi ko utazabura gutatanya abatoteza abana bawe; kubera ko Wowe ubwawe uri kumwe natwe muri aka kaga. Uyu murimo ni uwawe, kandi ni wowe watwemeje kuwukora. Kubw’ibyo rero, Data turengere!” 214 II 224.1

Yandikiye Melanchthon wari uremerewe cyane n’umutwaro w’agahinda n’ubwoba ati: “Ubuntu n’amahoro muri Kristo bibane nawe. — Ngize nti, “muri Kristo” ntabwo ari mu b’isi. Amina! Nanga rwose urunuka ibyo biguhangayikishije cyane bikaguherana. Niba inzira wayobotse atari iy’ukuri, yireke; ariko niba ari ukuri, kuki twagaragaza amasezerano y’Udutegeka kuryama tugasinzira nta bwoba ko atari ay’ukuri? . . . Ntabwo Kristo azigera abura kuboneka mu murimo w’ubutungane n’ukuri. Kristo ni muzima, ari ku ngoma, none ni iki cyadutera ubwoba?” 215 II 224.2

Imana yumvise gutaka kw’abagaragu bayo. Yahaye ibikomangoma n’ababwirizabutumwa ubuntu n’ubutwari byo gushyigikira ukuri kukarwana n’abatware b’umwijima bo muri iyi si. Umukiza aravuga ati: ” Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza imfuruka, ryatoranyijwe, kandi ry’igiciro cyinshi, kandi uryizera ntazakorwa n’isoni.” 1Petero 2:6. Abagorozi b’Abaporotesitanti bari bubatse kuri Kristo, bityo amarembo y’ikuzimu ntiyashoboraga kubatsinda. II 224.3