INTAMBARA IKOMEYE

4/45

IGICE CYA 1 - IRIMBUKA RYA YERUSALEMU

«Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe. Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, kandi bazagutsembana n’abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe. » Luka 19:42-44. II 14.1

Ubwo Yesu yari mu mpinga y’Umusozi w’imyelayo yitegereje Yerusalemu. Ibyo amaso ye yabonaga muri uwo mujyi byari ibintu byiza kandi bituje. Hari mu bihe bya Pasika, bityo Abisiraheli bari baraturutse impande zose baje kwizihiza uwo munsi mukuru w’ishyanga ryabo. Hagati y’imirima n’ibiti by’imizabibu, ndetse n’uducuri dutoshye twari tudendejeho amahema y’abo bagenzi, hari udusozi turinganiye, amazu meza arimbishijwe cyane ndetse n’inkuta nini cyane zari zigose uwo murwa mukuru wa Isiraheli. Mu kwishongora kwabo, abatuye i Siyoni basaga n’abavuga bati: “tumeze nk’umwamikazi kandi ntituzagira ikitubabaza”; kubera rero igikundiro bari bafite, bibaraga nk’abari mu bwishingizi bw’ijuru; nk’uko byari bimeze mu bihe bya kera igihe umutwe w’abaririmbyi b’i bwami waririmbaga uti, « Umusozi wa Siyoni uri i kasikazi, uburebure bwawo ni wo byishimo by’isi yose, ni wo rurembo rw’Umwami ukomeye.» Zaburi 48:2. Inyubako nziza cyane zari zigize ingoro y’Imana zagaragaraga zose. Imirasire y’izuba rirenga yamurikaga ku rwererane rw’inkuta z’uwo murwa zari zigizwe n’amabuye y’ubwoko bwa marubule maze ikabengeranira ku rugi n’umunara bya zahabu. Ubwo «bwiza butagira inenge » ni bwo bwari ishema ry’ishyanga ry’Abayuda. Ni nde Mwisiraheli wari kubyitegereza ngo abure gusabwa n’ibyishimo kandi ngo ye kubitangarira! Ariko Yesu we yatekerezaga ku bindi bintu birenze ibyo. « Ageze hafi abona umurwa arawuririra. » Luka 19:41. II 14.2

Igihe abantu bose bari bishimiye ko yinjiye mu murwa afite ubutware, bazunguza amashami y’imikindo, igihe indirimbo zo kuramya zaririmbanwaga umunezero zirangiraga mu misozi maze abantu ibihumbi byinshi bagatangaza ko ari umwami, Umucunguzi w’isi we yashenguwe n’agahinda k’ikubagahu kandi kadasanzwe. Umwana w’Imana, Uwo Abisiraheli basezeranyijwe, nyir’ububasha bwanesheje urupfu kandi bwazuye abapfuye we yarariraga, atarizwa n’agahinda gasanzwe, ahubwo afite intimba ikomeye, itabasha kwihanganirwa. II 14.3

Nubwo yari azi akaga kamutegereje ntabwo yiririraga ubwe. Imbere ye yahabonaga Getsemani, ahantu yari ategereje kubabarizwa bikomeye. Yarebaga kandi irembo ry’intama ryari rimaze imyaka myinshi rinyuzwamo ibitambo, kandi na we akaba ari ryo yari kuzanyuramo igihe yagombaga kumera “nk’umwana w’intama bajyana kubaga.” Yesaya 53:7. II 15.1

Hafi aho hari Karuvali, ahabambirwaga abantu. Inzira Kristo yari hafi kunyuramo yagombaga kubudikwaho n’umwijima uteye ubwoba mu gihe yari kwitangaho igitambo cy’icyaha. Nyamara ntabwo gutekereza kuri ibyo bintu ari cyo cyamuteye kwijima mu maso muri icyo gihe abandi bari bafite ibyishimo. Ntabwo gutinya umubabaro wendaga kumugeraho urenze uwo kamere ya muntu yakwihanganira ari byo byari bigose umutima we utikunda. Yarizwaga n’akaga kari gategereje abantu ibihumbi n’ibihumbi bari batuye i Yerusalemu. Akaga kari guterwa n’ubuhumyi no kutihana kw’abo yari yaje guhira no gucungura. II 15.2

Yesu yitegereje amateka y’imyaka irenga igihumbi yerekeye ineza n’uburinzi byihariye Imana yagaragarije ishyanga ryatoranyijwe. Aho hari umusozi Moriya, aho umwana w’isezerano wajyanywe gutambwa ntatere amahane, yari yarabohewe arambikwa ku rutambiro- ibyo bikaba byarashushanyaga igitambo cy’Umwana w’Imana. Aho ni ho isezerano ryo guhabwa imigisha, isezerano ry’agatangaza rya Mesiya ryari ryahamirijwe byimazeyo umubyeyi w’abizera Imana b’indahemuka. Itangiriro 22:9, 16-18. Aho ngaho umuriro w’igitambo cyoswa wazamutse ujya mu ijuru uva ku mbuga ya Orunani wari warakumiriye inkota ya marayika urimbura (1 Ngoma 21), iyo ikaba yari ishusho nyayo igaragaza igitambo Umukiza yatangiye abanyabyaha ndetse n’umurimo akora wo kubahuza n’Imana. II 15.3

Imana yari yarahaye Yerusalemu icyubahiro gisumba icy’isi yose. Uhoraho « Yatoranije Siyoni, yahashakiye kuba Ubuturo bwe ». Zaburi 132:13. Aho hantu abahanuzi bera bari barahavugiye ubutumwa bwabo bw’imbuzi mu myaka myinshi. Aho hantu, abatambyi bari barahazungurije ibyotero by’imibavu babaga bafite kandi umwuka w’umubavu wari warahazamukiye ujya imbere y’Imana uzamukanye n’amasengesho y’abaje kuyiramya. Aho hantu kandi buri munsi hari haragiye hatambirwa amaraso y’intama basogose, ibyo bikaba byarashyushanyaga Umwana w’intama w’Imana wagombaga kuzatambwa. Aho hantu Yehova yari yaraherekaniye kuhaba kwe abyerekaniye mu gicu cy’ikuzo rye cyari gitwikiriye intebe y’ihongerero. Aho niho hari urufatiro rw’urwego rutagaragara ruhuza ijuru n’isi (Itangiriro 28 :12 ; Yohana 1 :51)--rwa rwego rwazamukirwaga n’abamarayika abandi barumanukiraho rwakinguriye abatuye isi inzira ijya ahera cyane. II 15.4

Iyo Abisiraheli nk’ishyanga bakomeza kumvira Imana, Yerusalemu yari kuguma kuba iyatoranyijwe n’Imana. Yeremiya 17:21-25. Ariko amateka y’iryo shyanga ryahawe umugisha yari yararanzwe no gusaya mu buyobe no kwigomeka. Bari bararwanyije ubuntu bw’Imana, barakoresheje nabi imigisha y’umwihariko bari bafite, ndetse barakerenseje amahirwe bahawe. II 16.1

Nubwo Abisiraheli bari baragiye «bashinyagurira intumwa z’Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi b’Imana » (2 Ngoma 36:16), Imana yari yarakomeje kubiyereka nk’« Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi” (Kuva 34:6). Nubwo bakomeje kwamagana Imana, Yo yakomeje kubinginga ikoresheje imbabazi zayo. Mu rukundo rwayo ruruta urukundo rwuje impuhwe umubyeyi akunda umwana we, Imana yari yaragiye « ibatumaho intumwa zayo, ikazinduka kare igatuma kuko yababariraga abantu bayo n’ubuturo bwayo.» 2 Ngoma 36:15. Imiburo, kubinginga ndetse no kubacyaha binaniwe kugira icyo bigeraho, yaboherereje impano iruta izindi zose zo mu ijuru, kandi si iyo mpano yonyine gusa, ahubwo yaboherereje ijuru ryose binyuze muri iyo Mpano. II 16.2

Umwana w’Imana ubwe yatumwe guhendahenda abaturage b’uwo mujyi banze kwihana. Kristo ni we wari waravanye Isiraheli mu Misiri imeze nk’umuzabibu. Zaburi 80 :8. Ukuboko kwe ni ko kwari kwarirukanye abapagani imbere y’uwo muzabibu. Yari yarawuteye “ku musozi urumbuka cyane.” Uburinzi bwe bwo kuwitaho bwari bwarawubereye uruzitiro rukomeye. Yari yaratumye abagaragu be kuwukorera. Yaratatse ati « Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe ?” Yesaya 5:1-4. Nubwo igihe yari yiteze ko ruzera inzabibu yasanze rwareze imbuto mbi, we ubwe yaje mu ruzabibu rwe afite ibyiringiro bisabwe n’icyifuzo cy’uko rwazera imbuto, kugira ngo arebe ko rwagira amahirwe yo gukira kurimbuka. Yahingiye uruzabibu rwe; yararukaragiye kandi ararusigasira. Ntiyigeze acogora mu muhati we wo gukiza uruzabibu rwe yihingiye. II 16.3

Umukiza ufite umucyo n’ikuzo yamaze imyaka itatu agendera mu bantu b’ishyanga rye «akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu ”, ahumuriza abafite intimba, ahesha umudendezo abari imbohe, ahumura impumyi, akiza ibirema bikagenda n’ibiragi bikumva, ahumanura ababembe, azura abapfuye kandi akigisha abakene ubutumwa bwiza. Ibyakozwe n’Intumwa 10:38; Luka 4 :18 ; Matayo 11 :5. Yahamagaranye impuhwe abantu b’ingeri zose avuga ati : « Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.» Matayo 11:28. II 17.1

Nubwo yabagiriye ineza bakamwitura inabi, kandi kubakunda kwe bakabyitura kumwanga (Zaburi 109 :5), yari yarakomeje umurimo we w’impuhwe adacogora. Ntiyigeze asubiza inyuma umuntu wese wamusanze akeneye kugirirwa ubuntu. Umukiza wagendaga ahantu hose atagira icumbi atahamo, kunegurwa ndetse n’ubukene bukabije bikaba ari byo byari umunani we wa buri munsi. Yabereyeho gukemura ibibazo by’abantu no kuborohereza imibabaro yabo, no kubingigira kwemera kwakira impano y’ubugingo. Impuhwe ze zabaga zasuzuguwe n’abafite imitima yinangiye zabagarukagaho mu rukundo rwuje ibambe rikomeye kandi rutarondoreka. Nyamara Abisiraheli bari barateye umugongo Incuti yabo magara n’Umufasha wabo umwe rukumbi. Bari barahinyuye kwinginga guturutse ku rukundo rwe, barasuzuguye inama ze kandi baragize urw’amenyo imiburo ye. II 17.2

Igihe cy’ibyiringiro no kubabarirwa cyahitaga vuba vuba. Igikombe cy’uburakari bw’Imana bwari bumaze igihe bwarakumiriwe cyari hafi kuzura. Igicu cyari cyaragiye cyiyegeranya mu bihe babayemo by’ubuhakanyi no kwigomeka, icyo gihe kikaba cyari cyijimishijwe n’akaga, cyari hafi yo gusandara kikisuka ku ishyanga ryari riciriweho iteka; kandi Umwe rukumbi wagombaga kubakiza ako kaga kari kabasatiriye bari baramukerenseje, baramupfobya, banga kumwakira, kandi bari hafi kumubamba. II 17.3

Ubwo Kristo yari kumanikwa ku musaraba i Kaluvari, igihe Isiraheli yahawe cyo kuba ishyanga rikunzwe kandi rihiriwe n’Imana cyari kuba kigeze ku iherezo. Gupfa k’umuntu n’iyo yaba umwe ni akaga gakomeye gasumba kure inyungu ndetse n’ubutunzi byo ku isi. Nyamara ubwo Kristo yitegerezaga umujyi wa Yerusalemu, yarebaga umujyi ugiye kurimbuka wose, yarebaga ishyanga rigiye kurimbuka ryose —umujyi n’ishyanga Imana yari yaritoranyirije, ubutunzi bwayo bw’umwihariko. II 18.1

Abahanuzi bari bararijijwe n’ubuyobe bw’Abisiraheli n’akaga gakomeye kabageragaho bahaniwe ibyaha bakoze. Umuhanuzi Yeremiya yifuje ko amaso ye yaba isoko y’amarira kugira ngo arire amanywa n’ijoro arizwa n’abantu be bishwe, arizwa n’umukumbi w’Uwiteka wajyanyweho iminyago. Yeremiya 9:1 ; 13 :17. None se, ni iki cyari gishavuje ufite ubushobozi bwo kureba ibizaba, atari ibyo mu myaka mike ahubwo mu bihe byinshi! Yitegereje marayika urimbura afite inkota ayibanguriye umujyi wahoze ari ubuturo bwa Yehova kuva kera. Ari mu mpinga y’umusozi w’imyelayo, aho hakaba haraje kwigarurirwa na Titus n’ingabo ze, yarambuye amaso mu kibaya yitegereza urugo rw’ingoro nziranenge y’Imana n’amabaraza yayo, maze amaso ye yari ashavujwe n’amarira yitegereza inkike zigoswe n’ingabo z’abanyamahanga. Yumvise imirindi y’ingabo zitonze umurongo zigiye ku rugamba. Yumvise urusaku rw’ababyeyi n’abana barizwaga no gushaka icyo kurya bari muri uwo mujyi igihe wari kuba ugoswe. Yabonye ingoro nziranenge kandi nziza cyane yari muri uwo mujyi, ndetse n’amazu yawo meza n’iminara bitwikwa, maze aho byahoze byubatse ahabona ikirundo cy’amatongo acumba umwotsi. II 18.2

Yitegereje mu myaka izakurikiraho, yabonye abantu bo mu ishyanga ryahoze ari iry’isezerano batataniye mu bihugu byose bameze nk’“utumene tw’ubwato tunyanyagiye ku nkombe yumagaye”. Mu gihano cy’igihe gitoya cyari kigiye kugera ku bana be, yabonagamo gusogongera ku gikombe cy’uburakari bagombaga kuzanywaho bakagikonoza ku munsi w’urubanza ruheruka. II 18.3

Yerekaniye impuhwe z’Imana n’urukundo rwuje imbabazi muri aya magambo yavuze abaririra ati « Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi, ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo; ntimunkundire.» Yemwe abo mu ishyanga ryatoranyijwe, iyo mumenya igihe mwagenderewemo kandi mugasobanukirwa n’ibyabahesha amahoro! Nabaye ndetse kurekura marayika wo guhana abadakiranuka, nabararikiye kwihana, ariko byabaye iby’ubusa. Ntabwo abagaragu banjye, intumwa nabatumyeho ndetse n’abahanuzi ari bo gusa mwanze kwemera no kwakira, ahubwo mwanze Umuziranenge wa Isirayeli, Umucunguzi wanyu. Nimurimbuka, ni mwe muzaba mwizize. « Mwanze kuza aho ndi ngo muhabwe ubugingo”. Matayo 23:37; Yohana 5:40. II 19.1

Kristo yabonaga Yerusalemu ishushanya isi yinangiriye mu kutizera no mu kwigomeka, yihuta ijya gusakirana n’igihano cy’urubanza iciriweho n’Imana. Amakuba yari ku bwoko bwagomye yashenguraga umutima we ni yo yamuteye uko kurira kurenze urugero atakishwa n’umubabaro. Yabonye ukuntu amateka y’icyaha agaragarira mu butindi bukabije, mu marira no mu mivu y’amaraso by’abantu; umutima we wagiriraga imbabazi abantu bari mu kaga kandi bababaye bo ku isi. Yifuzaga cyane kubacungura bose. Nyamara nta nubwo ikiganza cye cyari gukuraho imibabaro myinshi y’abantu. Abantu bake ni bo gusa bashakaga Isoko imwe rukumbi bari bafite yo gukuraho ubufasha. Yari afite ubushake bwo kwitanga agapfa kugira ngo abegereze agakiza ; nyamara bake gusa ni bo bamusanze kugira ngo babone ubugingo. II 19.2

Nimurebe Umwami w’ijuru abogoza amarira! Umwana w’Imana Ihoraho ahagaritse umutima, acuritse umutwe ashenguwe n’intimba! Ibyo byatumye ijuru ryose rigwa mu kayubi. Iyo shusho mbi iduhishurira ububi bukabije bw’icyaha; itwereka ukuntu gukiza abanyabyaha ingaruka zo kugomera amategeko y’Imana bigoye yemwe no kuri Nyir’ubushobozi butagerwa. Yesu yitegereje abazaba batuye ku isi mu gihe giheruka, yabonye isi izaba iri mu gishuko gisa n’icyateje Yerusalemu kurimbuka. II 19.3

Icyaha gikomeye Abayahudi bakoze ni ukwanga kwemera Kristo. Icyaha gikomeye Abakristo bazakora ni ukwanga kumvira amategeko y’Imana kandi ari yo rufatiro rw’ubuyobozi bwayo mu ijuru no ku isi. Amahame ya Yahwe azasuzugurwa kandi ahindurwe ubusa. Abantu miliyoni nyinshi bari mu bubata bw’icyaha bakaba ari inkoreragahato za Satani, baciriwe urubanza rwo gupfa urupfu rwa kabiri, bazanga gutegera amatwi amagambo y’ukuri mu gihe bazayabwirwamo. Mbega ubuhumyi buteye ubwoba ! Mbega ubupfapfa! II 20.1

Mu minsi ibiri yabanjirije Pasika, igihe Kristo yari yaravuye mu ngoro y’Imana bwa nyuma amaze kwamagana uburyarya bw’abayobozi b’Abayuda, yasubiye ku musozi w’imyelayo ari kumwe n’abigishwa be maze yicarana na bo ku gacuri kariho ibyatsi kari kitegeye umujyi. Yongeye kwitegereza inkuta zawo, iminara yawo, ndetse n’amazu arimbishijwe cyane yari awurimo. Yongeye kwitegereza Urusengero abona uburyo ubwiza bwarwo bwabengeranaga, rukaba ari rwo rwari ikamba ry’ubwiza ryari ritatse uwo musozi muziranenge. II 20.2

Mu myaka igihumbi yari ishize, umunyazaburi yari yaranditse yogeza uko Imana yakunze Isiraheli maze inzu nziranenge yari ihubatswe iyigira ahantu hayo ho gutura agira ati : « Kandi i Salemu ni ho hema ryayo, i Siyoni ni ho buturo bwayo.» « Itoranya umuryango wa Yuda, umusozi Siyoni yakunze. Yubaka Ahera hayo hadatsembwa nk’ijuru, nk’isi yashimangiye iteka ». Zaburi 76:2; 78:68,69. II 20.3

Ingoro y’Imana yubatswe bwa mbere yari yarubatswe mu gihe hariho ubukungu kurenza ibindi bihe byose byaranze amateka ya Isiraheli. Umwami Dawidi yari yarahunikishije ubutunzi bwinshi bwo kubaka iyo ngoro, kandi ibyitegererezo bagendeyeho bayubaka bari barabikoze bayobowe na Mwuka w’Imana. 1 Ngoma 28:12,19. Salomo, umwami warushije abami ba Isiraheli bose ubwenge, ni we wari yararangije uwo murimo w’inyubako. Iyo ngoro yarushaga ubwiza inyubako zose zari zarigeze kubakwa ku isi. Nyamara, Uwiteka yari yaravugiye mu muhanuzi Hagayi ibyerekeye ingoro ya kabiri ati « Ubwiza bw’iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere.” “Kandi nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza, kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza , niko Uwiteka Nyiringabo avuga». Hagayi 2:9,7. II 21.1

Nyuma yuko iyo ngoro isenywe na Nebukadinezari, yongeye kubakwa mu gihe cy’imyaka igera kuri magana atanu mbere y’ivuka rya Kristo. Yubatswe n’abantu bari barabaye mu bunyage igihe kirekire batahutse mu gihugu cyabo cyari cyarahindutse amatongo ndetse gisa n’icyabaye ubutayu. Muri bo harimo abantu bakuru bari barabonye ubwiza bw ‘ingoro yari yarubatswe na Salomo, nuko baririra urufatiro rw’iyo nyubako nshya bavuga ko izarushwa ubwiza n’iyayibanjirije. Umuhanuzi yasobanuye ashimangira umubabaro abantu benshi bari bafite agira ati: « Mbese muri mwe hari usigaye wari warabonye ubwiza uru rusengero rwahoranye mbere ? Kuri ubu rurasa rute ? Uko mururuzi si nk’ubusa ?” Hagayi 2:3; Ezira 3:12. Ubwo ni bwo hatanzwe isezerano ko iyo nyubako ya kabiri izaruta iya mbere. II 21.2

Nyamara ntabwo ingoro ya kabiri yari yarigeze inganya ubwiza n’iya mbere. Nta nubwo yigeze ihabwa ikuzo kubw’ibimenyetso bigaragarira amaso byerekana ko Imana iri aho hantu nk’ibyagaragaye mu ngoro ya mbere. Nta mbaraga ndengakamere yigeze yigaragaza mu muhango wo kuyegurira Imana. Ntabwo bigeze babona igicu cy’ubwiza cyuzura mu buturo buziranenge bushya bwari bwubatswe. Nta muriro wavuye mu ijuru ngo ukongore igitambo cyari ku rutambiro rwabwo. Ntabwo Shekina yari ikiba hagati y’abakerubi babaga ahera cyane. Isanduku y’isezerano, intebe y’ihongerero ndetse n’ibisate by’amabuye byari byanditsweho amategeko ntibyari bikirangwamo. Nta jwi rivuye mu ijuru ryari ricyumvikana ngo rimenyeshe umutambyi ubushake bwa Yehova. II 21.3

Mu binyejana byinshi byari bishize, Abayuda bari baragerageje ariko bikaba iby’ubusa bashaka kwerekana ko isezerano Imana yabahaye irinyujije muri Hagayi ryasohoye. Nyamara ubwirasi no kutizera byahumye intekerezo zabo ntibamenya ubusobanuro nyabwo bw’amagambo yavuzwe n’uwo muhanuzi. Ntabwo ingoro ya kabiri yaheshejwe icyubahiro n’igicu kigaragaza ikuzo rya Yehova, ahubwo yagiheshejwe n’uko yagezwemo n’Uwo Ubumana bwuzuriramo-- we ubwe akaba yari Imana yiyerekaniye mu mubiri. Ni ukuri «Uwifuzwa n’amahanga yose » yari yaraje mu ngoro ye igihe uwo Munyanazareti yigishirizaga kandi agakiriza abarwayi mu rugo rw’iyo ngoro nziranenge. II 22.1

Mu kugaragara kwa Kristo muri iyo ngoro ni ho honyine ingoro ya kabiri yarushirije ikuzo ingoro ya mbere. Nyamara Abisiraheli bari barayihejemo uwo ijuru ryari ryarabageneyeho Impano. Uwo munsi ikuzo ry’Imana ryari ryakuwe kuri iyo ngoro by’iteka ryose rijyanye n’uwo Mwigisha wiyoroheje wari wasohotse mu irembo ryayo ry’izahabu. Icyo gihe amagambo Umukiza yavuze ati « Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka » yari yamaze gusohora. Matayo 23:38. II 22.2

Abigishwa bari batewe ubwoba kandi batangazwa n’ubuhanuzi bwa Kristo bw’uko iyo ngoro yari kuzasenywa, maze bumva bifuje gusobanukirwa biruseho amagambo ababwiye. Ubutunzi, imirimo ndetse n’ubuhanga buhanitse mu bijyanye no kubaka byari byaratanganywe ubushake bishyirwa kuri iyo ngoro mu gihe cy’imyaka irenga mirongo ine hagamijwe kunonosora ubwiza bwayo. Herode Mukuru yari yarayitanzeho umutungo w’Abanyaroma ndetse n’uw’Abayahudi, kandi uwo mwami w’abami wategekaga isi yari yarakungaharishije iyo ngoro impano ze bwite yatanze. Inkuta nini cyane z’amabuye y’agaciro kenshi y’umweru yitwa marimari, yari afite umubyimba munini bitangaje, yari yaroherejwe n’Abanyaroma hagamijwe uko kuyirimbisha, zari umwe mu migabane igize iyo nyubako; kandi izo nkuta ni zo abigishwa bari beretse Umwigisha wabo bamubwira bati « Mbega amabuye ! Mbega imyubakire ! Mbese aho Mwigisha, urirebera ? » Mariko 13:1. II 22.3

Kuri ayo magambo bamubwiye, Yesu yabahaye igisubizo gikomeye kandi gitangaje ati: « Ntimureba ibi byose ? Ndababwira ukuri ko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.” Matayo 24:2. II 23.1

Iryo senywa rya Yerusalemu abigishwa barifashe nk’aho ryerekeje ku kuza kwa Kristo igihe azaba yiyiziye ubwe afite ikuzo aje kwima ingoma y’isi yose, guhana Abayuda b’indakoreka banze kwihana, no gukura igihugu mu bubata bw’Abanyaroma. Umukiza yari yarababwiye ko azaza ubwa kabiri. Kubw’ibyo, igihe yakomozaga ku rubanza rwari rutegereje Yerusalemu, bongeye gutekereza kuri uko kuza kwe; maze igihe bari bakikije Umukiza ku Musozi w’imyelayo baramubaza bati: « Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?» Matayo 24:3. II 23.2

Kubw’imbabazi z’Imana, ubusobanuro bw’ibyari kuzaba bwahishwe abigishwa. Iyo icyo gihe basobanukirwa byuzuye n’ibintu bibiri bikomeye byendaga kuzaba, ari byo kubabazwa n’urupfu by’Umukiza ndetse no gusenywa kw’umujyi wabo n’ingoro y’Imana, bari kwicwa n’ubwoba. Kristo yaberetse incamake y’ibintu by’ingenzi bizaba mbere y’iherezo ry’ibihe. Icyo gihe ntibasobanukiwe neza amagambo ababwiye; ariko ubusobanuro bwayo bwari kuzahishurwa igihe ubwoko bw’Imana bwari gukenera inyigisho yari iyakubiyemo. Ubuhanuzi yababwiye bwari bufite ubusobanuro bubiri: nubwo bwerekezaga ku isenywa rya Yerusalemu, bwanavugaga iby’akaga kazabaho ku munsi ukomeye uheruka. II 23.3

Yesu yabwiye abigishwa bari bamuteze amatwi iby’urubanza rwari rutegereje gucirwa Isiraheli yasubiye inyuma; cyane cyane ibyago byari kubageraho bazize ko banze Mesiya kandi bakamubamba. Ibimenyetso bidashidikanywaho byagombaga kubanziriza icyo gihe cy’akaga. Igihe giteye ubwoba cyari kubageraho mu buryo butunguranye kandi bwihuse. Bityo, Umukiza yaburiye abigishwa be ati : « Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi ». Matayo 24:15, 16; Luka 21:20, 21. II 23.4

Igihe amabendera y’abasirikari basengaga ibigirwamana b’Abanyaroma yari gushingwa ku butaka buziranenge bwageraga muri metero zirenga magana abiri inyuma y’inkuta z’umujyi, abayoboke ba Kristo bagombaga gukizwa no guhunga. Igihe bari kubona ikimenyetso kibaburira, abashakaga gukiza amagara yabo bagombaga guhunga batazuyaje. Icyo kimenyetso cy’uko bagomba guhunga cyagombaga guhita kitabwaho i Yudeya hose ndetse no muri Yerusalemu. Uwo cyagombaga gusanga ari hejuru y’inzu ntiyagombaga kumanuka ngo yinjire mu nzu ye, bona yemwe no kwinjiramo ajyanywe no kuvanamo ubutunzi burusha ubundi agaciro mu bwo yari kuba afite bwose. Abari kuba bari gukora mu mirima yabo cyagwa mu mizabibu yabo, ntibagombaga gusubira inyuma ngo bajye gufata imyambaro barambitse hasi mu gihe bari kuba bahinga ku manywa hariho icyokere. Ntibagombaga kugira akanya na gato bapfusha ubusa kugira ngo batarimbukana na rubanda rwose. II 24.1

Ku ngoma y’umwami Herode, ntabwo Yerusalemu yari yararimbishijwe gusa, ahubwo bitewe n’uko kuyubakaho iminara, inkike ndetse n’ibihome byari byarongereye gukomera yari isanganywe, byari byaratumye igaragara nk’idashobora guterwa no kuvogerwa. Muri icyo gihe, uwari kuvuga ku mugaragaro ko izarimbuka yari kwitwa umuterabwoba urwaye mu mutwe nk’uko Nowa yiswe n’abo mu gihe cye. Ariko Kristo yari yaravuze ati : «Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato”. Matayo 24:35. Ibyaha by’ab’i Yerusalemu ni byo byari byaratumye ibwirwa ko izagerwaho n’uburakari bw’Imana, kandi kwinangira mu kutizera kwabo kwatumye akaga kari kayirindiriye kaba impamo. II 24.2

Imana yari yaravugiye mu muhanuzi Mika iti : « Nimwumve ibi batware b’inzu ya Yakobo n’abacamanza b’inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose. Bubakishije i Siyoni amaraso bavushije, n’i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa. Abatware baho bacira imanza impongano, n’abatambyi baho bigishiriza ibihembo, n’abahanuzi baho baragurira ingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati « Mbese Uwiteka ntari muri twe ? Nta kibi kizatuzaho.” Mika 3:9-11. II 24.3

Aya magambo yerekanaga neza imiterere y’abaturage b’i Yerusalemu bari barasaye mu bibi kandi bakigira intungane. Nubwo bavugaga ko bubahiriza amategeko y’Imana badakebakeba, bacumuraga ku mahame yose ayakubiyemo. Banze Kristo bamuziza ko ubutungane n’ubuziranenge bwe bwashyiraga ahagaragara gukiranirwa kwabo; nuko bakamurega ko ari we nkuruzi y’ibyago byose byari byarabagezeho nk’ingaruka z’ibyaha byabo. Nubwo bari bazi neza ko nta cyaha agira, bari baravuze ko akwiriye gupfa kugira ngo bo nk’ishyanga babone umutekano. Abayobozi b’Abayuda baravuze bati: « Nitumureka dutya bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n’ubwoko bwacu. » Yohana 11:48. II 25.1

Bumvaga ko Kristo nabambwa bazongera bakaba ishyanga rikomeye kandi rishyize hamwe. Nguko uko bibwiraga maze bashyigikira umwanzuro wafashwe n’umutambyi mukuru wabo, ko ibyiza ari uko umuntu umwe yapfa aho kugira ngo igihugu cyose kirimbuke. II 25.2

Uko ni ko abakuru b’Abayuda bubakishije « Siyoni amaraso bavushije, n’i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa.» Mika 3:10. Nyamara igihe babambishaga Umukiza bamuhora ko abacyaha kubera ibyaha byabo, bigize intungane ku buryo bifashe nk’ishyanga Imana yatonesheje bityo bakibwira ko izabavana mu bubata bw’abanzi babo. Umuhanuzi yarakomeje aravuga ati « Kubera ibyo mukora, Siyoni izahinduka nk’intabire. Yeruzalemu izahinduka amatongo, umusozi wubatsweho Ingoro y’Uhoraho uzahinduka ishyamba.»15 II 25.3

Mu myaka hafi mirongo ine nyuma yuko Kristo ubwe avuze akaga kazagera kuri Yerusalemu, Umukiza yagiye atinza ibihano yari yarakatiye uwo mujyi n’icyo gihugu. Kwihangana Imana yagiriye abantu banze ubutumwa bwayo bwiza kandi bakica Umwana wayo kwari agahebuzo. Umugani w’igiti cy’umutini kiteraga imbuto werekanaga ibyo Imana yagiriye ishyanga ry’Abayuda. Hari haratanzwe itegeko rivuga ngo «Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?» (Luka 3:17), nyamara imbabazi z’Imana zari zaragiye zireka icyo giti kikagumya kubaho kitaranduwe. Mu Bayuda hari hakirimo benshi bari bataramenya imico n’umurimo bya Kristo. Abana bari batarabona amahirwe kandi batarakira umucyo ababyeyi babo bari baranze bakanasuzugura. Binyuze mu gikorwa cyo kubwiriza ubutumwa cy’intumwa ndetse n’abazifashaga, Imana yari gutuma barasirwa n’umucyo. Yari kubemerera kwibonera ukuntu ubuhanuzi bwagiye busohora bitari gusa mu ivuka rya Yesu no mu mibereho ye, ahubwo no mu rupfu rwe no kuzuka kwe. Ntabwo abo bana bahowe ibyaha by’abayeyi babo; ariko igihe bamaraga kumenya umucyo wose ababyeyi babo bahawe, maze bakanga kwemera uwiyongereyeho na bo ubwabo bahawe, bahindutse abafatanyacyaha n’ababyeyi babo, maze buzuza urugero rw’ibibi byabo. II 26.1

Kuba Imana yarihanganiye ab’i Yerusalemu ntacyo byabamariye ahubwo byashimangiye Abayuda mu gutsimbarara ku kutihana kwabo. Mu kwanga abigishwa ba Yesu no kubagirira nabi, banze kwakira imbabazi ziheruka bari bahawe. Icyakurikiyeho rero ni uko Imana yabakuyeho uburinzi bwayo kandi ibakuraho imbaraga yayo yabakingiraga Satani n’abamarayika be maze igihugu gisigara kiri mu maboko y’umuyobozi bihitiyemo. Abaturage bacyo bari barahinyuye ubuntu bwa Kristo bwajyaga kubabashisha gutsinda ingeso mbi zabo, none ni zo zari zisigaye zibitegekera. Satani yabyukije ibyifuzo by’ubugome n’ubuhenebere bukabije mu mitima yabo. Abantu ntibari bagitekereza, bari bararenze igaruriro—basigaye bayoborwa n’ibibajemo n’ibisazi. Babaye aba Satani mu bugome bwabo. Mu miryango no mu gihugu cyose, mu bantu bo mu nzego zo hejuru n’abo mu zo hasi, hariho kutizerana, kugirirana ishyari, kwangana, amakimbirane, ubwigomeke ndetse n’ubwicanyi. Nta hantu na hamwe hari umutekano. Abari incuti ndetse n’abari bafitanye isano baragambaniranaga. Ababyeyi bahotoraga abana babo, abana na bo bagahotora ababyeyi babo. Abategetsi b’iryo shyanga ntibari bashoboye kwiyobora ubwabo. Ibyifuzo by‘abo batashoboraga gutegeka byari byarabagize abategetsi b’abanyagitugu. Abayuda bari baremeye ubuhamya bw’ibinyoma kugira ngo bicishe Umwana w’Imana utagira inenge. Muri icyo gihe rero ibirego by’ibinyoma byari bitumye ubuzima bwabo bubura ishyikizo n’umutekano. Binyuze muri ibyo bikorwa byabo, bari bamaze igihe kirekire bavuga ngo «mutume Umuziranenge wa Isirayeli atuvamo rwose. »Yesaya 30:11. Icyo gihe bahawe icyo bifuzaga. Kubaha Imana ntibyari bikibahangayikishije. Satani ni we ubwe wari wiyoboreye icyo gihugu kandi ni we wakoreshaga abategetsi bo ku rwego rwo hejuru bayoboraga abaturage ku rwego rwa leta n’urw’idini. II 26.2

Hari igihe abakuru b’udutsiko twabaga duhanganye bishyiraga hamwe kugira ngo banyage kandi bice urubozo abo bafashe mpiri, maze na none ingabo zabo zikongera gusubiranamo zikicana nta mbabazi. Nta nubwo kwera kw’ingoro y’Imana kwigeze gushobora gukumira ubugome bwabo bukabije. Abaje kuramya Imana bicirwaga imbere y’urutambiro, bityo ubuturo buziranenge bukanduzwa n’imirambo y’abantu bishwe. Nyamara mu buhumyi bwabo no mu kwigerezaho kwabo kurimo ubwirasi, abatezaga ayo marorerwa babwiraga abantu mu ruhame ko badatewe ubwoba n’uko Yerusalamu izarimbuka, kuko yari umurwa w’Imana. Kugira ngo bashimangire ubutegetsi bwabo burusheho gukomera, bahaye ibiguzi abahanuzi b’ibinyoma kugira ngo babwire abantu ko bagomba gutegereza ko Imana izabatabara kandi ibyo babivugaga no mu gihe ingabo z’Abanyaroma zari zigose ingoro y’Imana. Kugeza ku iherezo abantu benshi bari bacyiringiye ko Usumbabyose azabatabara akabatsindira abanzi babo. Nyamara Abisiraheli bari barasuzuguye uburinzi bw’Imana, bityo rero ntibari bagifite umurengezi. Mbega Yerusalemu yari ibabaye! Yari ishenywe n’amacakubiri ayirimo, amaraso y’abaturage bayo bicanye ubwabo yatembaga mu mayira mu gihe ingabo z’abanyamahanga zarimo zisenya ibihome byayo zikica abasirikare bayo! II 27.1

Ibyo Yesu yahanuye byose byerekeye ku gusenywa kwa Yerusalemu byasohoye nk’uko yabivuze nta na kimwe gisigaye. Abayuda bamenye ukuri kw’amagambo yababwiye ababurira ati: « Kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe ». Matayo 7:2. II 27.2

Hagaragaye ibimenyetso n’ibitangaza byerekanaga ko hagiye kubaho akaga no kurimbuka. Mu gicuku, umucyo udasanzwe wamuritse ku ngoro y’Imana no ku rutambiro. Igihe izuba ryari rirenze, ku bicu hagaragaye amafarasi y’intambara ndetse n’abarwanyi biteguye kujya ku rugamba. Abatambyi batambaga ibitambo mu buturo bwera nijoro batewe ubwoba n’amajwi adasanzwe. Isi yahinze umushyitsi maze humvikana amajwi menshi ataka avuga ati: «Tuve hano ». Urugi rw’irembo ry’iburasirazuba, rwari ruremereye cyane ku buryo abagabo makumyabiri barukingaga bibaruhije kandi rwari rufashe ku byuma binini bishinze hasi cyane mu mabuye akomeye ashashe hasi, rwakingutse mu gicuku nta muntu ugaragara urukinguye. 16 II 27.3

Hari umugabo wamaze imyaka irindwi azenguruka utuyira two muri Yerusalemu, abwira abantu amahano yagombaga kugwira uwo mujyi. Ku manywa na nijoro, yaririmbaga indirimbo y’agahinda ibabaje avuga ati: « Mwumve ijwi riturutse iburasirazuba! mwumve ijwi riturutse iburengera zuba! ijwi riturutse mu byerekezo bine! Ijwi rivuga ibibi bizaba kuri Yerusalemu no ku ngoro y’Imana! ijwi rivuga ibibi bizaba ku bakwe no ku bageni! Ijwi rivuga ibibi bizaba ku bantu bose! »17 Uwo muntu utari asanzwe yarafunzwe kandi akubitwa ibiboko; ariko ntiyigeze abyivovotera na rimwe. Ku bitutsi bamutukaga no ku nabi bamugiriraga, yabasubizaga igisubizo kimwe rukumbi ababwira ati : « Yerusalemu we, ugushije ishyano ! Mugushije ishyano bantu mutuye muri Yerusalemu! » Yakomeje gutaka ababurira kugeza igihe yiciwe mu gitero yari yarahanuye ko kizabaho. II 28.1

Nta Mukristo n’umwe waguye mu isenywa rya Yerusalemu. Kristo yari yaraburiye abigishwa be, kandi abizeye amagambo ye bose bitaye ku kugenzura ikimenyetso yabasezeranyije. Yesu yaravuze ati : «Ariko ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n’abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n’abazaba bari imusozi ntibazayijyemo.” Luka 21:20,21. II 28.2

Abasirikare b’Abanyaroma bari bayobowe na Cestius bamaze kugota umujyi, bagize batya bava mu birindiro byabo mu buryo butunguranye mu gihe ahubwo cyari igihe cyiza cyo guhita bagaba igitero. Igihe uwo mugaba w’ingabo z’Abanyaroma yakuraga ingabo ze mu birindiro byazo kandi nta mpamvu na ntoya ibimuteye yagaragaraga, abari bagotewe mu mujyi bari bamaze kwiheba babona ko kwihagararaho kwabo ntacyo bizabagezaho, bari biteguye kumanika amaboko ngo bemere ko batsinzwe. Ariko uburinzi bukomeye n’imbabazi Imana igira ni byo byari biyoboye iyo gahunda kubera ineza igirira ubwoko bwayo. Abakristo bari bategereje bari bamaze guhabwa ikimenyetso bari barasezeraniwe, icyo gihe rero umwanya wo kumvira imiburo y’Umukiza wari ubonetse ku bantu bose babyifuzaga. Ibyabaga byari biyobowe ku buryo nta Bayuda cyangwa Abanyaroma bari kubuza Abakristo guhunga. Igihe Cestius yavaga mu birindiro bye, Abayuda basohotse muri Yerusalemu bakurikira abasirikare be bari bisubiriye iwabo. II 28.3

Igihe rero abasirikare b’impande zombi bari bahugiye mu mirwano, Abakristo bose babonye agahenge ko kwiyufura bahunga uwo mujyi. Muri icyo gihe igihugu na cyo cyari cyarakize abanzi bari kubabuza guhunga. Igihe umujyi wagotwaga, Abayuda bari bateraniye i Yerusalemu mu minsi mikuru y’ingando, bityo rero Abakristo bahatuye bashoboye guhunga nta ngorane. Bahunze badatindiganyije bahungira ahantu hari umutekano mu mujyi wa Pella, muri Pereya, hakurya ya Yorodani. II 29.1

Abasirikare b’Abayuda bakurikiye Cestius n’ingabo ze, bahingukiye ku bari inyuma babarwanya bafite ubukana benda kubatsemba. Abo Banyaroma babashije gusubira iwabo ariko bibagoye cyane. Abayuda barokotse urwo rugamba hafi ya bose maze bagaruka i Yerusalemu bazanye iminyago banyaze Abanyaroma kandi batahanye insinzi. Nyamara uko gusa n’aho batsinze kwabaviriyemo akaga gusa. Kwabateye umutima wo gutsimbarara ku gushaka kurwanya Abanyaroma ari byo bidatinze byabazaniye kugerwaho n’amahano atarondoreka yagwiriye umujyi wabo waciriweho iteka. II 29.2

Igihe Yerusalemu yongeraga kugotwa na Titus, yagwiriwe n’ibyago biteye ubwoba. Umujyi wagoswe mu minsi yo kwizihiza Pasika igihe Abayuda miliyoni nyinshi bari bawukoraniyemo imbere. Ibiribwa bari barahunitse byashoboraga gutunga abaturage imyaka myinshi iyo bibikwa neza, byari byarangijwe n’ishyari no kwihorera by’udutsiko twabaga dushyamiranye, bityo rero igihe umujyi wari ugoswe bagezweho n’amakuba yose aterwa n’amapfa. Urugero rw’ifu y’ingano rwaguraga italanto*. Inzara yacaga ibintu cyane ku buryo abantu bageze aho barya impu zo ku mikandara yabo no ku nkweto zabo za sandari ndetse n’impu zabaga ziri ku ngabo bikingiraga ku rugamba. Abantu benshi bageragezaga gucika mu ijoro bakajya gusoroma ibyatsi byo mu gisambu byameze hanze y’inkike z’umujyi, nubwo benshi bafatwaga bakicwa urw’agashinyaguro, kandi akenshi n’ababaga bagarutse amahoro bamburwaga ibyo babaga bakusanyije biyemeje guhara amagara yabo. Abari bafite ubutegetsi bakoreraga abantu ibikorwa bya kinyamaswa n’iyicarubozo kugira ngo bambure abo bashonji ibyo kurya bike cyane babaga basigaranye bashoboraga kuba barahishe. Ibihe byinshi, ibyo bikorwa by’ubugome byakorwaga n’abantu babaga bafite ibibatunga bibahagije, babaga gusa bishakira guhunika bateganyiriza ahazaza. II 29.3

Abantu ibihumbi byinshi barimbuwe n’inzara n’icyorezo. Byasaga n’aho impuhwe n’urugwiro bitakiriho. Abagabo basahuraga abagore babo n’abagore bagasahura abagabo babo. Washoboraga kubona abana bashikuza ibiryo mu minwa y’ababyeyi babo babaga bageze mu za bukuru. Igisubizo cy’ikibazo umuhanuzi yabajije ngo : « Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa?» cyabonetse mu byabaye muri uwo mujyi wagwiriwe n’akaga: « Abagore b’imbabazi bafashe abana bibyariye, barabateka baba ibyokurya byabo, igihe umukobwa w’ubwoko bwanjye arimbutse” Yesaya 49:15; Amaganya ya Yeremiya 4:10. II 30.1

Na none kandi hasohoye ubuhanuzi bw’imiburo bari barahawe mu binyejana cumi na bine byari bishize buvuga ngo:“ Umugore wo muri mwe wadamaraye akamenyera kugubwa neza gusa, utatinyuka no gukandagiza ikirenge kubwo kudamarara no kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke umugabo aseguye n’umuhungu we n’umukobwa we, ngo atabagaburira ku ngobyi iturutse hagati y’amaguru ye no ku bana be abyaye, kuko azabarira rwihishwa kuko abuze byose kubwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu midugudu yawe.” Gutegeka kwa kabiri 28:56, 57. II 30.2

Abategetsi b’Abanyaroma bihatiye gutera Abayuda ubwoba bagamije kubatera kumanika amaboko ngo bemere ko batsinzwe. Ababaga bafashwe bakagirwa imfungwa ariko bagakomeza kwinangira, bakubitwaga ibiboko, bakicwa urubozo kandi bakabambwa ku nkuta z’uwo mujyi. Buri munsi abantu amagana menshi bicwaga muri ubwo buryo, kandi icyo gikorwa gishishana cyarakomeje kugeza ubwo mu kibaya cya Yehoshafati n’icy’i Kaluvari hari hashinze imisaraba myinshi ku buryo bitari byoroshye kubona aho uca ngo uyinyure hagati. Bagezweho n’umuvumo uteye ubwoba bari barisabiye igihe bari imbere y’intebe y’imanza ya Pilato bavuga ngo : « Amaraso ye araduhame ahame n’abana bacu » Matayo 27:25 [Bibiliya Ijambo ry’Imana] II 30.3

Titus yajyaga kugira ubushake bwo guhagarika ayo marorerwa ateye ubwoba, bityo akaba akijije Yerusalemu kugerwaho n’urugero rwuzuye rw’akaga kari kayirindiriye. Igihe yabonaga ibirundo by’intumbi z’abishwe zigerekeranye muri ibyo bibaya, yuzuwe n’umubabaro. Igihe yarebaga ubwiza bw’ingoro y’Imana ahagaze mu mpinga y’Umusozi w’imyelayo, yumvise ayitangariye bituma ategeka ko birinda kuyikuraho n’ibuye rimwe. Mbere yo kugerageza kwigarurira icyo gihome, yinginze abategetsi b’Abayuda abasaba kutamutera kwandurisha amaraso aho hantu haziranenge. Iyo basohoka bakajya kugira ahandi barwanira, nta Munyaroma n’umwe wajyaga kwangiza ukwera kw’ingoro y’Imana. Josephus nawe, mu mvugo nziza yo kubinginga, yabasabye rwose kureka intambara bakayoboka kugira ngo bakize amagara yabo n’umujyi wabo, ndetse n’ahantu basengeraga. Nyamara kuri ayo magambo yababwiye, bamusubije bamutuka cyane. Uwo muntu wababereye umuhuza ubuheruka, bamuhundagajeho imyambi igihe yari ahagaze imbere yabo abinginga. Abayuda bari baranze kwemera kwinginga k’Umwana w’Imana; bityo rero kujya inama na bo no kubinginga byabateraga gusa kurushaho kwiyemeza kwihagararaho kugeza ku iherezo. Umurava wa Titus wo kurwana ku ngoro y’Imana ntacyo wagezeho, kuko Umurusha ubushobozi yari yarahanuye ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi. II 31.1

Kutava ku izima kw’abategetsi b’Abayuda n’amarorerwa yakorerwaga muri uwo mujyi wari ugoswe byakongeje uburakari n’umujinya by’Abanyaroma, maze Titus yiyemeza kugaba igitero ku ngoro y’Imana no kuyigarurira. Icyakora, yiyemeje ko biramutse bishobotse iyo ngoro itagomba gusenywa, ariko amabwiriza ye ntiyigeze akurikizwa. Nijoro, igihe yari yisubiriye mu ihema rye, Abayuda basohotse mu ngoro bagaba igitero ku ngabo zari hanze. Muri iyo mirwano, umusirikare yajugunye igishirira kinyura mu idirishya ryo mu ibaraza maze ibyumba byubakishije imyerezi byari bikikije iyo ngoro nziranenge bihita bishya biragurumana. II 31.2

Titus yihutiye kuhagera akurikiwe n’abasirikare be bakuru ndetse n’ingabo ze ibihumbi n’uduhumbi maze ategeka abasirikare be kuhazimya. Amagambo ye ntiyigeze yitabwaho. Abasirikare bari barakaye bajugunye ibishashi by’umuriro mu byumba byari bibangikanye n’ingoro y’Imana, maze bicisha inkota abantu benshi cyane bari bahahungiye. Imivu y’amaraso yamanutse ku ngazi z’ingoro atemba nk’amazi. Abayuda ibihumbi byinshi barahatikiriye. Uretse induru y’imirwano, humvikanaga n’amajwi avuga ngo : « Ikabodi! » bisobanura ngo : « Icyubahiro gishize kuri Isiraheli ” II 32.1

“Titus yabonye ko adashobora guhosha uburakari bw’abasirikare; yinjiranye mu ngoro n’abakuru b’ingabo be maze bitegereza uko iyo nyubako yari iteye imbere. Ubwiza bwayo bwarabatangaje, maze kuko ibirimi by’umuriro byari bitaragera ahera, agerageza ubuheruka gukora iyo bwabaga kugira ngo batayisenya, nuko asohotse arongera yinginga abasirikare ngo bahagarike inkongi y’umuriro bawubuze gukwira hose. Liberalis wari umukapiteni w’umutwe w’abasirikare ijana yagerageje guhatira abasirikare be kumwumvira akoresheje inkoni ye y’ubuyobozi; nyamara no kubaha umwami w’abami ubwabyo byari byasimbuwe n’umujinya w’inkazi bari bafitiye Abayuda, gushishikazwa n’imirwano kuzuye ubugome ndetse no kurangamira gusahura. Abasirikare babonaga ibibazengurutse byose birabagirana zahabu yabengeraniraga cyane mu mucyo ukaze w’ibirimi by’umuriro; bibwiye ko mu buturo bwera hahunitswemo ubutunzi butabarika. Umusirikare batamenye uwo ari we yajugunye igiti cyaka umuriro kinyura hagati y’amapata y’urugi, maze inyubako y’ingoro yose ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro. Umwotsi n’umuriro byahumaga amaso byatumye abakuru b’ingabo bisubirirayo, maze iyo nyubako y’agahebuzo igerwaho n’akaga kari kayirindiriye. II 32.2

“Byakuye Abanyaroma umutima, ubwo se byacuze iki ku Bayuda ? Impinga yose y’umusozi wari wubatsweho umujyi yagurumanye umuriro nk’ikirunga. Amazu yagwiriranye umusubizo kandi mu kugwirirana kwayo hakumvikana urusaku rwinshi, maze yose amirwa n’umuriro ugurumana. Ibisenge by’amazu byari bikozwe mu biti by’amasederi byari bimeze nk’umuriro ugurumana; udusongero tw’ingoro twari tuyagirijweho izahabu twabengeranaga nk’ibirimi by’umucyo utukura; mu minara yo ku irembo hacumbaga ibirimi birebire by’umuriro n’umwotsi. Imisozi ihakikije yamurikiwe n’ibyo birimi by’umuriro, kandi wabonaga udutsiko tw’abantu bitegerezanyaga ubwoba uko umujyi wasenywaga. II 32.3

Imbaga y’abantu benshi yari yuzuye hejuru y’inkuta n’utununga by’uwo mujyi, amaso ya bamwe yijimishijwe n’umubabaro utewe no kwiheba, abandi barakajwe no kunanirwa kwihorera. Induru y’abasirikare b’Abanyaroma bakubitaga hirya no hino ndetse no gutaka kw’ababigometseho bakongokeraga mu birimi by’umuriro, byivanze n’urusaku rw’umuriro wagurumanaga no guhinda kw’amajwi y’ibiti byo ku mazu byahanukaga. Za nyiramubande zumvikanishaga amajwi yo gutaka kw’abantu bari mu mpinga z’imisozi. Ahakikije inkuta z’umujyi hose hirangiraga amajwi yo gutaka no kuboroga. Abantu bicwaga n’inzara babumbiye hamwe utubaraga bari basigaranye batera hejuru batakishwa n’umubabaro n’amakuba. II 33.1

“Ubwicanyi bwakorerwaga imbere mu ngoro bwari buteye ubwoba kurenza ibyaberaga hanze yayo. Abagabo n’abagore, abashaje n’abasore, ibyigomeke n’abatambyi, abarwanaga n’abatakambaga basaba imbabazi, bose bishwe umusubizo nta kuvangura. Umubare w’abishwe warutaga uw’abicaga. Byabaye ngombwa ko abasirikare b’Abanyaroma burira ibirundo by’intumbi kugira ngo babone uko bakomeza gutsembatsemba abantu.” 18 - II 33.2

Ingoro y’Imana imaze gusenywa, umujyi wose wahise ufatwa n’Anyabaroma. Abakuru b’Abayuda barahunze bava mu minara yabo bibwiraga ko idashobora gufatwa, maze Titus asanga nta muntu uyirangwamo. Yayitegereje ayitangariye maze avuga ko Imana ari yo yayimugabije kuko ubundi nta ntwaro z’intambara, uko zari kuba zikomeye kose zari gushobora guhirika inkike z’uwo mudugudu. Umujyi n’ingoro y’Imana byarasenywe byombi kugeza ku mfatiro zabyo, maze ubutaka bwari bwubatsweho inzu y’Imana «buhingwa nk’umurima ». Yeremiya 26:18. Mu gitero n’ubwicanyi byakurikiyeho, abantu barenga miriyoni barahaguye; abarokotse bajyanwa ari abanyagano, bagurishwa nk’abacakara, barabakurubana babajyana i Roma kwerekana insinzi yabo, babajugunyira inyamaswa z’inkazi mu bibuga by’imikino ngo zibarye, abandi baratatana bakwira isi yose bameze nk’inzererezi zitagira aho kuba. II 33.3

Abayuda ni bo bari barikururiye akaga kuko bari bariyuzurije urugero rwo kwiturwa ibibi bakoze. Mu kurimburwa kw’ishyanga ryabo no mu mahano yakomeje kubagwirira bamaze gutatana, babonyemo ingaruka z’ibikorwa byabo bwite. Umuhanuzi aravuga ati: “Isirayeli we, uririmbuje,” “kuko wagushijwe n’igicumuro cyawe.” Hoseya 13:9; 14:1. Incuro nyinshi imibabaro yabagezeho ifatwa nk’igihano cyabagezeho gitegetswe n’Imana ubwayo. Uko ni ko umushukanyi ukomeye abigenza kugira ngo ahishe abantu imikorere ye bwite. Igihe Abayuda bizirikaga ku kwanga kwakira urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo, batumye uburinzi bw’Imana bibakurwaho, maze Satani yemererwa kubategeka uko ashaka. Ubwicanyi buteye ubwoba bwakozwe mu gihe cy’isenywa rya Yerusalemu ni igihamya cyerekana ubugome Satani ategekesha abirunduriye mu buyobozi bwe. II 34.1

Ntidushobora kumenya icyo twakwitura Kristo kubera amahoro n’uburinzi tumukesha. Ububasha bw’Imana bukumira ibibi ni bwo burinda abantu kurundukira mu butegetsi bwa Satani. Abantu batumvira ndetse n’indashima bafite impamvu ikomeye yabatera gushimira Imana imbabazi no kwihangana ibagaragariza mu gukumira imbaraga kirimbuzi z’umwanzi kandi zirimo ubugome. Ariko iyo abantu barenze aho kwihangana kw’Imana kugarukira, iyo mbaraga ikumira ikibi ibakurwaho. II 34.2

Ntabwo Imana yitwara ku munyabyaha nk’imucira urubanza rw’igicumuro cye; ahubwo abanze kwemera ubuntu bwayo irabareka bakagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Umucyo wose umuntu yanze kwemera, umuburo wose asuzuguye, icyifuzo cyose yirundumuriyemo, no kugomera amategeko y’Imana kose, biba ari urubuto rubibwe kandi rutabura gutanga umusaruro. Iyo umunyabyaha arwanyije Mwuka w’Imana byimazeyo, amaherezo Mwuka akurwa kuri uwo munyabyaha, maze agasigara atagishoboye gutegeka ibyifuzo bibi bya kamere kandi adafite umurinda ubugome n’urwango bya Satani. II 34.3

Gusenywa kwa Yerusalemu ni umuburo ukomeye kandi wo kwitonderwa ugenewe abantu bose bakerensa impano z’ubuntu bw’Imana kandi banga kwemera kwingingana imbabazi kwayo. Nta gihe higeze hatangwa igihamya kiruta icyo cyerekana urwango Imana yanga icyaha kandi cyerekana igihano umunyabyaha azahabwa nta kabuza. II 35.1

Ubuhanuzi bw’Umukiza bwerekeye urubanza Yerusalemu yaciriwe bugomba kongera gusohozwa mu bundi buryo, kandi amarorerwa ateye ubwoba yabaye kuri Yerusalemu yerekana gusa ishusho ntoya y’ibyo bindi bizabaho. Isenywa ry’umujyi watoranyijwe n’Imana ritwereka akaga kazagera ku isi yanze kwemera imbabazi z’Imana kandi igasuzugura amategeko yayo. II 35.2

Mu binyejana byinshi iyi si imaze iri mu cyaha, yaranzwe n’amateka mabi bikabije y’umubabaro n’agahinda byageze ku bantu. Imitima y’abantu irarwaye kandi intekerezo zabo zigenda zicogora mu byo kumenya ubwenge. Kugomera ubuyobozi bw’Ijuru byabazaniye ingaruka mbi bikabije. Nyamara, hari ibindi byahanuwe birusha ibyo kuba bibi bitarabaho ubu bitegerejwe. Ibyaranze ibihe byahise: intambara z’urudaca zagiye zikurikirana, amakimbirane, imyivumbagatanyo, «Ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose n’imyenda igaraguwe mu maraso» Yesaya 9:5-- mbega ukuntu ari ubusa, ubigereranyije n’ibiteye ubwoba bizabaho igihe Mwuka w’Imana ukumira ibibi azaba yakuwe ku nkozi z’ibibi, atagikumira gusandara kw’irari rya kimuntu ndetse n’umujinya wa Satani! Icyo gihe abatuye isi bazabona ingaruka z’ubutegetsi bwa Satani kurenza uko baba barigeze kuzibona. II 35.3

Ariko nk’uko byagenze mu gihe cy’isenywa rya Yerusalemu, icyo gihe abayoboke b’Imana bazakizwa akaga, umuntu wese uzasangwa yanditswe mu bazima. Yesaya 4:3. Kristo yavuze ko azagaruka gukoranyiriza iruhande rwe abayoboke be bamunambyeho. « Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga, abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru, ukageza iyindi mpera yaryo.» Matayo 24:30, 31. II 36.1

Ubwo ni bwo abatumvira ubutumwa bwiza bazicwa n’Umwuka uva mu kanwa ke bagatsembwa no kurabagirana ko kuza kwe. 2Abatesalonike 2:8. Nk’uko byagenze kuri Isiraheli ya kera, abanyabyaha ni bo birimbura bagapfa bazize gukora nabi kwabo. Kubera imibereho y’icyaha, bitandukanije n’Imana cyane kandi kamere zabo zaheneberejwe n’ibibi cyane ku buryo kwerekanwa kw’ikuzo ryayo kubabera umuriro ukongora. II 36.2

Abantu bakwiriye kuba maso kugira ngo badakerensa icyigisho Kristo yabigishirije mu magambo yavuze. Nk’uko yaburiye abigishwa be iby’isenywa rya Yerusalemu akabaha ikimenyetso cyo kurimbuka kwari kubasatiriye kugira ngo bazahunge, ni ko yaburiye abatuye isi iby’umunsi w’irimbuka riheruka, abaha n’ibimenyetso byo kwegereza kwawo kugira ngo abashaka bose bazahunge umujinya ugiye gutera. Yesu aravuga ati, «Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara.» Luka 21:25; Matayo 24:29; Mariko 13:24-26; Ibyahishuwe 6:12-17. II 36.3

Ababona ibyo bimenyetso bibanziriza kuza kwe bagomba kumenya «yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.” Matayo 24:33. Yatubwiye atuburira ati: «Nuko namwe mube maso» Mariko 13:35. Abita kuri uyu muburo ntibazigera bahera mu mwijima ku buryo uwo munsi wazabagwa gitumo. Nyamara ku batazaba maso, «umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro» 1 Abatesalonike 5:2-5. II 37.1

Ntabwo abatuye isi biteguye kwemera ubutumwa bugenewe igihe cya none kurusha uko Abayuda bari biteguye kwemera kwakira umuburo w’Umukiza warebanaga n’isenywa rya Yerusalemu. Igihe uzazira cyose, uwo munsi w’Imana uzatungura abanyabyaha. Mu gihe ubuzima bw’abantu bugenda nk’uko bisanzwe, mu gihe abantu bazaba batwawe n’ibibanezeza, bahugiye mu bibazanira inyungu z’isi, bahugiye mu bucuruzi no gushaka amafaranga; mu gihe abayobozi mu by’idini bazaba barata gusa amajyambere n’ubwenge by’isi bagezeho, abantu na bo bakihenda ko bafite umutekano; icyo gihe ni bwo kurimbuka gutunguranye kuzagwira abo bose bazaba badamaraye n’abanyabyaha, nk’uko umujura aza mu gicuku akiba mu nzu itarinzwe, «kandi ntibazabasha kubikira na hato. »1 Abatesalonike 5:3. II 37.2