INTAMBARA IKOMEYE

11/45

IGICE CYA 8 - LUTERI IMBERE Y’INAMA Y’ABATEGETSI BAKURU

Umwami mushya witwaga Charles wa gatanu yari yaragiye ku ngoma mu Budage maze intumwa za Roma zihutira kuza kumuha impundu zigira ngo zimushyeshye bityo azakoreshe imbaraga ze arwanye Ubugorozi. Ariko ku rundi ruhande, umutware umwe w’i Saxony wari warafashije cyane Charles kugera ku ngoma, we yamugiriye inama yo kutagira icyo akora kuri Luteri atabanje kumutega amatwi. Bityo umwami w’abami yagiye mu rungabangabo. Nta kindi cyajyaga gushimisha abo ku ruhande rwa Papa uretse iteka ry’umwami w’abami ryicisha Luteri. Umutware w’i Saxony we yari yaravuze ko nta muntu n’umwe, “yaba umwami w’abami cyangwa undi wese wigeze yerekana ko inyandiko za Luteri ziri mu makosa.” Ku bw’iyo mpamvu yasabye ko Maritini Luteri yahabwa urwandiko rw’inzira rutuma arindwa kugira ngo ashobore kujya kwisobanura imbere y’urukiko rugizwe n’abacamanza b’abahanga, b’inyangamugayo kandi badaca urwa kibera.” 111 II 150.1

Icyo gihe amashyaka yose yari ahanze amaso ku nama nkuru y’intara z’Ubudage yendaga guteranira vuba mu mujyi wa Worms nyuma y’igihe gito umwami Charles yimitswe. Hari hariho ibibazo bya politiki bikomeye ndetse n’izindi ngingo byagombaga kwigwa n’iyi nama yari ihuriyemo abatware bose b’igihugu kuko yari incuro ya mbere ibikomangoma byo mu Budage byari bigiye guhurira mu nama ifata ibyemezo n’umwami wabo wari ukiri muto. Mu mpande zose z’icyo gihugu hari haturutse abanyacyubahiro bo mu itorero no mu butegetsi bwa leta. Abatware ba rubanda, abavuka mu ngo z’abakomeye, abanyeshyari n’abayobozi bakuru mu by’idini bose bahasesekaye mu isumbwe no gukomera kwabo. Abatware b’ingabo z’ibwami n’ingabo zibaherekeje, intumwa zivuye mu bihugu by’amahanga kandi bya kure; bose bateraniye i Worms. Nyamara muri iyo nama ngari, ingingo yari ishishikaje abantu cyane yari umurimo w’Umugorozi w’i Saxony. II 150.2

Mbere y’aho Charles yari yarabwiye igikomangoma cy’i Saxony kuzazana na Luteri mu nama nkuru, amusezeranya kuzamurinda no kuzamuha umudendezo wo kuvugana n’abantu babishoboye ku byerekeye ibibazo byakururaga impaka. Luteri yifuzaga cyane kwitaba umwami w’abami. Icyo gihe ubuzima bwe bwari bumaze gucika intege cyane ariko yandikiye igikomangoma ati: “Niba ntashobora kujya i Worms mfite amagara mazima, bazanjyanayo ndwaye nk’uko ubu meze. Kuko niba umwami w’abami ampamagara, sinshobora gushidikanya ko ari uguhamagara kw’Imana ubwayo. Niba bashaka kungirira nabi, ndetse ibi birashoboka (kubera ko atari bo bibwirije kumpamagara), iki kibazo ngishyize mu maboko y’Imana. Wa wundi warindiye abasore batatu mu itanura ry’umuriro aracyariho kandi ari ku ngoma. Imana nibona atari ngombwa kundinda, ubuzima bwanjye ntacyo buvuze. Reka gusa twe gutuma ubutumwa bwiza busuzugurwa n’inkozi z’ibibi, kandi nimutyo dusese amaraso yacu kubw’ubutumwa bwiza, kuko dutinye inkozi z’ibibi zatsinda. Ntabwo ari ibyanjye gufata umwanzuro niba kubaho kwanjye cyangwa gupfa bizagira uruhare rukomeye ku gakiza k’abantu bose... Mubasha kwitega ko icyo ari cyo cyose cyambaho... uretse guhunga cyangwa kwisubiraho. Sinshobora rwose guhunga no kwisubiraho.” _ 112 II 151.1

Ubwo inkuru yakwiraga i Worms ko Luteri agomba kwitaba inama nkuru, abaturage baho barivumbagatanyije. Aleyandere wari intumwa ya Papa akaba yari yashinzwe by’umwihariko gukemura icyo kibazo, abonye bimeze bityo yarumiwe kandi ararakara cyane. Yabonaga ko ingaruka yabyo izaba mbi cyane ku buyobozi bwa Papa. Gushakisha ibimenyetso mu rubanza Papa yari yaramaze gukemura aciraho iteka Luteri byajyaga kuba ugusuzuguza ubutegetsi bwa Papa. Ikindi kandi, yari azi ko ingingo zumvikana kandi zifite imbaraga za Luteri zibasha gutwara benshi mu bikomangoma bakava ku ruhande rwa Papa. Kubw’iyo mpamvu, mu buryo bwihutirwa cyane, yeretse umwami w’abami Charles ko adashimishishijwe rwose n’uko Luteri yakwitaba inama nkuru i Worms. Icyo gihe urwandiko rutangaza ko Luteri yaciwe mu itorero rwari rwashyizwe ahagaragara maze rufatanya no gusaba kw’intumwa ya Papa bityo bituma umwami w’abami ava ku izima. Yandikiye wa mutware ko niba Luteri atisubiyeho, agomba kuguma i Wittenberg. II 151.2

Aleyandere atanejejwe n’iyi nsinzi, yakoresheje imbaraga zose n’uburyarya bwose yari afite kugira ngo Luteri acirweho iteka. Yagaragaje kwihagararaho nk’ushyigikiye inzira nziza, maze yumvisha icyo kibazo ibikomangoma, abayobozi bakuru mu idini ndetse n’abandi bari bari muri iyo nama, arega umugorozi ubugambanyi, ubwigomeke, kuba ruharwa no gutuka Imana.” Nyamara ubwira n’ubwuzu bwinshi byagaragajwe n’iyo ntumwa ya Papa byahishuye neza umwuka wamukoreshaga. Abantu bose muri rusange babonye ko “ikimukoresha cyane ari urwango no gushaka guhora kuruta ishyaka n’ubutungane.” 113 Umubare munini w’abari bagize iyo nama barushijeho kubona ko Luteri arengana. II 152.1

Aleyandere yakubye kabiri ishaka yari afite maze ahatira umwami kuzuza inshingano yo gushyira mu bikorwa amategeko ya Papa. Nyamara hakurikijwe amategeko y’Ubudage, ibi ntibyashoboraga gukorwa ibikomangoma bitabyemeye, ariko umwami Charles arambiwe uko gutitiriza yasabye intumwa ya Papa kuzana icyo kirego mu nama nkuru y’abategetsi b’igihugu. “Wari umunsi ukomeye kuri iyo ntumwa ya papa. Iyo nama yari iteraniyemo abantu benshi cyane kuko n’impamvu yayo yari ikomeye. Aleyandere yagombaga kuburanira Roma yari yarabyaye amatorero yose kandi ikaba ari nayo yayategekaga.” Yagombaga kuburanira ubutware bwa Petero imbere y’imbaga y’abakomeye b’aho Ubukristo bwabarizwaga. “Aleyandere yari intyoza maze ahagurukana ishema muri iyo nteko. Mbere y’uko Roma icirwaho iteka, Imana yemeye ko igaragara kandi ikaburanira imbere y’urukiko rukomeye kuruta izindi ikoresheje umuntu ushoboye kuvuga cyane mu ntyoza zayo.” 114 Abantu bari bashyigikiye Luteri bategeranyije ubwoba ingaruka z’amagambo ya Aleyandere. Ntabwo igikomangoma cy’i Saxony cyari kiri muri iyo nama ariko cyari cyohereje umwe mu bajyanama bacyo kugira ngo baze kwandika ibyo intumwa ya Papa iri buvuge. II 152.2

Aleyandere yahagurukanye imbaraga zose z’ubwenge n’ubutyoza yari afite kugira ngo asenye ukuri. Yakurikiranyaga ibirego ashija Luteri ko ari umwanzi w’itorero na Leta, umwanzi w’abazima n’abapfuye, umwanzi w’abayobozi bakuru b’itorero n’abihaye Imana, umwanzi w’inama y’abepisikopi n’abakristo bose muri rusange. Yaravuze ati: “Mu makosa ya Luteri harimo ibintu bihagije kugira ngo bitwikishe abantu ibihumbi ijana bayobye.” II 152.3

Mu kurangiza yerekanye agasuzuguro afitiye abayobotse ukwizera gushya agira ati: “Abo bayoboke ba Luteri bose ni bantu ki? Ako gatsiko k’abigisha b’abanyagasuzuguro, abapadiri bataye umurongo, abanyamategeko b’abaswa n’abakomeye bitesheje agaciro ndetse na rubanda bayobeje bakabateshura inzira. Mbega uburyo abayoboke b’itorero Gatorika babaruta haba mu bwinshi, mu bushobozi ndetse n’imbaraga! Icyemezo kirafatwa n’imbaga nyamwinshi kiramurikira aboroheje, kibere umuburo abafata ibyemezo bahubutse, abadashikamye kibatere gufata icyemezo kandi kiraha imbaraga abari bafite intege nke.” 115 II 153.1

Abaharaniye ukuri mu bihe byose byabayeho bagiye barwanishwa intwaro nk’izo. Ingingo nk’izo ziracyakoreshwa mu kurwanya abantu bose batinyuka kuvuga inyigisho zumvikana kandi zidakebakeba z’Ijambo ry’Imana zivuguruza ibinyoma byashinze umuzi. Abifuza idini yogeye hose baravuga bati: “Abo babwiriza b’inyigisho nshya ni bantu ki? Ntabwo bize, ni bake kandi ni n’abakene. Nyamara bavuga ko bafite ukuri kandi ko ari ubwoko bwatoranyijwe n’Imana! Ntacyo bazi kandi barashutswe. Mbega ukuntu itorero ryacu rigizwe n’abantu benshi kubarusha kandi rikabarusha n’ubushobozi! Mbega ukuntu muri twe hari abantu benshi bakomeye kandi b’abahanga! Mbega uburyo uruhande rwacu rubarusha imbaraga!” Ngizo imvugo zifite ijambo mu batuye isi, ariko ubu ntabwo ari izo gushingirwaho kuruta uko byari bimeze mu gihe cya Luteri. II 153.2

Ubugorozi ntibwarangiranye na Luteri nk’uko bamwe babitekereza. Bugomba gukomeza gukorwa kugeza ku iherezo ry’amateka y’isi. Luteri yari afite umurimo ukomeye wo kugeza ku bandi umucyo Imana yari yaramumurikishirije, nyamara ntiyahawe umucyo wose wagombaga guhabwa abatuye isi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, umucyo mushya wakomeje kujya umurika ku Byanditswe Byera kandi ukuri gushya gukomeza kujya guhishurwa. II 153.3

Imvugo y’intumwa ya Papa yatangaje cyane abagize inama nkuru y’abategetsi bakuru. Luteri ntiyari ari aho ngo avuguruze iyo ntumwa ya Papa y’akataraboneka akoresheje ukuri kumvikana kandi kwemeza imitima ko mu Ijambo ry’Imana. Nta muntu n’umwe wagerageje kurengera umugorozi Luteri. Muri rusange hagaragaye umwuka utari uwo kumuciraho iteka ndetse n’inyigisho yigishaga gusa ahubwo wari uwo kurandura ubuyobe bibaye bishobotse. Roma yari yabonye uburyo bwiza bwo kurengera uruhande rwayo. Ibyo yashoboraga kuvuga byose ngo yirengere byari byavuzwe, nyamara ibyo byasaga n’insinzi byari ikimenyetso cyo gutsindwa. Kuva icyo gihe, itandukaniro hagati y’ukuri n’ikinyoma ryari kurushaho kugaragara neza ubwo ukuri n’ibinyoma byari guhangana mu rugamba ku mugaragaro. Kuva icyo gihe Roma ntiyari kuzagira umutekano nka mbere. II 154.1

Nubwo umubare munini w’abari bateraniye muri iyo nama bari biteguye gutanga Luteri ngo Roma imwihimureho; benshi muri bo babonye kandi bababazwa cyane n’ubuhenebere bwari mu itorero, kandi bifuzaga ko havaho ibyababazaga Abadage byaterwaga no gushayisha mu bibi n’umururumba wo kwirundanyaho ubutunzi byarangaga abayobozi bakuru b’itorero. Intumwa ya Papa yari yerekanye igitugu cy’ubutegetsi bwa Papa mu buryo bugaragara. Ubwo ni bwo Uhoraho yakoze ku mutima w’umwe mu bagize iyo nama y’abategetsi bakuru kugira ngo agaragaze neza ingaruka z’igitugu cy’ubutegetsi bwa Papa. Uwitwa George w’i Saxony yahagurukanye isheja muri iryo teraniro ry’ibikomangoma maze yatura ku mugaragaro ubuhendanyi n’ibizira ubupapa bwakoraga ndetse n’ingaruka zabyo ziteye ubwoba. Yasoje ijambo rye agira ati: II 154.2

“Dore bimwe mu bikorwa bibi biregwa Roma. Ntibakigira isoni, icyo bitayeho ni ikintu kimwe gusa. . . amafaranga, amafaranga, ukongera uti . . . amafaranga ku buryo ababwiriza bari bakwiriye kwigisha ukuri batagira ikindi bavuga kitari ibinyoma kandi uretse no kubererekera ibinyoma bagororeraga ababivuga kuko uko ibinyoma byabo birushaho gukwira ni ko inyungu zabo zirushaho kwiyongera. Muri iyo soko y’imyanda niho haturuka amazi nk’ayo y’ibirohwa. Kwangirika mu mico mbonera byaramburiye ukuboko umururumba wo kurundanya ubutunzi. Akaga katejwe n’abayobozi bakuru mu idini ni ko karoha benshi mu irimbukiro. Ubugorozi rusange bugomba gukorwa.” 116 II 154.3

Luteri ubwe ntiyari kubasha kuvuga amagambo yo akomeye yo kwamagana ibibi byakorwaga n’ubuyobozi bwa Papa, kandi kubera ko George uwo wavugaga yari umwanzi ukomeye w’ubugorozi byatumye amagambo ye agira imbaraga ikomeye. II 155.1

Iyo amaso y’abari bateraniye aho ajya guhwezwa, bajyaga kubona ingabo z’abamarayika b’Imana bari hagati yabo bakwirakwiza imyambi y’umucyo mu mwijima w’ibinyoma barimo kandi bakingurira intekerezo n’imitima byabo kwakira ukuri. Imbaraga y’Imana y’ukuri n’ubwenge bwose niyo yategekaga n’abanzi b’Ubugorozi kandi muri ubwo buryo itegurira inzira umurimo ukomeye wari ugiye gukorwa. Ntabwo Martin Luteri yari ahari ariko ijwi ry’Uruta Luteri ryari ryumvikaniye mu iteraniro. II 155.2

Inama y’abategetsi bakuru yahise ishyiraho akanama gato ko gutegura urutonde rw’akarengane kose ubupapa bwari bwashyiraga ku Badage. Urwo rutonde rwari rufite ingingo ijana n’imwe rwashyikirijwe umwami w’abami kandi banamusaba guhita afata ingamba zo gukosora ako karengane. Abasabaga ibyo baravuze bati: ” Mbega ubwambuzi no kunyaga biranga amarorerwa atamirije ubuyobozi bukuru bw’ibya Mwuka mu Bukristo! Ni inshingano yacu gutuma hatabaho kurimbuka no guteshwa agaciro kw’abaturage bacu. Kubera iyi mpamvu turagusaba twicishije bugufi cyane ariko by’ikubagahu ko wategeka ko habaho ivugurura (ubugorozi) rusange kandi rigatangira gushyirwa mu bikorwa.” 117 II 155.3

Abari mu nama bahise basaba ko umugorozi Luteri yazanwa imbere yabo. Hatitawe ku kwinginga, kurwanya n’ibikangisho bya Aleyandere, amaherezo umwami w’abami yaremeye maze Luteri ahamagarirwa kwitaba imbere y’inama nkuru y’abategetsi. Uko guhamagarirwa kwitaba kwajyaniranye no guhabwa urwandiko rw’inzira rumuhesha uburenganzira bwo kuzagaruka aho afite umudendezo. Izo mpapuro zajyanwe i Wittenberg n’umugabo w’intwari wari ushinzwe kuzamugeza i Worms. II 156.1

Incuti za Luteri bagize ubwoba kandi zirahangayika. Kubera ko bari bazi inzika n’urwango abo bantu bafitiye Luteri, batinye ko n’urwandiko rw’inzira yari afite rutari bwubahirizwe maze bamwingingira kudashyira ubuzima bwe mu kaga. Yarabasubije ati: “Abayoboke ba Papa ntibifuza ko ngera i Worms, ahubwo bashaka ko nshirwaho iteka kandi ngapfa. Ariko ntacyo bitwaye. Ntimunsabire ahubwo musabire Ijambo ry’Imana. Kristo azampa Mwuka we kugira ngo mbashe gutsinda abo bakozi barwanira ikinyoma. Sinzigera nemera ibyabo kandi nzabatsindisha urupfu rwanjye. Bari gukora hirya no hino i Worms bashaka uko bampatira kwisubiraho, ariko dore kwisubiraho kwanjye uko ari ko: Nigeze mvuga ko Papa ari umusimbura wa Kristo; ariko noneho ubu mvuze ko Papa ari umwanzi wa Kristo ahubwo ni intumwa ya Satani.” 118 II 156.2

Ntabwo Luteri yajyaga gukora urwo rugendo rurimo akaga wenyine. Uretse intumwa y’umwami, hari n’abandi bantu batatu b’incuti ze magara biyemeje kumuherekeza. Uwitwa Melanchthon yifuje cyane kujyana nabo. Umutima we wari womatanye n’uwa Luteri bityo yifuza kumukurikira byaba ngombwa bakajyana muri gereza cyangwa bagapfana. Nyamara Luteri yanze kwinginga kwe. Iyo Luteri aza gupfa , ibyiringiro by’Ubugorozi byagombaga kuzashingira kuri uwo bakoranaga wari ukiri umusore. Ubwo Luteri yasezeraga kuri Melanchthon yaravuze ati: “Nindamuka ntagarutse maze abanzi banjye bakanyica, uzakomeze kwigisha kandi uzashikame mu kuri. Kora mu cyimbo cyanjye...Wowe nurokoka, urupfu rwanjye ntacyo ruzaba ruvuze.” 119 II 156.3

Abanyeshuri benshi n’abaturage bari bateranyijwe no kubona uko Luteri ari bugende bagize agahinda kenshi. Imbaga y’abantu benshi bari barakozwe ku mutima n’ubutumwa bwiza bamusezeyeho barira. Uko ni ko Umugorozi n’abamuherekeje bafashe urugendo bava i Wittenberg. II 157.1

Mu rugendo Luteri babonaga ko intekerezo z’abantu ziremerewe n’ubwoba. Mu mijyi imwe, ntibigeze babacira akari urutega. Ubwo bahagararaga ngo bacumbike, umupadiri wamukundaga yagaragaje ubwoba afite akoresheje kwereka Luteri igishushanyo cy’umugorozi w’Umutaliyani wari warishwe azize kwizera kwe. Umunsi wakurikiyeho baje kumenya ko inyandiko za Luteri zaciwe i Worms. Intumwa ziturutse i bwami zagendaga zamamaza iteka ry’umwami w’abami kandi zikararikira abantu kuzana izo nyandiko zaciwe bakazishyikiriza abacamanza. Wa muherekeza w’intwari aza gutinya ko Luteri atari bugirire umutekano muri iyo nama bagiyemo kandi atekereje ko Luteri yabasha kugamburura ku mwanzuro we, yamubajije niba acyifuza gukomeza urugendo. Luteri yaramusubije ati: “Nubwo namaganwe mu mijyi yose, ndakomeza ngende.” 120 II 157.2

Ageze ahitwa Erfurt, yakiranwe icyubahiro. Yakikijwe n’imbaga y’abantu yamwishimiraga, yanyuze mu nzira yari yaranyuzemo kenshi yitwaje isakoshi yakoreshaga asabiriza. Yasuye aho yari yarabaye mu kigo cy’abihaye Imana kandi yibuka intambara yanyuzemo mbere y’uko mu mutima we yakira ukuri kwakwiraga mu Budage hose muri icyo gihe. Bamurarikiye kubwiriza kandi yari yarabibujijwe; ariko umuherekeza we yamuhaye uruhusa rwo kubikora maze umupadiri wari warigeze kuba umukozi ukora imirimo y’agahato kandi isuzuguritse mu kigo cy’abihaye Imana noneho ajya kuri aritari (uruhimbi). II 157.3

Imbaga y’abantu yari iteraniye aho yayibwiye amagambo ya Kristo ati: “Amahoro abe muri mwe.” Yakomeje agira ati: “Abacurabwenge, intiti n’abanditsi bakoze ibishoboka byose ngo bigishe abantu uburyo bwo kubona ubugingo buhoraho nyamara ntibageze ku ntego. Nyamara njyeweho ndababwira ubwo buryo:...Hari Uwo Imana yazuye mu bapfuye kugira ngo arimbure urupfu, abe impongano y’icyaha kandi afunge amarembo y’ikuzimu; uwo ni Umwami Yesu Kristo. Uyu ni wo murimo w’agakiza ...Kristo yaratsinze! Iyi ni inkuru ishimishije; kandi twakijijwe n’umurimo yakoze ntabwo ari umurimo wacu ubwacu. ...Umwami wacu Yesu Kristo yaravuze ati, ‘Amahoro abe muri mwe; nimurebe ibiganza byanjye.’ Ibyo ni ukuvuga ngo; ‘Yewe muntu, reba! Ni jye, jye jyenyine wakuyeho ibyaha byawe, ndagucungura none ubu ufite amahoro. Ni ko Umwami avuga.’” II 158.1

Yakomeje yerekana ko ukwizera nyakuri kuzagaragazwa n’imibereho itunganye. Yaravuze ati: ” Kuva Imana yaradukijije, ni mutyo dushyire ibikorwa byacu kuri gahunda kugira ngo bibashe kuba ibiyishimisha. Mbese waba ukize? Reka ibyo utunze bigirire abakene akamaro. Mbese waba uri umukene? Reka ibyo ukorera umukire bimushimishe. Niba umurimo wawe ari wowe wenyine ufitiye akamaro, umurimo wibwira ko ukorera Imana ni ikinyoma.” 121 II 158.2

Abantu bamuteze amatwi batwawe rwose. Umutsima w’ubugingo wamanyaguriwe abo bashonji. Kristo ni we wererejwe imbere yabo kandi arutishwa ba Papa, ibisonga byabo, abami b’abami ndetse n’abami bose. Ntabwo Luteri yigeze abahishurira ko ari mu kaga. Ntabwo yashatse ko bamutekerezaho cyangwa ko bamugirira impuhwe. Kubera Kristo yariyibagiwe ubwe. Yihishe inyuma y’Uwabambwe i Karuvali agendereye gusa kwerekana ko Yesu wenyine ari we Mucunguzi w’umunyabyaha. II 158.3

Ubwo Luteri yakomezaga urugendo rwe, aho yanyuraga hose bamurebanaga amatsiko menshi. Abantu benshi bazaga kumuzenguruka bazanywe no kumuburira iby’imigambi abayoboke ba Roma bamufitiye. Bamwe baravugaga bati: “Bazagutwika bakugire ivu nk’uko batwitse Huse.” Luteri yarabasubizaga: “Nubwo bacana umuriro mu nzira yose kuva i Worms kugera Wittenberg, ndetse ibirimi byawo bikaba bigera ku ijuru, nzawunyuramo mu izina rya Yesu-Umukiza, nzagera imbere yabo. Nzinjira mu mikaka y’iki gikoko maze nkure amenyo yacyo mpamya Umwami Yesu Kristo.” 122 II 159.1

Inkuru ivuga ko ari hafi kugera i Worms yateye abantu ubwoba bwinshi. Incuti ze zahindaga umushitsi kubwo umutekano we naho abanzi be bo bari batewe ubwoba n’uko umurimo wabo utaragera ku ntego yawo. Hakoreshejwe imbaraga nyinshi cyane kugira ngo bamwumvishe ko adakwiriye kwinjira muri uwo mujyi. Biteguwe n’abari mu ruhande rwa Papa, bamugiriye inama yo kwemera ko yaruhukira mu nzu y’umusirikare w’incuti ye aho bibwiraga ko ibibazo bikwiriye gukemurirwa aho mu bwumvikane. Incuti za Luteri zihatiye kumutera ubwoba zimubwira ibyago bimutegereje. Umuhati wose bakoresheje wabaye imfabusa. Luteri wari utaracika intege yaravuze ati: “Nubwo i Worms haba abadayimoni bangana n’amategura y’ibisenge by’amazu yaho, uko byagenda kose nzahinjira.” 123 II 159.2

Ubwo Luteri yari ageze i Worms, imbaga y’abantu benshi yaje ku marembo y’uwo mujyi. Imbaga nk’iyo ntiyari yarigeze iteranira gusanganira n’umwami w’abami ubwe. Hari ubwoba bwinshi cyane, kandi muri iyo mbaga y’abantu havaga ijwi rito ry’umuntu uririmba indirimbo yo gushyingura nk’umuburo uri guhabwa Luteri kubera urwari rumutegereje. Ubwo yavaga mu igare ryari rimutwaye, yaravuze ati: “Imana niyo izandengera.” II 159.3

Ntabwo abayoboke ba Papa bari barizeye ko Luteri abasha guhangara kuboneka i Worms maze kuhagera kwe kubuzuza ubwoba bwinshi. Umwami w’abami yahise atumiza abajyanama be ngo barebe icyo bakora. Umwe mu bisonga bye bikomeye wari ukomeye ku mahame y’ubupapa yaravuze ati: “Twamaze igihe kirekire tuvuga kuri iki kibazo. Nyakubahwa icyo wakora ni uguhita wikiza uriya muntu. Mbese Sigismond ntiyatwikishije Huse? Ntabwo turebwa no gutanga cyangwa kubahiriza urwandiko rw’inzira rw’umuhakanyi.” Umwami w’abami arasubiza ati: “Oya, tugomba gukora ibyo twasezeranye.” 124 Bityo hafashwe icyemezo ko Luteri yategwa amatwi. II 160.1

Abo mu mujyi bose bari bafite amatsiko yo kubona uwo muntu w’akataraboneka maze bidatinze abashyitsi benshi baje kumureba buzura aho yari acumbitse. Luteri yari atarakira neza indwara yari aherutse kurwara; yari ananijwe n’urugendo yari amazemo ibyumweru bibiri byuzuye. Yagombaga kwitegura uko yari kuzifata muri gahunda y’umunsi ukurikiyeho bityo yari akeneye gutuza no kuruhuka. Ariko abantu benshi bifuzaga kumubona ku buryo yari aruhutse amasaha make cyane ubwo abakomeye, abapadiri na rubanda bateraniye aho ari bafite amatsiko. Muri abo bantu harimo benshi bo mu bakomeye bari barasabye umwami w’abami ko habaho ivugurura ku bintu bibi bikorwa mu itorero kandi nk’uko Luteri abivuga, “bari baraheshejwe umudendezo n’ubutumwa bwe.” 125 Abanzi kimwe n’incuti bose baje kureba uwo mupadiri utagira ubwoba; ariko yabakiranye gutuza atajegajega, agasubizanya bose ikinyabupfura n’ubwenge. Kwihangana kwe kwari gushikamye kurimo ubutwari. Mu maso he hari hananutse hari ibimenyetso by’umunaniro n’uburwayi nyamara kandi hagaragaraga ubugwaneza n’ibyishimo. Uburemere no kudakebakeba by’amagambo ye byamuhaye imbaraga n’abanzi be batashoboraga gutsinda. Incuti ze n’abanzi be buzurwaga no gutangara. Bamwe bemeraga ko akoreshwa n’imbaraga mvajuru, abandi bakavuga nk’uko Abafarisayo bavugaga kuri Kristo bati: “Arimo dayimoni.” II 160.2

Umunsi wakurikiyeho, Luteri yarahamagawe ngo aze imbere y’inama y’abategetsi bakuru. Umusirikari mukuru w’ibwami yari yashyinzwe kumuzana mu cyumba cy’inama ariko yahageze biruhanyije kuko ahantu hose mu nzira hari huzuye abantu bashakaga kureba uwo mupadiri watinyutse kurwanya ubutegetsi bwa Papa. II 160.3

Igihe Luteri yari agiye kwinjira ngo ajye imbere y’abamuciraga urubanza, umusirikare mukuru wari ushaje wari warabaye intwari mu ntambara nyinshi, yamubwiranye ubwitonzi ati: “Nyabusa Padiri, nyabusa padiri, ubu ugiye kunyura mu bikomeye yaba njye ubwanjye cyangwa abandi basirikare bakuru bose batigeze banyuramo mu ntambara zisesa amaraso twarwanye. Ariko niba uzi ko urwanira ukuri kandi ukaba ubizi neza, jya mbere mu izina ry’Imana, ntugire icyo utinya. Ntabwo Imana izagutererana.” 126 II 161.1

Amaherezo Luteri yahagaze imbere y’inama y’abategetsi bakuru. Umwami w’abami yari yicaye ku ntebe y’ubwami. Yari akikijwe n’abakomeye bo mu bwami bwe. Nta wundi muntu wari warigeze yitaba imbere y’inama ikomeye itangaje nk’iyo Luteri yari ahagaritswe imbere kugira ngo asobanure ibyo kwizera kwe. “Uko kuboneka aho ubwabyo byari ikimenyetso cyo gutsindwa k’ubupapa. Papa yari yaramaze kumuciraho iteka, none ubu yari ahagaze imbere y’urukiko rurusha Papa ubushobozi. Papa yari yaramuciye , kandi yari yaramugize ruvumwa mu bantu bose. Ariko noneho yari yahamagawe mu mvugo imwubaha kandi yakirwa imbere y’imbaga y’abanyacyubahiro bakomeye kuruta abandi ku isi. Papa yari yaramuciriye urubanza ko agomba gucecekeshwa burundu none yari agiye kuvugira imbere y’abantu benshi bamuteze amatwi bafite amatsiko bari bavuye mu bihugu byose bya Gikristo. Ibikorwa bya Luteri byari byateje impinduramatwara ikomeye. Roma yari yamaze kumanuka iva ku ntebe yayo y’ubwami kandi ijwi ry’umupadiri ni ryo ryateye uko gucishwa bugufi.” 127 II 161.2

Imbere y’iyo nteko y’abakomeye, umugorozi Luteri wari waravukiye mu muryango woroheje cyane, yasaga n’ufite ipfunwe kandi yabuze amahwemo. Ibikomangoma byinshi bibonye inkeke afite ku mutima, byaramwegereye maze umwe muri bo aramwongorera ati: “Ntutinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo.” Undi yaravuze ati: “Nibakujyana imbere y’abategeka n’abami ku bwanjye, Mwuka wa So niwe uzaguha ibyo uzahavugira. ” Uko niko amagambo ya Kristo yavuzwe n’abakomeye bo mu isi kugira ngo bakomeze umugaragu we mu isaha yo gucirwa urubanza. II 161.3

Luteri yajyanywe imbere y’intebe y’umwami w’abami. Habayeho guceceka gukomeye muri iyo mbaga yari iteraniye aho. Bityo umusirikare mukuru w’ibwami yarahagurutse atunga urutoki imizingo y’inyandiko za Luteri maze asaba Luteri gusubiza ibibazo bibiri abajijwe. Icya mbere, yabajijwe niba yemera ko izo nyandiko ari ize, icya kabiri, niba yemera kwivuguruza akareka ibitekerezo yanditse muri ibyo bitabo. Imitwe y’ibyo bitabo yari yasomwe, maze ku kibazo cya mbere Luteri asubiza ko yemera ko ibyo bitabo ari ibye. Yaravuze ati: “Ku kibazo cya kabiri, kubera ko ari ikibazo kirebana no kwizera n’agakiza k’abantu, kandi kikaba kinibasiye Ijambo ry’Imana ryo butunzi bukomeye kandi buruta ubundi haba mu ijuru no mu isi, ndamutse nsubije ntabanje gutekereza naba mpubutse. Kuko nihandagaje bishoboka ko navuga bike ku bisabwa cyangwa ibirenze ibyo ukuri gusaba bityo nkaba nshumuye ku cyo Kristo yavuze ati: “Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.” 128 Kubera iyo mpamvu, mu kwicisha bugufi kose, ndagusaba nyakubahwa mwami w’abami ngo umpe umwanya kugira ngo mbashe gusubiza ntatukishije Ijambo ry’Imana.” 129 II 162.1

Mu gusaba atyo Luteri yabikoranye ubwenge. Abari bateraniye aho bahise bemera ko Luteri adahubuka mu byo akora atabanje gutekereza. Ubwo bwitonzi no kwitegeka bitari byitezwe mu muntu wari waragaragaje ko adakangishwa kandi ntagamburure, byamwongereye imbaraga bituma nyuma y’aho abasha gusubizanya ubwitonzi, yafashe icyemezo kandi agifatanye ubwenge ndetse agaragaza n’icyubahiro byatangaje kandi bica intege abamurwanyaga, ndetse bigacyaha agasuzuguro n’ubwibone byabo. II 162.2

Bukeye bwaho, yagombaga kwitaba kugira ngo atange igisubizo cye giheruka. Igihe yatekerezaga imbaraga zari zibumbiye hamwe ngo zirwanye ukuri, umutima we waramusimbukaga. Kwizera kwe kwarahungabanye maze agira gutinya, ahinda umushyitsi maze ubwoba bwinshi buramutaha. Akaga karushagaho kwiyongera imbere ye, abanzi be basaga n’abenda gutsinda kandi imbaraga z’umwijima zisa n’izenda kunesha. Ibicu by’umwijima byari bimugose kandi byasaga n’ibimutandukanyije n’Imana. Yumvaga akeneye ibyiringiro ko Uhoraho nyiringabo azabana nawe. Muri ako gahinda, yubamye hasi maze asuka amaganya no gutaka kwe bitagiraga umuntu wabashaga kubisobanukirwa uretse Imana yonyine. II 162.3

Yaringinze ati: “Ayi, Mana ishobora byose! Mana ihoraho! Mbega ukuntu isi ari ingome! Dore yasamuye akanwa kayo ngo imire, kandi mfite ibyiringiro bike muri Wowe!. . . Niba ngomba kwiringira imbaraga z’ab’iyi isi, urwanjye rwaba rwushe!. . . Isaha yanjye ya nyuma irageze, namaze gucirwa urubanza. . . Mana!, Mana!. . . Mfasha ngo nsinde abanyabwenge bose bo ku isi. Bikore Mana,.. Wowe wenyine;...kuko uyu atari umurimo wanjye, ahubwo ni uwawe. Ntacyo mfite nakora aha, ntacyo mfite kuvugana n’abakomeye b’isi. . . Ariko umurimo ni uwawe, . . . kandi ni umurimo utunganye kandi w’iteka ryose! Nyagasani, mfasha! Mana ikiranuka kandi idahinduka! Siniringiye umuntu uwo ari we wese. . . Iby’umuntu byose ntibyizerwa; ikimukomokaho cyose kiragwaguza. Wampisemo ngo nkore uyu murimo. . . Mana mba iruhande, kubw’Umwana wawe ukunda Yesu Kristo, we murengezi wanjye, ingabo inkingira n’igihome gikomeye.”130 II 163.1

Imana nyiri ubwenge bwose yatumye Luteri asobanukirwa n’akaga kamutegereje kugira ngo atiringira imbaraga ze bwite kandi ngo agire amakenga ye kwishora mu kaga. Nyamara gutinya umubabaro yari kugira, ubwoba bw’iyicarubozo cyangwa urupfu byasaga nibimutegereje ntabwo ari byo byatumye ubwoba bwinshi bumutaha. Ahubwo yari ageze mu gihe gikomeye cyane kandi yumvaga adafite imbaraga zihagije zo guhangana nacyo. Umurimo w’ukuri wajyaga gutsindwa bitewe n’intege nke ze. Yakiranije Imana asenga adaharanira umutekano we bwite ahubwo agamije insinzi y’Ubutumwa bwiza. Umubabaro n’intambara byari mu mutima we byari bimeze nk’ibya Isiraheli muri rya joro ku nkengero z’akagezi ari wenyine. Nk’uko byabaye kuri Isiraheli nawe yatsinze urwo rugamba rwo gukirana n’Imana. Mu ntege nke ze, ukwizera kwe kwagundiriye Kristo we Murengezi ukomeye. Yakomejwe n’ubwishingizi yahawe ko atazahagarara imbere y’urukiko wenyine. Amahoro yagarutse mu bugingo bwe kandi ashimishwa n’uko yemerewe kwerereza Ijambo ry’Imana imbere y’abategetsi b’ibihugu. II 163.2

Intekerezo ze yakomeje kuzihanga Imana maze yitegura urugamba rwari rumuri imbere. Yatekereje uko ari busubize, asesengura ibyanditswe mu nyandiko ze maze atoranya amasomo amwe muri Bibiliya akwiriye gushyigikira imitekerereze ye. Bityo, yarambitse ikiganza cye cy’ibumoso kuri icyo Gitabo Cyera (Bibiliya) cyari kirambuye imbere ye maze azamura ikiganza cy’iburyo agitunga mu ijuru arahira ko “azakomeza kuba indahemuka ku butumwa bwiza kandi ko azahamya kwizera kwe nubwo byaba ngombwa ko abihamisha kumena amaraso ye.” 131 II 164.1

Yongeye kugarurwa imbere y’inama y’abategetsi bakuru, mu maso he ntihagaragaraga ubwoba cyangwa guhangayika. Yari atuje, afite amahoro, ubutwari no gukomera maze ahagarara nk’umuhamya w’Imana hagati y’abakomeye b’isi. Umusirikare mukuru w’ibwami yamubajije umwanzuro we niba yifuza kureka inyigisho ze. Luteri yamusubizanyije ijwi ryoroheje ryicishije bugufi, atarakaye cyangwa ababaye. Imyitwarire ye yari ituje kandi arangwa no kubaha, nyamara yerekanaga ibyiringiro n’umunezero byatangaje abari muri iyo nama. II 164.2

Luteri yaravuze ati: “Nyakubahwa mwami w’abami, bikomangoma, bakuru b’ubutegetsi! Mpagaze imbere yanyu uyu munsi nkurikije itegeko nahawe ejo, kandi kubw’imbabazi z’Imana ndabinginga nyakubahwa namwe abakomeye ngo mwumve neza uko nisobanura ku byerekeye umurimo nzi neza ko utunganye kandi ari ukuri. Ndabiseguraho ngo kubwo kutabimenya, nindamuka nishe amabwiriza y’imvugo ikoreshwa mu nkiko, ndabinginze mumbabarire; kuko ntarerewe mu bikari by’abami, ahubwo narerewe ahantu hiherereye mu kigo cy’abihaye Imana.” - 132 II 164.3

Bityo avuga ku kibazo yabajijwe maze avuga ko ibitabo yanditse byose bidahuje. Muri bimwe, yari yaranditse ibyerekeranye no kwizera n’imirimo myiza kandi n’abanzi be ntibavuze gusa ko ibyo bitabo ntacyo bitwaye ko ahubwo binafitiye abantu akamaro. Kwisubiraho akavuguruza ibyo bitabo byaba ari uguciraho iteka ukuri abantu bose bemeye. Umugabane wa kabiri w’ibitabo bye wari ugendereye kugaragaza gushayisha mu bibi ndetse n’amahano yakorwaga n’ubuyobozi bw’ubupapa. Gukuraho izo nyandiko byaba ari ugutera imbaraga iterabwoba rya Roma kandi bigakingurira amarembo magari ibibi byinshi kandi bikomeye. Naho mu mugabane wa gatatu w’ibitabo bye, yemera ko yarwanyije abantu ku giti cyabo bari barashyigikiye ibibi byariho. Ku byerekeye ibi uwo mugabane wa gatatu, yemeye adahatwa ko yabatonetse cyane kurenza uko byari ngombwa. Ntabwo yigiraga intungane; ariko kandi n’ibyo bitabo ntiyashoboraga kuvuga ko byavaho kuko iyo akora atyo byari gutera ishema abanzi b’ukuri, bityo bari kuboneraho urwaho rwo kurimbura ubwoko bw’Imana babakorera ubugome bukomeye cyane. II 165.1

Yakomeje agira ati: “Nyamara njye ndi umuntu usanzwe, ntabwo ndi Imana. Kubw’ibyo, ndisobanura nk’uko Kristo yabigenje: ‘Niba hari ikibi navuze, abe ari cyo munshinja.’ . . . Kubw’imbabazi z’Imana, ndabasabye nyakubahwa mwami w’abami namwe bikomangoma, namwe mwese buri wese mu banyacyubahiro cye kugira ngo munyereke aho nibeshye mukoresheje inyandiko z’intumwa n’abahanuzi. Nimara kwemezwa ibyo, ndahita ndeka ayo makosa kandi ndaba uwa mbere mu gufata ibitabo byanjye no kubijugunya mu muriro. II 165.2

“Niringira ko, ibyo navuze neruye byerekana ko nagenzuranye ubwitonzi kandi nsesengura akaga niyemeje kwishyiramo. Ariko aho kugira ngo mbe mfite ubwoba, nk’uko byabaye mu bihe byahise, nshimishwa no kubona ko ubu butumwa bwiza ari bwo ntandaro y’amakuba no gutandukana. Iyi ni yo miterere y’Ijambo ry’Imana ari na ryo herezo ryaryo. Yesu Kristo yaravuze ati: ‘Sinazanye amahoro mu isi keretse inkota. ‘Mu nama zayo, Imana iratangaje kandi irakomeye. None mwitonde mudatoteza ijambo ryera ry’Imana kandi mukikururira akaga gateye ubwoba k’ingorane mudashobora gusimbuka z’ibyago byababaho ubu no kurimbuka kw’iteka ryose byaterwa no kwibwira ko mugamije guhosha amacakubiri. Natanga ingero nyinshi zivuye mu byo Imana yandikishije. Navuga ibya ba Farawo, abami b’i Babuloni n’abo mu Isiraheli batigeze bakora ibibazanira kurimbuka nk’igihe batekerezaga ko bari gukomeza ubwami bwabo bakoresheje inama zasaga n’aho zuzuye ubushishozi. ‘Imana yakuyeho imisozi nabo ntibabimenya.’” 133 II 165.3

Luteri yari yavuze mu Kidage noneho bamusaba gusubira mu byo yavuze mu Kiratini. Nubwo yari ananijwe n’ibyo yari amaze kuvuga, yakoze ibyo asabwe maze asubira muri ya magambo mu mvugo yumvikana neza n’imbaraga nk’izo yakoresheje mbere. Ubuntu bw’Imana bwamuyoboye muri iki kibazo. Ibitekerezo bya benshi mu bikomangoma byari byarahumishijwe n’amakosa no kwemera mu buhumyi ku buryo ubwo yavugaga bwa mbere batabashije kubona imbaraga z’imitekerereze ya Luteri ariko ubwo yabisubiragamo nibwo bashoboye gusobanukirwa neza n’ingingo yavugaga. II 166.1

Abahumye amaso yabo ngo batabona umucyo kubwo kwinangira kandi bakaba bari barinangiye ngo batemera ukuri, nibo barakajwe cyane n’imbaraga y’amagambo ya Luteri. Ubwo yari amaze kuvuga, umuvugizi w’inama y’abategetsi bakuru yavuganye ubukana ati: “Ntiwasubije ikibazo wababajijwe. . . Usabwa gutanga igisubizo cyumvikana kandi cyahuranyije. Mbese urisubiraho cyangwa nturisubiraho?” II 166.2

Umugorozi Luteri yarasubije ati: “Nk’uko nyakubahwa umwami nawe mutware munsaba igisubizo cyumvikana, cyoroshye kandi cyahuranyije, ndabaha igisubizo kimwe gusa, ari cyo iki: “Sinshobora kureka kwizera kwanjye ku bwa Papa cyangwa kubwo inama, kuko bigaragara neza yuko akenshi bagiye bakora amakosa kandi bakavuguruzanya. Nuko rero keretse gusa nibanyemeza bakoresheje ubuhamya bwo mu Byanditswe Byera cyangwa ingingo yumvikana neza, keretse kandi gusa ninemezwa n’amwe mu magambo nanditse ndetse bakumvisha umutima wanjye bakoresheje Ijambo ry’Imana, naho ubundi sinshobora kandi sinzigera nisubiraho, kuko umukristo watura ibinyuranyije n’iby’umutimanama umwemeza, aba yishyize mu kaga. Dore mpagaze hano, nta kindi mbasha gukora; Imana imfashe. Amina!” - 134 II 166.3

Nguko uko uwo mukiranutsi yahagaze ashikamye ku rufatiro nyakuri rw’Ijambo ry’Imana. Umucyo wo mu ijuru warasiye mu maso he. Ugukomera kwe n’ubutungane bw’imico ye, amahoro n’ibyishimo yari afite mu mutima we byagaragariye bose ubwo yahinyuzaga imbaraga kandi agahamya isumbwe ry’uko kwizera kunesha isi. II 167.1

Abari bateraniye aho bose bamaze akanya bacecetse bumiwe. Mu gisubizo cye cya mbere, Luteri yari yavuganye ijwi ryoroheje, agaragaza kubaha no kwicisha bugufi cyane. Abo mu ruhande rwa Papa bari bibwiye ko ibyo ari ikimenyetso cyo gutangira kudohoka. Bafashe ko uko gusaba guhabwa umwanya kugira ngo abone kuvuga, bikaba ari ibibanziriza kwisubiraho kwe. Umwami w’abami Charles (Karoli) ubwe, amaze kubona uko Luteri yari amerewe nabi, imyambaro yoroheje yari yambaye ndetse n’imvugo ye yoroheje, byari byaratumye avugana agasuzuguro ati: “Ntabwo uyu mupadiri ari we uzigera antera kuba umuhakanyi.” Ariko ubutwari no gushikama Luteri yerekanye ndetse n’imbaraga n’uburyo ibitekerezo bye byumvikanaga neza, byatangaje abari aho bose. Umwami w’abami ntiyashoboye kubyihanganira maze aravuga ati: “Uriya mupadiri avugana umutima utagira ubwoba ndetse n’ubutwari butanyeganyezwa.” Abenshi mu bikomangoma by’Ubudage barebanye ishema n’ibyishimo uwo muyobozi mukuru w’igihugu cyabo. II 167.2

Abari bashyigikiye Roma bari batsinzwe, uruhande bari bahagazemo byagaragaraga ko rugeze habi. Bashakaga uko bagumana ubutegetsi badashingiye ku Byanditswe ahubwo bakifashisha ibikangisho kuko ari byo byari ingingo idatsindwa Roma yakoreshaga. Umuvugizi w’inama y’abategetsi bakuru yaravuze ati: “Niba utisubiyeho, Umwami w’abami ndetse n’intara zigize ubwami bwe bari bujye inama barebe igihano kigenerwa umuyobe wanga kumva.” II 167.3

Incuti za Luteri zari zateze amatwi kwiregura kwe zifite ibyishimo, noneho zahindijwe umushyitsi no kumva ayo magambo, ariko Luteri wari umunyabwenge buhanitse we ubwe yavuganye ituza ati: “Imana imfashe! Kuko nta na kimwe mbasha kwisubiraho.” 135 II 168.1

Ubwo ibikomangoma byajyaga inama y’icyakorwa, bamusohoye muri iyo nama. Buri wese yabonaga ko igihe cy’akaga gakomeye kigeze. Luteri mu gukomeza kwanga kwisubiraho byajyaga kugira ingaruka y’igihe cy’imyaka myinshi mu mateka y’itorero. Hafashwe umwanzuro wo kumuha andi mahirwe kugira ngo yisubireho. Yazanywe ubuheruka imbere y’inteko y’abantu. Yongeye kubazwa cya kibazo niba yemera kureka inyigisho ze, maze arababwira ati: ” Nta kindi gisubizo mfite kirenze icyo natanze.” Byagaragaye ko Luteri atabasha kuvanwa ku izima ngo yemere kumvira amabwiriza ya Roma haba hakoreshejwe kugira ibyo bamusezeranira cyangwa kumukangisha. II 168.2

Abayobozi bakuru bo mu butegetsi bwa Papa bababajwe cyane no kubona ko ububasha bwabo, muri ubwo buryo bushobora gusuzugurwa n’umupadiri woroheje kandi bwari bwarateye abami n’ibikomangoma guhinda umushyitsi. Bifuje kumusukaho umujinya wabo bakoresheje kumwica urubozo. Ariko Luteri wari usobanukiwe n’ibyago yarimo, yari yarabwiranye abantu bose ikinyabupfura no kwitonda bya gikristo. Amagambo ye ntiyarangwagamo ubwibone, uburakari n’amafuti. Luteri yari atacyirebaho cyangwa ngo yite ku bakomeye bari bamuzengurutse, Yiyumvagamo gusa ko ari imbere y’Imana isumba cyane papa, abayobozi bakuru mu idini, abami ndetse n’abami b’abami. Kristo ubwe niwe wavugiraga mu byo Luteri yahamyaga, abihamisha imbaraga n’icyubahiro byatunguye kandi bitangaza incuti ze kimwe n’abanzi be. Mwuka w’Imana yari ari muri iyo nama, agakabakaba imitima y’abayobozi b’igihugu. Benshi mu bikomangoma batuye rwose yuko ibyo Luteri avuga ari iby’ukuri. Benshi baratsinzwe bemera ukuri, ariko ku bandi uko gufatwa kwababayeho ntikwamaze igihe kirekire. Na none hariho irindi tsinda ry’abantu batahise bagaragaza ukwemera kwabo ahubwo bo ubwabo bamaze gusesengura Ibyanditswe, baje guhinduka abashyigikiye ubugorozi batarangwa n’ubwoba. II 168.3

Igikomangoma Frederiko yari yarategerezanyije amatsiko kuzaboneka kwa Luteri mbere y’inama y’abategetsi bakuru bityo atega amatwi ibyo Luteri yavugaga ahagaritse umutima. Yitegereje ubutwari, ugushikama no kwigengesera Luteri afite, ibyishimo n’ishema, bityo nawe yiyemeza kumurengera no kumurinda amaramaje. Frederiko yagereranyije Luteri n’abamurwanyaga maze abona ubwenge bwa Papa, abami n’abayobozi bakuru mu idini bwahinduwe ubusa n’imbaraga z’ukuri. Ubupapa bwari butsinzwe kandi ibi byajyaga kugaragara mu bihugu byose no mu bihe byose. II 169.1

Ubwo intumwa ya Papa yabonaga umusaruro uvuye mu magambo ya Luteri, yagiriye impungenge cyane ubutegetsi bwa Roma birenze uko yigeze azigira maze yiyemeza gukoresha ubushobozi bwe bwose ngo akureho umugorozi. Yakoresheje ubuhanga bwose bwo kuvuga n’uburyarya yari afite kurusha abandi benshi maze yereka umwami w’abami wari ukiri muto ubupfapfa n’akaga ko kureka ubucuti no gushyigikirwa n’ububasha bukomeye bwa Roma akabisimbuza kwemera umurimo w’umupadiri udafite agaciro. II 169.2

Ayo magambo ye ntiyasize ubusa. Ku munsi ukurikira uwo Luteri yitabyeho, umwami w’abami yohereje ubutumwa bwagombaga kubwirwa abagize inama y’abategetsi bakuru, bwavugaga ko yiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda y’abamubanjirije yo gushyigikira no kurinda itorero Gatorika. Kubera ko Luteri yari yanze kureka amakosa ye, hagombaga gukoreshwa ingamba zikomeye cyane zo kumurwanya ndetse n’inyigisho z’ubuyobe yigishaga. “Umupadiri umwe, wayobejwe n’ubupfapfa bwe, yarahagurutse ngo arwanye ukwizera kw’abakristo! Nzatanga ubwami bwanjye bwose, umutungo wanjye, incuti zanjye, umubiri, amaraso, umwuka n’ubugingo bwanjye kugira ngo mpagarike ayo marorerwa. Ngiye kurekura Luteri ariko mubuze kongera guteza akaduruvayo mu bantu, hanyuma nzakurikizaho kumurwanya n’abayoboke be kuko ari abahakanyi batumvira. Nzabarwanya nkoresheje kubaca mu itorero, kubimisha amasakaramentu n’ibindi itorero ribagomba ndetse n’uburyo bwose bushoboka kugira ngo bitsembwe. Ndasaba abagize ubutegetsi bose kwitwara nk’abakristo b’indahemuka.” 136 II 169.3

Nubwo byagenze bityo, Umwami w’abami yavuze ko urwandiko rw’inzira rwa Luteri rugomba kubahirizwa, kandi ko mbere yo kumuhagurukira bagomba kumureka akabanza kugera iwe amahoro. II 170.1

Ibitekerezo bibiri bihanganye byagaragaye ubwo mu bagize inama y’abategetsi bakuru. Intumwa zikorera mu bwihisho (ba maneko) n’abahagarariye Papa bongeye gusaba ko urwandiko rw’inzira rwahawe Luteri rutitabwaho. Baravuze bati: “Uruzi rwa Rhine rugomba gusukwamo ivu rye nk’uko rwakiriye ivu rya Yohani Huse mu myaka ijana ishize.” Ariko ibikomangoma byo mu Budage nubwo nabyo byari mu ruhande rwa Papa, bikaba byari abanzi bakomeye ba Luteri banze kwemera kurenga ku kwizera kw’abantu, babona ko ari igitotsi gishyizwe ku cyubahiro cy’igihugu cyabo. Bagaragaje ibyago byakurikiye urupfu rwa Huse maze bavuga ko batakongera gutinyuka guteza akaga gakomeye nk’ako igihugu cy’Ubudage ndetse n’umwami w’abami wabo ukiri muto. II 170.2

Umwami Charles ubwe aza gusubiza icyo gitekerezo cy’ubugome ati: “Nubwo icyubahiro no kwizera byacibwa mu isi yose, bigomba kubona ubuhungiro mu mitima y’ibikomangoma.” Yakomeje gusabwa n’abanzi gica bo ku ruhande rwa Papa barwanyaga Luteri, bamusaba kugenza uwo mugorozi nk’uko Sigismond yagenje Huse akamugabiza itorero. Ariko umwami yibutse ibyabaye ubwo Huse yerekanaga iminyururu yari imuboshye, akibutsa umwami kwizera yarahiriye, umwami Charles wa V yaravuze ati: “Ntabwo ndagaragaza uburakari bukaze nka Sigismond.”- 137 II 170.3

Nyamara umwami Charles abyihitiyemo, yari yaranze ukuri kwavugwaga na Luteri. Yaranditse ati: “Niyemeje gukurikiza urugero rw’abakurambere nshikamye.” 138 Yari yariyemeje kutazareka inzira y’imigenzo nubwo byaba gushaka gukurikira inzira y’ukuri n’ubutungane. Bitewe n’uko ba sekuruza ari ko babikoze, yagombaga gushyigikira ubupapa n’ubwicanyi no gusayisha mu bibi byabwo. Bityo yafashe icyemezo yanga kwakira umucyo uwo ari wo wose uruta uwo abakurambere be bari barakiriye, kandi yanga no kugira icyo ari cyo cyose yakora batigeze bakora. II 171.1

Hari benshi bameze batyo no muri iki gihe bakomeza kwihambira ku migenzo n’imihango by’abakurambere babo. Iyo Umukiza aboherereje umucyo mushya, banga kuwemera bitewe n’uko utigeze uhabwa abakurambere babo. Nyamara ntabwo turi mu bihe bihwanye n’ibya ba sogokuruza, kubw’ibyo rero, ntabwo inshingano zacu zihwanye n’izabo. Ntabwo tuzemerwa n’Imana nidufatira urugero ku bakurambere bacu kugira ngo turushingireho duhamya inshingano yacu ubu aho kugira ngo twe ubwacu twishakire ijambo ry’ukuri. Inshingano yacu ni nini cyane kuruta iy’abakurambere bacu. Tuzabazwa iby’umucyo bakiriye bakawudusigira nk’umurage, nyamara kandi tuzanabazwa umucyo mushya uturasira ubu uturuka mu Ijambo ry’Imana. II 171.2

Yesu Kristo yabwiye Abayuda banze kwizera ati: “Iyaba ntaje ngo mvugane na bo, ntibaba bafite icyaha: ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo.” 139 Imbaraga y’Imana yari yavuganye n’umwami w’abami n’ibikomangoma by’Ubudage inyuze muri Luteri. Kandi uko umucyo wamurikaga uva mu Ijambo ry’Imana niko Mwuka wayo yingingaga ubuheruka abantu benshi bari bateraniye muri iyo nteko. Nk’uko mu binyejana byinshi byari bishize Pilato yari yaratumye ubwibone no kuba ikirangirire binangira umutima we ntiyakire Umucunguzi w’isi; nk’uko Feliki wahindaga umushyitsi yasabye intumwa yigishaga ukuri ati: “None genda, nimbona uburyo, nzagutumira”; nk’uko Agripa wari umwibone yatuye akavuga ati: “Ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo” (Ibyak. 24:25; 26:28); nyamara agatera umugongo intumwa yoherejwe n’ijuru, ni ko umwami Charles wa V yiyemeje kwanga umucyo w’ukuri agakurikiza ubwibone bw’ab’isi na gahunda yabo. II 171.3

Inkuru z’impuha zivuga ko hari imigambi yo kwica Luteri zakwiragizwaga hose maze zitera imidugararo mu mujyi wose. Umugorozi Luteri yari afite incuti nyinshi zari zizi ubugome bukomeye Roma yagiriraga abantu bose batinyukaga gushyira ahagaragara ibibi byayo, bityo ziyemeza ko atagomba kwicwa. Abantu amagana menshi bo mu bakomeye biyemeje kumurinda. Abandi benshi banengaga ku mugaragaro ubutumwa bw’umwami bwagaragazaga intege nke mu kumvira imbaraga yategekaga ya Roma. Ku miryango y’amazu n’ahagaragara hose hamanitswe ibyapa byinshi bimwe byanditsweho amagambo aciraho iteka Luteri naho ibindi bimushyigikira. Kimwe muri ibyo byapa cyari cyanditsweho amagambo asobanutse y’umunyabwenge wagize ati: “Ugushije ishyano wa gihugu we gitegekwa n’umwami w’umusore, kikagira abatware birirwa mu birori!” 140 Urukundo rubanda rwo mu Budage bwose rwari rufitiye Luteri rwemeje umwami w’abami n’inama y’abategetsi bakuru ko guhohotera Luteri uko ari ko kose kwahungabanya amahoro y’igihugu cyose ndetse no gutekana kw’ubwami. II 172.1

Ferederiko w’i Saxony yagiraga kwifata, agahishanya ubwitonzi imyumvire ye nyakuri ku byerekeye umugorozi Luteri ariko kandi na none agakomeza kumurinda amwitayeho ubudacogora, agakurikirana ibyo akora byose n’ibyo abanzi be bakora. Nyamara habayeho abandi benshi batigeze bagerageza guhisha impuhwe bafitiye Luteri. Yasurwaga n’ibikomangoma, abakomeye ndetse n’abandi bo mu rwego rwo hejuru baba abarayiki n’abayobozi mu idini. Uwitwa Spalatin yaranditse ati: “Icyumba gito cya dogoteri Luteri nticyashoboraga gukwirwamo abashyitsi bose bazaga.” 141 Abantu bamwitegerezaga nk’aho ari umuntu w’indengakamere. N’abatarizeraga inyigisho ze ntibaburaga gutangarira ubwo budahemuka bwe bukomeye bwatumaga yemera gupfa nk’intwari aho kugira ngo anyuranye n’umutimanama we. II 172.2

Hakoreshejwe umuhati ukomeye kugira ngo Luteri yemere kumvikana na Roma. Ibikomangoma n’abakomeye mu bwami bamwerekaga ko nakomeza ibitekerezo binyuranyije n’iby’itorero n’inama z’abategetsi bakuru, azacibwa mu gihugu bidatinze kandi ntazagire kirengera. Luteri yashubije uko kumwinginga agira ati : “Ntabwo ubutumwa bwiza bwa Kristo bushobora kubwirizwa ngo bubure kurwanywa. . . Byashoboka bite rero ko ubwoba cyangwa kumenya akaga kabasha kumbaho byantandukanya n’Umukiza n’Ijambo ry’Imana ryo kuri rukumbi? Reka da! Nahitamo gutanga umubiri wanjye, amaraso yanjye n’ubuzima bwanjye!” 142 II 172.3

Bongeye kumwingingira kumvira ibyo umwami w’abami yavuze bityo akabasha kutagira icyo atinya. Luteri yarasubije ati: “Nemera n’umutima wanjye wose ko umwami w’abami, ibikomangoma ndetse n’abakristo baciye bugufi bose bagenzura kandi bagacira urubanza ibitabo byanjye; ariko bagashingira ku ngingo imwe y’uko babigereranya n’Ijambo ry’Imana. Nta kintu abantu bagomba gukora uretse kuryumvira. Ntimuhohotere umutimanama wanjye kuko womatanye kandi ukaba uboheranye n’Ibyanditswe Byera.” 143 II 173.1

Bongeye kumwoherereza izindi ntumwa yarabasubije ati: “Ndemera kureka urwandiko rwanjye rw’inzira. Nshyize umubiri wanjye n’ubugingo bwanjye mu maboko y’umwami w’abami, ariko ntibishoboka ko mwegurira Ijambo ry’Imana!” Yavuze ko afite ubushake bwo kumvira umwanzuro inama rusange iri bufate ariko ibyo bikaba mu gihe gusa iyo nama isabwe gufata umwanzuro ikurikije Ibyanditswe Byera. Yongeyeho ati: “Ku byerekeye Ijambo ry’Imana no kwizera, buri Mukristo wese ni umucamanza mwiza nk’uko Papa ari, nubwo Papa yaba ashyigikiwe n’inama nyinshi cyane.” 144 II 173.2

Ari incuti ze, ari n’abanzi be bose bageze aho bemera ko gukomeza kumwingingira kwiyunga n’ubutegetsi bwa papa ntacyo bimaze. II 173.3

Iyo umugorozi Luteri yemera n’ingingo imwe gusa, Satani n’ingabo ze baba baratsinze. Ariko gushikama kwe kutadohoka kwari uburyo bwo guha itorero umudendezo no gutangira ikindi igihe gishya kandi kirushijeho kuba cyiza. Ibyakozwe n’uyu mugabo umwe rukumbi, watinyutse gutekereza no gukora mu nzira ye bwite mu byerekeye iyobokamana, byagombaga kuzateza impinduka itorero ndetse n’isi yose, atari mu gihe cye gusa, ahubwo no mu bisekuru byose byari kuzakurikiraho. Ugushikama kwe n’ubudahemuka bwe byari kuzakomeza abantu bose bari kuzanyura mu bisa n’ibyo yanyuzemo kugeza ku iherezo ry’ibihe. Ubushobozi n’igitinyiro by’Imana byaruse inama z’abantu ndetse birenga n’imbaraga ikomeye ya Satani. II 174.1

Bidatinze Luteri aza guhabwa itegeko n’umwami w’abami ryo gusubira iwe, kandi yari azi ko iryo tegeko rigiye guhita rikurikirwa no gucirwaho iteka. Ibiteye ubwoba byari bikikije aho yanyuraga; ariko ubwo yavaga i Worms, umutima we wari wuzuye ibyishimo no gushima. Yaravuze ati: “Satani ubwe niwe wari urinze igihome cya Papa; ariko Kristo yaciyemo icyanzu bityo Satani yemera ko Kristo amurusha imbaraga.” 145 II 174.2

Amaze kugenda, yanashakaga ko gushikama kwe ku byo yizera bitafatwa nko kwigomeka, bityo bituma Luteri yandikira umwami w’abami. Yaravuze ati: “Imana yo igenzura imitima, imbere umugabo yuko niteguye kukubaha nimazeyo nyakubahwa mwami w’abami, haba mu cyubahiro cyangwa mu gusuzugurwa, haba mu buzima cyangwa mu rupfu ariko ntagize ikindi ndutisha Ijambo ry’Imana kuko ari ryo ribeshejeho umuntu. Mu bikorwa byose muri ubu buzima bwa none, ubudahemuka bwanjye ntibuzanyeganyezwa, kuko kuko muri ubu buzima inyungu cyangwa igihombo nta gaciro bifite ubigereranyije n’agakiza. Ariko mu birebana n’inyungu z’iteka ryose, ntabwo Imana ishaka ko hagira umuntu wumvira undi kubera ko kumvira nk’uko mu byerekeye iby’umwuka niko kuramya nyakuri, kandi nta wundi kugenewe uretse Umuremyi wenyine.” 146 II 174.3

Ari mu rugendo ava i Worms, Luteri yakiriwe neza cyane kuruta uko yakiwe agezeyo. Ibikomangoma byo mu itorero byakiriye uwo mupadiri waciwe mu itorero, kandi abayobozi bo mu butegetsi bwa Leta bubashye uwo muntu wari wahawe akato n’umwami w’abami. Bamusabye kubwiriza, kandi yirengagije ko umwami w’abami yari yamuhaye akato, yongeye kujya ku ruhimbi (aritari). Yaravuze ati: “Sinigeze ndahirira gupfukirana Ijambo ry’Imana kandi sinzigera mbikora.” 147 II 175.1

Ubwo abayoboke ba Papa baganzaga umwami w’abami ngo ace iteka rirwanya Luteri, hari hashize igihe gito atari i Worms. Muri iri teka, Luteri yavuzweho ko ari “Satani ubwe wigize umuntu kandi akaba yambaye ikanzu ya gipadiri.” 148 II 175.2

Hatanzwe itegeko rivuga ko ubwo urupapuro rwe rumuhesha umudendezo mu nzira acamo ruzaba rumaze kurangiza igihe, hari ingamba zigomba gufatwa kugira ngo umurimo we uhagarikwe. Abantu bose babujijwe kumucumbikira, kumuha ibyokurya cyangwa ibyokunywa, cyangwa se kuba bamufasha haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, haba mu rwiherero cyangwa ku mugaragaro. Aho yashoboraga kuboneka hose yagombaga gufatwa agashyikirizwa abategetsi. Abayoboke be nabo bagombaga gushyirwa muri gereza kandi imitungo yabo igafatirwa. Inyandiko ze zagombaga gutwikwa kandi amaherezo umuntu wese wari guhangara kunyuranya n’iri teka nawe yagombaga guhabwa igihano nk’icya Luteri. Igikomangoma cy’i Saxony n’ibindi bikomangoma byakundaga Luteri cyane bose bari bamaze kuva i Worms nyuma yo kugenda kwe maze iteka ry’umwami w’abami ryemezwa n’abagize inama y’abategetsi bakuru. Noneho abari bashyigikiye ubuyobozi bw’itorero ry’i Roma bari bishimye. Bibwiraga ko iherezo ry’ubugorozi rigeze. II 175.3

Ariko muri iyi saha y’akaga, Imana yari yateganyirije umugaragu wayo icyanzu. Ijisho ritagoheka ryari ryakurikiye amagenzi yose ya Luteri kandi umutima wa Nyirimpuhwe wari witeguye kumutabara. Byagaragaraga ko nta kindi cyajyaga gushimisha Roma uretse urupfu rwe. Luteri yajyaga gukira imikaka y’intare binyuze gusa mu guhishwa. Imana yahaye ubwenge Ferederiko w’i Saxony kugira ngo ategure umugambi wo kurinda Luteri. Abifashijwemo n’incuti ze nyakuri, umugambi wa Ferederiko washyizwe mu bikorwa maze Luteri ahishwa abanzi be n’incuti ze. Mu rugendo rwe agaruka imuhira yaje gufatwa, atandukanywa n’abo bari kumwe, maze bamwihutisha bwangu bamunyuza mu mashyamba bamujyana mu nzu ikomeye nziza cyane y’i Wartbourg. Aho hari ahantu hitaruye hari igihome cyubatswe mu misozi. Uko gufatwa no guhishwa byakozwe mu buryo bw’amayobera ku buryo na Ferederiko ubwe yamaze igihe kirekire ataramenya aho yajyanwe. Uko kutabimenya kwari gufite umugambi; mu gihe cyose Ferederiko atari asobanukiwe n’aho Luteri aherereye, ntiyashoboraga kugira icyo ahishurira abandi. We ubwe yanyuzwe n’uko Luteri ari amahoro kandi kumenya ibyo byaramunejeje. II 176.1

Ibihe by’umuhindo, impeshyi n’itumba byose biraza birinda birangira Luteri akiri imfungwa. Aleandre n’abambari be bari bashimishijwe cyane n’uko umucyo w’ubutumwa bwiza usa n’ugiye kuzima. Nyamara aho kuba bityo, umugorozi we yari arimo arushaho kuzuza itara rye amavuta ava mu bubiko bw’ukuri kandi umucyo waryo wagombaga kumurikana imbaraga nyinshi kuruta mbere. II 176.2

Ubwo yari muri uwo mutekano i Wartbourg, Luteri yamaze igihe yishimiye kubona akanya ko kuruhuka amakimbirane. Ariko ntiyajyaga kunyurwa no kwigumira mu kiruhuko gusa atuje. Kubera ko yari amenyereye ubuzima bwo gukora no kunyura mu makimbirane, ntiyashoboraga kwihanganira kubaho ntacyo akora. Muri iyo minsi yo kuba wenyine, imibereho y’itorero yamuzaga imbere maze akaboroga yihebye ati: “Mbega! Muri iyi minsi ya nyuma y’umujinya w’Imana nta muntu n’umwe utinyutse guhaguruka ngo abe urukuta imbere y’Uhoraho, bityo ngo akize Isiraheli.” 149 II 176.3

Yongeye kwitekerezaho maze atinya kuba yaregwa ubugwari kuko yahunze urugamba. Yigayaga ubunebwe no kudamarara. Nyamara kandi buri munsi yakoraga ibirenze ibyo umuntu umwe yabasha gukora. Ikaramu ye ntiyigeze ihwema kwandikishwa. Mu gihe abanzi be bishyeshyaga bavuga ko bamucecekesheje, baje gutangazwa kandi bagwa ku kayubi ko kubona igihamya gifatika cyerekana ko agikora. Impapuro nyinshi cyane zanditswe nawe zakwirakwiraga mu Budage. Yanakoreye umurimo w’ingenzi cyane abo mu gihugu cye asobanura Isezerano Rishya mu rurimi rw’Ikidage. Aho yari yihishe yahakomereje kwamamaza ubutumwa bwiza no kwamagana ibyaha n’amakosa byakorwaga muri ibyo bihe, abikora mu gihe kijya kungana n’umwaka. II 177.1

Ntabwo rero kuba Imana yarakuye umugaragu wayo mu mibereho yo kubana n’abandi bantu kwari ukurinda Luteri umujinya w’abanzi be gusa cyangwa kumuha igihe gituje kugira ngo abashe gukora iyo mirimo y’ingirakamaro. Hari hariho ibindi byiza birusha ibyo agaciro byagombaga kugerwaho. Mu kuba wenyine n’umwijima w’aho yari aruhukiye mu misozi, Luteri yari atandukanyijwe n’ibyashoboraga kumushyigikira biboneka mu isi kandi akaba arinzwe gusingizwa n’abantu. Uko ni ko yakize ubwibone no kwiyemera bikunze akenshi guterwa no kugera ku nsinzi. Kubabazwa no gucishwa bugufi byamuteguriye kumanukana umutuzo ako gacuri yari yazamuriwe huti huti. II 177.2

Iyo abantu bishimiye umudendezo bazanirwa n’ukuri, usanga bagira umutima wo gusingiza abantu Imana yakoresheje mu guca iminyururu y’ubuyobe n’imihango ya gipagani. Satani aharanira kuyobya intekerezo z’abantu n’ibyo bakunda bakabikura ku Mana maze bakabyerekeza ku bantu. Abatera kubaha abantu boroheje Imana ikoresha ariko bagasuzugura ukuboko kw’Imana kubayobora mu byo bakora byose. Kenshi cyane abayobozi mu by’idini bahabwa ikuzo kandi bakubahwa muri ubwo buryo, bibagirwa ko babikesha Imana, bityo bikabatera kwiyiringira. Ingaruka ivamo ni uko bageraho bagashaka kuyobora intekerezo n’imitima by’abantu baba biteguye kubahanga amaso ngo babayobore aho guhanga amaso Ijambo ry’Imana. Akenshi umurimo w’ivugurura (ubugorozi) ugenda udindira bitewe n’uyu mwuka uranga abashyigikiye uyu murimo. Imana yifuza kurinda umurimo w’ivugurura ako kaga. Yifuzaga ko uwo murimo utashyirwaho ikimenyetso cy’umuntu ahubwo ugashyirwaho icy’Imana. Abantu bari barahanze amaso yabo Luteri kuko ari we wasobanuraga ukuri. Bityo yabaye akuwe hagati yabo kugira ngo amaso yose yerekezwe ku Mwanditsi uhoraho w’ukuri. II 177.3