INTAMBARA IKOMEYE

45/45

IGICE CYA 42 - INDUNDURO Y’INTAMBARA

Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, Kristo yongera kugaruka Ku isi. Aza aherekejwe n’ibihumbi byinshi by’abacunguwe kandi bashagawe n’ingabo z’abamarayika. Akimanuka mu cyubahiro n’igitinyiro, ahamagarira abanyabyaha kuzuka kugira ngo bacirweho iteka. Bava mu bituro, ari iteraniro rinini, ringana n’umusenyi wo ku nyanja. Mbega itandukaniro hagati yabo n’abazutse ku muzuko wa mbere! Abakiranutsi bazutse bambaye ishusho yo kudapfa kandi y’ubwiza n’imbaraga za gisore. Abanyabyaha bo bazukana ibimenyetso by’indwara n’urupfu. II 637.1

Muri iryo teraniro ry’abantu batabarika, ijisho ryose rizarangamira ikuzo ry’Umwana w’Imana. Abanyabyaha bahuriza hamwe bati: “Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka!” Aya magambo ntibayavugishijwe no gukunda Yesu. Imbaraga yo guhamya ukuri niyo yahatiye iminwa yabo kuvuga ibyo badashaka. Nk’uko abanyabyaha bamanuwe mu bituro byabo, niko babisohotsemo bacyanga Yesu kandi bagifite wa mwuka w’ubugome. Ntabwo bari bakeneye ikindi gihe cy’imbabazi cyo gutunganya imibereho yabo yo mu gihe cyashize. N’undi mwanya wo kwihana bahabwa waba ari imfabusa. Igihe bamaze bagomera Imana nticyateye imitima yabo koroha ngo ihinduke mishya. Igihe cy’imbabazi bakongera guhabwa bagikoresha nk’icya mbere barwanya amategeko y’Imana no kubyutsa imvururu boshya abandi kuyigomera. II 637.2

Kristo amanukira ku musozi wa Elayono, aho yazamukiye ajya mu ijuru ubwo yari amaze kuzuka, igihe abamarayika basubiraga mu isezerano ryo kugaruka kwe. Umuhanuzi ati: “Uwiteka Imana yanjye izazana n’abera bose. “Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono werekeye iburasirazuba bwa Yerusalemu. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri, maze ucikemo igikombe kinini cyane. Kandi Uwiteka azaba Umwami w’isi yose. Uwo munsi Uwiteka azaba umwe n’izina rye rizaba rimwe.” 727 Ubwo Yerusalemu Nshya, izamanuka mu ijuru, ifite ubwiza burabagirana, ishyirwe ahantu hatunganyijwe kandi hategururiwe kuyakira, maze Kristo n’ubwoko bwe n’abamarayika binjire mu Murwa Wera. II 637.3

Ubwo nibwo Satani azitegura kurwana urugamba rukomeye kandi ruheruka agira ngo afate ubutegetsi. Nubwo yambuwe imbaraga yahoranye, agatandukanywa n’umurimo we w’ubushukanyi, umutware w’ibibi byose yari asigaye ari yihebye kandi anyinyiriwe; ariko abonye akikijwe n’ingabo zitabarika z’abanyabyaha bazutse, yongera kugira ibyiringiro, agambirira kutavirira iyo ntambara ikomeye. Azajya imbere y’izo ngabo zose z’abazimiye zigendere munsi y’ibendera rye maze abone uko asohoza umugambi we. Abanyabyaha bose ni imbohe ze. Mu kwanga Kristo bahisemo kuyoboka uwamugomeye, ariwe muyobozi w’abagome. Bari biteguye kumvira inama zose kandi bakagendera ku mategeko ye yose. Ariko kuko yari agikoresha ubucakura bwe bwa kera, ntiyigeze yemera ko ari we Satani. Yababwiye ko ari we gikomangoma kigenewe kuragwa isi, none akaba yarahugujwe umurage wari uwe. Agaragariza izo ngabo yayobeje ko ari umucunguzi wabo, abemeza ko yakoresheje ububasha bwe kugira ngo bazuke bava mu bituro, kandi ko ari hafi kubatabara, akabavana no mu bucakara bukomeye. Muri icyo gihe ubwiza bwa Kristo buzaba bwabakuweho, maze Satani akorera ibitangaza imbere yabo byo gushyigikira amagambo amaze kubabwira. Abanyantege nke abongeramo imbaraga, maze abashyiramo umwuka n’imbaraga bye. Ahera ko abaha inama zo kugaba igitero ku bacunguwe ngo bigarurire Umurwa w’Imana. Kwa kwishyira hejuru yatangiranye kera kumufasha gutunga urutoki kuri za milioni nyinshi z’abazutse, abatangariza ko igihe ari umugaba wabo bazatsinda nta kabuza, bakigarurira umurwa, maze akicara ku ntebe ya cyami. II 638.1

Muri iryo koraniro ry’abantu batabarika, harimo ba bandi baramaga cyane babayeho mbere y’umwuzure; abantu banini kandi barebare, ibihangange by’abanyabwenge, bari bariyeguriye kuyoborwa n’abamarayika bacumuye, bari bafite ubuhanga n’ubumenyi bihanitse bakoreshaga mu kwishyira hejuru; bagakora imyuga itangaje yatumaga abantu bababona nk’ibigirwamana, ariko ubugome n’ibihimbano byabo byononnye isi ya kera kandi byangiza n’ishusho y’Imana mu bantu, nicyo cyatumye Imana ibahanagura mu maso mu byo yaremye. Harimo abami n’abagaba b’ingabo z’amahanga, abantu b’intwari batigeze gutsindwa ku rugamba na rimwe, abibone, abakunzi b’intambara, igitero cyabo cyatumaga abami b’amahanga bahinda umushyitsi. Mu gihe cy’urupfu, imico yabo ntiyahindutse. Ubwo bazaba bavuye mu bituro, bazaba bagifite umwete wo gusubukura imigambi yabo aho yacumbikiwe. Bazaba bashishikajwe no gushaka kwiganzura ababanesheje. II 638.2

Satani amaze gukorana inama n’abamarayika be, ayimenyesha abo bami n’abatware b’ingabo n’abakomeye bose. Bitegereje imbaraga zabo n’ubwinshi bwabo, bavuga ko umubare w’ingabo ziri mu Murwa ari nkeya ugereranyije n’ingabo zabo, ko bashobora gutsinda nta kabuza. Bafata umugambi wo kwigarurira ubutunzi n’ikuzo bya Yerusalemu Nshya. Bose uko bangana baherako bitegura urugamba. Abahanga bo muri bo batangira gucura intwaro z’intambara zikomeye. Abagaba b’ingabo bahoranaga amahirwe yo gutsinda intambara, bashyirirwaho kuyobora ibitero mu matsinda manini n’amato. II 638.3

Noneho ikimenyetso cyo gutangira intambara kiratangwa maze izo ngabo zitabarika zitangira kugenda, ingabo zitigeze kuboneka mu mateka y’intambara zo ku isi, ingabo zihuje imbaraga zo mu bihe byose, uhereye igihe intambara zatangiriye ku isi, nta zigeze zihwana n’iryo koraniro ry’abarwanyi. Satani umurwanyi urusha abarwanyi bose abarangaza imbere hamwe n’abamarayika be, bahuza imbaraga zabo muri urwo rugamba ruheruka. Abami n’abagaba b’ingabo nabo bakurikiraho, maze imbaga nyamwinshi y’abantu babahomboka inyuma, ariko nabo bari mu matsinda, itsinda ryose rifite umuyobozi waryo. Mu mugambi udatezuka wa gisirikari, inteko zose zimaze gusatira Yerusalemu Nshya Umurwa w’Imana.Yesu atanga itegeko ryo gufunga amarembo ya Yerusalemu Nshya, maze ingabo za Satani zirawugota, zitegura kuwufata. II 639.1

Nuko Yesu yongera kwiyereka abanzi be. Ahirengeye Umurwa ku rufatiro rurimbishijwe izahabu, hari intebe y’Ubwami ikomeye kandi ishyizwe hejuru. Umwana w’Imana yari ayicayeho, akikijwe n’ibikomangoma by’Ubwami bwe. Nta mvugo y’umuntu, nta karamu yashobora gusobanura no kwandika imbaraga n’igitinyiro by’ishusho Yesu yari afite icyo gihe. Icyubahiro cy’Imana Data cyambitswe Umwana we. Ubwiza bwe bwuzura Umurwa w’Imana, burasira ku marembo y’Umurwa wose, burasohoka bumurika ku isi hose. II 639.2

Hafi y’intebe ya Cyami, hari ba bandi babanje gukorera Satani bafite umwete, hanyuma bagakurwayo nk’umushimu ukuwe mu muriro, bagakurikira Umukiza bitanze burundu. Hakurikiyeho abashikamye mu kuri kwa Kristo mu gihe cy’ubuhakanyi n’ubugome bukomeye, bakomeje amategeko y’Imana mu gihe mu isi ya Gikristo batangazaga ko bayakuyeho, hamwe na za miliyoni nyinshi z’abarenganyirijwe kwizera kwabo bo mu bihe byose. Hirya hari “iteraniro ry’abantu umuntu atabasha kubara bo mu mahanga yose, mu moko yose, imiryango yose, n’indimi zose, bari imbere y’intebe ya Cyami n’imbere y’Umwana w’intama, bambaye ibishura byera, kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo. ” 728 Intambara yabo yari yararangiye, baratsinze burundu. Barwanye intambara barangiza urugendo none bahawe ingororano zabo. Amashami y’imikindo ari mu ntoki zabo ni ikimenyetso cy’insinzi; imyambaro yera igaragaza ubutungane butagira inenge bwa Kristo, none bukaba bwarabaye ubwabo. II 639.3

Abacunguwe bose bahanika indirimbo y’ishimwe, maze amajwi yayo asakara mu birere by’ijuru: “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe, n’ak’Umwana w’intama.” 729 Nuko amajwi y’abamarayika n’abaserafi, ahurizwa hamwe n’ay’abacunguwe guhimbaza Imana. Abacunguwe babonye imbaraga n’ubucakura bya Satani, basobanukirwa kuruta mbere hose ko Kristo ariwe ubaneshereje. Muri iryo teraniro rinini ry’abera, nta n’umwe wigeze atekereza ko ako gakiza bagahawe n’imbaraga zabo cyangwa n’ubugwaneza bwabo. Nta cyavuzwe cyerekeye ku byo bakoze cyangwa ku by’akarengane kabo, ariko icyari cyibanzweho cyane, ni indirimbo yaririmbwagwa gusa ari yo, “Agakiza ni ak’Imana yacu n’Umwana w’intama. ” II 640.1

Nuko Umwana w’Imana atamirizwa ikamba rya Cyami ubuheruka imbere y’ihuriro ry’abacunguwe n’ingabo zose zo mu ijuru. Amaze guhabwa iryo kuzo, icyubahiro n’imbaraga bisumba ibindi, Umwami w’abami atangaza igihano gikwiriye abigometse ku butegetsi bwe, kandi asohoza ubutabera ku bagomeye amategeko ye bakarenganya abamwizera. Umuhanuzi w’Imana yaravuze ati: “Mbona intebe y’Ubwami nini yera, mbona n’Iyicayeho, isi n’ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka. Mbona abapfuye abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.” 730 II 640.2

Ibitabo bikimara kubumburwa, Yesu ahanga amaso ku bantu b’inkozi z’ibibi, bahita bibuka kandi bemera ibyaha bakoze. Babona neza aho bagiye bateshuka bakava mu nzira y’ubutungane n’ubuziranenge; basobanukirwa ko ubwibone n’ubugome byabo ari byo byabateye kugomera amategeko y’Imana. Ibishuko bemeye k’ubushake bwabo bitwaje ko bazagura imbabazi z’ibyaha byabo, imigisha y’Imana bafashe uko itari, intumwa z’Imana basuzuguye, amagambo y’imbuzi bakomeje gukerensa, imbabazi nyinshi imitima yabo inangiye yanze kwakira, ibyo byose byari imbere yabo bimeze nk’ibyandikishijwe inyuguti z’umuriro. II 640.3

Hejuru y’intebe ya Cyami haboneka Umusaraba; kandi haboneka ibisa n’amashusho y’uruhererekane yerekana ukugeragezwa kwa Adamu no kugwa kwe, ndetse n’urukurikirane rwo gusohora kw’inama ikomeye y’agakiza. Haboneka amashusho y’Umukiza avukira mu muryango wa gikene, imibereho ye yo kwicisha bugufi no kumvira, kubatizwa kwe mu ruzi rwa Yorodani; kwigomwa kurya no kugeragezwa kwe ari mu butayu; Umurimo we wo kubwiriza ubutumwa no guha abantu imigisha ikomeye ituruka mu ijuru; iminsi yamaze akora imirimo y’urukundo n’imbabazi; ndetse n’amajoro yaraye wenyine atagoheka asenga Imana mu mpinga z’imisozi. Imigambi n’ishyari bamugiriye, urwango n’ubugome bamugororeye ku neza yabagiriraga, agahinda gakomeye yagiriye mu gashyamba ka Getsemani ashengurwa n’uburemere bw’umutwaro w’ibyaha by’abari mu isi; kugambanirwa kwe agatangwa mu maboko y’igico cy’abagome; guteraganwa ko mu ijoro riteye ubwoba; uko bamuboshye ariko ntiyirwaneho, abigishwa be yakundaga bamutereranye, akubitwa agateraganirwa mu mihanda y’i Yerusalemu; Umwana w’Imana asuzugurirwa imbere ya Ana; ajyanwa mu ngoro y’umutambyi; Pilato amucira urubanza, ajyanwa imbere y’umugiranabi Herode; bamukoba, bamutuka, bamwica urw’agashinyaguro, ku iherezo bamucira urwo gupfa. Ibyo byose bigaragara neza imbere ya bose. II 641.1

Hanyuma imbere y’iryo teraniro ryifashe impungenge, hahita andi mashusho ateye ubwoba n’agahinda, yo kubona uwo Munyamibabaro wamenyereye intimba agenda ateguza mu nzira igana i Kaluvari; kubona Igikomangoma cyo mu ijuru amanitswe ku musaraba; abatambyi b’abanyagasuzuguro na rubanda bamukoba ariho asambira ku musaraba; umwijima utigeze kubaho; isi ihinda umushyitsi, ibitare bimeneka, ibituro bikinguka, bigaragaza umwanya wahise ubwo Umucunguzi w’isi yatangaga ubugingo bwe. II 641.2

Ibyo bintu biteye ubwoba bigaragara nk’uko byakozwe. Satani n’abamarayika be hamwe n’abayoboke be bose, nta bushobozi bagifite bwo guhindura ibikorwa byabo bibi bakoze. Ikibi cyose umuntu wese yakoze akibona kimeze nk’uko yagikoze. Herode wishe abana b’abaziranenge b’i Betelehemu kugira ngo yicemo n’Umwami wa Isiraheli; Herodiya aremerewe n’igicumuro cy’amaraso ya Yohana Umubatiza; umunyantege nke Pilato wakoreraga gucungura igihe gusa; abasirikari b’abakobanyi, abatambyi n’abatware b’Abayuda n’iteraniro ry’abantu bari bashutswe bemera gusakuza bavuga abati: “Amaraso ye azatubeho n’abana bacu!’‘- bose bibonera ububi bw’ibyaha bakoze. Bashatse aho bihisha igitsure cy’Umwami w’ijuru n’ubwiza bwe burabagirana nk’izuba maze barahabura, mu gihe abacunguwe bo barambikaga amakamba yabo ku birenge by’Umukiza, buri wese atera hejuru ati: “Yaramfiriye!” II 641.3

Muri iryo teraniro ry’Abacunguwe harimo intumwa za Yesu, intwari Pawulo, Petero w’umunyabwira, Yohana ukundwa kandi agakunda, ndetse na bagenzi babo, bari hamwe n’imbaga nini y’abapfuye bazira kwizera kwabo; mu gihe hanze y’umurwa hazaba hari ibibi n’ikintu cyose kizira, hazaba abarenganyirije abandi kwizera kwabo, ababashyize mu mazu y’imbohe, n’ababaciye imitwe. Hazaba hari Nero wa mwami uteye ubwoba w’imico ya kinyamaswa n’umugizi wa nabi, azaba areba umunezero no gushyirwa hejuru kw’abo yajyaga yica urubozo, kugira ngo anezeze Satani. Nyina wa Nero azaba ahari yirebera ingaruka z’ibikorwa by’umuhungu we; areba ikimenyetso cy’imico mibi yarazwe na Nyina, irari yashyigikiye kandi akarifasha kujya mbere anatanga icyitegererezo; ibyo byeze imbuto z’ubugome bwahindishije isi yose umushyitsi. II 642.1

Aho kandi hazaba hari abapapa n’ibyegera byabo bihamiriza ubwabo ko ari bo basimbura Kristo ku isi, nyamara bagakoresha inyundo, gereza n’ibibando kugira ngo babashe kuyobora umutimanama w’ubwoko bwe. Hari abapapa bikujije, bishyira hejuru y’Imana ndetse bakabigaragarisha guhindura amategeko y’Isumbabyose. Bamwe biyitaga urufatiro rw’itorero, bafite urubanza bagomba kwisobanuraho imbere y’Imana. Bakererewe kumenya ko Umenya byose afuhira amategeko ye kandi azashyira igicumuro cyose ku mugaragaro. Noneho basobanukirwa ko Kristo yita cyane ku bamubabarijwe, bakiyumvam imbaraga y’aya magambo:“Ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi nijye mwabikoreye. ” 731 II 642.2

Abanyabyaha banze kwihana bose barindirijwe urubanza rukomeye mu rukiko rw’Imana kuko bagomeye ubutegetsi bwo mu ijuru. Ntawe ubaburanira muri urwo rubanza, nta n’impamvu bafite bashobora kwerekana, maze bacirwa urwo gupfa by’iteka ryose. II 642.3

Noneho bigaragara ko ibihembo by’ibyaha atari umudendezo, atari ubugingo buhoraho, ahubwo ari ububata, ukurimbuka, n’urupfu rw’iteka ryose. Abanyabyaha babonye ibyo bakoze mu kubaho kwabo bagomera Imana. Bahinyuye cyane agaciro k’ibyiza bitarondoreka ubwo bajyaga babibwirwa, ariko mbega ngo ubu baraba babifitiye inyota, “umuntu wese muri bo atera hejuru ati: “Ibi byose nagombaga kubikora, ariko nahisemo kwitandukanya na byo, mbega ngo birantungura ! amahoro, umunezero n’icyubahiro, nabiguranye ubugome, umuvumo n’ubwihebe.” Bose basobanukirwa n’uko igihano cyo kubura ijuru ari icy’ukuri kibakwiriye. Mu kubaho kwabo baravugaga bati:“Ntidushaka ko uyu muntu [Yesu] aba Umwami wacu.” II 643.1

Maze nk’aho abanyabyaha babaye nk’abafunguriwe umuryango ngo barebe, babona Umwana w’Imana yimikwa. Bamubonana mu biganza bye, ibisate by’amabuye bibiri byanditsweho amategeko y’Imana, babona amabwiriza yose bahinyuye, bakayagomera. Babona uko abacunguwe basimbagizwa n’ibyishimo baramya Imana, kandi ubwo amajwi yabo meza yarangiriraga mu Murwa no hanze yawo, bose batangarira mu ijwi rihuje bati: “Mwami Imana Ishobora byose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaza, Mugabe w’amahanga inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri. ” 732 Maze bikubita hasi baramya Umwami utanga ubugingo. II 643.2

Ubwo Satani yabonaga ikuzo no gukomera bya Kristo, yabaye nk’ufashwe n’ikinya. Wa wundi wahoze ari umwe mu bakerubi batwikira yibuka aho yaguye. Umuserafi urabagirana, “umwana wo mu museke;” mbega ukuntu yahindutse, mbega ukuntu yambuwe icyubahiro! Yakuwe mu nama yari afitemo icyubahiro ubutazayigarukamo ukundi. Noneho abona undi mu Marayika uhagaze iruhande rw’Imana Data, arabagiranaho ishusho Ye. Satani yari abonye Marayika yasumbaga kera afata ikamba aritamiriza uruhanga rwa Yesu, ubwo asobanukirwa n’uko uwo mwanya ukomeye utyo wakagombye kuba uwe. II 643.3

Satani yibuka igihe yari akiri iwabo atunganye kandi ari umuziranenge, amahoro n’umunezero yahoranye kugeza igihe yatangiriye kwivovotera Imana no kugirira Yesu ishyari. Yibuka ibirego bye, ubugome bwe n’uko yibeshye agashaka kwikururiraho abamarayika, yibuka uburyo yanze kwisubiraho agakomeza kwizirika ku nama ze z’ubugome, ubwo Imana yamusezeraniraga kumubabarira — ibyo byose bimugaruka mu bwenge biri ku murongo. Yibuka amarorerwa yakoreye abantu n’ingaruka zayo, yibuka urwango yabibye mu bantu, yibuka ibyorezo biteye ubwoba yazanye ku isi, kwimikwa no guhanguka kw’ingoma zo ku isi, gusimburana kw’intebe za cyami, impagarara, intambara, n’ubugome bihora byiyongera ku isi. Yibuka uko yihatiye kurwanya umurimo Kristo no kuroha abantu mu mworera. Yabonye ko inama ze z’ubwicanyi zitagize imbaraga yo gutsemba abashyize ibyiringiro byabo muri Kristo. Ubwo Satani yasubizaga amaso inyuma akareba ingoma ye, akareba ingaruka y’umurimo we, yabonaga gutsindwa n’irimbukiro gusa. Yibuka ko yijeje abantu be ko kwigarurira Umurwa w’Imana byoroshye cyane; hanyuma aza kubona ko yababeshyaga. Nanone kandi,yibuka ko uko ibihe byagiye bisimburana, uko intambara ikomeye yagiye ikurikirana, yakomeje kugenda atsindwa ariko akanga kuvirira urugamba. Yari azi neza ubwe imbaraga n’ububasha by’Uhoraho. II 644.1

Umugambi w’iki kigomeke ruharwa wari uwo kwitsindishiriza no guhamya ko ubutegetsi bw’Imana ari bwo bwateye ubwigomeke. Muri icyo gihe giheruka ni ho, imbaraga n’ubwenge bye bikomeye bizaba bibogamiye cyane. Yari yarabikoresheje mu buryo bwose, kandi akabona umusaruro umushimishije, yunguka abantu benshi cyane bemera gufatanya nawe mu ntambara ikomeye imaze igihe kinini yaratangiye. Mu myaka ibihumbi uwo mutware w’abagome yihatiye kugoreka ukuri. Ariko igihe cyari gisohoye, ngo ubugome butsindwe buheruka, maze amateka ya Satani n’imico ye, bishyirwe ku karubanda. Mu muhati we uheruka wo kwimura Kristo ku ntebe ya Cyami, kwica no gutsemba abamwizera no kwigarurira Umurwa w’Imana, shebuja w’ibinyoma yari yiyambitse uburyarya. Abemeye gufatanya na we, na bo babonye ko atsinzwe burundu. Abayoboke ba Kristo hamwe n’abamarayika bera, bareba mu buryo bwose ubuhendanyi Satani yakoresheje arwanya Leta y’Imana. Ni we wari uteye impungenge isi n’ijuru. II 644.2

Nuko Satani na we ubwe anyurwa n’ubutabera bw’Imana ko kugomera Imana k’ubushake koko bikwiriye kumubuza ijuru. Yari yaramenyereje imbaraga ze kurwanya Imana; ubutungane, amahoro n’ubumwe birangwa mu ijuru byajyaga kumubuza umutekano. Noneho ibirego bye birwanya imbabazi n’ubutabera by’Imana byari byacecekeshejwe. Ibirego byose yari yashyize kuri Yehova ngo amurwanye biba ari we bigaruka ku mutwe uko byakabaye. Noneho Satani arapfukama kandi yemera ko urubanza yaciriwe rutabera. II 644.3

“Mwami ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubite imbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe. ” 733 Ikibazo cyose cy’ukuri n’ibinyoma muri iyo ntambara cyashyizwe ahagaragara. Ingaruka z’ubugome, imbuto zo kwirengagiza amabwiriza y’ijuru, byagaragarijwe abaremwe bose. Ibikorwa bya Satani n’amategeko ye arwanya ubutegetsi bw’Imana byagaragarijwe abaturage b’isi n’abo mu ijuru. Ibyo Satani yakoze biramugarutse, bimuciraho iteka. Ubwenge, ubutabera no kugira neza by’Imana bizahoraho iteka ryose. Birumvikana ko muri iyo ntambara ikomeye, ibyo Imana yashatse byose bigezweho hamwe n’ukubaho neza kw’ubwoko bwayo no kugubwa neza kw’amasi yose Imana yaremye. “Uhoraho, ibyo waremye byose nibigushimire, indahemuka zawe zigusingize.” 734 Amateka y’icyaha azahora yerekana ko gukomeza amategeko y’Imana kudatandukana n’umunezero w’ibyo yaremye byose. Ibyabaye mu gihe cyose cy’intambara ikomeye byongeye kugaragarizwa isi n’ijuru, ari abakiranutsi n’ibyigomeke, baterere hejuru icyarimwe bati: ” Mugabe w’amahanga inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri. ” II 645.1

Mbere hose, isi yose yari yareretswe igitambo gihebuje Imana Data n’Umwana batambiye abantu. Igihe cyari kigeze kugira ngo Kristo ajye mu mwanya we w’icyubahiro wamugenewe, kandi ashyirwe hejuru asumbe ibinyabubasha byose n’ubutware bwose n’izina ryose ryabayeho. Kubwo ibyishimo byamushyizwe imbere byo kugeza abantu be mu cyubahiro, yihanganiye umusaraba ntiyita ku isoni zawo. Umubabaro we no gukozwa isoni birenze ibitekerezo byose, ariko ikinejeje kurutaho ni uko ibyo byasimbuwe n’ibyishimo n’icyubahiro. Yitegereza abacunguwe bari bamaze kugarurirwa ishusho ye bari baranyazwe, umuntu wese muri bo yambitswe ubwiza bugaragaza ishusho y’abaturajuru, mu maso ha buri wese harabagirana ishusho y’Umwami we. Abona kuri bo imbuto z’umurimo we, abibonye atyo aranyurwa. Nuko mu ijwi rikomeye ryumvikanye mu matwi y’abacunguwe n’abanyabyaha aratangaza ati: “Aba ni ikiguzi cy’amaraso yanjye! Aba nibo nababarijwe, aba ni bo napfiriye kugira ngo bazahore imbere yanjye uko ibihe bihaye ibindi.” Maze abambaye amakazu yera bazengurutse intebe ya Cyami, bahanika indirimbo yo gushima bagira bati: “Umwana w’intama watambwe ni We ukwiriye ubutware n’ubutunzi, ubwenge n’imbaraga no guhimbazwa n’icyubahiro n’ishimwe!’‘ 735 II 645.2

Nubwo Satani yabonye ko ari ngombwa kwemera ubutabera bw’Imana n’isumbwe rya Kristo no kwemera kumupfukamira, nyamara imico ye ntiyahindutse. Umwuka w’ubugome, umeze nk’umugezi uhurura cyane, wongera kwigaragaza. Azabiranyijwe n’uburakari, Satani ntiyabasha kwemera ko atsinzwe mu ntambara ikomeye. Igihe cyari kigeze cyo gushoza urugamba ruheruka no kugaba ibitero k’Umwami w’ijuru. Yiroha mu ngabo ze hagati : abaroha mo umwuka w’uburakari bwe, abahwiturira guhita bashoza intambara ako kanya. Ariko mu ngabo miliyoni nyinshi z’abanyabibi, abo yari yarinjijemo umwuka w’ubugome, nta n’umwe wari ucyemera ikuzo rye. Ububasha bwe bwari bugeze ku iherezo. Abanyabyaha nabo buzura umwuka wo kwanga Imana babitewe na Satani; ariko bareba amaherezo yabo bagacika intege, bagasanga ko ari iby’ubusa kongera gushotora Yehova. Noneho uburakari bwabo bugaruka kuri Satani n’abafatanyije nawe kubayobya, barabahinduka bafite umwuka nk’uw’abadayimoni. II 646.1

Uwiteka aravuga ati: “Kuko wagereranyije umutima wawe n’umutima w’Imana ni cyo gituma ngiye kuguteza inzaduka z’abanyamahanga bateye ubwoba, na bo bazakuhira inkota zabo zikumareho ubwiza bw’ubwenge bwawe, banduze no kubengerana kwawe. Bazakumanura bakurohe mu rwobo”. “Nzakurimbura wa mukerubi utwikira we, ngukure hagati y’amabuye yaka umuriro. Nakujugunye hasi ngutangariza imbere y’abami kugira ngo bakwitegereze. Nzaguhindura ivu imbere y’abakureba bose, abakuzi bose bazagutangarire kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi. “Ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose n’imyenda igaraguwe mu maraso, bizaba ibyo gutwikwa bibe nk’inkwi zo mu muriro.” “Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose, akaba afitiye ingabo zayo zose umujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe.” “Azavubira abanyabyaha ibigoyi, umuriro n’amazuku n’umuyaga wotsa, bizaba umugabane wabo bawunywere mu gikombe. “Umuriro uzava mu ijuru ku Mana. Isi izaturagurika. Ibirimi by’umuriro ukongora bikwire impande zose. Ibitare byose biragurumana. Umunsi urasohoye uzaba utwika nk’itanura rigurumana umuriro. Ibyo byose biremeshwa bizashongeshwa no gushya cyane, isi n’ibiyikorerwamo bizashirira. Isi yose izaba isa n’inyanja y’ubutare buvanze n’umuriro. Kizaba ari igihe cyo guca urubanza no kurimbura inkozi z’ibibi, “umunsi wo guhora k’Uwiteka, n’umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni. ” 736 II 646.2

Abanyabyaha bazaherwa ingororano zabo ku isi. 737 “Bazaba ibishingwe: kandi umunsi ugiye kuza uzabakongora. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.” 738 Bamwe bazarimbuka mu gihe runaka, naho abandi bamare iminsi myinshi bababazwa. Bose bazahanwa “hakurikijwe ibyo bakoze. “Ibyaha by’abakiranutsi byageretswe kuri nyirabyo Satani, ni cyo gituma atazababarizwa ubugome bwe gusa, ahubwo azababarizwa n’ibyaha byose yakoresheje abantu b’Imana. Igihano cye kizaba kiremereye cyane kurenza kure igihano cy’abo yoheje gukora ibyaha. Nyuma y’uko abo yoheje bose bazaba bamaze gushiraho, Satani azakomeza kubaho asigare wenyine ababarizwa ibyaha byose yokoje isi. Mu muriro wo kweza, abanyabyaha nibo bazarimburwa ubuheruka, umuzi n’ishami - Satani niwe muzi, naho abayoboke be ni amashami. Igihano cy’abishe amategeko y’Imana kizaba kimaze gutangwa; ibisabwa mu butabera bizaba byashohojwe, kandi ijuru n’isi bibireba bizatangaza ugukiranuka kwa Yehova. II 646.3

Ibikorwa bya Satani byo kurimbura bizaba birangiye ubutazongera kubaho ukundi. Mu gihe cy’imyaka ibihumbi bitandatu, Satani yashohoje ibyo yifuzaga byose, isi yose ayuzuzamo amahano atera ijuru n’isi agahinda. Ibyaremwe byose byakomeje kuniha no kugendana umubabaro. None byose bibatuwe by’iteka ryose mu bishuko no mu bigeragezo bye. “Isi yose ihawe ihumure, iratuje: [abakiranutsi] baraturagara bararirimba. Ijwi ry’abantu benshi risa n’iry’amazi menshi asuma, n’irisa n’iryo guhinda kw’inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti: “Haleluya ! Kuko Umwami Imana yacu Ishobora byose iri ku ngoma.” 739 II 647.1

Ubwo isi yari itwikiriwe n’ibirimi by’umuriro, abera bari barindiwe mu Murwa Wera. Kuko bari bafite umugabane mu muzuko wa mbere, urupfu rwa kabiri ntirwari rubafiteho ububasha. Mu gihe ku banyabyaha Imana ari umuriro ukongora, ku bakiranutsi bo, ni izuba n’ingabo ibakingira. 740 II 647.2

Nuko mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize. 741 Umuriro warimbuye abanyabyaha ni wo wejeje isi. Akamenyetso kose k’umuvumo w’icyaha kazaba gahanaguwe. Nta muriro wa gihenomu uzahora waka iteka ryose ngo uhore wibutsa ingaruka z’icyaha ziteye ubwoba. II 647.3

Urwibutso ruzahoraho ni rumwe gusa: Umucunguzi wacu azahorana inkovu zo kubambwa Kwe. Ku mutwe we, mu rubavu, mu biganza, no ku birenge, niho gusa hazasigara ikimenyetso cy’igikorwa giteye ubwoba icyaha cyatuzaniye. Umuhanuzi yaravuze ati: “Dore Kristo mu cyubahiro cye, kurabagirana kwe kwari kumeze nk’umucyo, aho niho ububasha bwe bwari bubitswe.” 742 Mu gikomere cyo mu rubavu hatembyemo isoko y’amazi avanze n’amaraso niho urufatiro rwahuje umuntu n’Imana, niho icyubahiro cye gitangirira, niho “habitswe ububasha bwe.” Ububasha bukiza buboneka binyuze mu nama y’agakiza, afite ububasha bwo gucira iteka abasuzugura ubuntu bw’Imana. Ikimenyetso cye cyo gucishwa bugufi, nicyo cyahindutse icyubahiro cye; mu bihe by’iteka ryose, ibikomere by’i Kaluvari bizakomeza kwerekana ishimwe, kandi bitangaze imbaraga ze. II 647.4

“Nawe Munara w’umukumbi, umusozi w’umukobwa w’i Siyoni, ubutware bwa mbere buzakugarukira.” 743Igihe kirageze, ubwo abera bategereje bafite amatsiko menshi, uhereye igihe inkota zakaga umuriro zabuzaga ababyeyi bacu ba mbere kugaruka muri Edeni, igihe cyo “gucungura burundu abo Imana yagize abayo.” 744 Umuntu yahawe isi mu itangira ngo ayitegeke, maze umuntu ayitanga mu maboko ya Satani, yakomeje kuba mu butware bw’uwo munyabugome, yongeye kumugarurirwa n’inama ikomeye y’agakiza. Icyapfukiranwe n’icyaha cyose kirakomorerwa. Inama y’Imana ya mbere yari iyo kurema isi ituwemo n’abacunguwe. “Kuko Uwiteka waremye ijuru ariwe Mana, ariwe waremye isi akayibumba, akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo.” 745 Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka ryose. ” 746 II 648.1

Impungenge z’uko ahazaza tuzaragwa umurage uzahoraho, zateye abantu benshi gushidikanya ukuri kwatumaga dutegereza kuzabona iwacu heza. Kristo yasezeraniye abigishwa be yuko agiye kubategurira amazu meza mu rugo rwa Se. Abizera inyigisho zo mu ijambo ry’Imana bose, ntibazabura gusobanukirwa n’ibyerekeye iwacu mu ijuru. “Kandi iby’ijisho ritigeze kubona cyangwa ngo byumvishwe amatwi, bikaba bitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ni byo Imana yateguriye abayikunda.” 747 Imvugo ya mwene muntu ntishobora gusobanura agaciro k’ingororano izahabwa abakiranutsi. Uzayimenya wenyine ni uzayihabwa. Nta bwenge bw’umwana w’umuntu bwabasha gusobanura ubwiza bwa Paradiso y’Imana. II 648.2

Muri Bibiliya umurage w’abakiranutsi witwa “igihugu cyangwa gakondo.” Niho Umwungeri mwiza ayobora umukumbi we ku isoko y’amazi y’ubugingo. Niho hari igiti cy’ubugingo cyera imbuto zacyo uko ukwezi gutashye, maze ibibabi byacyo bigakiza amahanga. Niho hari n’imigezi idakama y’amazi y’urubogobogo abonerana nk’isarabwayi, iyo migezi ikikijwe n’ibiti bihora bitoshye bizana amahumbezi mu nzira zateguriwe abacunguwe b’Uhoraho. Hari n’ibibaya bigari bigiye bibamo udusozi dutatseho ubwiza n’imisozi itumburutse y’Imana. Muri ibyo bibaya bituje, ku nkengero z’iyo migezi ihora itembana ituze, niho iwabo w’abacunguwe, bamaze igihe kirekire babungera mu isi none ubu bazaba bageze imuhira. II 648.3

Abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje.” “Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura, aho ingabano zawe zigera hose. Ahubwo inkike zawe uzazita Agakiza, n’amarembo yawe uzayita Ishimwe.” Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kandi bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimire imirimo y’intoki zabo. ” 748 II 649.1

`Aho ngaho “Ubutayu n’agasi bizabanezererwa, igihugu cyumagaye kizishima kirabye indabyo, indabyo zizarabya nk’amalisi.” “Mu cyimbo cy’umufatangwe hazamera umuberoshi, mu cyimbo cy’umukeri hazamera umuhadasi”. “Isega rizabana n’umwana w’intama, ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene, kandi umwana muto azabiragira”. “Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona hose ku musozi wanjye Wera”. Niko Uwiteka avuga. 749 II 649.2

Nta mubabaro uzaba mu ijuru no mu isi nshya. Nta marira azabayo nta mirongo y’abajya guhamba izaharangwa, nta matangazo azumvikanayo kandi nta n’imyambaro y’abapfushije azumbarirwayo. “Nta rupfu ruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bizaba bishize. ” “Nta muturage waho uzataka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo.” 750 II 649.3

Hazaba Ururembo rwa Yerusalemu Nshya, Umurwa Mukuru w’isi y’ubwiza izaba yagizwe nshya, “ikamba ry’ubwiza riri mu ntoki z’Uhoraho, n’igisingo cy’Ubwami kiri mu ntoki z’Imana yawe. “ruzaba rurabagirana umucyo nk’uwo amabuye y’igiciro cyinshi, rushashagira nk’ibuye rya Yasipi, ribonerana nk’isarabwayi. “Amahanga yarokotse, azagendera mu mucyo warwo, abami bo mu isi bazaneyo ubwiza bwabo. ” “Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye. ” ” Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.” 751 II 650.1

Muri uwo Murwa w’Imana “nta joro rizabayo.” Nta n’uzakenera kuruhuka. Ntawe uzananizwa no gukora ibyo Imana ishaka cyangwa ngo acogozwe no kuramya izina ryayo. Tuzahorana amahumbezi y’igitondo gihoraho. “Ntibazongera gukenera urumuri rw’itara cyangwa urw’izuba, kuko Nyagasani Imana azababera urumuri maze bime ingoma iteka ryose.” 752 Umucyo w’izuba uzasimburwa no kurabagirana kw’ubwiza kutabasha kubabaza amaso nk’ibikezikezi by’izuba risanzwe, nyamara umucyo w’uko kurabagirana ukubye incuro nyinshi uw’izuba risanzwe mu gihe cya ku manywa. Ubwiza bw’Imana n’ubw’Umwana w’Intama bwuzuza imyambi y’umucyo utagabanuka muri urwo rurembo rwera. Abacunguwe bazagendagenda buri munsi mu mucyo w’ubwiza utagira icyokere cy’izuba. II 650.2

“Icyakora sinabonye urusengero muri urwo rurembo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n’Umwana w’intama aribo rusengero rwaho.” 753 Abantu b’Imana bafite amahirwe yo kugirana umushyikirano weruye n’Imana Data hamwe n’Umwana wayo. “Icyakora none ubu turebera mu ndorerwamo ibirorirori.” 754 Tubonera mu bikezikezi ishusho y’Imana nko mu ndorerwamo mu byaremwe no mu by’Imana ikorera abantu; ariko icyo gihe tuzarebana mu maso duhanganye, ari nta nyegamo hagati yacu. Tuzahagarara imbere ye twitegereze ubwiza bwo mu maso ye. II 650.3

Icyo gihe abacunguwe bazamenya nk’uko nabo bamenywe. Urukundo n’impuhwe Imana ubwayo yateye mu mitima y’abantu ruzaba rubonye igihe gikwiriye kandi cyiza cyo gukoreshwa. Kugirana umushyikirano utaziguye n’ibiremwa byera, uguhuriza hamwe imibereho rusange n’abamarayika bahiriwe hamwe n’abakiranukiye Imana mu myaka yose bameshe amakanzu yabo, bakayejesha amaraso y’umwana w’intama, ipfundo ryera rifatanyiriza hamwe “umuryango wose wo mu ijuru n’uwo mu isi.” II 651.1

Aho mu isi nshya, abacunguwe mu bwenge bwabo butajijwa bazanezererwa ibitangaza by’imbaraga yo kurema n’amabanga y’urukundo rw’Umucunguzi. Nta mugizi wa nabi uzaba ahari, nta mwanzi wo kwoshya abantu kwibagirwa Imana. Ubwenge n’impano zose bizakomeza gukura. Ubumenyi bushya buzajya bwungukwa ntibuzananiza imitima yacu kandi ntibuzacogoza imbaraga zacu. Umugambi mwiza watekerejwe uzagerwaho, kandi icyifuzo cyatangiwe kizashimisha abantu, n’icy’umuntu yifuje kugeraho kizashoboka. Ariko bazahora batera intambwe zo kuzamuka mu rwego rw’ubumenyi, bazahora bunguka ibishya byo kubatangaza, ukuri gushya bazaba bagomba kumenya, kandi imbaraga z’ubwenge, umutima, n’umubiri, bizahora bivugururwa. II 651.2

Ubutunzi bwose bwo mu ijuru n’ubwo mu isi buzagaragazwa bube ibyigisho by’abacunguwe. Bazajya bagurukisha amababa nk’ibisiga bajye gusura ayandi masi, yahindishijwe umushyitsi no kumva amahano yagwiriye isi yacu, maze bahanike indirimbo y’umunezero w’ubutumwa bwacunguye abo bantu. Mu byishimo bitavugwa, abana b’iyo si, binjire mu munezero bafite ubwenge nk’ubw’ibiremwa bitakoze icyaha. Bazafatanyiriza hamwe ubutunzi bw’ubwenge no kumenya by’ibihe byose, bitegereza umurimo Imana yakoresheje ukuboko kwayo. Bazareba ubwiza bw’iby’Imana yaremye nta kibatwikiriye; izuba n’inyenyeri bizaba biri kuri gahunda yabyo, byose bigendera kuri gahunda byahawe, bikagenda bizenguruka intebe y’Imana. Kuri ibyo byose uhereye ku byoroheje ukageza ku bikomeye byanditsweho izina ry’Umuremyi wabyo, kandi muri byo, hagaragara ubutunzi n’imbaraga Umuremyi yabigabiye. II 651.3

Kandi mu bihe bidashira, uko imyaka ihita indi igataha, niko abacunguwe bazarushaho kubona amahishurwa y’ubwiza bw’Imana na Kristo. Uko ubumenyi buzakomeza kugwira, niko n’urukundo, kubaha Imana, n’umunezero bizakomeza kugwira. Uko abacunguwe bazarushaho kwiga kumenya Imana, niko bazakomeza gutangazwa n’imico yayo. Nk’uko Kristo azajya arushaho guhishurira intore ze ibanga ryo gucungurwa kwabo, n’insinzi yabo mu ntambara ikomeye yarwanye na Satani, niko imitima yabo izarushaho gusimbagizwa n’urukundo. Umunezero ukomeye ubatere gufata inanga zabo z’izahabu, maze abacunguwe ibihumbi cumi ka bihumbi cumi n’ibihumbi ka bihumbi bahanikire rimwe amajwi yabo baririmba indirimbo yo gusingiza. II 652.1

“Maze numva ibyaremwe byose biri mu ijuru no ku isi n’ikuzimu no mu nyanja, mbese ibyaho byose uko bingana bigira biti: “Iyicaye kuri ya ntebe ya Cyami hamwe n’Umwana w’intama, nibahorane ibisingizo n’icyubahiro, ikuzo n’ububasha iteka ryose.” 755 II 652.2

Intambara ikomeye irarangiye. Icyaha n’abanyabyaha ntibazongera kubaho ukundi. Ijuru ryose n’isi yose birejejwe. Umunezero usaba imitima y’ibyaremwe byose. Imigezi y’ubugingo, umucyo n’umunezero bitemba bituruka ku Murenyi bisendera hose. Guhera ku kanyabuzima gatoya kadashobora kuboneshwa ijisho ukageza ku isi irusha izindi ubunini, ibyaremwe byose, ibihumeka n’ibidahumeka, mu bwiza bwabyo busesuye no mu munezero wabyo uhoraho, bitangaza ko Imana ari urukundo. II 652.3