INTAMBARA IKOMEYE

42/45

IGICE CYA 39 - IGIHE CY’AMAKUBA

” Icyo gihe kizaba ari igihe cy’amakuba kitigeze kubaho mu bwoko bwawe. Ariko Mikayeli umutware w’abamarayika, akaba n’umurinzi w’ubwoko bwawe azahagoboka. Nuko buri wese wo mu bwoko bwawe wanditswe mu gitabo cy’Imana azarokoka.” 1 II 593.1

Igihe ubutumwa bwa Marayika wa gatatu buzaba burangije umurimo wabwo, imbabazi zizaba zikuwe ku banyabyaha bo mu isi bacumuye. Ubwoko bw’Imana buzaba bushohoje umurimo wabwo. Buzaba bwarakiriye ‘’imvura y’itumba,’‘ ari byo “guhemburwa guturutse ku Mwami Imana”, kandi bwiteguye rwose guhangana n’ibigeragezo bibutegereje. Abamarayika bazaba banyuranamo bava mu ijuru abandi basubirayo. Marayika wari waratumwe mu isi azagaruka atangaza ko umurimo yari yarahawe awurangije; ko ishungura riheruka ryamaze kugera ku isi, maze abagaragaje ko ari indahemuka ku mabwiriza y’ijuru bose bashyizweho “ikimenyetso cy’Imana nzima.” “Nuko Yesu arangize umurimo we wo gusabira abanyabyaha imbabazi mu buturo bwo mu Ijuru. Azamure ibiganza, avuge n’ijwi rirenga ati: “Birarangiye;” maze abamarayika baziranenge bose barambike amakamba yabo hasi ubwo Yesu azatangaza ku mugaragaro ati: “Inkozi y’ibibi yose nigumye ikore ibibi, n’uwanduye umutima agumye yandure, naho intungane igumye ikore ibitunganye, n’umuziranenge agumye abe umuziranenge.” 2 Buri wese azaba yamaze guhitamo ubugingo cyangwa urupfu. Kristo yarangije guhongerera ubwoko bwe, maze akabezaho ibyaha byabo. Umubare w’abantu be wamaze kuzura; “ubwami, ubutware no gukomera k’ubwami byose biri munsi y’ijuru, biri hafi kwegurirwa abazaragwa agakiza, kandi Yesu akaba Umwami w’abami n’Umutware w’abatware. II 593.2

Yesu agisohoka mu buturo bwera, abatuye ku isi bose batwikirwa n’umwijima. Muri icyo gihe giteye ubwoba, intungane zigomba kuba imbere y’Imana ikiranuka hatakiriho umuhuza. Ibyaberaga abanyabyaha inzitizi bizaba byakuweho, kandi Satani wenyine ariwe usigaye agenga imibereho y’abanze kwihana bose. Kwihangana guhoraho kw’Imana noneho kuzaba kwarangiye. Abo mu isi bazaba baranze imbabazi z’Imana, bahinyura urukundo rwayo, kandi basiribanga amategeko yayo. Abagome bazaba barenze urubibi rwo kwihanganirwa; Umwuka w’Imana banze kumvira, ku iherezo abakurwemo. Ubwo bazaba batamuruweho ubuntu bw’Imana, ntacyo bazaba bafite kibakingira umugome. Satani azaroha abatuye isi mu makuba aheruka akomeye cyane. Ubwo abamarayika b’Imana bazarekura imiyaga iteye ubwoba y’ibyo abantu bararikiye, ibibi byose bizasandara ku isi yose. Isi yose izajya mu irimbukiro riteye ubwoba kuruta iryabaye kuri Yerusalemu ya kera. II 593.3

Umumarayika umwe gusa yatsembye abana b’imfura bose b’Abanyayegiputa maze igihugu cyose gicura umuburogo. Igihe Dawidi yacumuraga ku Mana, abarura ubwoko bwayo, Umumarayika umwe gusa yaje gutanga igihano cy’icyo cyaha habaho kurimbura guteye ubwoba. Imbaraga nk’iyo irimbura yakoreshejwe n’ Abamarayika bera igihe Imana yabaga ibategetse, ni nayo izakoreshwa n’Abamarayika babi, igihe Imana izaba ibyemeye. Ubu hariho imbaraga ziteguye, zitegereje ko ijuru ritanga uburenganzira, maze zigasuka ibyago ahantu hose. II 594.1

Abubahiriza amategeko y’Imana bazaregwa ko ari bo bazaniye isi kurimbuka, kandi bafatwe nk’aho ari bo batumye ibyaremwe byangirika bikomeye, maze hakabaho impagarara, kwicana mu bantu bikaba byoretse isi. Imbaraga y’umuburo uheruka izabyutsa uburakari bw’ababi bwake nk’umuriro; umujinya wabo uzahagurukirizwa abakiriye ubutumwa bwiza, maze Satani abonereho kubyutsa umwuka w’inzangano n’akarengane mu bantu. II 594.2

Igihe Imana yavaga ku ishyanga ry’Abayuda, abatambyi na rubanda ntibabimenye. Nubwo bari bari mu butware bwa Satani, babaswe n’ibyo bararikiye biteye ubwoba, nyamara bo bagikomeje kwibona nk’abatoranyijwe n’Imana. Bakomeje imirimo yabo yakorwaga mu buturo buziranenge; ibitambo bigatambirwa ku ntambiro zihumanyijwe, kandi uko bukeye n’uko bwije, imigisha mvajuru igasabirwa ubwoko buriho urubanza rw’amaraso y’Umwana w’ikinege w’Imana, ari nako bashaka kwica intumwa n’abigishwa be. Nuko rero, ubwo umwanzuro ntakuka wo mu buturo buziranenge uzatangazwa, maze isi yose igatangarizwa icyo yagenewe bidasubirwaho, abatuye isi ntibazabimenya. Amadini azakomeza kubabwamo n’abantu bamaze gukurwaho Mwuka w’Imana; kandi umuhati wa Satani, uwo umutware w’abadayimoni azabashyiramo kugira ngo basohoze imigambi ye y’ubuhendanyi, uzakomeza gukoreshwa nk’aho bakorera Imana. II 594.3

Ubwo Isabato izaba ibaye intandaro idasanzwe y’urugamba rwa Gikiristo, maze amadini n’ubutegetsi bw’isi bikifatanyiriza hamwe guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche), umubare muto wabazinangira bakanga gukurikiza ibyo rubanda nyamwinshi ibategeka, bazahindurwa ibishungero mu isi. Hazategekwa ko izo nkehwe zihangara kurwanya itegeko ryashyizweho n’itorero na Leta, zidakwiriye kwihanganirwa; ko ahubwo ibyarushaho kuba byiza ari uko bababazwa kuruta ko isi yose ijya mu rujijo no kudakomeza amategeko. II 595.1

Mu myaka isaga ibihumbi bibiri ishize, ikirego nk’icyo cyashyizwe kuri Kristo ashinjwa ‘’n’abatware ba rubanda.’‘ Kayafa aravuga ati: ” Mbese ntimutekereza ko ari byiza ku bwacu, ko umuntu umwe yapfira abantu kuruta ko ubwoko bwose bwarimbuka?” 3 Icyo kirego nanone kizaba nk’igisoza; iteka rizacirwa abaziririza Isabato y’itegeko rya kane, rihamya ko bakwiriye igihano kirusha ibindi kuba kibi, maze bagaha abaturage uburenganzira ko nyuma y’igihe runaka, bazabica. Ubugatolika bwo mu gihe cyashize, n’Ubuporotesitanti bwahakanye muri iki gihe cya none, bizihuza kugira ngo bigirire nabi abakurikiza amategeko yose y’Imana. II 595.2

Ubwo nibwo ubwoko bw’Imana buzashyirwa mu mibabaro n’impagarara byavuzwe n’umuhanuzi ko ari “igihe cy’umubabaro wa Yakobo.” Uku niko Uwiteka avuga ati:“Twumvise ijwi rizanywe n’umushyitsi n’ubwoba, si iry’amahoro. Amaso yose arasuherewe. Ayii, uwo munsi urakomeye nta wundi umeze nka wo ! Ni igihe cy’umubabaro wa Yakobo ariko azakirokoka. “ 4 II 595.3

Ijoro Yakobo yagiriyemo ishavu ubwo yagundaguranaga kandi asenga Imana ngo imukize amaboko ya Esawu, rigereranya uko abantu b’Imana bazaba bameze mu gihe cy’amakuba aheruka. Kubera ubuhendanyi yagize kugira ngo yibonere imigisha ya Se yari yaragenewe Esawu, Yakobo yarahunze ngo akize amagara ye, atewe impungenge n’uko yakwicwa na mwene se. Nyuma y’imyaka myinshi yamaze mu buhungiro, ku itegeko ry’Imana yaratahutse, aherekejwe n’abagore be, abana be, amashyo n’imikumbi, abashumba, abagaragu n’abaja, agaruka mu gihugu cyabo cya kavukire. Ageze ku rugabano rw’igihugu cyabo, Yakobo yatewe ubwoba n’uko Esawu yiteguye kuza kumusanganira ari kumwe n’ingabo zitwaje intwaro, Yakobo akeka ko Esawu aje kwihorera. Yakobo yari kumwe n’abantu badafite intwaro, batagira gitabara, biteguye gusa kugirirwa no kwicwa. Kandi ku umutwaro w’ubwoba n’amaganya byamutsikaga, hiyongereyeho kwishinja kubera icyaha cye bwite, kuko aricyo cyari kigiye guteza ako kaga. Ibyiringiro bye byari mu kugirirwa neza n’Imana gusa; , intwaro yonyine yari afite yari amasengesho. Ku rwe ruhande, nta cyo Yakobo atari yakoze cyo guhongerera icyaha yakoreye mwene se kugira ngo abone uko asakirana n’akaga yari agezemo. Iyaba n’abizera Kristo, bakoraga uko bashoboye kose, bakaba mu mucyo nyakuri imbere ya rubanda, ubwo begereje igihe cy’amakuba, kugira ngo bakome mu nkokora ibibaca intege, kandi bakome imbere akaga ko guhungabanya umudendezo w’umutimanama. II 596.1

Yakobo amaze kohereza ab’umuryango we kugira ngo bataza gutahura umubabaro we, asigara wenyine atakambira Imana. Yicuza icyaha yakoze kandi ashimira Imana imbabazi imugiriye kandi yicishije bugufi, asaba gusohorezwa isezerano Imana yasezeraniye ba Sekuruza n’ayo Imana yamusezeraniye ubwe mu iyerekwa n’ijoro ubwo yari ageze i Beteli ndetse n’igihe yari mu gihugu yahungiyemo.Yari ageze mu ngorane mu mibereho ye; yari ageze ahakomeye. Mu mwijima ari wenyine, akomeza gusenga kandi yicishije bugufi imbere y’Imana. Ako kanya yumva ikiganza kimufashe ku rutugu. Yibwira ko ari umwanzi uhiga ubugingo bwe, maze mu mbaraga z’ubwihebe yari asigaranye akirana n’uwo muntu. Mu rukerera, wa mushyitsi yerekana imbaraga ze zirenze iza muntu; akora ku nyonga y’itako wa munyambaraga ararabirana, yikubita hasi, atagira kirengera, abogoza amarira yinginga uwo bari bahanganye amufashe ku gikanu. Yakobo amenya ko ari Marayika w’isezerano bari bahanganye. Nubwo yacumbagiraga kandi afite uburibwe bukabije, Yakobo ntiyatezutse ku mu gambi we. Yari amaze igihe ari mu majune, yishinja kandi aremerewe n’icyaha cye; noneho yashakaga kumenya neza adashidikanya ko yababariwe. Uwo umushyitsi wari wavuye mu ijuru yari hafi kumusiga; ariko Yakobo aramugundira, amusaba kumuhesha umugisha. Marayika aramubwira ati: ” Ndekura ngende kuko bugiye gutandukana;” nyamara uwo mukurambere avuga akomeje ati: “Sinkurekura keretse umpaye umugisha”. Mbega ibyiringiro! Mbega gushikama no kwihangana bigaragara hano! Iyo biza kuba ubwirasi, n’amagambo yo kwishyira hejuru, Yakobo yari guhita arimbuka ako kanya; ariko yari yishingikirije ku isezerano ry’uko uwatura intege nke ze kandi akumva adashyitse, yiringira imbabazi z’Imana ikomeza isezerano. II 596.2

“Yakiranye n’Umumarayika aramutsinda” 5 Binyuze mu kwicisha bugufi, kwihana no kwitanga burundu, uyu munyabyaha, impabe ipfa, yatsinze Nyiricyubahiro w’ijuru. Yagundiriye masezerano y’Imana n’amaboko yombi ahinda umushyitsi n’umutima w’Inyarukundo rutarondoreka, itigera yirengagiza gusaba k’umunyabyaha. Nk’igihamya cy’insinzi ye no gutera abandi umwete wo gukurikiza icyitegererezo cye, izina rye ryarahinduwe, riva ku ryajyaga rimwibutsa icyaha cye, maze rihinduka irizajya ryibutsa insinzi ye. Bitewe n’uko Yakobo yakiranije Imana agatsinda, byamuhaye ubwishingizi ko abasha gutsinda n’abantu. Ntiyongeye gutinya uburakari bwa mwene se ukundi kuko Uwiteka yari kumurwanirira. II 596.3

Satani yareze Yakobo ku bamarayika b’Imana, amusabira kurimbuka kubera icyaha yari yakoze; yahagurukije Esawu kugira ngo amwibasire; kandi muri rya joro yakiranyemo na marayika, Satani yihatiye cyane kumwibutsa icyaha cye ashaka guca intege uwo mukurambere kugira ngo ave ku Mana. Yakobo yari hafi gucogora rwose; ariko aza kumenya ko aramutse atabonye ubufasha buturutse mu ijuru yarimbuka rwose. Yari yamaze kwicuza icyaha cye gikomeye ataryarya, maze yitabaza impuhwe z’Imana. Ntiyajyaga gutezuka ku mugambi we, ahubwo akomeza kugundira Marayika kandi aramutakambira cyane arira kugeza atsinze. II 597.1

Nk’uko Satani yoheje Esawu kwibasira Yakobo, niko no mu gihe cy’amakuba azahagurukiriza ababi kurimbura ubwoko bw’Imana. Kandi nk’uko yashinje Yakobo, ni nako azashinja ubwoko bw’Imana. Afata abatuye isi bose nk’abayoboke be; ariko umukumbi muto w’abakomeza amategeko y’Imana banga kumuyoboka. Iyaba yashoboraga kubatsemba ku isi, yaba ageze ku nsinzi. Abona barinzwe n’Abamarayika bera, maze akiyumvisha ko ibyaha byabo byababariwe; nyamara ntamenye ko ibyabo byarangiriye mu buturo bwo mu ijuru. Asobanukiwe neza n’ibyaha yabagushijemo, kandi abyereka Imana uko byakabaye, akagaragaza ko we nabo, badakwiriye kugirirwa ubuntu n’Imana. Ahamya ko Imana idashobora kubabarira ibyaha byabo kubwo ubutabera bwayo, ngo naho we imurimburane n’abamarayika be. Ababurana avuga ko ari umuhigo we, maze asabe ko Imana yabamwegurira akabirimburira. II 597.2

Ubwo Satani ashinja abantu b’Imana kubera ibyaha byabo, Uhoraho amwemerera kubagerageza uko ashoboye kose. Ibyiringiro byabo, kwizera kwabo no gushikama mu Mana kwabo, bizageragezwa bikomeye. Nibasubiza amaso inyuma bagatekereza ibyashize, ibyiringiro byabo bizacogora; kuko nta byiza byinshi bazasanga barakoze mu mibereho yabo. Basobanukiwe neza nta gushidikanya intege nke zabo no kuba badashyitse kwabo. Satani yihatira kubatera ubwoba ngo batekereze ko bahindutse akahebwe, kandi ko ibizinga byo gukiranirwa kwabo bidateze guhanagurika. Ibyo bizamwiringiza ko acogoje kwizera kwabo, ko bagiye kugwa mu bishuko bye maze bigatuma bahakana Imana. II 597.3

N’ubwo ubwoko bw’Imana buzaba bugoswe n’abanzi impande zose biteguye kubarimbura, ntibuzahangayikishwa no kurenganyirizwa ukuri; ahubwo bazahagarikishwa umutima no kwibaza ko buri cyaha cyose cyicujijwe, kandi ko kubera ayo makosa yabo ubwabo, batazasohorezwa amasezerano y’Umukiza agira ati: “Nzakurinda mu gihe cy’ibigeragezo bigiye gutera ku isi yose, kugerageza abari mu isi.” 6 Baramutse bagize ibyiringiro by’uko bababariwe, ntibatinya gushinyagurirwa cyangwa kwicwa; ariko bagaragaje ko badashyitse, maze bakabura ubugingo bwabo kubera imico yabo idatungane, ibyo byagayisha izina ry’Imana. II 598.1

Ku mpande zose, bumva icurwa ry’imigambi y’ubugambanyi kandi bakabona n’ibikorwa by’urugomo; maze muri bo bakumva bifuza bafite imitima itaryarya, ko ubu buhakanyi bukomeye bwakurwaho n’ibibi ababi bakora bikagira iherezo. Kandi ubwo batakambira Imana kubatsindira imbaraga z’umugome, nibwo bazaba bigaya ko batagize ubushobozi bwo guhangana n’ububasha bw’umubi, maze bongere kwihamagarira ibibi by’umugome. Bazumva ko Satani atari kubahangara iyo bakoresha ubushobozi bwabo bwose mu murimo wa Kristo, bakikomeza uko bukeye n’uko bwije. II 598.2

Bashengukira imitima yabo imbere y’Imana, bagaragaza ibyaha byinshi bihannye mu gihe cyashize, maze bagasaba gusohorezwa isezerano ry’Umukiza ngo: “Nyamara abarinzi banjye nibampungiraho, tuzagirana amasezerano y’amahoro.” 7 Kwizera kwabo ntigucogora ngo n’uko amasengesho yabo adasubijwe ako kanya. Nubwo bagira umubabaro, ubwoba no guhangayika bikomeye, ntibareka gutakamba. Bakomeza kwishingikiriza ku mbaraga z’Imana nk’uko Yakobo yagundiriye Marayika, maze imvugo y’imitima yabo ibe: II 598.3

” Sinkurekura, utampaye umugisha. ” II 598.4

Iyo Yakobo atabanza kwicuza icyaha yakoze cyo gukoresha uburiganya, akiba umugisha wagenewe umwana w’imfura, Imana ntiba yarumvise amasengesho ye ngo irokore ubugingo bwe. No mu gihe cy’amakuba, ubwoko bw’Imana nibuba bugifite ibyaha buticujije mbere, igihe imitima yabo izaba ishengurwa n’ubwoba n’agahinda, bazacika intege, kwizera kwabo gucogore, kandi ntibazaba biringiye gutakambira Imana ngo ibarokore. Ariko igihe bazaba bumva ubwabo ko badashyitse, nta cyaha bazasigarana kiticujijwe, ibyaha byabo bizaba byarajyanywe mu rubanza, kandi byarahanaguwe nabo ubwabo ntibazaba bakibyibuka ukundi. II 599.1

Satani atuma abantu benshi bizera ko Imana itazita ku kugukiranirwa k’utuntu duto two mu mibereho yabo; ariko Uwiteka yerekana ko atazihanganira cyangwa ngo abure guhana ikibi uko cyaba kingana kose nk’uko yabigenje kuri Yakobo. Abihatira gutanga inzitwazo cyangwa gutwikira ibyaha byabo, maze bakemera ko bikomeza kugaragara mu bitabo byo mu ijuru biticujijwe ngo bibabarirwe, bazatsindwa na Satani. Uko barushaho kurata imyizerere yabo, uko imyanya barimo yaba yubashywe kose, niko ibyo bakora birushaho gushavuza Imana, kandi ari nako barushaho gutiza umwanzi wabo umurindi wo gutsinda. Abakomeza gukererwa kwitegura umunsi w’Umwami, ntibazaba bagishobora kwitegura mu gihe cy’amakuba cyangwa mu gihe icyo ari cyo cyose. Ibya bene abo bantu biteye agahinda ! II 599.2

Abo bakristo ku izina bazaba bageze mu gihe giheruka cy’akaga gakomeye batiteguye, bazatura ibyaha byabo bihebye, mu ijwi ry’akababaro n’amagambo y’ubwihebe, nyamara ababi bazaba babaha inkwenene. Kwicuza kwabo kuzaba kumeze nk ‘ukwa Esawu cyangwa ukwa Yuda. Abakora ibyo, baganyishwa n’ingaruka z’ibicumuro byabo, aho kurizwa n’icyaha bakoze. Ntibicuza by’ukuri, kuko badatinya gukora ikibi. Bemera ibyaha byabo kubera gutinya igihano; ariko nkuko byabaye kuri Farawo wa kera, urubanza ruramutse rukuweho bakongera gusuzugura Imana. II 599.3

Amateka ya Yakobo aduha nanone ibyiringiro by’uko Imana itazahana abayobejwe, abageragejwe n’abagambaniwe bakagwa mu cyaha, ariko bakayigarukira bihannye by’ukuri. N’ubwo Satani ashishikariye kurimbura iryo tsinda, Imana izatuma Abamarayika bayo kubahumuriza no kubarinda muri icyo gihe cy’akaga. Ingabo z’umwanzi zifite uburakari bwinshi kandi ziyemeje kurwana inkundura, ibishuko bye biteye ubwoba; ariko amaso y’Uwiteka ari ku bwoko bwe, kandi amatwi ye ari ku byo basaba. Umubabaro wabo urenze urugero, ibirimi by’umuriro w’ikome biri hafi kubakongora; ariko Umucuzi azabarura bameze nk’izahabu yatunganyirijwe mu muriro. Urukundo Imana ikunda abana bayo mu gihe cy’ibigeragezo bikomeye rufite imbaraga nk’urwo ibakunda mu gihe baguwe neza; nyamara bakeneye kubanza kunyuzwa mu itanura ry’umuriro; maze iby’isi bigakongoka kugira ngo ishusho ya Kristo ibone uko irabagiranira muri bo. II 600.1

Igihe cy’umubabaro n’agahinda kituri imbere kidusaba kugira kwizera gushobora kwihanganira intege nke, kuzarira n’inzara-kwizera kutazacogora n’ubwo haza ibigeragezo biteye ubwoba. Igihe cy’imbabazi cyahawe abantu bose kugira ngo bitegure icyo gihe cy’akaga. Yakobo yatsinze kubera ko yihanganye kandi agafata icyemezo kidakuka. Insinzi ye ni igihamya cy’imbaraga y’amasengesho ahoraho. Abazashikama mu masezerano y’Imana nka Yakobo, kandi bakihangana nka we , bazatsinda nk’uko nawe yatsinze. Abadashaka kureka inarijye, ngo bababarire imbere y’Imana, basenga ubudasiba kandi basaba umugisha babikuye ku mutima, ntawo bazahabwa. Mbega ngo gukirana n’Imana biramenywa na bake! Ni bake bigeze kwegurira Imana imitima yabo, bafite ibyifuzo bibatsika kugeza ubwo imbaraga zibashiramo. Igihe imiraba y’ubwihebe itabonerwa ururimi rwo kuyisobanura isuma yisuka ku muntu usenga Imana, mbega ukwizera kwa bake gusa ngo kuraba ariko gukomeza gushikama ku masezerano y’Imana! II 600.2

Muri iki gihe, abafite kwizera kudashyitse bari mu kaga gakomeye ko gutsindwa n’ibishuko bya Satani hamwe n’iteka ryo gucecekesha umutimanama. Ndetse n’ubwo bakwihanganira ikigeragezo bazashengurwa n’umubabaro ukomeye n’agahinda muri icyo gihe cy’akaga kuko batigeze bimenyereza kwiringira Imana. Amasomo yo kwizera basuzuguye, bazategekwa kuyiga ku gahato muri icyo gihe cy’umubabaro batakibishobora. II 600.3

Iki nicyo gihe dukwiriye kwimenyereza ubwacu kugenzura amasezerano y’Imana. Abamarayika bandika isengesho ryose risenganywe umwete kandi ritaryarya. Ibyaba byiza ni uko twitandukanya n’ibyo turarikira kuruta gutandukana n’Imana. Ni byiza kuba umutindi nyakujya, kwizinukwa, ariko ukemerwa n’Imana, kuruta ubukire, icyubahiro, kuba inziramuze no kugira incuti nyinshi, udafitanye umushyikirano n’Imana. Dukwiriye gufata igihe gihagije cyo gusenga. Nitwemerera ubwenge bwacu guhugira mu binezeza by’isi tukirengagiza gusenga, hari igihe Imana yabona ko ari ngombwa kutwambura ibyo bigirwamana by’izahabu, amazu, cyangwa imirima irumbuka. II 601.1

Abasore ntibazishora mu byaha, nibaramuka banze kujya aho batazabonera imigisha y’Imana. Iyaba intumwa zijyanye imiburo iheruka ku isi yose, zajyaga zisenga zisaba imigisha y’Imana zishishikaye, zidafite ingingimira, zidakorana ubunebwe, ahubwo zifite umwete no kwizera gukomeye nka Yakobo, aho zagera hose zavuga ziti:“Nabonye Imana amaso ku maso kandi sinapfa.” 8 Zabarirwa mu bikomangoma by’ijuru, kuko zagize ubushobozi bwo kugundira Imana no gutsinda abantu. II 601.2

Igihe ‘’cy’amakuba atigeze kubaho’‘ kiradusatiriye; dukeneye kuba dufite indi mibereho itari nk’iyo dufite ubu, yayindi benshi bahinyura badashobora kugeraho. Bibaho kenshi ko amakuba akomeye yisuka kuruta uko yatekerezwaga; nyamara ibyago bitwugarije siko biri. Ibyo tubona n’ibyo tubwirwa muri iki gihe biri munsi cyane y’ukuri. Muri icyo gihe cy’ibigeragezo, umuntu wese azaba yihagarariye imbere y’Imana ubwe. Naho ‘’Nowa na Daniel na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora, ari umuhungu cyangwa umukobwa, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa, Ni ko Uwiteka avuga.’‘ 9 II 601.3

Muri iki gihe ubwo Umutambyi wacu Mukuru akiduhongerera, dukwiriye kwiboneza muri Kristo. Umukiza wacu ntiyashoboye gutsinda imbaraga z’ibishuko mu ntekerezo gusa. Satani ashaka akanya mu mitima y’abantu yaba yigobetsemo; ibyifuzo byo gukora ibyaha byaragundiriwe kandi aho ni naho Satani yibanda mu bishuko bye. Ariko Kristo yarivugiye ati: “Umutware w’isi araje, ariko nta bushobozi amfiteho.” 10 Satani nta bushobozi afite ku Mwana w’Imana bwamubashisha gutsinda. Yakomeje amategeko ya Se, kandi nta cyaha yigeze akora Satani yaheraho ngo kizamuheshe amahirwe yo gutsinda. Icyo gisabwa abazahagarara bashikamye mu gihe cy’umubabaro ukomeye. II 602.1

Muri ubu bugingo niho dukwiriye kwitandukanya n’icyaha binyuze mu kwizera amaraso ya Kristo ahongerera ibyaha. Umukiza wacu ukomeye aturarikira kwifatanya nawe, tugahuriza intege nke zacu mu mbaraga ze, ubuswa bwacu tukabuhuza n’ubwenge bwe, ubuhanya bwacu tukabuhuza n’imibereho ye izira inenge, amafuti yacu tukayahuza no gukiranuka kwe. Imbabazi z’Imana ni ishuri dukwiye kwigiramo ubugwaneza no kwicisha bugufi bya Kristo. Mu byo Imana yashyize imbere yacu, ntiduhitishamo kunyura mu nzira itworoheye kandi itunejeje, ahubwo ngo tugambirire guhitamo umugambi nyakuri w’ubugingo. Ni ahacu kwemera gukorana n’intumwa z’ijuru, zoherejwe gufatanya natwe ngo ziturememo imico ihwanye n’iyo abo mu ijuru. Nta we ukwiriye guhinyura cyangwa kwirengagiza uwo murimo kuko bizanira abantu kurimbuka guteye ubwoba. II 602.2

Mu iyerekwa, Intumwa Yohana yumvise ijwi rivugira mu ijuru rirangurura riti,“Nuko rero wa juru we n’abagutuyemo, nimwishime! Naho wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano! Dore Satani abamanukiye aje arakaye cyane, kuko azi ko igihe cye gisigaye ari gito.’‘ 11 Ibyatumye habaho uguhamagara kw’iryo jwi ryo mu ijuru biteye ubwoba ! Uko ibihe bikomeza guhita niko umujinya wa Satani urushaho kwiyongera, kandi mu gihe cy’amakuba nibwo umurimo we w’ubuhendanyi n’uburimbuzi bwe uzaba ugeze ku ndunduro. II 602.3

Bidatinze mu birere by’ijuru hazaduka ibimenyetso bidasanzwe, bigaragaza imbaraga z’abadayimoni zikora ibitangaza. Imyuka mibi y’abadayimoni izakwira hose mu bami bo mu isi no mu batuye isi, kugira ngo zibashuke kandi zibakururire gufatanya na Satani mu ntambara ye iheruka yo kurwanya Leta y’ijuru. Kubwo iyo imyuka mibi, abategetsi n’abategekwa bazagwa muri ibyo bishuko. Abantu bazahaguruka ubwabo biyite Kristo, basabe ikuzo no gusengwa bigenewe Umucunguzi w’isi. Bazakora ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye byo gukiza abarwayi kandi bavuge ko bahawe ihishurirwa rivuye mu Ijuru rihabanye n’ibyo Ibyanditswe bihamya. II 603.1

Igikorwa gihebuje ibindi mu bushukanyi bukomeye ni uko Satani ubwe azihindura nka Kristo. Mu gihe kirekire Itorero ryakomeje kwiringira ko Kristo azagaruka akaba amizero yaryo. Muri icyo gihe cyo gutegereza nibwo Umushukanyi ukomeye aziyerekana ko ariwe Kristo ugarutse. Mu mpande zose z’isi, Satani aziyereka abantu nk’umutware ukomeye ufite mu maso harabagirana, azihindura nk’Umwana w’Imana nk’uko Yohana yeretswe mu Byahishuwe. Ubwiza buzaba bumutamirije buzaba burengeje ibyiza byose amaso y’umuntu yigeze kubona. Ijwi ry’insinzi rizirangirira mu birere by’ijuru rivuga cyane riti: “Kristo araje, Kristo araje!” Abantu bose bazapfukamira icyarimwe kumuramya, maze nawe arambure ukuboko kwe avuge ko abahaye umugisha, nk’igihe Kristo yahaga abigishwa be umugisha ubwo yari akiri ku isi. Ijwi rye rizaba rituje kandi ryicishije bugufi, rinogeye amatwi. Azavugana ijwi ry’impuhwe n’imbabazi yerekane ibikorwa by’ubugiraneza n’ukuri mvajuru mu byo Umukiza yavuzwe; akize abantu indwara, kandi namara kwiyambika imico ya Kristo, azaherako atangaze ko Isabato yayihinduye akayishyira ku munsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche), maze ategeke abantu bose kuruhuka ku munsi yihereye umugisha. Azatangaza ko abagikomeje kweza umunsi wa karindwi w’icyumweru batuka izina rya Kristo, igihe banga gutegera amatwi umucyo n’ukuri batumweho n’abamarayika be. Ubwo nibwo bushukanyi buhebuje ubundi bwose. Nk’uko abasamariya bayobejwe na Simoni Magusi, abantu benshi, uhereye ku boroheje ukageza ku bakomeye barangamira ubupfumu bwe bavuga bati: “Iyi ni imbaraga ikomeye y’Imana. “ 12 II 603.2

Nyamara abantu b’Imana bo ntibazayobywa na byo. Inyigisho z’uwo wiyita Kristo, ntizizahuza n’izo mu Byanditswe Byera. Imigisha Satani azatanga izakirwa n’abasenga inyamaswa n’igishushanyo cyayo, ariryo tsinda Bibiliya ivugaho ko rizasukwaho umujinya ukaze w’Imana. II 603.3

Ikindi kandi, Satani nta burenganzira afite bwo kwigana uburyo Kristo azagarukamo ku isi. Umukiza yaburiye abamwizera ko bakwiriye kwirinda icyo gishuko kandi ababwira hakiri kare uko kuza kwe kwa kabiri kuzaba kumeze. “Hazaduka abiyita kristo n’abahanuzi b’ibinyoma, bakorera ibimenyetso n’ibitangaza byinshi kugira ngo nibibashobokera bayobye n’abatoranyijwe.... “Kandi nibababwira ko Kristo ari mu butayu; ntimuzajye yo, nibabwira bati dore Kristo ari hano mu cyumba cya wenyine, ntimuzabyemere! Kuko nk’uko umurabyo urabiriza aho izuba rirasira, ukabonekera aho rirengera, niko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba kumeze.” 13 Uko gutunguka ntawabasha kukwigana ngo abishobore. Kuzamenywa n’isi yose, kandi kuzabonwa n’abatuye isi bose. II 604.1

Abazaba barabaye abigishwa b’Ibyanditswe gusa Byera batajenjetse kandi bakakira urukundo rw’ukuri rw’Imana, bazarokoka icyo gishuko gikomeye kizigarurira isi yose. Ibihamya byo muri Bibiliya gusa nibyo bizashobora guhishura amayeri y’umushukanyi. Igihe cy’ibigeragezo kizagera ku bantu bose. Mu gihe cy’ishungura niho abakristo nyakuri bazagaragara. Mbese aho abantu b’Imana bashinze imizi batajegajega mu Ijambo ryayo kugira ngo batazagendera ku ntekerezo zabo bwite? Mbese muri icyo gihe gikomeye bazitabaza Bibiliya yonyine? Satani azakora uko ashoboye kose kugira ngo ababuze kwitegura kuzahagarara bashikamye kuri uwo munsi. Azabambira inzira zabo, abuzuzemo irari ryo gushaka ubutunzi bw’isi, abikoreze imitwaro iremereye, kugira ngo imitima yabo yuzurwe n’amaganya yo muri ubu buzima, maze umunsi wo kugeragezwa uzabatungure nk’umujura. II 604.2

Ubwo iteka ryashyizweho n’abategetsi banyuranye bo mu bihugu bya Gikristo ngo rirwanye abakomeza amategeko y’Imana, rizatuma Leta z’ibihugu byabo zitakibarengera, maze bagahanwa mu maboko y’abifuza kubarimbura, ubwoko bw’Imana buzahunga buve mu mijyi minini no mu midugudu, maze bihurize hamwe bajye kwibera mu butayu n’ahantu bari bonyine. Abenshi bazabona ubuhungiro mu ubuvumo yo mu mpinga z’imisozi. Nk’uko byabaye ku bakristo b’Abavoduwa, impinga z’imisozi miremire nizo bazahindura insengero, maze bashimire Imana ubuvumo bw’ibitare yabashakiye. Ariko abantu bo mu mahanga yose n’inzego zose, abakomeye n’aboroheje, abakire n’abakene, abirabura n’abera, bazashyirwa mu bucakara bubabaje kandi butababarira. Abatoni b’Imana bazanyura mu bihe bikomeye, baboheshwe iminyururu, bafungirwe muri gereza zubakishijwe ibyuma, bacirwe urwo gupfa, abandi bazaba bari hafi yo gupfa bishwe n’inzara n’inyota aho mu tuzu dufunganye kandi ducuze umwijima kandi turimo umwanda. Nta gutwi k’umuntu kuzaba gushaka kumva iminiho yabo; nta kuboko k’umwana w’umuntu kuzaba kwiteguye kubafasha. II 604.3

Mbese muri iyi saha y’ibigeragezo Uwiteka azibagirwa ubwoko bwe? Mbese yigeze yibagirwa Nowa wakiranukaga igihe abantu ba mbere y’umwuzure bacirwagaho iteka? Mbese yigeze yibagirwa Loti ubwo umuriro wamanukaga mu ijuru, ugakongora abaturage bo mu mijyi yo mu bibaya ? Mbese yibagiwe Yosefu ubwo yari azengurutswe n’abasenga ibigirwamana bo muri Egiputa ? Mbese yibagiwe Eliya ubwo yaterwaga ubwoba n’indahiro ya Yezebeli kubwo urupfu rw’abahanuzi ba Baali? Mbese yibagiwe Yeremiya ubwo yari afungiwe mu mwobo muremure w’umwijima? Mbese yibagiwe abasore batatu bakiranuka bari bajugunywe mu itanura ry’umuriro ugurumana? Cyangwa se yaba yaribagiwe Daniyeli ari mu rwobo rw’intare? II 605.1

Ariko Siyoni iravuga ati: “Yehova yarantaye, Uwiteka yaranyibagiwe. “Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora babasha kubibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. Dore naguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi.” 13 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: “Uzagukoraho, azaba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye. “ 14 II 605.2

Nubwo abanzi babo bazabajugunya muri gereza, inkuta z’amakasho ntizizabuza imitima yabo gusabana na Kristo. Umenya intege nke za buri wese, umenyereye ibigeragezo byose, arenze cyane ibifite ubushobozi byose byo mu isi; kandi abamarayika bazaza aho bari bonyine muri za kasho, babazaniye umucyo n’amahoro mvajuru. Gereza izahinduka nk’ingoro ya cyami; kuko abakungahaye mu kwizera bazaba barimo, kandi inkuta zicuze umwijima w’icuraburindi zizaboneshwa n’umucyo uvuye mu ijuru nk’igihe Pawulo na Silasi basengaga kandi bagahimbaza Imana mu gicuku bari mu kasho i Filipi. II 605.3

Urubanza rw’Imana ruzagera ku bashaka gukandamiza no kurimbura ubwoko bwayo. Kwihanganira abanyabyaha byatumye abantu batinyuka kugwiza ibicumuro, nyamara igihano cyabo kizaba giteye ubwoba kuko Imana yabihanganiye igihe kirekire. ‘’Uhoraho azabahagurukira nk’uko yabigenje ku musozi wa Perasimu, azabarakarira nk’uko yabigenje mu kibaya cy’i Gibeyoni, bityo azasohoza umugambi we udasanzwe, azarangiza umurimo we utangaje.’‘ 14 Ku bwo Imana y’inyambabazi, igikorwa cyo guhana abakora nabi ni inzaduka. “Ndirahiye, niko Uwiteka avuga; sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha.’‘ 15 Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyebambe, kandi atinda kurakara, yuzuye kugira neza kwinshi n’ukuri, ababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Nyamara kandi ntatsindishiriza na hato uwo gutsindwa. Uhoraho atinda kurakara, kandi afite imbaraga nyinshi, kandi ntazabura guhana abagome.’‘ Kubwo gukiranuka kwayo, izakoresha ibihano bikomeye kugira ngo irinde ubusugire bw’amategeko yayo yakandagiwe n’abantu. Ubukana bw’igihano gitegereje umugome kizashyirwaho n’Uhoraho hakurikijwe ubutabera bwe. Ishyanga ryakomeje kwihanganirwa igihe kirekire, rizahabwa igihano cyaryo ari uko rimaze kwuzuza igikombe cyo gukiranirwa kwaryo imbere y’Imana, hanyuma ribone kunywa ku gikombe cy’umujinya w’Imana utavanze n’imbabazi. II 606.1

Ubwo Kristo azaba arangije umurimo we w’ubutambyi mu buturo bwo mu ijuru, uburakari bukaze buzasukwa ku basenga inyamaswa n’igishushanyo cyayo, bakemera gushyirwaho ikimenyetso cyayo. Ibyago byagwiriye Abanyegiputa igihe Imana yari hafi gukurayo Abisirayeli bimeze nk’iteka riteye ubwoba kandi rikakaye rizagwirira isi yose mbere yo gucungurwa kw’ubwoko bw’Imana. Uwahishuriwe yasobanuye ako kaga gakomeye muri aya magambo: “Ibisebe bibi kandi biryana byaduka ku bantu bashyizweho ikimenyetso cy’inyamaswa, bakanaramya igishushanyo cyayo. ” Amazi y’inyanja ahinduka amaraso nk’ayo umuntu wapfuye, kandi ibifite ubuzima byose byo mu nyanja birapfa. “Maze imigezi n’amasoko y’amazi bihinduka amaraso. ” Biteye ubwoba kubona uko ibihano bitanganywe ubutabera bw’Imana bizaba bimeze. Marayika w’Imana aravuga ati: “Uri intabera kuko wagennye guca imanza utyo, wowe Muziranenge, uriho kandi wahozeho. Kubera ko bamennye amaraso y’intore zawe, n’ay’abahanuzi bawe, nicyo gitumye nawe ubaha amaraso ngo abe ariyo banywa, ubakaniye urubakwiye.” 16 Uko baciraga abantu b’Imana urubanza rwo gupfa, babaga bagiweho n’amaraso y’igicumuro cyabo nk’aho aribo bayavushije. Ni muri ubwo buryo Kristo yahamirije Abayuda bo mu gihe cye, ko bamennye amaraso y’intore ze uhereye kuri Abeli umukiranutsi w’Imana; kuko bose bari bahuje imigambi kandi bashaka gukora umurimo nk’uwabo bicanyi wo kurenganya abahanuzi. II 606.2

Mu cyago cyakurikiyeho, izuba ryahawe ubushobozi bwo kotsa abantu bikabije. Abantu bababazwa n’icyokere cyinshi. Abahanuzi basobanura uko isi izaba imeze muri icyo gihe giteye ubwoba: “Dore imirima yarononekaye, ingano zaragwingiye, divayi nshya ntikiboneka, amavuta y’iminzenze na yo yarabuze. Mwa bahinzi mwe, nimwihebe, abahinga imizabibu, nimuboroge. Nimuboroge kubera ko ingano zanyu za nkungu zarumbye, iza bushoki kimwe n’imyaka yose yo mu murima na byo ni uko. Imizabibu yarumye, ibiti by’imitini byararabiranye, ibiti by’imikomamanga n’imikindo n’iby’amapera na byo ni uko, ibiti byose byo mu murima byarumye. Bityo nta byishimo bikirangwa mu butayu.’‘ ‘’Imbuto zumiye mu mayogi, ingano zaragwingiye, ibigega birimo ubusa. . . Nimwumve Amatungo maremare yabuze inzuri, . . . Imigezi yarakamye, umuriro nawo watwitse inzuri zo mu cyanya. Uwo munsi abaririmbaga mu ngoro basengeramo bazacura umuborogo. Ahantu hose imirambo izaba myinshi, bazayijugunya bumiwe. “ 17 II 607.1

Ibi byago ntabwo ari rusange, bitabaye ibyo, abatuye ku isi barimbukira rimwe. Nyamara hazaba hari ibiteye ubwoba bikabije bitigeze kumenywa n’umwana w’umuntu. Ibyago byose bizagera ku bantu imbabazi ziri hafi kurangira, bizaba bivanzemo n’imbabazi. Amaraso ya Kristo yaviriye umunyabyaha amukingira igihano cy’ibyaha bye; ariko mu rubanza ruheruka, umujinya uzasukwa ku munyabyaha uzaba utangaje utakirimo imbabazi. II 607.2

Kuri uwo munsi, abantu benshi cyane bazifuza ubwihisho mu mbabazi z’Imana, basuzuguye igihe kirekire. “Dore iminsi uzaza, niko Uwiteka Imana ivuga, nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y’Uwiteka. Kandi bazajarajara bava ku nyanja imwe bajya ku yindi, bazava iburasirazuba bajye iburengerazuba, bazakubita hirya no hino bashaka ijambo ry’Uwiteka be kuribona.” 18 II 607.3

Ubwoko bw’Imana ntibuzabura kugerwaho n’umubabaro; ariko ubwo bazaba barenganywa kandi bababazwa, igihe bazaba bamburwa ibyabo kandi bicwa n’inzara, ntabwo Imana izabahana ngo bashireho. Iyo Mana yarinze Eliya ntabwo izirengagiza abana bayiyeguriye. Imenya umubare w’imisatsi iri ku mitwe yabo, izabarinda kandi no mu bihe by’inzara bazahazwa. Igihe ababi bazaba bicwa n’inzara n’ibyorezo, abamarayika bazaba bitaye ku bakiranutsi babahe icyo bakeneye cyose. Ugendera mu butungane yahawe iri sezerano ngo: “Ibitare ntamemnwa bizamubera ubuhungiro, azahorana ibyo kurya n’ibyo kunywa.” “Abakene n’abatindi bashakashaka amazi ntibayabone, dore bishwe n’inyota nyamara jyeweho Uhoraho nzabagoboka, jyewe Imana ya Isirayeli sinzabatererana.” 19 II 608.1

“Nyamara kandi naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto,bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, n’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, ntakabuza ko nishimira Uwiteke, nkanezerwa mu mana y’agakiza kanjye.” 20 II 608.2

‘‘Uhoraho niwe ukurinda; Uhoraho aguhora hafi akakubera ubwugamo. Ku manywa izuba ntirizakwica, nijoro nabwo ukwezi ntacyo kuzagutwara. Uhoraho azakurinda ikibi cyose. Azarinda ubugingo bwawe. Koko niyo izakurinda umutego umwanzi agutega ikurinde n’icyorezo gitsemba abantu. Izakubundikira n’amababa yayo, kandi amababa yayo azakubera ubuhungiro. Umurava wayo niwo ngabo nto n’inini zigukingira. Ntuzatinya igitera ubwoba cya nijoro, nta n’ubwo uzatinya imyambi bakurasa ku manywa, ntuzatinya icyorezo gitera mu gicuku, nta nubwo uzatinya mugiga itsemba abantu ku manywa y’ihangu. N’ubwo abantu igihumbi bagwa iruhande rwawe, ibihumbi cumi bikagwa iburyo bwawe, ariko wowe ntibizakugeraho. Uzabyitegereza gusa, wirebere igihano cy’abagome. Kuko wagize Uhoraho ubuhungiro bwawe, Isumbabyose uyigira ubuturo bwawe. Bityo nta kibi kizakugeraho, nta n’icyago kizegera aho utuye.’‘ 21 II 608.3

Nyamara ukurikije imirebere y’umuntu bizasa nk’aho abantu b’Imana bagomba guhamisha ikimenyetso cy’amaraso yabo bidatinze nk’uko byagenze ku bababanjirije. Bo ubwabo bazabanza kugira ubwoba bibwira ko Uhoraho yabatereranye mu maboko y’abanzi babo. Kizaba ari igihe gikuye umutima. Bazatakira Imana ku manywa na nijoro ngo ibatabare. Ababi bazibwira ko batsinze maze babishime hejuru, barangurure bati: “Ubu se kandi kwizera kwanyu kuri he ? Niba koko muri abantu b’Imana kuki itabakijije amaboko yacu ? Ariko abategereje bazibuka ko n’igihe Yesu yapfiraga i Kaluvari ku musaraba, abatambyi bakuru n’abatware b’ubwoko baranguruye amajwi yabo, baramukoba bavuga bati: Yakijije abandi, none ntashobora kwikiza. Niba ari Umwami wa Isirayeli namanuke ave ku musaraba, tubone kumwizera.” 22 Nka Yakobo, nabo bazaba bakirana n’Imana. Ishusho yabo izaba yerekana intambara yo mu mitima yabo. Gutentebuka bizagaragara mu maso habo. Nyamara ntabwo bazareka gusaba babikuye ku mutima. II 609.1

Abantu bashoboye guhabwa iyerekwa mvajuru, babona inteko nini z’abamarayika bafite imbaraga bazengurutse abo bose bihanganye bagakomeza Ijambo rya Kristo. Bashishikaye kandi bafite impuhwe nyinshi, abamarayika babonye imibabaro yabo kandi bumvise amasengesho yabo. Bategereje gusa itegeko ry’Umugaba wabo, kugira ngo babarure mu muriro w’ako kaga. Ariko bagomba kumara ikindi gihe bategereje. Abantu b’Imana bagomba kunywa ku gikombe kandi bakabatizwa wa mubatizo. Uko gukererwa kubabaje ni igisubizo cyiza cy’amasengesho yabo. Uko bahirimbanira gutegereza biringiye gutabarwa n’Uhoraho, bizatuma bagira kwizera, ibyiringiro no kwihangana batigeze bagira mu mibereho yabo ya gikristo. Ariko kubwo intore z’Imana icyo gihe cy’amakuba kizagirwa kigufi. ‘’Mbese Imana ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro ?... Ndababwira yuko izazirengera vuba.” 23 Imperuka izaza vuba birenze uko abantu babitekereza. Ingano zizarundanywa maze bazihambiremo imitwaro ishyirwa mu kigega cy’Imana; urukungu ruzarundwamo ibirundo rujugunywe mu muriro w’irimbukiro. II 609.2

Abarinzi bo mu ijuru b’indahemuka ku murimo wabo, bakomeje kuba maso. N’ubwo itegeko-teka rizaba ryamaze gushyiraho isaha yo gutsemba abakomeza amategeko, abanzi babo bazatanguranwa n’iryo tegeko, bashaka kwaka intore z’Imana ubugingo bwazo mbere y’igihe cyagenwe. Nyamara nta n’umwe uzabasha guhita ku barinzi b’abanyambaraga bazaba bazengurutse buri mwizera wese w’indahemuka. Bamwe bazatabwa muri yombi igihe bazaba bahunga bava mu mijyi no mu midugudu; ariko inkota zizaba zibanguriwe kubatanyagura zizavunika maze zigwe hasi nk’ibikenyeri. Abandi bazarwanirirwa n’abamarayika bihinduye nk’abantu bambariye urugamba. II 609.3

Mu bihe byose, Imana yagiye yohereza abamarayika baziranenge gutabara no kurokora ubwoko bwayo. Ibyo biremwa byo mu ijuru byagize uruhare rugaragara mu bikorwa by’ikiremwamuntu. Bigaragaje bambaye imyambaro irabagirana nk’umurabyo; bagaragaye kenshi nk’abagenzi bagendagenda baturutse kure. Abamarayika bagendereraga abantu b’Imana bafite ishusho y’abantu. Bagiye baruhukira mu bicucu by’ibiti nk’abantu bananiwe mu gihe cya ku manywa. Bakirwaga nk’abashyitsi mu miryango y’abantu. Bakoze nk’abayobozi bayobora abagenzi mu rugendo. Bakoresheje amaboko yabo gukongeza umuriro wo ku gicaniro. Bakinguye inzugi za gereza maze bafungura abagaragu b’Uhoraho bari bazifungiwemo. Bambaye icyubahiro cy’ijuru, baje kubirindura igitare cyari ku muryango w’igituro cy’Umukiza. II 610.1

Kenshi na kenshi, abamarayika bajyaga mu materaniro y’abakiranutsi; ndetse basuraga n’aho inkozi z’ibibi ziteraniye, nk’igihe bajyaga i Sodomu gukora urutonde rw’ibyo bakoraga kugira ngo barebe ko bamaze kurenga aho kwihangana kw’Imana kugarukiye. Uhoraho ashimishwa no kubabarira; kandi kubera umubare muto w’abamukorera by’ukuri, akumira ibyorezo kandi akongera igihe cy’amahoro kuri benshi. Iyo abanyabyaha bacumuye ku Mana gato, baba bishyizeho umwenda mu bugingo bwabo kuko bashimishijwe no gukerensa intungane nke kandi bakanazikandamiza. II 610.2

N’ubwo abatware b’iyi si batabizi, nyamara Abamarayika bajya babasura mu nama zabo ndetse bakanababera abavugizi. Amaso y’abantu yarababonye; amatwi yabo yumvise kurarika kwabo; indimi z’abantu zagiye zirwanya ibitekerezo byabo kandi zigahinyura inama zabo; amaboko y’abantu yakoze ibyo kubasebya no kubarwanya. Mu byumba by’inama no mu nzu zicirwamo imanza, izo ntumwa mvajuru zagaragaje ko zimenyereye kwifatanya n’abantu mu mateka yabo; ubwabo bakiyemeza kuburanira abarengana kurenza abarengezi babo bose bafite ubuhanga buhanitse. Bagiye batahura imigambi mibi kandi bagakoma ibibi mu nkokora byajyaga kudindiza umurimo w’Imana kandi bigateza umubabaro ukomeye mu bwoko bw’Imana. Ku isaha cy’ibyago n’amakuba “Umumarayika w’Uhoraho ashinga ibirindiro ahazengurutse abubaha Imana akabakiza.” 24 II 610.3

Ubwoko bw’Imana butegerejanyije amatsiko bwihanganye, ibimenyetso byo kugaruka k’Umwami wabo. Ubwo abarinzi bazaba babazanya bati: “Ijoro rigeze he ? Igisubizo kidahinduka kizaba ari iki ngo: Bugiye gucya bwongere bwire.” 25 Umucyo uturutse ku bicu uhingutse mu mpinga z’imisozi. Bidatinze ikuzo rye rigiye guhishurwa. Zuba ryo gukiranuka ari hafi kuturasira. Igitondo n’ijoro byombi biratwegereye - umunsi w’umunezero utagira iherezo urasiye abakiranutsi, kandi ijoro ry’umwijima ritazongera gucya ukundi ku banyabyaha riratangiye.’‘ Ubwo abakirana bazaba batakambira Imana cyane, igishura cyabakingirizaga ngo batareba ibyo batemererwaga kureba kizamera nk’igitamuruwe. Umucyo w’umunsi uhoraho uzabonekera mu birere by’ijuru, maze indirimbo nk’iz’abamarayika zumvikane mu matwi y’abantu ngo:“Komeza icyo ufite, gutabarwa kuraje! Kristo Umuneshi ukomeye azaniye ingabo ze zicogojwe n’urugamba ikamba ry’ikuzo ridashira; kandi ijwi rye rizumvikanira ku marembo y’ijuru rigira riti: “Mwitinya dore ndi kumwe namwe. ” Namenyereye imibabaro yanyu yose; nikoreye intimba zanyu zose. Ntimuhanganye n’abanzi batamenyerewe. Urugamba narurwanye mu cyimbo cyanyu, kandi mu Izina ryanjye murenze kuba abaneshi.’‘ Umukiza uhebuje azatwoherereza ubufasha igihe cyose mu gihe cyose tuzaba tubukeneye. Inzira ijya mu ijuru yatunganyijwe n’intambwe ze. Ihwa ryose rihanda ibirenge byacu nawe ryaramujombye. Umusaraba wose duhamagarirwa kwikorera, yawikoreye mbere yacu. Uhoraho yemera ko amakimbirane abaho, kugira ngo ategurire abantu bose amahoro. Igihe cy’amakuba ni ikigeragezo giteye ubwoba ku bantu b’Imana; ariko kandi ni n’igihe cyo kubura amaso kuri buri mwizera nyakuri wese akareba mu ijuru, kandi kubwo kwizera akabasha kubona umukororombya w’isezerano umuzengurutse. II 611.1

“Abo wacunguye bazatahuka, bazagaruka i Siyoni baririmba, bazasabwa n’umunezero iteka, bazagira ibyishimo byinshi, umubabaro no gusuhuza umutima bizayoyoka. Uhoraho aravuze ati, Nijye uguhumuriza. Ni kuki utinya umuntu buntu? Kuki utinya abantu bameze nk’icyatsi gusa? Mbese wibagiwe Uhoraho wakuremye? Ese wibagiwe uwahanitse ijuru agahanga n’isi? Kuki ukomeza guterwa ubwoba n’abagukandamiza? Mbese uburakari bw’abagukandamiza buri he? Abafunzwe bagiye gufungurwa, ntibazapfira muri gereza, ntibazongera kubura ibyo kurya. Ndi Uhoraho Imana yawe, nijye utuma imihengeri ihorera mu nyanja, izina ryanjye ni Uhoraho Nyiringabo. Nakubwiye ibyo uvuga, nakurindishije ububasha bwanjye. Nijye wahanitse ijuru, nijye wahanze isi, nijye wabwiye ab’i Siyoni nti ‘Muri abantu banjye’.’‘ 26 II 612.1

‘‘Tega amatwi wa munyabyago we, wa musinzi we utasindishijwe na divayi. Nyagasani Uhoraho27 ukurengera aravuga ati, ‘Nakuyeho igikombe cy’uburakari cyagusindishaga, ntuzongera kunywa ku gikombe cy’uburakari bwanjye. Icyo gikombe nzakinywesha abagukandamizaga, abakubwiraga bati ‘Ryama tukuribate.’ Koko rero umugongo wawe wahindutse nk’ubutaka, wahindutse nk’inzira nyabagendwa.’‘ Ijisho ry’Imana rihora rireba ibihe byose akaga abantu bayo bagiye guhura na ko ubwo ububasha bwo ku isi buzaba bubahagurukiye. Nk’abari mu buhungiro, bazaba bafite ubwoba bwo kwicwa n’inzara cyangwa kwicwa urubozo. Nyamara Nyirubutungane waciye inzira mu nyanja itukura mu maso y’Abisirayeli, azagaragaza imbaraga ze zikomeye abakure mu bubata. ” Uhoraho Nyiringabo aravuga ati, ‘’Bazaba abanjye bwite ku munsi ntegura. Nzabagirira impuhwe nk’uko umubyeyi azigirira umwana we umukorera.’‘ 28 Niba amaraso y’abizera Kristo yaramenetse muri icyo gihe, ntiyaba ahwanye n’ay’abahowe Kristo, kuko iyo yamenwaga yabaga ari imbuto itewe izazanira Imana umusaruro w’abandi bizera. Ubudahemuka bwabo ntibwabera abandi ubuhamya bwo kwemera ukuri; kuko imitima yabo izaba yinangiye yaranze imbabazi, kugeza ubwo batakibasha kwisubiraho. Iyaba intunganye zahanwaga mu maboko y’abanzi babo, umutware w’umwijima yaba atsinze. Umunyazaburi yaravuze ati: “Kuko ku munsi w’amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye, mu bwihisho bwo mu ihema rye nimwo azampisha.’‘ 29 Kristo yaravuze ati: “Bantu banjye nimujye, mu mazu yanyu, mufunge imiryango, nimufunge imiryango mube mwihishemo igihe gito, kugeza igihe uburakari bw’Uhoraho burangiriye. Dore Uhoraho asohotse iwe, aje guhana abatuye isi kubera ibicumuro byabo. Isi izagaragaza amaraso yayimenweho, ntizongera gutwikira imirambo y’abishwe.’‘ 30 Gutabarwa kw’abazaba barategereje bihanganye kugaruka kw’Umukiza, kandi amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo bizaba ari agahozo. II 612.2