INTAMBARA IKOMEYE

41/45

IGICE CYA 38 - UMUBURO UHERUKA

“Hanyuma y’ibyo mbona Marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe. Arangurura ijwi rirenga ati; Iraguye, iraguye Babuloni ikomeye ! ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanya kandi byangwa. Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti: “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. “ 1 II 585.1

Iyi mirongo irerekeza ku gihe cyo kugwa kwa Babuloni nk’uko kwatangajwe na Marayika wa kabiri mu Byahishuwe 14 ku murongo wa 8, uko kugwa kwayo kugomba kongera gutangazwa kandi hakiyongeraho urudubi rw’ibibi byose biboneka mu matinda anyuranye agize Babuloni, uhereye igihe ubwo butumwa bwatangarijwe bwa mbere mu mpeshyi y’umwaka w’1844. Aha herekana ishusho iteye ubwoba y’idini mu isi. Uko abantu bakomeza kwanga ukuri, niko n’ubwenge bwabo burushaho gucura umwijima, imitima yabo ikinangira kugeza ubwo bahinduka akahebwe. Uko basuzugura amagambo y’imbuzi Imana yabatumyeho, niko bazakomeza gusiribanga rimwe mu mabwiriza yayo yerekeranye n’amategeko icumi yayo, kugeza n’igihe barenganyirije abayakomeza. Kristo yahinduwe ubusa kubwo gusuzugura Ijambo rye n’ubwoko bwe. Kubwo kwakira inyigisho z’iby’imyuka y’abadayimoni, amatorero yiyambuye ibyabazitiraga mu by’idini, maze kwizera mu by’idini bihinduka umwitero wo gutwikiriza gukiranirwa kwabo. Kwizera ibyo imyuka mibi byakinguriye imyuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni, nicyo gituma abamarayika babi baziganza mu matorero. II 585.2

Muri icyo gihe cyo gusohozwa k’ubuhanuzi kuri Babuloni hazavugwa aya magambo: “Kuko ibyaha byawo byarundanyijwe bikagera mu ijuru”, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.” 2 Babuloni yageze ku rugero rwo gukiranirwa kwayo, none kurimbuka kwayo kuregereje. Nyamara kandi, Imana iracyafite ubwoko bwayo bukiri muri Babuloni; mbere y’uko Babuloni icirwaho iteka, indahemuka z’Imana zikiyiri muri Babuloni zizahamagarirwa kuyisohokamo kugira ngo zidafatanya nayo mu bibi byayo, maze bigatuma basangira no ku byago byayo. Aho niho hazumvikana umuburo ushushanywa na marayika umanuka avuye mu ijuru, isi yose ikarabagiranishwa n’ubwiza bwe, maze mu ijwi rirenga kandi rikomeye agashyira ku mugaragaro ibyaha bya Babuloni. Ubwo butumwa bwumvikanye mu irarika rigira riti: “Bwoko bwanjye nimuwusohokemo”. Ayo matangazo arasongera ubutumwa bwa Marayika wa gatatu gufatanyiriza hamwe kuburira buheruka abatuye isi. II 585.3

Isi igiye kuzagera mu gihe cy’akaga gateye ubwoba. Amahanga yose yo ku isi yifatanyirije hamwe kurwanya amategeko y’Imana, azatanga itegeko ry’uko abantu bose, “abakomeye n’aboroheje, abakire n’abakene, imbata II 586.1

n’ab’umudendezo”, bazagendera ku migenzo y’itorero yo kuruhuka ku Isabato y’ikinyoma. Abatazumvira iryo tegeko bazanwa n’ubutegetsi, hanyuma bacirwe urubanza rwo gupfa. Ku rundi ruhande, itegeko ry’Imana ryerekeye umunsi w’ikiruhuko Umuremyi yashyizeho, ugomba gukurikizwa kandi ukerekana umujinya w’Imana uri kubagomera amategeko yayo. II 586.2

Ikibazo gishingiye aha, umuntu wese ukandagira itegeko ry’Imana abikoreye kugira ngo yumvire amategeko y’abantu, bizaba bihwanye no kwakira ikimenyetso cy’inyamaswa; azaba yemeye kwifatanya n’ubundi bubasha yihitiyemo aho kumvira Imana. Umuburo uturutse mu ijuru ni uyu ngo: “Umuntu wese uramya cya gikoko n’ishusho yacyo, agashyirwa ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza, azanywa ku nzoga idafunguye ari yo burakari bw’Imana, yasutse mu gikombe cy’umujinya wayo.” 3 II 586.3

Nyamara nta n’umwe uzagerwaho n’umujinya w’Imana keretse igihe azaba amaze kubona amahirwe yo kumenya ukuri mu ntekerezo no mu bwenge bwe, maze akakwanga. Hari abantu benshi batarigera babona amahirwe yo kumva ukuri kudasanzwe ko muri iki gihe. Ntibigeze bahabwa umucyo w’ukuri ku ihame ryo gukomeza itegeko rya kane. Usoma imitima kandi akarondora intekerezo zose ntazarekera mu buyobe umuntu wese wifuza kumenya ukuri ku byerekeye intambara ikomeye. Itegeko ryo kuruhuka ku munsi muhimbano ntawe rizatungura. Umuntu wese azahabwa umucyo uhagije kugira ngo abashe kwifatira icyemezo ubwe adahubutse. II 586.4

Isabato izaba ikigeragezo gikomeye cyo kumvira, kuko ari yo shingiro nyakuri ry’intambara ikomeye. Ubwo ikigeragezo giheruka kizagera ku bantu, nibwo hazabaho itandukaniro hagati y’abakorera Imana n’abatayikorera. Ubwo kuruhuka ku Isabato y’ikinyoma mu rwego rwo gukurikiza itegeko rya leta, binyuranyije n’itegeko rya kane, bikazaba ari indahiro yo kuyoboka ububasha burwanya itegeko ry’Imana, kuruhuka ku Isabato y’ukuri mu rwego rwo gukomeza amatageko y’Imana, ni igihamya cyo kumvira Umuremyi. Igihe inteko imwe y’abantu yemeye ikimenyetso cyo kumvira ubutegetsi bw’isi, izahabwa ikimenyetso cy’inyamaswa, indi nteko y’abantu bahisemo impano yo kuyoboka ubutegetsi bwo mu ijuru ishyirweho ikimenyetso cy’Imana. II 587.1

Kugeza n’ubu, ababwiriza ukuri k’ubutumwa bwa marayika wa gatatu bakomeje gufatwa nk’abaca ibikuba basanzwe. Ubuhanuzi bwabo buvuga ko hari igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizabangamira umudendezo mu by’idini, Leta n’itorero byifatanyirize hamwe kurenganya abakomeza amategeko y’Imana, maze ubwo butumwa buhindurwa nk’ubudafite ishingiro n’ubudafite agaciro. Byakomeje kuvugwa ko nta na rimwe icyo gihugu kizigera gihakana uko cyahoze kuva kera, ko kizakomeza kuba ku isonga ryo guharanira umudendezo mu by’idini. Ariko igihe itegeko ryo guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche) rizahungabanya ahantu hose, ibyo abantu benshi bashidikanyije igihe kirekire kandi bakanga kubyizera bizaba nk’ibibasatiriye, maze ubuhanuzi bwo mu butumwa bwa Marayika wa gatatu bugire ingaruka butigeze bugira mbere hose. II 587.2

Igihe cyose Imana yagiye ituma abagaragu bayo kwamagana icyaha mu batuye isi ndetse no mu itorero. Ariko abantu bifuza kumva ibinogeye amatwi, maze ntibishimire kumva ukuri kutabashyeshyenga. Abagorozi benshi mu itangira ry’umurimo wabo, bafashe icyemezo cyo kujya bitonda mu gihe bamagana icyaha mu itorero no mu gihugu. Bizeraga ko baramutse bagendeye ku cyitegererezo cy’imibereho nyakuri ya Gikristo, babasha kugarura abantu ku mahame ya Bibiliya. Ariko Mwuka w’Imana yabazagaho nk’uko yazaga kuri Eliya akamuha imbaraga zo gucyaha ibyaha by’Umwami w’umugome n’iby’ubwoko bwari bwaragiye mu buhakanyi; ntibashobora kwibuza kubwiriza ibyo Bibiliya ivuga ku mugaragaro, aribyo mahame bari baratinye kugaragaza. Bumvaga bahatirwa kubwiriza ukuri bafite umwete mwinshi no kwerurira abanyabyaha ko hari akaga kabategereje. Ubutumwa bahabwaga n’Uwiteka babuvuganaga ubutwari badatinya ingaruka zizabageraho, maze abantu benshi bagakoranyirizwa kumva uwo muburo. II 587.3

Uko niko Ubutumwa bwa Marayika wa gatatu buzamamazwa. Ubwo igihe kizagera ubwo butumwa bubwirizwa mu mbaraga ikomeye, Uwiteka azakorera mu bikoresho byiyoroheje, kugira ngo bifashe imitima y’aberejwe gukora umurimo we. Abakozi bakwiriye uwo murimo ni abazarobanurwa binyuze mu gucuncumurirwaho Mwuka Muziranenge aho kuba ababitorejwe mu mashuri. Abantu bafite kwizera kandi bahora basenga, bazumva bahatirwa n’umwete mwishi kujya kwamamaza ayo magambo bahawe n’Imana. Ibyaha bya Babuloni bizashyirwa ahagaragara. Ingaruka ziteye ubwoba z’amategeko ya leta ahatira itorero kunyuranya n’ubushake bw’Imana, ikwirakwizwa rwihishwa ry’inyigisho z’imyuka iyobya, imbaraga z’ubupapa zikomeza gukora bucece - byose bizatwikururwa bishyirwe ku mugaragaro. Kubera iyi miburo ikomeye, abantu bose bazakangarana. Abantu ibihumbi n’ibihumbi batigeze bumva ubutumwa nk’ubu bazabutegera amatwi. Bazumirwa bumvise ubuhamya buvuga ko Babuloni ari itorero ryaguye, kubera ibicumuro n’ibyaha byayo no kubwo kwanga ukuri yahawe gukomotse mu ijuru. Ubwo nibwo abantu bazasanga abayobozi babo bafite ishyushyu ryo kubasobanuza bati: Ese ibi bintu ni ukuri ? Ababwiriza babo bazabasubirisha amagambo y’amahimbano nk’uko babamenyereje, babashukashukishe ibibanezeza kugira ngo baturishe imitima yabo izaba ifite ubwoba kandi bagushe neza intekerezo zabo zibahagurukiye. Nyamara guhera ubwo benshi bazanga kunyurwa n’ayo mabwiriza yashyizweho n’umuntu , ba babasabe ubusobanuro ku mugaragaro niba ibyo bababwira bihwanye n’iri jambo ngo “Niko Uwiteka avuga”? Abo bayobozi b’idini bameze nk’Abafarisayo ba kera, bazafatwa n’uburakari bwinshi, kuko ubuyobozi bwabo buzaba bumaze gukemangwa, bavuge ko ubwo butumwa bukomotse kuri Satani, maze bahagurukirize imbaga y’abantu bahindutse isenga y’ibyaha gutoteza no kurenganya abamamaza ubwo butumwa II 588.1

Ubwo intambara hagati y’icyiza n’ikibi izajya irushaho gufata indi ntera kandi intekerezo z’abantu zikararikirwa guhugukira amategeko y’Imana yasiribanzwe, Satani azahaguruka bwangu. Imbaraga izaba iri muri ubwo butumwa izasaza ababurwanya cyane. Abayobozi b’amadini bazakoresha imbaraga zidasanzwe ngo bazimye umucyo w’ubutumwa utarasira ku bayoboke babo. Bazakoresha uburyo bwose kugira ngo baburizemo impaka z’ibyo bibazo by’ingenzi. Itorero rizitabaza ukuboko gukomeye k’ubuyobozi bwa leta, kandi muri uwo murimo, ubupapa n’ubuporotesitanti buzifatanya. Ubwo itegeko ryo guhatira abantu kuruhuka ku munsi w’Icyumweru rizakaza umurego kandi rigafatirwa umwanzuro, iryo tegeko rizifashishwa mu kurwanya abakomeza amategeko y’Imana. Bazacibwa ibihano banashyirwe mu nzu y’imbohe, ndetse bamwe bazagaruzwa guhabwa imirimo y’icyubahiro, abandi bahabwe ingororano n’andi mashimwe kugira ngo babakure ku kwizera kwabo. Ariko igisubizo cyabo cya mbere kizaba kikiri iki ngo: “Nimutwereke mu ijambo ry’Imana ikosa turegwa nk’uko Luther yashubije ubwo yasabwaga kwiregura. Abajyanywe mu nkiko bahagarariye ukuri, kandi bamwe mu babumvise byabateye gufata icyemezo cyo gukomeza amategeko y’Imana. Nguko uko umucyo uzarasira ibihumbi byinshi by’abantu batari kuzigera bamenya ukuri. II 588.2

Kwizera Ijambo ry’Imana ukiranuka bizafatwa nko kwigomeka. Kubwo guhumishwa na Satani, ababyeyi bazafata nabi abana babo kandi babagirire nabi kuko bizera Imana; ba shebuja cyangwa ba nyirabuja bazatwaza igitugu abagaragu babo bakomeza amategeko y’Imana. Urukundo ruzahenebera; abana bazimwa umunani wabo, kandi bacibwe mu ngo z’ababyeyi babo. Amagambo y’intumwa Pawulo azasohora uko yakabaye: ” Icyakora n’ubundi, abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.” 4 Ubwo abizera ukuri ko mu Ijambo ry’Imana bazaba bahakanye kubahiriza itegeko ry’Icyumweru cyahimbwe Isabato, bamwe muri bo bazarohwa muri gereza, abandi bazoherwa kure y’iwabo, abandi bazagirwa inkoreragahato. Ukurikije ubwenge bwa muntu, ibyo bisa nk’ibitashoboka ubu; ariko uko Umwuka w’Imana azagenda akurwa mu bantu, bagasigara bayoborwa na Satani wanga amategeko y’Imana, hazabaho guhinduka gutangaje. Umutima ushobora kuzura ubugome bw’indengakamere igihe kubaha Imana n’urukundo bitakiwurangwamo. II 589.1

Ubwo umugaru uteye ubwoba uzaba wegereje, inteko nini y’abantu bavugaga ubwabo ko bizera ubutumwa bwa Marayika wa gatatu, ariko bakaba batarejejwe binyuze mu kumvira ukuri, bazava ku kejo maze bifatanye n’abarwanya ubwo butumwa. Ubwo bazifatanya n’ab’isi kandi bagahuza na bo imigambi, bazaba babona ibintu kimwe; maze ubwo ikigeragezo kizabageraho, bazaba biteguye guhitamo ikiboroheye, aricyo ruhande rurimo benshi. Abantu bafite impano ndetse bazi kuvuga neza, bahoze bishimira ukuri, bazakoresha izo mpano zabo mu gushuka no kuyobya abantu benshi. Bazahinduka abanzi bakomeye b’abo bizeraga kimwe, Ubwo abakomeza Isabato bazajyanwa mu nkiko gusobanura kwizera kwabo, abo bahakanyi bavuye mu itorero nibo bazaba ari inkoramutima za Satani zizabarega kandi zikabashinja, zikoresheje amagambo y’ibinyoma no kubashyashyariza kugira ngo babateze abayobozi. II 589.2

Muri icyo gihe cy’akarengane, kwizera kw’abagaragu b’Imana kuzageragezwa bikomeye. Bazaba baratanze umuburo bakiranutse, biringiye Imana n’Ijambo ryayo gusa. Umwuka w’Imana wayoboraga imitima yabo niwe uzabahatira gutanga ubwo buhamya. Babibashishijwe n’umwete n’imbaraga mvajuru bizaba bibakoresha, bazasohoza inshingano yo kuvuga ubutumwa Imana yabahereye gutangariza abantu, batiriwe batekereza ku ngaruka zabyo. Ntabwo bazatekereza ku nyungu zabo zishira cyangwa ngo bite ku cyubahiro, cyangwa ku magara yabo. Nanone ubwo ishuheri yo kubarwanya n’agasuzuguro bizabageraho, bamwe kubwo kuzurwa n’agahinda, bihebe, bitegure kuvuga cyane bati: “Iyo tuba twaramenye ingaruka z’amagambo yacu, tuba twaricecekeye.” Bazaba bagoswe n’amakuba impande zose. Satani azabateza ibigeragezo bikaze cyane. Umurimo bazaba barakoze uzagaragara ko wari urenze ubushobozi bwabo. Bazakangishwa gutsembwaho burundu. Ishyaka ryabateraga gukora rizayoyoka; nyamara kandi, ntibazasubira inyuma na hato. Nuko nibumva nta handi bategereje ubufasha, bazahungira k’Ushobora byose ngo abongerere imbaraga. Bazibuka ko amagambo bavuze atari ayabo, ahubwo ko yari ay’Uwabasabye gutanga umuburo. Imana yabashyize ukuri mu mitima yabo kandi ntibashobora guhangara kutabutangaza. II 589.3

Ibigeragezo nk’ibyo byageze ku bantu b’Imana no mu myaka yashize. Wycliffe, Huss, Luther, Tyndale, Baxter, Wesley, basabye ko inyigisho zose zigenzurishwa Bibiliya kandi bahamya ko biteguye kureka ikintu cyose Bibiliya iciraho iteka. Abarwanyaga abo bagabo babyumvise bazabiranywa n’uburakari bwaka nk’umuriro; ariko abandi ntibigeze batinya kwatura ukuri kw’ibyo bizera. Mu bihe binyuranye byaranze amateka y’itorero, igihe cyose cyagiye kirangwa n’ukuri kwacyo kwihariye, gukwiranye n’abantu b’Imana babaga bariho muri icyo gihe. Buri kuri gushya kwagiye kugira abakwanga n’abakurwanya; ababaga bagize umugisha wo kurasirwa n’umucyo w’ukuri bagezemo, barageragezwa kandi bagategwa imitego. Imana itanga ukuri kwihariye ko gutabara ubwoko bwayo. Ninde wahangara kwanga kubutangaza? Imana itegeka abagaragu bayo gutanga irarika riheruka ry’imbabazi zayo ifitiye abari ku isi. Ntibashobora gukomeza guceceka mu gihe imitima irimbukira mu byaha. Intumwa za Kristo ntizizita ku ngaruka zizabageraho. Bagomba gusohoza inshingano yabo, ibisigaye bakabiharira Imana. II 590.1

Ubwo abanzi b’iby’ukuri bazaba bakomeje gukaza umurego, abagaragu b’Imana bazahagarika umutima; kuko bizaba bimeze nk’aho aribo bateje ako kaga. Ariko umutimanama wabo n’Ijambo ry’Imana bizabahamiriza ko mu byo bakora nta kosa ririmo; kandi n’ubwo ibigeragezo bizaba bigikomeje,bazahabwa imbaraga yo kubyihanganira. Imvururu zizakomeza kwiyongera no gukara cyane, ariko kwizera n’ubutwari by’abubaha Imana bizarushaho gukura. Ubuhamya bwabo buzaba ari ubu ngo: ” Ntitwahangara kugoreka Ijambo ry’Imana, ntitwabasha kugabanya ku mategeko yayo yera; ngo twigishe ko hari umugabane umwe w’ingenzi, hakaba n’uwundi udafite agaciro kugira ngo dukunde twemerwe n’ab’isi”. Imana yacu dukorera, ibasha kudukiza. Yesu yatsinze abatware bo mu isi; none ni kuki twatinya iyi si, kandi yaramaze gutsindwa? II 590.2

Uko akarengane kaba kameze kose, ni ingaruka z’ihame rizakomeza kubaho mu gihe cyose Satani azaba akiriho n’igihe cyose ubukristo buzaba bugifite imbaraga ikomeye. Nta muntu ushobora gukorera Imana atabanje ubwe kwishyirisha ku rutonde rw’ingabo zihanganye n’ubutware bw’umwijima. Abamarayika babi bazamugabaho igitero, bahurujwe n’uko avuvunuye umunyago mu biganza byabo. Abantu babi bashinjwa n’icyitegererezo cye, bazunga ubumwe n’ingabo za Satani, bamusukeho ibigeragezo kugira ngo bamutandukanye n’Imana. Ibyo nibitabahira, bazakoresha imbaraga zo kumutinyisha ngo anyuranye n’umutimanama we. II 590.3

Ariko igihe cyose Yesu akiri mu buturo bwo mu ijuru asabira umuntu, ijwi ry’Umwuka Muziranenge riracyumvikana mu mitima y’abayobozi na rubanda. Riracyanakorera no mu mategeko ya Leta. Iyo bitaza guterwa n’ayo mategeko, isi yacu yajyaga guhinduka amacuho kuruta uko imeze ubu. N’ubwo benshi mu bategetsi bacu muri iki gihe ari abakozi batiganda ba Satani, Imana nayo ifite abakozi bayo mu bayobozi b’ibihugu. Umwanzi ashishikariza abakozi be ngo bashake uburyo bwose bwagwabiza umurimo w’Imana; ariko abayobozi b’ibihugu bubaha Imana, bakoreshejwe n’abamarayika baziranenge bazaburizamo imigambi y’abo bantu babi, batarinze kujya impaka. Nuko rero, abantu bake gusa bazifatanya n’imbaraga z’umwanzi. Intambara y’abanzi b’iby’ukuri izahosha kugira ngo ubutumwa bwa Marayika wa gatatu bukore umurimo wabwo. Ubwo umuburo uheruka uzatangwa, ijwi ryawo rizagera mu matwi y’abategetsi b’isi bazaba bakorera Imana batabizi, maze bamwe bo muri bo bakire uwo muburo bahereko bifatanye n’abantu b’Imana muri icyo gihe cy’akaga. II 591.1

Umumarayika uzafasha mu kwamamaza ubutumwa bwa Marayika wa gatatu, azamurikishiriza isi yose ubwiza bwe. Uwo niwo murimo udasanzwe wavuzwe ko uzakwira isi yose. Itsinda ry’abadiventisiti ryo mu myaka ya 1840 — 1844 ryabaye ukwigaragaza gukomeye kw’imbaraga z’Imana; ubutumwa bwa Marayika wa mbere bwabwirijwe mu isi n’abakorerabushake, kandi mu bihugu bimwe na bimwe habaye gukura mu by’idini, aribyo byagaragajwe n’ivugurura rikomeye ahantu hose uhereye mu kinyejana cya cumi na gatandatu, ariko umusozo wabyo ugomba kuba itsinda rikomeye rifite umuburo w’ubutumwa bwa Marayika wa gatatu. II 591.2

Uwo murimo uzaba umeze nk’uwo ku munsi wa Pentekote. Nk’uko ‘’imvura y’umuhindo’‘ yatanzwe, igihe Mwuka Muziranenge yasukwaga mu itangira ry’ubutumwa bwiza, kugira ngo imbuto z’igiciro zabibwe zikure, ni nako no ku iherezo, imvura y’umuhindo izatangwa kugira ngo yeze imbuto zigiye gusarurwa. “Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk’umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk’imvura, nk’imvura y’itumba isomya ubutaka. ” “Noneho munezerwe bantu b’i Siyoni mwe, mwishimire Uwiteka Imana yanyu, kuko ibahaye imvura y’umuhindo ku rugero rukwiriye, kandi ibavubiye imvura y’umuhindo n’iy’itumba nk’ubwa mbere. ” ” Imana iravuga iti: Mu minsi y’imperuka, nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose. ” “Icyo gihe umuntu wese uzatakambira Uwiteka azakizwa. “ 5 II 591.3

Umurimo ukomeye wo kwamamaza ubutumwa bwiza uzarangizanywa imbaraga zikomeye nk’izawutangije. Ubuhanuzi bwasohojwe mu isukwa ry’imvura y’umuhindo mu itangira ry’umurimo w’ubutumwa bwiza, buzongera gusohora ku iherezo ryabwo mu gihe cyo gusukwa kw’imvura y’itumba. Ibi nibyo bihe byo guhemburwa, Intumwa Petero yayerekezagaho ubwo yavugaga ati: ” Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana, itume mwohererezwa Yesu ari we Kristo wabatoranyirijwe uhereye kera. “ 6 II 592.1

Abagaragu b’Imana bazaba bafite mu maso harabagirana kuko berejwe gukora umurimo muziranenge, bazaba banyuranamo hirya no hino bafite umwete mwinshi wo batangariza abantu bose ubutumwa mvajuru. Amajwi y’abantu ibihumbi byinshi azaba arangirira ku isi atanga umuburo uheruka. Ibitangaza bizakorwa, abarwayi bakizwe kandi ibimenyetso n’ibitangaza bizagaragarira abizera. Icyo gihe Satani nawe ariko, azakora ibitangaza biyobya, ndetse azamanura umuriro mu ijuru imbere y’amaso y’abantu. Icyo gihe abatuye ku isi bose, bazaba bagomba kugira uruhande bahereramo. II 592.2

Ubu butumwa ntibuzarangizwa n’amagambo menshi y’impaka ahubwo buzarangizwa no kunyurwa kubwo kwemezwa na Mwuka w’Imana. Ibibazo bizaba byararangiye. Imbuto zizaba zarabibwe, ubwo zizaba zitangiye gukura no kwera imbuto . Ibitabo byatanzwe n’ababwiriza butumwa b’abanyamwete bizaba byarigaruriye imitima myinshi, nyamara imitima myinsi yanyuzwe nabwo izaba yarabujijwe gusobanukirwa n’ukuri cyangwa kukugenderemo. Noneho imirasire y’umucyo w’ubutumwa bwiza izarasira ahantu hose, maze ukuri kose kumenyekane, abana b’Imana b’indahemuka bacagagure ingoyi zari zarababoshye. Amasano y’imiryango, n’amatorero yabo ntibizaba bigifite imbaraga zo kubaherana. Ukuri kurusha agaciro ibindi byose. N’ubwo hazaba imbaraga zikomeye zirwanya ukuri, umubare munini uzamasha guhagarara mu ruhande rw’Imana. II 592.3