INTAMBARA IKOMEYE

40/45

IGICE CYA 37 - IBYANDITSWE BYERA NI UMURINZI

‘‘Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.’‘ 1 Abantu b’Imana bayoborwa ku Byanditswe Byera kugira ngo bibarinde abigisha b’ibinyoma n’imbaraga z’imyuka y’umwijima iyobya. Satani akoresha ubucakura bwose kugira ngo abuze abantu gusobanukirwa na Bibiliya; kuko ihishyira ku mugaragaro ubuhendanyi bwe. Mu ihembura iryo ari ryo ryose ry’umurimo w’Imana, umutware w’ikibi arahaguruka agakorana umwete umurimo we; n’ubu arakoresha imbaraga zirenze urugero mu ntambara iheruka arwanya Kristo n’abayoboke be. Ubuyobe buheruka kandi bukomeye bugiye kuzigaragariza imbere yacu bidatinze. Anti-Kristo agiye gukorera ibitangaza n’ibimenyetso mu maso yacu. Azakoresha ubuhendanyi bukomeye busa n’ukuri ku buryo kubutahura bitazaba byoroshye uretse kuba warasomye Ibyanditswe Byera. Mu buhamya bw’abo biyita Kristo, ijambo ryose n’igitangaza cyose bigomba gusuzumanwa ubushishozi. II 576.1

Abakomeza amategeko yose y’Imana bazarwanywa kandi babakobe. Bazashobora gushikama mu masezerano y’Imana. Kugira ngo bazabashe kwihanganira ibigeragezo bibategereje, bakwiriye gusobanukirwa n’ubushake bw’Imana nk’uko buri mu Ijambo ryayo; bazashobora kuyihesha icyubahiro kuko bamenye ukuri kw’imico yayo, ubutegetsi bwayo n’imigambi yayo, kandi babe ari byo gusa bagenderaho. Nta n’umwe uzahagarara ashikamye mu gishuko giheruka, keretse gusa abashikamishije intekerezo zabo mu kuri kw’Ijambo ryayo. Umuntu wese azagerwaho n’iki kibazo ngo: Mbese nzumvira Imana kuruta abantu? Iki nicyo gihe cyacu cyo gufata icyemezo giheruka. Mbese ibirenge byacu bihagaze ku rutare rw’Ijambo ry’Imana ridahinduka? Mbese ubu twiteguye kuzahagarara dushikamye ngo duhamye amategeko y’Imana no kwizera Yesu? II 576.2

Mbere y’uko abambwa ku musaraba, Umukiza yasobanuriye abigishwa be ko azicwa, kandi ko azazuka, kandi abamarayika bari aho biteguye gusohoza ayo magambo mu bwenge no mu mitima by’abigishwa be. Nyamara bo, bari bahanze amaso ibyo igihe gito aribyo kubaturwa ku ngoyi y’Abaroma, kandi ntibari kubasha kwihanganira ko Uwari ibyiringiro bya bose abasha gupfa urupfu rw’urukozasoni nk’urwo. Amagambo bari bakeneye kwibuka yahanaguritse mu bitekerezo byabo, maze igihe cy’ibigeregezo gisohoye, gisanga batiteguye. Urupfu rwa Yesu rwarabatunguye bamera nk’aho batigeze babimenyeshwa mbere y’igihe. Nuko rero, ubuhanuzi butwereka neza ahazaza nk’uko byahishuriwe abigishwa mu magambo ya Yesu. Ibimenyetso byinshi byerekana ko igihe cy’imbabazi kiri hafi kurangira kandi n’imyiteguro y’igihe cy’akaga, byose byaragaragajwe. Nyamara abantu ibihumbi byinshi ntibasobanukiwe n’uko kuri gukomeye nk’aho batigeze baguhishurirwa. Satani araboga runono ngo ate kure igitekerezo cyose cyabahindura abanyabwenge bagasobanukirwa ibyo agakiza, maze igihe cy’akaga kizasange batiteguye. II 576.3

Iyo Imana yoherereje abantu ubutumwa bwayo bw’imbuzi zikomeye, bugatangwa nk’ubutangajwe n’Abamarayika bera baguruka baringanije ijuru, isaba umuntu wese ufite ubushobozi bwo gutekereza kwita kuri ubwo butumwa. Urubanza ruteye ubwoba ruzacirwa abasenga ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo rukwiriye gutera abantu benshi umwete wo kwiga ubuhanuzi kugira ngo kumenya ikimenyetso cy’inyamaswa icyo ari cyo, n’uburyo bakwirinda kuzakira icyo kimenyetso. Ariko abantu benshi biziba amatwi ngo batumva uko kuri, maze bagahindukirira imigani y’ibihimbano. Intumwa Pawulo atubwira gusubiza amaso yacu inyuma tukareba mu minsi yashize: “Igihe kizaza ubwo abantu batazumvira inyigisho nzima.’‘ 2 Icyo gihe cyamaze gusohora. Abantu benshi muri iki gihe ntibashaka ukuri kwa Bibiliya, kuko kunyuranyije n’ubushake bw’abakora ibyaha, n’umutima ukunda iby’isi; maze Satani nawe, akazana ibishuko ahereye ku byo bakunda. II 577.1

Ariko Imana izaba igifite abantu bayo ku isi bakomeza Bibiliya, kandi yonyine, nk’urufatiro rw’inyigisho shingiro n’ipfundo ry’ubugorozi bwose. Ibitekerezo by’abanyabwenge cyangwa imyanzuro ya gihanga, itegeko cyangwa ibyemezo by’inama y’abakuru b’amadini, nk’uko ubwinshi no kudahuza ari nk’ibyo amadini bahagarariye, ubwinshi bw’amajwi sibwo bugomba gushingirwaho ku birebana n’ibyo kwizera kw’idini. Mbere yo kugira ihame cyangwa inyigisho iyo ari yo yose twemera, dukwiriye kubanza kwibaza niba bihuje n’iri jambo ngo “Uko niko Uwiteka avuga”. II 577.2

Satani ashishikariye cyane kwerekeza ibitekerezo byacu ku bantu, aho guhanga amaso ku Mana. Yerekeza amaso y’abantu ku bepisikopi bakuru, ku bapasitoro, ku bigisha iby’iyobokamana nk’abayobozi babo, mu cyimbo cyo gushakashaka mu Byanditswe Byera ngo bimenyere ubwabo icyo Imana ibashakaho. Nuko rero, iyo Satani amaze kwigarurira intekerezo z’abo bayobozi, abenshi abikoreshereza ibyo ashaka. II 577.3

Ubwo Yesu yazaga yigisha amagambo y’ubugingo, rubanda rwarayumvise ruranezerwa; kandi benshi mu batambyi n’abanyamategeko baramwizera. Ariko umutambyi mukuru n’abatware bagambirira kumuciraho iteka no kwamagana inyigisho ze. N’ubwo umuhati wabo wo kumushakaho ibirego wabapfiriye ubusa, n’ubwo batashoboraga kumva imbaraga mvajuru n’ubuhanga byari mu nyigisho ze, bakomeje gushakisha inzitwazo ubwabo; banga ibihamya byerekana ko ari Mesiya kugira ngo bitabahatira kuba abigishwa be. Abo barwanyaga Yesu, bari abantu bigishije abandi kujya bubaha uhereye mu bwana bwabo, bari baramenyerejwe gupfukamirwa. Baravugaga bati : ‘Mbese bishoboka bite ko abayobozi bacu, abanditsi bacu b’abanyabwenge batizera Yesu?’ Mbese aba bantu bizeraga cyane ntibaba baramwakiriye iyo aza kuba Kristo? Biturutse kuri abo bigisha byatumye ubwoko bw’Abayuda butakira Umucunguzi wabwo. II 578.1

Umwuka wakoreshaga abo batambyi n’abatware uracyigaragaza muri benshi bavuga ko bizera cyane. Banga kurondora ibihamya byo mu Byanditswe Byera byerekeye ukuri kudasanzwe ko muri iki gihe. Bishingikiriza ku bwinshi bwabo, ubutunzi bwabo no kumenyekana hose, maze bagasuzugura abahagarariye ukuri bababona nk’aho ari inkehwe, abakene, n’intamenyekana, kandi bafite kwizera kubatandukanya n’isi yose. II 578.2

Yesu Kristo yabonye mbere hose ko ubutegetsi budakwiye bwari buyobowe n’abanditsi n’abafarisayo butari kurangirira aho budatatanyije Abayuda. Yarebeshaga amaso ya gihanuzi akabona umurimo wo kwishyira hejuru k’ubutegetsi bw’umuntu, bushaka no kugenzura umutimanama w’abantu, ibyo bikaba byarabereye itorero umuvumo uteye ubwoba mu bihe byose. Yesu anenga mu buryo buteye ubwoba abanditsi n’Abafarisayo kandi aburira abantu ababuza kudakurikira izo mpumyi z’a bayobozi, ibyo byandikiwe kugira ngo bizabere akabarore abo mu gihe kizaza. II 578.3

Itorero ry’i Roma riha ubuyobozi bwaryo uburenganzira bwo gusobanura Ibyanditswe Byera. Bitwaje ko abayobozi b’idini ari bo bonyine gusa bafite ubushobozi bwo gusobanura Ijambo ry’Imana, rubanda rwabujijwe kurigira. N’ubwo Ubugorozi bwatanze Bibiliya kuri bose, n’ubundi amahame ya Roma yo kwikubira yakomeje kubuza imbaga y’abantu bo mu matorero y’abaporotesitanti kwigenzurira ubwabo mu Byanditswe Byera. Bigishwa kwemera inyigisho zayo nk’uko itorero ryazisobanuye; maze ugasanga ibihumbi byinshi by’abantu batinyuka gufata ubusa muri izo nyigisho, nyamara byari bisobanutse neza mu Byanditswe Byera ko ibyo binyuranyije rwose n’inyigisho zabo cyangwa amahame shingiro y’itorero ryabo. II 579.1

Nyamara n’ubwo Ibyanditswe Byera byuzuyemo imiburo ijyanye no kwirinda abigisha b’ibinyoma, abantu benshi biteguye kurindisha ubugingo bwabo abakuru b’idini. Muri iki gihe, ibihumbi byinshi by’abavuga ko ari abanyedini, ntibashobora gutanga impamvu n’imwe y’ukwizera kwabo usibye ibyo bigishijwe n’abayobozi b’idini yabo. Bagenda bakikira inyigisho z’Umukiza nk’abatazibonye, maze ibyiringiro byabo bakabyubaka ku magambo babwiwe n’ababwiriza babo. Ariko se abo babwiriza bo ntibakwibeshya? Ni mu buhe buryo ki twakwiringira ubuyobozi bwabo uretse Ijambo ry’Imana ryatwereka ko ari abatwaramucyo koko? Kubura umutima w’ubutwari bwo kwivana mu nzira mbi z’isi bitera benshi kugera ikirenge mu cy’abanyabwenge; maze kubwo kwangira kwigenzurira ku giti cyabo, baboherwa mu ngoyi z’ubuyobe badafite ibyiringiro. Babona ko ukuri ko muri iki gihe guhishuriwe muri Bibiliya, kandi bakumva imbaraga ya Mwuka Muziranenge iyoboye uko kuri; ariko bakarengaho bakemera inyigisho z’abayobozi b’idini yabo zibateshura kuri uwo mucyo. N’ubwo intekerezo n’umutimanama by’abo bantu binyurwa n’uko kuri, ariko kuko bayobejwe ntibashobora gutekereza ibicishije ukubiri n’ibyo bigishijwe n’ababwiriza babo; maze gushyira mu gaciro, n’ibyo barangamiye byose bigasimburwa no kutizera, ubwibone n’urwikekwe by’undi muntu. II 579.2

Benshi bahindutse ibikoresho Satani akoresha kugira ngo abohe imbata ze. Yigarurira benshi akoresheje umurunga w’isano bagirana n’abanzi b’Umusaraba wa Kristo. Uko iyo sano yaba iri kose, yaba ishingiye ku babyeyi, abavandimwe, ku bana, ku bashakanye, cyangwa se ku bo muhorana, ingaruka z’ibyo byose ni zimwe; abanzi b’ukuri bakoresha imbaraga zabo zose kugira ngo bigarurire umutimanama, maze abantu bari mu kigoyi cye bagasigara batakigira ubutwari buhagije cyangwa umudendezo wo kugendera mu byo bumva umutima wabo ubemeza. II 579.3

Ukuri n’ikuzo by’Imana ntibitandukana; ntibishoboka ko kuri twe abashyikirijwe Bibiliya, twakubahisha Imana intekerezo z’ubuyobe. Benshi bavuga ko icyo umuntu yaba yizera cyose, apfa gusa kuba afite imibereho itunganye. Ariko kandi, imibereho igaragazwa no kwizera. Niba umucyo n’ukuri byaratugezeho, maze tukirengagiza amahirwe yo kukumva no kukureba, ubwo tuba tukwanze; duhisemo umwijima mu cyimbo cy’umucyo. ‘’Hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza, ariko iherezo ryayo rikaba inzira z’urupfu”. 3 II 580.1

Igihe hariho amahirwe yose yo kumenya ibyo Imana ishaka, ubujiji ntibuba bukibaye urwitwazo rwo kuyoba cyangwa gucumura. Umugenzi ageze mu ihuriro ry’inzira nyinshi kandi ibyapa byerekana aho inzira yose igana, aramutse yirengagije ibyo byapa, akanyura mu nzira abona ko ariyo imubereye iyo ukuri, ashobora kuba abikoze yumva ko ari mu kuri kwe, nyamara bidatinze azisanga yanyuze inzira yamuyobeje. II 580.2

Imana yaduhaye Ijambo ryayo kugira ngo tubashe kwimenyereza inyigisho zikubiyemo kandi tunamenye ubwacu icyo Imana idusaba. Igihe umunyamategeko yasangaga Yesu, akamubaza ati,“Nakora iki kugira ngo nzaragwe ubugingo buhoraho ?’‘ Umukiza yamusubirishije Ibyanditswe agira ati: “Byanditswe bite mu mategeko? Wasomyemo iki?’‘ Ubujiji ntibubasha kubera umusore cyangwa umusaza urwitwazo, cyangwa ngo bubakureho igihano gikwiriye uwishe itegeko ry’Imana; kuko bafite mu biganza byabo umuyobozi w’indahemuka w’ayo mategeko, n’amabwiriza yayo ndetse n’ibyo asaba. Kugira imigambi myiza ntibihagije; ntibihagije ko umuntu yakora icyo abona kimubereye cyiza, cyangwa se icyo umubwiriza yavuze ko ari cyo cy’ukuri. Agakiza k’umuntu kari mu maboko ye, kandi agomba kwishakashakira ubwe mu Byanditswe Byera. Uko kwizera k’umuntu kwaba gukomeye kose, uko yaba yiringira kose ko umubwiriza we azi ukuri, ibi si byo byaba urufatiro rwo kwizera kwe. Afite igishushanyo cyerekana inzira igana mu ijuru; kandi ntawe ugomba kwihimbira iyo nzira. II 580.3

Inshingano y’ibanze kandi y’agaciro gakomeye ku muntu wese ni iyo kumenya icyo ukuri aricyo binyuze mu Byanditswe Byera, maze akagendera mu mucyo kandi agatera abandi umwete wo gukurikiza icyitegererezo cye. Buri munsi dukwiriye kwigana Bibiliya umwete, tugashyira ku gipimo buri ngingo kandi tukagereranya umurongo ku murongo. Dufashijwe n’Imana, ubwacu tuziyunguramo ibitekerezo nk’uko aritwe ubwacu tuzibarizwa ibyacu imbere y’Imana. II 581.1

Ukuri gusobanutse kwagaragajwe muri Bibiliya kwashidikanyijweho kandi gushyirwa mu mwijima n’abahanga biyise ko ari abanyabwenge buhanitse, bigisha ko Ibyanditswe Byera bifite amayobera, ibanga ry’ibya mwuka ridashora kumvikana mu rurimi ryakoreshejwemo. Abo ni abigisha b’ibinyoma. Bari mu itsinda rya ba bandi Yesu yavuzeho aya magambo ati, “Mwarayobye, kuko mutamenye Ibyanditswe, ntimumenye n’ububasha bw’Imana.’‘ 4 Imvugo ya Bibiliya ikwiriye gusobanurwa hakurikijwe ubusobanuro bwayo nyabwo, keretse ahakoreshejwe ibimenyetso cyangwa imibare. Yesu yatanze isezerano ati, “Umuntu wese ukunda gukora ibyo Imana ishaka, azamenya ko ibyo nigisha bituruka ku Mana, cyangwa ko ari ibyo nihangiye.” 5 Iyaba abantu bafataga Bibiliya nk’uko yanditswe, iyaba hatabagaho abigisha b’ibinyoma bayobya kandi bakajijisha intekerezo z’abantu, haba harakozwe umurimo wo kunezeza abamarayika b’Imana kandi ukagarurira Kristo ibihumbi byinshi by’abantu barimo kuraragirira mu buyobe. II 581.2

Dukwiriye kumenyereza imbaraga z’ubwenge bwacu kwiga Ibyanditswe Byera kandi tukiha inshingano yo kwimbika cyane kugira ngo dusobanukirwe, dukurikije ubushobozi bw’umuntu, ibikomeye cyane by’Imana; nanone kandi ntidukwiriye kwibagirwa ko ubugwaneza no kwicisha bugufi by’umwana ari byo biranga umwigishwa nyakuri. Ingorane ziboneka mu Byanditswe Byera ntizishobora gukemurwa mu buryo busanzwe bukoreshwa mu gukemura ibibazo by’ubucurabwenge. Ntidukwiriye kwiga Bibiliya twishingikirije ku buhanga bwacu nk’uko benshi bakora mu gihe biga ubucurabwenge, ahubwo dukwiriye, kuyiga dusenga kandi twishingikirije ku Mana kandi twifuza kumenya ibyo Imana ishaka. Dukwiriye kuza dufite umutima wicisha bugufi kandi wemera kwigishwa kugira ngo tubone ubumenyi bukomoka kuri NDIHO. Bitabaye bityo, abadayimoni bazahumisha ubwenge bwacu kandi banangire imitima yacu kugira ngo tudasobanukirwa ukuri. II 581.3

Imigabane imwe yo mu Byanditswe abahanga benshi bayita amayobera, cyangwa bakavuga ko ari imburamumaro, nyamara ahubwo yuzuyemo amagambo y’ihumure n’inyigisho ku muntu wese wigiye mu ishuri rya Kristo. Impamvu imwe ituma abize iby’iyobokamana badasobanukirwa n’Ijambo ry’Imana, ni uko bafunga amaso yabo ngo batareba ukuri kandi badashaka kuzagukurikiza. Gusobanukirwa n’ukuri kwa Bibiliya ntibiterwa n’imbaraga z’ubwenge umuntu abikoranye, ahubwo biterwa n’umugambi bwite n’ubushake bwo gushakashaka gukiranuka. II 582.1

Bibiliya ntikwiriye na rimwe kwigwa hatabayeho gusenga. Umwuka Muziranenge niwe wenyine ubasha kudutera kumva akamaro k’ibyo bintu bitaruhije gusobanuka, cyangwa akaturinda kugoreka ukuri tudasobanukiwe. Ni umurimo w’abamarayika bo mu ijuru gutegurira imitima gusobanukirwa n’Ijambo ry’Imana kugira ngo twumve tunejejwe n’ubwiza bwaryo, tumenye neza n’imiburo yaryo kandi tugakomezwa n’amasezerano yaryo. Iri sengesho ry’Umunyazaburi rikwiriye kuba iryacu natwe, “Hwejesha amaso yanjye kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe.” 6 Kenshi ibishuko bisa nk’ibitari ibyo gutsindwa bitewe n’uko ugeragezwa yirengagiza gusenga no kwiga Bibiliya, maze ntiyitegure kwibuka amasezerano y’Imana no guhangana na Satani yitwaje intwaro zo mu Byanditswe. II 582.2

Ariko abamarayika bahora hafi y’abashaka kwigishwa ibyo mu ijuru; kandi mu gihe bibaye ngombwa cyane bazabibutsa ukuri kose bazaba bakeneye. ‘’Nuko rero, ubwo umwanzi azabatera ameze nk’umugezi uhurura cyane, Umwuka w’Uwiteka azabagota abarinde umubi. ‘’ 7 II 582.3

Yesu yasezeraniye abigishwa be ati, “Ariko Umufasha ari we Mwuka Muziranenge, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose. “ 8 Ariko inyigisho za Yesu zikwiriye kubanza kubikwa mu ntekerezo kugira ngo Umwuka w’Imana azabashe kuzitwibutsa mu gihe cy’akaga. Dawidi yaravuze ati, “Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho. “ 9 II 583.1

Abarangamiye ibizahoraho bakwiriye kwirinda ibibatera gushidikanya. Inkingi zishyigikiye ukuri nazo zizagotwa. Ntibyashoboka kuba aho udahura n’imvugo isesereza n’inyigisho ziyobya, zo gushidikanya n’ibyorezo byo muri iki gihe cy’ubuhemu. Satani afite ibishuko bya buri rwego rwose rw’abantu. Ategesha abatarize amashyengo cyangwa amazimwe, naho ku abize akabateza impaka mu bya siyansi n’intekerezo z’ubucurabwenge agamije gutuma Ibyanditswe Byera bitiringirwa cyangwa biteshwa agaciro. Ndetse no ku rubyiruko rudafite ubumenyi buhagije, abateramo gushidikanya ku byerekeye amahame shingiro ya Gikristo. Kandi ubwo buhemu bw’urubyiruko budafite ishingiro, bugira ingaruka. Benshi batangira kunenga kwizera kwa ba Sekuru no guheza Mwuka baherwa ubuntu. Benshi bari barasezeranye mu mibereho yabo kuzubaha Imana no kubera ab’isi imigisha, bagasigara bagengwa no gukiranirwa. Abiringira bose intekerezo zuzuyemo ubwibone bwa muntu kandi bakiyumvamo ko bashobora gusobanura ubwiru bw’Imana maze bakibwira ko bagera ku kuri batabikesha ubwenge mvajuru, bene abo bafatirwa mu mitego ya Satani. II 583.2

Ubu turiho mu gihe gikomeye cy’amateka y’iyi si. Iherezo rya benshi riri hafi kugera. Imibereho yacu y’ahazaza ndetse n’agakiza k’abandi bantu bishingiye ku guhitamo kwacu kwa none. Dukeneye kuyoborwa na Mwuka w’ukuri. Uwizera Kristo wese akwiriye kwibaza atya ati, “Mana yanjye urashaka ko nakora iki ?’‘ Dukeneye kwicishiriza bugufi imbere y’Uwiteka, twiyiriza ubusa kandi dusenga, kandi tukigana Ijambo ry’Imana umwete mwinshi, cyane cyane dutekereza ku bijyanye n’urubanza. Tugomba kugira umwete wo kugira ubumenyi bwimbitse mu by’Imana. Nta gihe na gito dufite cyo gupfusha ubusa. Ibyaduka bikomeye biratugose; turi mu gikingi Satani yishimira. Ntimuhunikire yemwe barinzi bashyizweho n’Imana; kuko umwanzi abasatiriye, ahora arekereje ngo igihe cyose mushobora gucika intege cyangwa muhunyiza, abagwe gitumo maze abahindure umuhigo we. II 583.3

Benshi bashukwa no gutekereza uko bagaragara imbere y’Imana. Barishimagiza kuko badakora ibibi, ariko bakibagirwa kureba ibikorwa by’indashyikirwa n’ibyo ubugwaneza Imana ibasaba, nyamara bakaba barabyirengagije ntibabikore. Ntibihagije kuba ibiti byo mu murima w’Imana. Bagomba gukora icyo Imana ibatezeho ari byo kwera imbuto. Imana izababaza impamvu yatumye badakora ibyiza bashoboraga gukora babishobojwe n’ubuntu bwayo. Mu bitabo byo mu ijuru handitswemo ko ari ibiti by’imburamumaro birumbaraye mu murima. Nyamara, iby’iryo tsinda ry’abameze batyo ntibiragera aho biba akahebwe. Imana y’Inyarukundo iracyararika abo bose bahinyuye imbabazi zayo kandi bakirengagiza ubuntu bwayo muri aya magambo: “Usinziriye we, kanguka, uzuke, Kristo abone uko akumurikira, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi”. 10 II 584.1

Ubwo igihe cy’ishungura kizaba kigeze, abagize Ijambo ry’Imana umuyobozi w’ubugingo bwabo bazagaragara. Mu gihe cy’impeshyi, ntushobora gutandukanya ibiti bihorana ibibabi bitoshye n’ibindi biti; ariko iyo umuyaga w’urugaryi uhindukiye, ibiti by’amababi atoshye ntibihinduka; igihe ibindi byashizeho amababi. Uko niko n’abambaye ishusho y’ubukristo ntawashobora kubatandukanya n’abakristo nyakuri muri iki gihe, ariko igihe kiri hafi, itandukaniro rikagaragara. Mureke impaka zibyuke, ubwaka no kutababarira byongere bihabwe umwanya, umuriro w’akarengane utangiye kugurumana; nibwo abafite kwizera kujegajega n’abakristo b’indyarya bazava mu byizerwa; ariko Umukristo nyakuri azahagarara ku rutare ashikamye, afite kwizera gukomeye, ibyiringiro bye bizarabagirana kurusha mu gihe cy’amahoro. Umunyazaburi yaravuze ati: “Kuko ibyo wahamije ari byo nibwira. Amategeko wigishije ampesha guhitamo, nicyo gituma nanga inzira z’ibinyoma. “ 11 II 584.2

“Hahirwa umuntu ubonye ubwenge n’umuntu wiyungura kujijuka”. ” Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu migezi, ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo. “ 12 II 584.3