INTAMBARA IKOMEYE

37/45

IGICE CYA 34 - MBESE ABACU BAPFUYE BASHOBORA KUVUGANA NATWE? (KUYOBOKA IMYUKA MIBI)

Nk’uko Ibyanditswe bivuga, umurimo w’abamarayika baziranenge, ni ukuri guhumuriza kandi gufite agaciro gakomeye kuri buri muyoboke wa Kristo wese. Ariko inyigisho za Bibiliya kuri iyi ngingo, zagiye zipfukiranwa kandi zikagorekeshwa amafuti y’iyobokamana ryamamaye. Inyigisho yo kudapfa kwa roho, yakomowe bwa mbere mu bucurabwenge bw’idini ya gipagani, no mu gihe cy’umwijima w’ubuhakanyi bukomeye hinjijwe iyo nyigisho mu myizerere ya Gikristo, hakurwaho ukuri kwa Bibiliya kwigisha kweruye ko “abapfuye nta cyo bamenya. ” Benshi baje kwizera ko imyuka y’abapfuye ‘’ari bo myuka yoherezwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza.’‘ Nyamara kandi Ibyanditswe Byera bivuga imibereho y’abamarayika bo mu ijuru, ndetse n’uruhare rwabo mu mateka ya muntu mbere yo gupfa kw’ikiremwa muntu. II 540.1

Inyigisho zivuga ko upfuye akomeza kugira intekerezo nzima, cyane cyane izizera ko imyuka y’abapfuye igaruka gukorera abantu bazima, nizo zatunganyirije inzira gusengwa kw’imyuka mibi muri iki gihe. Niba abapfuye bemererwa kujya imbere y’Imana n’abamarayika bera, kandi bakagira amahirwe yo kugira ubwenge buruta ubwo bari bafite batarapfa, ni kuki batagaruka mu isi kumurikira no kwigisha abakiri bazima? Niba nk’uko byavuzwe n’ibyamamare mu by’iyobokamana, abapfuye baza bakaganira n’incuti zabo basize ku isi, kuki batemererwa kuvugana nabo ngo bababurire bareke ibibi, cyangwa ngo babahumurize mu mibabaro yabo? Ni kuki abizera ko abapfuye baba bumva, batemera ibibabayeho nk’umucyo uturuka mu ijuru, babwiwe n’imyuka ifite ikuzo? Ubwo buryo bugaragara nkaho ari ubuziranenge, nibwo Satani akoresha kugira ngo ashohoze imigambi ye. Abamarayika bacumuye bamukorera bihinduye intumwa zivuye mu isi y’abapfuye. Iyo bavuga ko baje guhuza abapfuye n’abazima, umutware w’ibibi byose agakoresha ubuhendanyi bwe ngo ahindure intekerezo z’abantu bazima. II 540.2

Afite ubushobozi bwo kuzanira abantu, amashusho y’incuti zabo zapfuye. Uko kwigana, agukorana ubuhanga buhanitse; uko umuntu yasaga, amagambo ye, ijwi rye, ibyo byose bigaragazwa mu buryo butangaje. Abenshi birema agatima ko abo bakunda bibereye mu munezero w’ijuru, maze kubwo kudatahura akaga barimo, bagategera amatwi ‘’imyuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni.’‘ II 540.3

Iyo bamaze kwizezwa ko abapfuye bagaruka kubasura bakavugana nabo, Satani atuma abo bagaragara nk’abagiye mu bituro, batiteguye. Bavuga ko banezerewe mu ijuru kandi bakaba bafiteyo imyanya y’icyubahiro, noneho amafuti akigishwa hose ko nta tandukaniro riri hagati y’abakiranutsi n’abakiranirwa. Abo biyise abashyitsi bavuye mu isi y’abapfuye, rimwe na rimwe batanga imiburo isa n’ukuri. Iyo bamaze gufata imitima yabo, baherako bagatanga inyigisho zitesha agaciro ukwizera ko mu Byanditswe Byera. Kubwo kwerekana ko bitaye cyane ku mibereho myiza y’incuti zabo ku isi, baboneraho umwanya wo kwinjiza amafuti ateje akaga gakomeye. Kuba rimwe na rimwe bavuga iby’ukuri, kandi hakaba n’igihe bashobora guhanura ibizabaho mu gihe kizaza, bigatuma amagambo yabo amera nk’ayo kwiringirwa; maze inyigisho zabo z’ibinyoma zikemerwa uko zakabaye n’imbaga y’abantu benshi, kandi zikizerwa nk’aho ari ukuri kudashidikanywaho ko muri Bibiliya. Amategeko y’Imana ntiyitabweho, Mwuka w’ubuntu bw’Imana agasuzugurwa, amaraso y’isezerano akabarwa nk’ikintu cyanduye. Imyuka mibi ihakana ubumana bwa Kristo kandi igashyira Umuremyi mu rwego rumwe nayo. Nguko uko icyigomeke kabuhariwe cyihinduranya iyo kigabye igitero cyo kurwanya Imana, mu ntambara yatangiriye mu ijuru igakomereza mu isi, ikaba imaze hafi y’imyaka ibihumbi bitandatu. II 541.1

Benshi bihatira gusobanura uko imyuka yigaragaza bakoresheje abantu biyita ko bashobora kuba abahuza b’abazima n’abapfuye. Ariko n’ubwo mu by’ukuri ingaruka y’ubwo buhendanyi zikomeza kwihishahisha nk’aho itariho koko, hari ubwo yishyira ku mugaragaro isa n’imbaraga zidasanzwe. Imvugo y’amayobera yatangiye gukoreshwa n’abasenga imyuka bo muri iki gihe, ntabwo ari ikomoka k’ubuhendanyi bw’abantu cyangwa ubucakura, ahubwo ni umurimo w’abamarayika babi, batangije wo guheza mu gihirahiro abantu ngo barimbuke. Benshi bazagwa mu mutego wo kwizera ko imyuka mibi ari ibikorwa by’abantu biyoberanya; igihe bakorera ibitangaza byabo mu maso y’abantu, bo babona ko ari ibintu bisanzwe, bazayoba kuko bazageza igihe bemera ko abakora ibyo, babikoreshwa n’imbaraga ikomeye ivuye ku Mana. II 541.2

Bene abo bantu ntibita ku buhamya bwo mu Byanditswe Byera busobanura ibitangaza bikorwa na Satani n’abamarayika be. Abapfumu ba Farawo bafashijwe na Satani, bashoboye kwigana umurimo w’Imana. Pawulo ahamya neza ko mbere yo kugaruka kwa Kristo, hazabanza kwigaragaza imbaraga za Satani zimeze zityo. Kugaruka kw’Umwami Yesu kuzabanzirizwa no ‘’gukora kwa Satani gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma.’‘ 1 Kandi n’Intumwa Yohana, yerekana uko mu minsi y’imperuka hazaduka imbaraga zikora ibitangaza, yaravuze ati: ” Kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y’abantu. Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukora.’‘ 2 Nta kwiyoberanya guhanuwe hano. Abantu bashukwa n’ibitangaza abakozi ba Satani bakora kubera imbaraga bahawe, ntabwo ari ibyo bagerageza gukora. II 541.3

Umutware w’umwijima wahereye kera kose akoresha ubuhanga bwe mu murimo wo kuyobya abantu, agena ibishuko akurikije n’ inzego z’abantu bose n’ibihe barimo. Ku bantu b’abanyabwenge kandi bajijutse, abayobesha imyuka yo mu rwego ruhanitse mu by’ubwenge, maze bikamushoboza kubona benshi akururira mu mutego we. Ubwenge butangwa n’imyuka mibi ni ubwavuzwe n’intumwa Yakobo, aho yerekana ko “Bene ubwo bwenge sibwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw’isi, ni ubw’inyamaswa bantu ndetse ni ubw’abadayimoni.’‘ 3 Nyamara uwo mushukanyi ukomeye yiyoberanya iyo abonye ko ari byo bimuhesha kugera ku cyo agambiriye. Uwashoboye kwigaragaza imbere ya Kristo mu butayu bw’ibigeragezo, yambaye kurabagirana kw’abaserafi bo mu ijuru, asanga abantu mu buryo bukurura amaso, ameze nka marayika w’umucyo. Yitwaza impamvu igaragaza insanganyamatsiko zihambaye; anezezwa no kubategesha ibintu by’igiciro cyinshi; kandi agakora urutonde rw’ibyo bakunda abigaragaza nk’aho abakunze kandi abitayeho. Atera intekerezo guhora zitekereza ibintu byo mu rwego rwo hejuru, agatera abantu kwiratana ubwenge bwabo kugira ngo basuzugure Imana Ihoraho mu mitima yabo. Icyo kiremwa cy’ikinyambaraga cyashoboye kujyana Umucunguzi w’isi mu mpinga y’umusozi muremure cyane, kikamwereka ubwami bwose bw’isi n’ikuzo ryabwo, niko gitegesha abantu ibigeragezo kikagoreka ibitekerezo by’abatishingikirije ku mbaraga y’ijuru. II 542.1

Satani ashukashuka abantu muri iki gihe nk’uko yashukashutse Eva muri Edeni, akamubwirana ineza kugeza ubwo yifuza kugira ubwenge atemerewe, akamuteramo umutima w’inarijye no kwishyira hejuru. Kwifuza ibibi nibyo byamugushije, akaba ashaka ko ari nabyo arohesha abantu mu irimbukiro. Aramubwira ati: “Muzamera nk’Imana” “mumenye icyiza n’ikibi.” 4 Inyigisho zerekeye ibyo gusenga imyuka zigisha ko umuntu ari ikiremwa gikomoka kw’ihindagurika ry’ibinyabuzima; kandi ko kuva cyabaho cyagenewe kuzagera aho gihinduka kugeza aho kiba nk’Imana. Ubundi kandi zikavuga ko umuntu wese azicira urubanza ntazarucirwa n’undi. ‘’Urubanza ruzaba ari urw’ukuri, kuko ari ukurwicira.... Intebe y’Ubwami iri muri mwe.’‘ Intekerezo ze zimaze gusabwa n’iby’imyuka, umwigisha w’abizera imyuka yaravuze ati: ‘’Bavandimwe, abo bose bari mu rugendo bataragera ku Mana by’ukuri. ” Undi nawe yarahamije ati:“Ikiremwa cyose gikiranuka kandi kiboneye Kristo”. II 542.2

Nuko rero, mu mwanya w’ugukiranuka n’ubutungane by’Imana Ihoraho, ariyo ikwiriye gusengwa; mu mwanya w’ubutungane nyakuri bw’amategeko yayo, ariyo rugero rw’ubutungane nyakuri abantu bakwiriye kugenderaho, Satani yabisimbuje kamere y’icyaha ya mwene muntu kugirango abe ariwe usengwa, abe ariwe gusa uca imanza, akaba ari nawe rugero rw’imico mbonera. Ibyo rero si amajyambere, ahubwo ni ukudindira. II 542.3

Ni itegeko muri kamere y’umutima no mu y’iby’Umwuka ko duhindurwa n’ibyo dutumbiriye. Ibitekerezo byacu ubwabyo bigendera kubyo byerekejweho. Bigera aho bigasa n’iby’abo dukunda kandi twubaha. Umuntu ntazigera azamuka ngo arenge urugero rwe rwo kwera cyangwa rw’ineza cyangwa urw’ukuri. Niba inarijye ari yo agira nyambere, ntazigera arenga aho. Ahubwo, azakomeza guhenebera. Ubuntu bw’Imana bwonyine nibwo bufite imbaraga zo kuzahura umuntu. Ariko iyo agumye uko ari, nta kabuza ibye bizacurama. II 543.1

Kuri nyamwigendaho, ukunda ibimunezeza, urarikira, ibyo imyuka ubwayo yiyerekana ubwayo mu buryo bwiyoberanyije, kuruta uko yiyereka mu buryo bweruye kandi buhanitse; muri ubwo buryo umuntu wese abonamo ibihwanye n’ibyo ararikiye. Satani yiga imiterere y’umuntu wese akamenya aho afite intege nke, akamenya n’ibyaha byose bikunda kumutsinda, akabyitaho kugira ngo ataza kubura akanya ko kubimugushamo. Agerageresha abantu gukabya mu byo amategeko, kubwo kutirinda, akabatera gucika intege z’umubiri, iz’ubwenge, n’imbaraga z’ibya Mwuka. Yarimbuye kandi n’ubu aracyarimbura ibihumbi byinshi, ahereye ku byo kamere yabo irarikiye, ibyo bikonona kamere y’umuntu uko yakabaye. Kandi kugira ngo arangize umurimo we, akoresheje imyuka, ahamya ko “ubwenge nyakuri bushyira umuntu hejuru y’amategeko yose;” ko ‘uko umuntu ari kose, ari imbonera’; ko ‘’Imana idaciraho iteka;” kandi ko ibyaha byose bikozwe, ntakibi kibirangwamo.’‘ Iyo abantu bamaze kugera ku rwego rwo kwizera ko irari ari itegeko risumba ayandi, ko umuntu wese yigenga, kandi ko ibyo umuntu ariwe bireba gusa, ninde watangazwa n’ ukwangirika ndetse n’ibibi byaduka impande zose? Benshi bafite ishyushyu ryo kwemera inyigisho zibasigira umudendezo utuma bayoboka ibyo imitima yabo irarikiye. Intwaro zatumaga yifata yazeguriye irari, imbaraga z’ubwenge n’iz’ibya roho yabuhariye kwifuza kwa kinyamaswa, maze Satani akanezezwa no gukoranyiriza ibihumbi byinshi by’abantu biyita abigishwa ba Kristo mu rushundura rwe. II 543.2

Ariko nta n’umwe ukwiriye gushukwa n’ibyo imyuka mibi ivuga. Imana yatanze umucyo uhagije kugira ngo ubabashishe kuvumbura uwo mutego. Nk’uko byamaze kugaragazwa, inyigisho z’urufatiro rw’imyuka iyobya zihanganye n’amahame y’ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Bibiliya ivuga yeruye ko abapfuye ntacyo bamenya, ko imigambi yabo iba irangiye; bakaba batakigira umugabane mu bikorerwa munsi y’izuba; ntibashobora kumenya umubabaro cyangwa umunezero w’abakunzi babo basize mu isi. II 543.3

Niyo mpamvu, Imana yabuzanyije yeruye kugerageza kugirana ibiganiro n’imyuka y’abapfuye. Mu gihe cy’Abaheburayo hari hariho itsinda ry’abantu babyiyemereraga, nk’uko abanyamyuka babikora muri iki gihe, bagirana umushyikirano n’abantu bapfuye. Ariko iyo ‘myuka imenyerewe’, kwitwa ‘’abashyitsi baturuka mu yandi masi’‘, Bibiliya ivuga ko ‘’ari imyuka y’abadayimoni.’‘ Umurimo wo gushyikirana n’imyuka mibi, wavuzwe ko ari ikizira k’Uwiteka, kandi wabuzanyijwe ku mugaragaro ko uhanishwa igihano cy’urupfu. 5 Izina nyaryo ry’umurozi riragayitse muri iki gihe. Guhamya ko abantu bashobora kugirana ibiganiro n’imyuka y’abadayimoni, bifatwa nk’ibihimbano byo mu gihe cy’imyaka y’umwijima. Nyamara, inyigisho zo gusenga imyuka mibi, zimaze kugira abayoboke ibihumbi amagana, ndetse za miliyoni nyinshi z’abantu, bakoresheje ubumenyi mu bya siyansi, mu bushakashatsi bwabo, bigarurira amatorero, maze zishyirwa mu mategeko y’ubuyobozi ndetse no mu nkiko z’abami — igishuko gikwiriye ku isi yose nta kindi n’icyongera kubyutsa, mu bundi bushukanyi bushya bw’ubushitsi n’ubupfumu, ari byo byaciriweho iteka guhera kera kose. II 544.1

Iyo hatabaho ibindi bihamya bigaragaza imico nyakuri y’imyuka iyobya, byajyaga kuba bihagije ku Bakristo kumenya ko nta tandukaniro riri hagati yo gukiranuka n’icyaha, hagati y’ubupfura n’ubutungane by’ intumwa za Kristo n’ukwangirika kw’abakozi ba Satani. Iyo Satani yerekana ko ababi bari mu ijuru kandi bahafite imyanya ikomeye cyane, aravuga ati: “Uko waba umugome kose; n’ubwo waba wizera cyangwa utizera Imana n’ijambo ryayo. Winezeze uko ushaka; ijuru ni iryawe”. Abigisha b’iby’imyuka mibi baravuga bati: Umuntu wese ukora ibyaha ni mwiza imbere y’Uwiteka, kandi irabanezererwa; cyangwa bati: Imana ica imanza iri he?’‘ 6 Ijambo ry’Imana riravuga riti: “Bagushije ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakita ikibi, umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima”. 7 II 544.2

Imyuka iyobya yihindura nk’intumwa za Kristo kugira ngo ivuguruze ibyo zanditse ziyobowe n’Umwuka Muziranenge zikiri ku isi. Iyo myuka mibi ihakana ko Bibiliya ikomoka ku Mana, maze igakuraho urufatiro rw’ibyiringiro bya gikristo kandi ikazimya umucyo umurika mu nzira ijya mu ijuru. Satani akora ku buryo abantu bizera ko Bibiliya ari ibihimbano, cyangwa ari igitabo cyo mu gihe cy’iremwa ry’umuntu, ariko ubu kidakwiriye kwitabwaho cyane, cyangwa gikwiye kurekwa kuko kitakijyanye n’igihe. Maze akifashisha ibyo imyuka mibi kugira ngo yigarurire umwanya w’Ijambo ry’Imana. Uyu niwo muyoboro akoresha; muri ubu buryo ashobora gutumaabantu bizera ibyo ashaka. Igitabo cyagombaga kumuciraho iteka n’abayoboke be, agishyira mu bwihisho aho ashaka; Umukiza w’abari mu isi agahindurwa nk’umuntu usanzwe. Kandi nk’uko umusirikare w’Umunyaroma wari urinze igituro cya Yesu yakwije ibinyoma by’uko Yesu atazutse, nk’uko yari yohejwe n’abatambyi n’abakuru b’idini, niko n’abizera imyuka mibi bakwiza hose ko nta gitangaje mu mibereho ya Yesu Umukiza wacu. Bamaze kujijisha abantu ku bya Yesu, bashyushya inkuru z’ibitangaza bakora ubwabo bavuga ko birenze kure cyane imirimo ya Kristo. II 544.3

Ni iby’ukuri koko muri iki gihe, imyuka iyobya irarushaho kwihinduranya, igatwikira imwe mu migambi ikomeye yayo, ikiyerekana mu ishusho ya gikristo. Nyamara amagambo bahereye kera kose bavugira ku ruhimbi no mu binyamakuru babwira rubanda, yerekana neza abo ari bo. Izo nyigisho ntizishobora guhakanwa cyangwa ngo zihishwe. II 545.1

Ndetse n’uko zigaragaza muri iki gihe, bitandukanye cyane n’uko zajyaga kwihanganirwa iyo zigaragaza nka mbere, kuko ziteye ubwoba bitewe n’ubushukanyi n’ ibinyoma byuzuyemo. Igihe mbere hose iyo myuka iyobya yahakanaga Kristo na Bibiliya, muri iki gihe bwo ihamya ko ibemera bombi. Nyamara Bibiliya ihabwa ubusobanuro bwo kunezeza abafite imitima itarababyawe ubwa kabiri, ukuri kwayo ntikugire impinduka kuri bo. Urukundo rwibandwaho nk’umuco w’Imana uruta iyindi yose, nyamara ruteshwa agaciro hagendewe ku marangamutima, ntihabeho itandukaniro rigaragara ry’icyiza n’ikibi. Ubutabera bw’Imana, uko yanga icyaha, ibisabwa ku mategeko yayo yera, byose ntibibe bicyitabwaho. Abantu bigishwa ko Amategeko y’Imana ari inyandiko zipfuye. Ibitekerezo bishimishije, n’ibikorwa by’ubupfumu bitwara intekerezo z’abantu, maze bigatuma banga Bibiliya kandi ariyo rufatiro rwo kwizera kwabo. Bihakana Kristo bivuye inyuma nk’uko byabaye mbere; nyamara Satani yahumye abantu amaso kugira ngo badatahura imitego ye. II 545.2

Hari bake gusa bashobora kumenya imbaraga y’ibishuko by’imyuka iyobya n’akaga kazanwa no kuyikururira. Benshi bagerageza kuyikururira bashaka kwimara amatsiko gusa. Ntabwo baba bayizeye rwose kandi bagenda bomboka kuko baba bafite ubwoba bwo kuyiyoboka burundu ngo bategekwe nayo. Nyamara bagendagenda mu cyanya cyabuzanyijwe, maze umurimbuzi agakoresha imbaraga ze, ahereye ku byo bifuza. Iyo bamaze kwegurira intekerezo zabo kuyoborwa na we, abahindura iminyago ye. Ku mbaraga zabo rero ntibashobora kumwigobotora. Nta kindi uretse gusa imbaraga y’Imana, itangwa nk’igisubizo cy’amasengesho avuye ku mutima wizeye, ni yo ishobora kugobotora imitima yafatiwe muri uwo mutego. II 545.3

Abantu bose bagundira ibyaha, cyangwa bagakora ibyaha nkana, baba bihamagariye ibishuko bya Satani. Bitandukanya n’Imana ubwabo kandi bakivana mu cyanya cy’uburinzi bw’abamarayika b’Imana; kandi igihe umurimbuzi abateze ikigoyi, basigaye batakigira ikibakingira, baherako bakagwa rugikubita. Abiyegurira gutegekwa n’imbaraga za Satani, ntibabasha kumenya iherezo ry’ubugingo bwabo. Iyo bamaze kurunduka, umushukanyi abagira igikoresho cyo kuroha abandi mu irimbukiro. II 545.4

Umuhanuzi Yesaya we yaravuze ati: “Abantu bazababwira kugisha inama abapfumu n’abashitsi, banwigira kandi bakongorera. Barabaza bati, “mbese abantu ntibari bakwiriye kwiyambaza imana zabo, bakagisha inama abapfuye bagirira abazima? Muzabasubize muti, Nimugarukire amabwiriza y’Uhoraho n’inyigisho ze. Utazabikurikiza, ntazongera kubona umuseke weya.” 8 Iyo abantu bagira ubushake bwo kwakira ukuri nk’uko kuri mu Byanditswe, ku byerekeye kamere y’umuntu n’imibereho y’abapfuye, bajyaga kuzabona mu mivugire no mu myitwarire y’abanyamyuka imbaraga za Satani zikora ibimenyetso n’ibitangaza biyobya. Ariko mu cyimbo cyo kureka ibinezeza imitima yabo ya kamere, n’ibyaha batonesheje, abantu benshi bahitamo guhumiririza amaso yabo mu mucyo kugira ngo bakomeze inzira zabo z’umwijima, bakirengagiza imiburo, igihe Satani we abatega imitego, ashaka kubahindura umuhigo we. “Kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe, nicyo gituma Imana izaboherereza ubuyobe bukomeye cyane butuma bemera ibinyoma”. 9 II 546.1

Abahakana inyigisho z’imyuka mibi, ntibaba barwana n’abantu gusa, ahubwo baba banarwana na Satani n’abamarayika be. Baba binjiye mu rugamba bahanganyemo n’ubutware n’imbaraga z’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Satani ntazabavirira na gato, keretse atsimbuwe n’imbaraga y’intumwa zo mu ijuru. Abantu b’Imana bakwiriye kwitegura guhangana nawe, nk’uko Umukiza wacu yabigenje, akoresheje, “Handitswe ngo”. Muri iki gihe, Satani nawe ashobora gutondagura ibyanditswe nk’uko yabikoze mu gihe cya Kristo, maze akagoreka inyigisho zera kugira ngo akomeze ubushukanyi bwe. Abashaka guhagarara bashikamye muri iki gihe cy’ibigeragezo bikomeye, bakwiriye kuba basobanukiwe n’ubuhamya bwo mu Byanditswe Byera. II 546.2

Benshi bazagendererwa n’imyuka y’abadayimoni, bihinduye nk’abantu babo bakundaga cyangwa incuti zabo, maze bavuge ibyo ubuhakanyi buteye ubwoba. Abo bashyitsi bazigaragaza nk’abadufitiye impuhwe kandi bakore ibitangaza kugira ngo bashyigikire imigambi yabo. Dukwiriye kwitegura guhangana nabo twitwaje ukuri kwa Bibiliya, duhamya ko abapfuye ntacyo bamenya kandi ko abo ari imyuka y’abadayimoni. II 546.3

N’ukuri ‘’isaha y’amakuba iradutegereje, ayo makuba agiye kuzakwira isi yose ngo agerageze abatuye isi.’‘ 10 Abazaba badafite kwizera gushingiye ku ijambo ry’Imana bazatsindwa. Satani arakoresha imitego yose yo gukiranirwa, kugira ngo yigarurire abana b’abantu, kandi imitego ye ntizacogora. Ariko ashobora gutsinda gusa ari uko abantu bamwemereye. Abashishikarira kumenya ukuri, bagaharanira kweza imitima yabo, binyuze mu kumvira, bakora uko bashoboye kose ngo bitegure iyo ntambara, bazabonera uburinzi budashidikanywa mu Mana y’ukuri. “Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda”, iryo ni isezerano ry’Umukiza. Yajyaga kohereza bidatinze buri mu marayika uvuye mu ijuru kurinda abantu bayo, aho kugira ngo umuntu umwe gusa uyiringira atsindwe na Satani. II 547.1

Umuhanuzi Yesaya agaragaza igishuko giteye ubwoba kizaza ku banyabyaha kigatuma bibwira ko batazagerwaho n’urubanza rw’Imana agira ati: “Twagiranye isezerano n’urupfu, kandi twuzuye n’ikuzimu, igihe ibyago bizasandara ku isi bigahitana igihugu, ntibizatugeraho kuko twiboneye ubuhungiro mu binyoma, tukaba twihishe mu buryarya”. 11 Muri iryo tsinda harimo abantu banze kwihana, nyamara bakirema agatima ubwabo ko nta gihano kizagera ku munyabyaha; ahubwo ngo abantu bose, uko ububi bwabo bwaba bungana kose, bahabwa imyanya y’icyubahiro mu ijuru , bagasa n’abamarayika b’Imana. Ariko ikirushije ibindi gutera ubwoba, ni ba bandi bagiranye isezerano n’urupfu kandi bakuzura n’ikuzimu, barwanya ukuri ijuru ryatanze ngo gukingire abakiranutsi mu gihe cy’amakuba, mu cyimbo cyako bakemera guhungira mu binyoma bya Satani, ari bwo kuyobya kw’imyuka y’abadayimoni. II 547.2

Igitangaje cyane kiruhije gusobanura, ni uburyo abantu bo muri iki gihe bahumye. Abantu ibihumbi byinshi banga Ijambo ry’Imana barifata nk’iridakwiye kwizerwa maze bakakira ibinyoma bya Satani batazuyaje. Abahakanyi n’abakobanyi bannyega abizera amagambo y’intumwa n’abahanuzi, maze ubwabo bagatandukira, bahinyura ibyo Ibyanditswe Byera bivuga ku byerekeye Kristo n’inama y’agakiza, n’ingororano zizahabwa abanze ukuri. Ni abo kugirirwa imbabazi kuko bafite ibitekerezo bigufi, ni abanyantege nke, bakurikiza imigenzo kuko batamenya gukurikiza iby’Imana ishaka ngo bumvire ibyo amategeko yayo asaba. Bagaragaza cyane ibyiringiro nk’aho bagiranye isezerano n’urupfu kandi bakaba buzura n’ikuzimu- wagirango bashinze urubibi ntavogerwa hagati yabo ubwabo no guhora kw’Imana. Nta gishobora kubatera ubwoba. Nuko biyeguriye umushukanyi uko bakabaye, bifatanya nawe, bahinduka isanga n’ingoyi, maze abuzuza umwuka we, kugira ngo batabona imbaragan’ icyo bashingiraho bamwigobotora. II 548.1

Satani amaze igihe kirekire ategura igitero simusiga cyo kuyobya abari mu isi. Urufatiro rw’umurimo we rwatangijwe amagambo yabwiriye Eva mu murima wa Edeni ati: ” N’ukuri gupfa ntimuzapfa”. ” Umunsi mwakiriyeho, amaso yanyu azahweza, mumere nk’imana maze mumenye icyiza n’ikibi.” Buhoro buhoro akomeza gutegura inzira z’igishuko kiruta ibindi abinyujije mu myuka iyobya. Ntaragera ku musozo w’ibyo yateguye; ariko azawugeraho muri iki gihe gito gisigaye. Umuhanuzi aravuga ati: “Mbona imyuka itatu mibi isa n’ibikeri... kuko ari yo myuka y’abadayimoni ikora ibitangaza, igasanga abami bo mu isi yose ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” 12 Uretse abazaba barinzwe n’imbaraga y’Imana, binyuze mu kwizera Ijambo ryayo, isi yose izarohama muri icyo gishuko gikabije ubwoba. Abantu bihutira gusinzirira mu mutekano w’urupfu, bazakangurwa gusa no gusukwa kw’umujinya w’Imana. II 548.2

Uwiteka Imana iravuga iti: “Kandi imanza zitabera ni zo nzagira umugozi ugera, no gukiranuka nzakugira nk’impinyuzarukuta,” Amahindu azatsemba ibinyoma muhungiramo, kandi amazi azasendera mu bwihisho. Maze isezerano mwasezeranye n’urupfu rizapfa, kandi ubumwe mufitanye n’ikuzimu ntibuzahama, ahubwo ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, buzabakandagirira hasi. “ 13 II 548.3